Loading verse...
:
Dutangiranye na MUTETERI aho ari mu rugo ari kuvugira kuri telefone, ni MAURICE bari bari kuvugana ubona akanyamuneza ari kose, MAURICE ati “ntabwo bishoboka, ibyo bintu byarabaye se?” MUTETERI aramwenyura ariko bivanzemo uturira aramubwira ati “Maurice, banza ugende wumve icyo Cheri wanjye agushakira, nimumara kuvugana nanjye ndashaka uko mbikubwira imbonankubone, ntabwo ari ibyo kuvugira kuri telefone.” Baratandukanye MAURICE aho ari ava ku ishuri agenda agana aho NKUSI ari, ku rundi ruhande MUTETERI ahita ahamagararwa na DENIS kuri telefone amubaza uko bimeze, MUTETERI amubwira ko ubu bamaze kugera murugo ndetse NKUSI akaba yahitiye kuri bar resito, DENIS mu kubyumva ahita abaza MUTETERI niba koko aribyo, aze kumureba ku ruganda rw’imodoka, bamaze kubyemeranyaho MUTETERI nk’uko yaje mukanya kashize ubwo yageranaga mu mujyi na NKUSI aba ari ko agenda ajya ku ruganda… DELIRA amaze kubwira NKUSI ati “Nkusi! Hari ikintu gikomeye cyane nshaka kukubwira, kandi nkeneye ko untega amatwi kuko aka kanya nkeneye ko unyumva kurusha ibindi bihe byose.” NKUSI yahise ahindukira areba DELIRA maze aramwenyura aramusubiza ati “Mama! Uzi ko uburyo urimo kunsaba kukumva wagira ngo ni nk’umurage wa nyuma kuburyo tutazongera kubonana ugiye kumpa? Ariko se ikibazo mama, ubundi ni ukubera iki ukunda kuncaho bugufi?” DELIRA abura icyo asubiza kuri icyo kibazo agakomeza kwitegereza NKUSI cyane, NKUSI abonye atamusubije ahita amubwira ati “Nta kibazo mama nguteze matwi rwose kandi urabizi ko ntakwanga kukumva.” DELIRA afatwa n’amarangamutima ubona bimugoye cyane, mu gihe agiye kwegera NKUSI telefone ye ihita isona mu kureba asanga ni MAURICE umuhamagaye, ahita amusaba kwinjira akabasanga aho baherereye, MAURICE arinjira ariko akibageraho akubise amaso MAURICE ahita yikanga avga ati “Ba uretse gato, uyu musore ntabwo ari we wa……” DELIRA agiye kuvuga ko uwo musore MAURICE ariwe wateye inda MUTETERI ubwonko bwe bwahise busubira ku murongo ahita yibuka ibyo yavuganye na DENIS asanga kumbe bari baramukinze ibikarito ku maso na MAURICE arimo, icyakora ntiyabasha kukumenya ko ari we musore waba waramwatse amafaranga mu minsi yashize kuko icyo gihe MAURICE yagiye yiyoberanije cyane, nuko amaze kubageraho arabasuhuza NKUSI ahita avuga ati “Maurice, sinzi niba aka kanya biraba ari ngombwa ko unsaba ubusobanuro muri aka kanya, ariko ngiye kugusaba ikintu gikomeye cyane.” MAURICE nawe yateze amatwi amubwira ko amuteze amatwi ariko atinya kumubaza byinshi bijyanye n’aho yari yaragiye cyangwa se ibyamubayeho kubera ukuntu yari ari kumwe na DELIRA, ahubwo amubaza ikintu agiye kumusaba, NKUSI ati “Ngiye kugusaba kumbera manager wa hano muri iyi bar resito, ndakwinginze hambere kugira ngo nanjye mbashe kwita no ku bindi, gusa ntibizice gahunda zawe ari nayo mpamvu ugiye gukorana na Immacule ushinzwe umutungo igihe udahari nawe ajye ahakubera, ariko nubyemera aka kanya uratangira kuba manager wa hano.” MAURICE ati “Ntabwo bishoboka.” NKUSI ati “ohh Maurice, ndabizi ndakugoye cyane kubera ko witaye ku masomo muri iyi minsi kimwe natwe twese, ariko ntabwo nari gufata umushahara wa hano ngo nywujyane ahandi byibura utabashije kumbwira niba utabyemeye, ari nayo mpamvu nkubajije mbere kuko nzi ko nawe uwukeneye.” Maurice mugutungurwa kwinshi ati “Ntabwo ari ibyo ndi kuvuga man, nako.. boss! Nyine icyo ndi kuvuga ni uko ntari kubasha kubyumva ko waba ungiriye icyo cyizere.” NKUSI mugutungurwa ati “wamujyinga we wari unkanze ngize ngo ntabwo urabyemera.” MAURICE ati “Urakoze cyane boss, ni ukuri wizere ko ibintu byawe mu maboko yawe bizaba biri mu maboko meza kurusha igihe kindi cyose.” NKUSI amureba ikijisho maze aramubwira ati “Man iyo myifatire ntabwo nyishaka gaceze, ahubwo reba kuri kiriya cyumba ubwire Immacule ko uri manager mushya akwereke ibintu byose, kuburyo urarara ubimenye ejo ukigira ku ishuri bisanzwe, cya gihe amasomo arangiye ujye uzana module uyisomere hariya mu biro byawe.” MAURICE byonyine kumva ibyo bintu byamukoze ku mutima, DELIRA na NKUSI batungurwa no kubona MAURICE ataye amarira, kuri MAURICE we atangira kuririmba indirimbo yitwa “Brother for life” yumva ibyo NKUSI amukoreye bimurenze cyane.
.
Ntabwo bitinda MUTETERI agera kwa DENIS aho yibereye mu kazi muri company, mu matsiko menshi cyane DENIS amaze kumusuhuza ataranicara ahita amubaza uburyo yaguye kuri NKUSI n’uburyo byarangiye bazanye, MUTETERI nawe nk’uko yari yiyemeje kubimubwira ubwo bavuganaga kuri telefone ahita amubwira byose ahereye ku kuntu SHEJA yamuhamagaye, kugera agezeyo no kugera kuri uwo munsi bagarutse, DENIS biramushimisha cyane akora MUTETERI ku rutugu aramubwira ati “Ni wowe mukobwa ukwiriye NKUSI MUTETERI, kandi ndagushimiye cyane kubera ko ibyo NKUSI yanyuzemo, iyo aba undi muntu aba yaramutaye birenze urugero, ariko wowe wamubaye hafi kandi ugahora umuhangayikiye, uzamubere umugore mwiza kandi nzahora ngushyigikiye igihe cyose.” MUTETERI abura icyo amusubiza bagasigara baganira ibintu bisanzwe.
.
Ku rundi ruhande, manager wirukanwe muri bar resito amaze kugera muri cartier atahamo, agenda agana ku gipangu twabonye ibushize cyinjiyemo wa musore wakundanaga na DEVOTHA ariko yamara kumubwira ko bamwirukanye muri banki agahita amwanga, koko mu kugera kuri icyo gipangu afata urufunguzo afungura igipangu, bigaragara ko ari ahantu azi neza, ku rundi ruhande muri iyo nzu harimo wa musore wakundanaga na DEVOTHA ari kumwe n’umugore yahasanze mu gihe abana bari mu gikari, ndetse uwo musore n’uwo mugore bari mu buriri, manager mu kwinjira muri salon yinjira ubona ko yinjiye iwe rwose, ariko kubera ko yari ameze nk’uwataye umutwe kubwo kuva ku kazi agenda agana mu cyumba, ageze mu cyumba afungura umuryango abaryamye aba aribwo bamenya ko babaguyeho, manager we ubwe yifatira umugore we aryamanye n’undi mugabo, akimara kubakubita amaso agwa mu kantu gakomeye cyane, akomeza gufatiriza ku iserire abahanze amaso amera nk’igiti, abura ubushingura ibirenge ndetse abura n’ubwanyeganyega. Uko niko umugore we na wa musore bari barimo kwimwunyamwunya cyane, manager mu ntege nkeya na we ahindukira ava mu cyumba cyabo aragenda yicara muri salon, amaze kwicara mu ntebe ashyira umutwe mu maguru amarira atangira kugwa bucece bigaragara ko ari agahinda kamwishe, mu mutwe akivugisha ati “Ku kazi banyirukane, ngere murugo nsanga umugore wanjye ari kunca inyuma? Koko?” yakomeje kwicara aho ngaho haba haje abana be batungurwa no kumusanga muri salon, binagaragara ko abana be bamukunda cyane bakaba banamukumbuye batangira kumwisanzuraho cyane, bamubwira utwa mva he na njyahe. Umukuru muri bo ati “Papa! Uzi ko hari umugabo ujya uza hano na mama bagakina imikino mu cyumba? Maze uwo mugabo anakubita mama akarira cyane.” Undi ati “Rata nigeze kubona uwo mugabo yabaye nk’agahinja, ari konka nyonyo ya mama wanjye!” Utwana twombi mu kuvuga gutyo turarebana tugaseka cyane, tugatangira gutera urwenya ku kuntu babonye uruntu rw’urugabo rurimo konka, manager we wari uzi byose agahinda karamushyigura, agiye no guhaguruka muri iyo ntebe biramunanira, umugore we nawa musore bari bamaze kwambara, umusore agiye gusohokera muri salon asanga manager niho yicaye, ahita akata ajya guca mu gikari, si we warose avuye muri icyo gipangu ariruhutsa, umugore na we akomeza kwicara mu gikari yubika umutwe mu maguru.
.
MAURICE amaze kugenda NKUSI ahita abaza DELIRA ibyo yashakaga kumubwira muri ako kanya, DELIRA aruhutsa umutima aramusubiza ati “NKUSI! Ndagukunda cyane ku rwego rurenze urugero, nifuza ko nta kintu kizaza kwitambika hagati yanjye na we, nifuza ko nta jambo na rimwe wazabwirwa, rigatuma umubano wanjye na we uzamo agatotsi uko byagenda kose.” NKUSI ati “Mama, ibyo byo urabizi kuko nta wundi muntu nagusimbuza kuri iyi si, ndetse nta kintu na kimwe gishobora kuza hagati yanjye na we kandi nzahora ngukunda iteka.” DELIRA aramwenyura maze agakora NKUSI ku rutugu, umutima ukamurya akabura icyo arenzaho NKUSI ahita amubwira ati “Ariko Mama, aka kanya mbere y’uko njya kureba no mu zindi bisiness uko bimeze, hari ikintu nshaka ko umfasha kandi ukakimbwizaho ukuri.” DELIRA ati “Mbwira ndakumva mwana wanjye!” NKUSI ati “Nubwo bavuga ko ntawe umenya Se w’umwana kurusha nyina, gusa wowe ukaba atari wowe mubyeyi wanyibarutse ariko byanga byakunda nk’umuntu uzi papa wanjye DENIS, uzi impamvu, ese ni ukubera iki wowe na papa mwahisemo kumpisha ko DENIS ari papa wanjye?” DELIRA aratungurwa asa n’utashakaga kwijira muri icyo kiganiro, NKUSI ahita akomeza amubwira ati “Witungurwa mama, ikibyemeza narakibonye ko DENIS ari papa wanjye 100%, ahubwo njye icyo nakomeje kwibaza, ni ukuntu nkirangiza amashuri yisumbuye, wowe na we mwemeranije kumbwira ko papa na mama bapfuye mwebwe mugafatiraho Kundera kubera ko mwari inshuti cyane, ariko kwa kuri kutajya guhishika igihe kirekira kunyigaragariza ntanavunitse, ese ni ukubera iki aribyo mwahisemo? Ndabizi mufite impamvu kandi ndabubaha, ikindi niba hari n’impamvu yaba ihari mudashaka kubimbwira nayo mwambwira ko ihari nkareka kubigirira amatsiko igihe kitaragera kuko kubimenya byo nzabimenya.” DELIRA mugukomeza gutitira ibirenge nubwo NKUSI atabibona ahita amubwira ati “NKUSI, ndumva njyewe icyo kintu ntacyo nabikubwiraho, nk’uko ubivuze koko njye na DENIS twemeranije ko tugomba kukubwira biriya, ariko niba ufite amatsiko wowe wabaza DENIS kuko umwanzuro arafata ku kukubwira nanjye niwo ndagenderaho.” NKUSI amaze kubyumva azunguza umutwe uwo mwanzuro akanawubaha cyane, nuko asezera kuri DELIRA amubwira ko basubiira kuko agiye kunyura n’ahandi akora audit ahereye kumaduka acuruza kuburyo iminsi mike no mu byaro araba yavuyeyo kureba ibijyanye n’amatungo n’imirima byose. DELIRA ava aho ngaho asohoka ageze hanze aruhutsa umutima, NKUSI we asanga MAURICE ari kumwe na IMMACULE amwereka byose uko bimeze, ahita abwira MAURICE ko baraza kuvugana nimugoroba narangiza akazi, koko niko byagenze NKUSI yahise agenda.
.
Mu buryo batari bateguye NADINE na ALEX bahurira muri kaminuza bose bafite ibitabo bagiye kwiga, ALEX ati “Nyamara ndabona ya nzira uri kuyerekezamo da! Ahubwo nyabuneka ninanirwa kugera aho nshaka ntuzanyibagirwe nk’umuntu waguhaye ka motivation.” NADINE aramwenyura akegera ALEX ubona ameze nk’umuntu rwose wishimiye kumusuhuza no kumuvugisha, amugezeho amuhereza ikiganza, Alex agiye kugenda NADINE ahita amubwira ati “ALEX, turi kwa MAURICE wambajije niba hari ingaruka naba ndi guhura na zo kubyo naba narakoze bibi mbikorera abantu? Ntabwo wibeshye ndetse kuri njyewe izo nahuye nazo ni mbi cyane kuko zirimo no kubura ubuzima. ALEX iyaba abantu bamenyaga ko buri kintu cyose bakoze hano ku isi mu minsi idatinze bazahura n’ingaruka zakivuyemo, ibi byitwa KARMA, abantu bagakoranye ubushishozi bwinshi ibyo bakora mu rwego rwo kwirinda kwicuza. Uhh uzi igitangaje? Nyuma y’uko bimbayeho, nibwo nahise nsobanukirwa ko buri muntu wese tuziranye hari ikintu arimo kwicuzaho aka kanya yakoze. Kuriya tuba turi mu ishuri duseka, haba harimo n’usekana imbereka arimo kwicuza ibintu yakoze biri kumugezaho ingaruka. Mu muhanda, mu mudugudu, mu kagali, mu murenge, mu turere twose, mu gihugu, ku mugabane na buri wese uri kuri uyu mubumbe w’isi, aka kanya hari ikintu arimo kwicuzaho yaba yarakoze ingaruka zikaba ziri kumugeraho aka kanya. Umuntu wese uzagira amahirwe yo kumva inkuru y’ubuzima bwanjye, niyumva uburyo ndi kubivuga aka kanya, nawe azasubiza ubwenge inyuma asange hari ikintu yakoze, kikaba aricyo kiri kuba kimubesheje uko abayeho cyangwa se aho nonaha, ariko ari wkicuza impamvu yagikoze nabi, ALEX uzi impamvu nkubwiye gutyo? Buri kiremwamuntu, cyakagize conscience cyangwa se umutimanama ungana byibura na 0.5% ugihoramo ukakibwira ko buri kantu kose cyangwa intambwe kigiye gutera hari ingaruka runaka zigomba kuza kandi izo ngaruka wowe nk’ikiremwamuntu cyangwa se njyewe nk’kiremwamuntu nkaba ntashobora kuzihagarika na gatoya, ahubwo ikibazi nsigaye ndi kwibaza nonaha ni iki ngiki. Ese tubaho gute? Cyangwa se tuba tuzabaho gute igihe turi kubana n’ingaruka z’ibyo twakoze?”
.
Muganga Adeline aho aherereye abona DELIRA amuhamagaye nawe aramwitaba amubaza niba ari kwa muganga ngo amugereho baganire, Adeline amusubiza ko ariho ari niba abishaka ahagere, koko ntabwo byatinze DELIRA yaje guhita ahagera baricara batuje, ADELINE ati “Ko mbona wataye umutwe se DELIRA?” DELIRA ati “Ntawuta se? ibi byose ntabwo ari ubuhubutsi bwawe bwo gukora ibintu utabanje gutekereza?” ADELINE ati “Ntekereza iki se? icyo nashakaga nakigezeho, nashakaga kubyarana na DENIS none ntwite inda ye, hari ikindi se umwana wanjye ko azaba umuzungura?” DELIRA aramwenyura maze aravuga ati “Ohh shenge! Urambabaje disi! ADELINE, byonyine nuzamura icyo kintu, bizatuma bimenyekana ko burya NKUSI atari umwana wa DENIS, ibyo NKUSI nabimenya noneho azasara nk’uwariye amavubi, ahite amenya ukuri kwabaye, ntaho uzaba ugihungiye gereza, umwana wawe abe inzererezi kuko wibuke ko n’umugabo wawe atazemera kumurera, ndetse nubizamura umwana akivuka, hari ubwo nawe yakurira muri gereza mufunganwe, ushinjwa ibyaha byo guhishira ibyo twakoze mu ijoro NKUSI yavukiyemo, ese ADELINE, ntabwo uri kubibona ko turimo kuruhira ubusa? Waretse tugatuza tugasubira mu buzima busanzwe, ibyo twirukagaho tukabyihorera tukareka abantu bakabaho mu mahoro, ko DENIS yanyemereye ko ibyo byose nibiramuka bibaye azampishira ibanga akemera kwishyiraho umutwaro ko NKUSI ari umwana we bwite?” ADELINE araseka agahita avuga ati “Ariko DELIRA waba umupfapfa koko! Uzi ko ubwoba bugikoresha ibitari ngombwa ndetse bikanatuma ugwa mu bihombi bikomeye? Ikirenze ibyo n’abanyabisiness bavuga ko iyo wishingikirije ubwoba usarura igihombo. Nibyo wenda ibyo uri gutekereza ni ukuri, ariko ntabwo muri iki gihe wagakwiye kuba uri mu bwoba ahubwo wagakwiye kubauri gutekereza undi mupangu wa back up kuburyo utazigera ujya hasi. Ese ni gute umugore wahoze ufite ubwonko buzima nka we wabaye nk’agakwavu barimo kwirukaho?” DELIRA ati “Nonese wowe nyiri imipangu byibura hari ikintu urimo gutekereza umuntu yakora?” ADELINE ati “Cyane rwose! Reka nze nkwereke sasa ikintu twakora.”
.
Ku rundi ruhande NKUSI agenda ahamagara MUTETERI amubaza uko ameze, MUTETERI wavaga kuri company ya DENIS amubwira ko ameze neza, NKUSI ahita amubaza niba bitakunda ko yaza bakaga batemberana anamwereka ahantu hagiye hatandukanye, MUTETERI ati “Ni iby’icyubahiro rwose” bamaze kubipanga neza koko barahura NKUSI abwira MUTETERI ko agiye kumwereka imwe mu mirage ababyeyi be bamuhaye, MUTETERI arishima cyane ahita avuga ati “Ubu buzima rero burancanga cyane, ntabwo nari niyumvisha neza koi bi bintu ari ukuri.” Atararangiza kumubwira ibyo ashaka kuvuga Maurice ahita amuhamagara, akimwitaba MAURICE nawe amusanganiza inkuru nziza y’ibimaze kumubaho, MUTETERI amaze kubyumva byose kwihangana biranga yegama ku rutugu rwa NKUSI ubundi atangira kurira, NKUSI we amubaza ikimubayeho MUTETERI abura icyo amusubiza ari nako bakomeza urugendo rwaho bari bagiye. Ubwo amasaha yakomeje kwicuma ahantu NKUSI yashakaga kujyana na MUTETERI ari nako akora ubugenzuzi ku mitungo ye uwo munsi biraba, indi minsi ikurikiyeho bakomeza amasomo nk’ibisanzwe dore ko hari hegereje ibizamini bisoza semester ya kabiri kgira ngo barangize umwaka barimo, NKUSI we ibyo gukomeza gushaka impamvu DENIS yamuhishe ko ari papa we yari yabanje kubyihorera ngo abanze yite ku masomo, gusa ku rundi ruhande MUTETERI umutima wahoraga umucira urubanza kubera ko yari azi ukuri k’uko DELIRA ari we nyina wa NKUSI ariko akibaza aho yahera abimubwira kandi yarumvikanye na DENIS ko atazamuvamo, DENIS nawe akabikora kubera ko ashaka kurinda DELIRA mu rwego rwo kwanga guteza intambara hagati ye na NKUSI umwana we ugasanga bibaye ibibazo, ari nayo mpamvu DENIS na DELIRA bemeye ko NKUSI abaho mu kinyoma, ku rundi ruhande ADELINE nyuma y’uko inda yari atwite abishaka yatewe na DENIS yari yaratuje na we ategereje igihe umwana azavukira akamumurikira DENIS amusaba indezo n’imitungo, mu buryo atatekerezaga cyane, agakunda kwibwira ko uwo mwana azaba ari we muzungura wa nyawe wa DENIS kuko nta wundi mwana DENIS afite. Iminsi yakomeje kwicuma, MAURICE akajya akora akazi abifatanije n’amasomo, NADINE wakundanaga na NKUSI we na ALEX bafata umwanzuro wo kwicuza no kwicisha bugufi baba abantu basanzwe, kuburyo byanatumye umubano w’ubushuti bwabo bawuzamura bagakunda kuganira cyane no gutemberana, ibizamini byaje kugera barabikora ndetse abanyeshuri babisoje batangira gupanga gutaha bakava muri kaminuza. Maurice wabanaga na ALEX yaje kwinginga NKUSI ngo amufashe, birangira ALEX abonye akazi ko gukorana na MAURICE muri bar resito kandi NKUSI abikorana umutima mwiza, muri uwo munsi w’isoza ry’ibizamini abanyeshuri barimo gutaha, NADINE yasabye ALEX ko amuherekeza kwa muganga, ALEX muburyo atazi aramuherekeza, kugeza ubwo NADINE yasanzeyo wa muganga wakundaga kumufata ibizamini, bamaze kwicara muganga asaba ALEX ko yaba agiye akabanza akaganira na NADINE, NADINE aramusubiza ati “Oy anta kibazo muga, ibyo umbwira byose na ALEX ari kumva ntacyo bitwara.” Nadine amaze kuvuga gutyo ahita atangira kwibuka ku munsi washize ubwo yazaga muganga akamufata ibizamini, ako kanya muganga ahita avuga ati “Nadine, urabizi ko kuva wahura n’ibibazo ari njyewe wakwitayeho kandi nkanakugira inama, muri aka kanya rero nshimishijwe cyane no kuguha inkuru nziza nkubwira ko byaje kurangira ibizamini bigaragaje ko utwite, bivuze ko nta kibazo na kimwe uzagira ku bijyanye n’urubyaro kuko uzaba umubyeyi usanzwe.” Muganga yamaze kubwira Nadine gutyo akanyamuneza karamutaha, ndetse na Alex aramwenyura bigaragara ko amushyigikiye kuko yari yaranababajwe cyane no kuba abagabo baramufashe kungufu bityo hakaba hari amahirwe menshi y’uko atazigera yongera kubyara ukundi.
.
Mu gitondo cyakurikiyeho NKUSI yabyukiye kwa DELIRA, asanga MUTETERI mu cyumba nyuma y’uko DELIRA yari amaze kujya mu kazi, ati “Umeze gute se mukundwa? Nizere ko muri iyi minsi ntari kukuvunisha cyane.” MUTETERI mu kamwenyu kenshi ati “Oya! Humura rwose, nubundi nagusezeranije ko nakora buri kintu icyo ari cyo cyose kubera urukundo rwawe, rero ntabwo nzigera ninubira ikintu na kimwe umbwira. Ahubwo se kuvuga ko ari ugutaruka, ni ukubera iki umbwiye gutyo?” NKUSI ati “ni uko hari ahantu nshaka ko umperekeza kandi kuri iyi nshuro ni kure cyane.” MUTETERI ati “Mbwira ndakumva.” Ako kanya NKUSI afata akaboko MUTETERI amwicaza neza ku buriri aramubwira ati “Rero ukuntu ibintu bimeze, nubwo maze iminsi narabyihoreye, ariko nabuze uburyo mpinguka imbere ya papa mubaza impamvu banze kumbwira ko ari papa wanjye, rero mu rwego rwo kugira ngo azatungurwe no kumenya ko namenye ko ari we papa, ndashaka kwigira ku isooko, n’ubundi biraba ari mu buryo bw’akazi ariko nanone n’ubuzima bwite busanzwe.” MUTETERI mugucanganyikirwa ati “ushatse kuvuga iki cheri?” NKUSI ati “Ubusanzwe mu mitungo papa yampaye, harimo n’ituye aho bavuka nyirizina mu cyaro, harimo imirima, amasambu ndetse n’amatungo, nshaka kujyayo ngo ndebe uko ababyitaho babyitaho, ari naho nshobora gukura amakuru nkamenya neza uburyo n’impamvu papa na mama batambwije ukuri n’icyo bari bagamije.” MUTETERI amaze kubyumva ahita yikanga cyane, mu bwonko akibwira ati “Nyagasani! Ibintu NKusi ashaka gukora bishobora kumugeza ku kuri, kandi nubwo wenda DELIRA ari umugore mubi, ariko rwose ntabwo nifuza ko nk’umwana na nyina hazamo agatotsi NKUSI akamenya ko nyina yishe Se.” amaze kwivugisha gutyo mu mutima ahita amubaza ati “Nonese cheri, ubundi nkubaze nk’ikibazo kimwe, nuramuka umenye amakuru wenda atandukanye n’ayo uri gutekereza urabigenza ute?” NKUSI mu kugwa mu kantu ati “Atandukanye n’ayo ndi gutekereza? Gute se?” MUTETERI abura uburyo abisobanura, mu mutima akibaza ibyaba igihe NKUSI amenya ukuri, ariko aza kwihumuriza avuga ko ntacyo aramenya, nuko amusaba akanya gato ko kwitegura ndetse amufasha no kwitegura nk’abantu baziranyeho byose, bidatinze baza kuva mu rugo.
.
SHEJA ari kumwe na DEVOTHA baganira, aramubwira ati “Cyakora reka nkubwire SHEJA, watumye ndushaho kugukunda cyane kuko uri umukobwa w’indangagaciro, abandi ariya bayafata nk’amahirwe kuburyo usanga amwiziritseho ubutazamuvaho, ariko wowe sinzi uburyo nabivuga.” SHEJA ati “Sha DEVTHA, ntakubeshye nifuzaga NKUSI ko yambera umukunzi akazaba umugabo wanjye w’ahazaza, ariko se ko yari afite andi mahitamo kandi njyewe atanankunda urumva nari gukomeza kwizirika? Ntabwo meze nka babandi bavuga ngo aho kwishimira mu Gatsata ngo naririra I DUBAI bashaka kuvuga ko icyangombwa ari uko baba bafite ibyo barwaniye nubwo byabazanira amarira.” DEVOTAH ati “ibyo nibyo ndi guheraho nkwita umukobwa mwiza nyine, kandi uri umukobwa mwiza. SHEJA, buriya abagabo, ku ruhande rumwe baba abana beza ku rundi bakaba babi, nk’uko n’abakobwa na twe ari uko nguko, ariko icya mbere kiba urukundo kurusha ibyo twaba dukurikiye kuri abo bose twebwe dusanga tuvuga ko dukunda.” SHEJA ahita amuca mu ijambo ati “Ihangane DEVOTHA nawe ntabwo ari ibizatinda ukabona umukunzi wawe wa nyawe, uretse uriya mujyinga kandi ndabizi neza uriya musore wawe azagaruka kugusaba imbabazi bitagishoboka.”
.
DELIRA ari kumwe na muganga ADELINE, aramubwira ati “Umva Adeline, ikintu umuntu ashaka kugeraho muri ubu buzima, bisaba kukirwanira cyane ku rwego rurenze urugero, nk’uko wemeye kwigerekaho uwo mutwaro w’iyo nda utanabizi niba koko DENIS azaguha ibyo akugomba, ukirengagiza ko ashatse yavuga ko wamufatiranye mukaryamana atabiteguye maze ukagenda amaramasa, nanjye niko nahisemo kurebesha amaso umwana wanjye NKUSI, agakora ibyo ashaka byose kandi ari njyewe wagakwiye kumutegurira ahazaza n’ibyo agomba kugira mpereye ku buzima ndetse no kumushakira umukobwa bakundana, ubu byose nkaba mburenza amaso, mu rwego rwo kugira ngo tubeho neza ibyo twakoze ntibizigere na rimwe bigira imbogamizi.” ADELINE ati “ibyo ni byiza cyane, wahisemo neza DELIRA, nanjye ubu amarere narayagabanije, NKUSI na MUTETERI ntabwo nzongera kwivanga mu buzima bwabo, bazibereho ubu nanjye ikintu kindaje inshinga ni iyi nda, kuko namaze kumenya ko wamugani amakosa nakora ashobora kuduteza ibyago kandi iyi si iracyaryoshye ndacyayikeneye. Ariko se Mana yanjye nk’ubu NKUSI aramutse amenye ukuri twazabigira dute?” DELIRA ati “yabimenye gute se? byararangiye ntabyo azamenya.” ADELINE ati “Ariko DELIRA, kubera iki ugira ibyizere cyane? Ubwo se uyobewe ko MUTETERI azi ukuri kandi akaba ari wowe umaze kunyibwirira ko urukundo rwabo ruzakomeza MUTETERI azi neza ko utabizi? Ubwiwe n’iki ko MUTETERI atazifungura umutima se yarangiza akabibwira umugabo we NKUSI?” Adeline amaze kuvuga gutyo DELIRA ahta yikanga, akibuka uburyo na we ubwo umubano we na DENIS wari umeze neza, n’amabanga yo mu nda y’isi yayamubwiraga yose, nuko ADELINE akomeza amubwira ati “Bityo rero DELIRA, kwirinda biruta kwivuza, ikintu cyaba cyiza ni uko MUTETERI yava mu nzira bya burundu, tugasigarana umutima ubohotse nta kintu na kimwe tuzigera dhangayikira, kandi akava mu nzira by’iteka nawe ukihanganira ko ajyanye wenda umwuzukuru wawe.” DELIRA ahita avuga ati “Ariko ibyo umbwira ni ibiki? Ajyanye umwuzukuru wanjye se ubundi njye nigeze nkunda MUTETERI n’umunsi n’umwe? Ahubwo iyo nama ungiriye ni inyamibwa, kandi MUTETERI agomba gupfa bigaragaye ko atari njyewe wabigizemo uruhare. Urakoze cyane ku nama ungiriye, reka njye kuvugana n’abasore banjye, kandi ndakora ibishoboka byose apfe andeba mu maso ibanga rigende burundu.”
.
Uko DELIRA yari amaze gutandukana na ADELINE niko NKUSI na MUTETERI bari bageze mu cyaro aho bagiye, batangira gutambagira imitungo bisanzwe byari bibaye nyuma ya saa sita, nyuma bananiwe bajya gushaka ibyo kurya banahahurira n’umusaza bicara baganira, umusaza ati “Ehhh ese burya? Uri umwana wa DELIRA na DENIS? Yooo warakuze disi we.” Umusaza akimara kuvuga gutyo iruhande rwaho hari umukecuru wari uri gutambuka yikoreye agafuka amaze kubymva ahita ahindukira, mu kubitegereza ahita abageraho aravuga ati “Dominiko, uravuze ngo DELIRA na DENIS?” umusaza ati “Yego, ibaze imyaka yose ishize bagiye bavuye ino, none dore haje umusore wabo yarabaye umugabo.” Umukecuru mu kumara kubyumva yahise yikanga, agafuka yikoreye gahita kikubita hasi, bose mugutungurwa kwishi cyane, babone umukecuru araje n’intoki zanduye ntano gutinya, atangira gukorakora kuri NKUSI ati “Umwana wanjye? Umwuzukuru wanjye? Ntabwo bishoboka.” Umusaza ati “ushatse kuvuga iki mukecu? Ngo umwana wawe umwuzukuru wawe? Uko ubizi se umwana wawe yapfuye arabyara? Ntabwo ari bwo yari agiye gushakana na DELIRA ariko agahita apfa?” umukecuru atakaza amarira maze aravuga ati “Ariko DOMINIKO, ni ukubera iki ukuri kwanjye wakomeje kukwirengagiza ugahitamo guhuza amaso n’amatwi ukuri? Nzahora mbiririmba kandi nzabisubiramo kugeza mpfuye, DELIRA niwe wanyiciye umwana.” NYAGASANI! Muteteri mu kumva ibyo bintu umutima wahise umusimbuka, ntano gutekereza ahita ahaguruka afata NKUSI amukura aho ngaho, NKUSI nawe wari uri mu matsiko menshi kubera ibintu yumvise akurikira MUTETERI amubaza ati “Cherie bigenze bite ko unshushubikanya.” Mu mutima MUTETERI we yarivugishaga ati “Ibyanjye na NKUSI birarangiye,ubanza kwa kuri kutajya guca mu ziko ngo ngushye kugiye kujya hanze kandi naramuka amenye ko namubeshye arahita anyanga urunuka, ibi ngomba kubyikuraho.” MUTETERI yamaze gutekereza ibyo ngibyo agejeje NKUSI mu modoka, bamaze kwicara ahita aruhutsa umutima maze aramubwra ati “cheri! NKUSI! Urabizi ko ngukunda cyane birenze urugero.” Uko abivuga akaba ari nako yahagira cyane ubona adatuje kuburyo na NKUSI ahubwo ari we ugira ikibazo, MUTETERI akomeza avuga ati “Nagusezeranije ko nta kintu na kimwe nzigera nguhisha muri ubu buzima, ariko ngiye kugusaba imbabazi kuko naraguhishe.” NKUSI adaciye ku ruhande ati “Mbwira ndakumva, kandi ngukundira ko utajya umpisha ukuri ari nayo mpamvu nanjye niteguye guhita nkubabarira.”
.
DELIRA yahise agera murugo mu rwego rwo gutangira kuneka MUTETERI buri ntambwe yose ateye, ndetse ari no gutekereza kumusaba kujya ahantu aho abasore ba baramufatira, ariko ageze murugo atungurwa no kumva umukozi amubwiye ko MUTETERI yajyanye na NKUSI, DELIRA ashya ubwoba bwinshi cyane agahita ava murugo igitaraganya, akajya guhura na wa mugabo wigeze gushimuta avoka BUJYACYERA aramubwira ati “Nindamuka nguhamagaye, uwo mukobwa uhite umushimuta, mumujyane aho mumwicira hose njyewe ndahaza nje kureba ko yamaze gupfa. Turabyumvikana?” umusore arikiriza DELIRA akava aho ngaho n’akazi akagata agategereza ko MUTETERI aza gutaha.
.
MUTETERI akomeza abwira NKUSI ati “Nkusi! Maze iminsi nzi ukuri, arikoimpamvu nitanguranije ni uko nari maze kumva ko ugiye kukumenyera hano mu cyaro ukazasanga nanjye nari nsanzwe mbizi maze bigatuma unyanga.” NKUSI ati “ukuhe kuri se? mbwira nguteze amatwi kandi ntugire ubwoba.” MUTETERI ati “Mbere na mbere ndagusaba ko wababarira DENIS papa wawe, kuko byose yakoze yagiraga ngo atangiza umubano wawe na mama wawe rwose ntabwo ari uko yigeze amushyigikira.” NKUSI ati “ngo na mama wanjye? Ariko se MUTETERI watoboye ukavuga ko ntacyo uri bube? Mbwira rwose ndakumva!” MUTETERI aruhutsa umutima, akibuka uburyo umukecuru aje avuga ngo DELIRA niwe wishe umwana we, ahita atangira kuzingurira umuzingo w’amateka NKUSI atari azi byose yamenye kugera uwo munsi, adasize impamvu ADELINE yacurishije icyangombwa cy’uko DENIS ari we se, akaba yarafunzwe ntanabimenye mu minsi yashize aribyo azira, akmeza amubwira ati “Ari nayo mpamvu aka kanya nakugita inama yo gutega amatwi uriya mukecuru kubera ko ashobora kuba ari nyogokuru wawe.” NKUSI mu kubyumva ati “Ntabwo bishoboka.” Ahita asohoka mu modka yiruka cyane asanga wamusaza n’umukecuru bari gutongana, umusaza ati “N’ubundi wamukecuru we bakuvuzeho uburozi kuva mbere hose, wasanga n’umuhungu wawe ari wowe wamwiyiciye wapanze kwica abandi.” Umukecuru ati “Dominiko, humura nawe uri umusaza, icyo nzi neza ni uko mbere y’uko upfa ibyo uri kumbwira byose, ibyo wamvuzeho byose uzabona ko wibeshye kandi uzaribwa umutima, nzabyamamaza nshize amanga, nzabisubiramo isi yose izabimenya, umwana wanjye yishwe n’iriya nshinzi y’umukobwa ngo ni DELIRA mubyange mubyemere.” Ako kanya uwo mukecuru ava aho ngaho arakaye cyane, akagenda aterura agafuka ke ariko atarakikorera atungurwa no kumva ijwi rimubwira riti “Ibyo uri kuvuga njye ndakwizera nyogoku” kumbe ni NKUSI wari umubwiye gutyo, umukecuru muguhindukiza amaso akubise amaso NKUSI nawe agenda amusanga amugezeho amwaka agafuka agatereka ku ruhande, aramubwira ati “Nyogoku! Ndakwizera! Ariko reka ibyo uri kuvuga tugende tujye kubyemeza.” Umukecuru NKUSI kumukoraho ashesha urumeza, amubaza ibyo ari kuvuga, NKUSI nawe mu rwego rwo gkomeza kumushyiramo umuhate aramusubiza ati “Ndi umwana wa DELIRA, kandi ukuri gushobora kuba guhari, ni uko nshobora kuba ndi umwana w’umuhungu wawe, DELIRA akaba yaransigaranye nyuma yo kwica umuhungu wawe, ese ntabwo byagushimisha ibi DELIRA aramutse abitwibwiriye twembi tukabyemeza?”
.
Amasaha uko ari gukomeza kwicuma niko DELIRA na babasore bakomeje gutegereza ko NKUSI na MUTETERI bataha, gahunda ari ugutega MUTETERI atashye, ariko byageze ku masaha yo kumugoroba, kumbe NKUSI yaje gukomeza kwemeza umukecuru biza kurangira umukecuru yiteguye igitaraganya bavana mu cyaro, saa tatu za nijoro DELIRA ari murugo atungurwa no kumva ku muryango bakomanze, umukoz mugufungura DELIRA atungurwa no kubona hinjiye NKUSI imbere, hakurikiraho MUTETERI abamwenyurira bya nyirarureshwa ababaza amakuru, ariko mu gihe bataramusubiza DELIRA agwa mu kantu akubitwa n’inkuba abonye uwo mukecuru, ahita avuga ati “Ntibishoboka.” NKUSI we yari ahanze amaso DELIRA buri gakorwa kose akora n’ibyo avuga ngo amucunge arebe ko nta jambo riramufata, umukecuru wari wibereye muza bukuru we ntanubwo yigeze amenya DELIRA na gatoya kuko yanamuhereje ikiganza DELIRA aracyanga. Umukecuru amaze kwicara NKUSI yahise yandikira DENIS ngo aze abasange murugo, DENIS amusubiza ko yari hafi bityo araje, NKUSI na MUTETERI bakomeza kwicara bose, ariko MUTETERI aho yicaye yakira MESSAGE ya DENIS amubaza ibyabaye murugo, DENIS amaze kubyumva agwa mu kantu asanga ntayandi mahitamo afite, ahita ahamagara abapolisi. Nyuma y’igihe gito DENIS ageze murugo abapolisi baguma hanze, amaze kwinjira DENIS asuhuza umukecuru DELIRA atungurwa no kubona DENIS adatunguwe no kubona uwo mukecuru NKUSI ahita avuga ati “Uyu mukecuru aravuga ko DELIRA ari we wishe umuhungu we, niyo mpamvu muzanye ngo DELIRA abihakane cyangwa abyemere.” DELIRA ati “Nkusi ibyo uri kuvuga ni ibiki? Uyu mukecuru ntanubwo muzi!” umukecuru ati “ohhh ese nari nakuyobewe ni wowe wavuyemo umugore umeze gutyo? DELIRA ese koko warabyaye? Ibaze ufite umwana umwe gusa hakaza umuntu akamwica, ese byagushimisha?” DELIRA ati “njyewe ibyo muri kuvuga ntabwo ari ukuri, ntanubwo nzi nibyo muri gushaka kuvuga.” NKUSI ata amarira maze aravuga ati “DElira? Ngahombwiza ukuri, ese koko uri mama wanjye?” DELIRA arebana na DENIS, ikiniga kikamufata, umutima ukamuhatiriza noneho bwa rimwe kuvuga ko ari nyina wa NKUSI, azunguza umutwe maze aravuga ati “Yego NKUSI, ndi mama wawe wa nyawe!” DENIS mu kubyumva ahita azunguza umutwe, maze areba DELIRA aramubwira ati “DELIRA, ni wowe ubwawe wicukuriye icyobo, ubwo wemeraga ko uri nyina wa NKUSI! NKUSI umbabarire nanjye nta gihe gishize mbimenye, kubera ko DELIRA twese yadukinze ibikarito mu maso, bityo DELIRA, ubwo uhisemo kuvuga ukuri, nukundi kuri kose gushamikiyeho gusobanure abantu bose babyumva, ndakeka nk’uko nari nabikubwiye, inzira zawe mbi ari aha zirangiriye.” DELIRA atangira kurira, apfukama hasi atangira gusaba imbabazi NKUSI amubwira ati “Nkusi umbabarire! Nuko aheraho amubwirabyose ariko akamubwira yumva ko NKUSI aramubabarire, NKUSI mu kubyumva biturutse mu kanwa ka DELIRA byaramubabaje cyane umutwe uramurya, we ubwe ahita yifatira umwanzuro wo guhamagara polisi, ariko DENIS amubuza amubwira kutivuna, ahita ahamagara abari hanze, baraza byose bari babyumvise, bahita bamwambika amapingu NKUSI ahita avuga ati “DELIRA! Kuri iyi sin ta mwana wakwifuza kuba umwana wawe! Ari nayo mpamvu uri kubona nta mbabazi na nkeya nakugirira, n’ikimenyimenyi sinzagusura kuri gereza inshuro zirenze imwe cyangwa ebyiri.” DELIRA ararira, ariko NKUSI we amarira yari yabaye menshi cyane ku rwego rurenze.
.
MUGANGA ADELINE aho ari murugo n’umugabo we bari kuganira, barabakomangira, batungurwa no kubona ari polisi ADELINE bahita bamufata banamubwira ibyaha ashinjwa, mu mutima ati “Iriya mbwakazi ngo ni DELIRA kubera iki yampemukira bigeze aha!” nyamara yari amatakirangoyi kuko na DELIRA nawe byari bimugwiririye. NKUSI yakomeje kurira cyane, ndetse yegera umukecuru atangira kumwihanganisha, DENIS bamusaba ko bajyana kuri sitasiyo ya polisi muri iryo joro kuko hari amakuru agomba gutanga. DENIS agiye kugenda abwira NKUSI ati “Nkusi! Nifuje ko wabaho utuje, kwifuriza kubaho uri umwana ubayeho mu mahoro, kubera ko natekerezaga ko wanyuze mu buzima bugoye, umbabarire ko mu minsi yashize ntahise nkubwira ukuri namenye, nanjye nashakaga kureba niba hari izindi nzira nategura zitazakwangiriza.” NKUSI ati “papa ntabwo nkeneye ko umbwira ayo magambo umeze nk’uri kundaga, ndabizi ko nta ruhare wabigizemo rero aka kanya nanjye ndaguherekeza kandi turagaruka hano dutahanye.” NKUSI ahita ahaguruka agasaba MUTETERI n’umukozi kwita kuri uwo mukecuru, we na DELIRA na DENIS bajyana na polisi, bagezeyo bahahurira na ADELINE, DENIS asaba ADELINE ko byaba byiza bemeye icyaha bakazagabanirizwa ibihano. Umugabo wa ADELINE wari wabaherekeje byatumye amenyeraho ukuri atungurwa n’ubunyamaswa bw’umugore we, DENIS na NKUSI barababaza barangije barataha.
.
Iminsi yakomeje kwicuma, ADELINE na DELIRA bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi n’ubwambuzi babakatira gufungwa, Alex na NADINE nyuma yo kuganira Alex yiyemeza kuba Se w’umwana wa NADINE yatewe na babagabo bamufashe kungufu, DENIS na NKUSI nubwo yari akiri mu mashuri bakomeza ama business ariko NKUSI ahitamo gutangira kwigaragaza, aho yanagiye muri banki abigiramo uruhare rukomeye cyane, manager papa wa SHEJA bamwimurira ku yindi Banki, NKUSI asaba ko n’abana bakiri bato bajya bahabwa amahirwe yo kuyobora, bituma DEVOTHA aba manager wa Banki bakoreragaho ariko binyuze mu banyamigabane bose babishishikarijwe na NKUSI, inda ya MUTETERI niko yari iri gukura, MAURICE we ubwe yiterera intambwe abaza DEVOTHA niba atamubera aho wa musore wamwanze kubera ko bamwirukanye yari ari, urukundo rwabo barwemeza gutyo, ndetse ntibanatinda bo kuko amafaranga bari bayafite batitaye ko MAURICE ari umunyeshuri, bahita bakora ubukwe dore ko bari banashyigikie na NKUSI byabindi by’uhagarariwe n’ingwe uvoma, SHEJA yihaye intego zo kwita kuri MUTETERI muri ibyo bhe byose yari atwite, mu gihe bari bafunzwe, NKUS yagiye gusura DELIRA muri gereza, DELIRA amusaba 9mbabazi NKUSI amusubiza ko yamubabariye kera cyane, ku rundi ruhande DENIS asubiza ADELINE ko ibyifuzo yashakaga byo kuzita ku mwana we azabikurikiza bityo namara kubyara azamumuhe amurere dore ko we kuva muri gereza byari ibidashoboka. MUTETERI na NKUSI byaje kurangira bakoze ubukwe bwiza, kuri uwo munsi babiteramo n’urwenya ukuntu yabanye na nyirabukwe bakazabimenya nyuma mu buryo bw’ibanga.! Ni aha dusoreje iyi nkuru yacu
Comments
Login to comment.
No comments yet.