logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Dutangiranya na Nadine na Nkusi akimara kumwinjiza mu ruganiriro bahoberanye cyane birenze, Nadine akivugisha ati “Tayali umuti wakoze.” Bakimara kwicara muri salon Nadine ahita abwira Nkusi ati “Ndakubona uri gufata ibya mugitondo.” Nkusi ati “Ahubwo wari watinze, numvaga ntari kurya neza ngo binger ku nzoka ndi njyenyine, nizere ko utigeze urya ngo umbwire ko uhaze kandi nshaka ko dusangira.” Muri make Nkusi yari amez nk’uwibagiwe ko Nadine bakundanye maze bagatandukana asanze Alex, ako kanya Nadine ahita yegera Nkusi batangira kurya, ndetse akajya anamutamika kuburyo ubona aria bantu bishimye cyane, mu mutima Nadine aravuga ati “Aho wampereye kera unca amazi, ubu ndagufite ahubwo sinjye urota tugeze ku ishuri abanyeshuri bose bamaze iminsi bampa urwamenyo nkabihenuraho nanjye.” Bakomeje kurya bananywa icyayi ari nako baseka ubona basabanye cyane, barangije Nkusi yerekeza mu cyumba, Nadine aramukurikira aramubwira ati “Cheri! Ndi kumva nshaka kugenda maze kugusasira.” Nkusi ati “Woooww, mbega wowe mwiza, maze ndabyishimiye cyane.” Ako kanya binjira mu cyumba cya Nkusi, Nadine agahita yidunda ku buriri bwa Nkusi, Nkusi mu kwikanga kubera ukuntu yidunzeho ahindukira areba ibibaye, yakirwa n’agakanzu Nadine yambaye kazamutse kuburyo ibibero bye aribyo yakubiseho amaso, noneho arebye uburyo bibengerana akomeza kuzamura amaso kugeza ageze ku kenda k’imbere gasa umweru yambariyeho, Nadine nawe arabibona ko Nkusi ari gutwarwa kugeza ubwo amukanurira nawe akajya abumbura amaguru cyane, Nkusi kwifata biranga ahuta yegera Nadine atangira kumukoraho, iminota ikomeza igenda kugeza ubwo Nkusi yakuyemo imyenda na Nadine ariko bagiye guhuza imibiri Nadine ahita akuramo agakingirizo akambika Nkusi, uko niko bakoze urukundo…
Ntabwo byatinze mu byishimo byinshi Nadine na Nkusi bajyana mu bwogero bavuyeyo bagaruka kwambara, Nadine adasiba kumuha utubizu twinshi cyane birenze urugero, nuko bamaze kwitegura basohoaka mu cyumba, Nkusi afungura umuryango wo muri salon ngo agende Nadine aramubwira ati “Cheri! Ndumva nshaka kubanza kugera mu gikoni cyawe nkahareba.” Nkusi azunguza umutwe amubwira ko aramusanga hanze ari kumwe n’umushoferi mu modoka, nuko Nadine akatira inyuma ahasanga umukobwa ukora akazi ko mu rugo, amugezeho mu ijwi rito aramubwira ati “umuti wakoze nshuti yanjye.” Nuko akora mu gakapu ke akuramo amafaranga maze abwira uwo mukozi ati “Umva rero uko bimeze, nta muntu n’umwe ugomba kuzabwira ibyabaye, ikindi kandi nzajya nkumenyera byose uko ubikeneye, uranyumva? Mbese uzabe umwana mwiza nyine.” Umukobwa azunguza umutwe.
Muri icyo gitondo Muteteri ageze muri kaminuza ahura na Maurice baganira berekeza ku ishuri bigamo, Maurice ati “birantunguye cyane ukuntu uyu munsi uje kwiga kandi nari mbizi ko urafata ikiruhuko.” Muteteri mu kumwenyura aramusubiza ati “biriya ntabwo byankanga, kandi iri joro ryose ryashize numva meze neza cyane bidasubirwaho. Ahubwo se amakuru?” Maurice ati “Nimeza nta kibazo, gusa ndabizi Nkusi nasanga waje ku ishuri ntabwo arakorohera kandi ashaka ko ubanza gukira neza ukabona kugaruka.” Muteteri aramwenyura maze aravuga ati “Maze uramuvuze numva ndamukumbuye, sinjye urarota ageze hano ku ishuri nkamuhobera, erega umenye ko kuva namenya ko ntwite ari bwo tugiye guhura neza bitarimo ibikabyo na kidobya, naho ibyo kundakarira ndabizi ntabwo biraba, kubera ko nshaka gukora cyane iki gihembwe nkagisoza neza kugira ngo mpagarike kwiga mfite amanita meza, ntabwo wibuka ko ngiye gusibira umwaka?” Uko bakomeza kuganira niko bageze aho batandukanira Maurice ajya mu ishuri rye na Muteteri ahita ajya mu ishuri rye, bitarambiranye Nadine na Nkusi baba binjiye muri kaminuza, imodoka imaze gusubirayo baza bagana ku ishuri ryabo bafatanye agatoki ku kandi ubona Nkusi yaryohewe cyane, bidatinze bageze ku muryango w’ishuri Nadine ahita yisumbukuruza afata Nkusi ku rutugu maze aramusoma ku itama ashaka ko abanyeshuri bose babibona, koko bari babibonye bose bahita bagwa mu kantu. Muteteri ni we washidukiye bwa mbere ibyo abonye ahita avuga ati “ntabwo bishoboka.” Abandi banyeshuri bose bahita bavuza induru bibaza kuri uwo mubano wa Nadine na Nkusi.
Muganga Adeline na Denis bahurira muri hotel iri mu mujyi nyuma yo gusangira ibya mugitondo no kuganira bisanzwe bagana mu byumba bibiri bafashe, gusa hashize akanya Adeline ava mu cyumba yafashe aza akomanga ku cyumba DENIS arimo undi na we aramufungurira, amaze gufungura arinjira DENIS ahita ashyiraho urugi, ako kanya Adeline ashyira igikapu ku buriri Denis aramubwira ati “nizere ko ntawe ukubonye.” Adeline arikiriza DENIS ahita amubwira ati “ngaho rero urabizi ko umugore wanjye amenye ko nasohokanye n’undi mugore byambana ibibazo kandi ntabwo mba nshaka kurwana bene izi ntambara, mbwira ibyo ushaka kumbwira washakaga ko tuvugira hano, nubwo ndi kugerageza gushaka impamvu washaka kumbwira ibanga ukanzana muri hotel bikanyobera.” Ako kanya Adeline yahagurutse ku buriri afata DENIS akaboko aramukurura amuzana kwicara ku buriri ahita amurenza akaboko maze aramubwira ati “Denis, buriya uzi ikintu kimwe mu bintu bituma ngukunda cyane? Ni uko uri umugabo w’umwizerwa kandi uharanira icyo ashaka.” Denis mu gutungurwa ahita avuga ati “Yego nibyo uko niko nteye, ariko se bigahurira hehe n’ibyo ushaka kumbwira?” Adeline aramwenyura maze akavug ati “Reka nkubwire Denis, impamvu nkubwiye gutyo, ni ukuntu washakanye n’umugore wawe DELIRA akakubikaho urusyo nawe ukamwizera, mukabaho iyi myaka yose y’ubuzima bwanyu uri nyakamwe ukazabaho nta n’umuntu wo kukuzungura ufite kubera igipindi cya DELIRA.”
Denis mu kugwa mu kantu ahita amubaza ati “ariko se muganga, ni ibiki ushaka kuvuga ko numva uri guca ku ruhande? Bwira nguteze amatwi niyo mpamvu naje hano.” Adeline aramusubiza ati “Ariko nawe ugira amashyushyu, ese uri kwirukanswa n’iki ko dufite akanya? Mbere y’ibyo nshaka kukubwira ariko ntabwo wabanza ukareba ko turi mu cyumba cya twenyine, warangiza ukanyitegereza ukabona ukuntu nubwo ndi umugore ariko ngiteye nk’agakobwa kakiri gato? Reba aya mabere yanjye uburyo ashinze neza, nzamuye n’ipantalo nambaye ukareba ikibero cyanjye se nibwo wakumva neza ibyo nshaka kuvuga?” Denis ahita yegera ku ruhande maze abwira Adeline ati “Adeline, ushatse kuvuga ko njye na we twaryamana? Ufite umugabo nanjye nkagira umugore?” Adeline aramwenyura maze aravuga ati “Kuba mfite umugabo byo ntubitindeho kuko abantu bose bafite ingo ntabwo ari ko baba bubatse, kuko kubaka urugo bihera ku byishimo by’abashakanye, kandi na we ndabizi ukuri ugiye kuvumbura aka kanya urasanga urugo rwawe rwubakiye ku mucanga kuburyo ubwiza bwanjye ndi kugerageza kukwereka urabona agaciro kabwo.” DENIS yahise amureba maze aramusubiza ati “okay, okay! Ngaho ndakumvise rero, banza umbwire uko kuri ushaka kumbwira nkumve neza ubundi ndamenya iyo biri kwerekeza.” Ako kanya muganga Adeline ahita amwenyura akavuga mu mutima ati “Erega ibyo wigira byose ndakubwira kandi uranyumva, reka nze nkwereke ngo umuryango wanyu ndawutatanya gake gake ubundi nkwiyegurire nkubyarire umuzungura w’iyi mitungo mushaka guha iki cyana ngo ni Nkusi cy’iyi ndaya yawe ngo ni Delira.”
Muteteri kwihagararaho biranga neza neza agahita ahaguruka mu ntebe yicayemo akaza agahagarara imbere na Nkusi na Nadine, Nadine mu kubibona abona ari wo mwanya wo kwirya kuri Muteteri kuko azi ko akunda Nkusi cyane, ahita afata Nkusi mu mbavu amusoma ku munwa, Muteteri ari ko amarira agwa cyane ku matama ahita azamura urushyi rwiza agiye kurukubita Nadine ku matama, atungurwa no kubona Nkusi ari we umufashe ahita amubandagaza ku ruhande, nubwo abanyeshuri bose bari mu ishuri batari bazi ko Nkusi akundana na Muteteri ariko Muteteri we yatunguwe cyane no guhinduka kwa Nkusi, Nkusi ahita avuga ati “nta soni? Ukazamura ikiganza ushaka kunkubitira umukunzi kandi ndi imbere ye?” umunyeshuri wicaye inyuma yahise avuza akaruru maze aravuga ati “yampaye inka data, Nkusi bamaze kumutamika inzaratsi ndakurahiye? Nadine watetse udusombe se ushyiramo igicucu noneho ugaburire Nkusi? Kuko ntabwo turi kubasha kumva neza uburyo ejobundi Nkusi wamukatiraga umusubiza na Samsung ye none aka kanya ukaba uri kumwe na we!” Nkusi ahita avuga ati “Ariko ibyo murimo kuvuga ni ibiki? Njye na Nadine turakundana kandi nta wundi mukobwa ushobora kunshimisha kuri iyi si uretse Nadine, ubwo se muri mwese hari uyobewe ko njye na Nadine twakundanye imyaka irenga ine? Niba hashobora kuza agatotsi mu bantu bakundana se bakongera bakiyunga icyo ni ikibazo? Mwagiye mushishikazwa n’ibibareba.”
Kumbe Nkusi imiti yahawe na Nadine yari yakoze neza, kuburyo urukundo yakundaga Nadine rwahise rugaruka rukamuhuma amaso atibuka ko na Muteteri bakundanye akaba anamutwitiye. Ako kanya Muteteri yahise ahaguruka agaruka imbere ya Nkusi maze aramubwira ati”nkusi, ibi ni ibiki urimo gukora? Nkusi ndeba ndi Muteteri?” Nkusi aramureba maze aramusubiza ati “None niba uri Muteteri uragira ngo mbikoreho iki? Nawe wifatanyije n’aba bose bari mu ishuri ushaka kumbwira ko Nadine Atari umukunzi unkwiriye se? subiza amerwe mu isaho.” Ako kanya hari umukobwa wicaye inyuma aho mu ishuri ahita avuga ati “uzi ko bya bintu ari ibya nyabyo? Nonese Nkusi amakuru twigeze kumva ko usigaye ukundana na Muteteri ni ikinyoma? Mbese mwaratubeshyaga?” Muteteri yishwe n’agahinda Nkusi afata Nadine akaboko amusaba ko bajya kwiyicarire, Muteteri mu kubibona ahita asohoka yataye umutwe abona isi yamwikaragiyeho ikamufungiraho amaferi.
Delira mbere y’uko ajya ku kazi yahamagaye Nkusi telefone ye yumva ntabwo ari kuyitaba bigaragara ko amushaka ngo bavugane, nuko afata imodoka agenderako anyura aho NKusi atuye, ageze mu rugo avuza amahoni umukobwa w’umukozi aza gufungura, DELIRA yinjiza imodoka mu gipangu ubundi yinjira muri salon atangira gutembera inzu, mu mutwe akivugisha ati “Rwose umuhungu wanjye asigaye ameze neza, mu minsi iri imbere azaba amaze gushyira ubwenge ku gihe ibyo guhisha ko afite imitungo abishyire ku ruhande, maze nanjye mushakire umukobwa mwiza cyane azarongora utameze nka kariya gakobwa ka Muteteri katagira n’umuryango, ahubwo nagire arangize amashuri vuba rwose.” Uko DELRA ytegereza ibiri mu nzu byose ni nako yinjiye mu cyumba cya Nkusi, akomeza kwitegeza abona uburiri bushashe akazunguza umutwe, sinzi uko yarebye ku kabati abona avelope ifunze agira amatsiko yo kureba ibirimo, afunguye akubitwa nk’inkuba itagira amazi aguye ku rupapuro rutangwa n’ikigo gipima ibimenyetso gihanga rugaragaza ko Nkusi Blaise ari umwana wa Nkusi Denis mu maraso, Delira ahita acika integer yicara ku buriri atangira kwivugisha ati “Ntabwo bishoboka! Ibi se kubera iki? Ba uretse gato, Adeline yaba ari we… No No! Denis ari se wa Nkusi?” Ako kanya DELIRA yahise afate telefone umuntu wa mbere yashatse nimero ze ni muganga Adeline kugira ngo amuganyire ibintu abonye mu cyumba cya Nkusi, icyo Atari azi ni uko Adeline ari we wapanze ibyo byose.
Ku rundi ruhande muganga Adeline aho ari na DENIS yumvise telefone ye isonye mu gikapu arebye abona ni DELIRA uri kumuhamagara, ahita ayitsimba ngo DENIS atabibona, imaze gucika ahita ayikandakanda ashyira muri silencieux kugira ngo niyongera guhamagara itongera gusakuza, nuko Adeline akomeza abwira DENIS ati “DENIS, ngiye kukubitsa ibanga ariko birasaba ko nyuma yo kurimenya witonda ntuhubuke kugira ngo udateza ibibazo, kandi nuramuka uhubutse nzakwigarika ntabwo nzaba ndi kumwe na we, ese wizera umugore wawe DELIRA bingana iki?” DENIS azunguza umutwe maze abwira Adeline ati “Ariko se muganga Adeline, mu by’ukiri ni iki ushaka kugeraho nyirizina? Umugore wanjye mwizera birenze urugero, niba utabyizera wabimenyera ku kuntu twashakanye njyewe mbyara ariko we atabyara nkanga kumuca inyuma na gato, nkabandi kubona ari wowe ushaka kungwisha mu mutego undatira ibyo bibero byawe byiza nkumva kwihangana birananiye.” Adeline ahita amwenyura maze aravuga ati “ushatse kuvuga ko watangiye kunyifuza se? humura ndahari kandi igihe njye na we turagifite. Ariko icyo ugomba kumenya umugore wawe DELIRA ntabwo ari uko atabyara, ahubwo yarifungishije kugira ngo atazabyara ku bushake, kandi afite impamvu nyirizina nkuru nkuru yatumye yifungisha ngo atabyara.” DENIS mu kugwa mu kantu ahita avuga ati “Ngo? Adeline warasaze? Umugore wanjye ngo yarifungishije? Ntabwo bishoboka? Ubuse ni iyihe mpamvu DELIRA yakwifungisha kandi abizi neza ko twari dukeneye kubyarana abana? Abizi neza ko nta kintu nakunda nko kubyarana na we? Ikirenze ibyo ubuzima bwose maranye na DELIRA ambwira ko ikintu kimubabaza ari uko atagize amahirwe yo kubyarana nanjye kandi ndi umugabo akunda cyane, kuburyo yigeze no kumpatiriza ko najya gushaka umukobwa cyangwa umugore tubyarana kugira ngo byibura nzagire akana, ariko nkamuhakanira mubwira ko namukunze wenyine kandi urukundo mukunda rukaba rutatuma muca inyuma, Nkusi akaba aduhagije nubwo na we Atari uwacu?”
Muganga Adeline ahita amusubiza ati “Uhh DENIS rwose, ngo yigeze akubwira ko washaka ahandi ubyara umwana urabyanga? Menya ko ibyo ndi kukubwira ari ukuri kuzuye neza, ariko impamvu DELIRA yabikoze yo rwose ndumva aka kanya Atari akanya ko kuyikubwira.” Nuko mu mutima ahita yivugisha ati “Wabaye injiji DENIS we, umugore wawe nta yindi mpamvu yifungishije kwari ukugira ngo arere umwana we Nkusi ku neza nta wundi mwana umubangamira maze ibyawe n’ibya se byose abyiyegurire, muri make umugore wawe ni umukuzi w’amenyo wabigize umwuga kandi wateguye umushinga munini, none dore yari hafi kubigeraho iyo ntatangira iyi mission. Niyo mpamvu ugomba kundongora mu ibanga nanjye nkayiryaho.” DENIS ahita avuga ati “Ibyo ntabwo byumvikana, ngo DELIRA yarifungishije? Agamije iki se? ndakwinginze mbwira Adeline, ndakora icyo ushaka cyose ariko menye ukuri.” Ako kanya muganga Adeline azunguza umutwe, akamwenyura maze agatangira gukora DENIS mu gituza no mu bwanwa amubwira ati “tuza DENIS, haracyari igihe, ariko se ko uri kwifata nk’aho utari kumbona, ubundi ibi biganiro ntibyagakwiye kuza nyuma yo kuba…”
Muteteri agisohoka mu ishuri mu marira menshi cyane yagiye agana mu ishuri rya Maurice, amugeze iruhande aho yicaye amuryama ku rutugu atangira kumuririra, Maurice mu kugwa mu kantu atangira amubaza ibibaye, Muteteri ati “Maurice we, ijuru rirangwiririye, nafashe inzira ntagomba gucamo none ibyo nahoze ntekereza byose ko bishobora kumbera imbogamizi biranze bingezeho.” Maurice ahita amufata akaboko aramuhagurutsa amwegamiza ku rutugu maze amusaba ko bajye hanze bakareka kwiteza abandi banyeshuri, ni nako byagenze bageze hanze Maurice yicaza Muteteri muri Jardin ubundi Muteteri aba ameze nk’ubonye icyuho cyo kurira, ati “Maurice, Nkusi yasubiranye na Nadine bahoze bakundana, kandi ibi nari narabitekereje.” Maurice mu kubyumva ahita amwenyura aramusubiza ati “Ariko Muteteri, wagiye utera urwenya mu bintu bishoboka? Urumva ibintu urimo kuvuga ari ibishoboka koko?” Muteteri amureba mu maso ari nako apfuneka ahanagura amarira maze aramubwira ati “Maurice, ijuru ryanguyeyo ubu ntabwo nzi icyo gukora, icyakora Nkusi arampemukiye mu buryo ntazigera nibagirwa.” Maurice muri wa mujinya we uza vuba cyane ahita ahaguruka akagana mu ishuri ryaba Nkusi, agezemo ahita areba Nkusi aho yicaye mu mwanya we ahita amuhamagara amusaba ko yaza bakavugana, ako kanya umwe mu banyeshuri ahita avuga ati “Nkusi ari mu rukundo rushya sha, ikibatsi cy’urukundo rwa kera cyongeye kwaka ntabwo aka kanya ashaka ko umusakuriza.”
Nadine ahita ahaguruka abaza Maurice ati “Maurice, urashakira iki umukunzi wanjye?” Maurice ati “umukunzi wawe? Nkusi umukunzi wawe? Ariko Nadine ubona ubundi uzisazira? Narakubwiye ngo inzira zose wahisemo nubwo muri aka kanya zaguhira ariko hari abo ziri kubangamira ntabwo zizaramba kandi bizarangira uririra mu myotsi.” Nadine aramwenyura maze akamusubiza ati “Okay, nta kibazo, ariko se mu gihe ziri kumpira bwo ntabwo wampa agahenge? Nkusi ni umukunzi wanjye kandi nawe uri umuhamya wabyo, nkumenere n’ibanga?” Ako kanya yegera mu matwi ya Maurice aramusubiza ati “n’iki gitondo njye na Nkusi twanaryamanye maze ndebe.” Ako kanya Maurice atera intambwe akegera aho Nkusu yicaye maze agaca bugufi akamubwira ati “nkusi, ibi nibyo wakwitura Muteteri? Nkusi wabaye umuntu w’umugabo koko!” Nkusi aramusubiza ati “Ariko Maurice ubundi urashya warura iki? Uzi ko maze kubona ko abantu bagira ishyari koko? Kuva kera mu mashuri yisumbuye njye na we na Nadine ntabwo twari inshuti? Ntabwo ubizi neza ko Nadine twakundanye imyaka irenga ine yose? Ariko reba ntabwo ushimishijwe n’urukundo rwanjye nawe, mbese muri make ntabwo bigushimishije ko nakomeza urukundo rwanjye na Nadine, rero reka nkubwire Maurice, nta nshuti ikurimo niba udashobora gushyigikira urukundo rw’inshuti zawe.” Maurica yarumiwe yumva ni nkaho yikorejwe ikibuye kiremereye cyane ku mutwe we, ubwe mu mutima atangira kwibwira ati “Mana Nyagasani ibi ni ibiki bibaye kuri uriya mwana w’umukobwa Muteteri! Nyagasani niba uri Imana ibi bintu urimo kubireba koko?” mu gukomeza kumirwa cyane asohoka aho ngaho adandabirana nk’aho ari we wagwiriwe n’ijuru agenda agana aho yasize Muteteri, mu kumugeraho asanga Muteteri aryamye hasi arimo kurira cyane.
DELIRA akomeza guhamagara Adeline ikanga gucamo, Adeline we asatira DENIS wari umeze nk’uwataye umutwe agatangira kumwizirikaho amwikubaho kugeza ubwo DENIS yacitse integer bigendanye n’ibitekerezo yari arimo, uko ibitekerezo bimubaza impamvu DELIRA yaba yaranze kubyarana nawe Adeline nawe akamuhisha ko ari uko DELIRA yashakaga kurera neza umwana we Nkusi adashaka ko hari undi mwana ubitambikamo hagati, nik DENIS yacitse integer biza kurangira yisanze aciye inyuma umugore we DELIRA ndetse na Adeline byagaragaraga ko urugo rwe rushingiye ku musenyi ashimishwa cyane no guhuza umubiri na DENIS, nyuma y’igihe birangiye DENIS ahita agwa agacuho arasinzira, Adeline amuryama iruhande kugeza akangutse, DENIS akangutse akagwa mu kantu ko kumva umubiri we uri gukoranaho n’umubiri w’igitsinagore, mu gufungura amaso akabona Adeline amuryamye mu gituza ahita avuga ati “byagenze bite kugira ngo njye na we tube turi hano?” bimeze nka kwa kundi ADAM na EVA babonye ko bambaye ubusa bamaze gukora icyaha bakibaza uko byabagendekeye. Ako kanya Adeline atangira abaza DENIS niba atibuka uko byagenze, amwibutsa ko nta kosa akoze kubera ukuntu DELIRA yamwihishemo akifungisha maze aramubwira ati “Denis, ibintu nkubwiye nta bundi buryo wamenya ukuri keretse gusa DELIRA ari we ubikwibwiriye, kandi nakugira inama yo kutagenda ngo ubmubaze kuko uraba ukoze ibara, rero ndagusaba kwihangana gato cyane ugategereza igihe nacyo nateguriye kuzakubwirira ukuri kw’impamvu DELIRA yanze kubyarana na we ubundi nawe umenye ukuri abe ari nabwo uzafata umwanzuro. Uh?” Ako kanya DENIS yazunguje umutwe, mu kwitegereza muganga Adeline atangira gutwarwa btewe n’ukuntu amuterekera amaso, mu mutwe we atangira kwishushanyamo ko kuva uwo munsi we na Adeline bagiye kujya bagirana ibihe byiza, ibyo bihita bimuhuma amaso aho gukurikirana ayo makuru amuhaye yumva ko agomba gutegereza igihe azamubwirira ukuri, Adeline agiye kumwica mu mutwe ahita amubwira ati “Kandi njye nawe ubwo twabikoze bwa mbere nizere ko n’ibutaha tutazajya twifata kubera ko ubu nkubikiye amabanga kandi nawe urayambikiye. Uh?”
Maurice akimara gusiga Nkusi mu ishuri Nadine ahita ahaguruka mu mwanya yicayemo agenda amusanga amwicara ku kibero amubaza ati “cheri! Umeze neza?” Nkusi aramusubiza ati “urumva se nabura kumera neza kandi ngufite? Erega kukubura byonyine nibyo bishobora kumbuza amahoro n’amahwemo muri ubu buzima, rero imyaka yose njye nawe tumaze dukundana ni ikimenyetso byonyine cy’uko ngukunda cyane ku rwego rurenze urugero.” Nadine aramwenyura akareba ishuri ryose nabo bamuhanze amaso maze agasubiza Nkusi ati “nanjye ndagukunda birenze urugero, kandi kwibeshya mu gufata icyemezo rimwe na rimwe bijya bibaho, ari nayo mpamvu nafungutse amaso aka kanya nkaba ndi kumwe na we.” Nuko ahita amuha aka bizou ku munwa ubundi umunyeshuri umwe ahita avuga ati “Iki ni igicucu batetse mu isombe kabisa, yooo! Nkusi ni ukuntu yihagararaho ubu ari kuyoborwa n’inzaratsi.” Undi munyeshuri aravuga ati “njyewe ntabwo nizere iby’inzaratsi man. Ahubwo mubyange cyangwa mubyemere Nkusi na Muteteri basubiye mu rukundo.” Nkusi ahita avuga ati “Ariko muri ibigoryi? Barinda bampa inzaratsi se njye nyobewe kwihitiramo ibyo nshaka cyangwa urukundo rwanjye Nadine ndaruyobewe?” Kumbe Nkusi ubanza imiti Nadine yamuhaye yamutwaye bya nyabyo kuburyo amubona nk’urukundo rwe yirengagije Muteteri bahoze mu rukundo, ndetse akaba atarigeze na rimwe arata Muteteri nk’uko ari kurata Nadine… Ku rundi ruhande Maurice ageze kuri Muteteri ahita amwegura aramwicaza, Muteteri mu marira menshi ati “ese koko ngiye gukora iki Maurice? Nkusi ankorere ibi bintu abizi neza ko yamaze kuntera inda?” Maurice aramusubiza ati “HUmura Mutete, ibi bintu biri kuba wagira ngo Nkusi hari ikintu yakorewe na Nadine, kandi uri kubona ko Nadine yifitiye icyizere cyane nkurikije ukuntu nimugoroba twari kumwe na Nkusi ameze.”
Ako kanya Muteteri amaze kubyumva yahise abyuka kuri Maurice, ahita atangira kwibuka ukuntu Nadine yamuhaye ibinini bikuramo inda, agamije kumwangisha Nkusi, nuko atangira kwibaza mu mutima ati “byaba ari bya bindi bavuga ko se ko abagore baha abagabo imiti yo kubakunda?” Nuko ahita areba Maurice aramubwira ati “Maurice, hari ikintu nshaka kukubwira.” Maurice aramusubiza ati “Mbwira ndakumva.” Muteteri ahita abwira Maurice ibyabaye ejo byose, Maurice mugutungurwa cyane ahita amubaza ati “ushatse kuvuga ko wari wabiduhishe kandi ubizi neza ko Nadine ari we wabigukoreye?” Muteteri ati “Ni ukuri nanze kubigira birebire kubera ko Nadine ntabwo nabasha kumwemeza icyaha, nubwo navuye mu rugo nta kintu ndiye kuburyo navuga ngo byabereye mu rugo, ariko nanone ubwo najyaga kukwitaba ukambwira ko hari ahantu ushaka kunyarukira bityo ngo nihute, ndi gukeka ko aribwo Nadine yaba yarabikoze.” Maurice azunguza umutwe maze akavuga ati “Ohh ibi birumvikana cyane, bivuze ko ahubwo Nadine ari n’umurozi, nonese wasanga Nadine yaroze Nkusi twebwe tukaba tuzi ngo ni ibindi bindi? Ariko se ko kuvuga ari ugutaruka, Nadine yabwiwe n’iki ko utwite? Wasanga ari nayo mpamvu ejo wambazaga niba nta muntu ndabibwira?” Muteteri azunguza umutwe maze hakabaho akanya ko guceceka hashize agahe gato Maurice aramubwira ati “muteteri, aka kanya ndi kumva ndi kubasha gusobanukirwa neza ibyo Nadine ashobora kuba yakoreye Nkusi, bityo muri iki gihe ndagusabye nkwinginga ngo umbabarire untege amatwi.” Muteteri azunguza umutwe ati “Ndakumva Maurice, urabizi ko ari wowe ngana igihe cyose mfite ikibazo.” Maurice ati “Nkusi akeneye umuntu umwitaho bityo nta wundi afite uretse njyewe, ihangane ube ugiye k’uriya muryango wamureze kuko Nkusi abafata nk’ababyeyi be, wihanganire ibi bibazo uri gucamo nanjye ndarwana no gushaka ibisubizo kandi Nadine w’umurozi azabiryoza ninsanga ibyo nkeka ari ukuri.” Muteteri mugutungurwa kwinshi ahita avuga ati “ushatse kuvuga se ko DELIRA na DENIS aribo babyeyi bareze Nkusi?”
Maurice amubaza impamvu atunguwe, Muteteri amusubiza ko Nkusi Atari yarigeze abimubwira, ko yamubwiye ko gusa uriya mubyeyi amwikundira nyuma y’uko ababyeyi bari baramureze bamukuye mu nshingano. Maurice mu kubyumva atungurwa cyane ahita avuga ati “Ngo? Nkusi niko yakubwiye se? ubu se ni iyihe mpamvu Nkusi yaba yarashatse kuguhisha ababyeyi bamureze?” Muteteri mu kwihanagura amarira ahita avuga ati “Kandi uretse n’ibyo Nkusi afite ibintu byinshi cyane maze kumubonaho agenda ahisha kandi birimo amayobera menshi.” Maurice ahita amubaza ati “Nkusi afite ibintu byinshi ahishe? Nk’ibihe se?” Muteteri mu gushigukira hejuru ahita amubaza ati “ngo? Ibiki se?” kumbe Muteteri avuga gutyo yari azi ko ari ibintu atekereje mu mutima we, ariko byari biturutse ku kuntu mu minsi yashize yamenye ko Nkusi ari boss w’aho yakoraga, akibuka ibintu SHEJA yigeze kumubwira ko Nkusi ari umukire byose akabona Nkusi ari mu mayobera, nuko Maurice aramubwira ati “Muteteri, ndabizi ko ugiye kunyura mu minsi itoroshye, gusa impamvu bariya babyeyi bakunda NKusi ni uko aribo bamureze, ndetse DELIRA we amukunda cyane kurusha n’abandi bantu bose batuye ku isi, rero Nkusi anabita ababyeyi be kuburyo ntatinya kuvuga ko uri UMUKAZANA wabo, ariko muri uru rugamba uguyemo rutoroshye, kuko nanjye nta kindi mfite nagufasha, amahitamo ahari ni ugukomeza kubana nabo nk’UMUKAZANA W’IBANGA batazi, dutegereze ko Nkusi hari ikizahinduka.” Baganiriyeho gatoya kugeza amasaha abarimu bazira mu mashuri, amasomo arakomeza.
Amasaha yo gutaha ageze Muteteri ageze mu rugo kurya biramunanira kuburyo yahitiye mu buriri, ku rundi ruhande Nkusi aza guhamagara DELIRA amubwira ko hari umuntu ashaka kumwereka, DELIRA nawe wari ufite amatsiko yo kumenya ibyerekeye urupapuro rw’isano yabonye ahita amusaba ko bahurira mu rugo, ntabwo byatinze imodoka irimo Nkusi na Nadine yageze mu rugo kwa DENIS, bamaze kwinira mu nzu bicara muri salon bategereje, bidatinze DELIRA nawe araza aparika imodoka acyinjira muri salon akubita amaso Nkusi na Nadine ahita yiyamira ati “Wooooo, Nkusi mwana wanjye! Utambwira ko umuntu uje kunyereka ari uyu mukobwa w’igitonore cyiza cyane, ntumbwire ko uyu ari umukazana wanjye.” Nkusi ahita avuga ati “Mama, umbabarire kuba nari naratinze kukuzanira umukazana, uyu mukobwa yitwa Nadine, niwe rukundo rwanjye rw’ibihe byose tumaze imyaka irenga ine dukundana.” Delira ati “Woooow ngwino umpobere mama shenge we, yooo mbega amaso meza ni nk’ayinyana, ni ukuri urakaza neza mukazana wanjye, ndakwishimiye cyane.” Ako kanya mu mutima ahita avuga ati “Abakobwa ntureba ko barutana koko! Naho se Muteteri nubwo ari mwiza ninde wamubwiye ko umuhungu wanjye azashaka umu miss?” Ako kanya Nkusi ahita avuga ati “Mama, rero bidasubirwaho, Nadine ni we mukazana wanyu!”………..LOADING EP 13

Comments