logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Muteteri na Nkusi, akimara kumubwira ko agiye kubana na DELIRA nk’umukazana w’ibanga, Muteteri mu gutungurwa ahita amubaza ati “Uhh? Nk’umukazana w’ibanga? Nonese Delira na Denis ni ababyeyi bawe bya nyabyo kuburyo nababera umukazana?” Ako kanya akimubaza icyo kibazo Maurice yahise abageraho avuye kuvugira kuri telefone, areba uburyo bafatanye amaboko maze akora ku rutugu rwa Nkusi ahita amubwira ati “Nkusi,umbabarire mwana, ntakubeshye njyewe mpora mbahangayikiye mwembi, kuburyo numva muri mwe uwahemukira undi nanjye yaba ambabaje, niyo mpamvu nganjwe n’umujinya nkagukorera biriya byose nubwo ntazi uko ndabisobanurira abanyeshuri twigana.” Muteteri mu kumva ibyo Maurice avuga atabyumva aramubaza ati “ni ibiki umukoreye se?” Nkusi na Maurice barebye Muteteri bareseka maze Maurice akomeza avuga ati “Nkusi, nigeze kubwira Muteteri ko ahantu urukundo rwigeze rutajya rushira ngo ruhave, nk’ikimenyetso kigaragaza ko hagati yawe na Nadine nta rukund rwigeze ruhaba, nyina icyo mvuga wowe waramukundaga ariko kuba ataragukundana bivuze ko nta rukundo rwabaye hagati yanyu, rero ndabasabye namwe murabibona ko mugeze mu bihe bigoye kandi buri wese akeneye undi, cyane cyane Muteteri agukeneye cyane bityo mwana uzambabarire ntuzamutererane.” Nkusi yaramwenyuye maze azunguza umutwe, ariko mu mutwe we nta bindi yari ari gutekereza uretse ubutumwa yakiriye, gusa arabyirengagiza bakomeza kuganira.
Ku rundi ruhande umushoferi utwara Nkusi akimara kwinjira muri kaminuza nyuma yo kumuhamagara ngo aze amutware, Nadine akibona imodoka ye yahise agenda amusanga, amugezeho aramusuhuza, umushoferi aramwikiriza hashize akanya Nadine amubwira ko agiye kumufasha gutungura umukunzi we, umushoferi amubaza umukunzi we uwo ari we, undi amusubiza ko ari Nkusi bityo niba Atari anabizi abimenye. Ako kanya umushoferi yahise abaza Nadine ikintu ashaka ko amukorera, Nadine amusubiza ko ashaka kwinjira mu modoka bwihishwa Noneho Nkusi yaza kwinjira agahita amutungura. Uwo musore wari umaze kumenya ko Nadine ari umukunzi wa Nkusi yahise arangaguzwa hose azunguza umutwe Nadine ahita yinjira mu modoka inyuma, mu gihe bategereje Nkusi Nadine ahita akora mu gikapu cye afite, akuramo imyenda ayishyira ku ruhande, ahita yiyambura ipantalo yari yambaye ayisimbuza akajipo kagufi cyane kangana hafi n’umukandara, atangira kwigana uburyo arajya aratira amatako ye Nkusi, amaze kubona birimo neza ahita akuramo ishati y’umweru ndende yari yambaye ahinduranya ashyiramo agapira kameze nk’agasengeri kuko mu ntugu ari imishumi, ariko gapfutse ku mabere gusa nabwo igice gico kuko ni nkaho agaragara yose kageze hejuru y’umukondo inyuma mu mugongo hazengurutse udushumi twako gusa kuburyo wagaragaraga, nuko amaze kwireba mu ndorerwamo ahita yibwira mu mutima ati “nubundi amaherezo y’inzira ni mu nzu, ngikundana na NKusi ntabwo twigeze tujya mu buriri bumwe ariko ubu ntacyo muhisha.”
Nuko akomeza kwitoza neza uko arajya yigorora amuratira amatako n’igituza cye agatandukanya amaguru mbese akabikora ameze nk’uri kumansura, bidatinze ahita abika imyenda ye akuyemo muri cya gikapu ubundi akuramo ibirungo atangira kwisiga ku munwa, aconga ibitsike n’ingohe neza, byose abisoje ahita yitera umubavu uhumura neza, ubundi yitsimba inyuma mu modoka muri wa mwanya umwe bashyiramo ibintu kuburyo umuntu wese winjiye atabasha guhita amubona ategereza ko Nkusi azan go amuryoshyaryoshye.
Alex ubona yataye umutwe yahuye na Mahoro mu kabari kamwe, Alex mu gikote cy’ingofero kuburyo utabasha kumubona isura, bicara baganira Alex abwira Mahoro ati “ntabwo nari nzi ko wankora ibintu nk’ibi ngibi.” Mahoro aramwenyura asoma kucyo ari kunywaho maze aramwegera ngo amwongorere maze aramubwira ati “nta muntu numwe wakwemera ko wampaye amafaranga, ndetse n’iyo wabiririmbira mu nda y’isi ntabwo babyemera. Alex niba narigeze kujya mu rukundo nkumva ndanyuzwe, ni igihe nari mu rukundo nawe, ibyo wankoreraga byose, ibyo nagukoreraga byose, numvaga ari rwo rukundo nkeneye mu buzima bwanjye, ntabwo nigeze nkwaka amafaranga, nayo wampaga narayakiraga kubera ko ntashaka kugusuzugura ikirenze ibyo nayo sinigeze nyakoraho kuko ndacyayabitse, arko Alex…” Ako kanya Alex amuca mu ijambo aramubwira ati “mahoro, ndakwinginze basi ngaho mpa ayo wabitse gusa aramfasha kuva muri ibi bibazo ndimo.” 
Mahoro ahita amureba maze aramubwira ati “Ohhh Alex ndakubona wataye umutwe disi, gusa iyaba wumvaga neza uburemere bwo guta umutwe kwawe, wagakwiye kumva neza uko nari meze nza kukureba iwawe murugo ngutunguye ngo nje gusura umukunzi, ngahura n’undi mukobwa nawe asohoka iwawe mumaze kwisanzuranaho, nk’aho ibyo bidahagije igihe njye n’uwo mukobwa turi kukuganiraho twibaza ngo ni ibyanyabyo, dutungurwa no kubona undi mukobwa nawe aje iwawe tumenya ko nawe ari umukunzi wawe. Alex wababaje imitima y’abakobwa benshi cyane, nta nubwo numva igihano wagahawe kugira ngo gihingane n’amakosa wakoze. Alex watumye ntakaza icyizere cyo kuba nakongera kugirira undi muhungu ibyiyumviro na gakeya, Alex uri umugome bityo no gutakamba kwawe niyo naba ngiye gupfa sinshobora kukumva, nkubwije ukuri impamvu nemeye guhura nawe ni ukugira ngo nkwishongoreho, gusa mu bushobozi bwanjye igihano nabashije kuguha ni ukukunyaga ibyo witwazaga byose uryaryata imitima y’abakobwa, njye na GIRAMATA twarayagabanye pasu pasu byararangiye, kandi nawe ntahantu uzongera kumubona kuko yagiye kuyatangiramo ubuzima. Alex uri igisebo ku bandi basore.” Alex amaze kumva ayo magambo yararize yibagirwa ko ari umugabo, Mahoro ahita ahaguruka aho ngaho arigendera kuburyo Alex yabuze n’imbaraga zo guhaguruka ngo amukurikire ahubwo asigara avuga ati “Basi mbabarira abe ari wowe mukobwa nkunda wenyine gusa ariko umfashe ndakwinginze.” Asigara arira abamubonye aho bagira ngo ari kurizwa n’uko Mahoro amuteye indoko bamuseka cyane ukuntu ari umugabo urizwa n’urukundo.
Ntabwo byatinze Nkusi yasabye Muteteri na Maurice ko bakwirengagiza umwanya bavuyemo bakamukurikira ibibaye bakabimenaho amazi, bava ku kibuga cy’umupira Nkusi ari guserereza Maurice ko agiye kumugurira ibyo kunywa bihinganye n’inguni n’urushyi amaze kumukubita, ku rundi ruhande Muteteri we yari anejerejwe cyane no kubona NKusi yishimiye ko atwite mu gihe yari azi neza ibikunda kubaho aho umusore wateye inda umukobwa ahita amwihakana, Muteteri yumva ko nawe ari byo byari bigiye kumubaho. Bakigera ku modoka umushoferi yari ari gutitira kubera gahunda amaze gupanga na Nadine, Nadine nawe mu guhengereza mu kirahure abona Nkusi, Muteteri na Maurice bari kumwe, umutima urakubita aribwira ati “ibintu bigiye kugenda uko ntari nabiteguye, nari nzi ko Nkusi araza wenyine.” Ako kanya Maurice yazengurutse ku rundi ruhande ajya kwicarana na shoferi mu gihe Nkusi we yabanje gufungurira Muteteri umuryango ngo yinjire, Muteter amaze kwinjira na Nkusi arazenguruka aza kumwicara iruhande, Nadine nawe akomeza guhisha umutwe ngo batamubona, imodoka ikimara kwaka Nkusi afunze umuryango umwuka wa parfait uhita ukubita Muteteri ahita aruka ibiri mu nda hafi ya byose, atakamba asaba shoferi na Nkusi ko bafungura amadirishya igitaraganya, Ako kanya barabikora Nkusi nawe aba yumvise parfait maze aravuga ati “Ariko iyi mibavu ndi kumva muri iyi modoka ko itari isanzwemo ra?”
Maurice ati “Ahubwo nanjye nari ngize ngo ni wowe wayishyizemo, gusa nubwo bibaye bikweretse ko umugore wawe Muteteri igihe cyose azaba atwite utazongera kumwegereza imibavu kuko ubonye ko idakorana no gutwita kwe.” Ako kanya Nadine yumvise ibyo bintu ko NKusi yateye inda Muteteri yahise yikanga kuburyo yakubise inkokora ku modoka, ntibabashye kumwumva kubwo kuba imodoka iri kugenda, Nkusi mubushobozi afite abasha gufasha Muteteri amuhanagura neza kugeza atuje amuha n’amazi yo kunywa. Uko ibyo Maurice abireba ahita avuga ati “Sha NKusi, uri kugenda utera intambwe kabisa umuntu atatekerezaga, ukiri umunyeshuri uhita ubona akazi ko kuba CEO none sha uhise unatera inda ntaragira n’igitekerezo cyo gukundana n’umukobwa?” Muteteri ahita amusubiza ati “Ariko Maurice waretse kuvuga ibyo bintu ko biri kunyiterera isoni.” Nadine wari mu modoka yarababaye kuburyo amarira yamurenze agatangira gupfuneka ariko akihagararaho ngo batamwumva, kugeza ubwo bageze kuri MOTEL Nkusi yari abajyanyeho bava mu modoka binjira bagenda. Bakimara gusohoka umushoferi yakuye imodoka aho ajya kuyiparika aho abantu batabona Nadine asohokamo, asaba Nadine kuva mu modoka igitaraganya, mugusohokamo umusore akubise Nadine amaso atangira kurya indimi ariko atungurwa no kubona arimo kurira, Nadine amaze gusohoka aribwira mu mutima ati “Mission yanjye irapfuye ariko biriya numvise ntabwo bizankanga, nibinaba ngombwa iriya nda izavamo kuko Nkusi ni uwanjye.”
Kuri bar resto aho Muteteri akora, manager ari kuganira na Vice Manager Gentile ahita amubwira ati “Kuva mbere hose se iyo ubimbwira wari kuba iki?” manager aramusubiza ati “Erega boss yari yarambujije ko nta muntu wundi ugomba kumenya ko Muteteri ari we wamuhesheje akazi hano, rero wowe wagiye ubyumva nabi utekereza ko Muteteri namuzanye hano mu kazi ku bubasha bwanjye.” Gentile yazunguje umutwe ati “Bivuze ko nariya mafoto ari boss wari wayagusabye se?” Manager aramusubiza ati “oya! Ntabwo ari ko bimeze, ntakubeshye Gentile kubera ko Muteteri namubonye ngahita mwikundira, numvaga ko nimfata ariya mafoto mu ibanga nzayamukangisha akambera inshoreke akankunda mbese tukajya twisanzuranaho, nawe urabizi ko mu bakobwa bakora hano bose abarusha ubwiza.” Gentile ati “icyo nicyo kibazo cyawe, ufite amaso ariko ntabwo ubona, ubu Muteteri andusha ubwiza koko? Gusa ibyo tunabireke, igikurikiyeho rero ni ukumushakaho amakosa ubundi tugashaka ibituma boss Nkusi amwirukana hano.” Manager aramusubiza ati “nanjye ibyo nibyo ndi gutekerezaho, rero nk’abantu bakorana ntabwo ari ngombwa ngo tujye duhangana, ikindi kandi wibuke ko inyungu ubishatse zatugeraho twembi?” Gentile ati “Wankundiye se ko waguye inda yawe! Ngaho mbwira uko bigomba kugenda Muteteri tumwirukanishe.”
Nkusi na Muteteri na Maurice bageze muri MOTEL batumije ibyo kurya no kunywa baraganira, nyuma Nkusi afata ijambo ryo kubashimira bombi uburyo bamuba hafi ababwira ko kuva mu mashuri yisumbuye bari inshuti Atari azi ko ubushuti bwabo buzakomeza kugera n’ako kanya ndetse Muteteri akaba ari we wari umubikiye urukundo rw’ubuzima bwe. Yamaze kubabwira Gutyo Muteteri bikomeza kumukora ku mutima, bakiri kuganira Nkusi yabwiye Muteteri ati “bityo rero Cherie, urabona ko utangiye ikindi gihe umuntu atatinya kuvuga ko kitoroshye, gusa amahirwe ahari ni uko umwaka ugiye kurangira kuburyo urawusoza, ubundi ugasaba gusubika ukazasubira kwiga nyuma y’undi mwaka, ariko nari ndi kugusaba ko akazi wari uri gukora wakihorera, ngusezeranije ko mubushobozi bwanjye bwose ntacyo uzamburana.” Maurice azunguza umutwe maze aravuga ati “Nanjye aka kantu ndumva kaba keza, Nkusi ndamwizeye yibitseho ibanga ry’ubushobozi tutazi.” Ibyo barabyemeranije bakomeza kuganira bisanzwe, kugeza ubwo batashye ariko ubona Nkusi ari kubashushubikanga gutaha ameze nk’ufite izindi gahunda, bamaze gutandukana Nkusi ahita ahamagara ya nimero yamwoherereje ubutumwa ariko yanga gucamo, atangira kwibaza ati “uyu muntu wanyandikiye ubu butuma ariko rero nkeneye gushishoza, ashobora kuba ari n’umutekamutwe, ariko se nanone ko umuganga wabyaje mama wanjye muzi ndi kwirirwa nibaza ibi bibazo byose kubera iki? Reka nze nkwereke.”
Ako kanya NKusi yavuye aho agenda ahamagara shoferi we, bidatinze amujyana ku kazi aho DELIRA akorera agezeyo Delira atungurwa no kubona Nkusi aho ngaho, mugutangira kuganira Nkusi aramubwira ati “buriya cya gihe ngusigana n’umuganga wambyaje, naje gusanga Atari kuriya byari kugenda kuko abantu benshi ntabwo bafite amahirwe yo kumenya abaganga babakiriye mu maboko, ndashaka kumukorera aga surprise kuburyo azahora atewe ishema no kuba umuganga.” Delira mu kwikanga ahita amubaza ati “ubwo se ushaka kumukorera iki?” Nkusi ati “Ahubwo nawe umfashe kumutegurira ako ga surprise, ikintu cya mbere wowe banza umpuze na we ubundi mumenye neza mbone uko nzamutungura.” Delira amaze kubyumva mu mutwe yahise atekereza ati “Apu, Nkusi n’ubundi nta byinshi azamenya, reka mbahuze wenda namukorera iyo surprise ntabwo bizatuma Adeline amvamo.” Ako kanya ahita amubwira ko afite akazi kenshi bityo byaba byiza amuhaye nimero ye akamwivugishiriza. Ni nako byagenze amaze kuzimuha Nkusi amubwira ko azamubwira uko bazabigenza namara kumumenya neza, ako kanya aramubwira ati “Na Muteteri akazi ke kugahuza n’amasomo biri kwanga byabaye ngombwa ko akareka” Delira mu kubyumva ahita yibwira ati “Wasanga umukuye mu nzira kubera ko yakwimye urukundo sha.” Akimara kuva aho ngaho Nkusi yahise ahamagara nimero ya manager amubwira ko azajya abwira DELIRA ko Muteteri yasezeye akazi, bamaze kuvugana ahamagara nimero ya muganga Adeline, ku rundi ruhande muganga Adeline aho ari kwa muganga mu kazi atungurwa no kubona nimero ya Nkusi imuhamagaye arikanga cyane ahita yibwira mu mutima ati “Uyu musore se ko ahise ampamagara, ahise amenya ko ari njye wamwoherereje buriya butumwa se? ariko se nanone ko nakoresheje indi nimero yabibwirwa n’iki? Wasanga ari kubishidikanyaho wenda akaba ashaka kwibariza umuganga wabyaje nyina, apu ibi nta kibazo reka mwitabe.”
Muteteri agitandukana na Maurice na Nkusi we yahise yerekeza aho akorera kuri bar afite gahunda yo kujya gutora utuntu twe, ahageze akubitana na Gentile aramusuhuza ati “mwiriwe neza manager?” Gentile mu bwirasi bwinshi aramusubiza ati “Niriwe Mteteri we nubwo ntazi ko wowe uraza kwirirwa.” Muteteri mugutungurwa aramubaza ati “Nubwo utazi ko ndaza kwirirwa? Kubera iki se urateganya ko nshobora gupfa?” Gnetile mu kumwenyura ati “oya, wicwa niki se mukamama wanjye? Ahubwo se ko uzindutse kare amasaha yawe ataragera?” Muteteri aramusubiza ati “njye gutwara ibintu byanjye kuko ntabwo nzongera gukora hano, naje gusanga bitari kuvamo.” Gentile mukubyumva aratungurwa cyane yibaza niba ibyo yumvise ari ukuri ahita amwegera ati “uravugisha ukuri? Ba uretse gato, ni Nkusi ugusabye kureka aka kazi se? ariko se ni gute yaba yaragusabiye kuza gukora hano akanaba ari we ukwirukana?” Muteteri mu kumva izina Nkusi yaratunguwe maze ahita abaza Gentile ati “Uvuze ngo iki? NKusi?” Gentile ahita amusubiza ati “Yego, nonese Nkusi ntabwo ari we watumye uza gukora hano? Dore ngo urijijisha nk’aho ntabyo uzi” Ako kanya Muteteri ahita abaza Gentile ati “nonese Nkusi ni we watumye nza gukora hano gute?” Gentile aramusubiza ati “Ariko abakobwa musigaye mwigira indyarya rero, ubwo se ushatse kwirengagiza ngo ntamenya ko wowe na boss Nkusi mukundana, akaba yaragushakiye akazi nk’umukunzi we? Ibyo mwigira ni ibiki? Reka kuntera umwanya sha.” Muteteri mugukomeza gutungurwa cyane ati “Boss Nkusi? Ariko se wa mukobwa we uravuga ibiki? Ngo boss Nkusi?”
Ako kanya Gentile na we yahise abona ko Muteteri ari mu rujijo cyane, aramwegera maze aramubaza ati “nonese Muteteri, boss wa hano ni nde?” Undi amusubiza ko ntawe azi, Gentile atungurwa cyane no kuba yabwiwe ko Nkusi ari we wahesheje akazi Muteteri akazi aho ngaho, ariko Muteteri akaba atazi boss waho, ako kanya ahita amubwira ati “Nonese umukunzi wawe ntabwo ari Nkusi?” muteteri arabyemera nuko Gentile amusaba nimero za Nkusi, Muteteri mugutungurwa kwinshi cyane ahita azimuhereza, Gentile azandika muri telefone ye aramwereka, Muteteri atungurwa no gusanga muri telefone ya Gentile handitsemo boss Nkusi, Gentile ahita avuga ati “Uzi ko bya bintu ari byo? Koko ntabwo uzi ko umukunzi wawe ari we boss wa hano?” ako kanya Gentile ahita ahamagara Nkusi ashyira amajwi hanze Nkusi aritaba
GENTILE: muraho neza boss?
Nkusi: Muraho neza? Ko wongeye kumpamagara hari ikibazo cyabaye mu kazi? (Muteteri atungurwa no kumva ijwi ar irya Nkusi)
GENTILE: oya nta kibazo gihari, ahubwo nari ndi kugira ngo muzaze kureba raporo y’ukwezi kuko njye na manager twamaze kuyuzuza neza, ehhh ni njyewe wabaye Vice Manager.
NKUSI: ehhh ese ni wowe mama yambwiraga bashyizeho nka manager? Nonese ibibazo byo kuba manager yaragiranaga umubano, (Gentile amuca mu ijambo)
GENTILE: ibyo byarakemutse boss
NKUSI: okay, nta kibazo nimbona umwanya nzaza kureba uko bimeze, mube muri gushaka undi mukozi usimbura Muteteri rero kuko atazagaruka gukora aho ngaho.
Bamaze gusezeranaho Muteteri yacitse integer mugutungurwa kwinshi cyane, yibaza niba yaba ari kurota cyangwa kubonekerwa, mu kugarura ubwonko kubyo yumvise Nkusi avuga ati “ehhh ese ni wowe mama yambwiraga bashyizeho nka manager?” ahita atangira kwibaza ati “Ngo mama?” Nanone yongera kwibuka ibyo SHEJA yamubwiye ko Nkusi ari umukire ubitsa muri banki papa we abereye manager, Muteteri mu kugerageza gutekereza cyane isereri iramufata hafi kwikubita hasi aramirwa na Gentile maze aramubwira ati “Bisa nk’aho umukunzi wawe hari byinshi yaguhishe.” Muteteri ati “Ndumva meze neza reka njye gutora utuntu twanjye ntahe.” Muteteri yavuye aho murujijo rwinshi cyane atora ibye kugeza ageze murugo akajya mu buririr akibwira ati “Ndahera he se? ariko ibi bintu ngomba kubisobanukirwa, Nkusi ubundi uri muntu ki?”
Muganga Adeline asohotse mu bitaro ajya aho afatira amafunguro ahahurira na Denis, basangira ibya saa sita baganira, Adeline ati “Kuva iriya myaka yose nibwo twahura ngo nongere nkwihanganishe ku gihombo wowe na Delira mwagiza abyara umwana upfuye.” DENIS ati “yewe ni igihombo pe nubwo wenda DELIRA Atari yakabaye umukunzi wanjye. Ariko n’ubundi niyo tutari kuzabana ntabwo byari kumbuza kumbabaza, kuko namukunze kera cyane ariko nkazitirwa n’uko afite undi musore bakundana, niba nabyita inyungu cyangwa iki, nonese uriya musore babyaranye umwana agapfa, nawe iyo adapfa ntaba yaramuntwaye buriya?” Adeline ati “ni kwa kundi nyine Imana iba yagennye ibintu umuntu atabasha gusobanukirwa. Ariko se Denis, nk’ubu uriya musore wanyu Nkusi bitunguranye uramutse usanze ari umwana wa DELIRA wakwitwara gute?” Adeline abajije Denis icyo kibazo yaratunguwe cyane, ahita amubaza ati “Ngo? Ibyo bintu uvuze bibaho se mu buzima? Muganga nawe rwose utera urwenya, umwana wa Delira se ko yapfuye twese tubizi, urumva ibyo bishoboka bite?” Adeline mu kwigarura ahita avuga ati “nyine ni ukwivugira navugaga, mbese Nkusi aramutse ari nk’umwana wa DELIRA?” Denis aruhutsa umwuka mwinshi maze aravuga ati “Nkusi ni umwana wacu kandi twamutoje ubuzima neza, kuba ari uw’umugore wahoze ari uwanjye cyangwa se akaba ari uwa Delira byose byaba ari kimwe, ikintu nzi neza ni uko papa wa Nkusi yansigiye imitungo ye ngo nzayihe umwana we igihe nikigera maze kumutoza ubuzima, ndetse na Delira agashyiraho imitungo yasigiwe n’uriya musore bendaga kubana akamutera inda bakagira ibyago bakabyara umwana upfuye, rero Nkusi ubu twamuraze imitungo y’ababyeyi bombi kandi abirimo neza.” Adeline amaze kubyumva yitegereza DENIS maze akivugisha mu mutima ati “Icyo mutazi ni uko ku iherezo Nkusi ariwe uzasigara mu marira menshi, icyakora nawe numenya DELIRA ibyo yakoze uzicwa n’agahinda.”
Ntabwo byatinze Adeline amaze gutandukana na Denis yahise arangira Nkusi aho ari ngo aze amurebe, bamaze guhura Nkusi adaciye ku ruhande ahita amubaza ati “Wowe na mama ntimwambwiye ko ari wowe muganga wanyakiriye mu biganza?” Adeline ati “yego rwose, kubera iki se umbajije icyo kibazo?” Nkusi ati “hari umuntu wanyandikiye ambwira ko ngo Delira ariwe mubyeyi wanjye bya nyabyo, rero impamvu naguhamagaye ni uko nzi ko ari wowe muganga wambyaje uzi ukuri kose, ngo unkure mu rujijo.” Adeline ahita amwenyurira mu mutima maze aramubwira ati “nonese Nkusi, ni ukubera iki njye na mama wawe twakubwiye ukuri, ariko uwo muntu yakwandikira gutyo ugahita wibagirwa ukuri twakubwiye kuburyo ushaka kumenya ukuri kandi ukuzi? Ni iyihe mpamvu ituma ushidikanya?” Ako kanya Nkusi amaze kubyibaza ibyo ahita avuga ati “Ariko se wamugani? Nta muntu umenya byose ku mwana uretse nyina, ndetse nawe ukaba uzi ko navutse mama agahita apfa ni ukubera iki ndi kubishidikanyaho? Unyihanganire ku kuba ngutesheje umwanya wawe.” Ako kanya Nkusi amaze kuvuga gutyo umutima uhita umuhatiriza kwibwira ati “Ariko se nanone, urukundo Delira na DENIS bankunda ntari umwana wabo ni urukundo nyabaki? Ahhhhhhh ntangiye gusobanukirwa rata! Ni ukuvuga ngo ahubwo DENIS ni we wateye inda mama wanjye, ari nabyo byatumye mama akimara gupfa DENIS ahitamo Kundera afatanije na DELIRA, kuko nta rundi rukundo rushobora gutuma umubyeyi w’umugabo arera umwana utari uwe, ba uretse gato, ibi bivuze ko DENIS burya ari papa wanjye bya nyabyo, uhhh nkibaza impamvu rata! Ngaho imitungo, ngaho ama miliyoni, ubundi byigeze bibaho ko umuntu yaraga ibintu bingana kuriya umwana utari amaraso ye? DENIS DENIS, ni ukubera iki ushaka guhisha ko ndi umwana wawe? Aha nanone harimo ikibazo, ni we mugabo wa mbere naba menye uhisha abantu ko umwana arera ari umwana we, kandi ibi bigaragaza ko na DELIRA abizi ko ndi umwana wa DENIS” Nuko ahita abaza Adeline ati “Harya buriya DENIS, na DELIRA bombi bari baziranye na mama wanjye wapfuye?”
Adeline mu kamwenyu ati “cyane rwose bari inshuti magara.” Nuko Nkusi mu mutima aribwira ati “Birasobanutse, DENIS ni papa wanjye wateye inda mama wanjye, amaze gupfa DELIRA angirira impuhwe nk’umubyeyi umaze kubyara umwana upfuye biyemeza kunderana, ariko nanone ibi bintu nshaka kubyemeza neza.” Nuko ahita abwira Adeline ati “Ahubwo hari ikintu kintu nungutse, kuko ntabwo byashoboka ko DENIS yari Kundera nta sano dufitanye, mpise nkeka ko DENIS ahubwo ari papa wanjye bya nyabyo, ahubwo se papa wanjye wowe wari umuzi?” Adeline arahakana Nkusi ahita avuga ati “ubwo bivuze ko nta gitekerezo ufite kuri papa wanjye.” Ariko Adeline mu kumuhakanira yabikoze ku bushake kuko yari ari kubona Nkusi afite ibindi bintu ari gutekereza, yirengagiza ko ibushize bari kumwe na Delira Adeline ubwe yibwiriye Nkusi ko yari abazi, nuko NKusi aramubwira ati “muganga hari akantu nshaka ko umfasha icyo byasaba byose, ndashaka gupimisha DNA zanjye na DENIS ndahita menya ibintu byinshi, urabingiramo?” Adeline ati “ibyo biroroshye, wowe ushake amafaranga, icyoroshye wazana ni uburoso bwamenyo bwa DENIS cyangwa se umusatsi we, nawe uzane ibyawe.”
Ku rundi ruhande Nadine yabihiwe cyane ahita ajya mu iduka ricuruza imiti asaba ibinini byo gukuramo inda, amaze kubigura ava aho yinjira muri kaminuza ariherera arabisya bihinduka ifu abishyira mu gapapuro aribwira ati “Iriya nda ninyukuramo Nkusi akamenya ko Muteteri yayikuyemo arahita amwanga, nanjye ndakora ibishoboka byose ndamuha n’umubiri wanjye wose yongere ankunde ku kabi n’akeza.” Ku rundi ruhande Muteteri aho ari murugo abyutse yibaza kuri Nkusi ati “ese Nkusi hari ikintu yaba ari kumpisha? Ntabwo byumvikana, aramutse ari boss w’iriya resto bar, nako ntibishoboka, ariko se nanone uburyo nahabonye akazi ko ari amayobera, umuntu agapfa kumpamagara atanzi ngo ngwino nguhe akazi? Nonese ubwo Nkusi yaba ari mu bakire bafite imitungo muri iriya banki? Manager se we yabimpisha? Reka nganire na Maurice.” Ako kanya Muteter afata telefone agahamagara Maurice akamubaza niba bahurira muri kaminuza kuko hari ibyo ashaka kumubwira, Maurice amubwira ko nubundi yibereye muri kaminuza aho arara muri Hostel z’abahungu, Muteteri amubwira ko aje mukanya gato, ahita atangira kwitegura ubundi ajya muri kaminuza. Akimara kwinjira muri kaminuza Nadine yari ari gusohoka ava mu kigo aba abonye Muteteri, ahita yibuka ko afite bya binini bikuramo inda mu gikapu afite, ako kanya agenda amwegera aramusuhuza, Muteteri aramwikiriza Nadine ati “mutate, ntakubeshye njye nawe dukeneye kuganira.” Muteteri mugutungura kwinshi ati “njye nawe tuganira? Nadine buriya nta kintu njya nicuza nko kuba twaramenyanye tu, uburyo wababaje Nkusi byarambabaje cyane, gusa igihe kimwe ndabizi uzabyicuza.”
Nadine yarebye hasi maze aratakamba ati “Mutete, mbabarira umpe iminota 10 yonyine hari ikintu nshaka kukubwira.” Muteteri yabonye Atari uwo gutakambirwa abwira Nadine ko nta kibazo amubwire, Nadine amusaba ko bajyana muri kantine y’ikigo, ntabwo yabitinzeho bagiyeyo Muteteri asaba Jus na Nadine arayisaba basaba n’uturahure ubundi bicara ku ruhande, uko bicaye Nadine we umutima wari uri kumurya akibaza ati “ni gute ndabona icyuho nkamushyiriramo aka gafu koko ubundi bikamurangiriraho?” Mu ghe Muteteri we yabonaga Nadine yabuze icyo kuvuga, telefone ya Muteteri yahise isona arebye abona ni Maurice umuhamagaye, asaba Nadine kwihangana gato akajya kuyitaba ku ruhande, Nadine mu byishimo byinshi mu mutima aravuga ati “Nari nabuze aho nguhera uwo muntu arandokoye.” Muteteri amaze kugenda aritaba Nadine nawe ahita afata ifu y’ibinini bikuramo inda arunda muri jus ya Muteteri aravanga, hashize akanya Muteteri agaruka abwira Nadine ati “Nadine, mfite gahunda n’umuntu kandi aya niyo masaha, reka murebe tuze guhura nyuma birangiye tubone kuvugana umbwire ibyo umbwira, sibyo?” Ibyo Muteteri abivuga arimo kwirenza ya Jus Nadine yarundanyijemo bya binini, ayimaze asohoka yihuta Nadine we asigara abirindura amaso amwenyura ati “Ndakurangije gapfe nabi!”…..LOADING EP 11

Comments