logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Muteteri ari mu cyumba cye arimo kuririra ku buriri, mu mutwe we akibaza ikintu yakora ku mahitamo ahawe icyo yabikoraho, ako kanya mu mutwe we akibwira ati “Ngiye kubibwira Nkusi bibe uko bibaye! Ariko se nanone mbimubwiye bakanyirukana mukazi no muri kaminuza, urukundo rwanjye na NKusi rwamfasha iki mu kubaho muri ubu buzima? Ese koko uyu mugore ko avuga ko akunda Nkusi ni urukundo amukunda cyangwa ntabwo amwifuriza ibyiza? Ikibazo mfite ni amahitamo ari ahangaha, Nkusi yambwiye ko icyambaho cyose ngomba kuba ndi muri uru rugo kandi ni isezerano namuhaye kuburyo ntashobora kurirengaho, noneho n’ubundi ndamutse mpavuye byarangira uyu mubyeyi ampemukiye kandi yahemukira na Nkusi wasanga n’akazi yifitiye gaciriritse yahita akamwirukanishaho mu rwego rwo kuduhemukira, akanyereka ko ari njye usenye ubuzima bwa Nkusi. Ariko se ubundi ko njye na Nkusi twemeranije kubigira ibanga ikibazo mfite ni ikihe? Reka mubwire ko nta marangamutima nzagirira Nkusi ubundi uyu mugore tubane nk’injangwe n’imbeba nta kundi.”…. Mu gihe Muteteri yari arimo kwivugisha ibyo byose niko Delira yari mu cyumba cye n’umugabo we Denis, ahita amubwira ati “Byose mvuye kubikora, ibaruwa yirukanisha Nkusi mu kazi bamaze kuyandika kuburyo barahita bayimwoherereza nicyo kintu cya mbere abona akigera ku ishuri mu gitondo, sha mfite amatsiko yo kumenya ikintu Nkusi arakora nibamwirukana ku kazi.” Delira aramusubiza ati “Erega nubwo tumwirukanishije wibuke ko NKusi ntacyo araba, kuko akazi agakora nk’ikibaba ari kwikingira, rero kumwirukana mu kazi azajya aguma yiryamiye kuko n’ubundi amafaranga arayafite, ariko uriya mwana ashaka kugera kuki? Ba uretse gato njye kwirebera umukazana wanjye mbere y’uko aryama twiganirire.” Denis aramusubiza ati “Reka nanjye mbe nirambitseho unkangure nugaruka.”…. Ako kanya Delira yavuye mu cyumba cyabo ajya mu cyumba Muteteri arimo, akigezemo Muteteri ahanagura amarira maze aravuga ati “Umwanzuro ndangije kuwufata. Nubundi wenda nubwo Nkusi namwiyumvagamo nk’inshuti yanjye ariko ngusezeranije ko ayo marangamutima yose yahagaritse, yewe nanajya ashaka kumvugisha nzajya muhungira kure, icyo nshyize imbere ni amasomo na kariya kazi kanjye gusa, ibindi bizaza nyuma kandi nishimiye ko uri umubyeyi mwiza.” Ako kanya Delira yamaze kubyumva ahita avugira mu mutima ati “Ariko aka gakobwa ni akaryarya! Ubwo rero kazi ko ntabumvise we na Nkusi bahana amasezerano y’urukundo? Ba uretse sha turabana nk’injangwe n’imbeba, ni ikosa rimwe gusa nzagufatiramo ubundi ubuzima bwawe nkaburangiza.” Ako kanya aramwenyura maze arambura amaboko ahita ayambira Muteteri maze aramubwira ati “Yooo mpobera mwana wanjye, aka kanya ufashe icyemezo cyiza cyane, nanjye niyemeje kukubera umubyeyi kuburyo ntacyo uzamburana, ngaho ryama uruhuke mu gitondo ni ishuri. Bye!” yamuhaye akabizu ku itama ubundi ava muri icyo cyumba.
Mu gitondo abanyeshuri bari kunyuranyuranamo muri kaminuza ba Nkusi bigamo, Nadine wari uri gucimbagira nk’ibisanzwe mu nkweto za shinga agana ku ishuri rye yagiye kumva yumva umuntu umuhamagaye, mu kureba abona ni umusore wambaye ijire yo mu kazi ko kwa Nkusi, bakubitanye amaso uwo musore ahita avuga ati “Ni Nadine mbona cyangwa ndarota?” Nadine aramusubiza ati “ni njyewe kabisa, amakuru se?” Umusore ati “Sha nimeza nta kibazo, ahubwo ngize amahirwe ndakubonye, nari ndi gushaka Nkusi ahantu hose namubuze.” Nadine ati “Uhh Nkusi, uri kumushakira ubuhoro se?” Umusore aramusubiza ati “ni ubutumwa bwe nari muzaniye, ahubwo ubwo ngize amahirwe nkabona umukunzi we reka mbuguhe uraza kubumumpera.” Uwo musore yahise akora mu mufuka akuramo ibahasha ifunze ayihereza Nadine, amusaba kuyiha umukunzi we Nkusi maze amusezeraho. Uwo musore amaze kurenga Nadine yagize amatsiko y’ibiri muri iyo baruwa nyuma yo kubona ko iturutse muri kompani itwarira abantu ibintu mu ngo, ahita ayifungura mu kuyikubita amaso ibyanditsemo akubita agatwenge, ahita ashingura intambwe ndende cyane agana mu ishuri, mu kugeramo asanga abanyeshuri bose bagezemo Muteteri na Nkusi bicaye baganira. Nadine yageze imbere y’abanyeshuri abahagarara imbere maze aravuga ati “Guys, noneho muzi ibibaye ku mukene wacu? No ku kazi bamaze kumwirukana byarangiye.” 
Umukobwa wicaye imbere ahita amubaza ati “Ushatse kuvuga Nkusi cheri wawe se?” Nadine mu kwimyoza ahita amusubiza ati “Uriya iyo uvuze ngo ni cheri wanjye numva ngize isesemi, ndetse ahubwo no kumva ko twakundanye akaba yitwa umuX wanjye nabyo biteye asyi, none nyuma yo kubona iyi baruwa yandikiwe no kuri kompanyi akorera, n’agakundo na gake nari mufitiye nako karayoyotse.” Umukobwa wicaye inyuma gato ya Nkusi yahise abwira Nadine ati “Nyamara Nadine, iyo wakundanye n’umuntu mugatandukana biba byiza iyo umwubashye ukareka kumuteza Rubanda umuvuga nabi kuko iyi si ntabwo isakaye nawe ejo wanyagirwa umukunzi wawe mwatandukana akakuvugaho ibibi, kandi waseba kurusha umusore kuko wowe azavuga n’amabanga yawe yo mu buriri.” Nadine yahise aseka maze aravuga ati “Ariko se nkawe ibyo uvuga urabizi? Umukunzi wanjye ni Alex wa mukobwa we. Tuzatandukana dupfa iki se? ko ari umukire akaba adateze gukena, ikindi akaba ankunda by’ukuri adashobora kuntendeka, tuzapfa iki? Reka tuvuge ko twanatandukana, Alex ntabwo ubwo bugoryi yabukora.” Umukobwa aramusubiza ati “nawe urabizi nyine ko ibyo uri gukora ari ubugoryi usebya uwo mwigeze gukundana.” Ako kanya Nadine yabaye nk’usebye maze undi musore wari wicaye hakurya ahita avuga ati “Dusomere iyo baruwa wana udukure mu matsiko.” Ako kanya Nadine yabonye ikimukura mu isoni asoma agira ati “Kuri Nkusi Blaise, tubabajwe no kukumenyesha ko compni yafashe umwanzuro wo kukwirukana kuko utakiri umukozi wacu kubwo kuba utacyujuje ibisabwa…..” Nadine yamaze gusoma iyo baruwa Nkusi yaguye mu kantu, ahita ahaguruka agenda amusanga arayimwaka, mu kuyireba asanga koko ni ukuri, MUteteri we amarira yari ari gutemba aririra Nkusi, Nkusi ahita asohoka hanze afata telefone arahamagara.
Kuri bar resto Gentile ari kumwe n’umucungamari Immacule mubiro bye, Immacule ahita amubwira ati “Ntabwo bishoboka, manager wacu ni umugabo witonda ntabwo ibyo bintu yabikora!” Gentile aramusubiza ati “Menya ko ubu manager mufite haba hano mu kazi ndetse n’urugo rwe ndarufite kuko ubu arakora ibyo nshaka byose. Niba uri kugira ngo ndakubeshye reba ibimenyetso bifatika” Immacule ati “Gnetile, aya mafoto wayakuye he? Hanyuma se ukaba ugiye kumukorera ukoresheje aya mafoto, ba uretse gato, uyu si wa mukobwa mushyashya aherutse guha akazi ra?” Gentile aramusubiza ati “Sinakubwiraga ko iminsi yanjye izahinduka ukabona mbaye manager wa hano se ukanseka? Ahubwo wowe hanga amaso utegereze urebe.”….. Uko bari kuganira mu biro bya manager niko Delira yari yahazindukiye baganira kuri Muteteri, Delira ati “rero wowe ikintu urakora, ndagutegurira umwanya Muteteri nawe mutungure musabe ko namusohokana, ubundi muhahurire.” Manager ati “nonese mabuja, ko Muteteri yanyihanangirije ko ningira ibindi bintu muzanaho bizaba ibibazo, ubu ibi ntibishobora kunyirukanisha mu kazi?” Delira aramusubiza ati “Wowe humura ndaguhetse mu mugongo nta kintu kikubaho, icyo ntashaka ni uko uyu mukobwa atwara umuhungu wanjye umutima ugasanga aramugushije.” Mu gihe barimo kuganira Manager yagiye kumva yumva phone ye irasonye, mu kureba asanga ni ubutumwa yohererejwe atungurwa no gusanga ari ifoto ye ari gusomana na Muteteri bagundiranye arikanga, Delira amubajije ikimukuye umutima, Mnager arijijisha amubwira ko nta kibazo agize.
Ku rundi ruhande Nkusi yahise ahamagara umuyobozi ubakoresha kuri company amubaza impamvu bamwirukanye, umuyobozi amusubiza mu magambo agira ati “Ariko se sha, ko ari njye muyobozi niba nkwirukanye nkaguha ibaruwa ibisobanuro ko bikubiyemo, ubundi ibindi ubaza ni ibigenda gute? Ikirenze ibyo wimarira umwanya, ariko igihe nikigera nzaguhamagara uze kureba imperekeza zawe.” Ako kanya yahise amukupa Nkusi azunguza umutwe ubona ntacyo bimubwiye…. Nkusi asubira mu ishuri abanyeshuri bamwe batangira kumwihanganisha abandi baramuseka, ajya kwicara mu ntebe ye ubona nta kibazo abifiteho, gusa Muteteri we aho yicaye amarira yari yose mu mutima akajya yivugisha ati “Ese uru rukundo rugiye kujya rundiza iteka ryose mu gihe njye nari nzi ko kurujyamo ari ibyishimo?” Amasomo yarakomeje bisanzwe. Manager na Gentile mu biro bya manager baganira ubona manager atarwambaye, Manager ati “ni ukubera iki wakora ibi bintu? Uri kuntera ubwoba? Gentile urashaka kugera kuki nyirizina?” Gentile yahise amwenyura maze aramubwira ati “Ntbwo ndi kugutera ubwoba pe, gusa muri uyu mukino twese reka dukinemo mbese dukuremo inyungu, icya mbere ibintu wansabye gukora ni icyaha, nubwo bigaragara ko nagikoze njyenyine, ariko na we wibuke ko ibyo wakoze byo kuryamana n’umukozi mushya mu kazi bitemewe, ibaze rero aya mafoto nyeretse Muteteri cyangwa se nkayereka boss. Ahubwo se umugore wawe we ayabonye mwakiranuka?” Manager aramusuboza ati “Okay, ngaho mbwira icyo ushaka noneho numve.” Gentile yaramwenyuye maze aravuga ati “ahhhhhh, ikintu nshaka se ko gikomeye cyane? Nta nubwo ari kimwe gusa. Nshaka kuba manager w’iyi resto bar, icyo ni icya mbere kandi urabizi ko biri mu bubasha bwawe, icya kabiri ndashaka gukundana na boss Nkusi ugomba kubimfashamo, ibyo nubikora aya mafoto nzayamira bunguri.” Manager mu kugwa mu kantu atunguwe cyane ahita avuga ati “Ngo????”
Mu rugo kwa wa mukobwa Meghan ari kumwe n’ababyeyi be bicaye mu ruganiriro ubona ari umuryango usanzwe mbese udashamaje, nyina ari kumutonganya ati “Ubundi se uretse kuba ubukozi bw’ibibi bwawe wenda butugejeje ku mafaranga angana kuriya, ubundi umwana nkawe ujya kwishora mu busambanyi nka buriya ugamije iki? Ubona ahazaza hawe hataramaze kwangirika koko?” papa we aramusubiza ati “Ndekera umwana wa mugore we, ubwo se iyo atamenyana n’uriya musore aka kanya tuba turi gupanga iyi mishinga yose? Wagiye ukoresha ubwenge? Rata mukobwa wanjye warakoze cyane njyewe agakosa kamwe ntabwo ari ko nagutonganyiriza.” Meghan ati “Yego rata papa niba nawe uranshyigikiye, erega byarangwiririye mugomba kubimenya.” Ako kanya papa we yaramusubije ati “Rero igitekerezo cyo gukuramo inda ndumva Atari cyiza, kuko ni wowe wahubutse ubwira Umushinjacyaha ko utwite inda nubwo wujuje imyaka y’ubukure, izo ni ingaruka ugomba kwirengera kuko umushinjacyaha ari kuducunga gato, ukora ikosa ahita agufunga, ukeka ko se we atabizi neza ko uriya musore w’umukire yamaze kuduha aya mafaranga kandi we nta n’atanu yabonyemo?”…. Uko baganira gutyo niko Alex yaganiraga n’Umushinjacyaha wamaze kumurekura kuri telefone aramubwira ati “wahisemo neza kujya ku ruhande rwanjye, rero nahombye miliyoni 25 zose kandi zigomba kugaruka.” Umushinjacyaha aramwenyura maze aramusubiza ati “Wari wahomba byinshi se? none ko utanyoherereza izo miliyoni 10 zanjye ngo mbone niruke mu bibazo byawe? Gusa ikintu cyiza kirakubaho ni uko twizeye ko uriya mukobwa agiye gukuramo inda, akiyikuramo ni uguhita tumufunga noneho ababyeyi be bakagusubiza miliyoni 25 zawe, tukabona kumufungura, rero urumva kumpa miliyoni 10 nkakugarurira miliyoni 25 uraba uhombye iki se? Gusa Alex, uramutse ugize ibyago uyu mukobwa ntakuremo iyi nda, miliyoni 35 zose ziraba zivuye mu mitungo yawe.” Ako kanya Alex yahise amusubiza ati “Wowe mbwira uko nohereza amafaranga gusa naho ubundi ndabyizeye inda arayikuramo, namaze kumuha miliyoni eshanu ku ruhande yo gukoresha operation mu ibanga no kwifashisha, reka dutegereze akanya gatoya.”
Muteteri na Nkusi batashye amasomo arangiye Muteteri ari kuririra Nkusi amubwira ati “Sha ndabona wamugani wawe isi itagira imbabazi, ubuse mu minsi iri imbere urabigenza gute koko ko nutabona akazi n’amafaranga yo kwishyura geto arahita abura? Gusa cheri hari amafaranga manager wacu yampaye nka Avance kuburyo azajya ayankata gake gake uko ampembye, reka mbe nguhayeho make ube wifashisha.” Ibyo Muteteri yabivugaga akora mu gikapu cye arko NKusi amufata akaboko maze aramubwira ati “Mukundwa, wikwigora erega ndi umuntu w’umugabo ba utegereje akanya gato urebe ko nzabura akazi, rega maze kumenyana n’aba boss benshi ujye ubimenya.” Muteteri aramusubiza ati “Sha reka nizere ko ibyo umbwira ari ukuri, gusa nanjye ndi kumwe nawe kuko amafaranga bazajya bampemba kuko mfite aho mba nawe azajya agufasha.” Ako kanya Nkusi aramubwira ati “Nari ngukumbuye, ese ko nta kazi mfite hakaba hakiri kare, wansuye muri geto yanjye tukajya kuganirirayo?” Muteteri ahanagura amaso maze aramubwira ati “wooooow, sha ndabyishimiye cyane kuko wamugani biruta uko wowe waza kunsura murugo nibyo bibi.” Yamaze kuvuga gutyo NKusi ahta amubaza ati “Ngo nibyo bibi? Kubera iki se Cherie?” Muteteri mu kwigarura yumva ameze nk’uwivuyemo aramusubiza ati “Ibiki bibi se? hari ikintu mvuze se kibi?” Nkusi byaramucanze ariko abona adashaka kubitindaho maze afata akaboko MUteteri basohoka muri kaminuza, bagenda baganira ubona ari ibintu byiza cyane, bari mu muhanda sinzi uko Muteteri yasubije amaso inyuma atungurwa no kubona umukobwa ukora nk’umukozi kwa Delira ari kubakurikira, ahita akubita agatima ku magambo Delira yamubwiye, Muteteri ahita asaba Nkusi ko bakwambuka umuhanda bakagendera ku ruhande rwo hakurya ndetse bagaca mu nzira ya hafi ibageza kuri geto ye mu rwego rwo kwihuta kuko agiye kujya mu kazi, Nkusi nawe yumva icyo gitekerezo ni cyo bahita bambuka umuhanga ndetse bamanukira mu ivene, bageze imbere Muteteri akomeza kubona wa mukobwa yabakurikiye, bakomeza kugenda bagera mu muhanda wo hepfo Muteteri ahita abwira Nkusi ati “Cheri, uzi ko nari nibagiwe? Mfitanye gahunda n’uriya mubyeyi mbere yo kujya ku kazi none nari mpanze kuza kugusura nabyibagiwe, mbabarira njye kumureba ndaza kukureba nimugoroba akazi karangiye sibyo?” Mu gihe Nkusi ari kwikiriza yarambuye amaboko ngo ayambire Muteteri batandukane asanga Muteteri yamaze kwicara kuri Moto kare cyane yagiye, Nkusi asigara mu rujijo rwinshi cyane, mu kwigarura akomeza ataha.
Nadine aho ari Alex ahita aza kumureba ngo batahane, bakigera murugo kwa Alex bicara mu ruganiriro Nadine aramubwira ati “Sha Cheri, erega nari mbizi ko uri kurengana, niyo mpamvu nkwizera cyane, nari niteguye ko urasohoka tukajya kwishimira iyi ntsinzi muri ya hotel nziza none birabaye.” Alex yitegereje Nadine mu mutima ahita yivugisha ati “Udukobwa nka mwe nimwe muri kunteza ibibazo none amafaranga yanjye akaba anshizeho, ndamutse ngize ibyago Meghan ntakuremo inda byaba birangiye muri miliyoni 50 zanjye 40 zose zikaba ziragurutse, ngasigara ncungira ku 10 zisigaye na business, ariko reka nizere ko ziragaruka.” Nadine mu gukomeza kumwitegereza Alex aramwenyura maze aramusubiza ati “Cherie, sha ntakubeshye ndumva ntameze neza no kuza kukureba ku ishuri ni uko ngukunda nkaba nari ngukumbuye, ese waretse tukanywa ka champanye kari hano mu rugo ubundi tukigira mu buriri? Uh?” Ako kanya Nadine yarababaye cyane ariko ashyira mu gaciro asanga nibyo arabyemera, nuko batangira ubusabane.
Ku rundi ruhande Muteteri akigera mu rugo ahita ahura na Delira asohoka mu gipangu n’umugabo we Denis bamubwira ko bagiye, nawe ababwira ko yari aje kwitegura ngo ajye mu kazi, DELIRA amusaba kubanza gutegereza umukozi waho ngo ave aho yamutumye Muteteri arabyemera, mu kanya katarambiranye bamaze kugenda wa mukobwa ahita yinjira mu gipangu, Muteteri yari yamutegerereje ku muryango w’uruganiriro, akimugeraho ahita amufata umunigo umukobwa atangira kubura umwuka, nawe mu kumwiyaha atangira gukurura Muteteri imisatsi intambara iba iratangiye, abakobwa uko ari babiri batangiye kugundagurana, biza kurangira binjiye mu nzu bibirinduranaho, bageze muri Salon Muteteri Arusha uwo mukozi imbaraga amufata mu mashati mu ijosi amuhagurutsa amuhagarika imbere ye maze aramubaza ati “ni ukubera iki wari uri kunkurikirana.” Umukobwa mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “wambonye? Ni ukuri ntabwo ari njyewe wari uri kugukurikirana.” Muteteri ati “umva ukuntu uri akagoryi katazi no kwisobanura, mbwira ikiri gutuma unkurikirana cyangwa se uze kwisanga wirukanwe muri uru rugo utazi ibibaye.” Umukobwa aramusubiza ati “rwose reka nkubwize ukuri, mabuja yansabye ko natangira kugukurikirana nazakubonana na Nkusi n’umunsi numwe muri mu bintu bidasanzwe nkamubwira, rero yambwiye ko akazi ko murugo najya nzinduka ngakora kare cyane kuburyo amasaha muvira ku ishuri nzajya mba natangiye kugukurikirana aho ugiye hose.” Ako kanya Muteteri yamaze kubyumva maze aramurekura yicara mu ntebe, nuko ahita abwira uwo mukobwa ati “Aka kanya ngiye kuguha amahitamo rero, kongera kunkurikirana na rimwe ukisanga wirukanwe cyangwa se kujya uva hano murugo akagira ngo uri kunkurikira warangiza ukaza ukamubwira ibyo nakubwiye ubundi nanjye nkajya ngufasha akazi kawe bisanzwe. Uhisemo iki?” Ako kanya uwo mukozi yahise amubwira ati “Ndabyemeye nzajya nza mbeshye mabuja ibyo nakubwiye.”
Muteteri yahise amusaba imbabazi ku kuba amaze kumukubita maze aramubwira ati “okay, rero nataha ndashaka ko umubwira ko wabonye n’amaso yawe ndi gutongana na Nkusi, nakubaza icyo twapfuye umubwire ko byabaye nyuma yo kubwira Nkusi ko urukundo ari kunsaba rutashoboka. Urabikora?” Umukobwa aramusubiza ati “ibyo byoroshye? Wowe nyizera.” Muteteri aramubwira ati “nanjye mugitondo ndazinduka nkogereza amasahani.”
Delira na Denis bamaze gutandukana buri wese aciye inzira ye Delira yahitiye kuri bar resto kureba manager, bageze mu biro bye mnager aramubwira ati “nahuye n’ikibazo gikomeye cyane, wa mukobwa wadufotoye amafoto yayabitse ntabizi none atangiye kunkanga ngo mukorere ibyo ashaka.” Ako kanya Delira mu kwikanga ahita avuga ati “Wahise umwirukana igitaraganya se?” Mnageer ahita avuga ati “ahubwo ibyo nibyo byanteza ibibazo birenze urugero, kuko yambwiye ko ikosa ndakora amafoto arahita ayereka boss amundegere ko ndyamana n’abakozi bacu kandi bitemewe.” Ako kanya Delira yagize umujinya akubita ibipfusi kumeza maze ahita avuga ati “Asye! Kandi ibyo ndi kumva ntacyo nabikoraho, aka kanya Nkusi n’umugabo wanjye bari kumwe mu buyobozi ariko mu buryo bw’ibanga, kuburyo ntekereza ko n’aka kanya igikorwa cyo kumuhesha imitungo ikaba iye bwite tutakiyifiteho ububasha cyarangiye, bivuze ko no kuba nakwaka Nkusi ububasha ngo mbanze nkemure iki kibazo ntibikiri mu bushobozi bwanjye, ubu se tubikoreho iki?”…..
Uko babiganiraho niko Nkusi na Denis bamaze guhura, Denis aramubwira ati “Nkusi nkubwije ukuri ni njye wakwirukanishije mu kazi.” Nkusi mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “wabikoreye iki se papa kandi ubizi neza ko ntacyo byantwara.”  Denis ahita amubwira ati “Nkusi ni ukubera iki imitungo twaguhaye udashaka kuyikoresha? Namenye n’amakuru ko amafaranga wabikuje wahayeho make uriya mukobwa mwigana ngo abe yifashisha, ariko wowe imyenda uri gukomeza kwambara ni isanzwe, nta nubwo ushaka ko hari umenya ko ufite imitungo, Nkusi urabizi uri umwana wanjye kandi ntabwo nigeze ngutenguha na gake uretse mu myaka yashize ubwo warangizaga amashuri yisumbuye, impamvu mbanje kukwicaza mbere y’uko nkwegurira ibyawe mu buryo bwuzuye, ni uko nzi uko uri umusore ufite ubwenge, udasamara bityo nkaba nzi neza ko ibyo uri gukora byose ubizi neza, bityo nyizera nka papa wawe umbwire umupangu wawe wose.” Ako kanya Nkusi yaruhukije umutima maze areba papa we maze aramubwira ati “papa, ndashaka ko unshyigikira mu myitwarire yanjye, ngusezeranije ko nta gkorwa kibi ndi gupanga ahubwo byose ndi gukora ndi kubikorera ahazaza hanjye n’umuryango nzagira urimo umugore nzashaka n’abana nzabyara, niba koko wizera ko ndi umwana mwiza, nyizera kandi nzagutera ishema.”
Denis yaruhukije umutima maze abwira Nkusi ati “Nkusi, ndakwizeye, aka kanya nta nubwo nzongera kukwibazaho ibibazo, uri urugero rwiza rw’umwana uzi agaciro k’ubuzima n’amafaranga, nkuri inyuma.” Nkusi yamukoze mu biganza maze aramubwira ati “papa, nta kintu na kimwe nzaguhisha, nzajya nkumenyesha buri gahunda yose nshaka gukora.” Denis yazunguje umutwe maze aravuga ati “okay, ubwo bimeze bityo, abantu bakomeje kubona ubayeho nk’uko bisanzwe nta kazi ufite batangira kugutekerezaho cyane bakanagukeka kandi dukeneye ko ubaho nta muntu ukwitayeho, reka dushake akandi kazi uba wihishemo.” Nkusi yahise amusubiza ati “Ahubwo bibaye byiza ako kazi kaba ari kabi kurusha ako nari mfite, ariko nzajya ngakora nyuma ya saa sita mvuye ku ishuri, urabizi ko amasomo niga yo ari ukunyuzaho.” Denis aramusubiza ati “ibyo ndaza kubyitaho neza, tugende dukore ibyatuzanye.”
Manager na Delira bari kuganira aramubwira ati “Uyu mukobwa aramutse yeretse amafoto Nkusi kandi akunda Muteteri, Nkusi byamubabaza cyane kandi ari cyo kintu nshaka kumurinda, nanone kandi Nkusi yakumerera nabi nabyo ntabishaka kandi ubizi neza ko njye na we hano ari ho honyine tubasha kuvana ibyo twigengaho, umugore wawe abonye aya mafoto nawe urabizi ko rutarema, muri make bivuze ko ikibazo kibangamye gishobora gukemuka byose bikajya ku murongo, ni uyu mukobwa Gentile, ubwo rero nta yandi mahitamo dufite, tugomba gukora ibishoboka byose tukamwica akava mu nzira.’ Manager aratungurwa aramubwira ati “Icyo nicyo gisubizo cyonyine gihari twakora?”…. Ntabwo byatinze Muteteri yaje mu kazi akigera kuri reception ahura na Gentile, aramubwira ati “ejo twatandukanye tutaganiriye kandi narumvise dufite byinshi duhuriyeho.” Muteteri aramusubiza ati “Akazi niko ka mbere nidukenera kuganira twazashaka akanya ntacyo tubangamiye.” Gentile aramusubiza ati “Ariko Mutete, ubanza ufite umwihariko kurusha abandi bakobwa, ntawe uzi uko wabonyemo akazi, ikirenze ibyo manager arakwishimira nawe ukamwishimira,,,, (nuko aramwegera maze amwongorera mu matwi ati) kugera ku rwego munaryamanira mu biro bye! Biratangaje kabisa!” Ako kanya Muteteri yarikanze ati “uvuze ngo iki? Ngo naryamaniye mu biro na manager?” Gentile ati “ko wirengagiza se? ibyabaye ubwo naguhamagarira manager narabibonye.” Muteteri wari uzi ko ntacyo umutima umushinja yaramwenyuye bya nyirarureshwa maze ahita agenda ava aho yigira mu kazi ke agakora bisanzwe.
Delira akigera murugo yasanze umukozi amutegereje n’inkuru ishyuye, ahita amubaza uko byagenze umukozi aramusubiza ati “Ahubwo nuko utazi ukuntu iyo nkererwaho nari gucikwa n’ibirori, wa musore Nkusi yatumiye abashuti be bigana maze ahagarika Muteteri munzira amubwira ko amukunda, abantu bagiye gutungurwa bose batungurwa no kubona Muteteri aciye mu maso ya Nkusi aramutonganya Nkusi akajya avuga ati “ariko Mutete, nari nzi ko unkunda bya nyabyo.” Muteteri aramusubiza ati “Niba ari ibyo wari uzi nyine bimenye ibyo uzi ntabwo ari ukuri, ntabwo ngukunda rero bimenye.” Mabuja abanyeshuri bahaye Nkusi urw’amenyo araseba ahita ava aho yiruka.” Uwo mukozi yamaze kubwira Delira iyo nkuru aracanganyikirwa cyane, ako kanya atangira kwibaza ati “Ibi se byumvikana gute? N’ukuntu ejo bahanaga amasezerano yo kutazahemukirana? Uhhh, ibi birasobanutse ra? Ahhhh ariko nta gushidikanya, Muteteri yaje gutekereza asanga akeneye ubufasha bwanjye ahitamo kureka Nkusi bya nyabyo, ibibazo nari mfite birakemutse, Nkusi murinze aka gakobwa, ndetse n’uyu mukobwa ngiye kumukorera ibyo namusezeranije mwiteho mu bukene bwe nk’umwana wanjye bibe kimwe kimwe, ahasigaye ngiye kuneka Nkusi menye buri mukobwa wese bagirana umubano nawe mumuceho.” Nuko abwira uwo mukozi ati “Wakoze akazi keza, nushake ntuzongere no kumukurikira ndumva byose bikemutse, nkongereye ibihumbi 3 kuyo naguhembaga.”
Muteteri muri iryo joro atashye yahamagaye Nkusi amubaza niba ari mu rugo kugira ngo amunyureho amusuhuze, Nkusi aramwemerera ndetse etaga aka moto ajyayo, Muteteri akimara kwinjira muri geto ya Nkusi akamuhobera yahise atangira kwibuka ibihe ari kunyuramo araturira aririra mu bituza bya Nkusi, Nkusi ayoberwa ibiri kuba maze amufata mu mbavu aramubwira ati “mukundwa, humura ndi kumwe na we, uramfite nanjye ndagufite mu bihe byose byaba bigoye twacamo, nzakurinda uko nshoboye kandi ndagusaba kunyizera.” Nkusi yabwiye Muteteri ayo magambo yibwira ko amuririye kubera ko yirukanwe mu kazi, Ako kanya mu kuzamura amaso Muteteri yitegereza Nkusi, nawe amuhanaguza ibikumwe bye amarira ku maso arangije amufata imisaya yombi batangire kurebana indoor y’akana ko mu jisho, Uko Nkusi yitegereza Muteteri cyane na MUteteri akamwitegereza, Muteteri atangira kwisumbukuruza kugira ngo ashyikire iminwa ya Nkusi nawe arabibona yunama gato ari nako amufashe kuma taille ye bahita batangira guhana udusukari two ku minwa yabo ari nako buri wese yatangiye kuzengurutsa amaboko ku mubiri wa mugenzi we, ibyo uko babikora niko batwarwa cyane kuburyo mu mitwe yabo n’imibiri byatangiye guhinduka ubushagarira burabuzura ari nako bakomeza kunyunyusanya udusukari ku minwa yabo, Muteteri aza kwisanga yacengeje amaboko ye mu gapira Nkusi yambaye na Nkusi acengeza amaboko mu gashati Muteteri yambaye ngo amukorego neza mu gituza, mu kumara gutwarwa bombi bahita bahirimira ku buriri Muteteri aryama kuri Nkusi, bakiri muri ibyo bose bashigukira icyarimwe bumvise ubinjiranye ku muryango, Nkusi aba aribwo abona ko Atari yafunze, ahita agwa mu kantu yibaza ibimubayeho nyuma yo kureba ubinjiranye………LOADING EP 7

Comments