Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 23

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 23

Loading verse...

:
Dutangiriye ahantu mu rugo rumwe hari abana bicaye mu ruganiriro, umugore bigaragara ko ari mama wabo ahagaze mu muryango asa n’aho ategereje, bidatinze aho ngaho hatunguka wa musore ukundana na DEVOTHA, amaze kwinjira mu gipangu aza ayambirana n’uwo mugore, bamaze kuyambirana ahita avuga ati “Ko numva se abana bakiri hano?” umugore ati “wowe ntubahangayikire ubanze umbwire iyi nkuru nziza, ngo birangiye umukunzi wawe umwikuyeho?” Umusore ati “ntukomeze kumwita umukunzi wanjye ariko, wowe nk’uko twasezeranye ko ubu tugiye kurya ay’umugabo wawe, naje nje rwose.” Umugore nawe amera nk’ubabaye ati “Wowe se kuri kumbuza kumwita umukunzi wawe njyewe ukambwira ko ari umugabo wanjye?” Umusore ati “ahubwo se ko kuvuga ari ugutaruka, abana bo bizagenda gute? Igihe nikigera uzabasigira Se?”
.
Umukobwa SHEJA amaze kubwira MUTETERI na NKUSI bari bari mu marira gutyo, bahise batuza bamuhanga amaso nawe akomeza ababwira ati “MUTETERI nawe NKUSI! Mbere y’uko ngira icyo mbasaba kandi mureke ibi bihe tubyibagirwe ko byigeze kubaho, kuko nzi neza ko uwabitekerezaho ipfunwe ariryo ryanyica cyangwa se ngahora nkorwa n’isoni. Ikintu nshaka kubasaba ni kimwe. Mu by’ukuri nubwo papa wanjye anyereka ko ankunda ntak atagize ariko nyine ni byabindi by’abagabo, cyane ko aba yitaye cyane mu gushaka amafaranga nyine, ku rundi ruhande na mwe ndabizi neza ko nta bavandimwe bandi mugira, ese mwambabariye nkababera umuvandimwe? MUTETERI nkaba murumuna wawe, NKUSI nkaba mushiki wawe, ibyo nimubinyemerera, birananyereka ko mutandakariye maze nzababe hafi nk’umuvandimwe wanyu.” MUTETERI na NKUSI baramwenyura, nubwo MUTETERI yari yakomeje kuba mu rujijo rwinshi cyane akeneye kumenya ibijya mbere kuko nubwo SHEJA yari ari kumubwira gutyo ntabwo yari az ngo ni ibiki byabaye nyirizina. Bose bazunguje umutwe NKUSI ahita avuga ati “SHEJA, koko uri SHEJA kuko uri umukobwa uteye isheja kandi ntawe utakwifuza kuba umuvandimwe wawe, njye ndabikwemereye rwose kandi igihe cyose nshaka kugira umuvandimwe mpamagara uzaza uri uwa kabiri.” SHEJA mugutungurwa ati “Kubera iki se ntazaza ndi uwa mbere? Ushatse kuvuga ko MUTETERI se azaza nk’umuvandimwe wa mbere kandi ari umugore wawe?” NKUSI ati “Oya! Abavandimwe buriya bagenda barutanwa mu myaka SHEJA, dufite umuvandimwe mukuru wacu uwo akaba ari umusore witwa MAURICE, we nta kintu umuntu yamwitura rero kubura icyo umuntu amukorera byibura kumwita umuvandimwe mukuru nubwo murusha imyaka niyo mahitamo mfite.” NKUSI yamaze kuvuga gutyo MUTETERI ata amarira, nyuma yo kwibuka ibikorwa byose bya MAURICE, kandi koko MAURICE uko tumuzi ni imfura cyane ku rwego rurenze urugero. SHEJA yaramwenyuye na MUTETERI ahita amubwira ati “SHEJA, n’ubundi njye nagufataga nk’umuvandimwe, kandi nubwo ntazi ibijya mbere hano ariko nta gitee gukuraho ko ngufata nk’umuvandimwe, aho twahuriye urahazi n’uburyo twabanye, kuko iyaba utari umuvandimwe, ubwo umuntu w’ingenzi nifuriza ibyiza kurusha abandi ku isi nashakaga kumushakira umukunzi ntabwo nari kuza ari wowe ndeba.” SHEJA ahita abayambira bose icyarimwe, maze bagaseka ndetse agafata n’amafoto y’ama selfie kuri telefone ye, nyuma aza kubasaba ko yabafotora bari kumwe, biraba, MUTETERI afotora SHEJA na NKUSI bari kumwe arangije na NKUSI afotora SHEJA na MUTETERI bari kumwe, mu bigaragara ibintu byari bisubiye ku murongo kuri bo. Birangiye SHEJA apakira ibintu bye akabasezeraho, yinginga NKUSI ngo mu nkuru abwira MUTETERI amubwize ukuri ntihagire ikintu na kimwe amubeshya, abasezeraho ababwira ko bazamusanga mu murwa, anabiteramo urwenya kumwe bavuga ko Imana na YESU bazasanga abo kujyana mu ijuru mu murwa, bamugeza hanze ubundi aragenda.
.
NADINE ahantu aherereye muri hostel z’abakobwa umutima ukomeza kumurya cyane, aho aryamye akagaragurika ubona hari ikintu kimeze nk’aho yabuze, amaze kubona bimeze gutyo ahita afata telefone ye ahamagara MAURICE, nawe aramwitaba amusaba ko bahura bakaganira, MAURICE nawe arabyemera ubundi bidatinze aza muri kaminuza dore ko atuye hafi yayo, bakimara guhura NADINE agasuhuza MAURICE bakicara MAURICE aramwitegereza ahita avuga ati “Biratangaje! Nadine wabaye iki ko usigaye ukonje cyane? Ni uko umugambi wawe wapfubye se? erega reka nkubwire Nadine, nanjye ugiye ku ruhande rwanjye, ntabwo wandenganya rwose, kuko ibintu wakoze ikinagaragaza ko Atari byiza ni uko na Leta yo ubwayo yashyizeho amategeko n’amabwiriza yo guhana buri wese ugerageje gukora bene kiriya gikorwa, ahubwo uri umunyamahirwe kuko iyo ukomeza kuntera umujinya cyane wari gutuma nkujyana mu mategeko, rero ujye ushimira Imana kandi wibuke ko mu buzima ntigeze nkubera umuntu mubi.” NADINE aruhutsa umutima akamusubiza ati “Maurice, kuba warambereye umuntu mwiza aka kanya nibyo bitumye nshaka kuvugana na we kuko after all nubwo ndi umuhemu nsanga ari wowe ntura agahinda kanjye, bityo mu bantu bose ni wowe nshaka gutura umutwaro nikoreye.” MAURICE at “Urabizi neza ko nk’abavandimwe twemeranije gutegana amatwi ndamutse ntabikoze ntabwo naba nkiri umuvandimwe rero.” NADINE atangira amusubiriramo impamvu yatumye ashaka kwiharira NKUSI, gusa avangamo ko harimo n’ishyari yari afitiye MUTETERI kubera ko kuva kera bari inshuti akundana na NKUSI, yumvaga ko NKUSI amufite wese kuburyo nta wundi muntu wamwiharira, rero kariya ka dayimoni ko gukurikira amafaranga ubwo kazaga akava kuri NKUSI yari azi ko amukunda cyane kuburyo atamureka, ariko akagarutse asanga MUTETERI yaramwihariye, akomeza amubwira ibyo yakoze ingaruka byamugizeho harimo n’ibyo muganga yamubwiye byose, MAURICE amaze kubyumva biramubabaza cyane ahita abaza NADINE abo bagabo bamufashe kungufu aho batuye ngo ajye kubihaniza, Nadine aramusubiza ati “Maurice, ntabwo abagabo nabarenganya, kuko wasanga mu muco wabo ari ko bakora imibonano mouzabitsina, ariko nanjye kubagwamo ni nkaho ari njye wari ubiterereje ikirenze ibyo akaba ari amakosa yanjye yabiteye, kuko iyo ntashaka kugirira ishyari MUTETERI ngo ndashaka kumutwara NKUSI ntabwo byari kugera ku rwego rwo gushaka uburozi aribwo bwatumye nemera gukorana nabo biriya, rero KARMA ivuga ko icyo umuntu akoze aricyo akuramo umusaruro, mu buzima bwanjye sinzinubira ko nahuye n’izi ngaruka kuko ni njye waziteje, ndetse n’ibyo tubiveho, ikintu nyamukuru naguhamagariye ni ukugusaba ko wamfasha ukampuza na ALEX kuko nshka kuganira na we, nyuma y’ibyo yavugiye mu ishuri mu gitondo, ikindi nifuza ni uko nk’umuntu wumvwa cyane, wazansabira imbabazi MUTETERI na NKUSI ndetse ukanabasaba bakankorera icyo bashaka ariko byibura bakirengagiza ibyo nabakoreye nkongera kuba umuvandimwe wabo.” MAURICE amaze kubyumva yahise yibuka ukuntu NKUSI atazi aho ari arababara, nuko afata NADINE akaboko ngo bajyane kuri geto yabo.
.
NKUSI amaze kuruhutsa umutima ahita abwira MUTETERI ati “Bwa mbere na mbere mbanje kugusaba imbabazi kubera ko nakubeshye byinshi.” MUTETERI ati “Nta kintu kinshimishije cyane nko kongera kukubona nyuma yo gutakaza icyizere cyo kuzongera kukubona, byibura ibindi ube ubiretse, umbwire impamvu wisanze hano na SHEJA kuko nibyo mfitiye amatsiko.” NKUSI nawe ahita amubwira byose uko byagenze nyuma yo kuvurwa akajya muri hotel, asobanurira MUTETERI ko impamvu yatumye ashaka gufta SHEJA kungufu ari irari, rya rindi yatewe no kuba yari yaramenyereye imibonano mpuzabitsina yatojwe na NADINE, muri make iyo NADINE atamufata bugwate ngo bajye birirwana mu mubiri ntabwo yar kuba yaragize urwo rwego rw’irari ringana gutyo, anamwibutsa ko ari we mukobwa wa mbere baryamanye mu buriri kuko na NADINE bari bakundanye imyaka yose bataragerageza ibyo bintu, MUTETERI amaze kubyumva byose kugeza ubwo amategeko n’amabwiriza byageze akisanga aho ngaho umujinya urazamuka NKUSI arabibona ariko amusaba gutuza kuko byose ari amakosa ataraturutse kuri bombi, koko MUTETERI nawe ushyira mu gaciro aza kubyumva ahitamo gutuza, NKUSI akomeza mubwira ati “Rero Cherie! Nshaka ko twava hano njye nawe nta kintu kimeze nk’igikuta kiri hagati yanjye nawe, kuko nituva hano nkubwije ukuri hari intambara y’ubwonko nshaka kujya kurwana kandi nkayirwana mu mahoro, iyo ntambara nshaka kuyirwana nzi neza ko nawe ubizi ndetse ukananshyigikira, iyo akaba ari yo mpamvu iratuma nyuma yo kubikubwira n’ubundi ndagusaba kuba ukomeje kuba kwa DELIRA igihe gito kugeza nyisoje. CHERIE! Ibyo navugaga nakubeshye, ni njye muntu wagushakiye akazi muri bari resto..” Akomeza amubwira ko ari nyuma y’uko yari abaye umuragwa w’imitungo y’ababyeyi be, aboneraho kumubwira ibyamubayeho ubwo yamaraga kumubwira ko atwite, akakira message ivuga ko uwo muntu umwandikiye azi umubyeyi umubyara, aribwo nyuma baje guhura akamuhereza ibyangombwa bigaragara ko DENIS burya ari papa we bya nyabyo, ariko mu gihe ashaka kumenya impamvu DENIS yamuhishe ko ari Se akaba aribwo yataye ubwenge, akongera gukanguka hakurikiraho ibyo amaze kumubwira kugeza ako kanya, akomeza avuga ati “Cherie! Nkirangiza amashuri nkabaho mu buzima bw’ubukene ababyeyi nari nzi ko ari abanjye bambwira ko Atari ko bimeze, icyo ntari nzi ni uko banteguriraga ko ngomba kumenya kubaho mu buzima bukakaye kugira ngo bantoze uko nabaho ndamutse mbonye ubuzima bwiza, ibyo nibyo byabaye ubwo namaraga kubona ubutumwa bumbwira ko ndanzwe amafaranga ya papa wanjye DENIS yose ari muri banki ndetse n’imitung yikubye hafi kabiri ayo mafaranga, gusa ntawigeze amenya ko ibyo bintu byabaye, na NADINE iyo abimenya ntabwo yari kugenda ari nayo mpamvu nanze kubwira abantu ko iyo mitungo ihari, icyantungurwa mu buryo butunguranye, ni uko naje kumenya ko mu mitungo papa yampaye harimo n’iyo ataranyereka harimo n’uruganda rw’imodoka dukoramo gusa nanjye naricecekeye, aho niho nakomeje kwiberaho bisanzwe, nawe urabizi ko wakomeje kumpangayikira ari nabyo ngusabira imbabazi, rero Cherie ntakubeshye nanjye ubwo nkurikije ibyo mbona, ndi umwe mu bakire bo muri iki gihugu uretse ko ntarabyiyumvamo, ikindi sinshaka ko amafaranga n’imitungo bintwara umutima ngo nibagirwe amasomo yanjye kuko byo bishobora gushira ariko ubwenge n’ubumenyi igihe nzaba mbifite ntabwo bizashira. Icyo ngusaba rero nyuma yo kugusaba imbabazi z’uko nguciye inyuma, ndagusaba kunyihanganira igihe gitoya cyane nkabanza nkamenya impamvu papa yampishe ko ari papa wanjye, nibimara gusobanuka njye nawe tuzabeho ubuzima bwiza, urabyumva ute?” MUTETERI amaze kubyumva mu mutwe byahise byikaraga mu bwonko ahita yibwira ati “ubuse ndafata ayahe mahitamo? Mubwire ko DELIRA ari mama we se? ariko ndamutse mbimubwiye intambara yahita ivuka, kandi kuba DENIS atarabimubwira njye nta burenganzira mfite.” Nuko azunguza umutwe bigaragara ko yemeye ubundi barasomana, bemeranya ko bagiye kubaho muri ubwo buryo. Si uko byagenze gusa kuko banafashe akanya ko kujya kwa muganga aho hafi, NKUSI bamusuzuma indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
.
MAURICE ageze NADINE murugo aho bacumbitse kuri geto, ALEX we aba ahugiye mu bitabo arimo gusoma dore ko haburaga gato ngo bakore ibizamini kandi yarakererewe mu minsi yashize ubwo ubuzima bwari bwamucanze. Atungurwa no kubona MAURICE yinjiranye na NADINE aho ngaho, ALEX apfunwe rikamwica cyane kubera ko atekereza ko yahemukiye NADINE, disi burya abantu baratandukanye, hari n’abakora amakosa umutima ugakomeza kubacira imanza na ALEX nibyo byamubayeho. MAURICE yahise avuga ko agiye ku muhanda kuzanira umushyitsi ibyo kunywa, Alex amubaza niba nawe hari icyo aramubonera, MAURICE aramwenyura birenze urugero arigendera, ALEX nubwo yari afite amasoni menshi cyane, NADINE we yari avanze n’ipfunwe kuko nawe yarebaga ALEX akareba hasi, gusa aba ariwe utera intambwe yo kuvuga mbere ati “ijambo wavuze mu ishuri ryangumye mu mutwe.” ALEX ati “nibyiza cyane niba koko byabaye, kuko nanjye nabivuze nifuza ko ubyumvise byamuguma mu mutwe. NADINE erega twarahemutse, niba wumva ko kubababza NKUSI bitigeze bimubabaza ntabwo umutima wawe ugucira urubanza.” NADINE ati “ushobora kuba utekereza ibyo ariko ntabwo uzi ikigero cyangwa ingano n’ibyo nakoreye NKUSI aka kanya nanjye nkaba nicuza. Gusa mu buryo butunguranye numvise ikintu nari nkeneye muri akakanya ari ukwigorora nawe, ushobora kwibwira ko wampemukiye Alex, ukambeshya ko wankundaga, ariko se njye naragukundaga cyangwa nakurikiye ibyo wari ufite? N’ikimenyimenyi, umaze gushirirwa ntabwo nigeze nguhagarara iruhande ngo nkugume hafi icyo kikaba ikimenyetso cy’umuntu nyine udafite urukundo.” ALEX aramwenyura ati “Cyakora NADINE, nta kintu kinshimishije nko kumva ayo magambo aguturukamo, NADINE turi abana batoya, ibyo dufite nonaha n’iyo byagenda, ariko tugifite ubuzima turacyafite amahirwe menshi cyane yo gukomeza gukorera n’ibindi byinshi, icyo tubura ni ukubaho nk’abantu basanzwe nka NKUSI, MAURICE cyangwa na MUTETERI, gusa njye ntungireho ikibazo inzira namaze kuyitangira. Uribuka ko nakubwraga ko mfite miliyoni zirenga 50? Mu myaka ibiri nsigaye kwiga ninyirangiza nzakorera amafaranga kandi nzabaho nyabone kandi mu nzira nziza, nindamuka nyabonye, nzayakoresha mu nzira nziza zo kwiteza imbere, ntibagiwe ariko ko ku muhanda hari abantu bakeneye amafaranga kundusha niyo cyaba igiceri cya 100.” NADINE aramwenyura ubona yishimiye ALEX cyane maze aramubwira ati “Cyakora ntewe ishema nawe! Ese nanjye wanjyinjije muri iyo nzira tukayitangirana, nkajya nigana ibyo ukora byose nanjye nkazagera aho uzagera?” ALEX aramwenyura akamubwira ati “tayali niba wifuza guca muri iyo nzira ubu watanye kuko uri ahantu hatari ahanyaho, kuko njye ndi imbere y’ibitabo nawe niho wagakwiye kuba uri.” Bose baraseka ubona ko bishimye, hashize akanya NADINE aricara ALEX aramubwira ati “Nadine! Ibyaha byose umuntu akoze hari ubwo ibihano atabibona biciye mu mategeko yashyizweho na Leta gusa, kuba narambaye nabi ngasekwa ku muhanda, bakanyita umusazi kandi mbizi neza ko ndi muzima ariko nkaba nta buryo nakwemeza ko ntari umusazi, nacyo ntekereza ko ari igihano. Si ibyo gusa, kuba warababaje NKUSI cyangwa se ikindi kintu waba waramukoreye icyo ari cyo cyose uko cyaba kibi cyose, ushobora kuba nawe uzabona igihano kandi kizakugumamo iteka, cyangwa se ubu ukaba waranakibonye kikaba ari nacyo kiri gutuma uca bugufi ushaka gufata inzira nziza. Ba uretse gato, NADI, ntumbwire ko ushobora kuba uri guhura n’ingaruka zo guhemukira NKUSI akaba ariyo mpamvu wamaze guca bugufi.” Ako kanya NADINE yibuka ko amahirwe menshi ari uko ashobora kutazabyara, atangiye guta amarira MAURICE arinjira bose mukumuhanga amaso aba aribwo NADINE yijijishirizamo ahanagura amarira kuburyo na ALEX atigeze arabukwa ko yigeze kurira, baheraho baganira nubwo NADINE yari afite ikiniga cyinshi.
.
NKUSI bari kumufata ibizamini, MUTETERI afate telefone akandikira DENIS ati “ibintu byahindutse ubu ndi kumwe na NKUSI.” DENIS aho ari mu kazi kubona ubwo butumwa biramucanga cyane, agahita ahamagara MUTETERI, nawe mu kubona amuhamagaye ajya hanze aramwitaba ati “Ntabwo bishoboka, wahuye na NKUSI gute?” MUTETERI ati “Icyo ntabwo ari cyo kibazo ndaza kukubwira, ahubwo ikibazo, uzi ko NKUSI azi ko ari wowe papa we wa nyawe? None ari gupanga gukora icyo nakwita mission y’ibanga yo kumenya impamvu wamuhishe ko uri papa we, niyo mpamvu nkwandikiye ngo mbikubwire, ese urahitamo ko ari ko bikomeza kugenda cyangwa uramubwiza ukuri?” MUTETERI amaze kubwira DENIS gutya ahita amusaba kuba barekanye akaza kumuvugisha mu kanya, DENIS nawe aho yicaye atangira kwikaraga mu ntebe, aribwira ati “Ese hano koko urukundo rw’umubyeyi n’umwana rushobora gukora? NKUSI akamenya ko DELIRA ari nyina, akamenya uburyo yabyawemo n’uburyo byarangiye mbanye na DELIRA, ndetse akanamenya ibyo DELIRA yakoreye Se umubyara, koko urukundo rwa kibyeyo n’umwana rwakora kuburyo NKUSI bitamutera umujinya agakora igikorwa kibi? Bivuze koi bi biri mu biganza byanjye, gusa aho guteza intambara hagati y’umwana n’umubyeyi, ahubwo nateza amahoro ngasigara ntegura NKUSI neza uko ashobora kuzabyakira igihe yaba yabimenye. Okay! Reka mbikore gutya.” Ako kanya DENIS yoherereza DELIRA ubutumwa akamubwira ko amukeneye, DELIRA aho ari, kubera uburyo akunda DENIS abonye ubwo butumwa kandi abizi neza ko batameranye neza, ahita amubaza aho amusanga, DENIS amurangira kuza kumureba mu biro bye, ntabwo byafashe igihe kigeze no ku minota 45 DELIRA yari ageze ku ruganda rw’imodoka, amaze kwinjira mu biro DENIS arafunga aba aribwo DELIRA akomeza gutungurwa cyane, nuko aramuzenguruka amwicara imbere aramubwira ati “DELIRA, nubwo abantu akenshi birengagiza ukuri, akaba ari nayo mpamvu bakunda kugwa mu makossa n’ibyaha barwanira ibinyoma bita ukuri, ariko hari ukuri abantu bagomba kwakira. Reka duhere kuri njye na we, impamvu wakoze amabara, ukica umugabo wawe, ukishyiraho umwana upfuye, byose byari ukugira ngo ubane nanjye kubera ko wankundaga. Uko si ukuri kuzuye?” DELIRA mukumva DENIS ari kuzura akaboze azunguza umutwe avuga ko ari ukuri kuzuye. DENIS akomeza amubwira ati “Ibyo bisobanuye ko ibyo twifuriza abantu dukunda, akenshi ataba aribyo bakeneye, ahubwo bya bindi turi kubahunza, ugasanga aribyo bakeneye cyane, gusa bakabigumisha hafi yabo wowe utanabizi hakaba nubwo nawe ubana nabyo utazi ko babifite, kwa kundi NKUSI twamubuzaga kurya biswi ngo atazakuka amenyo, yafatisha amafaranga akazigura nyinshi cyane, akazirunda munsi y’uburiri bwe akazirya nijoro twaryamye, uzi ukuri guhari? Ntabwo iyo ngeso NKUSI yigeze ayicikaho. Ubwo NKUSI yazanaga umukobwa NADINE ngo ni umukazana wawe, waramwishimiye ariko mu by’ukuri ntabwo yamukundaga, umukunzi we yabanaga nawe munzu umufata neza cyane ku rwego rurenze urugero.” DELIRA mugutungurwa ati “Ubwo se ushatse kuvuga iki?” DENIS ati “Muteteri ni we mukobwa NKUSI akunda! Ese utekereza ko mu bana bose b’imfubyi badafite aho kuba baziranye na NKUSI, MUTETERI ari we wenyine?” DELIRA ati “ushatse kuvuga ko NKUSI akundana na MUTETERI?” DENIS ati “Oya! Ahubwo barabana nk’umugore n’umugabo.” DELIRA ati “Ntabwo bishoboka! Ukaba ushatse kuvuga ngo inda MUTETERI atwite….” DENIS amuca mu ijambo ati “Yego, ni umwuzukuru wawe.” DELIRA ahita ahaguruka ati “uriya mukobwa ndamwica, iri joro ntabwo ararara mu nzu yanjye ari muzima.” DENIS araseka maze aramusubiza ati “Ariko ubanza kwica warabigize umwuga, iyo MUTETERI adatabara n’ejobundi avoka BUJYACYERA wari ugiye kumwica nk’uko wishe Se wa NKUSI. Icara aho ngaho nkubwire DELIRA! Aka kanya ufite amahitamo abiri, irya mbere, kwakira ukuri, ukabana na MUTETERI nk’umukazana wawe kandi ntabimenye ko ubizi mbese mukabana mu ibanga, utibagiwe ko ndi kugucunga kuko icyamubaho cyose n’umwana wa NKUSI atwite uzaba uri mu byago bikomeye, ibyo bizatuma nkubikira ibanga ry’uko wishe Se wa NKUSI umugra ipfubyi ndetse ukaba uri nyina. Urumva NKUSI azakubererekera ngo ni uko uri nyina? Ikirenze ibyo NKUSI azi ko ndi papa we ari narwo rugamba ubu ari kurwana kugira ngo amenye impamvu namuhishe ko ndi Se, bya bindi abagome bakorera abo banga hari ubwo biharurira inzira abandi bantu zikababera nziza, uhereho unashimira mushuti wawe muganga Adeline kuko iyo adacurisha kiriya cyangombwa cy’uko NKUSI ari umwana wanjye mu maraso, ubu ntabwo mba nzi ikigiye kugucungura, iryo ni ihitamo rimwe, kandi ufate iya mbere ubwire NKUSI ko ndi Se nk’uko tugiye kubyemeranyaho, cyangwa se uhitemo ko NKUSI ari umwana wawe, mpite nigendera umubwire amavu n’amavuko ye n’inkomoko, bize kuzamba Adeline wawe abinyaremo akuraburize ubundi ya gereza wanshakiraga uyinjiremo ubuziraherezo. Urahitamo iki?”
.
Uko MAURICE na NADINE na ALEX basabanira kubyo bari gusangira, ALEX ahita avuga ati “Buriya hari ikintu abantu twibeshya ku buzima, ubwo nari mfite amafaranga byari bigoye ko nahura n’abantu muri ubu buryo ngo dusabane.” Ibyo akaba ari ko ku rundi ruhande MUTETERI na NKUSI bamaze kubaha ibisubizo bababwira ko ari bazima kwa muganga, bamaze kuhasohoka MUTETERI ati “Sinjye urarota tugeze murugo kuko ndi kumva irari ngufitiye rimereye nabi.” NKUSI ati “ehh mbese niyo mpamvu wari uri kumpatiriza vuba cyane ngo tujye kwa muganga kumbe nibyo wishakiraga? Mbega umubyeyi! Ubu ibi nibyo ugiye kujya utoza umwana wacu koko?” MUTETERI ati “Umva ye! Ufite ubwoba bw’iki? Cyangwa wibagiwe ko na Leta ibizi ko ndi umugore wawe? Ubu ngomba kugukoresha icyo ushaka.” NKUSI ati “yego mubyeyi mwiza, nanjye ndi aha ngo unkoreshe icyo ushaka, nushake umvane mu buzima.” Ibyo bituma bagenda mu nzira buhoro bitonze bakina imikino y’abakundana, ndetse abababonye bose bakabona aria bantu bari mu rukundo kandi baberanye cyane, bidatinze bagera mu rugo muri ya nzu ya NKUSI yari yarashatse aho ngaho, bari muri yo bonyine kuburyo imikino yabo bayitangiriye muri salon, nk’umugore n’umugabo bafitanye amateka nyine biyibutsa ibihe bike bigeze kugirana ari nabyo byavuyemo uwo mwana MUTETERI atwite, ndetse banabirangiriza muri salon barangije kubikora aba aribwo bireba basanga bambaye ubusa isoni zirabica, bimwe byabaye kuri ADAM na EVA bamaze kurya itunda bagafunguka amaso basanga bambaye ubusa, NKUSI abibonye ahita avuga ameze nk’uri guhamagara ati “NKusi! Uri hehe?” MUTETERI aramwikiriza ati “Nambaye ubusa!.” Bose baraseka bigaragara ko babiziranyeho NKUSI ahita avuga ati “buriya umunyabyaha yiruka nta muntu umwirukankije pe, ko Imana yari imubajije ngo ari hehe? Gusubiza ngo yambaye ubusa byari bihuriye hehe koko?”
.
DELIRA mu mujinya mwinshi cyane yumva bamutangatanze hose, DENIS nawe mu kumureba agaseka akamubwira ati “Yego, wikambya iyo mpanga. KARMA ivuga ko icyo ubibye ari cyo usarura. None wumvaga ibikorwa wakoze bizakurikirwa n’iki? Ehhh ba uretse gato, wari uzi ko wari kwica Se wa Nkusi se, warangiza ukamutwara imitungo ye ukumva ko uzabaho mu mahoro kugeza ushaje? Nta mahoro y’umunyabyaha ubyumve no muri bibiliya biranditse. Nkeneye kumenya icyo utekereza kubyo maze kukubwira.” DELIRA arahaguruka akavuga ati “Ibyo umbwiye byose ndabyemeye, NKUSI nimubonaho ndamubwira ko uri Se kandi MUTETERI ndakomeza mwiteho nk’uko nari nsanzwe mwitaho, nizere ko nawe uzarinda isezerano ryawe.” DENIS araseka ati “ntaririnda se hari andi mahitamo mfite? Cyangwa utekereza ko ubu ntari umufatanyacyaha wawe kubwo kuba nkuziho ubwicanyi ariko ngaceceka?” DELIRA agira umujinya agakubita ikikapu kumeza ati “Ndakwinginze ceceka, nta rindi zina wanyita utaretse kunyita umwicanyi?” DENIS ati “none uri iki? Nakariretse iyaba mu migambi yawe hadakomeza kwiganzamo ubwicanyi, ariko nyuma yo kwica umugabo wawe nawe ubwawe urashaka kwica urubozo umwana wawe wibyariye, ndetse nanjye umugabo mwabanye imyaka irenga 23 yose warabigerageje, nkwite iki?” DELIRA agira umujinya mwishi cyane agasohoka afite umujinya, feri ya mbere mu modoka no kuri bar restora ya NKUSI atumiza inzoga zikaze atangira kunywa.
.
Papa wa SHEJA ari mu ruganiriro murugo atungurwa no kubona umukobwa we amugezeho muri iryo joro, mu kugwa mu kantu umujinya uramwica cyane akavuga ati “Iriya ngegera y’umuhungu ndayifungisha.” SHEJA ahita yicara imbere ya papa we aramubwura ati “Papa! Umwanzuro wo kubana na NKUSI nywuvuyemo.” Mamager ati “ngo? Uwuvuyemo? Kubera iki se?” SHEJA ati “ntabwo nshaka kubana n’umuntu ntakunda, ntabwo nabana n’umuntu tudakundana.” Manager ati “SHEJA warasaze? Uzi amahirwe urimo kwibuza? Uzi imitungo NKUSI afite kuburyo twari tugiye kuba abakire? Ikirenze ibyo ese wari uzi ko ugiye gukomeza kwishyira mu gisebo muri hotel aho ukora bahora bavuga ngo dore wa mukobwa wafashwe kungufu?” SHEJA azunguza umutwe akabwira papa we ati “Papa! No mu mpamvu zitumye mbivamo ni izo ngizo, ntabwo washakaga ko mbana na NKUSI kubera ko ari urukundo umfitiye ahubwo ni ubutunzi umushakaho, amafaranga n’imitungo bikaba aribyo uhoramo gusa kuburyo byageze aho bingira impfubyi, kuko ubwo mama yapfaga, iyaba utarataye umutwe ngo wagiye gushaka ayo mafaranga ukihuta murugo ukamugeza kwa muganga kare ntabwo yari gupfa, udatekereza ko rero iryo kosa narikubabariye. AHUBWO SE URETSE N’IBYO! Ndatinya ko banseka muri hotel, ukuri ni ukuhe? Njyewe nigeze mfatwa kungufu? NKUSI ntabwo yigeze anyinjiramo, ahubwo binamenyekanye ibyo twamukoreye ni twebwe twahanwa, kuva uyu munsi ureke nihitiremo inzira y’ubuzima bwanjye n’uko nshaka kubaho, ibindi ukomeze ushakishe amafaranga yawe uko ubishaka.” SHEJA amaze kuvuga ibyo ahaguruka aho ngaho agasiga papa we muri salon, akajya mu cyumba, papa we nawe asigara ari gutekereza agasubiza ubwonko inyuma mu myaka yak era, SHEJA nawe akimara kwidunda mu buriri mu marira, yibuka mu myaka yak era ubwo kari akana gatoya k’agakobwa, mama wako ari muri salon ari kurira ndetse ari kubira ibyuya byinshi cyane afite telefone mu ntoki, ahamagara umugabo we amubwira ko yarembye ngo aze amujyane kwa muganga, papa wa SHEJA aho yari ari amubwira ko aba amutegereje akabanza akaganira n’abakire bari kuvugana akaza deal ya business irangiye, mama wa SHEJA amubwira ko natinda iminota 10 ngo amugeze kwa muganga araba amaze gushiramo umwuka, papa wa SHEJA wari uri kuganira n’abandi ahita amukupa yumva ari ibintu bisanzwe, akomeza ibiganiro n’abandi, SHEJA wari akana gatoya abura icyo akora, bigera ubwo nyina atangira kwinyagambura abura n’umwuka wo kuvuga asigara atunga intoki SHEJA, bidatinze aza gupfa…. SYLVAIN papa wa SHEJA amaze kubyibuka byose yisanga ahanagura amarira, SHEJA nawe yirambikaho amashuka araturika ararira.
.
NKUSI na MUTETERI bagiranye ibihe byiza cyane iryo joro, ari naryo bapangiyemo kugaruka mu mujyi kugira ngo NKUSI akomeze akurikirane ibye ndetse anakomeze we na MUTETERI amasomo nk’uko bisanzwe cyane ko bari kwitegura ibizamini bisoza semester ya kabiri mu mwaka barimo. Koko nk’uko babipanze bakoze urugendo mu gitondo baza kugera mu mujyi batandukana MUTETERI ataha kwa DELIRA NKUSI nawe ataha iwe, asanga umukozi we na shoferi baramutegereje batungurwa no kongera kubona agarutse, shoferi amubwira ko yari amukumbuye, NKUSI muguseka ahita avuga ati “man warasaze? Umugabo akumbura undi? Imodoka irimo essence ngo duceho se ahubwo?” shoferi ati “Cyane rwose ahubwo twagiye boss.” NKUSI ati “ntukanyite boss gaceze.” Ubwo amaze kwitegura no kurambika ibyo yari azanye bishya abikuye munzu ye aho avuye yahise ajya mu modoka, abwira shoferi ko berekeza kuri bar resito, bidatinze baje kuhagera NKUSI ahamagara manager wa bar resito arangije aramubwira ati “Ndashaka raporo y’ibyinjiye n’ibyasohotse mu ghe cyose gishize kuva ubwo mperukira hano.” Bitunguranye manager aratitira wagira ngo hari amakosa yabayemo, NKUSI mu kubibona biramucanga cyane, manager wari wifashe nk’aho NKUSI atazagaruka aho ngaho akaba ari nayo mpamvu ibintu ashobora kuba yarabigize ibye, amaze guhereza amakayi NKUSI hamwe nibindi NKUSI atangira imibare, ahamagara na GENTILE bafatanya ngo baze batangire kubara, ibintu byatangiye gufata igihe kinini cyane mbese kwari ukujya mu mibare iteye ubwoba.
.
MUTETERI ageze murugo amaze gufungurirwa n’umukozi arinjira, umukozi nk’uko yabitegetswe ahita ahamagara DELRA amubwira ko MUTETER yaje, DELIRA aho ari mu kazi kwihangana biranga ahita ataha asanga MUTETERI murugo, ariko agiye kumutura umujinya aba aribwo yibuka ibyo DENIS yamubwiye ahita acururuka ahubwo atangira kwibaza n’igitumye ataha, kumbe ni kwa kundi umuntu aba afite umujinya agahubukira ibyemezo runaka, na DELIRA akimara kumva ko MUTETERI aje atanabanje gutekereza ahita yumva yaza ngo amuhe isomo. Amugezeho akibuka ko nta kintu na gito agomba kumukoraho ahita amusanga akamuyambira bya nyirarureshwa amubwira ati “Muteteri, ni gute utinyuka kugenda ukava hano koko utambwiye ugatuma mpangayika kubwo kutamenya aho uri? Uzi ko ari bibi ku mwana utwite kumujyana aho ugiye hose?” MUTETERI mugutungrwa ati “Mama! Nawe urabikabiriza cyane, uzi ko iyi nda itarageza no kumezi ane ngo none byatuma ntagenda? N’ikirenze ibyo kubera ukuntu ndi muto muto nta nubwo umuntu yabasha kumenya ko ntwite.” DELIRA ati “Biri gutangira kugaragara cyakora da, kuko ubu wanatangiye kubyibuha bigaragara ko Numara kubyara umugabo akakwitaho neza cyane uzabyibuha bakajya babona ko uri umubyeyi mwiza.” DELIRA amaze kuvuga gutyo MUTETERI aratungurwa, ahita amubaza ati “umugabo akanyitaho? Uwuhe mugabo se mama kandi narakubwiye ko yanyihakanye?” DELIRA disi nibwo nawe yumvise ko yivuyemo ariko nta yindi mpamvu uretse kuba yari yatangiye kwishyiramo ko nta kabuza NKUSI azabana na MUTETERI. DELIRA mu kwijijisha ahita abaza ati “Ariko se kuvuga ko ari ugutaruka, nta makuru ya NKUSI uheruka? Kuko njye ndamuhamagara nimero ye nticemo.” MUTETERI ati “Nanjye nari naramubuze kuko atazaga ku ishuri, ariko muri iki gitondo nibwo ambwiye ko yari yaragiye kwiruhukira mu mutwe akaba agarutse, anambwiye ko ubu ari kuri bar resito.” DELIRA mu kubyumva ahita ashyigura igikapu asohoka atarwambaye, MUTETERI ati “DELIRA ko mbona asa n’umuntu wataye umutwe? Aho mvuga ko NKUSI yagiye kuri bar resito ntanatungurwe ngo ambaze uburyo naba nzi ibya Bar resito aho byaba bihuriye na NKUSI?”
.
Ku ishuri amasomo yo aba akomeje, ariko abanyeshuri bitegura ibizamini ni nkaho amasomo aba yararangiye ahubwo hari ibyo gusubiramo no gusobanurirana, ALEX na NADINE ku mpande bariho niko biba bimeze kuko baba bashatse ababasobanurira ubona bashishikaye cyane. Imibare kuri NKUSI naba manager be yari ikomeje ndetse DELIRA nawe aza kuhagera, nyuma y’igihe NKUSI aza gutungurwa asanze haranyerejwe amafaranga Atari make, mu kubibona, ababaza aya mafaranga aho yagiye, Manager abishinja GENTILE, GENTILE nawe arabyihakana abigereka kuri manager, ndetse anarenzaho abwira NKUSI ko ibijyanye n’imibare atajya abikora byose bikorwa na manager afatanije na DELIRA mama wa NKUSI, NKUSI uko abyumva akaba ari ko agwa mu kantu, DELIRA ati “Nonese ushatse kuvuga ko ari njyewe wanyereje amafaranga yo mu bikorwa by’umwana wanjye?” ariko akimara kuvuga gutyo, atangira gusubiza amaso inyuma n’ubwonko, akajya yibuka ko amafaranga yose yashakaga kujya akoresha mu bikorwa bibi nko kwishyura abahemukira abandi cyangwa se guha Adeline, kuko yari abizi neza ko NKUSI ariwe uhakontorora kandi ari umwana we, ntacyo bizatwara kandi abiziranyeho na manager. DELILRA amaze kubyibuka ahita yibuka situation arimo ko ari iyo kwigengesera, areba manager maze aribwira ati “Ubu ntabyo guhingutsa NKUSI mubwira ko ari umwana wanjye kugira ngo ibi mbirenge, manager ngiye kubimugerekaho n’ubundi ntacyo ndi kumuramiramo.” Ako kanya DELIRA ahakana avuga ko ibyo GENTILE avuze ari ukuri, bityo byose bibazwe Manager, manager agwa mu matsa atyo. NKUSI aruhutsa umutima abwira manager ati “Umva manager, kuba amafaranga yarabuze byo nawe urabibona, impamvu ntagiye guhamagara abashinzwe umutekano ni uko wari usanzwe ukorana na papa neza nkaba ari nk’imbabazi nkugiriye, genda mu gihe kitarenze amezi abiri ube umaze kuzana aya mafaranga kuko nutabikora inzego nzazizana zibyivangemo.” Manager asohoka ababaye ariko akabanza akareba DELIRA nabi, byatumye DELIRA amusohokaho bageze hanze manager aramubwira ati “Urangambaniye, wirengagije ko hari amabanga nkubikiye ariko ukiyemeza kungambanira, impamvu nsohotse nta kintu mbwiye boss ni uko nashakaga kukubwira ko ugomba gushaka ariya mafaranga yose ukayazana kandi ngasubira mu kazi, cyangwa se unyihakane mpite mpera ku kuntu ari wowe wapanze umugambi wo gufata amafoto MUTETERI ngo nyaguhe.” DELIRA amaze kubyumva yahise yumva ibyo byazana igitotsi hagati ye na NKUSI, kandi muri ako kanya ameze nk’uhagaze ku kagozi abwira manager ati “Manager, wowe banza utahe ujye murugo, iby’amafaranga ndaza kubikemura, reka nsigare nshaka uko aka kazi ugomba kukagumana.”. NKUSI ahita abwira GENTILE ati “nawe ntacyo umaze hano, kuko mu gihe kitarenze amezi atatu gusa hakabaho iki gihombo kandi byitwa ngo uri umwe mu babishinzwe ukarebera ntunabivuge? Ndakwirukanye.” Mu gihe GENTILE ari mubyo gutakamba NKUSI yahise asohoka avuye muri icyo cyumba ahamagara MAURICE amusaba kuba amusanze aho akagira ibyo amwereka. Amaze kumuvugisha ahura na DELIRA mu byubahiro byinshi ahita amubwira ati “Mama! Ni gute umukozi atinyuka kugushyiraho ibintu nka biriya ngo wafatanije na manager kunyereza imitungo?” DELIRA kumva NKUSI amwise mama biramushimisha cyane, ariko akabyirengagiza arangije aramubwira ati “ni byabindi by’abubu bagwa mu matsa bagashaka gushyira igisebo ku bandi NKUSI.” NKUSI ahita abwira DELIRA ko hari undi muntu agiye gushyira muri uriya mwanya uzajya abimenya byose kandi bikagenda neza, DELIRA nawe ahita amubwira ati “Nkusi! Hari ikintu gikomeye cyane nshaka kukubwira, kandi nkeneye ko untega amatwi kuko aka kanya nkeneye ko unyumva kurusha ibindi bihe byose.”………LOADING EP 24

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane