Loading verse...
:
EPISODE 21
:
NKUSI akimara gutanga ibimeze nk’umurage wa nyuma kuri MUTETERI, NKUSI yamaze kuvuga gutyo amarira ari gutemba ku matama ye, DENIS abibonye amufata ukuboko aramuhagurutsa, ariko MUTETERI we yari yamufashe mu kaboko adashaka ko agenda, kuburyo byasabye ko DENIS amumushikuza kungufu, NKUSI mu marira agenda arira na MUTETERI agenda arira, bageze hanze DENIS yinjiza NKUSI mu modoka baramujyana, MUTETERI waje amwirutseho asanga NKUSI yamaze kugenda, DENIS nawe amufata amuhatiriza amwinjiza mu modoka, kuva ako kanya imiborogo iratangira kuri NKUSI na MUTETERI bagana mu byerekezo bibatandukana bishoboka ko bitazongera no kubahuza ukundi. MUTETERI akomeza kurira cyane avuga ati “Reka nizere ko ndimo kurota, izi akaba ari inzozi ntari kubasha kwikuramo ubwanjye ariko mu kanya ninkanguka zikaba zirarangirana no gusinzira. Reka nizere ko izi ari inzozi. Mana mfasha izi nzozi mbi nzivemo kandi uzakore ibishoboka byose sinzongere kurota bene ibi bintu.” DENIS wari utwaye imodoka agana mu merekezo atandukanye n’ayo abatwaye NKUSI baganyemo bakoze kuri MUTETERI wambaye ikanzu nziza nk’umuntu uvuye gusezerana aramubwira ati “MUTETERI, ntabwo ibi ari inzozi ni ukuri kw’impamo. Icyakora umbabarire kuko nta mahitamo mfite, nta mahitamo nari mfite, yaba njye ndetse na NKUSI, ntabwo turi intungane, nta nubwo twigeze tuvuga ko turi zo, uyu muhanda w’ubuzima tugomba kuwunyuramo muri ubu buryo, aka kanya navuga ko inzira zawe ndetse n’iza NKUSI z’uburushyi ari aha zitangiriye.” Nuko aruhutsa umutima akomeza avuga ati “Kubaho ufite umugabo mwabyaranye mutazigera mubana, no kubaho ubana n’umugore udakunda kandi utazigera ukunda. Ese ni nde uhitamo inzira azacamo n’ibyo yifuza kuzanyuramo muri ubu buzima? Twese turamutse twihitiramo twaba dufite ibyo twifuza byose, ariko umuremyi we, ntabwo ari ko abishaka, niyo mpamvu tutari intunganye, nta nubwo tuzigera tuba zo.” Ibyo uko DENIS akomeza kubivuga niko MUTETERI amusaba ko basubira inyuma ati “Ndakwinginze dusubire inyuma mfite byinshi byo kubaza NKUSI, ndakwingize mbabarira.” Gusa byari amatakirangoyi DENIS we yakomeje amubwira ati “MUTETERI, ugeze igihe cyo kugira umutima ukomeye, ndetse aka kanya nibwo wakwerurirwa ko ugiye guca mu bihe bikomeye. Gusa nubwo nzaba ndi kumwe na we, ndagusabye ngo ntuzambaze impamvu, hehe, kubera iki, gute, mbese ikibazo cyose cyerekeye NKUSI naho yaba agiye kuko nta gisubizo nakubonera.” Ibyo byose DENIS avuga niko bicanga MUTETERI bikamushyira mu rujijo rwinshi cyane amarira akamuzonga.
.
Muri icyo gitondo cya kare manager wa Banki papa wa SHEJA ava murugo abwiye SHEJA ko aragaruka mu kanya aje kumusezeraho, bidatinze DEVOTHA akagera aho mu rugo agasanga SHEJA ari mu myiteguro ivanzemo utumwenyu twinshi, aramubwira ati “Bwa nyuma na nyuma ngiye kubana n’umuntu nkunda, ariko aka kanya nibwo ndi kwiyumvamo ko urugo rushobora kuba ruryoha muntu wanjye.” DEVOTHA mugucanganyikirwa kwinshi amubaza ibyabaye, ka kari ku mutima gasesekara ku munwa kubera ibyishimo SHEJA aba aretse ibyo arimo ubundi agenda yicara mu ntebe, atekerereza DEVOTHA ibyabaye byose kugeza bimugejeje kuri uwo mwanzuro, gusa DEVOTHA aho kugira ngo yishime ahubwo biramubabaza cyane, ariko nta mpamvu byamubabaje yatangiye kwibuka mu minsi ya mbere amenyana na NKUSI ubwo yagombaga kwirukanwa, NKUSI akamugarura mu kazi n’umutima mwiza, n’uburyo NKUSI ari umwana mwiza, agereranije n’uburyo agiye kubanamo na SHEJA biramubabaza cyane, kugeza ubwo abonye kugumana na SHEJA biri kumutera asyi ahita amusezeraho aragenda. Akiva mu rugo mu mutima arivugisha ati “Nkusi na SHEJA? Ntabwo ibi bintu bibaho, sinanatuma bibaho, ngomba kubihagarika bitaragera kure.” Ahita ava aho ajya kuri Banki kugira ngo avugane na manager papa wa SHEJA.
.
Ku rundi ruhande NKUSI mu modoka abwira uyitwaye ati “Ndakwinginze mbabarira usubire inyuma njye gusezera.” Uwo abwira ahita yibuka amabwiriza yahawe na DENIS amubwira ati “Kuba umubyeyi ni inshingano zikomeye cyane, nanjye kubikora umutima urandya ariko se hari amahitamo mfite? Umutware kugeza umugejeje imbere y’umukunzi we bagiye kubana, nta ntamwe isubira inyuma.” Amaze kubyibuka amuhakanira azunguza umutwe, kwa kwihagararaho nk’umugabo byari byanze kuva mbere hose bikomeza kwanga ikiniga kiraturika ararira avuga ati “MUTETERI, umbababarire, ndabizi ko ntari intungane, sinigeze yewe mvuga kondiyo, iyo akaba ariyo mpamvu ndi kugenda nkujya kure mu gihe nagakwiye kuza ngusanganira ngo umubano wacu ujye mbere.” Bidatinze banyura aho ibikoresho bya NKUSI bari babibitse, nyuma yo kubitora bifata ikindi gihe, bagera mu rugo kwa SHEJA bahahurira na manager wa Banki avuye gufata amafaranga kuri Banki, basanga SHEJA nawe yamaze kwitegura, binjira mu modoka ya manager wa Banki uko ari batatu, bafata urugendo rugana aho bagiye gutura. Urugendo ruva mu mujyi batuyemo bagiye kure cyane rutangira gutyo, MUTETERI amarira yamurenze cyane, DENIS abona Atari uburyo bwiza bwo kumujyana mu rugo DELIRA arimo kugira ngo atamubaza byinshi, bahita bajyana mu kazi amuha ikaze mu biro bye. NKUSI mu rugendo na SHEJA na papa we aza kwishyiramo akanyabugabo aratuza yakira urwaje, aba aribwo atangira kwibaza ibibazo ati “Ariko se ko kuvuga ari ugutaruka, ni ukubera iki papa yahisemo ko tubikora twenyine ntabwire na mama ngo aze? Ariko wasanga yirindaga ko mama byamubabaza cyane ibyambayeho, cyangwa se akaba atakwakira ko nkundana na MUTETERI kandi naramumurikiye Nadine akamwishimira cyane. Mama uzambabarire nabaye ikigwari mu maso yawe.”… Amasaha akomeza kwicuma, Muteteri akagwa agacuho, SHEJA na NKUSI bakagera mu rugo rwiza cyane bari babonye, papa wa SHEJA akabaha umugisha wa kibyeyi ndetse akanataha anyurirako kuri banki.
.
DELIRA ahamagara abo yasabye gushimuta avoka BUJYACYERA ngo bamurekure, bidatinze ahitira ku biro bya DENIS yari yamaze kumenya ko yafunguwe, BUJYACYERA ati “Namaze kubyemeza neza ko DELIRA ariwe wari inyuma ya byose, kuko namenye amakuru ko ari we wasabye ko nshimutwa mbikuye kubanshimuse.” DENIS amuhumuriza amubwira kutivuna kuko nawe yarabimenye, amusubiza ko aba yitegura kumuburanira ku rubanza azashora kuri DELIRA na ADELINE mu minsi iri imbere kuko ukwihangana kwe kuri kurangira. Ati “BUJYACYE, impamvu ngiye kuba nitondesheje itandukana ryanjye na DELIRA ni imwe gusa, uriya mukobwa MUTETERI. Nubwo nari mfite amahitamo yo kuba namujyana kure ya DELIRA, ariko nyine nta wundi muntu bagomba kuba bari kumwe uretse DELIRA nanjye nkamurebera hakurya mu gihe ibintu bitarasobanuka, genda wiyiteho nzajya nguha amakuru.”
.
Manager papa wa SHEJA ari mu biro bye DEVOTHA arakomanga amuha karibu amaze kwinjira aricara, DEVOTA ati “namenye ibyabaye kuri SHEJA na NKUSI.” Manager aramusubiza ati “ Amakuru ariruka cyane kurusha umurabyo.” DEVOTHA ati “manager, urabizi neza ko nkubaha kandi nkaba ntatinyuka kukubahuka, ariko nawe urabizi ko ibyo wakoze bidakwiriye.” Manager ahita areka ibyo arimo byo kureba mu mashini akareba DEVOTHA akamusubiza ati “Ntabwo uri kurwego rwo kuza kunyigisha ibyo ngomba gukora n’ibyo ntagomba gukora, igihe uri muri iyi banki ujye umfata nk’umukoresha wawe ndetse nunagera hanze ya banki ubinyubahire.” DEVOTHA ahita avuga ati “Umuyobozi mwiza si udakosorwa, ahubwo umuyobozi mwiza ni utega amatwi abo ayoboye akumva ibitekerezo byabo byanaba ngombwa akanabishyira mu bikorwa. NKUSI yari yasinze ibyo yashakaga gukora ntabwo byamuvuye ku mutima, icya kabiri, NKUSI ntabwo yigeze yinjiza igitsina cye mucya SHEJA, ndetse nta nubwo yanamukuyemo n’ikariso, icya gatatu, iterabwoba wamushyizeho nawe ufite iby wakoze kuburyo hari iterabwoba ryagushyirwaho bigahagarika ubuzima bwawe, ese kuki wumva wakorera abandi ibyo wowe udashaka gukorerwa?” Manager umujinya uramwica agahita avuga ati “Icya mbere, uyu munsi ni uwanyuma DEVOTHA ukora muri iyi banki, icya kabiri, ntabwo wari wabyara ngo wumve igisebo umwana wawe yagira aho anyuze hose bavuga ko undi mugabo yamurebye mu bwambure, icya gatatu nta bubasha ufite bwo kunyubahuka umbwira ibyo ushaka, icya kane kinarenze cyane, ndi inyangamugayo, indakemwa mu myitwarire kuburyo nta ngingo cyangwa ikintu na kimwe ufite wankangisha kuburyo cyatuma umuntu ankanga akangendaho, urakoze cyane kwisibira amayira y’ubuzima.” Manager yamaze kuvuga gutyo DEVOTHA arahaguruka, atera intambwe asubira inyuma, aramwenyura, akoma mu mashyi gatatu, nuko aravuga ati “Manager! Kuba nakwirukanwa ntabwo ari ibintu bikomeye rwose, kuko navutse ntafite aka kazi, kandi hari ubwo byamparurira amayira yo kugana ahandi hantu heza. Icya kabiri, reka tureke kuba wararyamanye n’umugore utari mama wa SHEJA, byonyine kuba yabimenya kandi ari we urwanira, yakwanga urunuka, naho se gutanga amakuru y’umukiriya muri iyi banki ku muntu utabifitiye uburenganzira? Bwo ahubwo ntiwafungwa? Urakoze cyane, reka dutegereze ibikurikira.” DEVOTA yamze kuvuga gutyo ahita asohoka yihuta, manager asigara amuhamagara ngo bavugane DEVOTHA amwima amatwi.
.
SHEJA na NKUSI bakimara kugera mu nzu bagiye guturamo bagasanga ibintu byose byateguwe, ahubwo SHEJA uri kwitegura kuba umugore akaba ariwe ushyiraho ake nko gutaka no gusukura hose yiyereka NKUSI, NKUSI we yari yicaye mu ntebe ari kwitekerereza kuri MUTETERI akongera akibaza impamvu DENIS na DELIRA bamuhishe ko DENIS ari we se bakabinyuza mu nzira zo kumubeshya ko mama we yafashwe kungufu n’umugabo wari inshuti ya DENIS akamutera inda, nuko SHEJA arangije gutegura neza azana amafunguro ku meza arenzeho imbuto nziza, yicara ateganye nka NKUSI aramubaza ati “Nkusi! Nubwo ibi byabaye bikagenda gutya, ariko ubusanzwe urabizi ko nari nsanzwe ngukunda, ese wowe byibura uzigera unkunda?” NKUSI adaciye ku ruhande ahita amusubiza ati “SHEJA, uri kurota? Nonese nagukunda gute? Ehhh uri gutekereza ko hari igihe cyagera se nkazagukunda nk’uko numvise papa wawe ari kubivuga ngo twige gukundana, ngo tuzamenyerana? Ibyo ntabwo bizabaho, ikindi ugomba kumenya nsanzwe mfite umukunzi, nonese namukura mu mutima wanjye gute kandi ari we nkunda?” SHEJA amaze kubyumva nta nubwo bimutungura asubiza NKUSI ati “Ndabyumva NKUSI, impamvu nanjye nemete iki gitekerezo ni uko nifuza ko njye na we twabiha igihe, tubana mu nzu imwe, tukareba byibura ko byashoboka no kubana nka mushiki na musaza, wenda bikagenda bihinduka gake gake kugeza unkunze noneho tukabana nk’umugore n’umugabo.” NKUSI aramusubiza ati “SHEJA ntabwo ibyo bizabaho, ndi hano kubera gutinya gufungwa no kwanga gusebya ababyeyi banjye. Nawe uri hano kubera ko nagerageje kugufata kungufu ndetse n’uko unkunda. Urumva izo nzira zombi zihura?” SHEJA arababara maze akirengagiza agahita abwira NKUSI ati “Icyumba uzajya uraramo ni kiriya, nanjye nzajya ndara muri kiriya, nk’uko nari mbikubwiye, reka tubihe umwanya tureba ko bizakunda, gusa uko turi hano kose ujye umenya ko ngukunda cyane.” SHEJA yahagurutse aho ngaho ajya mu cyumba yidunda ku buriri arivugisha ati “Mana uzamfashe NKUSI mu gihe tuzabana hano azankunde.”
.
Maurice akomeza guhamagara nimero ya MUTETERI igacamo arik ntayifate kumbe ni uko yayisize murugo kwa DELIRA mu gitondo agiye gusezerana, biza kurangira agiye kwa NKUSI abwirwa ko NKUSI na MUTETERI batigeze bagera aho ngaho, Maurice mugukomeza kumucanga cyane afata umwanzuro wo kujya kuri company ba NKUSI bakoraho, arimo agenda nk’utembera n’amaguru atungurwa no guhura na Alex amukubise amaso yibaza niba uwo abona ari we koko cyangwa se arota, mu kumwegera ahita amwicaza ku ruhande aramubwira ati “ALEX, ntabwo ndi kubasha kwizera ko ari wowe ndi kubona, ngo nizere koi bi bihwanye n’ukuri bakuvuzeho ko wakenye ukaba usigaye usabiriza.” Alex aramwenyura akareba Maurice, akongera akareba ku ijuru maze aramusubiza ati “Yego ni njyewe! Maurice rimwe na rimwe tujya twibaza impamvu turiho n’icyo twaje kumara kuri iyi si, twe ubwacu tukakibura, muri icyo gihe nibwo usanga uri kurya amafaranga, uryamana nabakobwa, ugura byose ukeneye, ukumva ko aricyo waje kumara hano ku isi. Maurice nkubwiye igitangaje? Muri ubwo buzima bwiza buhenze wari uzi ko iyo uhuye n’umuntu umeze nka njye nonaha, umureba nk’icyo utazi? Ukaba utanamwegera uretse no kumusuhuza byonyine? Nshobora kuba ndi kugucanga, ariko uwo ndi njyewe urimo kwivuga mu minsi yashize. Bijya gutangira natangiye ndi gusingiza Imana yatumye papa na mama batubaka urugo ngo rukomere, ariko bakaba ari abakire cyane, muri kwa gushwana no gushaka gatanya kuko bari barasezeranye, ubwo imitungo yabo ni pasu pasu kugabana ariko umwana wabo w’ikinege ntibamwibagirwe nk’uko amategeko abiteganya, boooooom mba mbaye umukire, umukobwa mbonye nkumva namurongora, yaba umwasama ubwo akaba aguyemo nyine, gusa intwaro yanjye ikaba urukundo, ibintu bitajya bihura na gato kuko urukund rwivanze n’amafaranga, ni nk’umunyu wivanze n’isukari. Nari kubibwirwa n’iki? Ntacyo! Nuko mbaho nezerewe yewe ntangira gupanga n’imishinga, ngafata inguzanyo yewe nti ‘nzajya nzishyura uko ninjiza.’ Sibwo mpuye n’abakobwa bazi ubwenge? Barayarya barayamara, MAURICE uretse ko abo bakobwa ntanabarenganya, kuko ubu nanababonye aho kubarakarira no kubishyuza, nabasaba imbabazi, kuko ayo bandiye ntaho ahuriye n’icyobo kitazasibangana nacukuye mu mitima yabo. Ibyo bimaze kuba nibwo naje kubona cya gisubizo cy’ikibazo abantu benshi bibaza bati “ese tumaze iki hano ku isi?” nsanga njyewe umumaro wanjye hano ku isi, ari ukubera isomo abandi, iyo ibyambayeho bitambaho, ntabwo nari kumenya umumaro wanjye, none dore ubu ndiyizi. Uhhh nkubwire igitangaje MAURICE? Muri uko kwisobanukirwa no kumenya umumaro wanjye hano ku isi, naje kumenya ko umuntu w’ikiremwamuntu ufite umwuka ahumeka muzima, udafite uburwayi na butoya, ashobora kumara umunsi, ibiri, itatu, icyumweru, bibiri ashaka aho yakura igiceri cy’ijana akakibura. Maurice ijana ryonyine akakibura, muri uko kubaho akagira amahirwe ko hari abataramenya icyo bamaze ku isi bajugunya ibyo kurya mu kimoteri, akabona ibyo kurya… sinzi ngo ababyeyi banjye bagiye he, ya makimbirane y’imiryango cyane cyane ababyeyi banjye, nuburyo babanye byatumye ntamenya ngo indi miryango yacu iri hehe! None Booooom dore Alex usanzwe uzi watsapaga imyenda myiza, modoka nziza, arya neza, muhuriye ku muhanda, abantu bose bamwita umusazi. Maurice uzi igitangaje kurushaho? Wari uzi ko njye ubwanjye kandi niyizi cyane kurusha abandi bose, ntashobora kubona uburyo nasobanura ko ntari umusazi? Uwo ni we ndi we, uwo ni we abantu bazumva inkuru yanjye bazamenya uwo ari we, ikindi gitangaje uwo ndiwe, yahinduye ubuzima bwa benshi, harimo gushenjagura imitima y’abakobwa, guhemukira abahungu bagenzi be, ndetse no guha isomo abakobwa, ubwo ndavuga nkaba NADINE batazi abo aribo nyirizina n’inzira bagomba kunyuramo kugeza igihe bazisanga bameze uku nanjye meze narisobanukiwe. Nshobora kubikubwira kubyumva bikakugora, utekereza se ko ari njye wanze gukomeza amashuri yanjye? Arik ubu na telefone nasomeraho ntayo nabona kandi naraguriraga abandi ama iPhone, ahubwo se uretse ibyo hari uburyo nshobora gusobanura ko ntari umusazi? Ngicyo icyo naje kumara hano ku isi! Inama nguhaye ni ugushaka icyo nawe umaze ku isi. Byari byiza kongera guhura musore wanjye!
.
Manager ahamagara DENIS amusaba ko bahura bakaganira, DENIS akamusubiza ko bahura nyuma y’iminota mike, bamaze kuvugana DENIS asubira mu biryo mu ntebe MUTETERI yasinziriyemo asanga yakangutse, amubaza amakuru undi amusubiza ko atazi icyo yamusubiza, DENIS amubwira ati “MUTETERI, aha turi hari ibintu byinshi uzi. Urabizi ko nta babyeyi ufite, inshuti ufite nazo zikaba nta kintu zagufasha ku bintu ukeneye byose, ndetse yewe kuba utwitiye NKUSI bikaba byaba byiza ubanye na nyina nubwo atazi ko uri UMUKAZANA we kuko kukwitaho arabishoboye. Ese wanyemerera, nkakubera igicucucucu kikurinda mu buzima ugiye kubamo, kugeza igihe ibintu bizasobanukira? Nanagusaba ko wambabarira ibyabaye hagati yawe na NKUSI bigume hagati yacu, NKUSI ndamuzi ni umunyabwenge afite umupangu, kandi gutegereza amaherezo wihanganye bizakugeza ku ntsinzi, ikindi nkagusaba ko tutazigera twongera kubivugaho, tureke kamere ikore akazi kayo kugeza igihe cya nyacyo kizagerera tukareba imyanzuro izaza. Uh?” MUTETERI bimwongerera amarira ariko nanone akagirira icyizere DENIS cyane, kuburyo n’ubundi kubwo kuba nta mahitamo amusubiza ati “Ndakubaha kandi nkakwizera, ngusezeranije ko ngiye kubaho uko ubishaka.” DENIS yumvise iryo jambo yumvise ari nk’ingoyi ashyize kuri MUTETERI amureba amubwira ati “Muteteri wikumva ko uko ugiye kubaho ari uko mbishaka, ahubwo ni kubw’umutekano wawe, uwa NKUSI n’uw’umwana utwite. Uh?” Muteteri azunguza umutwe byo kwemera, DENIS agahamagara shoferi wa NKUSI ngo aze amutware, MUTETERI amutegerereza aho ngaho, DENIS agafata imodoka akajya guhura na manager papa wa SHEJA… Ntabwo bitinda DENIS ahura na manager papa wa SHEJA bahurira kuri banki, manager ati “Ni ukuri nashimishijwe cyane ko byarangiye ubaye bamwana wanjye.” DENIS ati “mbaye bamwana wawe? Ba uretse gato, ntumbwire ko…” papa SHEJA ati “cyane rwose, umukobwa wanjye SHEJA niwe wagiye kubana na NKUSI umusore wawe.” DENIS ati “muri make ni wowe mubyeyi wahatirije umuhungu wanjye kubana n’uwo adakunda batanakundanye? Mbwira SYLVAIN kubera iki?” kumbe manager papa wa SHEJA yitwa SYLVAIN, azunguza umutwe asubiza DENIS ati “Ngo kubera iki? Ntekereza ko umuhungu wawe mbere yo kugenda impamvu yayikubwiye, rero njye nawe twakishimiye iyi tsinzi tugezeho.” DENIS aramwenyura maze aravug ati “SYLVAIN, ntabwo nzi impamvu abantu bo muri iyi si bakomeza kwijandika mu bintu bibi akaba aribyo bashakiramo ibyishimo byabo, nkibaza nti ‘ese ntabwo bajya babona ko bene ibyo bintu bitajya biramba?’ SYLVAIN ni uko uri umugabo nka njye ariko nkurikije situation ihari nonaha nakaguhemukiye njye ubwanjye nkakwereka ko nakwihanira ariko reka ndeke isi yo ubwayo izakwihanire, kuko nawe ubwawe urabizi neza ko ibyo wakoze Atari ukuri guciye mu mucyo. Nkubwire igitangaje? Ni uko n’umukobwa wawe we ubwe ashobora no kuba atanagushyigikiye. Ese wabyifatamo ute aramutse agukojeje isoni ku mwanzuro ugayitse wafashe? Uh?”
.
NKUSI ntabwo yigeze ajya kuryama kugeza SHEJA abyutse, akaza kumwicara iruhande, aramwenyura ati “umeze ute se musaza wanjye?” NKUSI mugutungurwa kwinshi ati “musaza wawe? Nari nzi ko ndi umugabo wawe? Ahubwo se ko aribw mbyibutse, kuki wahisemo ko njye nawe turajya turara mu byumba bibiri bitandukanye kandi ndi umugabo wawe? Nari nzi ko ubu twagakwiye kuba twatangiye kwinezeza nk’umugore n’umugabo.” SHEJA aramwenyura maze akavuga ati “Nonese NKUSI, urankunda?” NKUSI ati “Ariko nabikubwiye kuva kare hose, ntabwo ngukunda kandi ntabwo nzi ko hari igihe cyagera nkagukunda.” SHEJA ati “Hanyuma ukumva njye nawe twarara mu cyumba kimwe, mu buriri bumwe mu ruhe rwego? Cyangwa NKUSI ubona ndi umukobwa uciriritse gutyo gusa kuburyo nakwandarikira umubiri wanjye buri musore wese mbonye? Ehhh muri make ujya no gushaka kumfata nkungufu wari wabonye ndi indaya kuburyo kuryamana nanjye aribyo bikwiriye, kuburyo nta gaciro ngira?” NKUSI mugutungurwa kwinshi cyane, atngurwa na SHEJA ukuntu ababaye by’indengakamere, kandi ari undi mukobwa warwaniye kubana na we ubu aba ari kumukurubana ngo bajye kuryamana mu buriri, NKUSI mu kumva bimukoze ku mutima aramusubiza ati “SHEJA, ntabwo mvuze ibi kubera ko nkubona nk’uko umbwiye, ariko mu kumara kubivuga, hari ikibazo kimwe ndi kwibaza, niba twaje hano tuje kubana kandi gahunda ari umugore n’umugabo, none wowe ukaba utabishaka, ni iyihe mpamvu nyamukuru itumye turi hano?” SHEJA arahaguruka maze aramubwira ati “Tegereza uzayibona.” Ahita agenda agasubira mu cyumba, NKUSI mu kubyumva ubwoba akaba aribwo bumutaha kubera ukuntu SHEJA ameze nk’umuteze iminsi.
.
MAURICE akimara kumva amagambo ya ALEX aramushengura, umusore tuzi nk’uwihagazeho neza atangira kurira kubera gukorwa kumutima n’ubuzima bwa Alex, mu gihe agiyee kugira icyo amusubiza MAURICE abona imodoka ya NKUSI iratambutse, ahita ajya kuyitambika asanga harimo shoferi wa NKUSI, mukumubaza akanunu ka NKUSI amusubiza ko ntawe ahubwo agiye kutwara MUTETERI, MAURICE ahita yumva inzira yaganaga ari zo kuko yari ahagiye kuhashakira NKUSI na MUTETERI, ahita ahamagara Alex aramubwira ati “Alex, ngwino man!” Alex mugutungurwa kwinshi aza asanga MAURICE ahita amubwira ati “injira mu modoka tugende.” Alex mu kubishidikanyaho arinjira ariko muri we akibwira ati “ntabwo nari nzi ko nzongera kwinjira mu modoka.” Bagenzi ubuzima ni bubi kandi burahinduka ari nayo mpamvu ntawakabwishingikirijeho. Imodoka yarahagurutse koko bageze muri company basanga MUTETERI ategereje, shoferi amusaba ko yinjira vuba bagataha DELIRA Atari murugo kugira ngo atamubona uburyo yambaye agakeka aho avuye, MAURICE mu kubyumva ahita avuga ati “Agakeka aho avuye? MUTETERI ni ubundi kuvuga ko ari ugutaruka, uvuye hehe ko umunsi wose niriwe nakubuze?” MUTETERI nawe kubona MAURICE afata nka musaza we kuva mu mashuri yisumbuye, ahita amuturaho agahinda kose amuririraho kugeza bageze murugo kwa DENIS, nuko MUTETERI na MAURICE basohoka mu modoka, kugira ngo baganire, MUTETERI abonye MAURICE agiye kumubaza byinshi ahita amubwira ati “Maurice musaza wanjye! Mbabarira! Mbanje kukwiseguraho kubyo ngiye kukubwira, ariko bwa mbere mu mateka ugiye kubaho ubizi ko hari ibanga naguhishe, kandi umbabarire ntubashe kumbaza byinshi, na shoferi wa NKUSI ntumutitirize kubera ko ambwiye kuriya, kuko nawe ntabyo azi, ibyo akubwiye ni uko yabibwiwe na DENIS. Icya kabiri urugamba rwo gushaka NKUSI turusubike kuko byarangiye ntabwo tuzamubona, kandi ntumuhangayikire kuko banyijeje ko ntacyo azaba kandi ameze neza.” MAURICE mukumara kubyumva ahubwo nibwo ajya mu rujijo rwinshi cyane, ariko abonye MUTETERI adashaka kugira icyo amubwira ahita avuga ati “Muteteri! Ndakwizera humura! Kandi igihe nikigera uzambwira ibyo ngenewe. Gusa nanjye hari ikintu nshaka kugusaba.” MUTETERI ati “Mbwira ndakumva” MAURICE ati “nubwo nta n’umwanya ushize mbitekerejeho, numvaga unyemereye tugakoresha kuri ya mafaranga twambuye DELIRA, nahita mva muri kaminuza nkajya gutura muri geto kuko ndabikeneye cyane.” MUTETER ati “nonese kuki uri kunsaba uburenganzira kandi ari wowe uyafite?” MAURICE ati “Urakoze kunyemerera, genda murugo tuzasubire ejo ku ishuri.” Bamaze gutandukana shoferi wa NKUSI yajyanye MAURICE na ALEX muri resitora, bamaze kurya MAURICE ajya kugurira Alex utwenda duke two kwifashisha, bashaka geto yo kubamo baguriramo iby’ibanze, ALEX abonye atabyumva abaza MAURICE impamvu ari kumufasha, aramusubiza ati “Wasanga aka ari ko kamaro kanjye hano ku isi! ALEX ntumbaze impamvu ariko reka tubane muri iyi geto, ibindi tuzajya tubimenya nyuma.” Alex wari umukire ako kanya kuba muri geto ahita abona bimeze nk’ibidashoboka, asimbukira hejuru, batangira kubana we na Maurice muri geto…………….LOADING EP 22
Comments
Login to comment.
No comments yet.