Tukwifurije Noheri nziza n' umwaka mushya muhire wa 2026. Uzatunge kandi uhirwe.

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane
UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 14

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 14

Loading verse...

:
Delira amaze kubwira Muteteri ko agomba kureka ishuri, mu gihe Muteteri amaze kwibuka ibyo Nkusi yigeze kumubwira, Delira ava ahongaho ajya mu cyumba cya Muteteri akuramo ibintu byose birimo asigamo matela, igitanda n’amashuka yo kuraramo ndetse n’utwenda tw’imbere n’igitenge cyo kwihanaguza gusa, ibindi abijyana mu cyumba cye arabibika, agaruka afata agatebe yicara imbere ya Muteteri ahita amubwira ati “niko bimeze, nubundi ndagucumbikiye kandi nakubwiye ko ngukunda nkagufasha nk’umwana wanjye, aka kanya nibwo ngiye kureba niba koko uri umwana wanjye ukaba wanyubaha nk’umwana wanjye. Ngaho tangira uterure ayo majerekani ari kuri robine uyashyire mu gikoni.” Muteteri mukumva ibyo nta kibazo kibirimo atangira aterura amajerekani, ariko DELIRA we akabikora yivugisha ati “maze ndebe ko uramara kabiri hano sha, ndetse nujya no kugenda ugende nta kintu utwaye maze umere nk’umusazi ku muhanda, niko kuba imfubyi bimera nyine, nonese ko nta ruhare nabigizemo ngo wisange uri imfubyi.” DELIRA yakomeje kureberera Muteteri uko akora imirimo, kugeza ubwo Muteteri yatangiye kunanirwa cyane ariko yabona DELIRA agahita yibuka amagambo amubwiye ati “niba uri umwana wanjye uranyumvira.” Muteteri mu mutwe agahita yibwira ati “Impamvu ndi muri uru rugo ndayizi kandi nzi icyo nshaka nubundi ntaho mfite ho kujya, ikirenze ibyo nizeye ko Nkusi azagaruka ibuntu akandengera rero nushake unkubite cyangwa se unkoreshe uburetwa.” Ariko ubwo Muteteri ar gutekereza gutyo, mu mutwe we niko hatangiye kuzamo ibitekerezo byo kuba yari afite ababyeyi, akibwira mu mutima ati “iyaba nari mfite mama mba mfite aho mpungira.” Yisanga atangiye gukora imirimo arimo gukora ari kuyitamo amarira, DELIRA abibonye aramwenyura.
DEVOTHA ahamagara Nkusi akamusaba ko babonana, ni nako byagenze ariko Nkusi ajyana na Nadine kubera ukuntu Nadine amufuhira cyane akeka ko umuntu bagiye guhura yaba ari undi mukobwa, muri make Nadine kuba yarahaye Nkusi igicucu nubundi ntabwo yizera neza ko amukunda, gusa Nkusi we akunda Nadine cyane kuburyo anamwizera bakajyana aho ari ho hose. Bamaze guhura Devotha amera nk’ubangamiwe kubera ko Nkusi azanye na Nadine, ibyo yari agiye kumuganirizaho arabireka kuko atabimubwira ari kumwe na Nadine, mu kuganira Nkusi ati “Bitese Devotha, uherutse kutwereka umukunzi wawe ariko nanjye mu minsi iri imbere ninjye utahiwe, ndaza kumurika Nadine umwe rukumbi ku isi abandi mukaba abantu basanzwe.” DEVOTHA mugutungurwa cyane abona Nkusi yahindutse mu myitwarire, ariko abonye baratandukana bataganiriye amusaba ko bavuganira ku ruhande, Nadine wari umaze kwizera ko Nkusi ataje kumuca inyuma aramwizera, Devotha na Nkusi bajya kuganira, Devotha ati “uzi ko nari nzi ko ubu ukundana na SHEJA urukundo rugeze kure, kumbe uriya ni we mukobwa wagutwaye umutima?” Nkusi ati “ni ukubera iki se nakundana na SHEJA, uyu mukobwa Nadine tumaranye imyaka irenga ine dukundana, ndetse nta n’undi mukobwa ndigera Nkunda mu buzima bwanjye.” DEVOTHA ati “bivuze ko ibyo nabwiye SHEJA ubu bishobora kuba byaramubayeho, aho asigaye yicuza kuba yarakwitwayeho nabi.”
Nkusi ahita amubaza ati “nonese mu by’ukuri ni igike wari unshakira ko tuganiraho?” Devotha aruhutsa umutima maze akavuga ati “Nkusi, ibintu ngiye kukubwira ntabwo nemerewe kubikubwira, ntuzatume nicuza impamvu nkubwiye ibi bintu. Hari umugore uherutse muri banki ari kugushakaho amakuru, ndetse uwo mugore yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugira ngo amakuru ayabone, urabizi ko manager wacu ari umugabo w’indangagaciro ku buryo ibintu byose abikora ashyize mu gaciro, rero uwo mugore yaje amusaba ko yamwereka imitungo yawe ikubaruyeho ndetse n’amafaranga ubitse muri banki, manager mu kubyanga hafi no guhamagara polisi ngo irebe niba hari isano mufitanye, wa mugore sinzi ibyo yamukoze kuburyo yahise amugira igihwerahwere birangira amuratiye ikimero cye, manager agikubise amaso yibuka ko aherutse umugore mbere gato y’uko nyina wa SHEJA apfuye, nawe arashigukira akurikira ikimero birangira basangiye umubiri, manager birangira amenye ibanga ry’umukiriya ari we wowe yereka uwo mugore ibyawe byose, byose uko byabaga niko nabirebaga n’amaso yanjye ariko ngira amatsiko yo kumenya uwo mugore uwo ari we bwa mbere nkeka ko ashobora kuba ari mama wawe ukubyara, ariko nza gusanga ataribyo ahubwo amakuru namumenyeho ni umuganga mu bitarobiri hafi na kaminuza, rero impamvu nguhamagaye ntabwo nzi icyo agamije, nashakaga kubikubwira gusa.” Devotha yamaze kubwira Nkusi gutyo ahita amusubiza ati “urakoze kuri ayo makuru umpaye,” Nuko ahita amusezeraho asanga Nadine, amubajije ibyo bavugaga Nkusi aramusubiza ati “ni ibintu by’amafuti ntanabashije gusobanukirwa ibyaribyo Cherie ntibiguteshe umwanya.” Kumbe mu kuva aho ngaho, DEVOTHA yabaye nk’ubomereye mu gitete kuko ibyo yabwiye Nkusi byanasigaye aho babivuganiye Nkusi ntiyongera no kubitekerezaho.
Maurice aho ari ahamagara Nkusi amusaba ko babonana bakaganira, Nkusi ahita asezera kuri Nadine amubwira ko baraza kongera kubonana, ku runde Maurice aho ari ari kumwe n’umugabo aramubwira ati “Ndabizi neza ko nukora uko ushoboye uyu musore wanjye uramuvura.” Umugabo aramusubiza ati “humura musore, njyewe navuye abantu benshi cyane, ubundi iyo umugabo yarozwe muri buriya buryo, ikibazo cyonyine kiba kiba ari icyo kumugeza ku muganga uramuvura, kuko wagira ngo iyo umuntu ashaka kumwiba ngo ajye kumuvuza ahta abimenya, ariko wowe ndi kumva niba agiye kuza biraba byoroshye, niturinda tugera hariya munzu ataravumbura ko agiye kuvurwa biraba birangiye, gusa nanone abaganga bakora iyi miti yo gukundisha abantu abandi, baba bashyizemo imbaraga zikomeye cyane kuburyo akugeraho akamenya ko ugiye kumuvura kuburyo ashobora no guhunga, rero biraba ari amahire nitugera mu nzu hariya ataramenya ko dushaka kumukuramo ibirimo.” Maurice ati “Ahubwo se igitekerezo cyiza, wowe genda mu nzu kuburyo aransanga hano njyenyine, nkaza mubwira ko hari inshuti yanjye nshaka kubahuza, tukaza twinjira munzu dusange mwiteguye mumufate kuburyo atabacika.” Bamaze kubyemeranyaho kumbe uwo ni umuganga gakondo bakaba bashaka kuvura Nkusi ngo bamukuremo amarozi amukundisha Nadine yashyizwemo, ntabwo byatinze Nkusi yaje gusanga Maurice hanze y’urwo rugo aramusuhuza batangira babazanya amakuru, ariko Nkusi uko yitegereza Maurice cyane akabona afite akantu k’ubwoba, Maurice nawe urwikekwe rwari rwinshi mu mutima ahangayitse akivugisha ati “mbabarira utuze nkugeze hariya Nkusi.” Nkusi ahita amubaza ati “uranshakira iki se Maurice, ko n’ubusanzwe nzi ko urimo kundwanya mu rukundo rwanjye kandi uzi ukuntu njye na Nadine twarwubatse?”
Maurice ati “nkusi, uyu munsi ntabwo nshaka kuvuga kuby’urukundo rwawe, wahisemo kandi amahitamo yawe narayakurekeye, ariko ntabwo bikuraho ubushuti njye na we twagiranye kandi nubu turacyari inshuti, rero hari umuntu w’ingenzi nshaka ko uhura nawe nkabahuza nk’inshuti mu rwego rwo gukomeza gukuza ubushuti, ntuzi ko inshuti yawe aba ari inshuti yawe?” Nkusi ati “uwo muntu ari hehe se?” Maurice amufata akaboko agashaka kumujyana amubwira ati “hariya niho iwe ari murugo, tugende tuhamurebe amasaha ari kugenda tubone uko tujya no muri gahunda zacu.” Maurice agifata Nkusi akaboko Nkusi yanze gushingura ibirenge aho ahagaze, Maurice mu mutima aribwira ati “Utambwira ko ahise abimenya se.” aramubaza ati “Ko utaza se Nkusi?” Nkusi ati “mubwire uwo muntu wawe aze adusange hano ariho tuganirira.” Maurice mugutungurwa aramubaza ati “Nonese turaza gusura umuntu tuganirire hanze ku irembo?” Nkusi ati “Mubwire aze niba bidashoboka mumbwire nigendere.” Ako kanya wa mugabo wahengerezaga aho ari yabonye bimeze gutyo, asohoka muri salon aza agana aho bari, ariko Nkusi akimukubita amaso ahita yiyaka Maurice amaguru ayabangira ingata, bitunguranye arenga no ku modoka ye bose batungurwa no kubona ari kurenga.
Muteteri akinjira mu cyumba araramo atungurwa no gusanga cyera de! Mu kugwa mu kantu DELIRA ahita ahahinguka aramubwira ati “ko utunguwe cyane se? nanubu ntabwo urabyakira se ko ngufite mu maboko yanjye?” Mu gihe Muteteri ari kwibaza ibimubayeho n’ibiri kumubaho bumva ku gipangu barakomanze, kumbe ni muganga Adeline uje aho mu rugo, Delira abyumvise abwira Muteteri ngo ajye gufungura igipangu afungurire uwo muntu, hadaciye ingahe Adeline arafungurirwa arinjira, DELIRA wari uhagaze kuri balcon zo kuri salon mu kumubona ahita avuga ati “Uyu mugore se noneho ko aje kundeba hano azanye iki? Aje kunsaba andi mafaranga se? nari maze iminsi nifitiye agahenge none ndebera.” Ntabwo byatinze barasuhuzanije mu nseko zuzuyemo imbereka kuri bose, umwe yereka undi ko amwishimiye n’undi bikaba uko, bidatinze DELIRA ahamagara Muteteri amubwira ko azanira umushyitsi icyayi,Adeline amubwira ko nubwo hari imbeho muri icyo gicamunsi ariko icyayi Atari ngombwa, Delira aramuhatiriza amubwira ko yacyakira bakabanza kuganira, Adline arikiriza Muteteri amaze kugitegura neza arakizana atereka ku meza, ajya no mu kabari azana amatasi ariko byose uko abikora akaba ari ko Adeline amwitegereza cyane, akabona ari kubikorana agahinda, mu kumwitegereza Adeline atangira kwibuka ko ubwo yakundaga kubona Nkusi yabaga ari kumwe n’uwo mukobwa Muteteri, nuko ahita ahindukira ati “Uyu mukobwa mwiza se ndi kubona hano?” Delira ati “ehhh uyu ni umukozi wanjye unkorera imirimo hano mu rugo.” Adeline ati “Wooow, ufite umukozi uzi akazi, ubundi abandi bashaka abana bato mu gihe wowe washatse umukozi usobanutse ushobora no kuba afite amashuri.” DELIRA ati “ibyo tubyihorere, ahubwo se andi makuru?” mu by’ukuri baganira ibisanzwe, kugeza amasaha yo gutaha ageze Adeline akamubwira ko akeneye amafaranga
DELIRA yibutse ko abikiwe ibanga amuha make amubwira kujya amwihanganira ntamukoreshe nk’igikoresho, Adeline azunguza umutwe bamaze gutandukana DELIRA ahamagara Muteteri ngo ajye gufungura umuryango. Ni nako byagenze Muteteri amaze gufungurire Adeline asohotse igipangu, yamusabye gusohoka akamubwira akantu, Adeline ati “koko se mukobwa, uri umukozi wa DELIRA?” Muteteri azunguza umutwe ntavuge, agahita avuga ati “Ndabizi ntabwo ari umukozi, mbwiza ukuri DELIRA yaba ari kugukangisha ikintu runaka ukamubera umucakara? Kuko ndabizi ko yabikora.” Muteteri nabwo araceceka, Adeline akamwegera akamufata akaboko akamubwira ati “Wowe mbwira niba ari ko bimeze, nguhe intwaro iremereye cyane umurwanisha kuburyo aratangira kukubaha.” Muteteri mu kumva ibyo bintu ahita amera nk’ukangutse mu nzozi, akazunguza umutwe ahanagura amarira kuko ubwo Adeline yamubazaga ibyo byose niko yibukaga ibyo Delira amaze kumubwira no kumukorera, nuko Adeline aramubwira ati “Niyongera kuhuhemukira, DELIRA umubwire ko uzi ibanga rye kuri Nkusi, ubundi nitubonana uzanshimira.”
Maurice aho ahagaze ahanze amaso aho Nkusi amaze kurengera wa mugabo w’umuvuzi gakondo amugeraho, aramubwira ati “biriya nibyo nakubwiraga kandi nari mbyiteze, buriya rero wa musore we, hari ubwo ujya ukunda kumva hari abantu bavugwaho ko babanye nabo batakundanye, cyangwa se urugero rwa hafi ugasanga umusore ukiri muto ku myaka ye 25, 26 gutyo agiye gushakana n’umukobwa ubyaye kabiri gatatu, hari nubwo abo mu muryango w’uwo musore baba baragerageje kumuvuza bikanga kandi uwo mukobwa yarakoze ibishoboka byose ngo bane n’uwo musore umeze gutyo, ikibazo si ikindi pe hari ubwo uwo mukobwa aba akunda uwo musore ariko kubera ko yatakaje ubukobwa cyangwa abona nta bundi buryo azabona umugabo agahitamo kwifashisha ubwo buryo, nuriya musore wawe bisaba kumufatira ahari mu nzozi kandi ibyo bisaba abaganga bakomeye cyane kuko buriya nibwo bushobozi nari mfite ariko araducitse.” Maurice aruhutsa umutima maze akavuga ati “mugam uri umuntu mwiza, naje nkugana wemera kumfasha nta mafaranga na make nguhaye kubera ko natekerezaga ko uyu musore nakira agashyira ubwenge ku gihe nzamubwira ibyabaye akayampa nkakwishyura, ariko umutima w’ineza ungaragarije binyeretse ko n’igihe narwaye nza kwivuriza iwawe kuko umuntu uvura afite umutima nk’uwawe ntabwo abarwayi be Babura gukira.” Muganga ati “Nta kibazo musore, wowe ujye undangira abakiriya ndavura neza rwose.” Maurice mu kababaro kenshi yasezeye kuriuwo mugabo w’umuganga gakondo, kumbe yashakaga kuvuza Nkusi ngo amukuremo amarozi ariko Nkusi arabimenya arakwepa.
Nkusi ageze imbere umushoferi we amugeraho yinjira mu modoka amubaza icyo yari abaye, Nkusi nawe mugutekereza neza yibaza impamvu yari ari kwiruka ariko mu mutwe we arayibura burundu, mu kubyirengangiza ahita ahamagara Nadine amubwira ko amukumbuye ako kanya bityo agiye mu kazi aze kumureba murugo nimugoroba bamare urukumbuzi, bamaze kuvugana Nkusi ahita ajya mu kazi yinjira mu biro bye bisanzwe, hashize akanya DENIS aba arinjiye Nkusi ahaguruka amusuhuza, Denis amusaba kwicara nuko bombi baricara. DENIS ati “nkusi, nubundi nta gikuraho ko ndi umubyeyi wawe ari nayo mpamvu ngomba kujya nivanga mu buzima bwawe rimwe na rimwe.” Nkusi ati “Cyane rwose, kandi ni ukuri ubutwari bwawe ndabushima, wabaye umugabo w’inkoramutima kuri papa wanjye ndetse na mama wanjye wakundaga, na DELIRA nawe aba umugore w’indahemuka kuburyo n’ubundi ari mama wanjye, ariko se nanone, hari ikosa naba nakoze kuburyo ushaka kunganiriza ku buzima bwanjye bwite?” Denis aruhutsa umutima ati “Nkusi, nk’uko ubivuze ndi umugabo w’indahemuka, ndetse na papa wawe yari umugabo w’indangagaciro kuburyo ibintu byose akora abanza gushyira mu gaciro, nubwo irari ryamucitse akandongorera umugore akamutera inda ariko twariyunze ansaba imbabazi, kandi kuba naremeye kubana na mama wawe ni ikimenyetso rukumbi ko umubano wanjye na papa wawe wari uhagaze neza, ariko se ko koko ari uko yari ameze, nanjye nkakurera ari uko meze, mama wawe DELIRA nawe akaba ari umubyeyi waguhaye uburere, imyitwarire usigaye ufite muri iyi minsi yo yakomotse he? Nkusi urumva nta soni biguteye ku kuba umwana mwiza nka Muteteri wamuhemukira muri buriya buryo? Ese uriya mukobwa ngo ni Nadine umwizeyemo iki kuburyo wamukunda umurutishije umwana w’umutima nka Muteteri? Ntutungurwe iby’urukundo rwanyu ndabizi.”
Ako kanya Nkusi nk’uwariye igicucu wese ahita asimbukira hejuru abwira Denis ati “Papa, ntuntyurire ku buzima bwanjye ubwo ari bwo bwose, kandi tube abagabo buzuye, nk’uko ntakwinjirira mu buzima nkubaza impamvu wahisemo DELIRA wawe na we ariko ukunyubaha ntuvuge kuri Nadine wanjye, ikirenze ibyo niba ari ibyo washakaga kumbwira gusa waba unyihanganiye ukaba ugiye mu biro byawe nkaba nkora akazi.” DENIS nk’umugabo ushyira mu gaciro ijambo NKUSI yamubwiye ryaramutonetse, yibuka ko yabanye na DELIRA amukunda cyane ariko DELIRA aramuhemukira yanga kubana na we, mu mutima aribwira ati “Nyamara uyu mwana ibyo avuga ni ukuri, wasanga uko mbona Muteteri Atari ko amubona, we akaba yaranavumbuye ibibi bye hakiri kare agafata indi nzira.” Nuko arahindukira akora ku rutugu rwa Nkusi aramubwira ati “Unyihanganire musore wanjye, amagambo umbwiye aka kanya nyahaye agaciro.” Amwifuriza akazi keza arahindukira agenda yitekerezaho.
Muteteri akimara kwinjira muri salon DELIRA ahita amutonganya ati “ariko wa gakobwa we, ngo ni uko utwite se nicyo cyatuma ntagukorera ibyo nshaka? Urajya kwibonekeza ku mushyitsi wanjye kubera iki? Ibyo nakubwiye nta kirahindukaho na kimwe, ngaho genda ujye kuntekera nk’ibyo twariye mu gitondo.” Ako kanya Muteteri ahita amusubiza ati “Ariko mabuja, urabizi neza ko biriya biryo iyo bimpumuriye inda yanjye itabyakira ngahita nduka.” DELIRA arahaguruka ahita amukurura imisatsi aramubwira ati “iyo uri umukozi ntabwo witoranyiriza akazi ukora, aka kanya ndashaka ujye kubiteka cyangwa se njye kukwicaza iruhande rw’isafuriya mbiteke ureba niwibeshya kubirukamo umbone.” Muteteri kwihangana biranga agaturika akarira, agahita yibuka ijambo Adeline amaze kumubwira maze aribaza mu mutima ati “ese koko mbimubwire birakora? Reka nze ndebe.” Ako kanya Muteteri ahita yishikuza DELIRA maze amureba mu maso aramubwira ati “Delira, ni ukubera iki nakomeje kukubaha ariko wowe ukamfata uko ushaka? Kuba ndi imfubyi ibyo byatuma mbi igicibwa muri rubanda? Kuba ntwite ntagira kivurira byatuma ntahabwa agaciro nkwiriye kandi ndi ikiremwamuntu? Ese koko ufite umutima wo kumfasha nk’umubyeyi kugeza ubwo unsigira amakariso yonyine mu cyumba, mu buryo bwo kunyereka ko umfashe bugwate? Ikirenze ibyo nkubikiye n’ibanga ryawe kuri Nkusi ariko mba nicecekeye ukagira ngo ndi injiji?” Delira mu kubyumva ahita amubaza ati “Uvuze ngo iki?” Muteteri yihagazeho neza aribwira mu mutima ati “Mana ntabara iri jambo rikore kuko birarangira noneho anyishe kandi nta handi mfite ho kujya.” Nuko aramubwira ati “Nzi ibanga ryawe wahishe kuva kera kuri Nkusi.” Nuko yihagararaho maze aravuga ati “None wari uzi ko ari iyihe mpamvu nkomeza kwizinga muri uru rugo? Ni ukugira ngo ngucunge.”
Muteteri mu kugwa mu kantu atungurwa no kubona DELIRA wari igikomerezwa imbere ye mu kanya gashize amanutse nk’umutumba akicara hasi mu myenda myiza cyane y’ibitenge bihenze yambaye ahita amubaza ati “Muteteri mukobwa wanjye, burya bwose ibi bintu usanzwe ubizi? Mbabarira umbwire, ese koko wabimenye gute? Nako ibyo tube tubiretse.” Ako kanya ahita azamura ikibuno apfukamisha amavi imbere ya Muteteri aramubwir ati “Mutete, mbabarira iryo jambo uvuze ntirizongere kukuva mu kanwa kuva aka kanya ndakora ibyo ushaka byose, ndakwingize ntabwo nshaka ko urwrgo urugo rwanjye na DENIS rugezemo rwasenyuka aka kanya.” Ako kanya Muteteri ahita ata umutwe agatangira kwibaza ati “ubuse iri banga ni irihe Mana yanjye, nguhe mu matsa ngomba kurimenya ku kabi n’akeza.” Ako kanya Delira ahanze amaso Muteteri cyane ahita nawe azunguza umutwe DELIRA agahita ahaguruka akiruka ajya mu cyumba cye, akagarukana ibintu byose bya Muteteri, Muteteri mu gukomeza kwirebera iyo filime atungurwa no kubona DELIRA akoze amasuku adakenewe mu cyumba cye, DELIRA abirangije afata telefone ahamagara wa mukobwa w’umukozi amubaza aho ari, umukobwa amusubiza ko yahise atangira gushaka akazi mu zindi ngo ariko akaba yakabuze, akaba ageze muri gare agiye gutega ngo yigendere iwabo, DELIRA amwinginga amusaba kugaruka igitaraganya, bidatinze umukobwa araza Delira ahita abwira Muteteri ati “mbabarira ube wihanganye gato ndaje.” DELIRA asohoka yinjira mu modoka ahitira muri supermarche, agura imbuto n’ibindi byinshi bikwiriye umugore utwite, ari nako ari mu rujijo rwinshi yibaza ati “ese ibi bintu Muteteri yaba yarabimenye gute?” ku rundi ruhande MUTETERI ari kwibaza ati “biratangaje, ese ni ikihe kintu Delira abitse nk’ibanga kuburyo kimuteye ubwoba muri ubu buryo? Ibanga rishobora no gusenya urugo rwe DENIS aramutse arimenye? Mana mfasha umbonekere mu nzozi umenere iri banga ndakwinginze.” 
Ako kanya umukozi aba araje ahasanga Muteteri, amubaza ibijya mbere Muteteri na we amubwira ko ari mu rujijo rinshi cyane, DELIRA amaze kwinjiza ibyo ahashye mu modoka ahita ahamagara Adeline aramubaza ati “Ni ukubera iki wampemukiye, ukamena ibanga dufitanye kandi uzi ko nguha ibyo ushaka ariko rikaba ryantandukanya n’umugabo wanjye?” Adeline aramwenyura maze akamusubiza ati “Delira, ko numva waciye igikuba Nkusi yaba yamenye ukuri se? nyizera ntabwo nigeze mubwira ibyo nzi kandi urabizi sinabitinyuka.” Delira mu kujya mu rujijo ahita yumva ibyo ari gukeka ko Adeline yaba yarabwiye Muteteri ibanga bitaba ari byo, Adeline nawe mu mutwe aribwira ati “wasanga umwana w’umukobwa amaze kwirwanaho disi.” DELIRA ataha afte ubwoba bwinshi ageze mu rugo yoza imbuto neza, atangira kugaburira Muteteri we akarya ari mu rujijo rwinshi, DELIRA ati “kuva uyu munsi noneho ngiye kukwitaho nk’umubyeyi utwite, kuburyo uzabyara umwana umeze neza cyane mbese ateye nka Nkusi.” Muteteri mu kubyumva intekerezo zigaruka kwibaza ku ibanga riri hagati ya DELRA na NKUSI ariko araheba, DELIRA ati “kuva uyu munsi nzajya nkujyana ku ishuri nze no kugucyura, mbese nkube hafi cyane, ariko nawe unsezeranye ikintu kimwe, nsezeranya ko utazigera umvamo, ndakwinginze!”
Ku munsi wakurikiyeho DELIRA azinduka ajyana Muteteri ku ishuri, ariko aho bavuye mu rugo DENIS abona ibyo bintu bidasanzwe nagato ukuntu DELIRA ari kwita kuri Muteteri kandi bitandukanye n’uburyarya, bituma DENIS ajya ku ishuri gushaka Muteteri DELIRA amusizeyo amusaba ko baganira, adaciye ku ruhande ati “Mbwiza ukuri, ni igiki cyabaye hagati yawe na DELIRA?” Muteteri ahita yibuka ko aramutse amubwiye ibyabaye yaba arusenye, ahita avuga ati “Natunguwe nuko yatangiye kunyitaho bitunguranye pe!” DENIS ati “yaba yamenye ko inda utwite ari Nkusi wayiguteye se?” Muteteri arahakana maze DENIS aramubwira ati “mwana muto, n’umuntu iyo agiye gufata inkoko ngo ayibage, abanza kuyigaburira impungure kugira ngo ibone ko ayitayeho neza, rero DELIRA ntugwe mu mutego we kuko bishobora kurangira agutayemo utabyiteguye.” Muteteri wari uzi neza ko ibyo bitaba kubera ibanga ribitse hagati ya DELIRA na Nkusi na DENIS atazi, azunguza umutwe maze mu mutwe aribwira ati “Muri make ngomba gushaka uko menya ibanga rizitse hagati ya DELIRA na NKUSI.” Muteteri yigiriye mu ishuri bisanzwe, Nadine na Nkusi bageze mu ishuri babanza kwiyerekana neza urukundo rushyushye, hashize igihe Nkusi aza guhamagarwa na nimero atazi umuhamagaye kumbe ari Adeline, amusaba ko yavugana na Muteteri akabahuza, Nkusi nawe areba aho Muteteri yicaye mu ishuri ari kwitegereza Nadine akababara, agiye kubona abona Nkusi amuhereje telefone mu kwitaba uhamagaye amubwira ko ari Adeline, mugutungurwa kwinshi Muteteri ashatse kugira ibyo amubaza ahita avuga ati “Wowe humura, nshaka guhura na we kuko hari ibintu ndi gukeka nshaka kuganira nawe, rero fata iyo nimero yanjye nurangiza umpamagare kuyawe.” Ni nako byagenze Muteteri yafashe nimero ajya hanze ahamagara Adeline, ahita amurangira kwa muganga aho hafi amusangayo, bicaye bonyine Adeline aramubwira ati “Ndakeka intwaro naguhaye yakoze neza.”
Muteteri ati “iriya ntwaro iraremereye ariko mpangayikishijwe n’uko ntazi imbarutso yayo.” Adeline araseka maze aravuga ati “impamvu nahisemo kuguha iriya ntwaro ni uko mbizi neza ko utari umukozi wa Adeline kuko ni kenshi nakurikiranye Nkusi nkababona mumeze neza, kugera hariya nkabona uri gufatwa kuriya byantunguye cyane, ndavuga nti ‘ko ndi umugore nawe ukaba uri undi, ni ukubera iki tutabitsanya amabanga twembi yatugirira umumaro. Nibwo niyemeje kuguhamagara ngo niwemera kumbitsa ibanga rikomeye waba ufitanye n’uriya muryango nanjye nkumenere ibanga rishobora kukubera imbarutso y’iriya ntwaro naguhaye maze bibe win win. Urabyumva ute?” Ako kanya Muteteri ahita yibwira mu mutima ati “Cyane rwose, natanga n’ibyo mfite byose kubwa Nkusi nkamenya ibanga rizakomeza kumbesha neza mu rugo rw’ababyeyi be uko nabimusezeranije mu gihe ntegereje ko azagaruka.” Nuko abwira Adeline ati “Okay! Ubwo tubyise amabanga, ni uko ntawe uzahingutsa umunwa we amena ibanga ry’undi kuko nzi neza ko ibanga urambitsa ryakwangiza byinshi, nanjye iryo nkubitsa rikaba ryakwangiza byinshi, rero ibanga ryanjye, ni uko ntwite inda ya Nkusi ariko Delira akaba atabizi nabimuhishe kubera ko akunda Nkusi cyane atifuza ko twakundana nk’aho Nkusi ari umwana we bwite.” Adeline mu kumwenyura ahita avuga ati “Ahh ese niyo mpamvu uri no muri ruriya rugo! Byiza cyane! Ibanga rero nkumeneye ni uko DELIRA ari nyokobukwe bya nyabyo, ibanga riri hagati ye na Nkusi abantu bose uretse njye nawe tumenye aka kanya, akaba ari uko Nkusi yabyawe na Delira, nk’umuganga wamubyaje.” Muteteri ati “Ngo”?” Adeline ati “Muri make witungurwa, kuko wamaze kumubera UMUKAZANA W’IBANGA kandi aramutse abimenye wahasiga ubuzima. Ibindi nzabikubwira Numara kumbera umwizerwa kuko hari mission ngufitiye.”
Nyuma y’iminsi umuganga wahaye Nadine imiti aramuhamagara amusaba ko bahura, Nadine ahurira na we mu kabari, umuganga aramubwira ati “Kuki uri indangare? Imiti naguhaye iri mu maboko Atari ayayo.” Nadine mu kwikanga ahita avuga ati “Ushatse kuvuga iki?” umugore ati “Genda ubaze uwo wahaye inshingano zo gutanga umuti uragaruka kumbwira.” Ako kanya Nadine ahita ajya kureba umukozi wo kwa Nkusi, ahageze amusanga wenyine amubaza imiti aho iri, umukozi mu kugwa mu kantu yibaza impamvu Nadine abimubajije, kubera ubugoryi bwe ahita amubwira ko hari umupolisi wayijyanye, Nadine mu kugwa mu kantu ahita amubaza uwo mu polisi uwo ari we, umukobwa avuga ko atamuzi, mu mujinya mwinshi ahita amubwira ati “Uyu munsi ndarara nkwirukanishije kuko ntacyo ukimaze hano.” Umukobwa aramusubiza ati “nunyirukanisha ndabwira boss ko wamuroze, ndetse njye no kuri sitasiyo ya polisi mbabwire ko waroze boss nibashake bamfunge.” Nadine mu kugwa mu kantu ahita abwira umukozi ati “okay sawa reka tubireke, ntabwo ndakwirukanisha ariko nanone mbwira ko uzakomeza kubika ibanga, ibindi ubindekere.” Bamaze kubyumvikanaho Nadine asubira kuri wa mugore amuha indi miti, amubajije uko yamenye ko imiti yagiye, umuganga ahita yibuka ko yaganiriye n’umukobwa wo murugo kwa Nkusi, kumbe nyuma yo guha imiti Nadine yamukurikiranye amenya aho ayijyanye, kuri iyo nshuro Nadine ahita yiha intego ko ari we ugiye kujya ayihera Nkusi igihe kigenwe.
Iminsi yakomeje kwicuma, iminsi Maurice yari yabaze ko ibyumweru bibiri bishira Nkusi akagaruka ibuntu agatangira kubona ko Muteteri ari we mukunzi we, mu ijoro ryawubanjirije Nadine yaraye kwa Nkusi amushyiriramo ibindi bicucu, mu gitondo Maurice ategereza Nkusi mu bwuzu bwinshi aribwira atyi “nkusi niba yamaze guhumuka namenya ibyo Nadine yamukoreye ubanza aranamufungisha.” Mugutungurwa kwinshi cyane ahita abona ngabo batungutse bafatanye agatoki ku kandi, bageze kuri Maurice Nkusi aramubwira ati “Umwanzi w’abantu bibereye mu rukundo! Usigaye unadutegereza se imbere y’ishuri ngo urebe uko tumeze? Ariko se washatse umukunz wawe nawe ukajya mu rukundo uko ubishaka? Uzi ko mba mbona Nadine wanjye ushaka kuzamunyiba?” Maurice yagize agahinda arababara kuburyo amarira yatakaye, bamucaho bajya mu ishuri, Muteteri mu kumugeraho na we yamutegereje aramubwira ati “Mutete, ndabona amasezerano naguhaye ubanza atazajya mu bikorwa.” Muteteri aramusubiza ati “Maurice, dukomeze dutegereze kuko Nkusi byanga byakunda agomba kugaruka. Ahubwo hari ikintu naguhisha nshaka kukubwira.” Maurice ati “Mbwira ndakumva” Muteteri aruhutsa umutima ati “Dufite impamvu nyinshi cyane tugomba gukoresha imbaraga zishoboka zose Nkusi akagaruka, uziko DELIRA ari mabukwe bya nyabyo, muri make Nkusi ni umwana wa DELIRA kandi DENIS atabizi? Ikindi kandi DENIS azi ko ntwite indaya Nkusi ariko DELIRA ntabyo azi, anabimenye yanyica, bya bindi twateragamo urwenya nubwo ubu DELIRA muyoboje inkoni y’icyuma, ariko ubu ndi umukazana we w’ibanga, uyu munsi amasomo narangira dutahane uze wirebere ibibera hariya. Uh?”…….LOADING EP 15

Comments

Login to comment.

No comments yet.

0Not allowed

Dukurikirane kuri WhatsApp Channel

Ujye ubona inkuru nshya, amakuru, inama, n'ubumenyi kugihe buri munsi.

Dukurikirane