logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Nkusi amaze kumvikana na Devotha ahita asubira kwicara hamwe na Maurice Devotha na we asanga umukunzi we imbere barakomeza, ku rundi ruhande ni ko Muteteri kubera ukuntu atandukanye na Nkusi ari mu marira yageze kuri Bar Resito ahita avugana na Manager andetse akazi ahita agatangira yibagiwe no kuvugisha Nkusi, kubera urusaku rw’ahantu Nkusi yari ari manager yaramuhamagaye telefone ye ntiyayumva kugeza ubwo amasaha ya nijoro yageze Muteteri akarangiza akazi, Manager akamubwira ko ku munsi w’ejo azamuha amafaranga ya avanse akaba ari kuyifashisha, icyakora niko Muteteri byari byamurenze cyane yizeye neza ko akazi yakabonye ibyishimo ari byose. Akigera muri Kaminuza aho ararana n’umukobwa mugenzi we, akimwegera umukobwa yahise yumva impumuro idasanzwe kuri Muteteri, ako kanya atangira kwitotomba amubwira ati “Ariko MUteteri, ubona utamaze kutugera aha ngaha koko? Noneho utangiye no kugenda ugataha aya masaha uri kunukaho ibintu tutazi? N’ubundi bari bakomeje kumbwira ko utakiri umuntu wo gukomeza kubana na twe, igihe ngucumbikiye ni kinini cyane kandi nawe urabizi kuburyo aka kanya utarandenganya, rwose ndarambiwe pe, ngaho ngutiza imyenda, amavuta ukisiga uko ushaka, inkweto zanjye warashajishije, aka kanya mfashe umwanzuro, ndumva byaba byiza ushatse ahantu urara kuko n’ubundi urabizi ko kurarana bitemewe n’uko mbikora nihishe.” Uwo mukobwa yamaze kuvuga gutyo undi mukobwa bararana muri icyo cyumba ahita avuga ati “ahaaaa, ntiwumva se ko utangiye kuba umuntu noneho? Umwaka wose wari ushize tukubwiye ngo wikize umwanzi ariko wari waratunaniye, nagende n’ubundi atumenyera amabanga bitari ngombwa.” Muteteri mu kubyumva yaratunguwe cyane amarira aba ariyo abisobanura, ahita areba uwo mukobwa ramubwira ati “Muvandi, byibura mfasha iri joro ryonyine gusa mbone aho kurara ejo nzakubisa, kuko n’ubundi nanjye nari ndambiwe uko usigaye uncunaguza.” Uwo mukobwa aramwegera mu mwiryo mwinshi maze amukora ku rutugu aramubwira ati “ntabwo bishoboka, nubwo ntacyo ugira ariko zinga utwawe ugende.”
Ibirori byari bikomeje kuryoha aho Nkusi yibereye bari kwerekana Devotha, igihe kiragera ushinzwe amagambo abasaba ko bavuga ijambo, ako kanya Devotha ahita ahaguruka avuga ko byaba byiza ariwe ubanje kuvuga ijambo kuko ashaka kugaragariza abantu bari aho ngaho bose ko urukundo ari urugendo umuntu atangira atarwiteguye ndetse uruzavamo urukundo ra nyarwo ukaba utabasha no kubona akanunu karwo mu itangiriro, kuko intangiriro y’urwo rukundo rwe byaturutse ku gushaka guhorera abakobwa bose ababaza abagabo bose bo ku isi abaziza ibyo bakorera abakobwa. Devotha amaze kuvuga gutyo abantu bose baratunguwe bahitamo kumutega amatwi, nuko aravuga ati “Umunsi nababajwe mu rukundo nkarahira mvuga ko urukundo ndwanze by’iteka, ni wo munsi naboneyeho urukundo nyarwo ndi kubabwira muri aka kanya, ari nayo mpamvu nkubwira wowe uri hano ukaba uhanganye n’igikomere cy’urukundo, wicika integer wumva ko ibyawe n’urukundo byarangiye kuko urukundo rwawe ruri hariya hanze.” Ibyo Devotha yamaze kubivuga Nkusi areba hasi akeka ko ari we arimo kubwira, nuko Devotha akomeza avuga ati “Umusore twakundanaga afite company ikomeye cyane hano mu mujyi, namukunze n’umutima wanjye wose, nkora byose kubwe, ambwira ko ankunda akanabinyereka cyane nanjye ndagenda ndatwarwa, ndetse yewe si n’ibanga nemera no kumuha ubusugi bwanjye arabutwara kuko nabonaga ari we rukundo rwanjye. Nawe ku rundi ruhande yambwiye ko nkirangiza amashuri nzahita mba manager wa company ye ndetse amashuri nza kuyarangiza, umunsi twasezeranyeho ko yateguye ikirori cyo kunyakira nk’umukozi we mushya muri company nikoraho riraka, ngenda ngana muri company umusore musanga kuri kontoire y’akabari k’iyo companye ye, ariko mugutungurwa mbona hibereyemo abakiriya basanzwe, nuko ndamubwira nti “Alex nari nzi ko wateguye ikirori kirimo abantu benshi, none wantegereje wenyine?” namaze kumubwira gutyo araseka cyane, maze arambwira ati “Devotha, ehh kumbe wari utegereje uzi se koko ko uje ngo nguhe akazi bya nyabyo? Mbese wari wamaze kwishyiramo ko ugiye kuba manager koko muri business yanjye?” Ndamubwira nti “Nonese cheri ntiwabinsezeranyije ko nindangiza amashuri uzahita umpa akazi?”
Alex yaramwenyuye maze arandeba aransubiza ati “Devotha kanguka, ibyo nagukoreraga byose amazezerano naguhaga yose, byose nabikoraga kugira ngo umfungurire imiryango y’igitsina cyawe ninjiremo njye nawe twisange mu buriri bumwe nkuryoherwe, kandi ibyo byose namaze kubigeraho, rero ndumva ntakigukeneye rero gabanya ibintu by’inzozi hano ntabwo ari mu buriri ngo uraryamye.” Nta n’irindi jambo mvuze nahise nkubitwa n’inkuba ariko numva igitsinagabo cyose ndacyanze burundu, ako kanya mpita mpamagara inshuti yanjye nyitekerereza ibimbayeho, ako kanya nawe angira inama ko ibyo Alex ankoreye ngomba kubyishyura abagabo benshi batandukanye, buri wese nkamubabaza kugeza nzengurutse benshi cyane mporera abakobwa bagenz banjye. Bidatinze uwo munsi nahise mpanga ko uwo mugambi wo kwihorera kuri Alex n’abandi bagabo kandi nzajya nywukorera mu maso ye, niko kujya mu kabari nzi ko akunda kuba arimo n’inshuti yanjye dutumiza inzoga dutangira kunywa, nkajya nibambaza kuri buri musore wese utambutse, bamwe bakanca amazi bakeka ko nasinze, nyuma yahoo hahita haza umusore uje guhindura byose. Uti ngo byagenze bite rero, nkimubona nkabona uburyo we ahubwo aje ari kunyibambazaho, nahise mbona ariwe target yanjye ya mbere ngiye guheraho mutera amarira.
Nadine na Alex bavuye muri hotel aho bari basohokeye batahanye mu rugo aho Alex atuye, ariko bakimara kwinjira mu ruganiriro abantu baza gukomanga ku gipangu cya Alex nk’abantu bari mu rukundo Alex na Nadine barasohokana bajya kureba umuntu ukomanga, mugutungurwa bagwa mu kantu babonye ari abapolisi baje kumufata baramubwira ati “Wa musore we ufunzwe ukurikiranweho gusambanya umwana utujuje imyaka ukamutera inda.” Ako kanya bamwambika amapingu ndetse na Nadine baramujyana bavuga ko araba umutangabuhamya, mu kutumva neza ibiri kuba kuri Nadine agenda ari kubaza Alex impamvu bamushinja icyaha nk’icyo, Alex amubwira ko ari kurengana bityo ntabwo baratinda, bageze kuri polisi baza kuhasanga umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana w’umukobwa, uwo mukobwa ahita abwira ababyeyi be ati “Alex ni uyu nguyu kandi murabibonye ko aho mbarangiye ari iwe, ni gute twaba tutaziranye nkamenya iwe kandi ariho yanjyanye?” ako kanya abapolisi batngiye kubaza Nadine niba azi uwo mukobwa, arahakana n’uwo mukobwa avuga ko ntaho azi, Nadine bafata umwanzuro wo kumurekura Alex ahita afungwa.
Uko Devotha yavugaga iyo nkuru niko Nkusi mu mutima yibwiraga ati “Nadine ndamukunda ariko mbona ibyo yishoyemo amaherezo bizaba nk’ibyabaye kuri DEVOTHA bikarangira aririra mu myotsi, ese nakora iki kugira ngo byibura mubohore kuri iyi ngoyi?” mu gihe ari kubitekerezaho yahise yumva telefone ye iri guhamagarwa, mu kuyifata abona ni Muteteri, ako kanya asohoka hanze ngo yitabe, akimara kuhagera akitaba agwa mu kantu yumvise Muteteri amuhamagaye arimo kurira, ku rundi ruhande mu mbeho Nyinshi Muteteri yari yicaye ku kibuga cya basketball muri kaminuza yabo n’igikapu kirimo utuntu twe, Nkusi yumvise arimo kurira amubaza ibimubayeho, Muteteri aramubwira ati “nkusi umbabarire kuba ntabashije kukubwira uko ibyo nagiyemo byagenze ariko byagenze neza, gusa mu gutaha ntabwo bibaye amahoro kuko inshuti zanjye nako abo nitaga inshuti zanjye ni ibyo bankoze.” Ako kanya MUteteri yabwiye Nkusi uko bimeze arabyumva, mu mutwe wa Nkusi hahita hatangira kwishushanyamo aka geto abamo ariko azunguza umutwe avuga ati “Ntabwo bishoboka ntabwo twaharara.” Nuko asaba Muteteri kuba ategereja akanya gatoya akaza kumuhamagara bidatinze. Ako kanya Nkusi yamaze gukupa ahita ahamagara Delira wamureze, amubwira ko hari umunyeshuri mugenzi we ugize ikibazo amubaza niba atamubwira akaza kumucumbikira, Delira ahita amubaza ati “Sha cyangwa ni umukobwa mukundana ukaba uri kubimpisha?” ako kanya Nkusi aramusubiza ati “Mama, uwo mukobwa ari mu bibazo bikunze waba umfashije ukamucumbikira ijoro rimwe gusa, ubundi ejo nkaza kukubwira uko bimeze neza nje kumutwara, kandi mama umfashe ntumubwire ko hari isano dufitanye.” Delira aramusubiza ati “ahaaa humura maze kukumenyera wigize ibanga udashaka kwigaragaza, icyakora wa musore we mfite amatsiko y’icyo ushaka kugeraho.” Nkusi aramusubiza ati “Nta kibazo ejo nzakikubwira mama.” Ako kanya bamaze kuvugana Nkusi ahamagara Muteteri amubwira kuva aho mu kigo akagenda agana aho ararara, mbese amurangira neza kuko hatari kure ahagenda n’amaguru, Muteteri aramushimira Nkusi amubwira ko azaza kumureba ejo kuri uwo mubyeyi ugiye kumucumbikira bagashaka igisubizo hamwe. Bamaze kuvugana Nkusi yikoma mu gatuza avuga ati “Amakosa ni ayanjye utohereje amafaranga yo kuba uri kwifashisha ntabwo uba uhuye n’iki kibazo.”
Devotha yakomeje inkuru abwira abari aho ati “Uwo musore wabonaga nawe akunda abakobwa cyane yageze aho nicaye maze arandeba ahita ambwira ati “Uri mwiza cyane kabisa, ndi kumva nshaka gusangira nawe iri joro.” Naramurebye ndeba umukobwa w’inshuti yanjye maze arambwira ati “Nkwemereye ibihumbi 50 iri joro nuramuka wiyeguriye umutima w’uyu musore.” Ako kanya nahise mpaguruka aho ngaho umusore ambwira ko ubwo abonye uwo bataramana twajyana iwe murugo, nuko ndamukurikira kugeza tugeze aho ataha mu nzu ye, tumaze kwinjira arafunga nuko azana inzoga dutangira kunywa ari nako mubaza ibibazo. Ndamubaza nti “Ese iyo utahanye n’umukobwa bigufata igihe kingana ngo uhite ujyana na we mu buriri?” Umusore namubajije gutyo ahita agenda amanika ikote rye ku ruhande ntiyagira icyo ansubiza, nuko yicara mu ntebe ansaba ko nanjye nicara ndabikora ariko nkabona atandukanye cyane n’uko yari ameze mu kabari, kuko mu kabari wabonaga ameze nk’umuhehesi ariko ntungurwa no kubona aho ameze nk’umuntu mwiza ariko ubusanzwe ubayeho ubuzima bw’irungu, ibyo mbonye biri kunyicira misiyo kandi njye nshaka kumwibambazaho kugira ngo mwigarurire umutima, ngenda mwicara ku bibero bye umusore ahita ahaguruka ameze nk’unyikanze, mugutungurwa kwinshi mpita mubwira nti “Ariko se niba wumva utanshaka wambwiye nkigendera ko ndi kubona utanyitayeho?” umusore ahita ansubiza ati “Ariko njyewe twazanye hano ngo dusangire umare irungu mporamo iminsi yose, rero nari nzi ko bihagije.” Umusore mu kumbwira gutyo nahise ntungurwa n’ukuntu abandi basore bakujyana mu ngo zabo bashaka ko muryamana ariko we ngo akaba ashaka ko mumara irungu gusa dusangira, ako kanya ntuza umutima maze ndamubwira nti “Icyakora ubanza waraciye muri byinshi, kugera ku rwego rwo gukenera umumararungu gusa?” Umusore yahindukije amaso maze arandeba ntungurwa no kubona amaso amaze gutukura maze arambwira ati “Nta kintu kibi kibaho kiryana nko guterwa indobo ku munsi w’ubukwe, umugeni mwari mugiye gusezerana akagusiga yisangiye undi musore basanzwe mu rukundo rw’ibanga, niba wari ukeneye kumenya impamvu nkeneye umumararungu.”
Ntabwo byatinze Muteteri yaje kugera murugo rwaho Nkusi yarerewe arakomanga mu gipangu umukobwa uhakora aza gufungura, akimara kwinjira mu ruganiriro ahasanga Delira wari umaze kwambara imyenda yo kurarana, ahita asaba uwo mukobwa w’umukozi gutwara igikapu cya Muteteri mu cyumba arararamo akabanza akamuganiriza, bidatinze Delira ahita amubaza ati “Witwa nde se Mukobwa?” amaze kumusubiza Delira adaciye ku ruhande ahita amubwira ati “Nubwo Nkusi avuze ko nushaka gucumbika hano ari ijoro rimwe gusa, ufite uburenganzira bwo kuhacumbika igihe cyose ushaka, nta kintu nzagusaba kandi uzaba wemerewe buri kintu cyose, ariko hari ikintu kimwe ngiye kukwihanangirizaho.” Muteteri mu matsiko menshi arikiriza avuga ati “Ndabumva mubyeyi.” Delira azunguza umutwe aramubwira ati “Ntabwo nzi ahantu uziranye na Nkusi, gusa icyo ugomba kumenya ni uko NKusi ari umusore nishimira cyane nkamuzirikana nk’uko nawe ngiye kujya nkuzirikana nyuma y’uko ababyeyi bamureraga yari avuye mu nshingano zabo tukamenyana nkamwikundira, bityo rero ikintu ngiye kukwihanangirizaho kugira ngo njye nawe tuzabane neza ni kimwe, Nkusi muri iyi minsi ari guca muri byinshi, ntabwo nshaka kuzumva ko hari umubano wagiranye nawe cyagwa se mu bundi buryo, ndetse ntanciye ku ruhande ntabwo nshaka kuzigera numva ko Nkusi hari amarangamutima na make umufitiye aganisha ku kuba yagutekerezaho. Iryo niryo bwiriza ryonyine naho ibindi byose urabyemerewe.” Muteteri mugutungurwa kwinshi ahita azunguza umutwe yikiriza, ariko mu mutima ahita avuga ati “Ariko NKusi ndamukunda birenze.” Nuko amwereka icyumba ajyamo abanza kwiyitaho no kujya mu bwogera ubundi agaruka mu buriri araryama.
Nkusi aho ari Devotha yakomeje avuga inkuru ye akomeza agira ati “Uwo musore yamaze kumbwira gutyo numva nubwo njye nababajwe no kuba Alex yanyanze kuko namaze kuryamana nawe, ariko we yarababaye cyane kuko gutabwa n’uwo mwari mugiye gusezerana ku munsi w’ubukwe ni igikomere umuntu atakwibagirwa, mpita mbona ko nubwo mfite gahunda yo kwihorera ku bagabo kubera uko bahemukira abakobwa, ariko uwo musore mwihoreyeho naba muhemukiye, ako kanya nanjye nisanga nafungutse umutima mubwira impamvu ndi aho, ndetse mubwiza ukuri mubwira nti “Musore, ndatunguwe cyane kuko n’ubundi kuba warababajwe gutyo ariko tukazana iwawe ntuhite ushaka kuryamana nanjye wihorera kubyo uwo mukobwa yagukoreye ahubwo ushaka ko nkubera umumararungu gusa, kuva uyu munsi niyemeje kukubera umumararungu.” Umusore yaramwenyuye aba ari nabwo tubwirana amazina, turanywa turabyina bwije cyane anyereka icyumba ndaramo, ndetse numva mukunze cyane kuburyo nagiye nkunda kugenda kenshi aho hantu mparanira kumwereka ko twababajwe ariko twakora urukundo nyarwo, nawe ngenda mukura mu irungu buhoro buhoro kugeza ubwow twinjira mu rukundo rweruye, ubu tukaba turumazemo imyaka irenga ibir n’igice kandi yambereye indahemuka, iyo ni inkuru yacu ndetse nawe uri hano waba ubabajwe n’urukundo humura umukunzi wawe ari hariya hanze kandi uzishima ku rwego rurenze.” Devotha yamaze kuvuga iyo nkuru bamuha amashyi ariko NKusi we mu mutima arivugisha ati “Ibyishimo nagira se birenze uko Nadine yangarukira ni ibihe?” Ibirori byaje kurangira abantu basigara binegura, Devotha aza kuza aho Nkusi yicaye amusaba ko baganirira hanze, bahageze ntawe ubumva Devotha ahindura isura ahita abwira Nkusi ati “Nyakubahwa, umugabo wanjye yambwiye ko mutaziranye, nakomeje gutungurwa n’ukuntu uri hano.” Nkusi aramusubiza ati “Nazanye n’umusore twigana w’inshuti y’umugabo wawe, gusa ndashaka ko unsaba icyo ushaka cyose ibanga ryo kuba unzi nk’umukire urigumane by’iteka.” Devotha aramusubiza ati “Numbabarira uburyo nagusebeje cya gihe ukanamvugishiriza na manager wa banki akangarura mu kazi ibanga ryawe nzaribika by’iteka.” Devotha amaze kuvuga gutyo Nkusi yaratunguwe, amubaza impamvu yirukanwe mu kazi, Devotha azenga amarira aramusubiza ati “Nyakubahwa, ntabwo ushobora kumva ukuntu abakire bagera muri 32 bakomeye cyane bakorana n’iriya banki bubahwa cyane, kubury ijambo ryose bavuga rigenda rinyerera, rero bya bindi nakoze ni ikosa rikomeye cyane kuburyo kugaragaza ko ngusuzuguye ari nk’icyaha cyari no kumfungisha ngakizwa n’uko wowe gusa utagize icyo uvuga ahubwo ukigendera.” Ako kanya Nkusi yikije umutima maze abwira Devotha ati “Mbabarira Devotha, ntabwo nari mbizi ko ari ibyo byakubayeho, rero nsezeranya ko uzambikira ibanga haba no ku mugabo wawe wizera cyane, ejo nzazinduka nza kuri banki mvugane na manager nawe uzazinduke uza mu kazi hari amafaranga uzamfasha kubikuza.” Barashimiranye baratandukana, n’ikirori kiza kurangira.
Mu ishuri Nkusi na Nadine bigamo Nadine akimara kwinjira abanyeshuri bose bahise basekera icyarimwe, Nadine mugutungurwa yibaza ikibazo gihari umwe mu banyeshuri ahita avuga ati “Erega amakuru agenda kumuvuduko urusha uw’umugezi utemba, umugabo wawe umaze iminsi usimbuje Nkusi twese turabizi ko ari muri gereza, ohhh ubuse ugiye kubaho gute Nadine we?” Nadine yagize umujinya maze areba abamuseka bose arababwira ati “ibyo ntabwo bibareba, ikindi kandi Alex ni umunyamafaranga ntabwo azigera atindamo.” Umusore umwe ahita amubwira ati “Nadine, amafaranga ntabwo akemura ibibazo byose mu buzima, hanyuma se urarara heh era ko uyu munsi akiri muri kasho? Wari umenyereye kurara muma hotel no mu nzu ya Alex, reka tuze kureba ko katakubaho.” Uko ibyo byabaye niko Nkusi yari amaze kuvugana na manager wa banki ndetse no kuvugana na Devotha wari wagarutse mu kazi ahita yigarukira ku ishuri, akigera muri kaminuza ahura na Muteteri, ahita amubaza ati “Waramutse ute se?” Muteteri aramusubiza ati “Sha nineza kabisa nta kibazo, kandi ndagushimira ko wamfashije nkabona aho kurara, uyu munsi ndiyranja.” Nkusi aramusubiza ati “erega humura Muteteri, hariya ni nko murugo wowe wumve ko ugiye kuhaba niba hatakubangamiye.” Ako kanya Nkusi ataranarangiza kuvuga iryo jambo Muteteri ahita amusubiza ati “Harambangamiye cyane.” Nkusi mugutungurwa ahita abaza Muteteri uburyo hamubangamiye, ariko Muteteri ahita yigarura aramubwira ati “Ntabwo hambangamiye.” Ariko mu mutima ahita avuga ati “Nta kuntu hatambangamira kandi kubaha byambuza amahirwe yo kukugirira amarangamutima. Icyakora Nkusi ibihe ndi gucamo muri iyi minsi kubera wowe nzabyandika mu mateka.” Ako kanya Nkusi yahise amusaba ko bajya mu ishuri, bakaza kujyana murugo aho yaraye amasomo arangiye. Bakimara kwinjira mu ishuri abanyeshuri bose bahise bahagurukira rimwe barasakuza bati “Nkusi, Imana yaguhoreye wangu nta gahora gahanze.” Nkusi na Muteteri mu kwibaza ibiri kuba umusore umwe ahita avuga ati “Nkusi, Imana ihorera abasore yakurebereye wangu, umusore uherutse kugutwara umukunzi wawe ubu ari muri gereza, harabura akanya gatoya cyane Nadine agatangira kugutakambira akubwira ati “nkusi wampaye ubufasha, Nkusi mfasha.” Nkusi yarebye Nadine maze arivugisha mu mutima ati “Nubwo ntishimiye ifungwa rya Alex ariko Nadine angarukiye byambera byiza.” Ako kanya ahita atangira kwibuka ukuntu Alex yahemukiye Devotha amushakaho kuryamana nawe gusa. Nkusi yahise abaza impamvu Alex yafunzwe, bamubwira ko yasambanyije umukobwa utaruzuza imyaka akamutera inda, Nadine ahita yiterera hejuru maze ahita avuga ati “umukunzi wanjye baramubeshyera,” ishuri ryose ryasekeye icyarimwe, Nkusi aramwitegereza ubundi ajya kwicara.
Amasomo yararangiye Nkusi na Muteteri bajya kwa Delira, bagezeyo Delira ahobera Nkusi cyane amubwira ko yari amukumbuye cyane bityo kuba yaramwanze azamuha igihano, batangira gukora ibikorwa bijijisha Muteteri kugira ngo atamenya ko hari isano bafitanye, ariko kuruhande Delira war wabonye uburyo Nkusi na Muteteri baje yabonye ko ibyo adashaka byo kugirirana amarangamutima bishobora kubaho akajya areba Muteteri nabi, ako kanya NKusi ahita avuga ati “Ndagusaba ko niba byaba ari ibishoboka, wafasha uyu mwana w’umukobwa twigana, ni imfubyi kandi ubuzima bw’ishuri buramugoye, umucumbikire wenda abone uko abasha no kuzigama udufaranga arajya abona mu kazi gaciriritse yabonye azajya afatanya n’ishuri.” Delira yahise avuga ati “Yooooooo! Ndabyumva disi muhuje amateka, ariko nijoro nabimubwiye ko agomba kwisanga muri uru rugo ntagire ikibazo.” Ako kanya Nkusi yarishimye ashimira Delira, Delira ahita ababwira ko umukozi yamutumye bityo Muteteri abe ari kumwereka icyumba bamuhaye arajya araramo nawe abashakire utwo kurya, ni nako byagenze Delira yaragiye Nkusi na Muteteri bajya mu cyumba yarayemo, bagezemo yicara ku buriri maze Muteteri aruhutsa umutima ahita avuga ati “Nkusi, mukanya nkubwiye ko mbangamiwe no kuba hano ntabwo nari nibeshye nubwo nijijishije, rero nk’umuntu ungiriye neza, ntabwo nabura kukubwiza ukuri.” Nkusi ahita amubaza ati “Byagenze bite se Muteteri?” Muteteri aramusubiza ati “Uyu mubyeyi yambwiye ko ibintu byose mbyemerewe nkaba hano, ariko havuyemo ikintu kimwe gusa cyo kukugirira amarangamutima cyangwa se ikintu cyaganisha ku kugukunda.” Muteteri akimara kuvuga gutyo Nkusi yahise amubaza ati “Nonese Muteteri, ubundi ubusanzwe ungirira amarangamutima?” Muteteri uahindukije amaso areba Nkusi, mugutungurwa NKusi abura igisobanuro cy’ayo marira, Muteteri nta guca ku ruhande ahita amubwira ati “Nkusi, uretse amarangamutima nkugirira, n’urukundo ngukunda ubwarwo rwatangiye kuva kera cyane ariko ni uko nabuze aho mpera kubera ko wakundanaga na Nadine. Ibaze ko umunsi menya ko watandukanye na Nadine nagize ibyishimo nk’iby’umuntu utsindiye ama miliyoni muri Lotto, kandi nawe witegereje neza, wasanga iyi minsi yose ishize nyuma yo gutandukana na Nadine narakubaye hafi cyane kurusha ibindi bihe byose, ariko ikintu cyambabazaga kugeza n’uyu munsi, ni uburyo amarangamutima n’urukundo byanjye utabibona, ahubwo ukarambiriza kuri Nadine.” Nkusi mugutungurwa n’ayo magambo ahita amuca mu ijambo aramusubiza ati “Ndambirije kuri Nadine kubera ko wowe utanyitayeho kandi nari nzi ko ari wowe uzampoza amarira natewe na Nadine, maze aho kunyegera ahubwo ukanyegereza inshuti yawe ngo ariyo dukundana, ibyo byatumye mbona ko nubwo umpora hafi ariko ushobora kuba utankunda.” Muteteri mugutungurwa ahita avuga ati “Ngo?” Nkusi nawe mugutungurwa no gusanga abwiye Muteteri ko amukunda ahita avuga ati “Ngo? Mvuze ngo iki?” Uko ibyo byose byabaga niko Delira yavaga mu gikoni aza mu ruganiriro anyura ku cyumva barimo yumva bari kuganira byose nawe atega amatwi. Muteteri ahita amubaza ati “Nkusi, urankunda?” Nkusi nawe mu kumva yamaze kwivamo ahita amusubiza ati “Wajyaga unyereka ko unyitayeho cyane ubwo nakundanaga na Nadine, wambwiraga amagambo meza akangumamo, nkabura icyo nkora, nkabura ubusubiza ibyiyumviro byawe kuri njyewe, kubera urukundo wanyerekaga numvaga nakubangikanya na Nadine, rero maze gutandukana na Nadine numvaga ko ari wowe byiringiro byanjye bya nyuma, ariko igihe nzi ko ugiye kumpoza amarira, ntungurwa no kubona uzanye Sheja ngo abe ari we dukundana.”
Ako Kanya Muteteri yahise ata amarira maze yegama ku rutugu rwa Nkusi maze aramubwira ati “Nkusi, biriya nabikoze byose ngira ngo nkunde mbone wishimye kuko njye wakwiyerekaga nakekaga ko utambona.” Bamaze kumenya ko buri wese yibeshyaga ku wundi bahise bayambirana, birarenga Muteteri ashora umunwa kuwa Nkusi nawe aramwakira barasomana, aho Delira ari umutima uramurya ndetse uramusimbuka maze mu mutim arivugisha ati “Ikindi kibazo kiravutse noneho kandi, uyu mukobwa aje kuba ishyano rigusha hasi umuhungu wanjye, iyi ntambara ngiye kuyirwana bucece kugeza mbatandukanije, kuko ubwo Nkusi yazanye Muteteri hano ni nk’itegeko kandi ngomba kuryubaha, muri make uyu mukobwa tugiye kubana nk’injangwe n’imbeba, ariko uru rukundo ntabwo nzarushyigikira.” Ako kanya yavuye aho n’umujinya mwinshi ajya mu buriri ahangayikiye Nkusi ko agiye mu rukundo kandi atabishakaga, Nkusi nawe amaze umwanya aryoshyanya na Muteteri baza kwemeranye ko barwinjiyemo maze nyuma Nkusi abwira Muteteri ati “Muteteri, urabizi neza ko ubuzima ndetse n’iyi si bitagira imbabazi, rero wowe ba hano ariko ngiye kugusaba ikintu kimwe.” Muteteri mu kajwi gato ati “Ndakumva cheri.” Yavuze gutyo Nkusi aganzwa n’amasoni abanza kureba hasi maze aramubwira ati “Urabizi neza ko abantu bashobora kubana ntibahuze, rero buri ngorane yose izakubaho hano uzayihanganire wihangane kuko nubwo uzaba uhabaye bizaba bitandukanye no gutotezwa na bagenzi bawe ku ishuri, uzihangane nanjye hano nzajya mpagera kenshi nkurebe kandi iri sezerano rimpe nk’umukunzi wanjye.” Muteteri yamusezeranije ko aryemeye amusaba nawe kutamubangikana na Nadine, NKusi amurahirira avuga ati “Ni wowe nari nkeneye ngo Nadine abe iherezo kuri njye, reka turyoherwe n’ubuzima mukundwa ibindi uzabyibonera.” Ako kanya barahoberanya biratinda basezerana  kutazatandukana, hashize agahe Delira ava mu cyumba aza kubahamagara ku meza, baraza basangira Delira abamwenyurira, ku mutima akavuga ati “Ni njye nawe niba ari ko ubishaka intambara turayirwana mu ibanga kuko sinshaka ko umuhungu wanjye azagwishwa na we.”……….
.
LOADING EP 5

Comments