Loading verse...
:
Muteteri atashye avuye ku ishuri, DELIRA amutwaye mu modoka, Muteteri atangira kwibuka amagambo DENIS yamubwiye mu gitondo ati “uzabe umugore w’umwizerwa ku mugabo wawe, ibyo uzaba umukeneyeho byose uzabimubonaho.” Muteteri amaze kubyibuka ahita abaza DELIRA ati “Ariko se mama, bigenda bite ngo umuntu abane n’undi imyaka myinshi cyane ariko afite ibanga amuhishe? Mbese muri make yumva bimeze bite? Ese byashoboka ko yakwishyiramo umutima ukomeye kuburyo udashobora kumucira urubanza?” DELIRA mu gushigukira hejuru ahita amubwira mu ijwi rituje aruhukije umutima ati “Muteteri, uracyari umwana mutoya! Hari ibintu umuntu anyuramo bya bindi byo kumva agifite umutima woroshye bikaba ubusa mbese nko kunywa amazi. Ese nkubaze ikibazo, uriya musore waguteye inda akaza kukwiyama akubwira ko urukundo rwanyu rurangiye, utekereza ko muramutse mubanye yatinya kugukubita? Utekereza ko yatinya kuguca inyuma? N’ibindi byinshi yakunyuzamo, urumva waba ugifite uwo mutima wo kuvuga ngo uri gucibwa urubanza n’ibikorwa wakora byo kumwihoreraho?”
Muteteri ati “nonese DENIS ibyo byose yarabigukoreye kuburyo uba uri kumwihoreraho?” DELIRA ahita yikoroza maze abwira Muteteri ati “Mutete, wenda DENIS ntabwo yigeze ampemukira na gato pe, ariko njye na we tujya kubana hari ubuzima yansanzemo kandi ubwo buzima ngomba kuburinda, rero ibyo uri kuvuga ni uko utarabyara,ngo ubashe gusobanukirwa ibikorwa umubyeyi wese ashobora gukora kugira ngo arinde umwana we cyangwa urubyaro rwe.” Muteteri ariruhutsa maze aravuga ati “hari umuntu uherutse kumbwira ko ibintu byose nkeneye nshobora kubibona kuwo twashakanye igihe cyose namubereye umwizerwa.” DELIRA ati “Icyo gihe birashoboka cyane, ariko bigashoboka iyo urukundo warugiyemo binyuze mu mucyo. Reka nguhe urugero, ese uramutse ukunda umugabo, ariko uwo mugabo agashaka umugore nyuma uwo mugore agapfa kandi nawe warashatse umugabo uwo mugabo mwashakanye ukaba utamukunda kandi akubera inyamaswa, muri icyo cyuho ubonye inzira zikujyana kuri wa mugabo ukunda wagica ku ruhande cyangwa warwana inkundura yo kumugeraho?”
Muteteri amaze kubyumva yahise abigereranya n’ibye na Nadine na Nkusi ahita asubiza DELIRA ati “byaterwa n’intambara ndarwana uko iteye, ariko irimo kwicana nkaba inkoramaraso cyangwa se kuroga nkaba umurozi, ni nkaho naba ndi kurya ibitangenewe kandi isaha n’isaha ibyo nariye mba nzabiruka, igihe kiratinda cyangwa kikihuta, ariko ndamutse ndamurwanira ngatsindira umutima we kugeza we ubwe anyikundiye narwana.” Delira yahise ababara cyane kumva ko Muteteri amwise umwicanyi, ahita yibwira mu mutima ati “Aka gakobwa kazi ibyanjye byose none kari kurenzaho kakanyita n’umwicanyi kugira ngo kansonge? Ariko sha tegereza gato nzakwihoreraho ibi byose uri kunkorera.” Kumbe nubwo DELIRA ari gutekereza gutyo, Muteteri nta n’amakuru na make abifiteho kubyo DELRA yakoze ngo abane na DENIS, nuko ahita amubwira ati “Muteteri, buri kintu cyose cy’agaciro kigira igitambo, uzarebe ubusugire bw’igihugu ubwacyo haba haramenetse n’amaraso, rero ibaze ubusugire bw’umutima wawe n’urugo rwawe ibyo wakora. Ikindi kandi nkumenere ibanga? Niba utazi cyangwa se udateganya gutamba ibitambo, ntabwo uzigera ubona urukundo ukeneye na gato.”
.
Maurice ari kumwe n’umushoferi utwara Nkusi aramubwira ati “Nkusi nagera murugo muri iyi modoka, uhite unyandikira nkurangire aho ndi ubundi unyureho ibindi turabimenya nyuma.” Kubera ko umushoferi Maurice yari yamaze kumubwira kubyo Nkusi yakorewe yarabyemeye, nuko Maurice ava hamwe n’imodoka ya Nkusi ari kwibuka ibyo amaze kuvugana na Nadine mu kanya gashize. Haari ubwo ishuri ryari rirangiye, Muteteri akamubaza niba batajyana mu rugo, Maurice amubwira ko hari gahunda afite, Muteteri amaze kugenda Maurice akabona yinjiye mu modoka ya Delira ahita asubira inyuma asanga Nadine mu ishuri, Nadine yifashe mapfubyi ubona ko ibitekerezo byamurenze cyane, Maurice ahita amubwira ati “nabikubwiye kandi nta kirahinduka, ugiye kuva hano umbwira ko ugiye kumurozi wawe arogore Nkusi ibyo mwamuhaye, cyangwa se ejo uzasange inkuru yakwiye kimomo hose ko uri umurozi kandi ntabwo nzongera gutuma uhura na Nkusi. Nadine koko wabaye iki ko mbere wari umukobwa w’umwama mwiza?” Nadine ati “Maurice ibyo nakoze byose nabikoze kubera urukundo.” Maurice aramuseka ati “ngaho urwo rukundo ukunda Nkusi nirutume umugarura abe umuntu, niba umukunda koko uzahangane na Muteteri mu bundi buryo Nkusi nahitamo kugukunda assize Muteteri uzamwegukane, nanjye icyo nzagufasha nzakugirira impuhwe na Nkusi nawe nzatuma akugirira imbabazi biba ibya bya bindi bya ‘Dawe bababarire kuko ntabwo bazi ibyo bakora.’ Nadine amaze kumva iryo jambo yahise yibwira ati “Ahaaaa! Okay! Umwanzuro ndawufashe, kuba ubundi Muteteri atwitiye Nkusi ntabwo bivuze ko ntarwana intambara yo kwigarurira umutima we, reka njye ku mupfumu amurogore ubundi nanjye ntangire urugamba rushyashya.” Nuko baratandukana Nadine abwira Maurice ko agiye kubikora. Kumbe iyo niyo mpamvu Maurice yari ahisemo kugambana n’umushoferi wa Nkusi ko amujyana ahantu runaka, kugira ngo Nkusi nagaruka I bumuntu babe bari kumwe. Maurice amaze kubyibuka byose afata urugendo rw’amaguru.
Ku rundi ruhande muganga Adeline ari mubwiherero bwo kwa muganga, afite agakoresho abagore bakoresha bapima ko batwite, kagaragaza ko atwite. Mu kamwenyu kenshi ahita avuga ati “Woooooowwww! Yes! Igihe nari ntegereje kirageze. DENIS nubwo umbabaje ariko nyine nta mpuhwe zigomba kuzamo muri uyu mukino! Ubundi nari ntaratangira none reka ntangire akazi.” Ako kanya ahita ahaguruka akambara neza ubund agafata telefone, agahita asohoka mu bwiherero arimo kwandika ubutumwa. Ku rundi ruhande ahari umushinjacyaha umwe wigeze gukorana na Alex ubwo yari akurikiranweho gusambanya Meghan bivugwa ko atujuje imyaka y’ubukure, yakira message iturutse kuri Delira igira iti “ubu noneho akazi katangira, nizere ko uzabikora mu bwenge, urabizi twatangiranye mission rero tugomba kuzayirangizanya.” Kumbe uwo mushinjacyaha niwe muntu Adeline yari ari kuvugana na we kuri telefone avuga ko Delira yamubonye bityo akaba agiye kumwiyereka, cya gihe mbere y’uko ahura na Delira na Nkusi…
Ntabwo byatinze DENIS aho ari mu kazi abashinzwe umutekano bamugeraho, bamubwira ko bagiye kumufunga, mu kubabaza icyo azira asubiza ko bagenda akabimenya ahageze, DENIS ahita ahamagara Nkusi kuri telefone amubwira ko aza ku kazi kubera ko hari aho agiye bitunguranye kandi ashobora kutagaruka vuba, nuko yandikira na DELIRA ubutumwa amubwira ko agiye ahantu atazagaruka vuba, ariko yanga kumubwira ibimubayeho kubera ko adashaka ko DELIRA abimenya cyane ko nawe Atari azi ibyo ari byo, ashaka kubanza kubimenya ikirenze ibyo akaba atacyiyumva muri DELIRA cyane amaze kubwira abo ahita yambikwa amapingu… Uko ibyo biri kuba wa muganga wakoranye na Adeline ndetse unamukunda cyane ahita agerwaho n’abashinzwe umutekano bamubwira ko bagiye kumufunga, ababajije icyo azira bamusubiza ko akimenya ahageze. Ntabwo byatinze DENIS n’uwo muganga bagejejwe muri kasho, wa mushinjacyaha yandikira Adeline amubwira ko mission ya mbere iciyemo, Adeline amusubiza amubwira ko abikora neza cyane, nawe arabizi ko igihanga kiri ku isahani iri imbere yabo ari kinini… Denis mu cyumba cy’ibazwa haza wa mushinjacyaha aramwibwira, amubwira ko akurikiranweho icyaha cy’nyandiko mpimbano, mu kindi cyumba muganga FRANCOIS arimo ategereza ibyo bamubwira, umushinjacyaha amaze kuvugana na DENIS araza amubwira ko akurikiranweho icyaha cy’inyandiko mpimbano, ahita anamwereka urwandiko we ubwe yikoreye avuga ko NKUSI ari umwana wa DENIS. Muganga Francois amaze kubibona byose yahise yiyamira, mu mutima aribwira ati “Ibi bintu bikozwe na DELIRA.” Umushinjacyaha ahita sohoka aragenda.
Ku rundi ruhande Nadine yahuriye mu kabari n’umugore wamuhaye imiti, amubwira ati “Ndashaka ko usubiza inyuma imiti wampaye ukampa imiti yo kubimukuramo kubera ko ntabwo nkimukeneye. Icyo namukundiraga cyararangiye.” Umugore ati “uri kubeshya, ku maso yawe handitseho ko hari imbaraga ziri kugusunikira kubimukuramo. Gusa wowe humura turabigukorera nukora ibyo tugusaba.” Nadine mu byishimo byinshi ahita avuga ati Ni ukuri ndakora ibishoboka byose munsaba ariko mumukuremo biriya bintu agaruke I bumuntu.” Umugore ati “ufite amahitamo abiri, gutegereza ibyumweru bibiri akoroherwa n’ibyo wamaze kumuha ubundi tukaguha imiti ibimukuramo uzatanga ibihumbi 250, naho niba ushaka imiti ifite ubukana bwuzuye bwo kumugarura akibuka byose aka kanya, ukeneye ibihumbi 500, hitamo.” Nadine mu kugwa mu kantu ahita agira ngo ararota, agahita avuga ati “Muganga, ndakwinginze mbabarira ayo mafaranga ntayo mfite, nta nubwo nshobora kuyabona, Mana yanjye, ahubwo se ni gute imiti nakoresheje yo yatwaye ibihumbi 100 gusa, none iyo nkeneye ikaba ikeneye ayo mafaranga yose?” Umugore araseka maze akavuga ati “Niko bikora mukobwa muto, nibyo bita ko umanita agate wicaye kukamanura ukisumbukuruzwa, wagakwiye kuba warafashe icyemezo cyo kubikora uhamya neza ko uzakira ingaruka zose zizakugeraho. Mbwira amahitamo yawe kuko mfite abandi bakiriya benshi nshaka kuvugisha ngashyira muganga ibyo bakeneye akabibakemurira.”
Kumbe Nadine yari azi ko byoroshye cyane none atunguwe no gusanga akeneye amafaranga menshi cyane, ndetse kuri iyo nshuro nta n’icyatanu yari afite, ako kanya abwira muganga ati “Muga, reka njye gushaka amafaranga ndagaruka kukureba.” Muganga ati “Urahazi aho unsanga.” Nadine mu kuva ah yataye umutwe ahita yibwira mu mutima ati “Aya mafaranga nta handi nayakura uretse kuri Nkusi, ese ndabigenza gute kugira ngo nyabone koko? Nta yandi mahitamo ngiye kumusaka iwe mu rugo.”… Nkusi ari mu modoka nyuma yo gutandukana na Nadine ku ishuri, Nadine agahitira kuza kureba uwo muganga ni ko Nkusi nawe yerekezaga kuri bar resto, shoferi yandikira Maurice amubwira ko bagiye kuri bar resito, ariko batarahagera Nkusi atungurwa no kubona Nadine mu nzira aza agana aho baturutse, ahita amuhamagara Nadine amukubise amaso umutima urakuka, ariko mu kwihagararaho abageraho, Nkusi mu kubaza Nadine aho agiye amusubiza ko yari agiye iwe mu rugo kumureba kuko yumvaga araba ari murugo kandi nta handi hantu afite ho kuba ari kuruhukira. Ako kanya Nkusi akimara kubyumva ahita asaba shoferi gukata imodoka bagasubira mu rugo, shoferi amaze guhindukira, yandikira Maurice ibibaye, Maurice aho ari abyumvise ahita afata moto yihuse, kuburyo yabatanze ku gipangu cyo kwa Nkusi yitsimba ku ruhande aho batapfa kumubona, ariko bahageze imodoka igiye kwinjira Maurice ahita ahamagara Nadine, Nadine mu kubona nimero imuhamagaye arayimenya, nubwo ari wa mukobwa wandika amazina y’abantu muri telefone adakoresheje ayabo bwite, mu kwitaba agabanya volume kuburyo Nkusi atumva Maurice ahita amubwira ati “Niwinjira muri icyo gipangu uraba wikururiye ishyano.” Maurice ahita akupa Nadine agashya ubwoba, abonye bagiye kwinjira ahita asaba shoferi guparika, Nkusi mu kumubaza ibibaye Nadine ahita avuga ati “Sheri! Uzi ko nari nibagiwe, nasize ntafunze ibikoresho byanjye kuburyo bashobora kubyiba, reka njye gufunga ndahita ngaruka.” Nkusi ati “Ariko se ubundi wakwimuye ibintu byawe byose ukaza hano murugo tukabana? Okay, reka tugerane ku ishuri mu buryo bwo kwihuta duhite tugaruka.” Nadine ahakana asohoka mu modoka akagenda yiruka abwira Nkusi ko agaruka kandi Atari ngombwa ko bajyana, Nkusi mu gusigara abyibazaho asaba shoferi kwinjiza imodoka bagategereza Nadine.
DENIS aho ari mu cyumba cya polisi hahita haza wa mwavoka Bujyacyera, amaze kumusuhuza aricara batangira kuganira, Bujyacyera ati “Rero DENIS urabizi ko cya gihe twasezeranye ko nzagusimburira uwo mwakoranaga kuva mbere hose, nkaba navuga ko iyi ari yo caise ya mbere ikomeye tugiye gukorana kuko ibindi ari ibisanzwe nko gusinya gusa n’ibindi, bityo ugiye kumbwira ikibazo uko giteye neza ubundi mbone kucyinjiramo nshaka n’ibimenyetso.” DENIS mu kuzunguza umutwe aramusubiza ati “Ntakubeshye ntabwo nzi uko byagenze.”…Ku rundi ruhande Adeline ahabwa ikaze ngo aganirize muganga FRANCOIS, ati “Adeline ntabwo ndi kumva impamvu wakora ibi bintu, kuko ndabizi neza ko wabikoze.” Adeline mu kwishongora kwinshi ati “Ariko amakosa ni ayawe, gukunda umuntu cyane bikagera ku rwego ushobora kumukorera ibyo ashaka byose, nonese Francois, tuvuge ko ujya kubikora utari uzi ko ari amakosa?” FRANCOIS azunguza umutwe maze Adeline akamubwira ati “Ahhhhhh, humura rata! Nubishaka ntabwo urarenga aha ngaha kandi nturanahamara n’uyu munsi, reka ibyo tunabireke twivugire kuri bisiness. Wowe dore icyo ugomba gukora, uremeza ko washyizweho iterabwoba n’umugabo w’umukire witwa DENIS, agukanga akubwira ko aziranye n’abayobozi benshi mu gihugu bityo niwanga kumukorera ibyo ashaka arakwirukanisha, hakaba hari n’abatangabuhamya, ako kantu gusa karakiza ubuzima bwawe.”
FRANCOIS aruhutsa umutima agasubiza ati “Adeline we, ubu nta jambo ryawe nabasha kumva ngo nkwizere, uretse no kuba nakwizera wangize injiji cyane, kuburyo nawe ubwawe utari gukoresha ubwonko bwawe, hanyuma se ibyo birahindura ko icyaha cy’inyandiko mpimbano ntagikoze?” Adeline abitekerejeho neza yahise areba hasi maze FRANCOIS aramusubiza ati “umva nkwibutse zimwe mu ndangagaciro z’ubuganga urasanga n’ubundi ntaho zitandukaniye n’iz’amategeko, kuba ibyo byakorwa nkaba nanafungurwa, ntacyo byatanga kuko impamvu yatumye biba ariyo wowe ntabwo yaba ivuye munzira bivuze ko n’amategeko yaba ari gukomeza kumungwa, rero njyewe wimpangayikira ngo kuko ndaguma muri gereza, ahubwo utangire wihangayikire ubwawe kubera ibyo wishoyemo ukaba utabasha no kubisubiza inyuma, nzategereza nubwo ukuri kwatinda ariko ntabwo kuzahera. Adeline we urambabaje cyane, imyaka ngiye kumara muri gereza bizarangira mvuyemo, ariko wowe n’abo mufatanije nimuyigeramo, uzahite umenya ko ari rwo rugo rwanyu rushya, kandi ntawe uva murugo aho atuye.”
Nadine amaze kubona Nkusi yinjiye mu gipangu ahita asanga Maurice aho yitsimbye, amwitura imbere amupfukamira amubwira ati “Maurice, ndakwinginze mpa igihe kuko muganga yansabye ko mbanza gushaka amafaranga kandi ni menshi.” Maurice ati “ni angahe?” Nadine ati “Ibihumbi 500” Maurice ati “Karabaye! Nadine urabona ibintu wishoyemo? Kandi na Muteteri mugitondo yabikubwiye, akubwira uko byazagenda igihe waba ubuze amafaranga yo kwishyura umuganga, none dore bikubayeho. Rero winzanaho imiteto ni wowe wabyizaniye, nta kirahinduka kubyo njye nakubwiye.” Nadine mu kumwikubita imbere ameze nk’uri kunamira Imana aramubwira ati “Maurice, ndakwinginze mfasha basi umpe umunsi umwe, umunsi umwe wonyine gusa ejo nk’iki gihe ndaba nkuzaniye imiti yo guha Nkusi bikamuvamo.” Maurice yazunguje umutwe maze aravuga ati “umunsi umwe, ugiye kuyiba hehe se kuburyo urahita uyabona? Okay! Nta kibazo Nadine ndakomeza kugufasha nk’umuvandimwe, ariko umenye ko kuri Nkusi nta mikino mfite, ikindi kandi, ndongera kukubona uhirahira ugana kwa Nkusi cyangwa ushaka guhura na we, umenye ko kuri polisi ariho destination ya nyuma.” Nadine yahise ahaguruka aho yataye umutwe, kumbe disi Nadine nibwo yari atangiye kubona ko ibyo yagiyemo bikomeye, urukundo akunda Nkusi rwamukoresheje ibidakorwa, mu kugera imbere ahita aturika ararira atitaye kubamureba, ahita amera nk’umusazi mu muhanda, kuburyo yakomeje inzira yose akanarenga kuri kaminuza yabo kubera gutwarwa n’ibitekerezo, akaza gushigukira hejuru yumvise umuntu umufashe akaboko, mu kumwitegereza kumbe ni umugabo yari agonze, ahita amubaza ikibazo afite kuburyo ari kugenda agonga abantu, umugabo ariko kugarura amaso ku mukobwa Nadine arebye isura ikeye mbese asa neza kubera inzobe, akomeza kumumanuriraho amaso reba igituza cye ndetse no mu nda yarakoze uko ashoboye kose ikaba nto, akomeza kuma taille umugabo aratwarwa yisanga ari gusaba umukobwa Nadine ko bajyana aho agiye akamugurira kamwe. Nadine mu kubyumva kubwo guta umutwe uko niko yazunguje umutwe, umugabo amufata akaboko amwerekeza ahaparitse imodoka ye binjiramo ubundi bafata urugendo, bari mu nzira umugabo aramubwira ati “Ariko se umukobwa nkawe, koko ni uwo kujyana mu kabari, twakwijyaniye mu rugo ko byose Bihari? Uh?” Nadine arikiriza umugabo agakata kugeza ubwo bisanze mu rugo rwiza, umugabo atangira kumuha icyo kunywa basangira, Nadine mu gucururuka yumva umugabo amubwiye ati “Wa mukobwa we, ubwiza bwawe rwose uramutse unsogongejeho naguha icyo ushaka cyose.” Nadine adaciye ku ruhande ati “ibihumbi 100” Umugabo ati “ay ndayafite rwose.” Nadine ati “uranyishyura mbere.” Umugabo ahita yikoza mu cyumba bigaragara ko iyo nzu ayibamo wenyine, azana amafaranga ari kuyajugunya mu buryo bwo kureshya imbere ya Nadine, amusaba kuza kuyatora, Nadine mu guhaguruka aza yunama imbere y’amafaranga ari ko umugabo nawe amuzenguruka inyuma amwitegereza, ibyo bibageza ku nzira yo gusangira imibiri.
Muteteri yicaye mu cyumba cye avugira mu mutima ati “Mana, fasha Nkusi agaruke ibuntu, kuko inzira arimo yaratanye kandi sinamurenganya kuko Nadine yaramuroze, nubwo ndi kugerageza kwihagararaho nkereka Maurice ko nzategereza, ariko iki nicyo gihe nkeneye Nkusi cyane, ndetse n’umwana.” Ntabwo byatinze umukozi yaje kumuhamagara ngo bajye kumeza, ahamagara na Delira wari uri kwitegura ngo asubire mu kazi batangira gufata amafunguro…. Ku rundi ruhande muganga Francois ari kumwe n’umushinjacyaha amusaba ko yamuha akanya agahamagara umwavoka we, bamuha telefone ariko Francois aho guhamagara umwavoka ahamagara DELIRA, umushinjacyaha amaze gusohoka FRANCOIS ati “Delira, ndi mu mazi abira, muganga Adeline yanyubitseho urusyo, ntabwo nari nzi ko agamije kuntura mu mutego.” Ako kanya asobanurira Delira byose uko bimeze, DELIRA agatima kagahita gakubita ku butumwa Denis yamwandikiye ahita akupa Francois, agahita ahamagara DENIS ariko akumva nimero ye ntabwo iriho, amubuze ahita ahamagara Nkusi akamubaza niba ari ku kazi na DENIS, Nkusi nawe akamubwira ubutumwa Denis yamwandikiye, ako kanya Delira ahita ahamagara umwavoka Bujyacyera, agatungurwa no kumva amubwiye ko DENIS afunze azira impapuro mpimbano ati “igitangaje ni uko DENIS atazi n’ibyabaye kuko n’umurega cyangwa umushinja ntabwo amuzi.” Bujyacyera yamaze kubwira DELIRA gutyo ahita avuga ati “Ahhhhh! Muri make abanzi banjye batangiye no gutera intambwe ijya imbere bashaka kunsenya?”
Arahindukira areba Muteteri aramubaza ati “Mutete, igihe kirageze rero ngeze igihe cyo kurambirwa, hita umbwira intambwe yanyu ikurikiyeho kuko noneho ntabwo ndihishira ndakora ibishoboka byose.” Muteteri mugutungurwa kwinshi ati “Intambwe yanjye ikurikiyeho? Ikurikiyeho mu buhe buryo se?” Delira ati “umva ngo urijijisha, ndashaka umbwire…” Ataragira ibindi bintu byinshi avuga ako kanya telefone ya Muteteri yarasonye, mu kureba umuhamagaye abona ni Adeline, ashatse guhaguruka Delira aba yabibonye, ahita amubwira ati “Icara aho kandi witabe ndi kumva.” Muteteri mu kugira ubwoba aritaba ndetse ashyira n’amajwi hanze intoki zititira, Adeline ati “bitese UMUKAZANA W’IBANGA? Urabizi ko naguhaye ibanga rikomeje kukurinda muri urwo rugo, gusa ndakeka ko DELIRA mu gihe gito araba atangiye gukeka ko njye nawe dukorana, rero ndashaka kuguha mission yo kugukingira ikibaba kuburyo atazigera agukeka kuko ibyo nshaka kugeraho natangiye inzira yabyo, rero hari ikintu nshaka ko unkorera.” Muteteri mu gutitira kwinshi ahita yibuka ibyo yavuganye na Adeline maze aramubwira ati “Ariko wari wansezeranije ko nzagira icyo ngukorera wabanje kumbwira impamvu DELIRA yahishe Nkusi ko ari we mubyeyi we.” Adeline ahita aseka aramubwira ati “Okay! Nta kibazo noneho reka nkubwire.” Muteteri mu mutwe arivugisha ati “nubundi amatsiko yari yenda kunyica nubwo umpamagaye mu gihe kibi.” Adeline ati “Sinakubwiye ko Nkusi ari umwana wa DELIRA ariko DENIS akaba atabizi?” Muteteri mu kubyumva ahita abaza Adeline ati “nonese byagenze gute ngo Delira abyare Nkusi DENIS atabizi kandi ari umugore n’umugabo?” Adeline araseka maze akavuga ati “ariko nawe wa mukobwa we ugira amatsiko! Ariko reka nkubwire uko byagenze, n’ubundi nimara kukumenera ibanga njye nawe turaba turi mu nzira imwe, kandi naguhaye urufunguzo rukurinda, rero uko byagenze, ubundi byari umunsi umwe ubwo DELRA yari amaze kubyara….”
Ako kanya DELIRA amaze kumva ko Adeline agiye kumenera Muteteri ibanga, yari anamaze kwemeza neza ko burya Muteteri nta ruhare abifitemo ahubwo kumukanga yabikoze kugira ngo yibere muri urwo rugo, ahita ashikuza Muteteri telefone mu mujinya mwinshi wuzuyemo amarira, ahita ayikubita hasi arayimenagura ayikandagiza agakweto ka shinga irajanjagurika, ubundi yicara hasi hamwe n’ibimene byayo arira avuga ati “Adeline, koko nagukoreye iki kugira ngo ungaraguze agate gutya?” Akomeza kurira cyane Muteteri nawe amarangamutima aramufata agira impuhwe kubwo kwibuka ko uwo ari nyirabukwe uri kwandagara aho ngaho, agahaguruka akamuterura akamwicaza mu ntebe agatangira kumukubita udushyi mu mugongo. Delira amaze guhora ati “Muri make wambeshyaga ko umfiteho ibanga, kugira ngo ugume muri uru rugo? Mutete, ubusanzwe ni iyihe mpamvu ushaka kuguma muri uru rugo?” Muteteri adaciye ku ruhande yahise amubwira uko byagenze ngo Adeline amuhe ibanga, nuko akomeza avuga ati “Naho impamvu nashatse gukomeza kuba muri uru rugo, nta nubwo ikanganye cyangwa se ngo habe hari aho ihuriye no kubagirira nabi, impamvu ni uko ariho mfite honyine ho gukura aho kuba n’ibyo kurya mbese nta handi nahungira inzara nyuma y’ibibazo mfite, mbese ni ubuhungiro. Indi nayo n’ubundi inyerekeyeho kandi ni IBANGA ariko ntakintu na kimwe yakwangiza kuri mwe.” DELIRA mu kubyumva atangira kwibuka ukuntu yafashe Muteteri neza ngo atazamumenera ibanga, kumbe Atari anarizi icyo gihe, agatangira kwiseka, ahita ahitamo guhimba ikinyoma cyiza cyiza abeshya Muteteri gisimbura ukuri Adeline yari agiye kumubwira ari nako gutumye amena iyo telefone ye.
Nadine amaze gukorera ayo mafaranga kuri uwo mugabo akayabara agasanga anarenze ibihumbi 100 yahise ataha, mu mutwe we ataha yibwira ati “Ngomba kurara nkoreye aya mafaranga uko byagenda kose”, aho gutaha ahita ahitira mu kabari gahunda ari ukwibambaza ku mugabo umwe cyangwa benshi gahunda ari uko ayo mafaranga agomba kuboneka…. Adeline amaze kumva ibibaye kuri Muteteri telefone icitse akomeza kumuhamagara ariko yanga gucamo, aho ari aramwenyura cyane maze arivugisha ati “Uko niko ku rugamba bigenda akaruta akandi karakamira.”….DELIRA ahita abwira Muteteri ati “Mutete, ndakumva cyane kandi n’ubundi ntabwo ubu byakuraho ko ibanga ryanjye urizi, kandi ntabwo nifuza ko urugo rwanjye rusenyuka nubwo Adeline yatangiye kurugera amajanja ntazi icyo agamije, bityo reka nkubwize ukuri. Umunsi nabyariyeho Nkusi nibwo natangiye urugendo rwo gushaka kubana na DENIS, ariko mu by’ukuri umugore wa Nkusi yari yabyaye umwana upfuye ndagurana muha uwanjye njye nigira nkaho ari njye wabyaye uwapfuye, nuko mperaho nemeranya nawe kumurerera umwana kuburyo DENIS azi ko Nkusi ari umwana we, rero Adeline ni we muganga wambyaje, akanamfasha kubikora ashaka kunsenyera urugo akamvamo ariko ntabwo nzi icyo agamije,kandi umugabo wanteye inda ya Nkusi twari twarahuye rimwe turyamana gusa ubundi aranta aragenda sinanamuzi, uko niko kuri.”
Kumbe nubwo DELIRA amubwije ukuri guke, yanze guhirahira ngo amubwire ko byamusabye kwica umusore bakundanaga ari we Se wa Nkusi. Muteteri mu kubyumva ahita amubwira ati “Hanyuma se kwifungisha byo udashaka kubyarana na Denis byo wabitewe n’iki?” Delira mu kubyumva nabwo yaguye mu kantu ahita amubaza ati “Nabyo ni Adeline wabikubwiye?” Muteteri azunguza umutwe aramubwira ati “Aho naba narabikuye hose ntabwo ari ngombwa, ahubwo mbwiza ukuri niba ushaka ko mba iruhande rwawe.” DELIRA ahita yibaza ati “Ibi bintu na Adeline ko atabizi ko nifungishije uyu mukobwa yabikuye he?” Muteteri na we ariko yibwira ati “Iyaba wari uzi ko ibanga wamaze guhisha igihe kinini umugabo wawe asanzwe arizi.” Nuko DELIRA aramubwira ati “Impamvu, impamvu nifungishije, kwari ukubera ko kubyarana n’umugabo akanta byanteye igikomere ntakubeshye ntabwo nashakaga kongera kubyara kubera uburibwe nabigiriyemo.” Muteteri aribwira ati “Nubwo bigaragara nk’ikinyoma.” Delira ahita amubwira ko DENIS bamufunze kandi Adeline ni we wabikoze akaba atazi impamvu yabyo, bityo agiye kumureba, ahita yihanagura ava aho ngaho.
Uko amasaha yakomeje kwicuma niko Nadine yakomeje kuburirwa aho yakura umugabo wamuha amafaranga akamunezeza mu buriri, mu gihe arimo gutekereza ko yajya muri cartier azi isanzwe ibamo indaya kugira ngo ahahurire n’umugabo yabonye umugabo winjiye muri ako kabari arimo, utari umunyarwanda urebeye ku ruhu rwe, atereka igikapu ku ruhande atangira gusaba serivisi ashaka, Nadine agenda amusanga amwicara iruhande atangira kumwereka ikimero cye, byanga gukora, ageze aho yigira inama yo gucunga ku jisho agafungura icyo gikapu ngo arebe ko nta mafaranga abonamo, koko agifungura akubita amaso inote z’amanyamahanga, mu gihe atangiye gukoramo utanga serivisi ndetse na nyiri igikapu aba yamubonye, ahita ahaguruka amufata mu rurimi rw’amahanga ahamagara avuga ko umujura ashaka kumwiba, kumbe Nadine we yari azi ko ubwo ari umugabo aramubona agahita atangira kumushamadukira kubera ko ari umukobwa mwiza, birangira Nadine aguye mu maboko Atari aye……LOADING EP 17
Comments
Login to comment.
No comments yet.