Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
Dutangiranye na Muteteri aho ari mu cyumba aryamyemo arimo kuririra mu mashuka, atungurwa no kumva Nkusi abwira DELIRA ati “Mama, rero bidasubirwaho, Nadine ni we mukazana wanyu!” Muteteri mu kumva ayo magambo amarira yamubaye menshi cyane kuburyo yaturitse akarira cyane ariko akipfuka amashuka ku munwa ngo hatagira umwumva, muri salon niko ibirori byari bishyushye cyane Nadine ari kwakirwa nk’umwamikazi, bidatinze DENIS nawe aza gutaha arko ahageze asanga bishimye cyane, DELIRA amubwira ko uwo ari umukazana we Nkusi bwa nyuma na nyuma akaba abazaniye umukunzi we. DENIS mu kubyumva yahise ahindura isura, atangira kwibuka mu minsi yashize DELIRA amubwira ati “Umuhungu wawe yazanye umukazana we hano ngo tube turi kubana, ariko nyine biracyari ibanga ntabwo ari byiza ko uzajya umwita umukunzi wa Nkusi.” DENIS atangira kwibaza mu mutima ati “nonese ko nari nzi ko Muteteri ari we mukunzi wa Nkusi, ikirenze n’ibyo nubwo bagerageza kwihagararaho, ariko Muteteri narabibonye akunda Nkusi cyane, aho Nkusu ntabwo yaba yaguye mu gatego k’uyu mukobwa akaba yamukurikiyeho imitungo ye?”
Uko DENIS avuga gutyo niko Delira yaganiraga na Nadine cyane, biranarenga bajyana mu gikoni atangira kumwereka utungu tumwe na tumwe, DENIS na NKUSI basigara baganira muri salon, DENIS amubaza amakuru undi amusubiza ko ari meza cyane, kuri ubu akaba ari mu rukundo noneho byeruye. Denis adaciye ku ruhande ahita avuga ati “Nonese Nkusi, umukobwa Muteteri ntabwo wigeze ukundana na we mu minsi yashize?” Nkusi ati “Twigeze gukundana, ariko nanone byari byatewe n’impamvu y’uko umukunzi wanjye tumaranye imyaka ine yari yafashe umwanzuro wo kundeka, none akaba yangarukiye.” DENIS ati “uhhh! Ese? Uyu mukunzi wawe se afata umwanzuro wo kukureka mwari mwapfuye iki?” NKUSI mu kubyumva mu mutwe we ahita ashaka ikintu bari bapfuye ariko arakibura burundu, kumbe umusore Nkusi, ubanza ibyo bamuhaye binamwibagiza kuko adashobora kwibuka ikintu yari yarapfuye na Nadine, ahita avuga ati “ni akantu gato tutari twumvikanyeho ariko kaje gukemuka.” DENIS azunguza umutwe ati “ehh, hanyuma se Nkusi, ujya kongera gukundana na Nadine wawe, wabanje gusezera kuri Muteteri?” Nkusi mu kumera nk’utunguwe ati “nsezera kuri Muteteri? Oya! Kubera iki se?” DENIS ati “muri make Muteteri ntabwo azi ko mwatandukanye?” muri make DENIS ntabwo azi ko Nkusi Atari gukoreshwa n’ubwonko bwe muri ako kanya… Muteteri ibyo byose uko abyumva mu mutwe agahinda kakamushengura umutima, agaturika akarira ariko akipfunyikaho amashuka ngo hatagira umwumva.
Ku rundi ruhande MAURICE ari mu kababar gakomeye cyane, mu mutwe we atangira kwibuka ukuntu yasohotse mu ishuri akaza gusanga Muteteri ari kugaragurika aryamye yubitse inda arimo kurira kubera akababaro Nkusi yamuteye, ibyo bikomeza kumushengura cyane ahita afata inzira yerekeza kwa Nkusi mu rugo mu mutwe avuga ati “nkusi, ngiye kukwimariraho umujinya kuburyo mu buzima bwawe uzajya umbona ukantinya.” Nuko bidatinze aza kugera mu rugo kwa Nkusi arakomanga, haza umukozi gufungura Maurice yinjira mu gipangu, Maurice ahita agenda agana muri salon agezemo umukozi yamukurikiye ahita amubaza niba Nkusi ahari, umukozi amusubiza ko ntawe uhari, MAURICE ati “Ndashaka ko umbwira ikintu icyo ari cyo cyose kidasanzwe cyabereye hano muri iyi nzu kuva mu ijoro ryahise kugera aka kanya cyane cyane kuri Nkusi.” Umukobwa mu kugira ubwoba ahita avuga ati “ikintu kidasanzwe? Nk’ikihe se?” Maurice mu kwitegereza umukobwa abona ari gutitira amaboko ahita amubaza ati “Ayo maboko yawe ko uri kuyatitiza wayakoresheje iki? Ndashaka ko umbwira ikintu cyaba cyabaye kuri Nkusi kuva mu ijor ryahise, gira vuba kuko ni wowe muntu ubana na we hano.”
Umukobwa uko bamubwira gutyo akomeza gutitira cyane maze aravuga ati “ni ukuri ntabwo nabikoze mbishaka, nako nta kintu cyabaye kuri Nkusi na kimwe uretse ibisanzwe.” MAURICE mu kumva ibyo umukobwa avuze ameze nk’uwivuyemo ahita ahindukira aramureba, aramubaza ati “Ntabwo wabikoze ubishaka? Ibiki wakoze utabishaka? Hari ikintu wakoreye Nkusi? Mbwira vuba ntarakujyana kuri sitasiyo ya polisi bakagufunga.” Umukobwa mubwoba bwinshi kubera ukuntu Maurice yari afite umujinya amaso yatukuye ndetse n’imitsi yareze, mu kumureba agira ubwoba maze aravuga ati “reka nkubwize ukuri afande ariko rwose umbabarire ntabwo nzongera.” Maurice mugukomeza gutungurwa ahita avuga ati “ngaho mbwira vuba nonaha.” Umukobwa ati “Nyine, yabanje kuza, ampereza utuntu ambwira ko najya ndushyira mu biryo bya boss rimwe mu byumweru bibiri na bitatu, ansezeranya ko azajya ampa ibintu byose nshaka nanjye ndemera, rero nijoro nashyizemo utwo tuntu, mugitondo ambwira ko twakoze ampa amafaranga menshi.” Maurice mugutungurwa kwinshi ahita avuga ati “ngo? Uwo ni nde wabiguhaye ibyo bintu? Bizane hano ndebe vuba.” Umukobwa mu kugira ubwoba ahita avuga ati “ni umukunzi wa boss, yanaje hano mu gitondo bageze mu cyumba cye numva ari gutaka cyane, ngiye guhengereza nsanga bari kurwana boss ari kunigagura uwo mukunzi we amwicaye hejuru barwanye bagera naho bakuramo imyenda.”
Ibyo uko uwo mukobwa abivuga niko yatambikaga muri corridor kugeza ageze mu gikari, ahita ajya mu gikoni cyo hanze amanura itafari akuramo ibintu biri mu gipapuro arabimuhereza, Maurice amaze kubibona ahita abaza uwo mukobwa ati “ibi ni umukunzi wa boss wawe wabiguhaye? Witwa Nadine?” Umukobwa arikiriza maze Maurice amufata ukuboko aramukweshebana bagaruka muri salon, yicara mu ntebe maze yifata ku itama ahita avuga ati “Yego! Nari nabitekereje rwose, nta kuntu Nkusi yari kuzinduka ameze kuriya kandi nimugoroba twatahanye ameze neza, bivuze ko Nadine uretse kuba yarashatse gukuramo inda ya Nkusi, yanaroze Nkusi kugira ngo amukunde? Sha Nadine tugiye kubonana.” Umukobwa ati “ngo yamuroze? Ubwo ni uburozi se? mana yanjye we, nkaba naroze boss wanjye?” Maurice aramubwira ati “ni uko uri agacucu nyine, ubuse wari kuzakura hehe akandi kazi boss wawe amaze gupfa? Umva rero ikintu ngiye kukubwira, nutagikora nzagufunga ariko nucyubahiriza ubuzima bwawe uzaba uburokoye.” Umukobwa ati “rwose ndakora ibyo unsaba byose uko ubishaka afande.” Maurice ati “uriya mukobwa Nadine uzakomeza umubwire ko gahunda yanyu muyikora uko bisanzwe, ndetse nihashira ibyumweru bibiri uzamubwire ko washyizemo n’utundi tuntu kuburyo nta cyahindutse, ibyo nubikora nzakureka ariko niwibeshya, uzafungwa imyaka myinshi.” Umukobwa ati “rwose afande, murakoze kumbabarira nzabikora gutyo.” Maurice ati “Ndaba ndi kugucunga niwibeshya uzabona ishyano.”
Alex ari kugenda mu nzira yambaye igikote kinini ndetse cyahindanye cyane aba ahuye na SHEJA wari uri kuvugira kuri telefone, bahuye SHEJA akubita intugu Alex kubwo kuba Atari yamubonye, SHEJA mu guhindukira aba abonye Alex ahita amubwira ati “Sorry bro, ntabwo nari nkubonye nari ndangaye.” Alex akimara kubyumva ahita abwira SHEJA ati “wamfashije ukampa amafaranga niyo yaba ari makeya wa mukobwa we nkaba ndi kwifashisha, ko ari wowe mukobwa nzakunda wenyine?” Kumbe umusore Alex ubanza ibyamubayeho byaramukurikiranye, aho yumva ko kuba yarakenye ari uko yakunze abakobwa benshi, agahita yibwira ko gukunda umwe aribyo byamuhesha amafaranga, muri make ameze nk’uwataye umutwe, SHEJA mugutungurwa kwinshi n’ibyo Alex avuze ahita amubaz ari guseka ati “ni njyewe uzakunda njyenyine? Cyangwa warasaze? Naho niba ushonje amafaranga yo nayaguha ariko ntabwo byaba bivuze ko wabigurana kunkunda.” Nuko SHEJA akora mu gikapu cye akuramo amafaranga ayahereza Alex maze aramubwira ati “akira jya kurya ndabona ushonje, naho kunkunda ho ntabwo uri kurwego rwanjye, umusore umwe rukumbi ndi gushaka yitwa Nkusi ni we nzakunda.” Ako kanya Alex mu kubyumva ahita avuga ati “Nkusi? Nkusi ni we mukunzi wawe se?” SHEJA mugutungurwa ati “uhh Nkusi uramuzi se?” Alex ati “Nkusi se ninde utamuzi? Namutwaye umukunzi we Nadine nawe arangije arongera aramuntwara, ubukene ni bubi gukena si ingeso wa mukobwa we, ariko humura nzakomeza kugukunda wenyine. Nkusi we abakobwa basigaye bamwikundira kandi ari umukene” SHEJA mu kubyumva yasigaye yibaza ibyo Alex avuze, ariko mu gihe ari kubitekerezaho atungurwa no kumva Alexa ahuye n’undi mukobwa wari inyuma ye aramubwira ati “Yewe mukobwa, wampaye amafaranga niyo yaba ari make ko ari wowe mukobwa nzakunda wenyine.”
Maurice agisohoka mu gipangu cyo kwa Nkusi agenda ahonda agatoki ku kandi avuga ati “Uwububa abonwa n’uhagaze sha, bivuze ko NKusi Atari kwikoresha muri aka kanya.” Afata inzira yihuta cyane aza iwabo wa Nkusi, akigera hanze y’igipangu atungurwa no kubona Nkusi na Nadine bari kwinjira mu modoka ibavana aho ngaho, ahita avuga ati “Ntibishoboka, Nkusi uru nirwo rwego Nadine agezeho agukoresha koko?” nuko ahita yitsimba kugira ngo batamubona… mu nzu aho DELIRA na DENIS basigaye bicaye, Denis we yari ari kwitekerereza ku magambo Adeline yamubwiye mu gitondo ubwo bahuriraga muri hotel ati “Delira yarifungishije kugira ngo atazabyara, naho impamvu yabikoze yo nzayikubwira igihe nikigera.” Niko DELIRA ku rundi ruhande yari ari kubwira DENIS atamwitayeho ati “Urabona ukuntu umuhungu wanjye afite umukunzi mwiza badi?” DENIS atagize icyo avuga ahita ahaguruka aho nta kintu avuze, akerekeza mu cyumba mu mutwe we harimo amagambo avuga at “niba ibyo muganga Adeline yambwiye ari ukuri, byanga byakunda mu cyumba ndabonamo ikimenyetso.”
DELIRA agiye gukurikirana DENIS mu cyumba ku gipangu bahita bakomanga, akagaruka agiye gufungura kumbe ni MAURICE uhageze, DELIRA amaze kumufungurira aramubwira ati “Mwiriwe? Nitwa Maurice, nari nje kureba Muteteri turigana hari iby’amasomo nashakaga kumubwiraho.” DELIRA yumva nta kibazo gihari amuha karibu, bageze muri salon DELIRA ahamagara Muteteri ariko Muteteri akanga kwitaba… DENIS akigera mu cyumba atangira gushakisha ahantu hose avuga ati “byanga byakunda ndabona ikimenyetso niba ibyo muganga Adeline yambwiye ari ukuri.” Uko akomeza gushakisha ari nako DELIRA ahamagara Muteteri, yafunguye umuryango Muteteri na we mu kwijijisha yigira nk’uwari uryamye, DELIRA abibonye asaba Maurice kuza kumuvugishiriza mu cyumba, DENIS nawe akubise amaso igikapu cya DELIRA kirambitse ku buriri bwabo umutima urakubita ahita agishyigura atangira gusaka ibirimo, bitunguranye aba aguye ku binini, asomye ibiriho ahita avuga ati “ntabwo bishoboka.”
Delira akimara kugenda agana mu cyumba cyabo, Maurice yinjira mu cyumba Muteteri arim, amubonye ahita ahaguruka kwijijisha biranga araturika ararira, Maurice amaze kwicara ku buriri Muteteri aramubwira ati “Uziko Nkusi avuye hano kwerekana Nadine Mauri?” Maurice ati “Humura Muteteri, nkuzaniye amakuru meza cyane.” Muteteri ati “amakuru meza kandi Nkusi ari kumpemukira? Ubwo se ayo makuru meza ni ayahe?” Maurice ati “Uko nari nabiketse niko bimeze, NKusi ntabwo arimo kwikoresha.” Ako kanya Maurice asobanurira Nkusi uko bimeze byose, Muteteri mu kubyumva ahita atangira kwibuka ukuntu akeka ko Nadine ari we wamuhaye ibinini bikuramo inda, ahita avuga ati “muri make Nadine ni umurozi w’umwicanyi Mauri?” Maurice ati “bityo rero Muteteri, wirenganya Nkusi ntabwo azi uko byagenze, ibisigaye ugiye kubimparira kugeza ubwo nzakuzanira Nkusiwawe ari full package kandi wumve ko Nkusi agukunda cyane.” Muteteri yabashije kumwenyuramo gakeya, yumva ibyishimo ni byinshi ariko asigarana ifuhe ryinshi ry’ibyo Nkusi akorana na Nadine…. Ni nako byari bimeze kuko Nadine agejeje Nkusi iwe mu rugo, babanje kwikoza mu cyumba barinezeza ariko Nadine mu bucakura bwinshi cyane, akikingira ashaka ko Nkusi atamutera inda.
Mu gitondo kimwe bari kumeza DENIS yitegereza Delira maze mu mutwe we atangira kwibuka ubwo yasangaga ibinini mu gikapu cye, arivugisha mu mutima ati “umugore wanjye tubanye imyaka irenga 23 akoresha ibinini byo kuboneza urubyaro? Kubera iki se? muri make arabyara ahubwo ni uko njyewe nabaye ikigoryi? Kubera iyihe mpamvu nyine yatuma DELIRA adashaka kubyarana nanjye? Ukuntu DELIRA yakoresheje uburyarya ambwira ko ashaka ko nshaka akana ku ruhande, bivuze ko atashakaga ko nabyara? Adeline byanga byakunda arampa ubusobanuro.” Ako kanya bakiganira Muteteri ava mu cyumba aza kumeza ari nako amaze kwitegura agiye ku ishuri, ariko agipfunura igisorori kirimo ibiryo bya mugitondo kwifata biranga ahita aruka ku meza bari kuriraho, DELIRA mugutungurwa kwinshi ati “Mutete, muri make uratwite?” Muteteri abura uko yikiriza kubera uburyo yari ahugiye mu guhungisha umutwe we ngo aruke ku ruhande, Delira akomeza amubaza amutitiriza niba atwite, DENIS amusaba kubanza kumwitaho mbere yo kumutitiriza amubaza ko atwite.
Ni nako byagenze DELIRA abanza kumufasha amuha n’amazi yo kunywa, barangije bahita bimukira ku meza yo muri salon bava muruganiriro, DELIRA ameze nk’uwiyoroheje ariko birimo uburyarya mu mutima aribwira ati “Imana imfashe abe Atari umwana wanjye Nkusi waba warateye iyi nshinzi y’umukobwa inda.” Nuko aramwenyura maze aravuga ati “muteteri, urabizi ndagukunda kandi ngufata nk’umwana wanjye, rero nyizera umbwire uwaguteye inda kugira ngo mbone uburyo bwo kugufasha.” Muteteri azunguza umutwe akibuka gasopo DELIRA yamuhaye ko nta mubano agomba kugirana n’umuhungu we, amaze kubyibuka ahita avuga ati “Ni umusore twigana.” DELIRA ati “Cyangwa ni wa musore waje kukureba ejo hashize akambwira ko mwigana?” Muteteri azunguza umutwe yemera, gusa agahita ababwira ko yahise amwihakana kuburyo ejo yari aje kumuha gasopo ko urukundo rwabo rurangiye. DENIS yumvise agize impuhwe nyinshi cyane, DELIRA we mu mutwe ikintu cya mbere ahita atekereza ni ugufasha Muteteri gukuramo iyo nda.
Muganga Adeline aho kwa muganga yakoze ijoro, arangije akazi ahita yandikira message Denis amubwira ati “Cheri! Ndagukumbuye kandi ndangije akazi, umugabo wanjye ntawe uri ino.” Denis aho ari na DELIRA ndetse na Muteteri ahita yakira Message, mu kuyisoma ahita abika telefone mu mufuka, ahaguruka avuga ati “Nicyo gihe ngo ngende.” DELIRA mu kumubaza ikimwirukankije kandi hakiri kare, DENIS umufitiye inzika n’umujinya ariko akanga kubigaragaza, kuko DENIS ni umugabo w’indangagaciro bigaragara ko ateye neza mu myitwarire, arabirenga ahita asaba Muteteri ko yahaguruka akamuha lifuti akamugeza ku ishuri kuko arahanyura, DELIRA wari umaze gutekereza uko agiye kuganira na Muteteri gukuramo iyo nda ahita atanguranwa ati “Oya, ndamwitwarira ku ishuri.” Muteteri mugutungurwa n’ukuntu DELIRA ahise amwitaho cyane nyuma yo kumenya ko atwite nk’umunyamakenga arikanga, ahita avuga ko ajyana na DENIS ndetse ahita ahaguruka bagenda berekeza ku modoka, bamaze gusohoka igipangu, DENIS yanga guca ku ruhande ahita avuga ati “Iyo nda ni Nkusi wayiguteye?” Muteteri mu kwikanga mu buryo atazi asanga yamaze kwikiriza azunguza umutwe, DENIS abona ukuri kose kuzuye mu maso ya Muteteri ahita aparika imodoka ati “What? Arangije ahita akwihakana? Mbese muri make Nkusi ni we wavugaga? Ohhh!”
DENIS yamaze kuvuga gutyo yumva biramurenze cyane, Muteteri nawe asigara nta kintu afite cyo kuvuga, gusa DENIS agiye guhagurutsa imodoka Muteteri ahita amubwira ati “Papa Nkusi, Nkusi umubabarire kuko na we atazi ibyo akora, mu minsi iri imbere azamenya ko inzira arimo Atari zo ubundi agaruke.” DENIS yarebye Muteteri bimukora ku mutima, amukora ku rutugu maze aramubwira ati “Mwana muto, ushobore kuba ufite umutima ukomeye cyane. Narumvise ngo Nkusi ni we wagusabiye ko muza kuba hariya murugo, rero nubwo wenda kumena amabanga y’umuntu mwashakanye Atari ikint cyagakwiriye, ariko hari ubwo biba ngombwa, ubwo utwite DELIRA arashaka kukugirira nabi, noneho aramutse amenye ko inda utwite ari iya Nkusi ntazi ibyo yamuhaye, ho yanagukorera ubugome, muri iyi minsi urimo, wirinde cyane isi irasamye kandi ntabwo ikwishimiye, kand wumve ko ndi kumwe na we, icyo ukeneye cyose ujye umbwira. Uh?” Muteteri yaramwenyuye ata amarira.
Muri icyo gitondo Nadine na Nkusi bavuye kwa Nkusi baza muri kaminuza, imodoka imaze gusubirayo Nadine asezera kuri Nkusi amubwira ko agiye kubanza kunyura muri hostel ahindure imyenda afate n’ibikoresho by’ishuri, Nkusi nawe aza agana mu ishuri ryabo, Muteteri waturukaga muri Hostel z’abakobwa kuko yari yazindutse cyane ubwo DENIS yamuhaga lifuti aza guhura na Nadine, bagikubitana amaso Nadine ahita yikanga Muteteri aba arabibonye aramwegera maze aramubwira ati “Nadine, humura narakubabariye.” Nadine mu masoni avanze n’ikimwaro yihagararaho ati “Warambabariye se nagukoreye iki?” Muteteri aramwenyura maze aramusubiza ati “Nadine, uzi impamvu imana yaturemanye umubiri ufite imitsi n’amaraso ibi bitanga imbaraga? Ni ukigra ngo izo mbaraga tuzikoreshe mu kubona ibyo dushaka, ari nayo mpamvu uzacunge neza umuntu wese ubonye ibintu bifite agaciro ariko akabibona atabiruhiye, birangira bimupfiriye ubusa.”
Nadine mu kumva Muteteri amutonetse ahita amubaza ati “Ariko se wagakobwa we ko uri kuntyurira njye nagukoreye iki? Ubundi se wowe ubona uri umukobwa ukwiriye gukundwa na Nkusi? Yego wenda da, reka tuvuge ko agasura keza ko ugafite, ariko se nta mubiri ufite, nta ga taille wagira ngo uri umu miss, igituza cyawe wagira ngo ni icy’abagabo, ndeba ariko urebe uburyo ngenda nzunguza inyuma, mu gituza amabere aruzuye ndetse n’ikimero ni cyose, ubwo se wumvaga Nkusi akimara kubona akazi mu ruganda rwiza nka ruriya nari kurenza amaso nkibagirwa ko nahoze mukunda? Egera hino nkumenere n’ibanga sasa! Ubu byararangiye Muteteri we, Noneho nakoze ibishoboka byose kuburyo Nkusi ari uwanjye ibihe byose, nk’itungo kuburyo nzajya mukoresha icyo nshaka cyose nk’uko mbishaka, mvuga ngo ngwino hano ahita aza.” Muteteri yamaze kubyumva ahita yibuka ibyo Maurice yamubwiye yavumbuye, kubera icyizere afitiye Maurice ahita yegera Nadine aramubaza ati “Ese ubundi Nadine, wabwiwe n’iki ko ntwite?” Nadine yumvise icyo kibazo mu mutwe ahita yibwira ati “Kandi nkomeje kuvugana byinshi n’uyu mukobwa byarangira amenye ko ari njyewe wamukuriyemo inda, reka nigendere.” Ako kandi Nadine ava aho yikandagira agenda ahana muri hostel Muteteri nawe akerekeza mu ishuri ryabo.
Nkusi ataragera mu ishuri ryabo DELIRA ahita amuhamagara kuri telefone amubaza amakuru ye nay’umukazana, Nkusi amusubiza ko umukunzi we Nadine ameze neza n’ubu bahoze bari kumwe ni uko agiye aho barara, nuko Delira ahita avuga ati “Nkusi, ndifuza ko wampa igitekerezo ku kintu twakorera Muteteri.” Nkusi ati “Muteteri yakoze iki se Mama?” Delira ati “njye numvaga uramutse ubyemeye byaba byiza tumwirukanye akava muri uru rugo akagenda, n’ubundi mbere hose yari afite uko abayeho.” Nkusi ahita avuga ati “ariko mama, Muteteri mwihorere ntacyo abaye aho ngaho, nubundi ni aho kurara gusa n’ibyo kurya akeneye nta bindi agukuraho bikomeye, rero namuzanye aho mbizi neza ko atavunanye, wowe mureka abe yibereye aho.” DELIRA aho ari umushiha waramuriye arivugisha ati “ni uko wanzaniye umukazana sha, naho ubundi mba ngize ngo hari ibyiyumviro umufitiye, gusa kuko uri umwana wanjye reka nubahe icyifuzo cyawe, ariko ntabwo birangira gutyo gusa, kuko ngiye gutangira kumuzonga kuburyo we arabona ko adakwiriye kubana najye akigendera ntawe abwiye.” Nuko abwira Nkusi ati “okay mwana wanjye nta kibazo noneho komeza ugubwe neza.”…. muganga Adeline amaze guhura na DENIS amusaba ko bajya muri hotel Denis aramuhakanira amubwira ko amusubiza ibibazo agiye kumubaza nonaha, adaciye ku ruhande ahita avuga ati “Natunguwe no gusanga ibinini byo kuboneza urubyaro mu gikapu cy’umugore wanjye, aba aribw mbona ko byanga byakunda ibyo wambwiraga ari ukuri, ese Adeline mu by’ukiri wambabariye ukambwira impamvu ishobora gutuma umugore wanjye aboneza urubyaro adashaka kubyarana nanjye? Ndakwinginze.” Adeline aramwenyura ati “Erega wikwihuta DENIS, ko uhari nanjye nkaba mpari urirukanswa n’iki koko? Gusa menya ko impamvu ihari kandi ikomeye cyane, kandi igihe nikigera nzayikubwira.” Amaze kumubwira gutyo aramwenyura maze aribwira mu mutwe ati “Ariko abagabo muzi ubwenge koko, uragira ngo nkubwire impamvu ntaranamenya niba waranteye inda bitumen ujya kubyara undi mwana ku ruhande, birangire umwana wanjye tuzabyarana atabaye umuzungura wawe sha? Tegereza gato.” Ako kanya DENIS yagize umujinya ahita asiga Adeline aho ngaho atanabashije no kumusezeraho.
Muteteri amaze gutandukana na Nadine agenda ajya mu ishuri, Maurice aturuka ruguru ku rundi shuri aramuhamagara Muteteri agenda amusanga, amugezeho aramusuhuza undi amubaza amakuru, Muteteri amubwira ko ari kumva ameze neza ndetse atuje kurusha ejo kuko yamenye ukuri, arenzaho avuga ati “Cyakora Maurice, sinzi impamvu ariko ndi kumva nkwizeye cyane ko hari ikintu uzamfasha muri uru rugamba.” Maurice aramwenyura maze akavuga ati “Muteteri, ubundi bavuga ko umuntu uhemukira impfubyi ntaho atandukaniye n’uwakwica ababyeyi b’umuntu, ariko nanone imfubyi ifashije indi iba imeze nk’iybereye umubyeyi, urabyibuka ukuntu njyewe, wowe na Nkusi iyo yariyo ndahiro yacu kuva mu mashuri yisumbuye ko imvugo ivuga ko imfubyi yirera ahubwo irera indi? Rero kuva kera uri mushiki wanjye ndi musaza wawe, Nkusi ni umuvandimwe kugufasha ni ukwifasha, humura.” Muteteri amaze kubyumva ariruhutsa maze akavuga ati “Ahubwo hari ikindi kintu kintangaje.” Maurice mukumubaza ibyo ari byo ahita amubwira ibyo DENIS amaze kumubwira, arenzaho ati “Kandi kuva ejo nabonye umubano wa DENIS na DELIRA wagira ngo urimo agatotsi, kuko Denis nari nsanzwe nzi ntabwo yari uwo kuvuga ukundi umugore we.” Maurice aramusubiza ati “biriya ni bisanzwe wangu, abantu babana bakorerana amakosa bikagera aho umwe arambirwa undi akumva ashaka guturika.” Nuko bakomeza kuganira bisanzwe kugeza ubwo binjiye mu mashuri bagatangira kwiga.
Iminsi uko yakomezaga kwicuma niko Nadine yari aryohewe cyane no kuba ari mu rukundo na Nkusi, Nkusi we ntabwo yari azi ikimukoresha, kuko yumvaga akunda Nadine cyane ndetse atanibuka ko batandukanye nyuma yo kumufata agiye kumuca inyuma amushyiriye udukingirizo, Denis yari yaracecetse yanga kubwira umugore we DELIRA ibyo amuziho ariko ategereje ko Adeline azamubwira ukuri ku mpamvu DELIRA yifungishije, Maurice akomeza gutitira umukobwa w’umukozi wa Nkusi nawe amwizeza ko atazigera abwira Nadine ibyo yavuganye na Maurice azi ko ari umupolisi, DELIRA we muri iyo minsi yari ari gushaka uko yakwirukana Muteteri mu rugo ariko akabangamirwa n’uko ari Nkusi umushyigikiye ndetse Nkusi nawe yaramusabye kuhaguma, ibyo byose bikicwa n’uko DELIRA akunda Nkusi cyane. Mbere y’uko NKusi ahabwa utwo kurya na Nadine yari yatangiye kumenya ibijyanye n’isano rye ariko yari yabaye nk’uwabyibagiwe nyuma y’uko Adeline yari yamwoherereje ubutumwa, umukobwa Gentile we yari ari gukora cyane agamije kuzakura manager ku mwanya we akagira imbaraga zo kwiyegurira Nkusi, Alex yari asigaye ameze nk’uwataye umutwe kubera kuva ku rwego rw’ubukire akajya mu bukene byihuse kuko ameze nk’uwatuburiwe, abanyeshuri bigana na Muteteri na Nkusi bamwe bemezaga ko Nkusi ashobora kuba yararozwe abandi bakavuga ko ari urukundo rwagarutse aho rwahoze, Maurice yari ategereje ko iminsi yo kongera guha NKusi imiti ya Nadine igera akareba ko NKusi yafunguka amaso. Hashize iminsi 9 Nkusi na Nadine bari mu rukundo, Maurice na Nkusi barahura amusaba ko baganira, Nkusi mu kubyemera ijambo rya mbere yahereyeho ni “Maurice, ntabwo nari nzi ko wangirira ishyari kandi uzi uko urukundo rwanjye na Nadine twarwubatse.”
Maurice mu mutuzo kuko azi aho bigana ati “Nonese NKusi, wizeye neza ko Nadine agukunda?” Nkusi ati “ubundi icyo nicyo kibazo cyawe Maurice, uracyashaka ko Nadine nkomeza kumugerageza kandi uzi uko twakundanye kuva kera.” Maurice ati “Hanyuma se kubera iki yari yarakwanze akakugarukira kubera ko umaze kubona akazi ndetse na Alex amaze gukena? Ese uzihanganira bingana iki gukundana n’umukobwa waryamanye n’abandi bagabo Nkusi? Ugatunga umugore uzwi na buri mugabo wese.” Nkusi aramusubiza ati “Man ibyo uri kuvuga ntabyo nzi, icyangombwa ni uko nkunda Nadine cyane ibindi ntabyo nzi, ikirenze ibyo reka no kuntesha umwanya wanjye.”
Muteteri ari mu cyumba cye ari kwibuka ibihe byiza yagiranye na Nkusi ubwo bari bameze neza, DELIRA ajya mu gikari asangamo umukozi we aramubwira ati “Kuva uyu munsi ndakwirukanye, ningukenera nzongera kugutumaho, hano hari umukobwa ugiye kujya akora imirimo yose usanzwe ukora.” Umukozi gutakamba kwe byabaye imfabusa, amaze kugenda Delira ajya kureba Muteteri aramubwira ati “Bite se mukazana wacu? Nonese ko umukozi wacu amaze kugenda akazi ka hano karajya gakorwa gute?” Mutetero mugutungurwa kubera ko asanzwe afitanye umubano n’umukozi ahita abaza DELIRA ati “bigenze bite se ngo agende?” DELIRA aramusubiza ati “Ambwiye ko arambiwe akazi ko mu rugo, bityo akaba yitahiye iwabo, rero kubera ko kubona und mukozi bigoye, ndumva waba usigaye ugakora kugeza igihe nzabonera undi.” Muteteri ahita ybwira mu mutwe ati “nubundi se kugakora ko ari ukwikorera” Nuko asubiza delira ati “rwose nta kibazo mama, ndajya ngakora njye ku ishuri bimwe mbirangije ntahe nkomerezaho.” DELIRA ahita amubwira ati “ubuse uzabihuza n’ishuri bikunde? Ndashaka ko uba umukozi wa hano mu rugo ishuri ukarireka, kandi urabizi neza ko nuramuka ubyanze icyo nakora gishobora kukwangiza burundu.” Muteteri mu kubyumva ahita akubita agatima ku magambo Nkusi yigeze kumubwira ati “Icyaba cyose muri ruriya rugo, uzacyihanganire uhagume nzaba mpari ku bwawe.”………..LOADING EP 14
Comments