Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
Dutangiranye na Nkusi akiva mu kazi ahamagara Nadine, amubwira aho amusanga ngo amufate batahane, ni nako byagenze Nadine yavuye mu macumbi y’ikigo aza guhura na Nkusi amunyuraho baratahana, bageze mu rugo bahita birambika ku buriri maze Nkusi aravuga ati “Ariko hari ikibazo kimwe ndi kwibaza muri iyi minsi, ni ukubera iki abantu bose twari inshuti mbere, abanshyigikiraga bose, barwanya urukundo rwanjye nawe?” Nadine mu kumwenyura ahita amurambika umusaya ku rutugu akamukora ku kibero aramusubiza ati “Impamvu ntabwo uyizi se? buriya ikintu cyose gifite agaciro kandi kikazagirira nyiracyo umumaro kiravuna cyane, uzanacunge abantu benshi bafite urukundo rwageze ku ntego usanga iyo bavuga amateka y’urukundo rwabo baranyuze mu mananiza menshi cyane, rero cheri aya niyo natwe turimo, kandi icya ngombwa ni uko dukundana ubundi iby’abandi bikaza nyuma.” Nkusi amaze kubyumva azunguza umutwe ati “ni byo koko wamugani.” Nuko mu mutwe akivugisha ati “Ubundi namaze guhitamo Nadine, abantu bari kuturwanya ngomba gukora ibishoboka byose nkanabatera ishyari, Nadine wanjye agiye kuba umuntu wa mbere ngiye guhishurira ubutunzi nahawe n’ababyeyi banjye maze ubundi dutangire tuyinezezemo, uretse no kubona ko dukundana urukundo rwa kimeza gusa, ahubwo baje banabona ko afite umugabo mwiza kurusha abandi.” Nuko amukora mu musatsi awurambura neza aramwenyura ahita amubwira ati “Nadine Cherie! Hari ikintu maze iminsi naraguhishe nshaka kukubwira, gusa nucyumva ntutungurwe kubera ko urasanga umunezero wacu aribwo utangiye.”
Uko Nkusi ari kubwira Nadine gutyo ku gipangu barakomanze umukobwa ajya gufungura, kumbe ni Maurice uje kwa Nkusi, umukozi amaze gufungura abona ni Maurice ashatse gukubitaho urugi nanone Maurice amurusha imbaraga arinjira. Akimara kwinjira mu gipangu ahita amubaza ati “Wari uzi ko ntazagaruka? Nkusi arahari?” Umukozi ati “yego arahari ndetse ari kumwe n’umukunzi we.” Maurice mugutungurwa ati “Ari kumwe na Nadine?” ahita yiruka cyane agana muri salon ahita agera ku cyumba cya Nkusi ahita asunika urugi abagwaho Nkusi aribwo atangiye kubwira Nadine ati “Ikntu nshaka kukubwira..” bose bashigukira hejuru Nadine ahita agira ubwoba ubundi Maurice abegera akoma mu mashyi ahita yicara ku ntebe iri imbere yabo. Nkusi ati “Maurice, ugatinyuka ukinjira mu nzu y’umuntu utanakomanze?” Maurice ati “uhh Nkusi, nari nziko njye nawe turi abavandimwe, ikirenze ibyo na Nadine turaziranye kuva tukiri mu mashuri yisumbuye, nta n’igihe gishize uba muri geto yawe nkinjiramo ntakomanze nkagusangana na Muteteri mu buryo burenze uko wowe na Nadine mumeze, ba uretse gato, Nkusi ushatse kumbwira ko nyuma yo gukira se ubonye akazi, wahise unyicaho mbere usigaye ubona ntari ku rwego rwawe, kuburyo ntashobora no kongera kwinjira iwawe?” Nadine we yari yubitswe umutwe Maurice aramubwira ati “Nadine, bavuga ko uwububa abonwa n’uhagaze, niba ukomeje kwibaza ku muntu uherutse kugutwarira imiti wahaga Nkusi nta wundi ni njyewe, bisobanuye ko aka kanya nta banga ndi kuguhisha, byose ndabizi ko uri umurozi, washatse gukuramo inda na Muteteri ariko ntabwo wabigezeho, icya kabiri waroze Nkusi kandi mfite n’umutangabuhamya, rero aka kanya impamvu ndi kukorohera ni ukubera ko turi abavandimwe nkaba ari amahirwe nshaka kuguha, uyu munsi rero aya ni amahirwe ya nyuma, kuramo uburozi wahaye Nkusi sinzongera kugukurikirana, ariko nutabikora uraza kwisanga icyubahiro nguha nka mushiki wanjye kigiye burundu, uzisanga muri gereza ntawe ukugemurira.”
Nkusi ahita yiterera hejuru ati “Ariko Maurice, uzi ko aka kanya naguhamagarira Polisi ukajya gufungwa kubera kunyinjirira mu buzima uko ushaka? Cyangwa utekereza ko ubwo bushobozi ntabwo mfite?” Maurice mu gahinda kenshi ahita avuga ati “Ndabizi urabufite Nkusi, ariko iri shyaka ndi kukurwanirira, ntabwo ari njye njyenyine urirwana kandi n’abandi bakomeza bakarwana, icyakubabaza kikagushengura umutima ni ukuzagarura ubwenge ku gihe ugasanga ndi muri gereza, wabaho ufite ipfunwe ry’iteka, ikindi kandi nawe Nadine, ndakubona uri kuryoherwa ntako utagize, ariko ntabwo uzigera ubyarira Nkusi umwana w’imfura, ntibishoboka, amahirwe nguhaye nutayakoresha uzarangira nka Alex wawe usigaye atoragura amashashi mu muhanda.” Maurice yamaze kuvuga gutyo arahaguruka aragenda, agenda mu kababaro kenshi cyane, Nadine nawe asigara mu bwoba bwinshi atangira kwibaza ikintu yakora muri ako kanya agakura Maurice mu nzira, Nkusi ahita amubwira ati “Naho ubundi Cherie, tureke iby’uriya ni ugukanda gusa, icyo nashakaga kukubwira…” Nadine ufite ubwoba ahita ahaguruka vuba agafata igikapu cye akabwira Nkusi ati “Cheri, reka mbe ngiye turi kumwe uzambwira neza ejo nitwongera kubonana.” Nkusi asigara atunguwe cyane yibaza ibibaye kuri Nadine, we agenda akurikiye Maurice.
Muri uwo mugoroba Muteteri asohoka mu cyumba cye akenyeye igitenge, ageze mu gikari avoma amazi kuri robine mu ibase ngo abanze yoge ibirenge mbere yo kujya mu bwogero, Delira ahita amubona ahita aza amusanga amugezeho aramubwira ati “Oya Mutete, erega nta mpamvu yo kwirushya” ahita akurura agatebe amwicazaho aramubwira ati “kugira ngo umubyeyi azabyare neza kandi ku gihe ntabwo agomba gukora imirimo ivunanye, reka nze nkwereke.” DELIRA ahita avoma ayo mazi akayegereza Muteteri aho yicaye, atangira kumwoza ibirenge, Muteteri mu kwibuka impamvu DELRA ari kumwitaho bidasanzwe ahita atangira kwibuka ibyo yabwiwe na muganga Adeline, nuko mu bitekerezo atangira kwibaza ati “Ariko se kuvuga ko ari ugutaruka, byaba byaragenze gute ngo umugore abyare umwana umugabo we ntabimenye? DENIS yaba yarahoze ari umusirikare se akajya mu kazi DELIRA akamuca inyuma? Nonese ko mbona bakundana mbona nta n’umwe waca inyuma undi. Ariko icyo ntabwo ari cyo kibazo gikomeye, ni ukubera iki DELIRA akunda Nkusi mu mwijima adashaka kumubwira ko ari umwana we! Ariko disi kwibera muri uyu muryango birashimishije cyane, iyaba Nkusi yari ari mu bwonko bwe buzima nkareba uko yitwara abonye mabukwe ari kunyitaho gutya, ahubwo se ko kuvuga ari ugutaruka, aho ntiwasanga ibi byaba bifite aho bihuriye no kuba Nkusi ashobora kuba afite imitungo? Ngomba guhaguruka ngashaka amakuru.”
Mu gihe agitekereza ibyo DELIRA yari arangije kumwoza ibirenge, wa mukobwa w’umukozi asohoka agiye aho bamutumye, amaze kugenda DELIRA yicara iruhande rwa Muteteri, Muteteri nawe agatinya kumubaza byinshi kubera ko yari ategereje ko Adeline ari we uzamwihera amakuru, DELIRA ati “Muteteri mwana muto, ni ukuri mfasha aka kanya ngo ngusabe imbabazi kubyo nagukoreye byose, nanjye ntabwo nzi aho byaturutse ngo nisange mfite bene iriya myitwarire, ni ukuri mbabarira.” Muteteri azunguza umutwe akamwenyura amureba, hashize akanya ahaguruka aho ajya mu bwogero.
DENIS wari wagorobereje ku ruganda aho bakorera we na Nkusi Adeline ahita amuhamagara, mu kumwitaba DENIS ahita avuga ati “Nizere ko bwa nyuma na nyuma ugiye kumpa amakuru y’ibyo ngomba kumenya byose.” Adeline ahita amubwira ati “Namaze gufata ibyumba muri hotel, ngwino undebe wasanga wenda ndabikubwira cyngwa simbikubwire.” DENIS nawe wari waramaze guhararukwa gutaha murugo kubera kutiyumva muri DELIRA no kuba yaratangiye kugira umutima umusunikira kure ya DELIRA, ndetse no kwiyubakamo urwango mu buryo bw’ubunyaryenge kugira ngo byibura yumve bihenganye n’imyaka yose DELIRA amaze amuryarya, ahita yumva kuba ari kumwe na ADELINE byamufasha muri ako kanya, ahita ava aho ngaho aragenda agana kuri hotel ADELINE amurangiye, mugukomeza kugenda yaje kugera mu cyerekezo NKusi atuyemo ari kwigendera bitunguranye anyura kuri Nadine na Maurice aho bari kuganirira, mbere hose Nadine ari gutakambira Maurice ati “Maurice, hari ikintu kimwe ugomba kumva neza, ibintu byose nakoze ngiye kukubwiza ukuri nk’uko wahoze umbwira ko uri nka musaza wanjye, ntakubeshye nta bugome burimo pe, kandi nafungutse amaso, mu mezi yashize ubwo narekaga Nkusi ngasanga Alex, nari mfite irari ry’ibintu, ariko urukundo nakundaga Nkusi numvaga ko rutashira, ndetse bitewe n’ukuntu nzi Nkusi ankunda, nari nzi ko igihe cyose nzagarukira azanyemera, ariko nza gusanga ibintu bitubaka urukundo ubwo Alex yari amaze gukena ngarutse nsanga Nkusi nawe yanyikuyemo kera cyane ntangira kwicuza.”
Maurice ati “banza umbwire ukuntu wamenye ko Muteteri atwite kugira ngo umukuriremo inda.” Nadine wari uri kumva ko nabwiza ukuri Maurice aramwumva, kubera ukuntu Maurice yitereye arangwa numutima wo gufasha, amubwiza ukuri ibyabaye wa munsi binjira mu modoka Muteteri agahita aruka, nuko akomeza amubwira ati “rero kuko nakundaga Nkusi numvise kumubura mu buzima aricyo kintu cya mbere kigihe kumpungabanya mu buzima, ikirenze ibyo nta nubwo Nkusi nkimukunda mukurikiyeho ikintu runaka, mukunda kubera ko ari umukunzi wanjye nkanicuza ibyo nakoze.” Maurice ati “nuko ugahitamo kumuroga rero?” Nadine mu marira amwe y’ingona ahita avuga ati “Maurice, ni ukuri nyumva, ntayandi mahitamo nari mfite pe, ngaho basi ibyo byararangiye mfasha umbwire icyo nagukorera kugira ngo umfashe bigume hagati yacu.” Nadine ageze aho ngaho nibwo Denis yababonye bari kumurikirwa n’amatara yok u muhanda yari atangiye kwaka, nuko Nadine ahita abwira Maurice ati “Maurice, natanga buri kintu cyose mfite kugira ngo Nkusi mugumane nk’urukundo rwanjye, kubw’iyo mpamvu nawe ndagukorera icyo ushaka cyose ariko unkomerere ku ibanga, nushaka n’umubiri wanjye ndawuguha ndyamane na we.” Nadine mu kubivuga ahita arambura amaboko nta gitangira ahobera Maurice, amusoma no ku munwa ashaka gutinda Denis mu kubibona ahita agwa mu kantu, mu buryo butunguranye aribwira ati “ibi bintu Nkusi akwiriye kubibona” ahita afata telefone arafotora amafoto n’amavideo arazuminga, kubw’amahirwe ntibamubona….
Maurice nawe kubera kugwa mu kantu ntabwo yamenye ibyamubayeho ahita afatwa n’ikinya, ariko mu kwigarura yishikuza Nadine, Denis we ahita yikomereza urugendo, MAURICE ahita avuga ati “Nadine we, nakomeje kukubwira kare kose ko uwububa abonwa n’uhagaze, ikiganiro cyose tugiranye amajwi ndayafite kuri telefone, ibice by’ingenzi birimo ni uko wakuyemo inda ya Muteteri, abaganga bamuvuye babyemeza, ikindi ni uko waroze Nkusi, umutangabuhamya arahari, rero niba ukeneye amahirwe y’uko ngukingira ikibaba, ibintu wahaye Nkusi bimukuremo vuba na bwangu, naho ubundi uri kugana muri gereza.” Nadine ahita agwa mu kantu agapfukama hasi, Maurice we agahita yigendera.
Mu rugo kwa Delira, umukozi mu gikoni atetse Delira yumva umuhumuro w’ibyo atetse aza yiruka cyane, amubaza impamvu atetse ibyo bintu kandi abizi neza ko Muteteri atabikunda, umukozi mugutungurwa atangira kwibaza ati “ariko se uriya mukobwa Muteteri, ni ibiki yahaye mabuja kuburyo buri gikorwa cyose kiri kubera muri uru rugo gishingiye kubyo akunda?”… Uko abyibaza niko Denis ari kugana kuri hotel ari kwivugisha mu modoka ati “Ikosa rya mbere maze kubona ni uko kwizera igitsinagore bigoye cyane pe, abagabo dukora ibishoboka byose tukaba abizerwa, ariko umugore yamara kunyurwa n’uko tumukunda we agafata inzira yo kutubabaza, ukuntu Nkusi yari ari kuratagiza uriya mukobwa Nadine, amutakagiza ko ariwe mukazana wacu, ese nabona aya mafoto koko arabasha kwihangana? Yewe si urwumwe ni urwa twese!’’ Bidatinze yageze muri hotel ajya gukomanga ku cyumba Adeline yamubwiye agezemo Adeline amwakira amuhobera cyane, DENIS amaze kwicara ku buriri ahita amubaza ati “Ariko Adeline, koko birakwiriye ko njye nawe duhurira muri hotel muri ubu buryo? Turi guca inyuma abo twashakanye?” Adeline ahita ahindukira aho ari gusuka champanye mu birahure, amuhereza kimwe aramusubiza ati “Ariko ntabwo ari njyewe wazanye imvugo ivuga ko ijisho rigomba guhorwa irindi, ugutwi kugahorwa ukundi, cyane ko byanditse no muri Bibiliya. Nonese niba narashakanya n’umugabo unca inyuma, njyewe ikosa naba nkoze ni irihe? Ikindi kandi nari kwishinja icyaha iyaba wenda gucana inyuma hagati y’umugabo wanjye nanjye ari njye wabitangije, ariko kubwo kuba ari we watangije iyo nkundura, nanjye numva nta kosa mfite.
Icyo ni kimwe, icya kabiri, kuba nagusabye ko unsanga muri hotel n’ukuntu uri umugabo w’indangagaciro ukemera kuza ni uko nawe iwawe bitameze neza, kandi birazwi neza ko Atari wowe wabitangije, aho niho mpera nkubaza nti ese ikosa twakoze ni irihe?” DENIS asoma ku kirahure Adeline amuhaye agahita amubaza ati “ehh mbese muri make ushatse kumbwira ko ikintu wari warampishe ari uko umugore wanjye anca inyuma? Ibyo bigahurira hehe se no kuba yaranze ko tubyarana?” Adeline aramusubiza ati “ariko nawe ntugatekereze nk’abana, erega gucana inyuma ni ikintu cyoroshye cyane nko kunywa amazi cyane ko hari n’abacana inyuma ntibazabimenye, rero impamvu DELIRA yanze ko mubyarana ntakubeshye ntabwo niteguye kuyikubwira uyu mugoroba, impamvu nguhamagaye ni uko nari nkwikumburiye, erega mu buryo ntazi, nsigaye numva ngukumbuye birenze pe.!”
Kuri bar resto ya Nkusi, GENTILE abaza manager ati “ese ni ukubera iki boss Nkusi adaherutse kugera hano?” manager ati “urabimbaza ndabizi? Ko ari we unshinzwe njye ndamushinzwe? Icyangombwa ni uko tuba twakoze akazi kacu, amafaranga akagera aho agera. Ubundi se kuki umuhangayikiye?” GENTILE ati “ntamuhangayikira se hari umuntu udahangayikira uwo akunda?” manager ariruhutsa maze akabaza GENTILE ati “Ariko Gentile, ubona uri mu rwego rumwe na boss Nkusi kuburyo wakundana na we? Byonyine uzarebe uburyo ari inyaryenge mu bitekerezo urumva koko hari aho muhuriye?” GENTILE ahita ababara maze akavuga ati “ubwo se ushatse kuvuga ko njyewe nta bwenge bwo gutekereza mfite? Mbese ndaciriritse kuburyo ntabasha gutekereza?”….. Uko bavugana ni ko DELIRA murugo muri uwo mugoroba amaze kwitegura avugira kuri telefone ati “tuhahurire rwose ngiye kuva murugo.” Amaze kuva mu cyumba ahamagara Muteteri amubaza niba hari ikintu akeneye amuzanira, Muteteri amubwira ko ntacyo, DELIRA ahita amubwira ko kwanga kumusaba icyo ashaka bimuvuna umutima bityo byaba byiza agize icyo amutuma, Muteteri mu kubona DELIRA atsimbaraye amutuma amata, DELIRA ava aho ajya ku modoka, bidatinze yari ageze kuri resito bar, yinjira ahantu bateganije nka VIP arangije aharangira umuntu kuri telefone, mu kanya katarambiranye haba hageze umuganga umwe ukora mu kigo gipima utunyangingo umwe wahaye Adeline ibyangombwa bigaragaza ko Nkusi ari umwana wa DENIS.
Ako kanya uwo muganga akimara kuhagera DELIRA akamukubita amaso bombi baratungurwa cyane, DELIRA ati “Ntabwo bishoboka, Francois ni wowe?” uwo muganga ati “Nonese ndi kurota? Ni DELIRA mbona cyangwa ndarota?” bahise bahoberana hashize akanya bamera nk’abashiranye urukumbuzi, batangira kuganira banywa kubyo DELIRA yatumije, muganga ati “birantunguye cyane kuba ar wowe muntu twavuganaga tukaba duhuye nyuma y’imyaka myinshi.” Delira ati “nizere ko bwa nyuma na nyuma wowe na Adeline mwabanye ubu ukaba uri umugabo we kuko uburyo wamukundaga byasaze ntabwo yari kugucika.” DELIRA yamaze kuvuga gutyo muganga Francois amera nk’ucitse integer areba ku ruhande, DELIRA ati “Utambwira ko Adeline yagucitse.” Muganga ati “ibya Adeline tubireke umbwire icyo wanshakiye, ndi kumva mfite n’amatsiko yo kumenya aho wakuye nimero yanjye.” Ako kanya DELIRA akora mu gikapu agakuramo anvelope ayihereza muganga, mu gukoramo agwa ku byangombwa byemeza ko DENIS ari se wa Nkusi, DELIRA adaciye ku ruhande ati “nimero z’uwapimye ziba ziri aho hasi, ahubwo nkeneye ubusobanuro bwihuse.” Muganga mu kwikanga ati “Ahubwo se ibi biri mu biganza byawe gute? Ba uretse gato, utambwira ko byarangiye ubanye na DENIS.” DELIRA ati “ nawe urabyumva, uwo mwana wahuje ko ari umwana we ni umwana wanjye Nkusi, kubera iki ko njye ndi nyina w’umwana kandi nkaba mbizi neza ko papa w’umwana Atari DENIS? Nkeneye igisubizo mu maguru meza.”
Nadine ageze muri hostel z’abakobwa muri kaminuza atangira kurira cyane, Maurice nawe aho ari yicaye ku dutebe two ku cyapa kir aho hafi aribwira ati “Ndamutse numvishije Nkusi aya majwi byanga byakunda ashobora kumenya ko hari ibyabaye kuri we akaba yatangira kwishakira amakuru.” Amaze gutekereza gutyo ahita akata asubira kwa Nkusi, Nadine mu marira menshi aribwira ati “Bindangiriyeho, ubu se koko ni igiki nakora muri aka kanya? Ahaaaaa! Ngiye kwitabaza mabukwe byanga byakunda ukuntu ankunda ntabw arabura icyo yamfasha, kuba Muteteri aba muri ruriya rugo kandi atwite inda ya Nkusi ndamutse mbibwiye mabukwe, ehh, oya! Ubuse mbimubwiye ahubwo agakunda Muteter cyane kubera ko amutwitiye umwuzukuru, njyewe utamutwitiye ahubwo akandwanya yakurikirana agasanga narakoreye biriye Nkusi? Nonese ko nta gisubizo nd kubona Mana yanjye mbigeze nte? Nemere nsabe muganga akure amarozi muri Nkusi muhombe gutyo gusa?” Maurice ageze kwa Nkusi arinjira amugezeho muri salon ahita akina amajwi y’ibyo amaze kuvugana na Nadine, Nkusi amaze kubyumva byose areseka arakwenkwenuka, nuko ahita abwira Maurice ati “Ariko Maurice, watuje ugashyira agapira hasi? Mbese muri make wamaramaje uti ‘urukundo rwa Nkusi ndarusenya ku kabi n’akeza?’ hanyuma se mushuti wanjye, nindamuka ntandukanye na Nadine, uzunguka iki mu by’ukuri? Ese niba waramuterese akakwanga ntabwo wamuha amahoro? Niba abakobwa bakwanga ntabwo wabaha amahoro bakiberaho mu mahoro n’abakunzi babo? Ese ubwo uri kumva nta soni biguteye man?” Maurice mu kababaro ahita amubaza ati “Nkusi, muri make aya majwi nta kuri uri kumvamo?” Nkusi ati “uretse n’ayo majwi yawe y’amakorano, nawe ubwawe sinkikubonamo ukuri cyakora man ntubuze byose urandumbiye mu nshuti nagize pe! Ngaho taha nabyumvise.” Maurice areba hasi akongera akubura amaso maze aramubwira ati “Nkusi, nta yandi mahitamo umpaye.” Nuko ahita asohoka agenda byamucanze ahitira kuryama yibaza icyo gukora.
DENIS ahita asubiza Adeline ati “ni wowe mugore wa mbere nabonye nkumva irari ryanjye riramurarikiye kabisa, ntabwo nari narigeze ntekereza no guca inyuma umugore wanjye, wa mugore we waje uri ikigeragezo kuko ntahwema gutekereza ku kibero cyawe, noneho nakwibuka ibyo unkorera tumeze nk’abari muri EDEN yak era, sha nkumva wagira ngo waranyibye rwose, gusa nizere ko igihe kitari kure cyane ukambwira ibyo ugomba kumbwira, kuko nutuma ndambirwa nzihatira DELIRA ibibazo kandi usange bibaye bibi.” Adeline yarambitse ikirahuri hasi yegera Nkusi amukora mu bwanwa undi aratwarwa bisanga batangiye ibyabo…. Delira akomeza kwitegereza cyane muganga FRANCOIS nawe ahita amubwira ati “ntakubeshye!” Nuko amubwira ko ari Adeline wabimusabye gusa kubikora akaba abyicuza kuko ari urukundo rwabimukoresheje, DELIRA mu kumara kubyumva ahita yibwira mu mutima ati “muri make abanzi banjye baranzengurutse pe, kandi nta kintu mfite cyo gukora nk’intwaro yo kubigobotora, ariko se ko wenda Adeline we ari umuganga wambyaje akaba azi ibyabaye, uriya mukobwa we Muteteri amakuru yaba yarayakuye hehe? Ni ukuvuga ngo aka kanya icyo ngomba gukora gusa ni ukwicara nkarebera gusa, kuko ikosa rito nshobora gukora ryantandukanya n’umugabo wanjye akamenya byinshi kurinjye, noneho agashavuzwa no kumenya ko buri uko twubatse urugo mpita nywa ibinini bindinda gusama, icyo yankorera nacyakiriza amaboko yombi, muri make ikintu nakora cyatuma mbaho ntekanye ni ukwica Muteteri, uyu muganga ndetse na Adeline kandi naba nishyizeho amaraso yandi nyuma y’imyaka myinshi nishe Se wa Nkusi, nabwo nkaba ntazi ko mbikoze haba hatari abandi bazi ibanga ryanjye, Mana yanjye ni igiki cyatumye untererana koko!” Francois ahita amubaza impamvu yatwawe n’ibitekerezo bakomeza kuganira bisanzwe DELIRA yijijisha.
Bwarakeye Muteteri abyuka yitegura kujya ku ishuri, amaze kwitegura DELIRA nawe arimo kwitegura, Denis wari witeguye kare amubwira ko amumujyanira, DELIRA wari uzindukanye ibitotsi byinshi kubera ukuntu yaraye anyweye inzoga arabyemera, mu nzira bagenda DENIS ati “umeze ute se? nsigaye ndi kubona witaweho bidasanzwe, ibintu bidakunda kubaho ku mukazana na nyirabukwe kabisa.” Muteteri aramwenyura ahita avuga ati “Wasanga impamvu ari uko ndi UMUKAZANA W’IBANGA bigatuma nitabwaho cyane.” DENIS ati “umuntu DELRA ari kwitaho cyane muri ubu buryo, sha urukundo agukunda ni uko aba ari urumuvuye ku mutima.” Muteteri aramwenyura akibwira mu mutima ati “iyaba wari uzi ukuri.” Nuko ahita abaza DENIS ati “Ese nk’umuntu mukuru umaze imyaka myinshi ushinze urugo, ni nk’ikihe kintu umugore wawe yagukorera kuburyo gishobora gutuma ufata umwanzuro wo gutandukana nawe?” DENIS ahagarika imodoka Muteteri agatungurwa maze amukora ku rutugu aramubwira ati “muteteri! Uko undeba uku umwana umwe rukumbi nigeze ni Nkusi, ni nayo mpamvu ubona nishimiye ko uzabyara umwana wa Nkusi nkagira umwuzukuru, nkimara kubona Nkusi ubuzima bwanjye bwarahindutse ndabumwegurira, nkora iyi myaka yose ari we nkorera ndamuteganyiriza, kugeza n’uyu munsi nkaba nshimishwa n’urwego Nkusi ameze neza kubera imbaraga nakoresheje, gusa izo mbaraga zose nazigize binyuze muri DELIRA kuko yabereye Nkusi umubyeyi utagereranwa kuri iyi isi nawe urabyiyiziye ukuntu Nkusi akunzwe cyane nk’icyana cy’intare, rero muri iyo myaka yose numvaga ko ikintu cyantandukanya na DELRA ari ikosa rito yakorera Nkusi kubera uburyo Nkusi yavutsemo wenda bitari ngombwa ko nkubwira aka kanya, ariko ntakubeshye, aka kanya ndi gutegura inzira zintandukanya na DELIRA kubera ko imbaraga nashyize mu myaka yose yashize, we yazigize impfabusa, ubu akaba aribwo ndi kubimenya ko tumaranye imyaka irenga 23 ambona nk’igicibwa, incakarafu imbere ye mu gihe njye mufata nka zahabu na Diama kuri njye. Uhise ugira amatsiko y’impamvu mbanje kunyura muri ibyo byose kugira ngo nguhe igisubizo? Delira yakoze ikosa ntagomba kumubabarira, iryo kosa yakoze nkaba nsigaje kumenya impamvu yaryo gusa ngatandukana nawe, DELIRA tumaranye imyaka yose ambeshya ko atabyara, kumbe yarifungishije adashaka kubyarana nanjye.” Muteteri mu kugwa mu kantu habura gato ngo ahite avuga ati “Kandi yarabyaye Nkusi?” ariko abivugira mu mutima, DENIS ati “nizere ko ntagushyizeho umutwaro, impamvu mbikubwiye ni uko uri umwana wihangana, iyaba utari uko ngutekereza uba waramaze kuva mu rugo rwacu n’inda ya Nkusi wakwanze amaze kuyigutera warayikuyemo ukikomereza ubuzima, bityo uzabe umugore w’umwizerwa ku mugabo wawe, ibyo uzaba umukeneyeho byose uzabimubonaho.”
Nadine akimara kwinjira mu ishuri Maurice ahita amugeraho amwicara iruhande, aramubaza ati “Aka kanya nshaka kumenya igisubizo ku mwanzuro wafashe, either ugiye guhitamo guta ikuzo or ugiye kujya ku muganga wawe arogore Nkusi.” Nadine mu kumurebana amarira ati “Maurice koko wambabariye iri nkarirenga ko nzakugororera? Ni ukuri ntabwo nshaka guhomba Nkusi.” Ako kanya Maurice ahita amubwira ati “okay, bivuze ko amahirwe ndi kuguha wayanze, aka niko kanya ngo ishuri ryose rimenye ukuri, ngiye kubabwira mpereye ku kuntu umaze gutandukana na Nkusi yakundanye na Muteteri, ugashaka gukuramo inda yamuteye ndetse ukaroga na Nkusi, nuramuka ugarutse muri ir shuri uzaba uri umugabo.” Ako kanya Muteteri wari umaze kwinjira mu ishuri akaza asanga Maurice na Nadine yabashije kumva amagambo ya Nyuma Maurice abwiye Nadine, nuko ahita avuga ati “Nadine, urukundo uzi icyo ruvuga? Nundeba mu maso urabona igisobanuro cy’urukundo. Ntabwo barurwanira ahubwo abakunzi barwo ubwabo nibo bihagurukira bakajya kurwana, nk’uko uri kubona Maurice arwana kandi nta nyungu abifitemo ubizi, ese wowe ntabwo byagutera ishema uramutse warakunze umuntu, abakunzi be aho kukurwanya ahubwo bakakurwanira gutya? Nadine kanguka kuko kwitabwaho na Nkusi ntabwo bivuze ko agukunda, kuko kukwitaho no kukubwira ko agukunda ntabwo biba bivuye ku mutima, najye aka kanya uwanshyiraho imbunda akansaba kuvuga ko Nkunda Nadine nkaba namukorera icyo aricyo cyose nagikora, ese naba ngukunda koko Nadine n’ibyo wankoreye byose? Cyangwa naba nshaka gukiza ubuzima bwanjye gusa? Na Nkusi ni uko bimeze, ikirenze ibyo hari ubwo ushobora kuzagera igihe ukabura amafaranga yo kwishyura uburozi, Nkusi nagaruka ibuzima uzamubwira iki?” Maurice ati “ibyo ntabwo nzatuma bibaho kuko byansaba gutegereza igihe kinini, uyu munsi Nkusi nataza ari guhamagara Muteteri birakurangiriraho Nadine, kandi nkubwije ukuri ko ntararyama iri joro ntasangiye na Nkusi nk’inshuti yanjye, maze ndebe uko uraza kumureba mu maso abizi ko wamuroze.”…..LOADING EP 16
Comments