Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
Nkusi amaze gutandukana na muganga Adeline ahita ahitira murugo kwa Denis agezeyo asanga hariyo umukozi gusa, mu kumubaza Muteteri aho yagiye undi amusubiza ko atahazi ariko agiye mu kanya, Nkusi ahita yinjira mu nzu atangira gushaka impande n’impande, agenda agana ku cyumba DENIS na DELIRA bararamo ashaka kwinjiramo ngo agree muri douche yabo akuremo uburoso bw’amenyo, ariko asanga harafunze, mu kugaruka atangira kwizengurukaho yikora mu mutwe na hehe, ahita yinjira mu kindi cyumba kirimo uburiri aribwira ati “iyo DENIS yabaga yashwanye na DELIRA iki cyumba yakundaga kukiraramo, wasanga ngize amahirwe ngasangamo uburoso bwe, ehh ahubwo ngize amahirwe, ndabubonye.” Ako kanya ahita atora uburoso asanze kuri lavabo abushyira mu mufuka w’ipantalo mu bwoba bwinshi ahita asohoka asanga umukozi hanze, amugezeho ahita amubwira ati “Nonese, mu minsi yashize ni wowe wigeze kubwira nyokobuja ko nashwanye na Muteteri?” Ako kanya umukozi agira ubwoba arikiriza azunguza umutwe Nkusi ahita amubwira ati “Ntabwo biba ari byiza ko ibyo ubonye byose ubibwira nyokobuja, kugira ngo uvemo umuntu uhamye neza,biba ari byiza ko rimwe na rimwe ujya ubika ibanga.”
Umukozi aramusubiza ati “nonese ko Muteteri ari we wari ubinsabye ngo mbimubwire uko yabimbwiye?” Nkusi ati “ngo ubimubwire uko yabikubwiye?” Nkusi mukwibaza aribwira ati “ni gute se Muteteri akantu gato nka kariya yasaba umukozi kukabwira Delira, ubu se wasanga yaranamubwiye ko namubonye ubwambure? Kwaba ari ukwisanzuranaho byaba ari ibiki?” ahita abwira umukozi ati “ujye ubika ibanga n’ibyo bagutumye byose si byiza kubivuga, nzemera ko wabaye umubikabanga uyu munsi nutavuga ko nageze hano cyane ko n’ubundi abo nari nje kureba mbabuze.” Umukozi arikiriza ubundi Nkusi asohoka igipangu yinjira mu modoka, ahita anyura aho asanzwe acumbika ubundi afata uburoso bwe, amaze kubutanga ahita ahamagara Adeline, undi amubwira ko amusanga kwa muganga akabimuha nawe abyohereze aho babipimira kuko amaze kuvugana n’uramufasha. Ni uko byagenze.
Muteteri akimara kunywa kuri Jus Nadine yashyizemo ibinini ahita asohoka yihuta cyane, Nadine we asigara abirindura amaso amwenyura ati “Ndakurangije gapfe nabi!” Muteteri bidatinze aba ageze aho yapanze na Maurice guhurira bicara ku ntebe, akimara kwicara yumva mu nda biramuriye Maurice mugutungurwa kwinshi yumva Muteteri atatse nk’uwo bateye icyuma, akiri kubyibazaho ku ntebe yicayeho babona hari gutemba amaraso menshi cyane, Maurice ata umutwe ahita asaba abanyeshuri bari aho kumuha ubufasha bwihuse, abanyeshuri nabo bahita batabaza ndetse n’abafite imodoka babyivangamo kugeza Muteteri agejejwe kwa muganga ari mu buribwe bwinshi cyane mu nda ataka ndetse n’amaraso aturuka mu myanya ye ndangagitsina. Abaganga bakimara kumwakira bahise bamujyana mu cyumba asuzumirwamo, batangira kumusuzuma mu kuka gake asigaranye bahita bamubaza niba ari we ubikoze ku bushake, Muteteri ababaza ibyo aribyo bamubwira ko yanyweye imiti irengeje urugero yo gukuramo inda atwite, Muteteri mu gusubiza ubwenge inyuma abona ibyo bintu bimubayeho amaze kunywa kuri jus, ahita ababwira uko bigenze, abatabaza cyane ababwira ko niba hari icyo bamufasha bakimufashe inda itaravamo, abaganga nabo batangira gushyashyana bamusaba kwihangana.
Ku rundi ruhande Maurice yahise ahamagara Nkusi amusaba kuza kwa muganga hafi ya kaminuza, Nkusi mu kumubaza ibyahabereye amusubiza ko ari Muteteri urembye cyane, ako kanya Nkusi mu kubyumva akuka umutima aho ari ahita agaruka inyuma kuko yari ahavuye amaze guhura na Adeline kugeza ageze aho Maurice amurangiye, mu kumushushubikanya kwinshi Nkusi abaza Maurice ibibaye, Maurice ati “Muteteri yari amaze kumpamagara ambwira ko afite ikintu ashaka kunganirizaho, ndamutegereza arko tukabaye twicara ku ntebe hariya mu kigo ahita ataka cyane nk’umuntu bakubise icyuma, mu kubyibazabo mbona amaraso menshi ari guturuka aho yicaye, Nkusi mfite ubwoba ko inda ya Muteteri igiye kuvamo.” Nkusi ati “Ngo? Ibyo ntabwo bishoboka na gatoya, Mana mfasha ibi ntabwo nabyumva.” Ahita agenda yihuta ku cyumba binjijemo Muteteri ashatse kwinjira baramubuza bamubwira ko icyo cyumba harimo abarwayi gusa nta wundi muntu wemerewe kucyinjiramo… Uko muri icyo cyumba Muteteri barimo kumuhata imiti niko umwe mu baganga yavuze ati “Nimuhamagare polisi ifate uwo mukobwa umaze kumuha Jus, niwe umuhaye ibinini byo kumukuriramo inda, kandi impamvu irumvikana ni uko uyu mukobwa akundana n’umusore wahoze akundana n’uwo mukobwa akaba abikoze nko kwihorera.”
Muteteri mu kugaragurika nk’umuntu wese uri ku bise ahita avuga ati “Oya! Oya muga, mwere kubizanamo polisi ndetse ntihagire n’undi muntu wese mubwira ibimbayeho.” Muganga ati “ibyo uri kuvuga ubihagazeho neza? Birasaba ko ingaruka zose uzirengera ku giti cyawe.” Muteteri ati “mwebwe mumfashe gusa nimuramuka mufashije ndabyirengera ndabinginze, Ariko se nanone uyu mukobwa yabwiwe niki ko ntwite? Nkusi ntabwo yabimubwira, ubu se ni Maurice wabimubwiye? Maurice koko? N’ukuntu nari mwizeye nzi ko ngiye kumuganiriza ibyanjye? Mana yanjye we ntabara irya none ntabwo nzongera kugucumuraho, ndakwingize mfasha ntabwo nshaka guhomba Nkusi umukunzi wanjye, Mana mfasha ndahita mba umwere kuburyo ntazongera gukora icyaha.” Uko Muteteri atakambira Imana niko abaganga bari gukora uko bashoboye kose bamwizeza ko aza kumera neza ndetse bavugana ko baba baretse kubibwira polisi n’abandi bantu bakareba aho bigana.
Nadine akiva muri kaminuza yahise agenda ajya mu kabari, bitunguranye ahuriramo na Alex wari wacanganyikiwe ari kwiyahuza inzoga, Nadine mu kumubona aramusanga amwitegereza mu kigofero cy’igkote yambaye, Nadine ati “Alex ni wowe usigaye warahindanye muri ubwo buryo? Mbese wataye agaciro wagira ngo usigaye uri umusabirizi?’ Alex azunguza umutwe maze ahita abwira Nadine ati “Nadine, ndakwinginze mfasha, nshakira ahantu wankurira amafaranga make mba ndi kwifashisha muri ibi bibazo nzakwitura, urabizi ko ngukunda cyane.” Nadine ahita akubita agatwenge maze aravuga ati “Unkunda cyane? Njye rero ntabwo ngukunda, kandi byose byaturutse ku bugoryi bwe, umuntu w’umugabo utazi gucunga amafaranga? Ejo bundi sibwo wambwiraga ko ufite miliyoni zirenga 60 n’imitungo? Biri he? Byose wabimariye mu bakobwa, cyakora Alex naragukundaga cyane ku rwego rurenze urugero, ariko umaze kuba imbwa mpita nkuvaho kabisa, ni gute umuntu ahomba miliyoni nka ziriya mu mwanya muto nk’uko guhumbya? Rero njye ntabwo nkigukunda kuko nasanze kugukunda nari nibeshye cyane, umukunzi wanjye ni umwe kandi nicuza kuba naramuhemukiye ariko ngiye kumurwanira ishyaka kugeza nongeye kumwigarurira.’
Alex ahita aseka kubita icupa ku munwa maze aravuga ati “uravuga umukunzi wawe nako umu EX wawe Nkusi se? uriya mukene ni we nanone ugiye kunsimbuza?” Nadine aramwegera amukora ku itama ati “umukene? Nkusi asigaye ari umuyobozi w’uruganda rucuruza amamodoka Alex, kanguka ubukene yabusezeyeho, umukunzi wanjye ubu afite akantu.” Alex yaramwenyuye maze abwira Nadine ati “Nadine we! Amaso yawe arasinziriye cyane, igipfuko kiri ku maso yawe cyarayahumye kuburyo wowe watwawe n’irari ry’amafaranga n’imitungo, nta cyerekezo ufite kuburyo wumva ko amafaranga y’abagabo n’abasore ari yo mafaranga ugomba guhinga ukayirukaho, ariko icyo utazi ni uko igihe kizagera abagabo n’abasore bose bakakumenya bikarangira ntawe ushaka kukwicuza, icyo gihe n’icyo gitsina cyawe ugenda ubasaranganya kizaba cyarashaje ntawe ukeneye kukwikoza kuko hari abandi bana beza bakurusha ubwiza n’itoto. Wari uzi n’ikindi? Aka kanya uwansubiza ubukire ntanubwo nakwikoza wa ndaya we!” Nadine yumvise ayo magambo agira umujinya ariko abura icyo akora maze abwira Nkusi ati “ayo nakuriye arahagije, naho kurota ko wazava mu butindi byo byibagirwe ntabwo bizigera bibaho, komeza uryoherwe wumve abakene nawe icyo bakurushije.” Ahita ava aho arahindukira aragenda Alex asigara amubwira ati “Nadine Cherie koko uragiye unsize hano? Wamfashije ukanshakira udufaranga duke nkaba ndikwifashisha koko ko nzakwishyura?”
Muganga Adeline ari kumwe n’undi mugabo barimo kuganira amaze kumuhereza udushashi turimo uburoso bw’amenyo, uwo mugabo ati “Ariko wagiye unyizera ubundi, nubwo wenda wanciye amazi kuva kera hose ngo ndi umusore utagukwiriye ariko naragukundaga kandi nawe warabibonaga.” Adeline ati “ibyo byararangiye rero nashatse umugabo kandi nawe washatse umugore rero ndumva nta mpamvu yo kubiganiraho, wowe nkorera ako ga serivise gusa, inyandiko zize zanditseho ko uwo mugabo Nkusi DENIS ari papa wa Nkusi Blaise nyirizina, uyu mukino nibwo ngiye kuwutangira kandi nawe uzakuramo inyungu nyinshi.” Uwo mugabo ati “Adeline, nubwo washatse umugabo nanjye ngashaka umugore ariko urukundo nagukundaga rwo ntabwo rwigeze rushira, urabizi neza ko njye nawe ubuto twabusangiye, ubusore n’ubukumi twari kumwe, ntakubeshye gusangira n’undi muntu ubugore bwe Atari wowe nanubu birangora kuburyo numva ari ibishoboka nkamusiga nkaza ngusanga aribwo naba ntangiye ubuzima bw’urugo kuva nashakana na we!” Muganga Adeline aramwenyura maze aramubwira ati “Ariko dogite, urumva ibintu urimo kuvuga? Uziko n’umugore wawe akumvise byaba ibibazo? Ngaho basi genda unkorere iyo serivisi nunzanira ibisubizo njye nawe tuzabiganiraho. Uh?” ni uko batandukanye uwo mu dogiteri agiye gupima Adeline nawe asigara amwenyura avuga mu mutima ati “Reka ngendere ku muvumba w’ikiyaga nibwo ubwato buzagerayo neza, DELIRA naba azi ko ari we nyina wa NKusi, Nkusi nawe azi ko DENIS ari se byanga byakunda nzakuramo inyungu nyinshi.”
Haciye akanya gatoya Muteteri atangira gutuza, umuganga bari kumwe aramubaza ati “urumva umeze gute se?” Muteteri ati “Ndumva mu nda hatuje gake gake muga, ariko mvuye mu bihe bitoroshye, abagore babyara baragowe, nubwo kubyara ari byiza nkaba nabyifuzaga ariko amagambo numvise muri kuvuga mukanya gashize yatumye nkurayo icyizere, numvise muvuga ko umuntu wakuyemo inda amahirwe menshi ni uko aba atazigera abyara, ndakeka nanjye ariyo nzira nganye. Mbega igeno ryanjye ngo rirahinduka ribi cyane we!.” Umuganga w’umugore umwe yahise yicara ku gitanda Muteteri aryamyeho uw’umugabo we arasohoka, nuko asigara amubwira ati “mukobwa, ibintu byose ku isi birashoboka kuko bigengwa n’Imana kuko niyo iba yararemye uko ibintu byose bizagenda, gusa nagusaba kumwenyura aka kanya kubera ko Imana ntabwo yagukuraho burundu kutazaheka umwana wawe ngo umwonse kandi uzabyara.” Muteteri aruhutsa umutima maze amera nk’ugiriye icyizere uwo muganga aramubwira ati “muga, nubwo ibintu bitagenda uko tubyifuza, wenda iyi nda nkaba nari narayitwise ntabiteganije ariko yari yaranzaniye ibyishimo mu buzima bwanjye kuburyo ubu mbuze ikintu cy’agaciro kandi n’ubuzima bwanjye bukaba bugiye guhinduka by’iteka.” Muganga yaramwenyuye maze aramusubiza ati “ese ko wihebye mukobwa muto? Ndi kubona wamaze kwakira ko inda yawe yavuyemo, ariko humura ntabwo ari ko byagenze kuko mwamenye ubwenge mugera hano kwa muganga imiti wanyweye itarahungabanya ingobyi.”
Muteteri mugushigukira hejuru ati “ngo? Muga uravuga ukuri?”…. Wa muganga w’umugabo akigera hanze ahita ahamagara abarwaje umukobwa witwa Muteteri, Nkusi na Maurice bahita bahaguruka baza bamusanga ubona bacitse igikuba, Nkusi we amaso yari yatukuye arananira, muganga ati “Mwakoze cyane kuzana umurwayi hakiri kare, kubera ko iyo mutinda gato uyu mukobwa yari kuburiramo amahirwe yo kuzaba umubyeyi cyangwa se nawe akahasiga ubuzima, ariko twakoze uko dushoboye kose turamufasha tubifashijwemo n’Imana.” Maurice ahita arangaguzwa impande zose ngo arebe ko ntawe uri kumwumva yegera muganga aramwongorera ati “Nonese muga, aracyatwite inda ntabwo yavuyemo?” Muganga ahita amusubiza ati “Muhumure nta cyamubayeho, kuko bisa nkaho mwamuzanye hano mu minota itarenze na 10 afashwe, rero twakoze ibishoboka byose.”.. Ako kanya Nkusi yabuze uko yifata amarira aba ariyo atemba ku maso, Maurice amuhobera amukubita inshyi mu mugongo no ku ntungu byo kwishima cyane, bidatinze muganga wari mu cyumba arasohoka bahita bamubaza uko bimeze, ababwira ko bareka akabanza akaruhukaho gato mukanya barabaha icyumba bamwimuriremo babone kumubona, Maurice mu mashyushyu menshi ahita amubaza ati “Nonese mug anta kibazo cyamubayeho?” muganga ahita yibuka amagambo Muteteri amaze kumubwira ati “muga, ubwo ngize amahirwe iyi nda ikaba itavuyemo, iby’imiti ikuramo inda bigume hagati yanjye namwe ntihagire undi muntu uzabimenya. Uh?” Nuko muganga arababwira ati “Ibyo muri kuvuga ni ibiki? Gukuramo inda?” arangije arigendera kuko yari azi byose. Basigaye bategereje n’amashyushyu menshi cyane.
Delira na manager wa bar resitora ya Nkusi bari kuganirira mu biro bye, Manager aramubwira ati “Twahise dutungurwa n’uko boss yahise amwiyirukanira.” DELIRA ati “ibi tureke no kubivugaho icyiza ni uko nyine byarangiye.” Manager ahita yibwira mu mutima ati “Ariko se uyu muryango w’aba bantu uri mu yihe mikino, boss yanyibwiriye ko Muteteri ari umukunzi we, nyina wa boss nawe ngo ntabwo bakundana kandi akabyishimira cyane, kandi Muteteri akaba aba murugo rwa nyirabukwe, bashaka kugera kuki? Ariko se bindebaho iki? Icyangombwa ni uko bampembera akazi kanjye.” Delira ati “Uriya mukobwa se muri gukorana neza? Erega nuko Nkusi yabimenye naho ubundi tunashatse twamwirukana, nonese ko ibyo yashakaga gushyira hanze n’ubundi bisa n’ibyibagiranye!” Manager yibutse ko Nkusi akundana na Muteteri ahita avuga ati “Oya! Reka dukomeze dukorane nta kibazo atwaye anakora neza kandi ubu byahise byoroha cyane.” Mu mutima aribwira ati “Maze tumwirukane, agende yereke Nkusi ariya mafoto bitumen banyirukana abe ageze ku ntego ye yo kuba manager hano? Ntbwo nabyemera.” Nuko bakomeza kuganira.
Wa mu dogiteri yapimye vuba vuba muri laboratoire abona ko Nkusi DENIS na Nkusi Blaise nta huriro bafitanye, ariko ibyemezo ashyiraho ko bafitanye isano 99.9% bigaragaza ko DENIS ari se wa Nkusi, nuko ahamagara Adeline amubwira ko yabirangije bapanga guhita bahura, bahurira muri resitora imwe Adeline abikubise amaso arishima cyane, nuko ahita amusezeraho Dogiteri amusaba ko babanza kuganira, ariko Adeline amuhakanira mu mashyushyu menshi amubwira ko bazaba baganira.
Muganga akimara kwinjira mu cyumba Muteteri arwariyemo asanga yakangutse amubaza uko ameze undi amusubiza ko ameze neza, ahita azana akagare amubwira ko abantu be bamutegereje mu kindi cyumba, amwicazamo amusunika bagana mu cyumba Nkusi na Maurice bari bamaze gutegura cyabo bwite nta bandi barwayi barimo, bakigeramo Nkusi ahita aca bugufi apfukama imbere y’akagare Muteteri yicayemo aramuhobera amubwra ati “nari mfite ubwoba ko ngiye kukubura, cya Maurice kikambwira ko gikurikije uko cyakubonye kiri gukeka ko inda yawe ishobora kuvamo, sha nari mpangayitse hamwe n’umwana wacu.” Muganga ati “reka mbe ngiye ndaza kubareba mu kanya.” Amaze kugenda Maurice aramwegera ati “urumva umeze ute se mwana? Ese biriya bintu byakubayeho byatewe n’iki? Uzi ko nari nagize ngo ni inda iri kuvamo?” Muteteri mu ijwi rito aramwenyura atangira kwibuka ko yahuye na Nadine akanywa jus bikabona kuba mu mutima arivugisha ati “No mu rugo ntabwo nigeze ndya, ibi binti ni Nadine wabikoze, ese yabwiwe n’iki ko ntwite? Naho impamvu yabikoze yo ni uko ashobora kuba akeka ko Nkundana na Nkusi, ubuse Maurice ari we nshinja amakosa koko?” Nuko aramureba aramusubiza ati “Icyakora rwose Maurice nawe ibihe byose uhorana urwenya, ngo gukuramo inda? Reka reka abaganga bambwiye ko abagore bake batwite bikunda kubabaho, akava nk’amaraso atwite cyane cyane iyo inda atwite ari iya mbere, rero nanjye nibyo byambayeho, icyakora ngo iyo dutinda kugera aha hari ubwo byari gushoboka ko byari kungiraho ingaruka.”
Muteteri ahitamo kubabeshya ku mpamvu umuntu atamenya ituma akingira Nadine ikibaba imbere yabo. Nkusi ahita amwegera amufata ikiganza aramubwira ati “Cherie! Ndagukunda cyane kandi hagize ikikubaho nanjye byambabaza ku rwego rurenze kuko ni wowe rukundo rwanjye nari nkeneye mu buzima, kuburyo kukubura naba nibuze nanjye nagukurikira, aka kanya kose nari mpangayitse mu mutima numva bisa n’ibiri kundangiriraho, urakoze cyane kungarukira ndagukunda cyane!” Muteteri yaramwenyuye mu gihe agiyegusubiza Nkusi telefone ye ihita isona, arebye abona ni muganga Adeline umwandikiye message amubwira ko amaze kubona igisubizo, Nkusi ahita abasaba ko baguma aho ngaho akaza mu kanya gatoya, barabyemera asoma Muteteri ku ruhanga ubundi arasohoka aragenda. Maurice yahise amwegera asunika akagare ke akageza hafi n’igitanda ubundi amufasha kugera ku gitanda, Muteteri ahita aryama aramusegura n’umusego, mu gihe amaze kwegeza hirya akagare Muteteri ahita amubaza ati “Maurice, umbwije ukuri nta muntu waba warabwiye ko ntwite inda ya Nkusi?” Maurice mugutungurwa ahita amubaza impamvu amubajije icyo kibazo, Muteteri nawe arabibona ko Maurice atunguwe maze amwiseguraho, ati “Unyihanganire, kuko nubwo bimeze gutya ariko ntangiye kugira impungenge kubera inda yanjye, nkeka ko abantu bashobora kubimenya bakangirira nabi nko muri ubu buryo byari bimbayeho.” Ako kanya Maurice yarasetse maze aramubwir ati “ariko sha nawe uri fake kabisa, wasanga kandi wizerera mu bintu by’amarozi ukaba uri gukeka ngo nawe babigutamitse. Humura ntabyo ni uburwayi muganga yakubwiye kandi ntabwo bizongera, urumva koko nagenda mvuga ko utwite?”
Nkusi yahise ahura na Adeline aho kwa muganga amuhereza anvelope irimo ibisubizo, Nkusi afunguye asanga Denis ni we papa we nyirizina, Adeline ahita amubwira ati “Ibintu ntibitangiye gusobanuka se? ni ukuvuga ngo DELIRA kuko yakundaga papa wawe niyo mpamvu yiyemeje kujya mu cyimbo cya mama wawe bagafatanya kukurera.” Nkusi ati “urakoze cyane kuri ubu bufasha umpaye, witegure ko nzaguha igihembo bidatinze.” Nuko Adeline amaze kugenda Nkusi asigara yivugisha mu mutima ati “ahhh, birasobanutse, nubwo babimpishe ariko ntacyo nabashinja kuko papa yandeze nk’umwana wese ndetse na DELIRA bigenda bityo kuburyo ntavuga ngo birinze kubimbwira kuko banyanga, ariko nanone ibi bintu biteye urujijo, ni iyihe mpamvu nyirizina bampishe ibi bintu? Iki nicyo nkeneye kumenya nonaha.”… akimara kubika urwo rupapuro mu mufuka yahise agaruka aho yasize ba Muteteri bakomeza kuganira, Maurice ahita amubaza ati “Ahubwo se ko kuvuga ari ugutaruka, Mutete washakaga ko tuganira ku bijyanye n’iki?” Muteteri mu kumwenyura ahita avuga ati “Ariko nawe nta nubwo wareka umuntu akabanza akarwara mu mahoro? Gusa nyine irungu ryari rimeze nabi kandi urabizi ko cheri aba yagiye mu kazi numvaga twaba turi gu chilling.” Nkusi mu ifuhe ryinshi ririmo urwenya ati “ayiweeee, Maurice nakumenagura niba utangiye kujya wihererana umukunzi wajye ngo muganire.” Maurice ati “si uko abantu bazira ubusa, ubwo se ni njye wamutumijeho cyangwa ni we wampamagaye? Ifuhe riraha nari nzi ko abakobwa ari bo bafuha cyane.”
Ku rundi ruhande Nadine ahura n’umugore mu kabari yahozemo kuva kare batangira kuganira, Nadine ati “Ndashaka ko unshakira umuti ukora neza cyane, kuburyo umugabo wanjye azawunywa akankunda cyane ku rwego rurenze urugero, ndetse n’ijambo mvuze ryose akajya arigenderaho atabashije kungisha impaka.” Umugore aramusubiza ati “ibyo biroroshye cyane, wowe ikintu urazanira muganga ni umwe mu myenda y’umugabo wawe gusa ibindi bikaba bihagije, ni akantu muganga araguha umugabo wawe akajya akanywa rimwe mu byumweru bibiri ubundi wowe uzagaruka ushimira muganga ko yagukoreye ibitangaza, umugabo wawe nta wundi muntu azongera kureba niba hari n’abagore bagucaga inyuma bigiye kuba amateka.” Muri make urukundo Nadine ashaka ko Nkusi amukunda rwatangiye kumukoresha ibyaha, nuko mu mutwe we aratekereza ati “ibyo nta kibazo na gito kirimo, ubwo inda ya Muteteri namaze kuyikuramo, Nkusi nta kintu araba akimurebaho ubundi umugabo mwegukane.” Ahita abwira uwo mugore ati “umwenda w’umugabo wanjye reka njye kuwureba ndawuzana mu gihe kidatinze ubundi munkorere umuti mwiza ugiye gutuma nanjye ngira igikundiro imbere y’umugabo wanjye.”… Ku rundi ruhande niko Nkusi, Muteteri na Maurice bari bahisemo gutaha dore ko Muteteri uburibwe bwari bwashize, Alex we yari akomeje gusabiriza mu kabari intero yabaye imwe buri mukobwa wese abonye akamubwira ati “Wampaye amafaranga make nkayakemuza ibibazo ko ari wowe nzakunda wenyine” bagakomeza kumuseka…
Maurice na Nkusi baherekeje Muteteri murugo kwa DELIRA bahageze baganiraho gato kuko basanze DELRA na NKUSI batarataha, Nadine avuye mu kabari yahise ajya kwa Nkusi ashuka umukozi umukorera amubeshya ko ari inshuti ye amuha ipantalo ye yambaye itarameswa, ahita ayishyira wa mugore amuha n’amafaranga, umugore nawe amuha udupfunyika tw’imiti. Nadine amaze kubona imiti yahise agaruka kwa Nkusi apanga n’umukozi amuha n’amafaranga menshi cyane, bumvikana ko azajya ahereza Nkusi imiti rimwe mu byumweru bibiri uhereye uwo mugoroba, umukozi nawe yumvise ari inshuro nke cyane yumva nta kibazo bitwaye, iryo joro Nkusi ibiryo yariye umukozi amushyiriramo.
Ku munsi wakurikiyeho mu gitondo Nadine abyutse atangira kwireba mu ndorerwamo ahita ajya mubwogero agaruka yitunganya yikoraho neza rikaka, mu kwivugisha ati “nkusi, akakanya ngiye kureba ari njye na we ni nde uyoboye urukundo rwacu, waremewe kunkunda nanjye naremewe kugukunda, nibyo koko nari narayobye ariko ubu ni wowe wanjye, reka nze kwereke.” Amaze kwitegura asohoka mu kigo agenda atega moto yihuse no kwa Nkusi aho atuye arakomanga, Nkusi wari uri kunywa icyayi mbere yo kujya ku ishuri afungura mu ruganiriro, akibona Nadine muburyo butunguranye amwakira avuga ati “ohhh Nadine! Ni wowe? Ntabwo ndi kubasha kwiyumvisha neza ko ari wowe uje hano muri iki gitondo, uzi ko untunguye, ngahita niyumvamo ikintu kimeze nk’aho nari ngukumbuye?” Nadine arambura amaboko akamuhobera na NKusi akamuhobera cyane kurekurana bikanga, mu mutima Nadine aribwira ati “tayali umuti wakoze.”…..LOADING EP 12
Comments