Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
Muteteri akimara kwibaza ibibazo byinshi k’ukuntu arongera guhinguka imbere ya Nkusi kandi amaze kumubonera ubwambure, ahita yambara vuba maze aribwira ati “nta handi hantu mfite ho guhungira uretse kwigira mu kazi nubwo hakiri kare” amaze kwambara asohoka mu cyumba ari kunyonyomba ageze mu ruganiriro abona Nkusi yicaye hanze ari kuvugira kuri telefone, Muteteri ahita akubita umutima ati “Ese ndabigenza gute” ahita akatira inyuma mu gikari asangamo umukozi arijijisha, umukozi ntiyakeka ibyo aribyo ahita yinjira mu nzu gukomeza gahunda ze, Muteteri aboneraho gusohokera ku muryango w’aho mu gikari agenda azenguruka, kugeza ubwo yakase mu kayira kamujyana ku muryango w’igipangu asohokeramo, uko agenda anyonyomba niko Nkusi avugira kuri telefone sinzi uko yahindukije amaso aba abonye Muteteri ari kunyonyomba ameze nk’uri gukwepa, Nkusi nawe umutima uhita ukubita atangira kwibuka ishusho amaze kubona mu kanya gashize, ubwo yaganiraga na Gnetile ahita amubwira ati “okay! Nyoherereza ibyo bimenyetso’’ ariko akibona Muteteri ahita akwepesha umutwe yikinga inyuma y’igikuta abwira Gentile ati “nako reka nze nkwereke.” Nkusi ahita akupa telefone ubundi agahita akuruza ikibuno akegera inyuma kugira ngo Muteteri atamubona, mbese bose bari batewe isoni no kuba babonanye ubwambure bituma batinyana, Muteteri ahita asohoka mu gipangu ageze hanze yacyo ariruhutsa ahita avuga ati “Ahuuuu, byibura ndahavuye ndasanga yagiye, ubuse narebaga he ninjira mu cyumba simfunge koko, nanjye ndi akajiji.” Ako kanya Nkusi nawe amaze kubona Muteteri agiye ahita agarura umutwe yicara neza ubundi afata ku mutima maze aravuga ati “Ahuuu, Imana ishimwe kabisa, arasanga nigendeye.”…
Nkusi amaze kwiruhutsa yahise yibuka ibyo yavuganaga n’umukozi wo kuri bar resto, ako kanya ahita amuhamagara maze Gentile nawe aramwitaba, ako kanya Nkusi aramubwira ati “Umva nkubwire, bajya bavuga ko ibuye ryagaragaye ritajya ryica isuka, wowe humura ubwo mbimenye ngiye kwitangirira iperereza ku giti cyanjye ubundi byose ndabimenya wowe wumve utekanye, sibyo?” Gentile ahita aruhutsa umutima maze aravuga ati “yego urakoze boss, ndagushimiye kandi nuramuka uje hano ku kazi nzagukorera aga surprise kazagushimisha.” Ibyo Gentile abivuga amwenyura maze bamaze kuvugana mu mutima ahita avuga ati “Ibi bigomba kurangira nkwiyeguriye ukaba uwanjye kandi nzabigeraho, ndabizi uzi ubwenge kandi nanjye ngiye gukusanye ibimenyetso byose kugeza manager washakaga kunyica mukuye munzira, ariko se uyu mugore urupfu rwanjye yarugiramo iyihe nyungu?”
Ntabwo byatinze Nkusi ahita ahamagara Delira amubwira ko yaje kumureba mu rugo agasanga ntawe uhari kandi amushaka, Delira mu kwikanga ahita abaza Nkusi uwo asanze murugo, Nkusi nawe amusubiza ko ahasanze umukozi gusa, Delira ahita yiruhutsa maze abeshya Nkusi ko ari guturuka hafi bityo nanabishaka bahurire mu nzira, Nkusi yahise abwira umukozi ko agiye asigare acunga urugo, asohoka mu gipangu Delira nawe afata imodoka ava kuri Bar Resto yihuta cyane, Muteteri nawe wari wateze akamoto aba ari ko agera kuri bar resto akimara kwishyura motari atungurwa no kubona imodoka ya Delira iri kuva muri bar resto, ntiyabitindaho akomeza yigira muri bar resto. Nkusi wagendaga n’amaguru agana aho Delira amubeshye ko ari guturuka Delira nawe agenda ku muvuduko munini ngo bahure muri izo nziza, ntabwo byatinze baje guhura, Delira ahagarika imodoka Nkusi yinjiramo ubundi batangira kuganira, Nkusi ati “Mama, ikintu nari nguhamagariye, ni amakuru mpawe n’umukozi ukora muri bar resto yacu, afite amakuru ko manager aryamana n’abakozi ndetse n’ibimenyetso, ariko nanze kwirirwa mpita mbyinjiramo cyane ngo na manager amenye ko mbizi, niyo mpamvu nashakaga ko umpa ubufasha. Manager arabizi ko bibujijwe kuryamana n’abakozi, kandi bimenyekanye yahanwa ari nayo mpamvu uwo mukobwa ambwiye ko ngo ashaka kumukura mu nzira atarabishyira hanze, rero ubwo nabimenye, umukozi wese uzagira ikibazo na kimwe bizabazwa manager, icya kabiri wowe uhagenda ndashaka umfashe umenyere amakuru ya manager neza kuburyo nibimugwaho tuzamuhana.” Uko Nkusi yabwiraga mama we ayo magambo niko Delira yahise yikanga, mu mutwe we hahita hazamo ibyo amaze kuvugana na manager ko bagiye kuvana Gentile mu nzira, ako kanya ahita ajijisha abwira Nkusi ati “Nkusi, ibyo bintu ubihagazeho neza?”
Nkusi azunguza umutwe abyemera maze aramusubiza ati “niyo mpamvu mbikuragije ngo ubimenye, ariko icyiza ni uko uwo mukobwa abimbwiye wasanga yari kuzagira ikibazo ntitumenye ibyamubayeho, bityo rero abakozi njye ubwanjye ngiye gutangira kubacungira hafi ugira ikibazo nzabibaza manager, wowe ugiye kumenyera ibijyanye n’imibano ye n’abakozi. Ariko ibaze ukuntu ka Muteteri ari akaziranenge manager akagafatirana.” Ako kanya Nkusi yamaze kuvuga gutyo Delira ahita amubaza ati “Ahubwo uvuze gutyo uranyibutsa, amakuru maze kwakira ko wowe na Muteteri mutari gucana uwaka ni aya nyayo ra?” Nkusi mu kwikanga ahita areba Delira maze aramubaza ati “Ngo? Ubimenye ute se?” Nuko mu mutima ahita yibwira ati “Asyi, nari nzi ko ibibereye hariya nta muntu n’umwe ubibonye, kumbe uriya mukozi byose buriya yabirebaga ahita atanga raporo kuri nyirabuja.” Mu gihe Nkusi we yari ari kwitekerereza ko kudacana uwaka Delira avuze ari uko we na Muteteri bahoze bari gukwepana, Delira we yari yemeje amakuru umukozi yamubeshye ko Muteteri yatutse Nkusi muri kaminuza, Nkusi ahita avuga ati “Mama, biriya bintu nubwo ntazi uko wabimenye nta kintu nshaka kubivugaho, urakoze kunyemerera ko uramfasha, ahubwo reka ngende.” Ako kanya NKusi yamusezeyeho ahita asohoka mu modoka, Delira nawe ayihagurutsa umutima utari hamwe ageze imbere afata telefone ahita ahamagara.
Muteteri akigera muri bar resto umuntu wa mbere abona ni Gentile, akimubona undi aza amusanga adaciye ku ruhande ahita amubaza ati “Ariko wa mukobwa we, mbere y’uko nkwandagaza abantu bose bakamenya uko wageze muri aka kazi, wowe na manager mupanga iki?” Muteteri mu kwibaza kuri ibyo ahita abaza Gentile ati “njye na manager? Kubera iki se umbajije icyo kibazo? Ariko niba ufite amatsiko ujye kumubaza kuko njye ntacyo nzi.” Gentile ahita avuga ati “nubwo uri kwigiza nkana ariko ibyanyu byose byamaze kugera hanze, bityo rero reka nkugira inama nzima, genda wegere manager umubwire ko namaze kumutanga kwa boss bityo agabanye umuvuduko kuko ikintu cyose cyambaho ni we wakibazwa, ikirenze ibyo ngibyo nk’umuntu wa hafi wawe umugire inama ashyire mu bikorwa ibyo namubwiye atarakora ikintu kibi cyamurangiriza ubuzima.” Muteteri mu kumirwa kwinshi atungurwa n’ayo magambo ya Gentile maze ahita amubwira ati “ahubwo tukiri aho uvuze boss uranyibutsa, nta nimero za boss mukuru wa hano ufite ngo uzimpe wenda igihe nkeneye kumuvugisha mbe namuhamagara?”
Uko bavugana ni ko mu biro manager ariko kuvugana na Delira kuri telefone, manager ati “Ngo? Ubwo bivuze ko umupangu wacu upfuye?” Delira ahita amusubiza ati “ikintu gihari ni uko uwo mukobwa yateye intambwe imwe imbere yacu, bityo kumuvana mu nzira twari twapanze ubwo ntibigishoboka, gusa nanone nta guhangayika ugomba kugira erega, impamvu nari ndi kubyirukamo cyane, ni uko nari nzi ko umuhungu wanjye akundana n’uwo mukobwa Muteteri, ariko aka kanya maze kwemeza neza ko ahubwo ari umwanzi we kuko zimwe mu mpamvu Nkusi yasabye ko waha Muteteri akazi ni uko yamukundaga, nyuma rero yaje kumusaba urukundo umukobwa amukurira inzira ku murima, bivuze ko kuba Muteteri akiri aho ni umutima mwiza wa Nkusi ariko nanjye nshaka ko Muteteri akomeza gukora aho ngaho kuko naramwikundiye ni umwana mwiza, icyangombwa ni uko ntaho azahurira n’umuhungu wanjye, rero uwo mukobwa nashake ayo mafot ayereke Nkusi cyangwa se abireke, ubu Nkusi ntabwo bikimufasheho, icyakora wenda kuko Nkusi atemera igitekerezo cyo kuba waba ugirana umubano n’abakozi, ayo mafoto biramutse bidakunze ko amugeraho kugira ngo udaserera na we byaba byiza.” Manager yamaze kubyumva azunguza umutwe arhutsa umwuka mwinshi maze abwira Delira ati “bivuze ko ngomba gushaka ikintu nkorera Gentile kugira ngo aceceke.” Delira aramusubiza ati “ibyo bimparire ngiye kubikemura kandi umwanzuro turafata nubwo araba ari nyirarureshwa ariko uragira icyo ugufasha.”
Ku rundi ruhande Alex ahamagara Mahoro ngo amwoherereze nimero ya Konti yoherezaho amafaranga, Mahoro mu kubitekereza aribwira ati “Aramutse ayohereje yaba abonye ibimenyetso bigaragaza ko yampaye amafaranga.” Nuko amubaza niba batahura akayamuha mu ntoki, Alex aza kubyemera bahurira muri ka kabari yamaze kugurisha Alex amuha amafaranga miliyoni 25 mu ntoki. Bamaze gutandukana Mahoro yahise ahamagara wa mukobwa bapanze gahunda yo gucucura Alex bagabana amafaranga baranganya, basezeranaho umukobwa amubwira ko agiye gutangira ubuzima bushya.
Muteteri aho ari ahita ahamagarwa na SHEJA kuri telefone, babazanya amakuru bose bavuga ko ari meza, SHEJA ahita amubwira ati “Mutete, sha maze iminsi ndi kubitekerezaho nyuma y’uko umuntu angiriye inama, nsanga uburyo nitwaye imbere yawe na Nkusi narakosheje pe, ba mbere na mbere mbanje kugusaba imbabazi.” Muteteri aramusubiza ati “Humura Sheja, nubundi ndakuzi uriya ntabwo yari wowe, nari mbizi ko igihe kizagera ukampamagara ukambwira ko wibeshye, gusa kuba utarampamagaye muri ririya joro cyangwa umunsi wakurikiyeho, byagushyize mu bihombo bikomeye cyane.” SHEJA ati “Ngo mu bihombo bikomeye cyane? Ahubwo se mbwira sha Mutete, ugiye kumfasha gute kugira ngo wongere umpuze na Nkusi ubundi musabe imbabazi, ubundi mubwire ko nanjye mukunda? Erega kiriya gihe narahubutse ibyo natekerezaga ko Nkusi ari umukene ndetse n’uburyo twahuye, ibyabaye hagati yacu byagakwiye kuba ari amateka njye na we turi kubakiraho uyu munsi ariko nabaye indangare, sha ni ukuri mfasha.” Muteteri yaramwenyuye maze aramusubiza ati “Sheja we, Nkusi yahise abona urukundo rushya, ubu afite umukobwa bakundana kandi baranezerewe cyane.” SHEJA ati “oya Muteteri, utambwira.”
Ako kanya Muteteri aramwenyura maze arivugisha mu mutima ati “Byonyine kuba Nkusi bamushaka ari benshi cyane bisobanuye ko ari uw’igiciro cyinshi nkaba ndi umunyamahirwe wo kumugira.”……. Ako kanya SHEJA yahise akupa telefone yumva atabyumva neza, maze aravuga ati “nubwo ntazi impamvu Devotha yambwiye kuriya, ariko nanone akimara kumbwira ariya magambo kuri Nkusi nahise numva urukundo mukunze ntazi aho ruvuye pe.”…. Muteteri amaze kuvugana na SHEJA Gentile ahita agaruka maze aramubwira ati “Urashaka nimero za boss? Genda uzisabe manager niwe mufite ibyo mupanga unamugire inama y’ibyo nkubwiye.”
Wa mugore w’umuganga wabyaje Delira mu myaka 23 ishize aho ari mu rugo rwe avugira kuri telefone, abwira uwo bavuganaga ati “Namaze kumenya aho ataha, iyi myaka yose ishize naramuburiye irengero yari yarambabaje cyane ariko ubu ngiye kumwizirikaho, Delira agiye kumbera isoko yanjye ivubura amafaranga kuko ndabizi ntabwo yakwemera ko amabanga ye ajya hanze, bivuze ko nzamusaba icyo nshaka cyose.”.. Humura ntacyo nzaba yewe, iyo ibyo kumujyana mu butabera ariko wirengagije ko ari njye wahanwa kuba ntaratanze amakuru icyo gihe? Wowe tuza uzajya ureba uko mbikora neza.”
Nadine aho ari kwitegura ngo agende yisiga ibirungo ku munwa atunganya n’imyenda ahita ahamagara Alex kuri telefone, Alex mu kwitaba Nadine aramubwira ati “Cheri, ko ntacyo wambwiye kuri message nakwoherereje? Wanyoherereza amafaranga y’urugendo ko ngiye muri trip n’abashuti banjye kandi nkaba ngomba kugenda uko byagenda kose?” Nkusi mu kubitekerezaho neza aza gusanga kuri konti ye nta mafaranga na make asigaranye ndetse na bisinessy ‘akabari yari afite yamaze kuyigurisha nuko abwira Nadine ati “Ahubwo se Cherie, waretse nkaza kubatwara wowe n’abashuti bawe mu modoka?” Nadine ati “Ariko se Alex urumva ibyo uvuga bishoboka? Turaba turi benshi kuburyo twahisemo gukodesha imodoka nini, kandi nanone ni trip y’abakobwa gusa kuburyo nta musore ugomba kuyizamo ngo yivange na twe, rero nta mafaranga mfite kandi bari hafi kunsiga, ngirira vuba cheri cyangwa umbwire nze nkurebe murugo uyampe.” Ako kanya Alex yamubwiye kuba yihanganye gatoya akareba uko abigenza, Nadine mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “ngo urebe uko ubigenza? Cheri uzi ko uri kubivuga nk’aho nta mafaranga ufite?” ako kanya Alex yahise akupa, ahita atangira kuzenguruka inzu yose maze aravuga ati “Ntabwo nahakanira Nadine ko nta mafaranga mfite yo kumuha kandi iyi minsi nari nifunze umugozi mu nda ngo Mahoro abanze yunguke ariya mafaranga, kandi Nadine ntabwo nshaka kumuhomba nonaha, reka mpamagare Mahoro mubwire ampeho make.” Ako kanya Alex yahise ahamagara Mahoro aramufata, mu mumwitaba ahita amubwir ati “Maho, uzi ko nabaze imibare nabi mu kuguha amafaranga? Nari nzi ko ndaba nsigaranyeho nka Miliyoni imwe yo kuba ndi gukoresha, mbibonye nonaha ko ntayo nasigaranye.” Ako kanya Mahoro ahita avuga ati “Alex, ko urimo kuvuga nk’aho ubuze amafaranga?”
Alex mu mutima utera cyane aramusubiza ati “Cheri, nkubwije ukuri rero, burya nubwo nanjye naguhaye amafaranga ariko naguhaye ayo nari nsigaranye kuko andi yose nari namaze kuyashora, rero njye nanze ko wamburana amafaranga kandi inyungu ari izacu twembi, wabaye umpaye aka miliyoni kamwe muyo naguhaye?” Mahoro yamaze kubyumva bitunguranye ahita amwenyura maze aravuga ati “wa musore we, urimo kuvuga ibiki ngo wampaye amafaranga?” Alex mukugwa mu kantu agatungurwa cyane ahita avuga ati “Maho, ni wowe turi kuvugana? Cyangwa nundi muntu?” Mahoro mu kumwenyura aramubwita ati “ni njye muri kuvugana, ariko ndi gutungurwa n’ukuntu uri kuvuga ngo nguhe miliyoni y’amafaranga mu mafaranga wampaye? Ayahe mafaranga wampaye se? ahubwo se urumva ayo mafaranga angana na miliyoni nayakura he?” mu gihe Alex ari kuvugana na Mahoro yagiye gutungurwa abona butuma buje kuri telefone ye buturutse kuri wa mukobwa wundi wapanze gahunda na Mahoro amwandikira amubwira ati “Alex, byakurangiriyeho.’ Alex amera nk’uri mu nzozi. Nadine we kuva ako kanya yakomeje guhamagara Alex ariko akanga kumufata.
Nkusi na Delira basohokeye ahantu muri resitora baganira, Delira aramubwira ati “Nkusi, kubyo wambwiye nakomeje kubitekerezaho nza no gushaka igisubizo cyiza cy’ikibazo kiri muri iriya bar resito, aka kanya nkaba ngiye kukikubwiraho ngo numve ko ugishyigikira.” Nkusi mu kuzunguza umutwe ahita amubwira ati “Mbwira ndakumva mama, nubundi nari mbizi ko utabura igisubizo.” DELIRA amwenyuramo gake maze aramubwira ati “buriya mu buyobozi, abayobozi bameze nk’aho bagiye kunganya urwego baba bahanganye iteka ryose, nibajije nti none niba dushaka kumenya ibyerekeye manager, nta kuntu twashyiraho umwanya w’uwungirije manager bakorana ariko buri wese akora ubugenzuzi bwe, ko byanaba na byiza mu gukomeza gucunga umutungo ko Manager yajya amenya ibya vice manager na vice manager akamenya ibya manager? Bizanaheraho vice manager atuvana mu rujijo koko rw’uko manager yaba agirana umubano n’abakozi, kuko buri wese azaba akora neza kugira ngo asumbe undi.” Nkusi yamaze kumva icyo gitekerezo yumva ni inyamibwa maze aramubwira ati “Mbega iki gitekerezo ni ukuri, ahubwo ikibazo kiraba gisigaye ku gushaka umuntu wafata aka kazi, ni uko Muteteri ari umunyeshuri aba agakoze kabisa.” Nkusi yavuze gutyo Delira mu mutima aribwira ati “Ariko Nkusi nawe rwose ntabwo ushobotse, ni gute umukobwa agutera indobo ugakomeza kumugirira impuhwe? Ariko sinakurenganya mwana wanjye, urukundo nzi uko uryana nanjye nakoze ibishoboka byose ngo mbane n’umugabo unkunda kurusha uko njye mukunda.” Nuko ahita abwira Nkusi ati “ni uko nyine ari umunyeshuri, ariko wowe ntubigireho ikibazo, hari umukobwa nzi wagakora neza muri iriya bar resto, kandi uburyo nzi akora neza izakomeza guteza imbere akazi kawe.” Nkusi aruhutsa umutima maze aravuga ati “Ariko ubundi iriya bar resto ko ntaho itandukaniye na Motel, uwazayihindurira izina akayishyira ku rwego rurenze?” Nkusi akimara kuvuga gutyo DELIRA yagiye gutungurwa yumva umuntu mu ijwi ry’umugore amuhamagaye inyuma yabo ati “ohh Delira, bite se? nawe se burya hano ujya uhagera?” Mu guhindukira Delira abona ni wa muganga, umutima uhita utera vuba vuba ashatse guhagurutsa Nkusi ngo batahe ahita abona ko Nkusi hari icyo yakeka, uwo muganga araza aramusuhuza asuhutsa na Nkusi maze aravuga ati “ntumbwire, uyu ni wa mwana wawe se?” Nkusi ahita amubaza ati “ehh uranzi se?” Muganga ati “ni gute ntakumenya se waravukiye mu maso yanjye no mu biganza byanjye?”
Nkusi mu kumva yishimiye kubona umuganga wamubyaje ahita avuga ati “Yooo, ni ukuri biranshimishije kubona undi muntu unzi nkiri umwana, nonese ababyeyi banjye nabo wari ubazi?” Delira mu gutera ijwi hejuru ahita avuga ati “muganga se buriya yari abazi ra?” Muganga ahita amuca mu ijambo asubiza Nkusi ati “Ehhh, nari mbazi cyane kuko na mama wawe urupfu rwe rwarambabaje cyane kuko buriya twari tuziranye cyane.” Nkusi ahita amubwira ati “yooo ni ukuri biranshimishije kukumenya, nitwa Nkusi nubwo numvise unzi.” Muganga aramusubiza ati “Ndakuzi nuburyo bwose wageze mu biganza by’uyu mubyeyi, nanjye nitwa Adeline.” Yamuhereje ikiganza barasuhuzanya, Nuko NKusi ahita abwira Delira ko babikora gutyo rero reka abahe akanya ko kuganira nk’abantu b’urungano rwabo barasubira. Nkusi yahise abasezera aragenda, akimara kugenda Delira mu mujinya mwinshi ahita akankamira muganga Adeline ati “Nta soni? Biriya ni ibiki unzanira imbere y’umwana?” Adeline aramusubiza mu kumwenyura kwinshi ati “Ariko se Delira, hari ikibi mvuze ra? Ibyo navugaga ubonye Atari nabyo umwana wawe azi? Ahubwo ndi kwibaza uko byazagenda igihe umusore wawe Nkusi amenye ukuri.” Delira ahita amubaza ati “Amenya ukuri? Ushaka kuvuga ko se hari igihe kizagera Nkusi akaba yamenya ukuri? Ni wowe muntu wenyine uzi ukuri kandi aramutse abimenye ni wowe nabiryoza.” Adeline mu kumwitegereza mu maso ahindura isura amera nk’uzinze umunya abwira Delira ati “Delira, ubihagazeho neza ko ari njyewe uzi ukuri gusa? Ahubwo se ko nifitiye akabazo gakeneye amafaranga, wabaye umpaye makeya nkajya kugakemura?” Delira mukugwa mu kantu atunguwe cyane ahita avuga ati “Ngo? Muganga muri make uri kuntera ubwoba?”
Nkusi we ahita yandikira Muteteri ubutumwa bugufi amubaza ati “ese Cherie, aka kanya uri kuntekerezaho iki?” Muteteri akibona ubutumwa ahita amusubiza ati “Ahubwo wowe cheri uri kuntekerezaho iki?” Nkusi ahita amubwira ati “banza unsubize ni njyewe kubajije mbere” Muteteri nawe ahita amubwira ati “Ariko ni njye wari wabitekereje kukubaza mbere.” Nkusi aramusubiza ati “Ariko ni njye wanditse ubutumwa mbere yawe, rero nsubiza ibyo nkubajije.” Nuko Muteteri mbere y’uko yandika ubutumwa bwo gusubiza Nkusi akuramo itaburiya ajya ku ruhande yicara ku gasima ko ku kazi maze aruhutsa umutima ahita amwandikira ati “Cheri, nkubwize ukuri ku kibazo umbajije nirekuye ntabwo uranyanga?” Ako kanya Nkusi akimara gusoma ahita avuga ati “Ariko Cherie ni ibiki uba uvuga ngo ntabwo ndakwanga? Ndakwangirika se kandi ngukunda? Ni ukuri irekure umbwire kuko nanjye wambajije ndakubwira ukuri.” Muteteri aruhutsa umutima maze yandika agira ati “Nkusi! Ndi kumva mfite ipfunwe ry’ukuntu wambonye nambaye, cheri wibuke ibyo ndi kukwandikira uhite ubisiba, nyine ibaze ukuntu wansanze nta n’agakariso nambaye, uzi ko unguyeho kuriya ukambona ubwambure nahise nifuza ko byibura na we iyaba umbonye gutyo nta kintu wambaye twese tukaba twishyuranye? None ubu ndi gutekereza ko ubwo wambonye nyine wahise umpararukwa kuburyo nta matsiko ukimfitiye.” Amaze kohereza ubwo butuma bugera kuri NKusi ahita aruhutsa umutima nyuma yo kubusomwa maze asimbukira hejuru avuga ati “Ahwi, Imana ishimwe cyane we! Nari nzi ko yandakariye kubera ko namubonye ubwambure kumbe nawe ameze nka njye.” Nkusi ahita amusubiza ati “noneho rero twongere duhure nanjye nkuremo umbone bibe bibaye kimwe kimwe, uh?” Ako kanya Muteteri amaze kubusoma yahita avuga ati “Sha wa cyana we uri igisazi, maze cya gihe burya navuye mu nzu bucece ndagukwepa kugira ngo utambona, sinjye warose mpavuye.” Nkusi amusubiza abanjeho utuntu two guseka aramusubiza ati “nakurebaga ukuntu wari uri kubebera, uzi ko uwari kukubona yari kugira ngo uvuye kwiba muri kiriya gipangu?” Amaze kubwohereza Nkusi ahita yibaza ati “ubuse mubaze kubyo kuba umukozi yatubonye akabibwira Delira? Ehh oya reka mbyihorere.” Nuko ahita amwandikira ubundi butumwa ati “Sha ndagukumbuye maze ese waje kundeba utashye?” Muteteri amaze gusoma ahitamo gusubiza ubwa nyuma ati “oya we! Utantera isoni maze ukongera kundeba ubutankuraho amaso, ahubwo bye reka nkore akazi batanyirukana.” Ahita amusezeraho arakupa ariko mu by’ukuri Atari uko agiye mu kazi ahubwo ahita ashyira telefone ku mutima maze arivugisha ati “Ibaze uko byaba bimeze njye na Nkusi turi kumwe twese nta numwe wambaye imyenda, Mana we!”
SHEJA ahura na DEVOTHA barimo kuganira Devotha amubaza uko byagenze, SHEJA amusubiza ko burya yirangayeho agasanga Nkusi yarikundiye undi mukobwa kuko yabibwiwe na wa mukobwa wari ugiye kubahuza, nuko aramubwira ati “Ariko ikintu gituma nshaka guhura na we ni kimwe Devotha, kandi hano ntabwo nshaka ko umbeshya, ni iyihe mpamvu wanshishikarije kuba nakundana na Nkusi kandi ukambwira ko nimumenya wese nazabyicuza?” Devotha yahise atera agatima ku magambo yigeze kuganira na Nkusi maze areba SHEJA maze aramubwira ati “Sheja, urabizi ko ngufata nka murumuna wanjye, nk’uko umbikiye amabanga niko nanjye mbitse ayawe, bityo impamvu nyamukuru yatumye nkubwira biriya ngiye kuyikubwira ariko ntuzibeshye na gatoya ngo rikuvemo, binsezeranye.” SHEJA mu rujijo rwinshi cyane ahita azunguza umutwe ariko afite amatsiko menshi cyane maze aramusubiza ati “Yego Devotha ndabigusezeranije kandi nawe uranzi ntabwo narenga ku kintu twavuganye.” Devotha aruhutsa umutima maze aramubwira ati “Impamvu nta yindi, Nkusi ni umwe mu bakire 32 bakomeye cyane bafite amafaranga menshi muri banki dukoramo, nanjye nabimenye wa munsi umaze kugenda.” SHEJA mu kumva ibyo DEVOTHA amubwiye yaramwitegereje maze aramubwira ati “Ariko DEVOTHA, ubundi utarasara wakoraga iki? Ngo NKusi ni iki?” DEVOTHA abonye SHEJA Atari kubyumva ahita amubwira ati “Ubundi se uririrwa umbaza ibyo byose, icya ngombwa ni uko nkumeneye ibanga, wagiye ukabaza papa wawe ko ari manager wa banki, hari ubwo arabiguhisha?” SHEJA yahise ahaguruka aho atarwambaye kugera ageze murugo, asanga papa we yicaye muri salon ari kureba amakuru kuri televiziyo ahita amubaza ati “Papa, muri banki yanyu harimo umukire witwa Nkusi ufitemo amafaranga menshi?” Manager wa banki aramusubiza ati “yego, ikirenze ibyo ni nawe mwana muto mu bafite amafaranga menshi kurusha abandi, kubera iki se umbajije icyo kibazo? Ba uretse gato, Nkusi muraziranye se?”
Alex avugana na Mahoro aramubaza ati “nonese Mahoro, ni iyihe mpamvu ugamije ituma uvuga ko nta mafaranga naguhaye?” Mahoro aramusubiza ati “Ariko se Alex, uri kugira ngo nemere ko wampaye amafaranga ube wafata n’amajwi uyumvise abantu nemera ko wayampaye njye kuriha ibyo ntazi? Mbabarira rero kuba njye nawe tuziranye ntabwo byatuma ungerekaho ibyo ushaka byose.” Alex mu kugwa mu kantu kwihangana biranga ata amarira yicara mu ntebe avuga ati “Mahoro, ni ukubera iki wankora ibintu nk’ibyo ngibyo? Please ndakwinginze.”…. Nadine aho ari ari kumwe n’abakobwa babana muri kaminuza, bari kumutonganya cyane, umwe muri bo ati “Nadine ntuzongere no kutuvugisha, uyu munsi waduhemukiye cyane, wowe utubeshye ko Alex cheri wawe uramwaka amafaranga ngo udusohokane, nurangiza utubeshye? Ubuse wungutse iki uretse guhomba inshuti? Njye ntuzongere no kumvugisha keretse gusa igihe uzaba wabonye ariya mafaranga ukadukorera ibyo wari watwiyemeyeho.” N’abandi bose bamubwirira rimwe bati “natwe ubushuti bwacu nawe burarangiye, turabwira n’abandi twese tugucikeho.” Nadine mu mutima aribwira ati “Ibyo nta kibazo, butinze gutya nkajya kureba Alex ubundi mwese nkabereka ko nkunda n’umukire ibyo mwivugisha byose bishire.”
Delira ageze murugo ajugunya igikapu ku buriri mu mujinya mwinshi ahita atangira kwibuka amagambo Adeline amaze kumubwira ati “Oya, ntabwo ndi kugutera ubwoba, ariko binabaye na ngombwa nabugutera da, ko utanyica se! erega ubu nkubikiye amabanga niyo mpamvu ugomba kunyitaho, ikirenze ibyo Nkusi maze kumumenya, aho mutuye ndahazi, Denis ndamuzi, undi muntu uzi amabanga yawe arabizi ko natangiye kukugendaho kuburyo ngize n’ikibazo yamenya amaherezo yanjye, ubwo se urumva udakwiye kumfata neza ahubwo?”…. Uko Delira yibuka ibyo niko Manager wa Muteteri yahamagaye Gentile mu biro bya, agezemo amusaba gufunga neza umuryango, manager aramubwira ati “Ntiwashakaga ko mva ku mwanya wa manager nkawuguha? Reka dukore deal!” Gentile ati “okay, mbwira ndakumva kabisa” Manager ahita amubwira ati “njyewe neguye kwa boss mubwira ko nshaka kugenda, ambwira ko adashaka ko ngenda, mubwira byose nyuma yo kumenya ko wamundezeho umubwira ko ngirana umubano n’abakozi maze kumwisobanuraho neza aza kunyumva kuburyo aka kanya nta n’ikintu wamubwira, ahubwo ahita ampa igitekerezo cyo gushaka umuntu unyungiriza muri aka kazi dukora kuko business zigiye kwaguka, rero ariko kuko nkwemera nk’umuntu dukorana, nubwo Gentile ugoranye ariko natekereje wowe unyungirize, amatiku n’ibindi byose ubishyire ku ruhande, urabyumva ute?”
Muteteri atashye ahita atega aka moto kihuse agera kuri geto ya Nkusi, mugukomanga Nkusi aramufungurira Muteteri amubonye ahita amubwira ati “Siripurise!” Gusa Muteteri amasoni ari menshi cyane mu kuyivanaho ahobera Nkusi amuryama mu gituza amuhisha amaso, Nkusi nawe mu mutwe we hatangira kwiyiziramo amashusho ya Muteteri yambaye uko yavutse ubwo yamwinjiranaga, ahita amwinjirana mu nzu amwicaza ku buriri bwe, Muteteri we yanga kumwereka amaso ibyo amubwira byose akabimubwira ahishe amaso nuko Nkusi agiye gutungurwa yumva Muteteri aramubwiye ati “Ngaho rero kugira ngo bibe kimwe kimwe, nawe nyereka ntabwo ndongera kugira amasoni.”…..LOADING EP 9
Comments