Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
Muteteri na Nkusi muri geto ya Nkusi aho Muteteri amusuye amutunguye, Muteteri mu masoni menshi akibuka uburyo NKusi yamubonye nta mwambaro akamuhisha amaso, nuko mu buryo bwo kwikura mu isoni Muteteri aramubwira ati “Ngaho rero kugira ngo bibe kimwe kimwe, nawe nyereka ntabwo ndongera kugira amasoni.” Nkusi nawe akamubaza ati “Ariko se wa cyana we ni ibiki urimo kuvuga? Urumva ibyo bishoboka?” bya bindi urukundo rukoresha byose niko Muteteri yari ari kwitetesha mu bituza bya Nkusi akamuhatiriza cyane amusaba kumwiyereka biza kurangira abihinduyemo udukino amubwira ati “Sha wowe wandebye none njye uri kwanga ko nkureba, maze njyewe niba wanze ndabyikorera nkwikuriremo sha.” Uko niko batangiye gukina udukino twabo Nkusi arwana no kudakuramo, Muteteri nawe akarwana no kumukuramo, biza kurangira icyo gihe bamaranye bakoranaho ubwonko bwabo buyobye buri wese yisanga mu mutwe we yamaze gukuramo umukunzi we, ndetse ibyo ntibanabigiraho ikibazo nyuma yo kwisanga nk’uko Imana yasanze Adam na Eva bamaze gukora icyaha, ahubwo bakomeza imikino kubera ubwabo batari bakiri kwicunga mu mitwe yabo, ahubwo byose baza kongera kubyibuka neza babona ko barangije ibyo batagakwiye gukora ubwo bamaraga guhuza imibiri yabo, igikorwa kigomba gukorwa n’abashakanye bakirangije kandi bo batarashakana.
SHEJA akimara kumenya ibyo papa we amubwiye yahise atangira kwibuka mu mutwe we amagambo Devotha yamubwiye ati “Nuramuka usobanukiwe Nkusi ukamumenya waramuciye amazi uzicuza’’ ako kanya aho ari kuririra mu buriri atangira kwibaza ati “Ariko Mana nakoze ibiki koko! Ni ukubera iki uriya munsi ntafatiranyije amahirwe? Ubwirasi bwanjye no kwiyemera nibyo bimbujije amahirwe yanjye! Ariko se nanone ibi bintu birimo ikibazo, ni gute Nkusi yaba ari umukire akaba yiyoberanya agashaka kubaho nk’umukene? Ibi bintu ntabwo bisobanutse. Hagati ya NKusi, Devotha ndetse na papa wanjye harimo umuntu uri kwibeshya ku bintu ashobora kuba azi.”
Nkusi na Muteteri bakimara kubona ibyo bavuyemo bagatungurwa cyane, bahita biyorosaho udushuka mu masoni menshi! Muteteri ati “Mana we, ni ibiki tumaze gukora?” Nkusi ati “Kandi iyi mikino ni wowe wayitangiye, none dore ikintu itubyariye tutarigeze tunabipanga. Ibaze ko bitubayeho tutaranamara n’amezi abiri dukundanye, Mana we iyi nkuru se tuzayivuga hehe?” Muteteri aruhutsa umutima maze aravuga ati “Nkusi, ngaho mbwiza ukuri, wari warigeze upanga ko uzaryamana nanjye?” Nkusi mugutungurwa kwinshi cyane areba Muteteri amwereka ko icyo kibazo amubajije kimutunguye ahita ayeguka aramusubiza ati “ngo? Ushatse kuvuga ko kuba tubikoze ari ibintu nshobora kuba narapanze se? ni izina ry’Imana yo mu ijuru wumve koi bi bintu bitugwiririye kandi ni wowe biturutseho, kubera ukuntu wakomeje kunkinisha cyane ushaka kunkuramo ngasanga nataye ubwenge, kandi urabizi ndakubaha cyane ntabwo natinyuka kugukoresha ibi bintu.” Muteteri aruhutsa umutima amufata ku kibero maze aramubwira ati “Nkusi, ntabwo ndi kugushinja ko wankoresheje ibyo ntashaka cyangwa se ngo ube warabipanze, nari ndi kukubaza niba waba warigeze ubitekereza gusa, gusa nanone ntabwo nabura guhangayikira ibitubayeho, uzi ko tubikoze tutikingiye?” Nkusi mu kubyumva ahita agwa mu kantu yiterera hejuru maze aravuga ati “Ngo? Uravugisha ukuri? Ntabwo twigeze twikingira? Mana yanjye ibi ni ibiki dukoze?”
Muteteri mu kubona Nkusi ahangayitse aramubwira ati “Nkusi, mukunzi, ngaho nyizeza ko ubwo ibi bitubayeho kandi bidutunguye utazigera unyanga, urabizi njyewe narifashe nirinda ibindi bikundi by’abakobwa banshukaga ko kuba naryamana n’umuhungu ntacyo bitwaye, ariko njyewe nahitaga nibuka inkomoko yanjye n’ibihe ndimo nkabyirinda, rero ntakubeshye ni wowe musore wa mbere nakunze mu ibanga rikomeye kugeza nubwo njya nifuza kugutandukanya n’umukunzi wawe ariko kuko mwembi twari inshuti nkihangana, kuburyo ntabura kuvuga ko narinkeneye ko wowe na Nadine mutandukana, bityo kuba nkwizera mbabarira umbwire ko kuba ibi bitubayeho utazigera unyanga kubera ko ibyanjye byose wamaze kubimenya.” Nkusi yaruhukije umutima afata Muteteri mu mugongo amurenza ukundi kuboko mu gituza maze aramubwira ati “Muteteri, nubwo ibi bitugwiririye ariko ntabwo byatuma mba ikigwari ngo ngukorere ibyo uri kuvuga, erega nubwo wenda dukoze amakosa ariko wari uzi ko ahubwo ndi kumva aribwo ngukunze cyane?” Muteteri mu mutima ahita yishima maze akubita Nkusi agashyi ku rutugu ari nako amushima mu twana twe turi gutangira kumera maze aramubwira ati “Wa cyana we! Reka nitahire ntasanga Delira yantegereje akarambirwa.”
Koko NKusi yabaye umugabo ibyo yemereye Muteteri byo gukomeza kumukunda cyane abigira indahiro. Mu gitondo kimwe abanyeshuri bari kwinjira mu ishuri Nadine aba arinjiye bose basekera icyarimwe, Nadine wari umeze nk’ucitse integer cyane ntiyabyitaho ahita ajya kwicara mu ntebe ye, umunyeshuri umwe w’umusore wicaye inyuma ya Muteteri ahita ahaguruka maze ajya imbere y’abanyeshuri arababwira ati “Guys, mwamenye amakuru se? mwari muzi ko wa musore Alex watwaye Nadine amwibye Nkusi kubera ko ari umukene, yakennye kuburyo nta n’urwara rwo kwishima akigira?” abanyeshuri bacyumva iyo nkuru bose bahite batangarira icyarimwe, batangira kubazanya niba ibyo byaba ari ukuri, Nadine we aho yicaye arambika umutwe mu ntebe maze mu mutwe we atangira kwibuka, mu gitondo kimwe gikurikira icyo yabwiriyemo abakobwa bagenzi be ko arazinduka ajya kureba Alex amuhe amafaranga yo gusohokana bagenzi be, akigera ku gipangu cyo kwa Alex arakomanga ariko abura umuntu umukingurira, ahamagaye Alex kuri telefone asanga ntabwo iriho, mu gihe agiye kwisubirira aho avuye atungurwa no guhura n’umukobwa, wa wundi wagabanye amafaranga na Mahoro aramusuhuza, Nadine mu kumwikiriza uwo mukobwa ahita amubaza ati “wari uje kureba cheri wacu Alex se?” Nadine mu gutungurwa n’ibyo uwo mukobwa avuze ahita amubaza ati “Ngo cheri wacu? Ubwo se ushatse kuvuga iki?” umukobwa ahita amubwira ati “nonese ko nawe uri akagoryi nka twe mbere y’uko tubimenya, wibwira ko Alex ari wowe mukobwa akundana na we wenyine? Ikirenze ibyo ntabwo twabyita urukundo ahubwo byose Alex adushuka kubera ko afite amafaranga, ariko na we bikaba byamuhindukiyeho mu kanya gato nk’ako guhumbya kuko uburyo yitwaye nabi mu gukoresha amafaranga ye, ibaze ko asigaranye nta n’urwara rwo kwishim afite.” Nadine aramusubiza ati “Ariko wa mukobwa we warasaze? Ibyo bintu urimo kuvuga ni ibiki?” mu gihe Nadine n’uwo mukobwa bakiri kuganira muri ubwo buryo, aho hahise haza amamodoka menshi araparika babona hasohotsemo abagabo benshi bambaye amakoti, uwo mukobwa akibabona ahita abwira Nadine ati “ibi biri kuba uri kubibona? Ni kwa kundi ibyago bikugwirira isi nayo ikabura impuhwe na nke ikugirira. Alex agifite amafaranga banki yatinyaga kuza mumutereza cyamunara kubera ko hari uburyo yavugaga rikijyana, none kwa kundi amakuru aguruka bamenye ko yanahunze inzu ye none inzu baje kuyiteza, Genda Mahoro uri umukobwa w’umunyabwenge narakwemeye. Aya makuru kaminuza yose igiye kuyamenya bamenye ko Alex ari umukene ndebe ko azagaruka no kwiga ahubwo.”….
Ibyo byose Nadine akimara kubyibuka niko yahonze umutwe ku ntebe mu ishuri, umukobwa umwe amuhagarara hejuru amukurura imisatsi amwegura umutwe amubwira ati “Nadine tubwize ukuri, nutatubwiza ukuri iri shuri ntabwo uraryiga, ushatse kuvuga ko umukunzi wawe wakuguriye Iphone ugasubiza Nkusi Samsung ye yaba yakennye? Ko kaba kakubayeho se Nadine mwana wa mama!” uwo mukobwa yabivuze mu rwenya rwinshi cyane abanyeshuri bose basekera icyarimwe mu buryo bwo kumukwena.
Ku rundi ruhande muri icyo gitondo niko papa wa SHEJA yavuganaga na Denis papa wa Nkusi kuri telefone, mu kiganiro kigufi bagiranye Denis aramubwira ati “wakoze amakosa rwose, Nkusi ubwe nyabwo ashaka ko hari umenye ko ariwe nyiri izo konti ziri muri banki. Ni umwana ukiri muto akeneye kwiyigira amasomo ye akayarangiza ibindi bikazaza nyuma” Manager wa banki ati “ni ukunyihanganira rwose, nanjye nabitekerejeho nza gusanga natanze amabanga Atari ngombwa niyo mpamvu ndi gusaba imbabazi.” Denis aramwenyura asoma ku cyayi aho yibereye iwe mu rugo maze aravuga ati “Nta kibazo manager, reka twizere ko nta ngaruka biteza, gusa ushake uko uza kwivuguruza kuri buri muntu wese waba ashaka kukubaza kuri ibyo bintu.”….
Uko baganira ni ko ku rundi ruhande SHEJA ku muvuduko mwinshi cyane yazaga ku ishuri aje kureba Muteteri, akimara kwinjira muri kaminuza aramuhamagara kuri telefone, Muteteri yirengagiza ibiganiro biri gukwana Nadine mu ishuri ryabo arasohoka ageze hanze asanga SHEJA amutegereje, bajya kwicara ku ntebe ziba imbere y’aho abanyeshuri b’abakobwa barara, SHEJA ahita amubaza ati “nonese Muteteri, ugiye kumbwiza ukuri, ubundi ni ikihe kintu uzi kuri Nkusi kidasanzwe?” Muteteri mugutungurwa ahita amubaza ati “Kidasanzwe? Ni ukubera iki se umbajije icyo kibazo? Ahubwo se kuki NKusi urimo kumushakaho amakuru?” SHEJA aramureba aramubwira ati “mutate, nubwo Nkusi muri inshuti ariko ushobora kuba utamuzi, uzi ko NKusi ari mu bakire ba mbere babitsa imitungo yabo muri Banki papa abereye Manager?” Muteteri mu kubyumva ahita akubita SHEJA agashyi ku rutugu maze aramubwira ati “Kanguka SHEJA, Nkusi uri kuvuga ni uwuhe se? ni uwo muziranye cyangwa ni wawundi duherutse guhura ukamuca amazi? Gusa niba ari uwo nguwo we wibeshye cyane, kuko n’aka kanya NKusi nta n’akazi afite bamaze iminsi bamwirukanye aho yakoraga.” SHEJA mu kwitekerezaho ahita yibwira mu mutima ati “Ariko rero nanjye ntabwo mbasha gutekereza, ni gute Nkusi yaba ari umukire agakora akazi ko gutwarira abantu ibintu mu ngo? Ubwo se yaba agamije iki cyangwa ashaka kwihisha iki? Ariko se, ba uretse gato, ubwo se papa yaba yambeshye? Ntabwo yambeshya, bivuze ko NKusi ari umukire ariko udashaka kubivuga no kubigaragaza.”
Nuko abwira MUteteri ati “Njyewe ubwanjye papa wanjye niwe wabinyibwiriye, nubishaka nawe ujye kumubaza wumve ko atarakubwira ko NKusi ari umukire, ni ibyo nari nje kukubwira.” SHEJA yahise ahaguruka arigendera ariko agenda ari mu rujijo rwinshi cyane, Muteteri nawe ayo magambo amusiga mu rujijo kuburyo yinjiye mu ishuri ari kumwenyura kubera kumva ibyo bintu bidashoboka na gato, arebye aho Nkusi aba yicaye abona ntabwo araza mu ishuri akomeza ajya kwiyicarira bisanzwe…. Abanyeshuri bakomeza guserereza Nadine cyane, bidatinze na Nkusi araza mu ishuri akimara kwinjira umukobwa umwe aramubona ahita avuga ati “Salama Nkusi, umuEX wawe ko umukunzi we yakennye se, uri gupanga kumusubirana?” Nkusi mu kumva ayo magambo aratungurwa maze ahita abaza uwo mukobwa ati “Ibyo se ni ibiki uri kuvuga?” abanyeshuri bigana batangira kumusobanurira uko amakuru bayumvise.
Ku rundi ruhande Denis akiva murugo anyura ahacururizwa ama modoka yinjira mu biro avugana n’uwari urimo amuhereza urwandiko, Denis akimara kurwakira ahamagara wa musore wigeze kujyanira Nkusi urwandiko rumwirukana ku kazi amusaba ko urwo rwandiko arwihutana ku ishuri akarushyira Nkusi, umusore na we afata akamoto ke yihuta cyane yerekeza ku ishuri, ku rundir ruhande ku ishuri niko Nkusi amaze kumva ibyo bamubwiye byabaye kuri Alex, akimara kubyumva arahindukira yitegereza Nadine aho aryamye ku ntebe maze arivugisha mu mutima ati “Nadine nari naramubwiye ko ashobora guhura n’ingaruka zo gutana muri ubu buryo, nubwo zimugezeho kare cyane kurusha uko nabitekerezaga.” Ako kanya Nkusi akomeza agana mu mwanya we, abanza gusuhuza Muteteri amuhereza ikiganza, abanyeshuri mu gukomeza guserereza Nadine byamuriye mu mutwe akomeza kumva atabasha kwiga iryo shuri muri ubwo buryo, ahita afata igikapu cye ashyira ku rutugu ahita asohoka. Nadine akigera mu gahanda akatiramo agiye muri hostel z’abakobwa yahise ahura na wa musore uzanye ibaruwa ya Nkusi, akimubona ahita amusinyara Nadine aramubona aramutegereza, amugezeho ati “Nadine bitese? Ariko buri gihe ndi kuza hano tugahura kabisa bikanyorohera, boss rero ampamagaye ngiye ahandi, mfasha umpere Nkusi uru rwandiko ni ukuri nimbona akanya nzakugurira Fanta, urakoze cyane kuntumikira.” Umusore wari urikwihuta yahise ahereza Nadine urwo rwandiko ubundi amusezeraho yihuta, Nadine mu kugira amatsiko ahita afungura urwo rwandiko atangira gusoma rugira ruti “Kuri Nkusi Blaise, turakumenyesha ko akazi ko kuba CEO w’iduka ryacu ricuruza imodoka wagatsindiye igisigaye ni ukuza ugasinya amasezerano y’akazi ubundi ukagatsindira.”
Ako kanya Nadine akimara gusoma urwo rwandiko agira ngo ari kurota cyangwa kubonekerwa, mu gusubiramo koko abona ni ibyanyabyo mu mutwe birivanga ahita atangira kuzungera ubundi agwa hasi. Umukobwa wari umukurikiye avuye mu ishuri ryabo ni we wahise amubona agenda amusanga, atora n’urwandiko ruguye kuruhande abanza kumujyana muri hostel araramo, uwo mukobwa akimara gusoma urwo rwandiko ahita amenya ko aricyo gitumye Nadine agwa hasi, amashyushyu ahita amwica yibagirwa na Nadine aza afite inkuru ishyushye azaniye abanyeshuri. Uko bari mu ishuri Nkusi yakiriye telefone abona ni Denis umuhamagaye, aramubaza ati “nkusi ibaruwa nakoherereje wayibonye se? gusa umbabarire amasezerano yanjye ntabwo mbashije kuyubahiriza.” Nkusi akimusubiza ati “Ibaruwa?” yagiye kumva yumva umukobwa usakuza cyane yinjira mu muryango w’ishuri ageze imbere y’abanyeshuri ahita ababwira bose ati “guys muntege amatwi mwumve, uzi ko wagira ngo Imana iba izi ukuntu ibintu bizagenda?” ako kanya abasomera ibaruwa akuye kuri Nadine, anababwira ibibaye kuri Nadine, yaba Nkusi, Muteteri n’abandi banyeshuri bose bari mu ishuri bakimara kubyumva barasakuza cyane ishuri barariterura, bahaguruka baterura Nkusi bamushyira mu bicu uretse Muteteri wari mu rujijo.
Alex yagiye ku babyeyi ba Meghan bamuha ikaze batangira kuganirira hamwe uko ari batatu, Alex ubona amakaka yashize ahita ahaguruka mu ntebe yicayemo ariyemeza ashinga amavi ku butaka maze abwira Se wa Meghan ati “papa Meghan, ndakwinginze ntabara ndi mu gihe kibi, ndabizi narakosheje umwana wawe mutera inda Atari no mu myaka mikuru, ariko ku rundi ruhande ibintu byandangiriyeho mfasha byibura untegeke icyo ushaka ariko ungurize na miliyoni imwe cyangwa ebyiri ubundi nzazikwishyure.” Papa na mama ba MEGHAN bararebanye maze ahita amubwira ati “Ariko Alex, ubundi ni ukubera iki wigira umwana? Uzi ko byonyine njyewe ndamutse menyekanye ko naguhishiriye ngatuma udahanirwa icyaha cyo gutera inda umwana wanjye ataruzuza imyaka y’ubukure bahita bamfunga? Ibaze bamenye ko noneho nanirukanse ku byangombwa bigaragaza ko umwana afite imyaka 20 urumva bitaba ari ikibazo? Amahirwe mfite ni uko njye n’umuryango wanjye twazamutse turi abakene tukibera no mu cyaro, kuburyo MEGHAN nubundi nari ntaramwandikisha nk’umwana wacu kuko yakuriye kwa nyirakuru, ari naho yigiye ubu busirimu bwose bumubujije amahirwe yo kurangiza amashuri ye, rero Alex inama nakugira ni imwe, byaba byiza uvuye hano ukagenda ntuzongere no gutuma hari umenya ko njye na we tuziranye.” Alex yamaze kumva ibyo byose maze ahaguruka ahanagura amarira ku maso maze areba bombi arababwira ati “Ndanapfukamye hasi mwanga kunyumva ngo mungoboke nk’umugabo? Najye ntabwo ndatuza ntarashyira hanze ibyo mwakoreye umwana wanyu mumuhishira.” Nyina wa Meghan ati “ariko uri igicucu Alex, nushyira hanze ukuri se ntabwo biratuma ujya muri gereza? Urumva urimo kwiyumva? Ikirenze ibyo ni wowe wirangayeho niba amafaranga wari ufite ari ariya waduhaye gusa, ihangane na twe twarayakoresheje nta na make dusigaranye, pole sana.” Alex yarababaye ava aho ngaho aragenda!
Uko abanyeshuri bari kwishimira Nkusi havuyemo umwe aravuga ati “ibi bintu wagira ngo mu minsi yashize nari narabibonye! Nabonaga ukuntu Nadine ari kwihenura kuri Nkusi nkabona Atari ibintu bizaramba, none disi Imana twavugaga iraduhoreye Nkusi agiye guhindura ubuzima. CEO man ukiri muri kaminuza? Aka kazi ko ubanza ari kwa kundi Imana ireba akababaro n’igisuzuguriro abantu bari gushyira ku muntu igahitamo kumushumbusha wana?”Uko ibyo babivuga niko Muteteri ari mu rujijo rwinshi cyane, atangira kwibuka amagambo yavuganye na SHEJA mukanya kashize kuburyo yahise yibwira ati “Nkusi ave ku kazi ko gutwarira abantu ibintu mu ngo zabo, ahite abona akazi ko kuba CEO wa company icuruza amamodoka? Gute se? ibi bintu ndi kubikemanga. Ba uretse gato? None ibyo SHEJA yambwiye byaba ari ukuri nabigenza gute? Uhh ariko se ko mpangayitse nkaho Nkusi aramutse ari umukire byaba binteye ikibazo? Ariko se nanone, oya ntabwo byashoboka. Okay ubundi byose byamvana mu rujijo ndamutse nishakiye amakuru nyirizina, nubundi ndabona umwarimu Atari kuza.” Ako kanya Muteteri yavuye aho bunyonyombe mu gihe abandi bantu bari bari kuvuga kuri NKusi, Nkusi nawe niko yari amaze gusobanukirwa ko byose bikozwe na papa we Denis, gusa nanone wibuke ko Denis nubwo yibwira ko Nkusi yavutse ku mugore we wapfuye amubyara, ntabwo azi ko Nkusi ari umwana Delira yabyaye akamuhinduranya n’uwapfuye w’umugore we.
Ntabwo byatinze Muteteri yaje gutega moto imugeza kuri banki, agezeyo yakirwa na Devotha atazi amusaba ko ashaka kujya mu biro bya manager, Devotha aramujyana amaze kwinjira asanga manager yicaye imbere y’imashini. Manager ati “Ntabwo nari niteguye ko uraza kundeba, ngufashe iki?” Muteteri ati “Nitwa Emelyine, ndi umukunzi wa Nkusi” Ako kanya Manager akimara kumva izina Nkusi yahise yikanga, agatima gatera ku magambo yavuganye na Denis mu mwanya washize, Manager ahita amubaza ati “Nkusi, Nkusi wuhe se kandi?” Muteteri aramusubiza ati “Wikwijijisha manager, ndavuga Nkusi umwe mu babitsa amafaranga menshi muri iyi banki yanyu, erega winyijijishaho ndi umukunzi we!” Manager yazunguje umutwe maze abwira Muteteri ati “Rero wa mukobwa we, ntabwo nzi ibyo urimo kuvuga, ikirenze ibyo abantu bose bafite imitungo myinshi babitsa muri banki yacu ndabazi kuko ndi manager wabo turanahorana mu Manama, rero nta witwa Nkusi urimo.” Ako kanya Muteteri akimara kubyumva yahise yibwira mu mutima ati “Bivuze ko SHEJA yambeshye, ubuse yari agamije iki?” ahita asezera kuri manager wa banki asohoka ari mu rujijo rwinshi, ageze hanze Devotha nk’ushinzwe kwakira abakiriya amusezeraho.
Nyuma y’igihe umwarimu ugomba kwigisha ataje abanyeshuri bahise bisohokera, Nkusi mu gushaka Muteteri aba aramubuze ahubwo ageze hanze akubitana na Maurice, mu kumwitegereza ahita amubaza ati “man koko amakuru ndi kumva ni ukuri? Wabonye akazi?” Nkusi aramwenyura maze aramusubiza ati “Ntaho Imana itakura umuntu bro, nkibona iyi baruwa nabanje kubishidikanyaho ariko maze guhamagara kuri company nsanga ni ukuri.” Ako kanya akimara kuvuga gutyo bombi babona Muteteri ari kuza agana aho bari ameze nk’uwacitse integer yibaza ibibazo byinshi, abagezeho Nkusi ahita amubaza ati “Cherie! Uvuye he ko wavuye mu ishuri igitaraganya?” Muteteri aramusubiza ati “nari numvise ntameze neza mu nda mpitamo kuba ngiye kwiryamira muri hostel z’abakobwa, ahubwo se amakuru yawe?” Nkusi akimara kubyumva umutima wahise wikubita, ahita yibwira mu mutima ati “Ngo munda atameze neza? Utambwira ko amahano twakoze yaba atwite? Nabigenza gute?” nuko aramwenyura aramusubiza ati “amakuru nimeza, nari ngiye kujya kuri company yampaye akazi ngo menye ibyabyo ni uko nari mbanje kugushaka ngo ngusezereho.” Muteteri aramwenyura maze aravuga ati “Ejobundi warambwiraga ngo uzabona akazi keza ndaguseka, none cheri Imana irabikoze.” Ako kanya Maurice ahita avuga ati “njye ibi ntabwo ndabyemera neza, Nkusi nagende amenye niba ari ukuri kuzuye atuzanire umwanzuro w’ibyavuyemo.”
Ako kanya basezeranyeho Nkusi asiga Muteteri na Maurice aho ngaho, amaze kubashyiramo intera ndende cyane ahita ahamagara Denis amubwira ko ashaka ko bahura bakaganira, Denis amurangira ko ari ku iduka ry’imodoka Nkusi amubwira ko agiye kuhagera ako kanya. Ntabwo yatinzemo yahise afata moto yihuse, agenda agana ku iduka ry’imodoka…. Ku rundi ruhande Muteteri na Maurice batambitse hirya bicara ku dutebe ngo baganire, Maurice azamura umutwe areba mu kirere, aruhutsa umwuka mwinshi maze aravuga ati “Nizere ko Nkusi umukunda urukundo rw’ukuri.” Muteteri ahita amubaza ati “Kubera iki wambwira gutyo se?” Maurice aramusubiza ati “mu minsi yashize Nkusi yanyuze mu bihe bigoye cyane, urukundo rwaramushenguye, ese waba uzi ibintu byamubayeho?” Muteteri ati “ibyamubayeho? Birenze kuba Nadine yaramwanze se?” Maurice ati “Nkusi ajya gutandukana na Nadine mu buryo butunguranye, ku kazi bamuhaye udukingirizo ngo adushyire abatumutumye, mu kugera ku rugo rw’aho atujyanye atungurwa no gusanga ari kwa Alex wiga muwa gatatu, nako uramuzi, ari kumwe na Nadine bose bambaye amasume, nturi kubyumva se ko Alex na Nadine bari bagiye kuryamana?” Muteteri amaze kubyumva kubera ukuntu akunda Nkusi cyane yahise ashushanya iyo shusho mu mutwe, biramubabaza cyane kuburyo n’amarira yashotse ahita avuga ati “ibyo bihe bimeze gutyo Nkusi yabinyuzemo? Uriya mukobwa ni inyamaswa ahubwo niba n’inyamaswa.” Maurice ahita amusubiza ati “niyo mpamvu nkubwiye ngo urabe umukunda urukundo rw’ukuri, buriya Muteteri, abantu barahinduka cyane, aka kanya ushobora kuba umukunda ariko mu minsi iri imbere ugahura n’impamvu zishobora gutuma ushaka kwikura kuri Nkusi, ariko urukundo nyarwo ntabwo rushira, bivuze ko iyo urukundo rushize burya ntabwo ruba rwarigeze rubaho hagati y’abo rwashiranye, reka nizere ko utazahinduka kuko urabizi ko ntazakubabarira.”
Nkusi akigera ku iduka ry’imodoka nibwo bwa mbere yari ageze ahantu haparitse ama modoka menshi muri ubwo buryo, mugutangara kwinshi DENIS aba yamubonye amuhamagara amusaba kuza amusanga, akimugeraho DENIS yanga guca ku ruhande maze aramubwira ati “Nkusi, wihanganye icya mbere amasezerano twagiranye nayangirije, ariko impamvu ni uko nashakaga kugutungura byibura ngo bwa rimwe ngukangure umutima ureke gukomeza kwibarira mu buzima wahozemo bwa kera utarahabwa imitungo yawe, byibura mu modoka zawe wibuke ufatemo kamwe ujye ukagendamo ku ishuri. Ikindi kandi nubwo uri gukomea gutungurwa, iri duka ry’imodoka naryo riri mu mitungo yanjye kandi ni wowe mwana wanjye, nubwo ryo ritari muyo twaguhaye kuko ngifite imbaraga zo gukora, ariko nta wundi muntu nshaka ko ariyobora, niyo mpamvu wabonye kano kazi ko kuriyobora.” Nkusi mugutangara kwinshi ahita amubaza ati “Papa ushatse kuvuga ko iri duka ari iryawe? Ariko se ko hano hanze mba mbona amafaranga ari ay’ibura, mu by’ukuri amafaranga mwe muba mwarayakuye hehe?” DENIS yarasetse maze aravuga ati “nkusi icyo ni ikibazo abantu benshi bakunda kwibaza, ariko nanone nta gisubizo nakibonera kubera ko nkeka ko buri wese aba afite urwego agomba kugeraho, rero ngiye kugusubiza nakubwira nti narakoze biraza.”
NKUSI aruhutsa umutima maze aravuga ati “gusa nubwo wishe amasezerano twagiranye ariko uburyo nabonyemo ubutumwa bwawe byambangamiye cyane.” DENIS mugutungurwa amubaza ibyabaye, Nkusi amubwira ko abanyeshuri bose bahise babimenya kubera ko ibaruwa yahawe umukobwa bakundanaga batandukanye, uwayimuhaye akibwira ko akiri umukunzi we, bityo bose bakaba bamenye ko yabonye akazi keza. Nkusi yamaze kuvuga gutyo Denis aramusubiza ati “Kanguka musore muto, kubona akazi no kuba umukire ntabwo ari indwara cyangwa icyasha, wumve ko ubuzima buhinduka, ahubwo reka nze ndebe uburyo ugiye kujya ujya ku ishuri n’amaguru kandi uyoboye uruganda rw’imodoka. Ahaaa, reka ntangire nkwereke byose mbone uko njye niruhukira.” Nkusi na DENIS batangiye kuganira amwereka byose.
Iminsi yakomeje kwicuma, Nkusi atangira akazi nka CEO w’uruganda rucuruza imodoka rwa DENIS papa we, urukundo rwe na Muteteri aba arik rukomeza cyane ndetse banamenyerana nk’abakundana kuburyo gutinyana byavuyeho, aho Nkusi yimukiye Muteteri akajya amusangayo bagasangira ku byishimo by’umubiri, Alex we byari byaramucanze atanakijya ku ishuri ndetse bigaragara ko yataye umutwe, muganga Adeline na DELIRA bo bari bameze nk’injangwe n’imbeba kubera ukuntu yakomezaga kumukamga ko ashobora gushyira hanze amabanga yabo isaha n’isaha. Nyuma y’iminsi myinshi Muteteri umunsi umwe avuye mu kazi ageze mu cyumba akuramo imyenda kugira ngo ajye mu bwogero, ariko akimara gukuramo imyenda mu mutwe we atangira kwibaza ati “ese bijya bibaho ko umukobwa ashobora kumara ukwezi kurenga atarajya mu mihango? Ibi bintu ntabwo byumvikana.” Ako kanya yagiye mu bwogero araryama, mu gitondo azinduka akora imirimo isanzwe mu rugo kugeza ubwo yafashe inzira akajya ku ishuri, ariko agenda aza kunyura ku iduka ricuruza imiti (Pharmacy) abasaba ko bamuha agakoresho akoresha apima ko atwite, bamubaza niba arabyikorera cyangwa se bagiye kumufasha kubikora, Muteteri abasubiza ko atazi uko babikoresha, bahita bamuha agacupa bamwereka ubwiherero ajya kuzana inkari, ukora muri pharmacy ashyiramo agapimisho hashize akanya aramubwira ati “Congratulation mugore, uratwite rwose, igisigaye ni ukujya kwa muganga wowe n’umukunzi wawe mugatangira kwitabwaho nk’uko bigenwe.”
Ku rundi ruhande Nkusi akimara kwinjira muri kaminuza asohoka mu modoka umushoferi umutwara aragenda, Nadine yari ahagaze hafi n’umuryango w’igipangu ameze nk’utegereje umuntu, akimara kubona Nkusi ahita agenda amusanga arambura amaboko ngo amuyambire, Nkusi abibonye arakwepa Nadine afata ubusa, ubundi ahita amubwira ati “Ariko Nkusi cheri, ni ukubera iki ukomeje kunyirengagiza? Ese ubwo njye nawe ujya wibagirwa ibihe twagiranye koko? Ukuntu nakundaga kugusura muri geto yawe tugasomana, ukuntu twakundaga gutemberana n’udukuru twiza wakundaga kumbwira…” nuko Nkusi ahita amuca mu ijambo ati “n’ukuntu nagusanze mu rugo rwa Alex mugiye kuryamana ukanca amazi nako ntukibagirwe.” Ako kanya Nkusi yamaze kuvuga gutyo Nadine ahita acoka abura icyo avuga, Nkusi aramwegera maze ahita avuga ati “Ehh none ko ibyo byo ubyibagirwa? Ntabwo biri mu bihe twagiranye se?” nuko aramwegera amukora ku rutugu maze aramubwira ati “Nadine, ibuka ijambo nakubwiye, narakubwiye nti waratanye kandi ushobora kuzabyicuza, rero ikintu njye nishimira ni uko n’ubundi wanyeretse ko utigeze unkunda na gato ahubwo ibyo wanshakagaho wabimburanye ukajya kubishakira ahandi, cyakora Nadine ni igisebo ku mukobwa nkawe, ndetse ni n’igisebo ku babyeyi bawe, baramutse bamenye ibyo wivurugutamo bakorwa n’ikimaro cyo kwitwa ko ari ababyeyi bawe, rero inzira zanjye nawe zararangiye ntaho tugihuriye.” Nadine yamaze kumva ayo magambo ya Nkusi maze aramubwra ati “Nkusi, hari ikintu kimwe ngiye kukubwira kandi nutacyumva neza uraba utazi cyangwa se ngo ube waramenye Nadine uwo ariwe, mubyo ugomba kumenya ni uko kuguhomba byo bitari mu mugambi mfite, rero menya ko kuva mbere hose njye nawe twaremewe gukundana kandi nutabyakira ku neza, njye nzakoresha imbaraga izo ari zo zose zishoboka kandi uzankunda.”… Nadine yamaze kuvuga gutyo ahita yisumbukuruza ku muvuduko mwinshi uhambaye kuburyo Nkusi atarabutswe ahita amusoma ku munwa ubundi ahita agenda, Nkusi asigara ari kwihanagura iminwa kuburyo yumvise bimuteye isesemi.
Muteteri akimara kuva ku iduka ricuruza imiti bamubwiye ko atwite yagiye ari kwibaza ibibazo byinshi ati “ese koko ndabigenza gute Mana yanjye! Iyi ntabwo ari inkuru yo kuvuga. Ibyanjye na Nkusi birarangiye nta musore wakwikoza umukobwa utwite ngo ni umukunzi we! Kandi ibi byose ni njye wabyiteye, imikino natangiye nkina none irangiranye n’amarira, ubuzima bwanjye burangiritse, amashuri yanjye agiye guhagarara, ariko muri byose nta kizambabaza nko kubona Nkusi aryohewe n’urukundo n’undi mukobwa nyuma y’uko nishoye mu bintu ntashobora kwakira ingaruka zabyo. Iyi nda ngiye kuyikuramo, Mana yanjye koko ngiye gukora icyaha nako ubwo ni ibyaha bibiri icyarimwe.” Uko Muteteri yivugishaga ayo magambo niko yaje guhura na Maurice, akimukubita amaso atungurwa no kubona umukobwa ari kuzenga amarira mu maso, amuhamagaye Muteteri ariyumanganya ahanagura amarira barasuhuzanya, Maurice mu kumubaza ikibazo afite Muteteri ahita amera nk’ubonye uwo aturaho umutwaro maze aramubwira ati “Maurice, ndakubonye nibuka amagambo uherutse kumbwira mu kwezi gushize, gusa njyewe nta gaciro ngifite kuburyo Nkusi agifite ubushake bwo kundeba no mu maso kubera ibyo nakoze.” Maurice ati “Nonese MUteteri wakoze iki ko numva binteye ubwoba?” muteteri ahita ata amarira aryama ku rutugu rwa Maurice maze aramubwira ati “Mauri, ndatwite! Nkusi yanteye inda!”..
Maurice akimara kubyumva yahise akura Muteteri kurutugu rwe, amuhagarika neza ubundi ahita ashaka umujinya mu mutima we, akimara kuwubona ahita agenda yiruka cyane n’umujinya mwinshi agera mu ishuri Nkusi arimo bategereje umwarimu, ahita amukubita ingumi nziza kuburyo Nkusi yahise amera nk’ugwiriwe n’ijuru atabizi, nuko Maurice ahita amufata mu mashati amukurubana kugeza amugejeje hanze inyuma y’ishuri, maze ahita amukubita indi ngumi nziza nziza, Nkusi abandagara hasi Maurice ahita amupfukama imbere maze aramubwira ati “utagira ngo ndagutinya kubera ko ngo uri za CEO z’uruganda rw’imodoka, Nkusi ni gute utaba umugabo ngo usohoze amasezerano watanze koko?” Nkusi usanganwe ubwitonzi bwinshi ahita avuga ati “Maurice watewe n’ibiki? Nonese ni irihe sezerano ntasohoje kuburyo nabizira?” Maurice ahita amwegera mukubita urundi rushyi rwiza maze aramubwira ati “Kuba wakundana na Muteteri ukamutera inda ibyo nta kibazo cyaba kirimo, ariko kuba umugabo byo bikakunanira kuburyo wafata inshingano? Nta soni wa ngegera we?” Nkusi mu kubyumva ahita avuga ati “Ngo? Gutera inda Muteteri? Ba uretse gato? Muteteri aratwite?” Maurice mugutungurwa ahita agwa mu kantu, kuko we amagambo Muteteri yari amaz kumubwira ko Nkusi adafite ububasha bwo kumureba mu maso, yari azi ko yabibwiye Nkusi akamwihakana, Maurice ahita acururuka maze aramubaza ati “ushatse kuvuga ko utazi ko Muteteri atwite se?” Maurice mugutungurwa kwinshi ahita amubaza niba ari we ubimubwiye, Maurice amusubiza mu rujijo rwinshi cyane ko atumva impamvu yabimubwira mbere yo kubibwira Nkusi, ako kanya Nkusi yumvise bimeze bityo ahita amubwira ati “Umva Maurice, ugiye kunkorera aga service nk’umugabo.” Akora mu mufuka akuramo amafaranga amusaba ati “genda unshakire impeta nziza nziza uyinzanire nanjye ngiye kumukwepa ndamwiyereka ugeze hano.” Maurice mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “nonese Nkusi, ni ibyanyabyo ntabwo wari uzi ko Muteteri wamuteye inda?”
Manager wa Banki ari kumwe n’umukobwa we baganira SHEJA aramubwiraa ati “Ariko papa biriya bintu wabikoreye iki? Mbere wambwiye ko uwitwa Nkusi ari umukire nyuma wisubiraho urampakanira?” Ako kanya papa we ahita atangira kwibuka ubwo Muteteri yari avuye muri banki avuga ko ari umukunzi wa Nkusi, Manager acunga amaze kuva muri banki ahita asohoka asanga DEVOTHA aho yakirira abakiriya, amushyira kuruhande maze aravuga ati “ni wowe muntu wenyine uziranye na SHEJA kuburyo ntahandi yaba yarakuye amakuru ya NKusi, kubera iki udakora akazi ushinzwe ahubwo umunwa ukakurenga? Utekereza ko nkwirukanye nkuziza kutabika amakuru y’abakiriya Nkusi yaza kukurengera?” DEVOTHA ahita amusubiza ati “mumbabarire manager nanjye byarancitse ni ukuri.” Manager ati “ni uko utazi umunwa wawe ibyo umaze kwangiza, nta soni, kuva aka kanya umuntu wese uzajya ukubaza Nkusi ujye uhakana ko ntacyo umuziho, ndetse na SHEJA yewe.” Ibyo manager akimara kubyibuka ahita abwira SHEJA ati “erega kwibeshya bibaho, nonese niba warambajije ndi kwitekerereza ibindi urumva nari kukubwira iki?” SHEJA ati “papa byanga byakunda wowe na DEVOTHA hari ibintu mwampishe kandi nzabimenya.”
Maurice akimara kuva kugura impeta aza atarwambaye asanga Nkusi aho yihishe ku kibuga cy’umupira, ahita amusaba ko yajya kumuhamagarira Muteteri, mu mwanya utarambiranye yari ahageze atungurwa no gusanga Nkusi aho ngaho, Muteteri ahita yibwira mu mutima ati “Ngiye kubimubwira bibe uko bibaye.” Agenda amusanga amugeze imbere Nkusi ahita atungurana akubita ivi hasi amwereka impeta maze aramubaza ati “ese Muteteri, wakwemera ko igihe nikigera uzabana nanjye?” Muteteri mugutungurwa aganzwa n’amarira maze ahita apfuka amaso aramusubiza ati “Nkusi ndatwite.” Nkusi ati “Nabimenye kandi ndagukunda cyane, nshimishijwe n’uko wanzirikanye ukanyifuriza ko nanjye nagira abankomokaho.” Muteteri mu kugwa mu kantu ahita amubaza ati “nonese ntabwo undakariye?” Nkusi ati “nkurakarira? Mbabarira wemere ko uzabana nanjye ibindi turabiganira nyuma ndi kumva ivi riri kubabara.” Muteteri yarikirije Maurice wari aho atanga amashyi ubundi Nkusi amwambika impeta, bayambiranye Maurice yitaba telefone ajya kuvugira hirya ngo atabarogoya nuko Nkusi ahita avuga ati “nubwo wari wabimpishe ariko nshimishijwe nuko ngiye kugira abankomokaho.” Muteteri ahita yibuka ibyo Delira yamubwiye by’uko atagomba kugirira amarangamutima kuri Nkusi maze ahita amubwira ati “Nkusi, ndabizi ko ngiye kukugerekaho umutwaro uremereye cyane, urankunda ndabizi bityo sinshaka kukubera umutwaro wo kuba nabana nawe nk’umugabo n’umugore utararangiza amashuri kuko ni wowe byiringiro byanjye kuko njye ngiye kuyahagarika, ese ndaba mbayeho gute muri iyi minsi kandi tutabana?” mu gihe Nkusi atarasubiza ibyo Muteteri amubajije yagiye kumva yumva telefone ye irasonye, mu kureba abona ni ubutumwa yohererejwe, Nkusi mugukubita amaso ubwo butumwa agwa mu kantu kuko yari yandikiwe ati “Maze iminsi ngucunga, ndakuzi ariko wowe ntabwo unzi, ngiye kukumenera ibanga rikomeye cyane, rikaba ibanga rigiye kuguhindurira icyerekezo cy’uko wafataga ubuzima, uriya mugore Delira ni nyoko ukubyara bya nyabyo, ujya kuza ku isi wahingukiye mu myanye ye myibarukiro, ba ubitse ibyo ninkenera kukubwira ibyisumbuyeho nzakwivugishiriza. Ntiwirirwe ushaka kumpamagara kuko ntabwo urambona.”
Ako kanya Nkusi akimara gusoma koko yahise ahamagara iyo nimero yanga gucamo, mu kubitekerezaho neza aza kumva harimo ikibazo ariko ariyumanganya kuko Muteteri yari atangiye kumubaza ibyo aribyo, Nkusi mu kwigarura ahita yijijisha maze aramubwira ati “harya wari umbwiye ngo muri iyi minsi uraba ubayeho gute? Kubera iki se?” Muteteri ahita amusubiza ati “Nkusi wenda ngusabe imbabazi zo kuba narabiguhishe, ariko kuva nagera muri ruriya rugo DELIRA yabanje kumpa amabwiriza y’ibyo ngomba gukora.” Ako kanya amubwira byose uko bimeze nuko byagenze, arenzaho amubwira ati “kandi byose yabikoze kubera ko agukunda cyane kurusha n’uko yakunda umwana we!” Nkusi akimara kubyumva yahise agwa mu kantu bigendeye no ku butumwa amaze kwakira, ahita muri we yumva wagira ngo ibyo bintu bigfite aho bihuriye, ariko nanone agarura intekerezo ku kuntu DENIS na DELIRA bamufata nk’uwagaciro cyane kandi bamubwira ko batamubyaye, ako kanya abaza Muteteri ati “ibyo bintu DELIRA ubwe yarabikwibwiriye?” undi aramwikiriza Nkusi amaze kwemeza neza ko harimo ikibazo ahita abwira Muteteri ati “Cherie, wihangayika kandi urakoze kuri aya makuru umpaye, aka kanya ubwo njye nawe dusezeranye kubana, ugiye kuba muri ruriya rugo ubabere UMUKAZANA W’IBANGA batazi, ihangane umpe umwanya uhagije ngire ibyo nkurikirana nzaba ndi kumwe na we. Uh?”……………LOADING EP 10
Comments