Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 17

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 17

Loading verse...

:
Dutangiranye na DELIRA aho DENIS afungiye asaba umwanya wo guhura n’umugabo we, barawumuha ndetse yinjira my cyumba DENIS yicayemo aho ari kubarizwa ibibazo. Akimara kwinjira agenda amuyambira cyane mu marira menshi amubaza ati “Cheri! Byagenze gute kugira ngo ngo wisange aha hantu?” DENIS araceceka ntagira icyo amusubiza ahubwo akareba hasi, DELIRA akomeza kumutitiriza amubaza ati “cheri mbabarira umbwire uko wisanze hano ndakwinginze.” DENIS aruhutsa umutima ati “Nkubwire uko nisanze hano? Naje mu modoka ya polisi. Ariko reka nkubaze DELIRA, koko ugere ku rwego rwo gucurisha ibyangombwa by’ibihimbano ngo ni urukundo ukunda Nkusi? Ese ko kubicurisha nta kibazo kirimo da, njyewe kubinzanamo ni ukugira ngo ugere kuki?” DELIRA yaratuje maze aruhutsa umutima, agiye kugira icyo avuga ahita yibwira mu mutwe ati “Aha ngaha ndamutse nibeshye ngakora ikosa rito cyane, DENIS yamenya byose bijyanye na NKusi, ese musubiza ko ntabyo nzi? Mvuze gutyo yahita amenya ko hari undi muntu uzi ibyacu na Nkusi waba wabikoze kikaba ikibazo, nabwo se nimvuga ko mbizi, nabwo ndaba mwihaye.” Nuko yubura umutwe maze aravuga ati “Cheri! Ihangane muri iki kibazo wisanzemo, kandi wumve ko nta ruhare na kimwe nabigizemo, ariko ndagusezeranya ko ngiye kubikemura.” DELIRA amaze kuvuga gutyo ahaguruka aho ngaho n’umujinya mwinshi gahunda ari ukujya kureba Adeline, ariko ataragera ku muryango agwa mu kantu ndetse atungurwa cyane no kumva DENIS amubajije ati “Delira, ni ukubera iki unywa ibinini bikurinda gusama?” DELIRA acyumva icyo kibazo ahita afunga amaso agahekenya umutsi w’iryinyo nk’umuntu wese ufatiwe mu cyuho, atangira gutekereza ikinyoma akinga kuri DENIS, agaruka inyuma amubwira ati “Cheri, ibyo ni ibiki urimo kuvuga ko…” DENIS ati “Delira, wikwirirwa uhimba ikinyoma ushaka kumbwira kuko byose ndabizi, ahubwo icyo nkeneye kumenya ni, ni ukubera iki imyaka yose twamaranye umbwira ko unkunda, wambeshyaga kubera ko iyaba unkunda wari kwemera kubyarana nanjye, DELIRA nakubereye umugabo w’umwizerwa, abagore benshi bagenzi bawe nibo bambera umuhamya, ariko wowe wahisemo kungira injiji n’ikigoryi ku bushake bwawe, ikibazo kimwe nshaka kukubaza ni iki ngiki. Ese ni ukubera iki wahisemo kwanga kubyarana nanjye wari ugamije iki? Iyo mpamvu niyo mpamvu imwe nkeneye kumenya.” DELIRA yumvise DENIS yamutangatanze impande zose, ubwoba buramutaha ahita asohoka nta kintu avuze, DENIS nawe kwihagararaho nk’umugabo biranga amarira agatakara imbere ku meza yicayeho.
Mu rugo kwa DENIS Muteteri ari kuvugira kuri telefone, aho nyuma y’uko telefone nini yari afite DELIRA ayimenye ahita atangira gukoresha ka matushi, ku rundi ruhande Maurice ni we wari umuhamagaye barimo kuvugana, MAURICE ati “Sha bya bintu ntabwo byoroshye, Nadine umuganga wamuhaye uburozi yamusabye ko yamuha ibihumbi 500 ngo amuhe imiti yo kuvura Nkusi.” Muteteri ati “Ngo? Ushatse kuvuga iki? Muri make ayo mafaranga atabonetse ntabwo Nkusi yabasha kuvurwa?” Maurice ati “Yego, Nadine nawe yanatandukanye na we amubwira ko agiye kuyashaka, ese koko arayakura he?” Muteteri aceceka gatoya maze akavuga ati “Reka nze ndaguhamagara mukanya.” Ako kanya ashyira telefone mu ntebe agatekereza akanya gatoya agahita ayifata akongera agahamagara.
Bidatinze nimero ya Adeline aho ari kwa muganga ihita ihamagarwa, arebye asanga ni Muteteri umuhamagaye, aramwitaba ati “Bitese UMUKAZANA W’IBANGA, nimero yawe yari yavuyeho sinzi uko byagenze.” Muteteri ati “Umuriro wahise unshirana nibwo nayishyira ku muriro, hari icyo nashakaga kukubwira.” Adeline ati “Mbwira rwose nta kibazo” Muteteri ati “Wamfashije ukanguriza amafaranga ko nyakeneye cyane, ko ntazatinda kuyakwishyura?” mu gihe Muteteri amaze kubwira Adeline gutyo ako kanya aho ari kuvugira kuri telefone DELIRA avayo yabishye cyane, amuhagarara imbere ahita amubwira ati “Byose ni wowe nyirabayazana, Adeline ni ukubera iki unsenyeye urugo koko?” Adeline mu kumwenyura ati “Tuza DELIRA, ngo ngusenyeye urugo? Nonese wari uzi ko wubatse urugo? Ntabwo kubaka urugo byashingira ku kinyoma ngo rubashe gukomera, rero urugo rwawe ni wowe urwisenyeye.” DELIRA ati “Umugabo wanjye yamaze kumenya ko nkoresha ibinini bindinda gusama, kandi byaturutse kuri wowe wabibwiye Muteteri bituma na we abimubwira.” Ibyo byose bari kuvuga kumbe Adeline ntabwo yigeze akupa telefone Muteteri arimo kubyumva, Adeline ahita amusubiza ati “Oya DELIRA, uriya mukobwa ntumubeshyere kuko si we wabibwiye DENIS, njye ubwanjye ni njye wabimwibwiriye, uriya mukobwa icyo yashakaga hari ahantu ho kuba gusa kuko ubuzima bwari bwamucanze.” DELIRA ati “Ngo? Ni wowe watinyutse ubibwira Denis n’amasezerano yose dufitanye? N’amafaranga yose ugenda unkuramo? None dore urugo rwanjye urarusenye.” Adeline ati “Nonese DELIRA, hari ubwo DENIS azi impamvu nyirizina waba warahisemo kutabyarana na we?” ako kanya DELIRA ahita atekereza akibuka ko iyo mpamvu ariyo DENIS ahoze ari kumubaza mu kanya gashize, DELIRA ahita avuga ati “Oya! Ntabwo ayizi.” Ako kanya Muteteri mu kumara kumva ibyo ahita agenda arimo kwiruka no mu gikari, akahasanga umukozi waho vuba vuba amubwira ati “Kobwa, wambabariye ukantiza telefone yawe, harya ntibamo memory card?” umukobwa ati “yego ibamo, ushka kumva uturirimbo se? akira ngutizeho indirimbo njye nazihaze.” Akimara kuyimuha Muteteri agenda yiruka akajya mu cyumba cye agakomeza gutega amatwi ibyo DELIRA na Adeline baganira, Adeline ati “Nonese uri kumva ahubwo na we utaguye mu nyungu? Noneho reka nkubwize ukuri hano kandi nawe nunshyigikira nibwo uraba ugiye kugera ku ntsinzi yawe.” DELIRA ati “Intsinzi yanjye? Okay ngaho mbwira ndakumva.”
Nadine akimara gufatwa n’abashinzwe umutekano b’akabari bafata telefone bavuga ko bagiye guhamagara polisi ngo ize kumutwara, wamunyamahanga ahita avuga mu rurimi rw’iwabo ati “Oya! Mumureke ndamwihanira.” Ako kanya ahita afata ibyo yari aje kugura birimo inzoga z’ama liquer ashyira mu gikapu cye, aragishyigura afata Nadine akaboko amusohora amukweshebana. Bageze hanze bahasanga imodoka asaba Nadine kwinjira, Nadine mu kwinjirana ubwoba bwinshi agezemo atungurwa no gusangamo abandi bagabo batatu nabo bameze nk’uwo umwinjije, uwo mugabo amaze kugera kuri volant y’imodoka asaba abo bagabo gushyira Nadine hagati bakamujyana, ni nako byagenze. Ntabwo byatinze baje kugera aho batuye hari inzu yitaruye izindi ubona ko baje kuba aho ngaho mu buryo bw’ubuseruko, Nadine bamusaba kuva mu modoka bagenda bamwinjiza muri salon yabo, yicara ku ntebe ariko ubwoba ari bwinshi cyane, wa mugabo wamufashe atangira kumuganiriza, ati “Washakaga kunyiba mukobwa? Ntabwo wapfa kunyiba amafaranga yanjye ngo agendere Ubuntu.” Nadine ati “Rwose munyihanganire, ni ukuri ntabwo nzongera.” Umugabo ati “Humura, niba ari amafaranga yanjye ushaka ndayaguha, ariko nawe hari icyo urampa. Uriteguye?” Nadine mu kubyumva ubwonko bwe buhita bumera nk’ububyutse, ati “Icyo ni igiki?” umugabo adaciye ku ruhande aramwegera amukora kukananwa ati “Umubiri wawe! Njyewe ndashyiraho amadorari 500 na bagenzi banjye bashyireho ayabo, twese udushimishirize hamwe, kuko uburyo uri umukobwa mwiza cyane, ntabwo wapfa kutugendana gutyo gusa.” Abagabo bose bavugirije ibivugirizo icyarimwe wagira ngo ubusanzwe iwabo ni abashumba ndetse bakoma mu mashyi, Nadine atangira gutitira mu mutwe aribaza ati “Abagabo bane bose mbashimishirize icyarimwe? Ahubwo se hari amahitamo mfite? Reka ndebe? Umwe amadorari 500 bivuze ko bane ari ibihumbi 2000, apu ninshake nanangirikire ndasigarana ayo kwivuza” nuko ahita azunguza umutwe arababwira ati “Ndabyemeye.” Bose basakuriza icyarimwe bagatangira gufungura imashini z’ipantalo zabo.
Muganga Adeline na DELIRA bakirimo kuganira byose Muteteri arimo kubyumva, ndetse ahita atangira gukora recording y’icyo kiganiro akoresheje telefone y’umukozi wa DERIRA, Adeline ati “keretse gusa niba ushaka ko urugo rwawe rusenyuka nk’uko wari ubivuze, naho igihe DENIS araba afunzwe, n’ubundi araba akiri umugabo wawe, uraba uri gushaka igisubizo ku kibazo wateje. Uzi impamvu nahisemo gufungisha DENIS?” DELIRA ati “ntayo nzi gusa mbwira numve!” Adeline ati “N’ubundi byose ni wowe nyirabayazana aka kanya rero ugomba kumva ko utagomba kurya wenyine, icya mbere ndi umuhamya w’uko wowe DELIRA wishe papa wa Nkusi kugira ngo ubane na DENIS, ndetse ubwo umugore wa DENIS yabyaraga umwana upfuye, ugahita ubagurana uwapfuye ukamugira uwawe, kugira ngo ubone uko ubana na DENIS umurerera umuzima w’umugore we. Rero kuba ari njyewe wagufashije muri icyo gikorwa kwa muganga, ngomba kurinda izina ryanjye nawe nkakurinda kuko igihe ibyawe byagiye hanze nanjye nzajya hanze twese tugwe mu matsa. Rero umupangu wawe wo kuba warahisemo kurera Nkusi nk’umwana wawe ndetse n’ibyo mwamukoreye byose mu minsi yashize, nanjye nk’umuntu uzi amabanga yanyu ngomba kugira icyo nkuramo, aribwo niyegereje DENIS cyane nkaba umugore wa mbere uryamanye na we ngamije ko antera inda kandi yarabikoze, bivuze ko imitungo yanyu yose ntabwo ikiri iya Nkusi ahubwo nanjye DENIS mutwitiye ku bazamuzungura, ndetse yewe nunareba nabi uyu mwana ntwite uzasanga ari we muzungura rukumbi wa DENIS kuko Nkusi ntabwo ari umwana wa DENIS, rero biraterwa n’uko uritwara.” DELIRA agwa mu kantu ati “Ngo? Adeline, ibyo bintu urimo kuvuga warabikoze? Cyangwa ni imikino urimo kunkinisha?” Nuko akomeza abwira DELIRA ati “Rero ubwo umugabo wawe yamaze kuntera inda, numvaga kumubika muri gereza ari byo byiza, kandi nawe niba ukimushaka nk’umugabo wawe, bitekerezeho urasanga kumubika muri gereza aribyo byiza agakomeza akabaho nk’umugabo wawe, wowe na NKUSI mugasigara mwita kubye kugeza igihe umwana wanjye azakurira, njye nawe tukazagirana amasezerano ku mitungo.” Adeline aramwenyura maze akareba kuri telefone ye, mu kugwa mu kantu ahita yikanga DELIRA ayoberwa ikimukanze, Adeline ahita akupa telefone yibaza ati “Mana yanjye, utambwira ko Muteteri ibi bintu byose yabyumvaga, ehh ubundi se mpangayikiye iki? Nashake abyumve nubundi nari nateganije kubimubwira.” DELIRA amaze kubyumva ahita avuga ati “wamugani, DENIS naramuka afunzwe ntabwo araba apfuye, aho kugira ngo abangamire imipangu yanjye byose bijye hanze, okay reka nkurikire umupangu wa Adeline.”
Ku rundi ruhande Nadine amaze kwemera ko aryamana n’abagabo bane bagakuramo amapantalo yahise agira ubwoba, bamaze gukuramo imyenda kuburyo uruganiriro rwabo baruzengurukaga biyambariye uko bavutse, bahita bose bafata amadorari bemeye batangira kuyapfurika muri Nadine, haba mu myenda, mu mabere ndetse no mu rukenyerero mu buryo bwo umureshya, kugeza ubwo bamukuyemo imyenda bakayabika mu ipantalo yambaye ariko kubera ubwoba bigatuma atumva neza ibyo agiye gukora, uko niko abagabo batangiye kumujyaho umwe kuri umwe, Nadine agashinyiriza cyane kubera kubabara nk’ufatwa kungufu ari nako abagabo bimara irari ryabo kuri we.
Muteteri amaze kubyumva agwa mu kantu, agahita acika integer aryama ku buriri atangira kwivugisha ati “Mana yanjye nizere ko ibintu numvise ari inzozi gusa! Uretse kuba Nkusi ari umwana wa DELIRA, DELIRA yishe se wa Nkusi kugira ngo abane na Denis? DELIRA yabyaye umwana muzima ari we Nkusi amugurana amuha umugore wa Denis kugirango amurerere Nkusi nkaho ari uwa DENIS maze akinga DENIS ibikarito mu maso? Ba uretse gato, nonese ntabwo ibi bintu bisobanutse, DENIS azi ko Nkusi ari umwana we kandi Atari uwe, oya, oya, oya ibi biri kumvanga mu mutwe. Ubuse nakora iki Mana yanjye? Ukuntu DENIS ari umugabo mwiza none agiye gufungwa azira ibyo atakoze, ariko se ntabwo bisobanutse na gatoya. Ngo ari kuzira ibyangombwa by’ibihimbano bivuga ko NKusi ari umwana we, ibi bintu ngomba kugira ngo icyo mbikoraho, ariko se ibi byo mbibwiye Nkusi yabasha kubyumva? Ngo mbibwiye Nkusi? Ubu se napfa kubimubwira mpereye hehe? Nkamubwira se ko ari umwana wa DELIRA nawe yarabimuhishe? Yewe nanagerageje ntanubwo yabyumva, nkamubwira ko Denis afunzwe se azira we? Ariko se ibi bibazo byose ndi kwibaza ni iby’iki? Ariko rero aha niho nagakwiye kuba umuntu w’umugabo, nanjye nkagira icyo nkora, DELIRA yakoze amakosa akomeye cyane kandi agomba kubiryozwa.” Uko akomeza kwibaza icyo kibazo niko yahise ahaguruka igitaraganya ku buriri, ahindura imyenda byihuse ahita asohoka arimo kwiruka.
Adeline ahita abwira DELIRA ati “Aho ufashe icyemezo cyiza cyane, rero niba wumva ushaka kurinda urugo rwawe, ikibaoz dusigaranye ni kimwe gusa, ni muganga Francois, kuko nawe ashobora kuzambya uyu mupangu wacu, rero akeneye kuva mu nzira.” DELIRA ati “Wowe mbwira neza uko umupangu upanze ubundi dushake igisubizo.” Ako kanya Adeline abwira DELIRA uko yapanze n’umushinjacyaha kugira ngo bagwishe DENIS mu mutego, amaze kumubwira byose DELIRA ahita amubwira ati “Okay, ibya mugaga FRANCOIS byo bimparire ndashaka uko mbikemura kandi bidatinze, ahubwo wowe ugiye kumbwira ikintu kimwe gusa. Nubwo ushobora kuba ufite amakuru makeya, ariko imitungo yose yanjye, iya papa wa NKUSI ndetse n’iya DENIS myinshi cyane yamaze kugera mu biganza bya Nkusi kuburyo nta burenganzira na buke tuyifiteho, impamvu ndi kwifatanya na we muri uyu mupangu ni ukugira ngo ndinde urugo rwanjye rudasenyuka, bivuze ko nawe ugomba kwitonda cyane kuko amasezerano tugirana nuramuka ushaka kuyangiza uzahomba byose nk’ingata imenye.” Adeline aramwenyura ati “Urakeka se nta makuru mfite? Nkusi mwamaze kumuha imitungo yose yose, harimo na company icuruza imodoka nubwo we atabizi.” DELIRA mu kugwa mu kantu ahita amubaza ati “Adeline, ko nzi ko ririya duka ari ibanga rikomeye cyane kuba ari irya Nkusi, kuko nawe ubwe icyo azi ni uko ari irya DENIS atazi ko twarimuhaye mu ibanga, ayo makuru wayamenye ute?” Adeline aramwenyura maze agatangira kwibuka mu minsi yashize, ubwo DENIS yasohokaga muri hotel Adeline yari yafashe ngo binezeze ariko DENIS akanga ko bagira ibyo bakora, Adeline ahita ahamagara manager wa Banki papa wa SHEJA aza yihuta cyane, akihagera Adeline ahita amubwira ati “Icyo ngukundira ni uko nguhamagara ukaza bwangu.” Papa SHEJA ATI “Erega wamaze kumfata bugwate, wanyibukije mama wa SHEJA kuko ibyo unkorera bisa neza neza n’ibyo yankoreraga, wagira ngo ahubwo muri abavandimwe, ahubwo iyaba nta mugabo ufite sha nari kukuzana iwanjye.” Adeline amukora mu bwanwa ati “uhhh wabiteguye neza se nkaza nkibera umugore wawe ko n’ubundi umugabo wanjye,.. nako reka tubanze twiyibagize ibitekerezo.” Ako kanya bahita bakurikizaho iby’abakuru bamaze kubivamo Adeline afata ibirahure agasukamo champanye agahereza papa wa SHEJA wari umaze kwambara, aramubaza ati “Ariko se hari ikintu ntumva neza, ni gute DENIS yahisemo kugabiza imitungo ye Nkusi kandi Atari n’umwana we bwite?” Manager ati “Erega isano iruta amaraso Cherie, uriya mugabo kubera ukuntu ari umuhanga cyane, yarebereye ku banyamahanga bateganiriza abana babo, kuburyo n’umwuzukuruza uzavuka ku buvivi bwe azasanga ateganirijwe. Biriya nakweretse muri banki ni bike, hari n’indi mitungo DENIS yabitse mu ibanga mu mazina ya Nkusi atazi harimo na company icuruza imodoka, ngaho reba uburyo abakobwa n’abagore bajya bigira injiji, ugasanga nk’uriya mwana Nkusi agiye gutereta umukobwa aramwanze, akazamenya ko yari yibitseho iriya mitungo yose, kandi ntekereza ko binabaho kuko uriya mwana ntabwo ajya agaragaza imitungo ye.”.. Adeline amaze kwibuka byose ahita asubiza DELIRA ati “Erega mba ndi ibintu bitandukanye DELIRA, wikwigora umbaza aho nabikuye kuko sinahakubwira.”
Ku rundi ruhande umukobwa Nadine agera aho ava amaraso mu myanya ndangagitsina, kubera imbaraga zamushizemo agatangira gutaka ariko mu ijwi ritoya, umugabo wari umuriho ahita avuga ati “Ahooo, ntiwumva noneho? Bwa mbere na mbere wari wigize indakoreka nkaho ubu buryohe utari kubwumva none urashyize urabwumvise sha? Ngaho komeza ndumva ari byo byiza.” Kumbe Nadine aho kugira ngo bumve ko arimo kubabara, bagize ngo aranezerewe, umukobwa atangira no kubura umwuka ahumeka insigane.
Muteteri agisohoka mu rugo ageze ku gipangu akubitana na Bujyacyera, umwavoka wa DENIS, ahita amubaza niba DELIRA ari mur rugo kuko yari aje kumurebera imyenda yo kumushyira aho afungiwe, Muteteri mu matsiko menshi ahita avuga ati “Nonese avoka, koko ibyo bintu by’ibyangombwa Denis yarabikoze?” Bujyakera ati “Oya! Nawe ahubwo yatunguwe n’uko babimureze, urabyumva nk’umwavoka we ntabwo yabimpisha, yambwije ukuri, nkaba natangiye iperereza ngo menye nyirizina uko byakozwe, ndetse icya mbere ndi guheraho ni ukumenya umuganga waba warakoze ibyobintu.” Muteteri ati “umuganga wakoze ibyo bintu? Mukanya se ko nahoze ndi kumva DELIRA avuga izina muganga FRANCOIS ubwo yamuhamagaraga turi kumeza, akaba ari nabwo yahise aguhamagara buriya ntibyaba bifite aho bihuriye?” Bujyacyera ati “Muganga Francois?” Mteteri ati “Ako kantu ndaza kugaheraho ahubwo. Wumvise DELIRA ari kuvuga iryo zina?” Muteteri ati “Yego rwose, ahubwo Avoka, ndashaka ko hari ubutumwa umpera DENIS nuramuka wongeye kumugeraho.” BUJYACYERA ati “Mbwira nta kibazo ndakumva kandi ubutumwa bwe ndabumushyikiriza.” Muteteri aruhutsa umutima maze akamubwira ati “Numugeraho umubwire uti ‘Umukobwa witwa Muteteri yambwiye ngo nkubwire nti’UMUKAZANA W’IBANGA araza gukiza no kurokora ubuzima bwawe, ihangane gatoya whanganire ubwo buribwe urimo buraza gushira vuba’ unamubwire ko UMUKAZANA W’IBANGA yishimiye umutima mwiza we, ndetse umubwire ngo ayo magambo ayafate nk’ihumure riramugeraho mu gihe gito.’” Avoka BUJYAKERA amaze kumva ibyo byaramucanze agira n’amatsiko menshi ahita amubaza ati “UMUKAZANA W’IBANGA ni nde se?” Muteteri aramwenyura maze aravuga ati “wowe genda umubwire gutyo.” Avoka yahise asezera kuri Muteteri amubwira ko agiye guhamagara DELIRA akaza akamuha imyenda ya DENIS, bose bafara inzira zitandukanye.
Nkusi aho ari mu kazi muri company akomeza guhamagara Nadine bikomeza kwanga, atangira kwibuka uburyo mukanya gashize ubwo bari mu rugo Nadine agiye ari kwiruka avuga ko agiye gufunga ibikapu bye muri kaminuza ngo batamwiba ariko akaba yahezeyo, hanze ku rundi ruhande niko umushoferi utwara Nkusi ari guha Maurice raporo amubwira ko bari mukazi, bidatinze Nkusi asohoka abwira shoferi ngo bagane muri kaminuza bajye kureba Nadine kuko aramuhangayikiye cyane…. Muteteri akiva mu rugo ahita afata moto yihuse akagera muri kaminuza, mu gihe abanyeshuri b’abahungu baryamye muri hostel zabo kumwe baba bari gutera urwenya rwinshi batungurwa no kubona ibintu bitamenyerewe, umukobwa yinjiye muri hostel z’abahungu, Muteteri ageze kuri Maurice amusaba ko yasohoka kubera ko amukeneye cyane, MAURICE mu guca igikuba nawe ahita asohoka byihuse cyane abanyeshuri basigara bari guserereza Maurice bavuga ko umwana aba yaje kumwirebera, bageze hanze aho nta muntu ushobora kubumva, Muteteri ahereza telefone ya wa mukozi wo murugo kwa DELIRA amubwira ati “fata iyi telefone, ndabizi ngiye kugushora mubyo utagakwiye kujyamo, ariko ubusobanuro bwabyo ndabikubwira ibyo ngiye kugusaba birangiye.” Maurice ati “nubwo uri kunshyira mu rujijo ariko mbwira ndakumva.” Muteteri ati “Ndashaka ko ujya guhura na DELIRA umwumvishe aya majwi nawe ugiye kumva, namara kuyumva uhite umubwira ko ushaka ko aguha amafaranga ibihumbi 500 byihuse uyazane ndakubwira icyo tuyamaza.” Maurice ati “Muteteri, ubwo ayo majwi ni bwoko ki?” Muteteri ati “banza uyakine wumve? Impamvu njyewe ndi kwanga kujyayo ni uko yahita akeka ko ari njyewe, ariko nujyayo nk’umusore ntabwo aramenya inkomoko yayo, ikindi kandi ugende wiyoberanije.” Maurice yabanje gukina ayo majwi amaze kuyumva agwa mu kantu ati “Ntabwo bishoboka, nako aha mpise nkeka impamvu nubwo ntabasha kuzisobanukirwa, reka mbanze nkore iyi mission ibindi urabimbwira mbirangije, mpereza nimero za DELIRA.” MUTETERI amaze guha MAURICE nimero za DELIRA ahita amusiga aho ngaho akagenda asohoka kaminuza, ariko ageze imbere yikora ku mutwe asanga isura ye iri hanze, asubira aho arara yambara umupira w’ingofero arenzaho hejuru n’ingofero y’ikizuru, yambara na Lunete z’umukara izi bita fume, amaze kwiyoberanya agenda yihuta afata telefone ahamagara DELIRA.
Delira amaze gutandukanye na Adeline agenda afite gahunda yo guhura n’umushinjacyaha kugira ngo bakorane deal, ariko ari mu nzira telefone ye irasona, kureba umuhamagaye kumbe ni avoka Bujyacyera wari wicaye mu modoka nyuma yo gutandukana na Muteteri, DELIRA ati “Bimeze bite se Avoka?” BUJYACYERA ati “Mvuye murugo kukureba ngo umpe imyenda ya DENIS nsanga udahari, nakubazaga igihe uzira ngo tuhahurire kuko yari ayintumye. Ariko se ikibazo nibajije, ubundi ko nk’umugore we ari wowe yagakwiye kuba ari kwitabaza ukamufasha ibya hafi, kuko mutavuganye cyangwa ngo ube wahita umusura?” BUJYACYERA amaze kuvuga gutyo DELIRA ahita yibuka ibyo amaze kuvugana na DENIS mukanya ubwo yamusuraga muri kasho, DELIRA amubwira kutabyitaho wasanga ari ko DENIS yabihisemo, BUJYACYERA ati “Rero nari nkiri mu iperereza kugira ngo menye uko uru rubanza ndaruburana, ubwo urambwira nugera murugo nze kujyana imyenda. Ahubwo se ikibazo kimwe nshaka kukubaza, muganga FRANCOIS waba umuziho iki?” Ako kanya DELIRA ahita yikanga, ariko akijijisha ati “Muganga FRANCOIS? Uwo ko ndi kumva ntamuzi ra?” BUJYACYERA agwa mu kantu akibaza mu mutima ati “uhh uyu mukobwa se yaba yambwiye ibitari byo cyangwa numvise nabi?” mugihe BUJYACYERA ari kubitekerezaho DELIRA yahise amukupa, kumbe DELIRA mu kumva umu avoka atangiye kunuganuga muganga FRANCOIS kandi ariwe utumye agiye kureba umushinjacyaha ngo bapange deal. Mu gihe DELIRA ari kubitekerezaho ako kanya MAURICE ahita amuhamagara, amaze kumwitaba ahita amubwira adaciye ku ruhande ati “Ndashaka guhura na we igitaraganya cyangwa se wowe na Adeline aka kanya mwisange muri gereza.” Ako kanya DELIRA ashya ubwoba akabaza Maurice aho bahurira, Maurice akamubaza aho ari ngo abe ari ho amusanga. Kubera ko n’ubundi ari hafi Maurice atamuhaye n’akanya ko gutekereza kuko DELIRA yari atangiye gupanga uko yahura n’uwo muntu ari kumwe n’abandi bantu, ariko bagihura Maurice wari wikinze isura itagaragara ahita akina amajwi ya DELIRA na Adeline, DELIRA akimara kuyumva amarira aratakara, MAURICE ati “Ndashaka ibihumbi 500 byihuse nonaha, cyangwa se aya majwi nyashyire hanze.” Uko niko DELIRA adaciye ku ruhande yerekeje kuri banki aherekejwe na Maurice abantu bakagira ngo ni umurinzi we, ageze ku cyumba kuri banki iri aho hafi, arayabikuza ahita ayamuha, mu kongera kugarura amaso ashatse kugira icyo amubaza, Maurice yari yaburiwe irengero kera.
Muteteri ari kubuyera muri kaminuza yabuze icyo akora ategereje ko hari ikintu Maurice aramubwira, yatunguwe no guhura na Nkusi, wa mutima umukunda uhita umubona, aramusanga agenda amuhereza umukono. Muteteri ati “bite Nkusi!” Nkusi ati “nibyiza Muteteri, ntabwo waba wamboneye kuri Cherie wanjye Nadine ko namubuze na telefone ye ikaba iri gucamo ntamfate?” Ako kanya Muteteri kumva ikibazo cya mbere Nkusi amubajije ari icya Nadine yarababaye amarira aratakara, mugihe Nkusi amaze kubibona ahita amubwira ati “uhh, nagatunguwe ibindi waba unshakaho Atari ugukomeza kumbwira ko nagize amahitamo mabi! Humura namaze kumenya uburyo mumfata kandi ntabwo ari ngombwa ko wirirwa ubimbwira, wowe na Maurice n’abandi iyo mbabonye mpita menya uruhande murimo, gusa mukomeza guseba cyane kuko uko munyangisha urukundo rwanjye Nadine, niko umutima wanjye ukomeza kugenda umukunda cyane. Niko nkomeza kumukunda kurushaho, rero murashya mwarura ubusa.” Nkusi yahise ava aho ngaho akomeza kuri hostel z’abakobwa, Muteteri asigara mu marira mensh mu mutima yibwira ati “iyaba wari uzi ukuntu mfite byinshi byo kukubwira cheri, byibura iyaba warebaga ukuntu umutima wanjye uremerewe n’imitwaro y’ibyo nkeneye kukubwira aka kanya.” Asigara arimo kurira.
Avoka BUJYACYERA mu gukomeza gushaka amakuru kuko yari yahereye kare, izina FRANCOIS Muteteri yamuhaye ryamubereye nk’agafunguzo kuko mu mategeko kimwe n’itangazamakuru, akantu ukora uwo mwuga yumvise akumva nta kamaro gafite, ahubwo akabika neza kuko gashobora kumugeza kuri byinshi, niko na BUJYACYERA yaguye ku muryango wa muganga FRANCOIS, atungurwa no kumva bamubwiye ko akora mu kigo gipima ibimenyetso bya gihanga ndetse akaba yabahamagaye mukanya ababwira ko afunze, umugore wa FRANCOIS amaze kubwira BUJYACYERA gutyo amubaza aho afungiye, umugore mu kuhamubwira aratungurwa cyane ahita yibaza ati “Muri make ni ukubera iki DELIRA yahakanye ko atazi muganga FRANCOIS? Ahubwo se kuki mu makuru yose namenye y’abafunzwe uyu munsi, muganga bamugize ibanga rikomeye? Ubwo si uko haba hari akagambane muri ibi bintu? Ba uretse gato! Oya ntabwo bishoboka, ushaka kubwira se ko DELIRA ubwe yaba ari mu kagambane ko gufungisha umugabo we? Ntbwo byashoboka, reka nkomeze nshake.”
Maurice akigera muri kaminuza ahamagara Muteteri amubaza aho ari, arahamurangira atungurwa no gusanga arimo kurira, Maurice ati “ubaye iki Muteteri?” amusubiza ko amaze guhura na Nkusi aje kureba Nadine, ahita amubaza ati “Ahubwo se bigenze bite?” Maurice amwereka amafaranga yarunze mu gipira yambaye. Muteteri ahita ahanagura amarira akamubwira ati “Aya mafaranga ni ayo kuvuza Nkusi, igisigaye reka dushake Nadine ayajyanire umuganga we, ibindi biraza nyuma.” Maurice mu kugwa mu kantu ahita avuga ati “Ngo? Muteteri really? Nta nubwo wabanza kumpa ubusobanuro kubyo numvise muri ariya majwi?” Muteteri arahindukira ati “Maurice, uko ariya majwi wayumvise niko nanjye nayumvise, ese urakeka naguha ubuhe busobanuro kandi najye aribwo nkeneye? Ngo NKusi nk’umukire ufite imitungo? Ngo Nkusi nk’umwana wa DELIRA? Ibi byose Nkusi ni we umwe rukumbi ugomba kutwihera ubusobanuro, none aka kanya ari hehe ko yabaye nk’ikigoryi kuburyo Nadine yamutwaye umutima akamwibagiza n’ubuzima busanzwe?” Maurice amaze kubyumva ahita avuga ati “Nibyo koko! Umbabarire kukubaza byinshi na we utazi, aka kanya icy’ingenzi ni ugushaka Nadine aho ari hose tukamuha amafaranga akajya kuvuza Nkusi.”
Ku rundi ruhande umugabo wari kuri Nadine atungurwa no kubona amaraso mu kiganza cye, mu kubaza abandi niba bayabonye aba aribwo babone ko umukobwa yamaze guhwera kera cyane, ubwoba buhita butangira kubataha bibaza icyo bakora, umwe wamuzanye ahita azana amazi akayamumenaho, Nadine kumva amazi ashyushye agahita azanzamuka ameze nk’uwahahamutse kubera gufatwa kungufu bunyamaswa, bahita bazana ibiryo n’amazi batangira kubimuhata kubera ko babonaga imbaraga zamushiranye, nawe ameze nk’umuntu uvuye kure ahita abisamira hejuru yambaye ubusa, irari abagabo bamufitiye rihita rishira ahubwo barwana n’uko yava aho ngaho, amaze kurya bahita bamwambika imyenda ye kureba harimo yaba dorari ye, amaze kuyambara ashatse guhagarara biranga burundu, ubwoba bukomeza gutaha abagabo, wa wundi wamuzanye abasaba ko bamufasha kumuterura, bamujyana mu modoka kgeza ihagurutse bakagera ku muhanda, bahita bamujugunya kuri kaburimbo iri ahi hafi n’ishyamba bigarukira aho batuye. NADINE muri ako kanya icyo yari ashoboye ni uguhumeka n’akuka gakeya, kubw’amahirwe aho haca umumotari wihuta cyane Nadine mu tubaraga duke azamura ikiganza motari arahagarara, ati “Wabaye iki mukobwa?” Nadine mu kajwi gato ati “Ndakwinginze njyana….” Ahita akora mu mufuka yereka motari amadorari, amusaba kumujyana mu kabari, kumbe ni kakabari ahuriramo nawa muganga, bafata urugendo ariko bageze imbere motari yumva Nadine asa n’uwamuhwereyeho mu mugongo, ahagaritse moto asanga Nadine yasinziriye kera, motari mu gukubita agatima aza kwibuka amadorari Nadine amaze kumwereka, aramusakasaka amusangana amadorari 1500 kumbe hari umufuka umwe atakozemo urimo 500, amaze kuyamwambura abona na telefone ye agiye kuyitora asanga ataribyo, akomeza urugendo hashize akanya yumva Nadine ashigukiye hejuru, mu kwitegereza abona ari kuri moto, noneho yari abonye imbaraga zisumba izo yari afite mbere akubita motari mu mugong amusaba kumujyana ku kabari, bidatinze motari arahamugeza, Nadine agiye kwisaka ngo yishyure motari amusaba kuva kuri moto vuba na bwangu, Nadine agikandagiza kirenge hasi motari yari yagiye kare, noneho kubera ukuntu yafashwe kungufu ahita acika intege aryama hasi, telefone ye ihita isona arayumva…………..LOADING EP 18

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane