Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
:
Maurice avuye muri kaminuza mu masaha ya nijoro, aza agana muri geto NKusi atuyemwo, ageze ku muryango ubona ari ahantu amenyereye ntiyirirwa akomanga ahubwo ahita afungura arinjira, akimara kwinjira niko Nkusi na Muteteri bari bagundiranye cyane bigaragara ko bafitanye urukumbuzi rudasanzwe kuburyo buri wese yari yacengeje akaboko mu mwambaro wa mugenzi we kugira ngo abone uko amukoraho neza ku mubiri, Muteteri na Nkusi bakibona Maurice bahita bikanga bararekurana ndetse Muteteri wari uryamye kuri NKusi ahita amubyukaho yicara ku ruhande, Maurice na we akibibona ahita asubira inyuma asohoka yiruka avuga ati “Nkusi umbabarire nshuti ntabwo nari nzi ko bimeze gutya, ni ukuri mbabarira.” Ako kanya Nkusi yahise amuhamagara amubwira ati “Maurice, injira man nta kibazo.” Ako kanya Maurice mu kwinjira yikandagira niko Mutetero yari ari gufunga udupesu tw’agashati ke kugira ngo ahishe mu gituza aho Nkusi yari yadufunguye ngo amukore mu gituza neza, ako kanya Mauroce akimara kwinjira arabasuhuza yicara ku buriri nawe, ni matela ishashe hasi ku mukeka maze arababwira ati “Munyihanganira nshuti ni ukuri Nkusi umbabarire ku kuba narageze ubwo nkwisanzuraho nkinjira n’iwawe ntakomanze.” Nkusi aramureba araseka maze aravuga ati “Ariko na we Maurice rwose, ubwo uri mu biki watuje? Tuza man nta bidasanzwe, by the way uyu ni Muteteri uramuzi.”
Muteteri akimara kuzunguza umutwe ahita avuga ati “Ahubwo cheri, reka ntahe burije.” Maurice mu kugwa mu kantu areba Nkusi Nkusi nawe azunguza umutwe, bicirana utujisho, bahita bavuga ko bagiye kumuherekeza. Ni nako byagenze bavuye muri geto bamugeza ku muhanda atega moto…. Mu kugaruka Maurice na Nkusi bari kuganira, Maurice ahagarika NKusi maze aramubwira ati “Nkusi, umbabarire mwana ku magambo ashobora kuba Atari meza ngiye kukubwira.” Nkusi ati “Mbwira ndakumva nta kibazo.” Maurice aruhutsa umutima maze aravuga ati “Uriya mukobwa Muteteri ndamuzi cyane, mu bakobwa bose nzi ni we mukobwa wagufuhiraga ubwo wari mu rukundo na Nadine, kuburyo ibyo Nadine yagukoreraga nabi Muteteri yumvaga yaza akabikora neza, muri make ntaciye ku ruhande, uyu mukobwa aragukunda cyane. Mbabajwe cyane n’uburyo wowe na Nadine mwahanye amasezerano y’uko muzapfundura agaseke igihe kigeze, ariko kubera ko Nadine yakwanze Muteteri ukaba uri kumufatirana ugashaka kumukoresha nk’igikoresho cyawe, bivuze ko gahunda yo kwihorera ku bakobwa tayali wayitangiye, Nkusi ndakwinginze uyu mukobwa mureke abeho mu mahoro, icyo utazi ni uko agukunda by’ukuri, ariko ntabwo nakwemera ko umukoresha bene ibi bintu.”
Muteteri ntabwo byatinze kugera murugo kuko ari hafi, atungurwa no gusanga Delira amutegereje muri salon ahita amuyambira, mugutungurwa kwinshi abona Delira amwitayeho cyane ku rwego rurenze maze amubaza uko akazi kagenze, undi amusubiza ko kagenze neza cyane, ako kanya Muteteri mu kubona ibyo byose ahita yibwira mu mutima ati “byanga byakunda ubutumwa nahaye umukozi yabumugejejeho neza.” Ako kanya bakimara kuyambirana Delira abwira Muteteri ati “Muteteri, urabizi ko nakwemereye kukwitaho nk’umwana wanjye, rero ndifuza ko ejo mu gitondo wamperekeza tukajyana ahantu nkajya kugukorera surprise iragushimisha cyane. Uh?” Muteteri mu kubyibazaho yagize amatsiko ariko yikiriza azunguza umutwe ubundi basangira ibyo kurya uko ari babiri…… Uko baganira niko Nkusi yakubise igitwenge cyane aseka Maurice, Maurice nawe mugutungurwa kwinshi abaza Nkusi ibyo ari guseka, maze aramubaza ati “Ariko man, uzi ko ushobora kuba umfata nk’abandi basore batazi iyo berekeza? Wumvaga kubera ko nahemukiwe se namera nka Devotha ngashaka kwihorera? Ikirenze n’ibyo ndabizi neza kukurusha ko Muteteri yankundaga kandi abizi ko mfite undi, ndetse nawe ibyo yankoreraga ndi kumwe na Nadine byaranshimishaga cyane nkumva nawe namukunda nubwo bitari gushoboka. Kanguka man njye na Muteteri twamaze kwemeranya ko dukundana ubu turi mu rukundo.” Maurice mugutungurwa ahita avuga ati “Ngo? Nkusi uravugisha ukuri? Iyi nkuru yanshimisha kurusha izindi nkuru zose zibaho mu buzima.” Nkusi azunguza umutwe maze akora ku rutugu rwa Maurice maze aramubwira ati “Icyakora man nkunda uburyo umpangayikira, wamugani wa Yesu ningera mu bwami bwanjye bw’ijuru nzakwibuka.” Maurice mu rwenya rwinshi ahita aseka amusubiza agira ati “Yego Nyagasani Yesu we!” bahita bagenda bagana mu rugo kuri geto ya Nkusi.
Muri iryo joro murugo kwa wa mukobwa Meghan watewe inda na Alex ameze nk’uri mu myiteguro kuko aari gupanga ibintu byose muma valise n’ibikapu, amaze kwitegura papa we ahita amubwira ati “Meghan, uzitonde aho ugiye kugeza igihe uzabyarira nibwo uzongera kwigaragaza.” Amaze kwikiriza asohoka bamuherekeje bamutwaje n’amavarisi ubundi yinjira mu modoka yasanze hanze…… ntabwo byatinze Alex yabyutse ameze nk’uwataye umutwe, ahamagara Meghan ariko numeero ye ikanga gucamo, ahita afata umwanzuro wo gushaka iwabo aza kuhamenya ajyayo, ariko arimo kwerekerayo Umushinjacyaha amuhamagara kuri telefone maze aramubwira ati “Alex, ubungubu kurayo amaso namaze kumenya ko Meghan atazakuramo inda kandi yagiye kuba kwa nyirasenge.” Alex akibyumva ahita avuga ati “ubwo ushatse kuvuga ko miliyoni zanjye 25 zigiye gutyo gusa? N’izindi eshanu namuhaye ngo azkoreshe operation.” Umushinjacyaha aramusubiza ati “Kurayo amaso tangira izindi nzira zo gushaka amafaranga rero.” Alex yahise asubira murugo akigera iwe agiye gusohoka mu modoka ngo afungure igipangu abona umukobwa umuhagaze imbere, akimubona ahita ava mu modoka barayambirana cyane babwirana ko bakumburanye, mu gihe Alex amaze gufungura igipangu bagiye kwinjira bameze neza niko wa mukobwa wundi bakundana ufite akazi n’amafaranga yari ahageze, kuko yibwira ko Alex amukunda wenyine atungurwa no kubona Alex ari kumwe n’undi mukobwa bishimanye ku rwego rurenze.
Mu gitondo Delira abyutse atungurwa no gusanga Muteteri mu gikari ariko kosa amasahani n’ibikoresho byo mu gikoni, mu kumubaza ibyo arimo Muteteri mu kumwishongoraho muburyo bw’ibanga aramusubiza ati “ntiwambwiye ko ugiye kungira umwana murugo se? rero ibuka ko ndi umukobwa nta mukobwa wo kubyuka yicaye niyo mpamvu.” DELIRA ati “uratangaje! Kandi wabona umukozi akiryamye” Muteteri ati “oya, twagabanye imirimo nawe urabizi ko hano haba hari imirimo itandukanye, rero we ari mu masuku yo hanze.” Delira ati “ni ukuri ndagukunze cyane, iyaba nari mfite umuhungu wari kuzambera umukazana, gusa nanone ujye ureka umukozi akore iyi mirimo nicyo muhembera, uriteguye tugende aho nakubwiraga nijoro se?”. Muteteri yakoze imirimo vuba vuba, mu ibanga aza kwandikira Nkusi amubwira ko ataraza ku ishuri kuko hari aho agiye guherekeza Delira ahamubere, bamaze kwitegura neza ajy mu modoka ubundi baragenda, Muteteri atungurwa no kubona bahingukiye mu isoko ry’imyenda amubwira kugura byose ashaka, ni nako byagenze Muteteri mu byishimo byinshi yahisemo ibyo akeneye Delira akajya amubwira ko ashaka ko azajya agaragara neza nk’umukobwa we, nyamara Muteteri we uko ari gucagura akajya yivugisha mu mutima ati “Ndumva meze nk’uri kugambanira urukundo rwanjye.”
Nadine aho atuye mu nzu abanamo n’abandi bakobwa ahamagara Alex amubwira ko amukumbuye bityo agiye kubanza kuza kumureba mbere y’uko ajya mu ishuri, Alex mu kubyumva ahita ashushubikanya wa mukobwa bari kumwe amusaba kuva aho ngaho vuba kuko agiye kujya muri gahunda ze, umukobwa ahita yisuganya arasohoka, akimara kurenga ku gipangu cya Alex atungurwa no kumva umuntu umufashe akaboko, mu kumureba abona ni umukobwa umwe bakundana ufite akazi, uwo mukobwa amubaza uwo ari we undi amusubiza ko yitwa Mahoro Melisa, akaba ari umukunzi wa Alex, ako kanya uwo uvuye mu rugo kwa Alex atungurwa no kumva uburyo Mahoro ari umukunzi wa Alex kandi nawe bakundana, MAhoro aramusubiza ati “Ibyo bigutunguye nanjye nibyo bintunguye, bisobanuye ko Alx byanga byakunda adutendeka akatubeshya ko adukunda.” Uwo mukobwa aramusubiza ati “ntabwo ibyo nabyemera ko Alex n’uburyo ankunda yaba antendeka, ahubwo reka njyeyo mubaza uburyo yaba afite undi mukunzi.” Mu gihe uwo mukobwa ari kwisararanga niko bagiye kumva bumva Alex asohoka mu nzu ye ari kuvugira kuri telefone ati “banguka Cherie, kuko urukumbuzi ngufitiye rwo ntabwo nzi uko narusobanura.” Mu gihe bakibyibazaho babona Nadine aratungutse,bahita bihisha ku ruhande aho Alex atabasha kubabona, Nadine agenda asatira igipangu ageze ku muryango asanga Alex aramutegereje ubundi babanza kuyambira, Nadine ati “Sha naraye ndi kwaka umuriro ijoro ryose, kuburyo numvise ntajya kwicara mu ishuri muri ako kajagari kanyuzuye mu mutwe ngo mbashe kwiga, niyo mpamvu nzindutse ngo mbanze nshire urukumbuzi, sibyo cheri?” Alex aramusubiza ati “nanjye nari ngukumbuye ni ukuri ubyumve, kandi wumve ko mu bakobwa bose baba hano ku isi ari wowe mukobwa nkunda kurusha abandi.” Ba Mahoro bahise bagwa mu kantu kubera ibyo bintu bumvise mu gihe buri wese yari azi ko Alex amukunda cyane, ku rundi ruhande Alex na Nadine bahita binjira mu gipangu barafunga.
Bakimara guhaha barimo gusohoka mu isoko Muteteri arimo gupakira ibyo baguze mu modoka, Delira yabonye umugore wari ugiye kwinjira mu isoko ahiya yikanga ubwoba buramutaha, ahita atangira kwijijisha no kwihisha ariko uwo mugore na we aba yamubonye, akimukubita amaso ahita amuhamagara ati “Delira! Mana yanjye, Delira ni wowe koko? Ntakubeshye ntunguwe no kongera kukubona nyuma y’imyaka irenga 23 yose ntakubona, kumbe waje kwibera ino mu mujyi? Banza unyambire ni ukuri, mbega we uzi ko ari we?” Delira we uko niko yahunzaga amaso cyane ameze nk’ushaka kugaragaza ko Atazi uwo mugore, uwo mugore nawe amuhobera Delira atamwitayeho, ibyo uko Muteteri yabibonaga byaramucanze cyane yibaza impamvu uwo mugore ari kwereka Delira ko amuzi ariko Delira we akaba adashaka ko uwo mugore amuvugisha, nuko haciye akanya bamaze gusuhuzanya uwo mugore ahita avuga ati “ese ko uri kunyirengagiza? Erega ibyo mu myaka 23 yose byararangiye ntabwo bizagaruka, ahubwo se amakuru ya ka gahinja kawe?” Ako kanya Delira mu kwikanga kwinshi ahita areba Muteteri maze akora mu isakoshi akuramo amafaranga arayamuhereza aramubwira ati “Genda ushake iduka ricuruza ibyo mu gikoni ugure ibyo koza amasafuriya mbe mvugana n’uyu mubyeyi.” Ibyo Delira yabimubwiye mu kumwenyura kwinshi cyane, Muteteri ariko arabibona ko DELIRA amwohereje mu buryo bwo kumwikiza, akimara kugenda Delira ahita abwira uwo mugore amwegereye ngo abantu batabyumva ati “njye nawe twasezeranye ko tutazongera kubonana, nta soni wowe ukaza kwerekana ko uziranye nanjye?” Uwo mugore mugutungurwa kwinshi ahita amubwira ati “Ariko se Delira? Ibintu byo mu myaka 23 yose ishize, ubwo urumva ari ibintu twakitayeho muri iki gihe? Icya mbere icyo washakaga wakigezeho, icya kabiri umugabo waguteye inda yarapfuye, ubuse iyi myaka yose urumva uri uwo kunyirengagiza dukuriye n’ahantu batanatuzi koko?” Delira aramusubiza ati “ariko nawe ujye umenya ko amakuru agenda, kandi wasanga ubwo wongeye kumbona uzamvamo ukamena amabaanga yanjye, gusa byo wibeshye nazakwica n’ibisekuru byawe byose.” Ako kanya uwo mugore yarasetse maze abwira Delra ati ‘’Ariko nawe gabanya ibintu by’iterabwoba, ahubwo dushake ahantu twicara tubanze tuganire ubundi unyihere amakuru.” Ako kanya Delira yahise yivugisha mu mutima ati “uyu mugore ntabwo nzi ikintu cyamuzanye ino, nakamwirengagije ariko ubwo mubonye nawe akambona birashoboka ko amabanga yanjye ashobora kumenyekana, reka mvugane nawe menye ikimugenza.” Ako kanya batambitse bagana kuri resitora iri hafi aho bagezemo babazanira ibyo kunywa batangira kuganira, Delira ati “aha na he se muganga we?” uwo mugore aramusubiza ati “nari nje kwihahira ibyo murugo, ntabwo uzi se ko nsigaye narimukiye ino ko ariho nabonye akazi? Nako se wabibwirwa ni iki? Ahubwo wowe mpa amakuru yawe n’uruhinja rwawe, nizere ko ubu rwakuze neza.”
Mahoro ukundana na Alex n’uwo mukobwa usohotse kwa Alex nyuma yo kubona ko ababeshya bagiye ku ruhande baraganira, baza kumenya ko bose baguye mu gatego ke byanga byakunda akaba yarabashakiraga ko baryamana nawe gusa, ako kanya uwo mukobwa aravuga ati “Ndashaka ko Alex tumuhemukira kuburyo isomo azabona azahora aryibuka iteka.” Mahoro aramusubiza ati “ubwo se ni igiki wakorera iyi ngegera y’umuhungu kuburyo wamuhemukira ukaba uramwumvishije?” Uwo mukobwa aramusubiza ati “Impamvu wowe uri kuvuga gutyo ni uko ntacyo ubuze, uri umunyabusiness mbese wibonera icyo ushaka cyose, ariko aka kanya mbitekerejeho neza aba aribwo mbona ko Alex yamfatiranyije kubera ko afite amafaranga, ngo none urumva ntacyo namukorera kuburyo namwihoreraho? Uwamumaraho ayo mafaranga yose se agasigara iheruheru ntabwo yakwiga isomo?” Mahoro yazunguje umutwe maze aravuga ati “ahaaaa! Wa mukobwa we nubwo ntakuzi ariko uzi ubwenge, ahubwo reka dupange umugambi neza cyane, kubera ko wowe ushobora kuwupanga ariko ntucemo, ariko nkanjye nk’umuntu Alex azi ko nkora business mfte n’amafaranga, kumukuraho andi mafaranga kandi menshi ntabwo ari ibintu byakomera, mbwira ko tugiye gukenesha iyi ngegera maze itangire kubaho iri kutwinginga na twe.” Uwo mukobwa aramusubiza ati “ndi kumwe nawe kandi ndagushyigikiye wibuke ko ari njye uzanye igitekerezo, ahubwo tubigenze gute?” ako kanya batangiye gupanga neza uko bagiye guhemukira Alex maze amafaranga agenda akoresha agambanira abakobwa bayamumareho asigare aririra mu myotsi maze barebe.
Uko babiganiraho ku rundi ruhande ni ko Alex na Nadine bameze neza, Nadine ati “ikintu ngukundira ni uko buri kintu cyose ukimbonera, noneho ikinshimishije ni ukuntu umbwiye ko uri gupanga imishinga izunguka amafaranga menshi cyane, mbese muri make ukaba uri kuzamuka mu mitungo kurusha uko waguma hamwe cyangwa ngo umanuke.” Alex aramwenyura maze aramubwira ati “erega nkwifuriza ibyiza, rero nta kintu na kimwe uzamburana kandi ubutunzi bwanjye ni ubwawe, uh?”
Muteteri aho ari kugurira ibikoresho byo mu gikoni asoje agaruka aho assize Delira ariko asanga ntawe uhari, mugukubita amaso muri resitora iri hakurya amubona yicaye muri resitora ari kumwe na wa mugore, ako kanya afata telefone ahamagara Nkusi ngo babe biganirira, Nkusi nawe wari uri hanze y’ishuri aritaba batangira kuganira, Muteteri ati “Ubu ndumva mfite isoni zo kongera guhura na we amaso ku maso n’ukuntu nijoro twari tumeze.” Nkusi ati “Wibinyibutsa sha, uzi ko numvaga meze nk’uri kuguruka? Mbega ukuntu uteye neza, noneho ubwo wemeraga ko mfungura udupesu tw’agashati kawe nkikorera ku dutunda dutatse mu gituza cyawe duteye neza nk’imitemeri, sha numvaga napfuye neza neza.” Muteteri mu masoni menshi ati “ariko wa cyana we ibyo ni ibiki urimo kuvuga? Uzi ko aribwo uri kuntera amasoni menshi cyane nkumva ntashobora kukugaruka imbere? Arko nawe ufite ibituza byiza, cheri uzajya unyemerera kubiryamamo igihe mbishakiye?” Nkusi aramusubiza ati “Njye nawe twemeranije ko turi umwe, ndi uwawe rero nta mpamvu zo kunsaba ibyo ugenewe igihe cyose.” Muteteri mu masoni menshi ahita amubwira ati “Sha mbega byiza, uwapfuye yarihuse koko, iyaba ababyeyi banjye bakiriho ngo bibonere umukwe mwiza nababoneye kuburyo bari kujya bahora bamunshimira.” Nkusi nawe aramusubiza ati “Ni uko utazi ukuntu aka kanya ndi kwifuza ko ababyeyi banjye bagakwiye kuba bakiriho, bakibonera umukazana mwiza cyane nababoneye bagahora bamushima.”
Ku rundi ruhande niko Delira yari akiri kuganira n’umugore w’umuganga, uwo muganga aramusubiza ati “erega narakubwiye amahirwe abantu bose bagira mu rukundo ntabwo aba ari amwe, nubwo uriya mugabo mwabyaranye mutari mwagasezerana, ariko nanone yari umugome cyane kuburyo iyo ufata icyemezo cyo kubana na we yari kuzakwicisha inkoni, rero Denis umugore we nubundi yari amaze gupfa ari kubyara ntabwo wakoze ikosa ryo kumwizirikaho kuko wabonye ko ari we mugabo wari ugukwiriye.” Delira aruhutsa umutima maze aravuga ati “Muganga, iteka nahoze nifuza ko nabona umugabo tuzabana tugahuza, ari umunyamahoro kandi ankunda, rero nagereranyaga uriya mugabo twabyaranye twapangaga kubana nkabona azanyica, mu gihe ku rundi ruhande Denis we yanyitagaho neza abizi neza ko mfite undi musore dukundana, rero kuba narabigezeho byose ni wowe mbikesha wabashije kunkorera iriya serivisi. Cyakora nawe uri igikoko kabisa, ese wumvaga biriya bintu bitaguteye ubwoba?” Ako kanya uwo muganga yatangiye kwibuka mu myaka ya kera cyane aho yakoraga nk’umuganga, mu cyumba babyariramo harimo ababyeyi babiri batwite bigaragara ko bari hafi kubyara umwe muri bo ari DELIRA, nuko muburyo butunguranye mu ijoro uwo muganga yaraye izamu wenyine abo bagore babiri babyarira icyarimwe, ariko Delira akimara kubyara umwana wariraga undi wari kuruhande we abyara umwana upfuye ndetse nawe ahita apfa, muganga wabibonaga agiye gutabaza abantu ngo baze bamufashe Delira ahita amuhamagara aramubwira ati “Muganga, ndakwinginze fata uyu mwana wanjye umushyire ku gitanda cy’uriya mugore wapfuye, uriya mwana we wapfuye umunzanire bigaragare ko nabyaye umwana upfuye.”
Ako kanya muganga wumvise ibyo bintu akagwa mu kantu, Delira yahise amubwira ko aramuha ibyo ashaka byose, umuganga nawe afata umwana w’umuhungu muzima wa Delira amushyira iruhande rw’umubyeyi wapfuye abyara, uwo yabyaye nawe wapfuye amuha Delira, uko niko baguranye abana.”… uwo muganga akiri kuganira na Delira akabyibuka byose yahise avuga ati “Sha nanjye ubwoba bwari bwinshi cyane, gusa icya ngombwa ni uko nabikoze kandi nawe ibyo wansezeranije ukabikora, ahubwo amakuru y’urwo ruhinja nyine?” Delira yaruhukije umwuka mwinshi maze asubiza uwo muganga ati “Nk’uko ubizi kiriya gihe nemera ko umpa umwana upfuye nta kindi nari ngamije, uriya mugore wari umaze gupfa nari mbizi neza ko ari uwa Denis kandi Denis mbizi neza ko nubwo afite umugore bamaze iminsi bashakanye, yamushatse by’amaburakindi kubera ko yankundaga ariko njye ntabizi byanatumye umugabo twakundanaga antera inda nkabyicuza, rero impamvu umugore wa Denis namuhaye umwana wanjye, nagiraga ngo mbikore nk’urwitwazo rwo kwita mu mwana wa Denis nawe akomeze ankunde kugeza tubanye, rero nyuma umusore twakundanaga nakoze ibishoboba byose mwikuraho kuko ntabwo natinye kumwica nkoresheje uburozi n’imitungo yose yagiraga ndayisigarana kuko nubwo yari umukire ariko yari igisimba, ibaze umuntu wampohoteraga tutaranabana akankubita akanyica urubozo, iyo tuza kubana ntiyari kunyica? Rero papa w’umwana wanjye amaze gupfa kandi naje kubigeraho kuko Denis yahise ambwira ko yankundaga bityo ubwo ngize ibyago byo kubyara umwana upfuye nihangane, ariko mufashe turere uwo mwana we, icyakora mbere y’uko tubana Denis ampishurira ko umugore we nubwo apfuye, ariko babanye inda atwite Atari iya DENIS ahubwo ari iy’inshuti ye yamusambanyirije umugore kungufu mbere y’uko babana, agafata umwanzuro wo kubana nawe kugira ngo amukure mu gisebo, rero muganga uko niko naje kubigeraho nica inyoni ebyiri nkoresheje ibuye rimwe, mbana na DENIS atazi ko umwana turera ari uwanjye, ndetse imitungo wa musore twakundanaga nakuye munzira mbeshya DENIS ko yasize ayimpaye ngo nzayirereshe umwana tuzabyarana.”
Muganga ahita amubaza ati “ushatse kuvuga ko ka kana k’agahinja nahinduranyije ubu kakuze?” Delira ati “kiga na kaminuza ahubwo, gusa kazambabarire kuko igihe cyose nakanyujije mu bihe bigoye, gusa ubu turi kugategura neza kugira ngo kabashe kwegukana imitungo uwo DENIS azi ko ari papa wako wari warateye inda umugore we yagasigiye.” Mu byumvikana neza ni uko Nkusi ari umwana wa Delira bya nyabyo, ariko Denis akaba azi ko ari umwana w’umugore we wari watafashwe kungufu n’inshuti ye kandi uwo mwana we yarapfuye akivuka, bikaba bivuze ko Delira mu kwifuza kubana n’umugabo umukunda yatambye ibitambo byinshi.
Muteteri wari ukomeje gutegereza Delira yakomeje kuganira kuri telefone na Nkusi basezerana uko bazanezezanye iteka ryose, niko ku rundi ruhande Mahoro na wa mukobwa wundi batandukanye, basezerana ko Mahoro agiye kujya kwa Alex nyuma y’uko Nadine yari yerekeje ku ishuri ubundi baze kuvugana ibyo bagezeho. Ni nako byagenze Mahoro yahise ahamagara Alex amubwira ko ashaka kuza kumureba bakaganira, Alex aho ari mu rugo ahita yibwira mu mutima ati “ariko iki gitondo ko abakobwa banzindukiye ra? Ariko nanone Mahoro we kuko muri bose ari mwiza kubarusha akaba afite n’amafaranga, ubundi mbona ari we nzagira umugore kuko niwe utangora cyane.” Bamaze kuvugana Mahoro yitinzaho gato ngo Alex atamenya ko yari aho hafi, nyuma y’igihe aza kuhagera babanza kwisanzuranaho mu buryo bw’umubiri ariko Mahoro akabikora bitamurimo ahubwo byose ari ukugira ngo yereke Alex ko amwishimiye ntamukeke, gusa Alex ageze ku ngingo yo kuryamana nawe Mahoro ahita amwiyaka maze aramubwira ati “Cheri! Urabizi ko ndi muri bisiness, ariko naje guhura n’ikibazo gikomeye kandi kiri kumbuza inyungu nyinshi, niyo mpamvu nshaka ko umfasha ndagusabye.” Alex mu kwicara atega amatwi maze aramubaza ati “byaagenze bite se mukunzi nkunda ko mbona uhangayitse cyane?”
Mahoro aruhutsa umutima maze aravuga ati “Aka kanya haru bisiness nshaka gukora, ariko nabuze igishoro gihagije, kubera ko iyi bisiness ije maze iminsi mike amafaranga nari mfite yose nyashoye ahandi, nari nsigaranye miliyoni umunani zonyine kandi nkeneye gushora miliyoni 25, ariko ibaze ahantu ngiye gushora miliyoni 25 mu gihe kitarenze amezi 4 gusa nkaba nzaba nungutse miliyoni zindi 20, urumva uwo mushinga Atari uwo kwigaho neza nkawushoramo?” Alex mubuhubutsi bwinshi akimara kubyumva mu mutwe we yahise atekereza ati “Mbega umukobwa uzi ubwenge we, bivuze ko byibura uyu ari we mugore uzangeza kuri byinshi, kuko amafaranga maze iyi minsi yose mpombye nimuguriza aya mafaranga azajya agenda ayangarurira gake gake.” Nuko azunguza umutwe abaza Mahoro uwo mushinga uwo ari we, Mahoro amusubiza ko yabonye abantu bagiye kujya bamuzanira imodoka zihendutse ariko we akazigurisha ku mafranga menshi ariko nubundi abazigura bakumva bahendukiwe, nuko Alex akimara kubyumva ahita avuga ati “nsigaranye miliyoni 10 kuri konti, nubundi kariya kabari ntabwo kunguka cyane, reka ngahe uriya mugabo umaze iminsi ashaka kukagura ampe miliyoni 15 mpite nziha Mahoro ashore twunguke kabisa.” Ako kanya Alex ahita ahaguruka yegera Mahoro amuhagurutsa amuhagarika imbere ye, aramwiyegereza amufata inyuma ku mabuno bahuza ibituza maze aramusoma ahita amubwira ati “Cherie! Ni wowe mugore wanjye ukwiriye, ejo nimugoroba nzaba naguhaye amafaranga ukore business twunguke kandi ndabigukundira, sibyo cheri?” Mahoro yarikirije mu mutima ahita yivugisha ati “ugiye kwishyura ibyo wakoze, si ibyo gusa nudusigaye natwo nzatugucucura sha usigare undirira.”
Muteteri na Delira bageze murugo Muteteri ajyana ibyo yaguze mu gikoni, ahageze atungurwa cyane n’uko ibyo Delira yamutumye kugura aho mu gikoni bisanzwe birimo kandi kubwinshi, Ako kanya Muteteri atangira kwibuka uburyo Delira yabonye wa mugore wumuganga akikanga agashaka kumera nk’aho adashaka ko hari umenya ko baziranye, muteteri ahita yibaza ati “Ubuse ibi bishatse kuvuga iki?” gusa ntiyabitindaho, hashiz akanya Delira abwira abo murugo ko hari aho yerekeje. Ubwo Muteteri yari ari mu cyumba yigera imyenda n’inkweto Delira yamuguriye ari no kwitegura kujya mu kazi, yatunguwe cyane no kumva umuryango w’icyumba arimo ufungutse, mu gukubita amaso atungurwa no kubona ari NKusi umwinjiranye, ako kanya mu kwikanga Muteteri ahita arekura agakanzu yari atangiye kwigera kagwa hasi asigara arangariye Nkusi, Nkusi nawe mu kugwa mu kantu ytegereza Muteteri mu mwambaro wa Adam na Eva batarakora icyaha kunyeganyega biramunanira akomeza kumuhanga amaso cyane.
Ntabwo byatinze Delira aza kugera kuri bar resto asanga manager mu biro bye, aho GENTILE yicaye kurireception atangira kwibaza ati “Ariko se uyu mugore ko asigaye agenda hano cyane bitandukanye na mbere, kandi bikaba biri kuba nyuma y’uko Nkusi abaye boss mushya wa hano? Ni ibiki we na manager barimo gupanga ra?” mu kubyibazaho byinshi nibwo nahise ava kuri reception agenda agana ku biro bya manager, agezemo yumva abarimo kuganiriramo imbere, Delira ati “Bigeze he? Uyu mukobwa se aracyakomeje gutsimbarara ngo arabishyira hanze?” Manager aramusubiza ati “uwo utazi ni uyu mukobwa Gentile, ni kasha kuburyo nanjye maze igihe kinini ndi kubitekerezaho, nsanga turamutse tumukuye mu nzira aribwo umudendezo waboneka.” Delira ahita avuga ati “okay, nta kibazo, ngiye gushaka abasore nka bangahe baramutega nijoro atashye bamunige kugeza apfuye ntawe uzamenya ibyamubayeho, ahubwo reka ngende Muteteri ataragaruka hano ngo ahansange.”…. Uko baganiraga ibyo Gentile yarabyumvise, ako kanya bunyonyombe ahita ava aho ngaho asubira kuri reception mu bwoba bwinshi, mu kwibaza icyo yakora ahita afata icyemezo cyo kubwira Nkusi byose, afata telefone arebamo ya nimero Immacule yamuhaye ahita ahamagara Nkusi, Nkusi aho ari arimo kwitegereza ubwambure bwa Muteteri yabaye nk’ikinya no gushingura ibirenge byanze, bose bashigukiye hejuru bumvise telefone ya Nkusi isonye aba aribwo Nkusi agarura ubwenge abona ko ari kureba ubwambure bw’umukunzi we, ahita ahindukira vuba na bwangu amutera umugongo, Muteteri nawe ahita afata imyenda yari ymbaye mbere arayambara, Nkusi we ahita afungura umuryango asohoka hanze yicara kugasima, Muteteri nawe yicara ku buriri maze atangira kwibaza ati “Mana yanjye ibi ni ibiki nkoze, ubuse ndongera muhinguke imbere koko? Nkusi nawe arivugisha ati “nyagasani noneho ngiye gukora iki? Ubuse ni gute ndamuhinguka mu maso.” Ako kanya Gentile we ubwa mbere Nkusi ntabwo yamufashe, yongera gucishamo ubwa kabiri Nkusi aho yicaye aba aribwo yongera kuyumva agarura ubwenge, mu kureba nimero imuhamagaye ahita ayitaba, Gentile ati “Muraho neza boss? Ndi umukozi wa bar resto yanyu, nshaka kubagezaho ikibazo kinkomereye, muri aka kanya ntabwo ndabibwira kugira ngo manager atamenya ko ari njyewe watanze ikibazo, ariko nyuma y’uko mvumbuye ko manager aryamana n’abakozi akamenya ko mbizi, yapanze kunyica rero ndagira ngo mubyivangemo batanyica, namara kumenya ko mubizi wenda ntabwo aranyica, ibindi ndabibabwira nyuma.” Nkusi ati “manager aryamana n’abakozi? Ufite ibimenyetso se?” Gentile ati “yego ibimenyetso ndabifite n’aka kanya reka mpite mbikoherereza.” Nkusi ahita amubaza ati “Uri umukozi witwa nde?” Gentile ati “Boss ntabwo ibyo ari ngombwa icya ngombwa ni uko nkwereka ibimenyetso ubundi byose ukabyibonera.” Nkusi ahita amusubiza ati “okay! Nyoherereza ibyo bimenyetso nako reka nze nkwereke.”…………..LOADING EP 8
Comments