Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 22

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 22

Loading verse...
EPISODE 22
:
DEVOTHA aho ari mu gitondo ari kumwe n’umukunzi we, wa musore wamwerekanye ubwo NKUSI na Maurice bajyagayo, aramubwira ati “Cheri! Nubwo wenda nzi neza ko uyu munsi ntarawurenza batanyirukanye, ntabwo ibyo byatuma gahunda y’ubukwe tuyisubika, ndabizi nzakugora kuko wenda hari ibyo nari kuzana murugo bizaba bigiye ku ruhande rwawe, ariko nanjye ngiye kureba uko bimeze.” Umusore aramusubiza ati “humura Cherie! Ndagukunda kandi ntabwo nzita kubyo wazanye murugo, icyangombwa ni uko unkunda nanjye nkagukunda, ngaho genda urebe uko bimeze ujye umbwira kuri telefone.” Bamaze gutandukana DEVOTHA afata inzira agana aho arategera imodoka imugeza kuri banki, ariko ari hafi kuhagera ahura na muganga Adeline, amwitegereje neza ahita amwibuka, mugusubiza ubwonko inyuma yibuka ukuntu yaje muri Banki, abaza amakuru ya NKUSI, akinjira mu biro bya manager, bakaryamaniramo kugeza ubwo manager amenye amabanga ya NKUSI, DEVOTHA amaze kubyibuka ahita amusanga amugezeho amuha ikiganza, adaciye ku ruhande ahita amubwira ati “Mada! Ibyo washakaga se ntubigezeho?” Adeline ati “Ibike se wa mukobwa ko, uri nde ko ntanakuzi.” DEVOTHA ati “Nguheruka uza kureba manager muri banki kandi ibyo mwakoze urabyibuka, aguha amakuru ya NKUSI nawe umuha umubiri wawe none byarangiye NKUSI abanye n’umukobwa wa manager, hari ikindi washakaga se? ehhh wari uzi ngo ndatinya kubikubwira se? n’ubundi kwirukanwa ho namaze kwirukanwa, gusa ndagira ngo nkubwire ko bitazabahira na gatoya.” Adeline mu kumva ayo makuru yahise amera nk’utaye umutwe, DEVOTHA nawe ahita ava aho aragenda agana kuri banki, Adeline ahita afata telefone ahamagara DELIRA wari uri kwitegura kujya mu kazi mu gitondo, akimufata ahita amubaza ati “Nonese DELIRA, kuki mwakoze ibirori ntimudutumire?” DELIRA mugutungurwa kwinshi ati “ibirori? Ibihe birori se Adeline?” muganga araseka ati “Nonese amakuru ni njye yagezeho gusa cyangwa akaba ari igihuha? Umusore wawe NKUSI ntabwo yashinze urugo?” DELIRA mugutungurwa ati “Yashinze urugo? Ahhhahahaha, ariko nawe urasetsa. Urumva ibyo bintu urimo kuvuga?ngo yarushinze na nde se ra? Njye sinanamuheruka no kuri telefone, amagambo y’abantu wayishinga ye!” Muganga Adeline biramucanga akayiberwa ibyo aribyo, agahita akupa telefone aho ahagaze agatekereza cyane, akumva biri kumwanga mu nda, ahitamo guhamagara Muteteri.
.
Ku rundi ruhande ahari NKUSI mu buriri aryamye, ariko ari kureba muri telefone bigaragara ko ari nshya yari afite, SHEJA aza kumukomangira, ateze agatambaro mu mutwe ndetse akenyeye igitenge, afite I plateau iriho ibyo kurya bya mugitondo, NKUSI amaze kumufungurira SHEJA arinjira atereka ku meza ibyo afite, amutera umugongo ameze nk’ugiye gusohoka, arangije aruhutsa umutima maze aravuga ati “Nkusi! Nshaka kukubaza ikibazo kimwe gusa.” NKUSI ati “Mbwira nta kibazo” SHEJA arahindukira akicara ku buriri iruhande rwa NKUSI ati “Kuva ejo ibintu byose ndi kugukorera ndi kubikora nitoza ko wabona ko mbishoboye kugira ngo uzanyishimire nk’umugore wawe, ku rundi ruhande, ngahita nibuka amagambo wambwiye ko udashobora kuzankunda nk’umugore wawe. NKUSI nzi abantu benshi babanye muri ubu buryo, ariko aho bitandukaniye ni uko njyewe ntameze nk’uwo mukobwa, uba wenda yaratewe inda cyangwa yarafashwe kungufu akumva ko kubana n’uwo musore bihagije yaba atamukunda cyangwa se amukunda, mbese iby’urukundo atabyitayeho na gatoya, none ikibazo nshaka kukubaza ni kimwe gusa, koko niyo nakora kajana ntabwo ushobora kuzankunda?” NKUSI aramwenyura maze akeguka agakora SHEJA ku rutugu aramubwira ati “SHEJA, fungura amaso kuko papa wawe yaragushutse, bikubitiraho ko nawe wankundaga ntazi impamvu kuko bwa mbere ubwo naguhungiragaho mfite umutima umenetse, wanyamaganiye kure kubera ko ndi umukene, mu bigaragara nyuma yo kuvumbura ko ndi umukire, uhita ushaka kubana nanjye, nawe urebye neza burya ntabwo unkunda, niyo waba unankunda byanyabyo, njye sinabihamya kuko igihe wari ukeneye kunkunda ntabwo nakubonye, rero kuri icyo kibazo umbajije, ntabwo nzigera ngukunda. Uzi impamvu? Kirya gihe umaze kunyanga hari umukobwa wahise afata umwanya wawe, aragusimbura arankunda karahava, ndetse we aho bitandukaniye yari asanzwe ananzi cyane, ntabwo byabaye ibyo gusa kuko uwo mukobwa nanamuteye inda ubu atwite inda yanjye. Nkubwire ikirenze ibyo ngibyo? Ntibikubabaze kuko ni wowe wabigizemo uruhare, uwo mukobwa ni inshuti yawe MUTETERI, namuhaye isezerano ridashira ko nzamukunda iteka, ndetse ibirenze kuri ibyo, hari n’ibindi birenze urukundo namukoreye ariko ntashobora kukubwira. Uzi igitangaje? MUTETERI we yankunze kubera ko ndi umukene! Ibaze umuntu wagukundiye ubukene bwawe, agashaka kuguha duke abona ngo utere imbere ukomeze kubaho, uko mwaba mumeze igihe waba ufite ubutunzi? Uwo yaba ari we mwamikazi nyamwamikazi, uwo niwe MUTETERI wanjye. Ese SHEJA koko hari amakosa mfite? Ikirenze ibyo gushaka kugufata kungufu, byose ni ibyari byarambayeho nyuma y’uko ngiye mu rukundo na MUTETERI.” NKUSI aruhutsa umutima agahita abwira SHEJA byose byabaye kuri we na NADINE, amaze kubyumva biramubabaza cyane kugera ubwo amarira ashoka ku matama. Arangije ahaguruka ku buriri yicayeho ahagarara areba NKUSI aramubwira ati “NKusi, ntegereza akanya gatoya ndaje.” Ahita asohoka aragenda.
.
MUTETERI aho ari mu cyumba amaze kwireba mu ndorerwamo ahanagura amarira, ahta afata igikapu cye ajyana ku ishuri agiye gusohoka telefone ye irasona, mu kureba asanga ni SHEJA umuhamagaye, ahita yicara ku buriri arapfuneka ubundi aritaba ati “Bite SHEJA.” SHEJA ati “Ni byiza mushuti ko wanyanze se? umeze neza?” MUTETERI ati “Ntabwo ari ukukwanga mwana, ni iby’iyi minsi, naho kumera neza ntabwo nzi niba ari neza tu, ariko urebye ndi guhumeka.” Ako kanya SHEJA atuzaho gatoya maze aramubwira ati “Muteteri, hari ahantu nshaka kukurangira kugira ngo njye na we tuhahurire, nubwo mbizi neza ko wari ugiye kujya ku ishuri ariko biraba byiza uryirengagije ukaza guhura nanjye kuko birakenewe cyane.” MUTETERI amubaza aho ari ho n’icyo agiye kumumaza, SHEJA akamubwira ko aramubwira ahageze kuko ni ingenzi cyane kuri we, MUTETERI mu kugira amashyushyu yumva nta kibazo ahita amwemerera, SHEJA aramurangira undi amusubiza ko agiye guhita ahaza bidatinze.” Bamaze kuvugana MUTETERI ahindura gahunda, SHEJA nawe arivugisha ati “Nkusi! Ngiye kugukorera ibintu kuburyo mu buzima uzajya undeba ntuzanyibagirwe cyangwa se ngo uyu munsi uwibagirwe.” Ahita amwenyura.
.
Muteteri amaze kuvugana na SHEJA ahita ahindura imyenda, akava mu cyumba ajya gukomangira DELIRA amubwira ko gahunda yo kujya ku ishuri ihindutse hari ahantu agiye, ahita asohoka mu gipangu agenda n’amaguru bidatinze, muganga Adeline ahita amuhamagara kuri telefone, MUTETERI akimufata yanga guca ku ruhande aramubaza ati “Bite MUTETERI, ese waba uzi ahantu NKUSI aherereye?” MUTETERI arikanga agahita ahagarara aho ageze akamubaza ati “Kubera iki se? wowe se uzi aho aherereye?” ADELINE ahita azunguza umutwe aravuga ati “Ohhh ndabyumvise noneho. Birashoboka nyamara ko ibihuha byaba ari ukuri, muri make yaragucitse aragenda ntabwo uzi aho aba?” MUTETERI aramusubiza ati “Umva muganga! Nta magambo nshaka kuvugana na we muri iki gitondo, kandi ugire umunsi mwiza.” MUTETERI agiye gukupa Adeline ahita amubwira ati “Ohhh! Uwabwira DELIRA se ko umutwitiye umwuzukuru ra?.... uhhh ko udakupa se? ugize ubwoba? Uhise ugira ubwoba ko uzakomeza kubana na we uri UMUKAZANA we w’IBANGA se? naho rero igihe uri kuvugana n’umuntu mukuru ujye umwubaha, harya ngo uri imfubyi? Biragaragara ni nayo mpamvu nta burere ugira kuko nta babyeyi baguhaye uburere.” MUTETERI mukumva ayo magambo aramushengura cyane kuburyo arira, ariko atekereje neza aza gusanga DELIRA amenye ko we na NKUSI hari ibyo bakoze ashobora kwirukanwa kandi Atari ko NKUSI na DENIS babishaka maze aramubwira ati “Muganga, umbabarire kuba nkubahutse, gusa kubyo wari umbajije ntabwo nzi aho NKUSI ari nk’uko ubivuze yaragiye.” Ako kanya ahita akupa maze akivugisha ati “Ariko ubundi Mana nagucumuyeho iki?” akomeza ahanagura amarira agana aho yari agiye kureba SHEJA.
.
Devotha ageze ku kazi manager SYLVAIN papa wa SHEJA ahita amuhamagaza mu biro bye, agezemo amusaba kwicara ku ntebe iri imbere ye, aramubaza ati “Harya DEVOTHA, ufite amashuri angahe?” DEVOTA ati “Narangije kaminuza ya kabiri mu icungamutungo.” Manager ati “none ushinzwe kwakira abakiriya baza kwinjira muri banki. Uhh! Uzi ikintu kinshimishije cyane? Ni uko mu mubare w’abakozi mfitiye uburenganzira bwo kwirukana ntabanje kugisha abandi bafatanyabikorwa inama nawe urimo. Uzi ko urutwa na bariya bakozi b’amasuku bari hariya hanze? Kuko niba nabo baba bafite company bakoreramo, nkaba ntamwirukana uko nshatse kuko nanamwanze company ye yamwohereza ahandi, none wowe ubarusha amashuri, dore ngiye kukwirukana nkore n’ibishoboka byose ngusibire amayira nta kazi uzongera kubona muri banki haba muri uyu mujyi ndetse n’ahandi hantu hose nshobora kugera. Igitangaje muri ibyo, ibyo wampishuriye ko uzi ibyo nakoranye na wa mugore, nta kimenyetso ufite cyabigaragaza.” Ako kanya manager akoma mu mashyi agaseka DEVOTHA cyane, agahita amusunikira urupapuro rumwirukana maze aramubwira ati “Ubu NKUSI ni umukwe wanjye! Ndamufite neza mu biganza byanjye, kandi n’umukobwa wanjye SHEJA aho ari ubu ari gukora ibishoboka byose ngo aharure inziza izatuma abana na NKUSI mu buryo burambye, harimo no gukura mu nzira ikintu cyose cyangwa umuntu wese ushobora gushaka cyangwa se gutuma batabana, rero akira ingaruka z’ibyo warwaniraga.” DEVOTHA amwenyura yakira iyo baruwa maze arahaguruka aruhutsa umutima abwira manager ati “Manager! Hari itandukaniro ryo kwishima. Kuko muri ubu buzima buriya kwishima no kubabara birasimburana, rero, kwishima mbere ukababara nyuma birutwa no kubabara mbere bikazarangira wishimye. Aya ni amagambo nzakwibutsa ubwo njye nawe tuzaba duhuye nubwo ntakwifuriza ibihe bibi, ariko nishimye wowe ubabaye, kubera ko kamere y’iyi si itanga umusaruro ku muntu bitewe n’igikorwa yakoze, rero nawe igihe uzaba uri kwakira ingaruka z’ibikorwa wakoze nzabikwibutsa. Ehhhhh, wari uzi ngo nubwo bavuga ko Yezu yaje ku isi kudupfira ngo dukizwe ibyaha se, uwakoze ibibi ku isi azahanwa ku munsi w’imperuka gusa? Ntabwo ari uko bimeze, hano ku isi ikosa wakoze urarihanirwa nk’uko na mbere ya YEZU byari bimeze Imana ihanira aho, ntabwo byahindutse rero! Mugire akazi keza.” Manager ahita aseka maze akavuga ati “Ndumva warabaye umu filozofe da, genda ujye kwandika ibitabo naho ibyo uvuga byo tuzaba tubireba.” DEVOTHA ahita asohoka aho ngaho, ageze hanze afata telefone ahamagara umukunzi aramubwira ati “Nk’uko twabitekerezaga niko bigenze.” DEVOTHA mugutungurwa kwinshi agira ngo uwo abwiye ntabwo ari umukunzi we, kuko yahise amusubiza ati “Nubwo nahoze nguhumuriza numva ko Atari ko biragenda, ibyo bivuze ko njye nawe aka kanya tutakiri mu rwego rumwe kuko nta kazi ufite, urukundo rwacu rurangiriye aha ngaha.!” Ndetse ahita amukupa.
.
Muri icyo gitondo Maurice amaze kwitegura kujya ku ishuri abyutsa ALEX amubaza ati “Man, ko utabyuka ngo tugende?” Alex mugutungurwa kwinshi ati “tujye hehe se man?” Maurice ati “nonese nta masomo ufite ugomba kwiga? Ikirenze ibyo wibuke ko hadasigaye igihe kinini ngo ibizamini dutangire tubyitegure, rero igihe umaze utajya ku ishuri ugomba kugikoresha kuva aka kanya ukuramo ibirarane, icyiza ni uko ubu nta telefone ufite cyangwa se imodoka, amafaranga cyangwa se abakobwa bazajya bakurangaza, bivuze ko ubu icyo ugiye kwitaho gusa ari amasomo yawe gusa.” ALEX areba Maurice ukabona amarira atonyanze ava mu maso ye, maze aramubaza ati “ese Maurice, ni igiki uri kuncaho koko ngo ube unyitayeho muri aka kanya?” Maurice aramusubiza ati “man njye nta marangamutima ngira, nkora ibikorwa bigendanye n’ibyo ndi gutekereza rero kundirira gutyo ntabwo biranzamurira amarangamutima, ibikoresho bikenewe byose ubwo wabibonye, ufite ikihe kibazo? Ikindi saa sita tuzajya duhurira hano duteke turye, niba ushaka kuzatanga ishimwe kubyagukorewe, uzarebe uwitwa MUTETERI umushimire njyewe nta kintu nakoze, gira vuba ntabwo ndagusiga hano udakomeza kuryamira ugasiba dore ko wari ubikumbuye.” Alex mu marangamutima menshi wamugani wa MAURICE arabyuka akitegura akambara imyenda myiza baguze ejo, ubona yabaye umusore umeze neza nubwo yari yarananutse yarashizeho, bahita bagenda bajya ku ishuri dore ko hatari kure, mu kwinjira mu kigo Alex batangira kumubona bagatungurwa cyane, bya bindi by’abanyeshuri batajya bashirwayo batangira kumuserereza, umwe ati “eheee! Bwa nyuma na nyuma umukire agarutse ku ishuri ari kugenda n’amaguru, biriya sibyo bavuga ngo umwami yabaye umwarimu ra?” Maurice yegera Alex aramubwira ati “Maniga, kugira ngo umuntu akomere cyane mubyo akora cyagwa se akomeze abe uwo ari we, ni uko yirengagiza abamuvuga, kuko abo bamuvuga nibo bazakomeza no kumuvuga ubuzima bwahindutse, urabona bariya Atari bo bagushimiraga se bakanakubwira ko uri umugabo kubera ko urya abana?” Alex amaze kubitekerezaho koko yumva ari byo, agahita yikomereza we na Maurice bakagana ku ishuri rya NKUSI Alex avuga ati “Reka njye kureba MUTETERI mbere ya byose, kuko ntabwo nabasha kwiga aya masomo ntaramugezaho ishimwe ryanjye nubwo ritahingana n’ibyo yankoreye.” Ntabwo bitinda binjira mu ishuri, abanyeshuri bakubise amaso Alex bose basakuriza icyarimwe, Maurice muguhinguranya amaso abona MUTETERI ntawe uhari, ari nako abanyeshuri basakuza cyane umwe ati “ALEX, nonese ni wowe? Uzi ko burya utari warasaze ahubwo ari ibyo wigiraga?” Alex aramusubiza ati “Wabyibeshyeyo musore wanjye! Aka kanya gutya nta kintu ufite kirenze uretse amakayi na telefone, nawe uwaguha miliyoni 80 wahita ujya mu muhanda, nanjye rero ibyo nibyo byambayeho, guhomba miliyoni zigeze aho ngasigarana ubusa byanjyanye mu muhanda, bamwe mwambona mukagira ngo nasaze, gusa ntabwo ari ko bimeze kuko ndi muzima.” Maurice aramwegera ati “Ntabwo ari ngombwa kubasubiza Alex, reka tugende MUTETERI ntawe uhari.” Alex akomeza ashinga ibirenge undi munyeshuri akamubwira ati “Yego! Ariko twarumvise ngo amafaranga yawe yose wayariwe n’abakobwa, niko byagenze se?” Alex azunguza umutwe akamusubiza ati “yego niko byagenze, nabaye indangare cyane, ariko ikibazo ndi kwibaza, iyo bitambaho nari kuzarangirira hehe? Ntabwo nari gusobanukirwa umumaro wanjye hano ku isi, aho akaba ariho ntandukaniye namwe nonaha kuko nzi uwo ndi we, nzi agaciro k’igiceri cya 100, kuburyo ndamutse ngifite bimwe mujya kugura ama unite ngo muhamagare cyangwa mugure internet, ubu umutwe wanjye, wo wabanza kwibaza niba icyo giceri ari byo koko byagakwiriye gukora kurusha uko cyarokora ubuzima bw’umuntu wapfapfanye uri hariya hanze.” Alex amaze kuvuga gutyo, abanyeshuri bose bahita bamera nk’imbeba ziguye mu mazi, babandi basakuza barahwekera abakobwa bo amarira arabazonga birenze urugero, nuko arahindukira gato areba NADINE aho yicaye aramubwira ati “NADINE, mbabarira naraguhemukiye. Nubwo yaba njye na we tutari twasobanukirwa abo turi bo, kugera kurwego tubabaza abo dukunda kubwira ko dukunda, ariko nyuma ya byose uruhare rwacu ntabwo dukwiriye gushyira amakosa ku bandi, mbere mbere dukwiye kumenya amakosa yacu tugasaba imbabazi, ntitaye kubyo wakoze, waba warankundaga cyangwa se utarankundaga, njye ntabwo nakwirengagiza k ntagukundana ngo nkubeshye, bityo niba warigeze wizera ko ngukunda, mbabarira ngusabye imbabazi, ikindi kandi na we niba warambeshyaga ko unkunda cyangwa se undi wese, ubohore umutima wawe umusabe imbabazi, kuko hariya ku muhanda nahigiye ko, iyi si yanygishije ko ibyo nakwirukaho byose niyo byagera mu biganza byanjye ariko iyo bitangenewe nshobora kubimarana igihe ariko ntibizarambane nanjye, ngusabye imbabazi, kuko ubu ndi gutekereza ko ibidukwiriye twagakwiye kubirwanira dukoresheje imbaraga zitubiza icyuya, nijoro tukabona umusaruro twumva umunaniro mu mubiri wacu, tugasinzira Atari uko dufite amahoro ahubwo ari uko tunaniwe duhangayikiye ko bucya kugira ngo tuzinduke tujya gushaka ibyo twifuza kugeraho kandi binyuze mu nzira nziza. Iri shuri narigiriyemo amateka mabi, nifuza ko ryazarangira ndigiriyemo amateka meza, mwese mbifurije kuvumbura abo muri bo ba nyabo n’umumaro mumaze hano ku isi.” Alex yamaze kuvuga gutyo asohoka MAURICE yumiwe, aramukurikira batavuga kugeza bageze aho batandukanira buri wese ajya kwinjira mu ishuri rye.
.
DELIRA anyura kwa NKUSI akahasanga umukozi yiyicariye muri salon areba television. Umukozi amubwira ko yabuze icyo gukora kuko boss we NKUSI adaherutse muri urwo rugo, DELIRA akomeza guhangayika cyane, biba ngombwa ko ahamagara DENIS utari watashye mu rugo mu ijoro ryahise amusaba ko bahura bakaganira, amurangira ko amusanga mu biro bye, ntabwo bitinda DELIRA agera muri company, amaze kwinjira ati “Cheri!” DENIS ati “ntuzongere kunyita cheri wawe, ese ubona nkiri umugabo wawe?” DELIRA ati “ni ukuri narahemutse pe, ariko ngirira imbabazi” DENIS ati “iyaba ntarakubabariye aka kanya ntabwo uba uhagaze imbere yanjye, gusa kubabarira ntabwo bivuze kwibagirwa DELIRA, uri umugore mubi kuburyo nta mugabo wakwifuza umugore nkawe.” DELIRA ati “Ngaho rekera aho gukomeza kuntongera rwose nabyumvise ndanabizi ndi umugore mubi.” DENIS ati “ntabwo ari ibyo gusa, nagusaba kurekera aho gukora amakosa, kuko bisa nk’aho ibyawe bimaze kumenyekana nihiyongeraho andi makossa azaguta mu manga, mbwira ibyo unshakira nifitiye akazi kenshi.” DELIRA ati “Cheri! Nako DENIS, NKUSI namubuze, ntabwo yitaba telefone, murugo iwe ntabwo ahaheruka, ndi gutekereza ko hari ikintu kibi cyamubayeho.” DENIS ati “nonese ukaba ugira ngo ngufashe iki? Si wowe mubyeyi we? NKUSI ntiwamukoreye byose ushaka kugira ngo abe umwana wawe w’ikinege utazagira undi umusagararira? Nonese nk’umubyeyi we uri kumbaza ibitajyanye n’umwana wanjye ngo bigende bite? Aka kanya wibagiwe ko mfite umwana wanjye ndi kwitaho?” DELIRA biramubabaza cyane agahita avuga ati “Nari nzi ko ukunda NKUSI.” DENIS ahita ahaguruka agatangira kuzenguruka aseka ati “Wari uzi ko nkunda NKUSI? Ngaho banza unsubize, umwana wanjye nabyaye hanze mfate umwanzuro muzane iwacu hariya murugo uramukunda nk’uko ukunda Nkusi?” DELIRA atanabanje gutekereza ya kamere yo kwiharira byose no kwikunda kurusha abandi ahita abwira DENIS amukankamira ati “Njyewe se ndi kujya kurera icyana ntabyaye kubera iki? Ntunabitekereze!” amaze kuvuga gutyo DENIS aba amureba mu maso cyane DELIRA nawe amurebye bararebana aba aribwo abona ko kamere imurushije imbaraga akavuga atatekereje, mu mutwe we ahita yibwira ati “Ariko ndi umugore w’ikigoryi koko! Ubu byibura n’iyo mubeshya ko icyo kinyendaro cye nagikunda byo kumwikura imbere, none ndorera ibyo nkoze.” Nuko DENIS aramwegera ati “nonese DELIRA, uragira ngo NKUSI wawe we mukunde nka nde kandi Atari umwana wanjye? Kuki wikunda? Nsohokera mu biro ujye gushaka umwana wawe umwiteho nanjye nzakomeza kwita ku wanjye.” DELRA asohoka ababaye cyane, amaze kuva muri company DENIS ahita areba nimero ari kuvuganiraho na NKUSI ahita amuhamagara, NKUSI amwitaba avuga ati “Yego papa mwaramutse?” DENIS ati “waramutse NKUSI, bimeze bite se? uri kugenda ubyakira se? erega aho wagiye ntabwo uri nk’imfungwa, ushake uko ujya ugera mumujyi urebe ibintu byawe nk’uko bisanzwe.” NKUSI ati “nanjye niko nari ndi kubitekereza, ahubwo ndi gupanga ko mukanya cyangwa se nyuma ya saa sita ndanyaruka kuko sinanaheruka muri bar resito.” DENIS ati “Wowe nugera ino uze kumvugisha tuganire, turebe uko situation iri imbere yifashe.” Basezeranaho buri wese agakomeza gahunda ze.
.
NKUSI aho yibereye mu buriri akomeza gutekereza kuri byinshi, ahitamo gufata telefone ahamagara DEVOTHA, wibuke ko mu minsi yashize ubwo yari muri hotel mbere yo kugerageza gufata kungufu SHEJA yari yabanje gukeka ko kuba DEVOTHA yaramuhamagaye bagahura ari kumwe na Nadine ari inzozi yarose, DEVOTHA amaze kumwitaba aramubaza ati “Uri nde tuvugana se?” NKUSI ati “Nonese nimero yanjye warayisibye?” DEVOTHA ati “oy ape, njyewe ntabwo njya nsiba nimero z’abantu” NKUSI amaze kubyumva ahita yiseka, yibuka ko iyo ari nimero nshyashya arimo gukoresha, ahita avuga ati “Soorryy DEVOTHA nari nibagiwe ko nahinduye nimero, ni NKUSI muri kuvugana.” DEVOTHA akimara kumva NKUSI ahita avuga ati “Nkusi ni wowe? Namenye ibyakubayeho, nonese koko uri kubana na SHEJA?” NKUSI ati “Yego rwose niko bimeze, gusa bitandukanye n’uko abantu muri kubitekereza, mbese ntibibahangayikishe. Ahubwo nari nkwihamagariye ngo mukanya ka pause nujya kuruhuka uze kumvugisha kuko hari ibintu bisekeje nshaka kukubwira.” DEVOTHA ati “Bisekeje? Mbwira nonaha nta kibazo kuko nta kazi mfite, ubu tuvugana namaze kwirukanwa ku kazi.” NKUSI aratungurwa akabaza DEVOTHA icyo yazize, DEVOTHA akamubwira ko ari ikibazo yagiranye na boss wabo akamwirukana, ariko akamuhisha ko ari we yazize mu rwego rwo kwanga kumubwira ko sebukwe wa NKUSI yaryamanye n’undi mugore, NKUSI amaze kubyumva aramwihanganisha maze aramubwira ati “Ihangane akazi uzabona akandi, naho ubundi ibintu nshaka kukubwira, uzi ko mperutse kukurora wangu?” DEVOTHA ati “uherutse kundota? Ubwo se wandoseho ibiki?” NKUSI amusubiza ati “Narose umpamagara ndi kumwe n’umukobwa witwa NADINE, umbwira ngo hari umuntu wabwiwe amabanga yanjye nyuma yo kuryamana n’uwo nakwita databukwe.” DEVOTA ati “Nkusi, nonese kuki uvuga ko wabirose kandi byarigeze kuba? Ahubwo njye icyantunguye ni ukuntu nabikubwiye nkabona wagira ngo umeze nk’aho ubiciye amazi.” NKUSI ati “byarabaye bya nyabyo se?” DEVOTHA ati “Cyane rwose.” NKUSI amaze kubyumva ahita aruhutsa umutima, akibwira ati “ibi nibyo nari naranze, nari nzi ko nataye ibaba imbere y’abanyeshuri gusa n’abandi batanzi cyane, kumbe na DEVOTHA nawe yanyujijemo ijisho.” DEVOTHA ahita avuga ati “Nonese NKUSI niba Atari ibanga, ni ukubera iki wabifashe nk’ibyo warose?” NKUSI amusubiza ati “Sha reka tubireke ni inkuru ndende, gusa humura bidatinze uzabona akandi kazi ntabwo ibihe byose bihora ari bimwe.”
.
Amasaha yakomeje kwicuma, NKUSI atangira kwitegura ngo arebe uko yaza mu mujyi, MUTETERI nawe urugendo ruhana aho SHEJA yamurangiye yari arugeze kure cyane, hashize ikindi gihe MAURICE na ALEX bataha murugo batangira guteka, bamaze kurya bajya mu buriri MAURICE abwira ALEX ati “Man uyu munsi nibwo nashimangiye ibintu wambwiye ejo kabisa, uri isomo ryigendera kandi n’abantu bari hano ku isi twese turi amasomo yigendera pe. ALEX uyu munsi nibwo nabonye ibintu abantu bakunda kuvuga ngo tumenya amasomo y’ubuzima ari uko tubanje guca mu buzima bukakaye cyane, none nabibonye kuri wowe, nka babandi bakunda kuva muri gereza bakavuga bati “Njyewe nishimiye gufungwa, kuko hari isomo nakuyemo, hari n’uwigeze gufungurwa arangije aravuga ati “Ubundi buri muntu wese iyaba yafungwaga nk’amezi atatu cyangwa ane kugira ngo asohokane buriya bumenya.” MAURICE na ALEX bakomeza kuganira…. Ku rundi ruhande NKUSI akimara kwitegura niko MUTETERI yari amaze kuva mu modoka, abanza kujya ku ruhande ajugunya mu kimoteri ibyo amaze kuruka kubera urwo rugendo, birumvikana nk’umuntu utwite, SHEJA na we aho ari agaruka murugo aje kureba NKUSI nyuma y’uko yari amubwiye ko hari aho agiye kwerekeza, amusaba kuba aretse gatoya kugenda kubera ko hari byo ashaka kumwereka. MUTETERI ageze aho yavuganye na SHEJA aramuhamagara, kumbe burya ntabwo ari kure yaho SHEJA na NKUSI bari kuko SHEJA yahise amurangira aho agana, boooomm kugeza ageze ku gipangu bari guturamo, SHEJA ahita asaba NKUSI ko amukorera surprise, NKUSI we atekereza ko ari byabindi SHEJA ari gukomeza kumukorera kugira ngo amuzingurire umuzingo w’uko azamubera umugore mwiza nta kabuza, ahita amuzirika igitambaro ku maso amwicaza muri salon, ibyo bimaze kuba ajya gufungurira MUTETERI, akigera ku muryango MUTETERI atungurwa no kubona SHEJA nk’umuntu badaherukanye, ariko agiye gusakuza amushyira urutoki ku munwa amusaba guceceka hato atagira icyo avuga, nuko ahita amufata ukuboko amwinjirana mu nzu, bakigera muri salon MUTETERI atungurwa no kubona umuntu wicaye amuteye umugongo, SHEJA agenda ahambura NKUSI amusaba guhindukira nta kintu avuga, ako kanya MUTETERI agwa mu kantu abonye NKUSI, NKUSI nawe agwa mu kantu abonye MUTETERI, buri wese amera nk’ikinya kubera ko gushingura ikirenge aho ahagaze byabaye ingorabahizi, ahubwo bisanga amarira ariyo ari kubatemba ku maso.
.
NADINE ahamagarwa kuri telefone akabona handitseho muganga, amusaba ko yaza kwa muganga gufata ibisubizo by’ibyo yari yaje gufatisha mu gitondo, NADINE ahita yibuka ko mugitond mbere yo kujya ku ishuri yabanje kunyura kwa muganga, agasaba ko bamupima kubera ko ari kumva ababara mu myanyandangagitsina, nuko ahaguruka ajyayo bidatinze agezeyo umuganga wamwakiriye amwicaza bari bonyine atangira amubwira ati “Mukobwa Nadine, aka kanya ngiye kukubwira inkuru ishobora kugukura umutima, ndetse nanakugira inama z’uko ugomba kwitwara mu buzima bukurikiyeho. Nubwo aka kanya ntapfa kubihamya kuko ibiherutse kukubaho bitamaze igihe kinini, ariko biragaragara ko mu gihe kitarenze amezi ane yonyine ushobora kuba warakoze imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru, ikirenze ibyo hakaba hari n’iyo wakoze umeze nk’uwiyahura, kuko ubundi umuntu w’igitsinagore mbere yo kwemerera umugabo kumwinjiramo, yagakwiye kuba amwiteguye, mbese umwanya we utoshye kuburyo kwinjira bitagoranye, ariko wowe wagira ngo ninko kwinjizamo ibiti byabaye, ikirenze ibyo umuntu mwakoranye imibonano, yarakwangije cyane kuko yari afite igitsina kinini cyane, kandi iyo bimeze gutyo yagakwiye kujya agezayo ahashoboka, ibyo bikaba byaratumye akwangiriza mu kiziba cy’inda, kuburyo nutagira amahirwe ushobora kuzanyerera ibyo bikajyana no kutazigera utwita, ndetse na cancer ishobora kuzavamo aho ngaho, gusa ibyo nkubwiye ni amahirwe ya 50% kuko bishobora nanone kutaba 50%, ikindi kintu ndi kubona ni uko nuramuka ugize amahirwe intangangabo zakwinjiyemo mu minsi mike ishize zikarema ikintu uzaba ugize amahirwe, naho nizinyerera tayali uzaba ubaye ingumba kuko utazigera ubyara. Wenda aka kanya ntabwo ndakubaza impamvu wivuruguse muri ibyo bintu, ahubwo reka ntangire nkugira inama…” Umuganga atangira kugira NADINE inama z’uburyo yakwitwara mu gihe agezemo agategereza ko azatwita, byumvikane ko aramutse atwite yaba ari umwana w’umwe mu bagabo baherutse kumufata kungufu.
.
‘NKUSI! Ni wowe cyangwa ndarota? Ntakubeshye bitewe n’ibyo nari maze kwishyiramo, nari nzi ko ntazigera nongera kuguca iryera. Nari nzi ko ntazongera kukubona ukundi. Ndarota cyangwa se ndi kubonekerwa?” ayo ni amagambo MUTETERI yavuze mu marira menshi cyane nyuma yo gukubita amaso NKUSI, NKUSI nawe kwhangana biranga mu marira ahindukira asanga MUTETERI ahita amuterura aramuyambira cyane, amarira kuri bombi aba menshi, SHEJA we aho ahagaze, ukabona wagira ngo ibyo nta kintu bimubwiye ahubwo afata telefone ye atangira gufata amafoto, kuburyo uwo mwanya wamaze iminota irenga 20 ari amarira hagati ya NKUSI na MUTETERI, ariko buri wese yari yabuze ikibazo yabaza undi. Baje kunanirwa bicara mu ntebe, SHEJA abicara imbere ahita abasaba umwanya wo kuganira, ariko bamwemerere abe ari we ugira icyo avuga mbere. Bamaze kuzunguza imitwe SHEJA aravuga ati “Kwivurira umutima wawe nicyo kintu kigoye kandi giteye ubwoba nabonye. kubera ko wicarana agahinda kenshi mucyumba wicuza cyane, ugakomeza kubona ibice by'umubiri byose bikugize ari ubusa ntan'agaciro bifite, ndetse ukabona ntakintu na kimwe gishobora kukuzuza cyangwa kuguha igisubizo cy'ibibazo ufite haba imyitwarire ugerageza kureka, haba kongera kubona abantu ukumbuye. maze ibyo byose bikagutera umuhate wo kurwana no gusubira inyuma kubera ko ibintu byose urimo n'ibyo uganamo bigaragara nk'ibigoye, maze kuba bidashoboka gusubira inyuma mubihe byiza wahoranye bikagutera uburibwe bukabije cyane kurusha uko ushobora kubitekereza. umutima wawe ukaremererwa nubwo uba usanzwe wiyumva nk'ubusa. Nuko buri joro ugafunga amaso wifuza ko ejo bigenda neza, ariko bikaba nka za nzozi z'umushonji urota arya kubera ko n'ejo bigenda nabi. maze ukibona ubwawe wireka ukarindimukira mucyobo, ukareka ibintu ubona udashobora kugumana m'ubuzima bwawe wishora mubikorwa bikwangiza kurushaho ngo uri kugerageza kwivura agahinda, ariko uko ugenda ubona ukomeza gutana ugatangira gutekereza kubyiza wibuka, ukibaza niba biri ngombwa kubyibuka bidashobora kukugarukira, ugasigara wifuza ko iyaba bishoboka imashini y'igihe umuntu akajya ayitwarira uko ashaka, ayijyana mucyerekezo cyose ashaka maze umutima wawe ukawukura muri uko kuzimu kw'intimba y'agahinda ukomeje kurohamamo ariko nyuma ugasanga ibyo byifuzo bidashoboka na gato. Muby'ukuri Intambwe uri gutera ujya mbere ntabwo zizwi kugihe, ubyumva nk'ibintu bigoye kuva aho uri ugana ahandi, nubwo ubizi ko buri munsi gake gake uri kwikura ubwawe ahantu udashobora kuguma. ariko humura umunsi umwe, igihe uzaba utagitekereza kuguhindura igihe. igiti cy'umugisha n'amahirwe kizayanga uburabyo buhuza imirasire n'izuba umutima wawe wongere utahwe n'urumuri, icyo giti kizaba kizunguzwa kinahuhwa n'umuyaga ukwirakwiza impumuro nziza y'uburabyo umutima wawe wongere unezererwe, n'imvura ize igwe mundabyo zose ziri m'ubusitani bwawe zari zarumye zongere zishishe ibyo birangire byongeye kukugarurira icyizere, uzibona ubwawe ufata akanya k'umutuzo wishimira ibyo uri kubona muri ino si y'ako kanya, uzamera neza, umutima wawe ntabwo uzaba ukiremerewe, noneho uzagwe m'urukundo rw'ibintu byose. Iryo ni isezerano ry'igihe, yego icyo giti cy'umugisha ntabwo kizakuvura ibikomere byawe ariko kizatuma wibagirwa uburibwe bw'igihe cyahise, kubera ko kuba ubu ubabaye bidasobanuye ko utazamera neza. NKUSI nshuti yanjye!!! nawe MUTETERI mukobwa w'agaciro gakomeye kuri njyewe!!! Ibi ndabivuga kubera ko nzi neza ibihe bigoye mwaciyemo kuva mbere yuko muhura n'ibyo mwanyuranyemo nyuma yo guhura no kumenyana kwanyu, kandi nzirikana ingamba mwarwanye mukazitsinda, nkazirikana inzira z'inzitane mwanyuzemo kugeza mwiboneye inzira zifunguye, nzirikana amazi magari mwambutse bigoye kugeza mugeze kunkombe, nkanubaha ubwitange, umuhate, ubushake, umutima ukomeye n'umurava byabaranze munzira zose mwanyuze m'ubuzima bwanyu bwose kugeza aka kanya mwishimira ino ntambwe muteye ihora ari inzozi za buri wese. Nukuri natewe ishema namwe. Bityo ndagira ngo muntege amatwi ngire ikintu kimwe mbabwira! Ese ibyishimo byorosheho akababaro k’umutima bimariye iki nyiri ukubirwanira? Impamvu mvuze gutyo, ni uko mu gihe cy’umunsi umwe gusa nari nabaye ntibindeba nibwira nti “Nindamuka mbanye nka NKUSI, igihe kizagera ankunde natanankunda ariko njyewe umukunda nkaba ndi kumwe na we ntacyo bizaba bitwaye, ariko NKUSI we mu magambo atarenze na 20, yongera kunyibutsa imbaraga z’urukundo ndetse n’igihombo nitewe ubwanjye ubwo namwitaga umutindi mvuga ko ntakundana nawe, ndetse yewe mbona ko icyo nshobora gukora icyo ari icyo cyose cyatuma nambura NKUSI uwo akunda, naba mpemukiye umutima we, numva ndigaye cyane maze mpitamo kwica icyiru mpuza abakundanye batekerezaga ko kongera kubonana no guhura bigoye, bityo MUTETERI, ngusabye imbabazi. NKUSI ibyabaye hagati yanjye nawe ntuzabigire ibanga kuri MUTETERI kuko nibyo bizakomeza urukundo rwanyu, kandi nawe ngusabye imbabazi nubwo nzi ko buri kintu cyose kibereyeho kutwigisha, mu munsi umwe tumaranye yaba njye, wowe ndetse na MUTETERI kimwe n’abazumva ibyacu, bazakuramo isomo rikomeye cyane. Urukundo rwanyu nirusagambe ariko kugira ngo mbahe amahoro mushaka, ndabanza kubasaba ikintu kimwe kandi mugomba kukinyemerera.”…………………LOADING EP 23

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane