logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Delira ari kuvugira kuri telefone hanze, Muteteri na Nkusi bicaye muri salon baganira, ni nako manager wa Muteteri yari ari kuvugira kuri telefone, kumbe ni we yari ari kuvugisha, Delira aramubwira ati “Icyo nicyo kintu cyonyine ugiye gukora, uyu mukobwa acyinjira iwawe uhite umufata umusome ku munwa, uwo mukobwa amwinjira inyuma ahita afata ifoto byihuse nishake ibe imwe gusa, ubundi uhite uyinyoherereza.” Manager aramusubiza ati “Humura ibyo ndabikora, ariko nanone birasaba ko uzandinda kuko boss nabimenya ko nagize uruhare muri uwo mupangu azanyirukana kandi narabonye ari umusore w’umuziranenge.” Delira ati “njyewe icyo ntashaka ni umubano we n’uwo mukobwa Muteteri gusa, ikindi kandi Muteteri ugomba gukora ibishoboka byose ntazamenye ko boss we ari Nkusi kuko Nkusi nubwo nshaka kumuhemukira ariko mufata nk’umwana wanjye, nako na we urabizi icyo nakora igihe twasezeranye ibintu ntubikore.” Manager asubiza Delira ati “njyewe icyangombwa ni uko uzandinda gusa.” Delira, humura kandi akazi kawe nibinakunda nzakongea n’umushahara wowe umbere hafi aho gusa.” Manager aramusubiza ati “ibyo ndabikora nyizera kandi umukobwa wanjye ukora kuri reception ngiye kumuha gahunda neza uko ipanze ntabwo ararabukwa nawe, ndongera kukuvugisha ndi kuguha ifoto zirenze imwe ndi gusomana n’uwo mukobwa MUtetero.” Basezeranyeho Delira yitegereza muri telefone maze arvuga ati “Urugamba narutangiye, sinzatuma umukobwa yitambika inzira z’umwana wanjye.”
Ku rundi ruhande nyuma yaho Nkusi ari gusezera kuri Muteteri mu masaha ya nyuma y’igicamunsi amubwira ko agiye kuri geto ye kubika ibikoresho akajya gufata aka moto agakora akazi, na Muteteri akamubwira ko agiye kwitegura akajya kuri bar resto gukora akazi. Uko bahagaze ku gipangu basezeranaho niko DELIRA yari ahagaze kutu balcon tw’imbere y’umuryango wo mu ruganiriro abitegereza cyane, nuko arivugisha ariko mu ijwi rito agira ati “Uru rukundo ntabwo nshobora kubyemera, erega ndakuze ndeba kure, ese ni gute habayeho gupimiranye NKUSI akimara kuba umukire akaba aribwo uyu mukobwa aza mu buzima bwe? Ibintu bidasobanutse na gato. Nkusi ndagukunda nk’umwana wanjye kuko no mu buto wambereye umwana mwiza, niyo mpamvu ngushakira ibyiza, rero nzakurinda ngukize icyasha icyo ari cyo cyose mpereye kuri icyo kiguhagaze imbere.” Uko yivugisha ayo magambo gutyo niko Nkusi yabwiraga Muteteri ati “Ikindi kintu nshaka kukubwira, urukundo rwacu turugire ibanga cyane cyane hano kuri uyu mubyeyi n’umugabo we, nibiba na ngombwa no ku ishuri bajye batubona twishimye gusa ariko bibacange bayoberwe ibyo ari byo, urabyumva ute? Ndabigusabye.” Muteteri mufata ikiganza maze aramubwira ati “Nkusi mukunzi wanjye, mbere na mbere reka mbanze ngusabe imbabazi zo kuba narashidikanyije kuri wowe nkumva ko kwishimana n’undi mukobwa aribwo nanjye nakwishima kuburyo nari kuba nanakuroshye, ariko mu by’ukuri byose nabikoraga kuko ngukunda. Kuri ibyo umbwiye, rwose uri umuziranenge kuburyo ntakora icyo udashaka, mu rukundo rwacu nzagendera ku mategeko yawe kandi ngusabye kunyizera nzarinda urukundo rwacu. Uh?” Nkusi yazunguje umutwe maze ayambira Muteteri by’akanya gato bahita barekurana ngo Delira atabakeka, icyo batari bazi ni uko yari yamaze kubimenya.
Ku rundi ruhande umusore Maurice ahagaze ku ruhande muri kaminuza yabo, hashize akanya haza Nadine aramusuhuza, bamaze gusuhuzanya Nadine aramubwira ati “numvise ngo urimo kunshaka.” Maurice yasuhuje umutima maze ahita abaza Nadine ati “Ni ikibazo nshaka kukubaza kimwe gusa kandi umbabarire nubwo ndaba meze nk’uwitereye mu buzima bwawe ariko nkeneye igisubizo, mu by’ukuri ntabwo mfite uburambe mu bintu bijyanye n’urukundo, ariko ikibazo mfitiye amatsiko ndagisobanukirwa mbikuye kuri wowe. Umuntu ashobora kuba mu rukundo igihe kirenga imyaka ine n’muntu bakundana, arko mu by’ukuri Atari mu rukundo rwa nyarwo? Kuburyo bitunguranye ahita amwikuramo akamwibagirwa burundu kuburyo aba adashaka no kumureba?” Nadine yazunguje umutwe maze ahita amubaza ati “ubundi se Maurice Bro, urukundo ni iki? Mbere na mbere yo kumbaza iki kibazo wakabanje kumenya icyo urukundo ari cyo, naho ibyo uri kuvuga ni amarangamutima ari kubikuvugisha kubera ko ubabajwe na Nkusi.” Maurice ahita amusubiza ati “Ahubwo wenda wamfasha gusobanukirwa neza, niba warakundanye na Nkusi iyo myaka yose, watandukana na we agasigara yarihebye mbese ubuzima bwe bugasigara ari uburibwe, ariko wowe ku rundi ruhande ukaba nta kibazo ufite, ibyo bikomeza kunshanga, urukundo ubundi ni iki?”
Nadine yaruhukije umutima maze aravuga ati “Rero hari ikintu kimwe ugomba kumenya, twese turacyari batoya nk’uko ubizi, njya nibaza nti ni gute umuntu udafite icyo atunze haba amafaranga cyangwa ibindi, akenera kujya mu rukundo ategura kuzubaka urugo? Urumva Atari ikibazo gikomeye nk’ubusazi?” Maurice aramusubiza ati “ubwo ushaka kuvuga ko na mbere hose ujya mu rukundo na Nkusi ubizi neza ko nta kintu afite, urukundo mwari murimo rutari urwa nyarwo?” Nadine aruhutsa umutima aramusubiza ati “Oya siko bimeze, Nkusi naramukundaga ariko nawe ugomba kumenya ko isi ihinduka, ibyo nari nkeneye icyo gihe ntabwo aribyo nkeneye nonaha, niba narisigaga igikotoro aka kanya nkeneye amavuta aturuka mu Bufaransa, niba narakorshaga samsang ubu nkeneye iPhone, niba naragendanaga agakapu k’ibihumbi 30 ubu nkeneye kugendana ak’ibihumbi 180, hanyuma se ko ubizi ko ndi umunyeshuri, wumva ibyo nzabikura he nintakundana n’ubifite?” Ako kanya Maurice yazunguje umutwe maze arasubiza ati “Nadine, reka nkubaze ikibazo cya nyuma ubundi twigendere byose nari nkeneye kukubaza biraba birangiye, ese ko umukunzi wawe uri kuguha ibi byose bamufunze, biramutse bibaye ngombwa ko aguma muri gereza n’imitungo ye bakayifatira, wakora iki? Wajya gushaka undi mukire mukajya mu rukundo?” Nadine yatereye akaguru maze asubiza Maurice ati “Ariko ubundi kariya gasore ngo ni Nkusi mwese mugakundira iki? Ngaho buri wese duhuye ari kunziza ko namwanze ngo naramubabaje ngo yarankundaga, ngo arankunda, niba afite urukundo yakunze abandi bakobwa ko bahari? Gusa nanone ibyo uvuze nubwo bitaba kuko Alex arakresha amafaranga ye atahe, ariko bibaye ntabwo nabikora gutyo ubimbwiye ahubwo wenda icyo nakora nasubirana na NKUSI nkaba ndi gukoresha ziriya ntica ntikize akorera ku kwezi muri kariya kazi ke, kuko nanone kugenda hirya no hino byangira indaya.”
Maurice yarabyumvise areba hasi maze abwira Nadine ati “Nadine, uzi ko umeze nk’uri kwicukurira icyobo cyo kwinagamo? Icyo mbonye ni uko None Nkusi ari kurira ariko ejo uzaba uri kumuririra utakimubonye.” Nadine ahita aseke akubita n’ibiganza maze aravuga ati “ubwo se Nkusi mushatse namuburira he? Arankunda rero ni ukugenda nkamubwira ko ngarutse ubundi akaza akambakamba, rero Maurice ndakubaha kandi uzi uburyo twabayemo inshuti, ntukanyifurize ibibi gusa ngo ni uko Nkusi yababaye kubera njye.” Ako kanya Nadine yahise yikubita aragenda asiga Maurice aho ngaho.
Muteteri akigera mu kazi yatunguwe no kubona manager we amuhaye amafaranga amubwira ko ari avanse akazajya agenda ayamukataho make make buri uko agiye guhembwa, biramurenga kuburyo yahise ahamagara Nkusi amubwira ibimubayeho, Nkusi wari utwaye akamoto akaba ari nawe wari umaze kohereza ayo mafaranga amubwira ati “ni bimwe nakubwiye. Ibigeragezo biza bihetse ibisubizo. Tegereza n’ibindi biri imbere.” Muteteri ahita amubaza niba ari umuhanuzi, Nkusi amubwira ko baraza kuvugana akazi karangiye bityo bagahe agaciro. Muteteri yamaze kuvugana na Nkusi akomeza guhagarara aho yari ari mu mutima arivugisha ati “Ariko ahari ubanza no gukena ari byiza, nonese ko numva mu mutima nishimye kuba ndi mu rukundo na Nkusi nta kindi kintu numva nishingikirijeho, kandi numva ubukene bwacu budushimishije.” Ako kanya Muteteri aria ho ngaho Gentile yamuturutse inyuma, amukoraho Muteteri mu kwikanga ahindukiye abona ni Gentile, aramubwira ati “Bitese?” Gentile ati “Nibyiza, gusa abakobwa twese tuba tuziranye, usa n’uri mu rukundo kabisa.”
Muteteri aramwenyura maze aravuga ati “Biri no kugaragara ku maso se? uzi ko bya bintu ari ibya nyabyo? Ntabwo wibeshye ndurimo ariko sha mu minsi ingahe gusa rwari rumbijije icyuya kabisa, sinjye urose.” Gentile yahise agira amatsiko maze aramubaza ati “Byagenze gute se?” Muteteri aramureba amubwira ko ubanza nawe ari umunyamatsiko, Gentile ahita amubwira ko impamvu ni uko nawe ari mu rukundo ariko ruri kumubiza ibyuya, ako kanya batangira bibwirana amazina, Muteteri amubwira ko reka ajye mu kazi baraza gusubira. Gentile amubwira ko yari aje kumureba ngo ajye kwa manager amubwire.
Muri banki Nkusi abitsamo umukobwa SHEJA yari yahaje ahura na Devotha batangira kuganira, SHEJA ati “Sha Devotha, uzi ibintu biherutse kumbaho? Mfite umukobwa w’inshuti yanjye, abe arambwiye ngo agiye kumpuza n’umusore dukundane, urabizi ko umukunzi wanjye tumaze iminsi dutandukanye, maze ninjya guhura n’uwo musore sha, nsange ni ya ngegera duherutse kugonganira hano cya gihe aje gusabiriza abahisi n’abagenzi muri banki.” Devotha yahise yikanga mu mutwe we hahita hatangira kwishushanyamo amashusho yibuka uburyo amaze gusaka Nkusi akamusangana ikarita mu mufuka, manager wa Banki yahise aza akamubwira ko uwo ari umwe mu bakire bakorana n’iyo banki ndetse agahita amwirukana, akomeza kwibuka uburyo muri icyo gitondo Nkusi yaje muri Banki, agasaba Devotha ko binjirana kwa manager, bakimara kwinjira manager abona Nkusi maze aramubwira ati “nyakubahwa, muri iki gitondo ntabwo nari niteguye ko ugaragara hano!” Nkusi ahita areba Devotha maze abwira manager ati “Nyakubahwa manager, ntabwo nari nzi ko nateje ibibazo muri Banki yanyu, rwose kimwe mu binzinduye hano ni ugusaba imbabazi, dufashe urabizi neza ko akazi kabuze, rero kwirukana umuntu ukariho, ni ukumubuza ubuzima.”
Manager mugutungurwa kwinshi yahise avuga ati “Nonese nyakubahwa, kuba twarirukanye umukozi wagusuzuguye nta kintu bigutwaye?” Nkusi aramusubiza ati “birakintwaye, erega buriya ikintu ugomba kumenya nako urakizi, ariko nyine twabyize mu icungamutungo, iyo umushomeri yiyongereye mu bandi mu gihugu, abanyagihugu bose baba bahombye ngira ngo urabizi, rero kubona uwari ufite akazi akambuwe twese tuba duhombye.” Manager ahita avuga ati “Wenda nyakubahwa, wasanga nari mbajije nabi ikibazo, muri make Devotha tumusubize mu kazi nta kibazo bigutwaye?” Nkusi yaramwenyuye avuga ko nta kibazo bimutwaye, manager amusubiza ko bigiye mu bikorwa nk’uko Nkusi abitegetse, Nkusi wari wamaze kumenya ko byose bari kubikoreshwa n’igitinyiro kuko ari umukire ntiyagira icyo abivugaho. Basohotse kwa manager Devotha yunamye ashimira Nkusi cyane, Nkusi we akamubwira ko niba ari isomo icyangombwa ni uko yaryize, amusaba kumufasha kubikuza amafaranga ubundi nyuma arataha. DEVOTHA yamaze kubyibuka byose ahita yibuka n’isezerano yahaye Nkusi, ako kanya ahita yijijisha maze abwira SHEJA ati “Zimpe rero, nizere ko wahise umusaba imbabazi, kuko SHEJA buriya kuva nirukanwa mu kazi nize isomo rikomeye, umuntu ni umuntu naho ibindi byo biza ku ruhande.” SHEJA mu matsiko menshi ahita avuga ati “Ushatse kuvuga ko nakoze ikosa ryo kuba naramuciye amazi?” Devotha mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “Uravugisha ukuri wamuciye amazi?” SHEJA ati “Ndanamutuka ahubwo.” DEVOTHA ati “SHEJA we, wakoze amakosa akomeye cyane, kuburyo Numara kumenya uriya musore uwo ari we ubuzima bwawe bwwose uzabaho uri kurira, amarira uzarira ntabwo uzayakira.” SHEJA yagiye mu matsiko menshi maze DEVOTHA ahita amubwita ati “SHEJA, nkugire inama? Fata inzira ujye gushaka uriya musore umusabe imbabazi mutangire urukundo rushya kandi uzamukunde bitagira uburyarya, uzanshimira nyuma kandi ntabwo uzicuza.” Ako kanya SHEJA amaze kubyumva umutima warakubise maze ahita avuga ati “Reka mpamagare Muteteri ahubwo.”
Kuri bar resto Gentile akimara kujya guhamagara Muteteri amubwira ko manager we amushaka, Muteteri yahise agenda yihuta agana ku biro bya manager, GENTILE nawe amugenda inyuma ahita akurayo telefone ye acana camera, Muteteri akomanga mu biro bya manager amuha karibu akimara kwinjira Manager ahaguruka mu ntebe agenda amusanga, GENTILE nawe arekereje ku muryango Manager asatira Muteteri ahita amufatisha ibiganza byombi ku mabuno ye aramukurura kuburyo igituza n’inda mbese imbere umubiri wa Muteteri wose wari ukoze kuwa manager neza kuburyo uwabibona yagira ngo ni ibintu bari gukora babyumvikanyeho neza, GENTILE nawe yafunguye umuryango gatoya atunga camera arafotora, gusa kubera ukuntu MUTETERI yinjiye manager ahita amufatirana MUTETERI ntabwo yabonye akanya ko guhumeka ibyo bituma manager amusoma igihe gihagije bituma GENTILE afata amafoto meza cyane, MUTETERI mu kugarura ubwenge ahita yishikuza manager amubaza ati “manager, ibi ni ibiki uri kunkorera koko?” manager aramusubiza ati “Ngo ni ibiki ndi kugukorera? Ariko nawe ntukabe umwana Cherie! Ubwo se byose ntabwo uri kubona ko ari urukundo ngukunda rubinkoresheje? Sha bwa mbere nkiguca iryera numvise ngukunze, rero kubivuga mu magambo nasanze bitaba ari byiza, ahubwo kubishyira mu bikorwa nibyo byiza.”
Uko ibyo babivugaga niko GENTILE yahise ava aho bucece aragenda, Muteteri abwira manager ati “Ahhhhh! Sasa noneho ndasobanukiwe rero, muri make warampamagaye ngo umpe akazi kubera ko unkunda, noneho ujye umfatirana uko ushaka? Umva manager, wampaye akazi ngakeneye ibyo ndabyemera, ariko icyo utazi ni uko ndi umukobwa ufite indangagaciro na kirazira kuburyo utankiniraho agapira, na mbere y’uko umpa akazi nari mbayeho nubwo byari bigoye, n’amafaranga wampaye ntabwo ndayakoreshaho na gato, akira nyagusubize, akira n’ibitaburiya byawe nzashakira ahandi, kandi urakoze kunyiyereka hakiri kare.” Ako kanya MUTETERI ibyo yabivuze akuramo itaburiya arambika kumeza, ashyiraho n’amafaranga manager yamuhaye, maze agiye gusohoka manager ahita agarura ubwenge yibuka ko akazi MUTETERI afite ari boss we wakamuhaye, bityo inkuru igeze kuri NKUSI ko MUTETERI yagasezeye akamenya impamvu, yahita amwirukana igitaraganya, mu bwoba bwinshi manager areka ibyo kwihagararaho bya kigabo maze ahita ajya ku muryango MUTETERI atarasohoka apfukama hasi imbere ye maze aramubwira ati “Muteteri! Ndakwinginze mbabarira! Mpfukamye imbere yawe ngo umpe imbabazi kandi nkwizeze neza ko aka kanya nkoze amakosa, nkaba mbonye ko mbere yo gukora biriya nagakwiye kubanza kukubwira mu magambo ukampakanira, bityo ntanubwo nkigukeneyeho urukundo, mbabarira dukomeze akazi bisanzwe yewe sinzongera na gato no kukubahuka, nimbikora wowe ubwawe uzatange ikireg kwa boss.”
Ako kanya MUTETERI yarebye uburyo manager aciye bugufi mu mutima arbwira ati “Nanjye akazi nkabonye ngakeneye, ubundi se ndi kwivumbura ngo njye hehe? Yego wenda nkeneye kwiyubaha, ariko reka mpagume wenda nzateze ikibazo niyongera kubikora.” Ako kanya MUTETERI yagize impuhwe ahagurutsa manager, amubwira ko amubabariye, manager nawe amusaba ko yamubikira ibanga kuko ibyo akoze yari azi ko ari innovation ashyizemo mu gusaba urukundo, MUTETERI amusezeranya ko abiceceka n’umukunzi we ntazabimuhingutse ariko amusaba kumwitondaho batazongera gushwana. Muteteri yahise asohoka asubira mu kazi.
Ku ruhande murugo aho DELIRA na DENIS bari kuganira, DELIRA aramubwira ati “wari uzi ko umuhungu wawe afite umukunzi se?” DENIS mugutungurwa kwinshi aravuga ati “Uravugisha ukuri se? ubu ngubu ushatse kuvuga ko Nkusi afite agakobwa bari gukururana? Ndabikunze cyane, yego sha, nzapfa mbonye umukazana n’abuzukuru, erega twamuhaye uburere kandi ari kubona imyaka turimo, nubwo uko iminsi ishira ari ko uburwayi bwacu bugenda bugana ahabi, ariko ahubwo nagire arangize amashuri vuba dutegure ubukwe.” Delira mu gihe yari azi ko agiye kubibwira Denis akabyamagana ahubwo yaratunguwe, nuko mu mutima arivugisha ati “Asyi, nari nzi ko nawe utarashyigikira Nkusi none ndebera, ariko nta kibazo intambara nzayirwana njyenyine kandi nayitangiye.” Ahita abwira umugabo we ati “Gusa ntabwo bamaranye igihe, ni umukobwa ukiri muto bigana nawe w’umunyabibazo kuko ari n’imfubyi, si nibyo gusa ahubwo Nkusi yamuzanye hano ngo tuba tumucumbikiye.” DENIS ati “ariko uriya mwana arashaka kugera kuki ko n’ubu biri kuncanga? Ibaze ko mu mafaranga yose ari muri banki amaze kubikuzaho ibihumbi 75 byonyine, kandi nzi neza ko iyo aba ari undi musore aba amaze gutagaguza imtungo hafi gushira, mfite amatsiko y’ibintu NKUSI ashaka kugeraho mada. Gusa niba uwo mukobwa yamuzanye hano ni byiza, ni nabwo tuzaba tumucunga neza tumenya niba akunda umuhungu wanjye by’ukuri.” DELIRA ati “Gusa witonde udatangira kumufata nk’umukazana kuko we na Nkusi ntabwo bazi ko mbizi ko bari mu rukundo, tugomba kubana nk’aho tutazi ko bakundana, kugeza igihe NKUSI ubwe azatwibwirrira ko Muteteri ari umukazana wacu. Ahubwo se mu kazi wari wagiyemo byagenze gute cheri?”
Nkusi yahuye na Maurice atungurwa no kubona ameze neza, MAURICE ati “Man ko mbona uyu munsi utandukanye n’uko byari bimeze mu minsi yashize byagenze bite?” NKUSI ati “Ushatse kuvuga iki se man?” Maurice ati “wagira ngo ntabwo ugihangayikishijwe na Nadine wawe.” Nkusi ati “ariko man warasaze? Biriya se ko byarangiye? Ubu intero yanjye ni amasomo ndetse n’akazi, wibuke ko amarira atagufasha kwishyura geto.” Maurice aramusubiza ati “That’s my boy! Ahubwo njye umuntu usigaye ampangayikishije ni Nadine wangu, uriya mwana w’umukobwa yiroshye mu nyenga y’umuriro ariko itaratangira kumutwika, mu minsi iri imbere azatangira gushya kandi igihe cyo kubisubiza inyuma cyararangiye, ese ubwo uzihanganira kumubona ari kurira? Gusa icyo nakubwira NKusi, NADINE uzamwirinde agufiteho imigamb itari myiza.” Nkusi mugutungurwa ahita amubaza ati “muri iyo migambi harimo kunyica?” Maurice ahita avuga ati “warasaze? Nadine se yakwica umuntu? Gusa erega man nubwo yakubabaje ariko njye mwembi ndacyabakunda nk’umuvandimwe wanjye na mushiki wanjye.  Ahubwo se nta makuru ya Alex muhanganye wamenya?”
Alex aho ari yambaye amapingu, ari kumwe n’ababyeyi b’umukobwa bavuga ko yamuteye inda atujuje imyaka ndetse n’uwo mwana w’umukobwa, ALEX ahita ababaza uko byagenze, umugabo ahita avuga ati “Nabikoze nk’uko wabinsabye, indangamuntu yujuje imyaka yamaze kuboneka, gusa amasezerano nawe uzayubahirize kuko isezerano ni umwenda.” Alex mu kumwenyura aramusubiza ati “Wowe nyizera ibindi turaza kubikemura.” Ako kanya aho haba hinjiye umugabo yicara ku meza ari imbere yabo, nuko arambika ibitabo ku meza maze aravuga ati “Ubushinjacyaha bwabahaye umwanya uhagije, reka dukomeze twumve tubone gufata umwanzuro niba turakomeza mu rukiko. Alex ufite amafaranga angana na miliyoni 50 kuri konti wasigiwe n’ababyeyi bawe ubwo bakoraga impanuka, ufite n’imitungo ingana na miliyoni 15 ukora nka business, amahirwe menshi ahari ni uko urukiko rutazigera rwemera ko utanga ingwate ngo ukurikiranwe udafunzwe…” 
Ako kanya uwo mwana w’umukobwa yahise aca mu ijamb umushinjacyaha maze aramusubiza ati “nyakubahwa mucamanza, ndi gusaba imbabazi ko nabeshyeye Alex ko yansambanyije ntujuje imyaka.” Umucamanza mugutungurwa kwinshi ahita avuga ati “Ushatse kuvuga iki Meghan?” uwo mukobwa Meghan ahita avuga ati “Ababyeyi banjye baranshutse ngo mbeshyere Alex ko yanteye inda ntujuje imyaka, ariko naje kwisubiraho ndetse mbabwira ko ndabarega nibatisubiraho, niko kuza gufata umwanzuro wo kuza kuvugisha ukuri. Njye na Alex turakundana, yego ndatwite inda ye ariko njye nujuje imyaka y’ubukure kuko mfite imyaka 20. Kandi kuryamana na we nabikoze ku bushake.” Ako kanya umushinjacyaha yabasabye ibyangombwa by’umukobwa, barabyerekana byose Umushinjacyah avuga ko bataha umwanzuro ukaza gufatwa mu masaha akurikiyeho.”
Manager wa MUTETERI yahise asanga GENTILE kuri reception amusaba telefone ngo arebe amafoto yafotoye, undi arayimuhereza manager ahita ayiyoherereza arangije arayasiba yose, mugusubiza GENTILE telefone abona arayasibye maze ahita yivugisha mu mutima ati “Nari nabiketse sha, niyo mpamvu nanjye nayiyoherereje ku yindi nimero. Aya mafoto ngiye kuyakoresha nk’intwaro.” Ako kanya manager yahise amubwira ati “Ibintu bibaye hagati yacu uko turi batatu bigomba kuba ibanga ntihazagire umuntu n’umwe uzabimenya.” GENTILE azunguza umutwe ariko aravuga ati “iki ni ikimenyetso cya mbere kigiye kungeza ku bukire, ejobundi nabwiraga ka Immacule ko bizarangira mbaye manager wa hano karampakanya, ubuse boss nimwereka aya mafoto nkamubwira ko manager wacu aryamana n’abakozi ntarahita yirukanwa? Come on! Ndagafashe birabaye.”
Manager ageze mu biro bye yahise ahamagara Delira amubwira ko amafoto amaze kuyamwoherereza, Delira amubwira ko baza gupanga uko bahura ngo amuhembere akazi keza akoze. Amasaha yakomeje kugenda Umushinjacyaha arekura Alex amubwira ko abaye umwere, amaze kugera hanze ahamagara wa mukobwa Meghan amusaba ko bahurira iwe mu rugo, bidatinze Meghan yagiye kwa Alex bapanga uburyo iyo nda y’ibyumweru bitatu bayikuramo, MEGHAN ati “Nubwo mfite ubwoba ariko nta yandi mahitamo mfite, ni ukuyikuramo ariko ndabikora wamaze koherereza papa amafaranga yose twavuganye.” Alex ahita amubwira ati “Meghan, miliyoni 25 ngiye kuzoherereza papa wawe nk’uko twabisezeranye, namwe muzubahiriza isezerano, ariko rero nawe uri umukobwa mwiza kandi ibyatubayeho ni nk’impanuka, nizere ko umubano wacu wo kwinezezanya uzakomeza nk’ibisanzwe, kandi ugire ukure vuba wuzuze imyaka 18 ujye undyohereza byemewe n’amategeko, ariko uzi ukunt akana nkawe karyoha?” Meghan aramusubiza ati “Wowe banza wohereze aya mafaranga aka kanya, papa nambwira ko yangezeho nkunezeze ubundi mbone gutaha, erega ndi uwawe. Ni uko wari ushaka kuzana ibintu byo kunyihakana ngo ni uko wanteye inda.” Alex aramusubiza ati “ntabwo nzabyongera bebizo.”
Muteteri arangije akazi yahamagaye Nkusi amubwira ko atashye, Nkusi nawe amusubiza ko avuye gutyura moto, amubaza uko umunsi wagenze Muteteri aramusubiza ati “Cheri, nyine byari stress dore ko umuntu byanga byakunda atabura byinshi acamo, ariko nyine nabinyuzemo kigabo.” Nkusi ati “Nicyo ngukundira, uri umukobwa w’intwari mukunzi, ahazaza hacu heza mpakubonamo.” Bakomeje kuganira kugeza MUTETERI ageze murugo, akimara kwinjira mu cyumba DELIRA ahita amwinjirana, amwereka uburakari bwinshi cyane, maze arambika telefone imbere ye ku buriri amwereka ifoto ari gusomana na manager w’aho akora, MUTETERI mugutungurwa kwinshi ahita abaza ati “Aya mafoto yavuye he mubyeyi?” DELIRA ati “ibi byose ni njye wari wabipanze, kuko icyo utazi nyiri hariya ukora ni umugabo w’inshuti yanjye magara, rero maze kumenya ko ari ho ukora natangiye kugukurikirana, rero umva ikintu ngiye kukubwira kimwe, nabonye wishongora kuri NKUSI kuburyo igihe kimwe ushobora kumushora mu rukundo, nkaba ngiye kuguha amahitamo abiri, kureka amarangamutima yawe kuri NKUSI cyangwa se ubuzima bwawe mbwangize nkore ibishoboka byose buri kintu cyose ufite haba ku kazi ndetse n’amashuri uri kwiga mbihindure umwanda kandi nawe urabizi ko nabikora, rero aka kanya ndashaka ko umbwira ko NKUSI ugiye kumwicaho mpite nkugira umwana wanjye bwite njye nanaguha byose ukeneye n’umubyeyi. Ikindi kandi nzamenya ko ibi tuvuganye byakuvuyemo hakagira ubimenya haba na NKUSI nzakwangiza wisange mu isi yasamye, ikindi kandi umenye ko ubwo nakumenye umwanzuro wonkuvuga ngo urava muri uru rugo mubyo utekereza urimo uraba wibeshye cyane, ngaho mpa igisubizo cyawe ku mahitamo nguhaye nonaha.” Muteteri yahise abona bimeze nk’ijuru rimuguyeho, byonyine kubona ayo mafoto icya mbere yarwaniriye ni ukurinda ko urukundo rwe rutangirika NKUSI aramutse ayabonye kuko yakeka ko amuca inyuma bikongera igikomere kucyo yatewe na Nadine, MUTETERI yisanga atangiye kurira amarira muri we yumva ari umutwaro isi imwikoreje kandi bikazamurushya kuwutura………LOADING EP 6

Comments