logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
NKUSI na MUTETERI aho baganiraga, Muteteri akabwira NKUSI ko hari ikintu ashaka kumubwira, mu matsiko menshi NKUSI amuhanga amaso amubwira ko amuteze amatwi, Muteteri aramusubiza ati “NKUSI, maze iminsi ndi kubitekerezaho, nasanze umwanzuro mwiza ari uw’uko ishuri naba ndiretse nkabanza nkajya gushaka ubuzima kuko n’ubundi gukomeza kwiga nta bushobozi mfite bwaba ubwo kwitunga no kugura ibikoresho nkeneye, ndetse n’abanyeshuri tubana ubwabo batangiye kunyereka ko igihe kigeze bakaba bandambiwe, ndumva nareka gukomeza kubabera umutwaro nkabanza gushaka icyo gukora.” Ako kanya NKUSI mu kumva bimeze bityo kubera ukuntu aziranye na Muteteri byaramubabaje cyane, Nkusi aramusubiza ati “Muteteri, humura shikama wicika integer, ibintu byose bisaba gushyiraho umuhate bityo ndagusaba ko uwo mwanzuro utawufata wibuke ko kubona amahirwe yo kurihirwa na Leta bibona bake, izere neza ko bidatinze ibisubizo by’ibibazo byawe bizaboneka kandi ndabyizeye ko bitazatinda.”
Ako kanya Nkusi amaze kuvuga gutyo MUteteri wahisemo koroshya ubuzima yaramwenyuye, maze aramusubiza ati “Nkusi icyo kiri mubyo ngukundira ukuntu uhora wizeye ko ibintu bizagenda neza, ndibuka ukuntu ababyeyi bakureze bakimara kukubwira ukuri bakanagusaba kujya kwirwanaho uburyo udufaranga baguhaye wadukoresheje neza ukagira umuhate ugashaka akazi, iyo uvuze gutyo mba numva ko byashoboka ariko njye wibuke ko ndi umukobwa, ubushobozi bwanjye ntabwo bwahwana n’ubwawe, rero reka kumpa ibyizere nubwo amagambo amwe namwe ujya umbwira andema agatima.” Nkusi yahise amusubiza ati “MUTETERI, ubyange ubyemere icyizere kirarema kandi bidatinze uzabona ko niwizera ibyo nakubwiraga bizaba ari ukuri kuzuye, ahari wenda nibwo uzizera imbaraga zo kwizera, Muteteri, shikana ntucike integer ubuzima butunyuza muri ibi kugira ngo tubashe kubicamo, urabinyemereye?” Muteteri witegerezaga Nkusi mu maso yamaze kumubwira gutyo azunguza umutwe, nuko NKusi arahaguruka na MUteteri aramukurikira bagenda bagana mu ishuri bigamo.
Bakimara kugera mu ishuri abanyeshuri bose bahise basekera icyarimwe, Nadine ahita ahaguruka ahagarara imbere y’abandi banyeshuri bose maze ahita ababwira ati “Mujya mwumva bimwe bavuga ko ibikundanye bijyana se? umukene n’umukene, umutindi n’umutindi, yoooooo! Baraberanye disi.” Undi musore wicaye inyuma ahita avuga ati “tekereza ukuntu wowe wiviriye muri hotel n’umukunzi wawe w’umu miliyoneri, abandi bo bavuye kunywa icyayi n’amandazi.” Ako kanya Nadine ataragira ikindi kintu arenzaho umwarimu ubigisha yahise yinjira ahita yicara, kuri MUteteri we ibyo bimutera agahinda kwihangana biranga kuburyo amarira yashotse ku matama ye, Nkusi na we wakomeje gutekereza kuri Nadine cyane ahita afata telefone ye maze areba nimero yandikamo message agira ati “Nadine, kuba uri umukobwa mwiza ntabwo mbihakana kandi nabikubwiye kenshi, nagusezeranije ko nakira buri kimwe cyose kugira ngo nkore icyo ushaka kandi nawe mu myaka irenga ine twamaranye wari warampaye isezerano umbwira ko uzankunda kugeza gupfa, ubuzima bwanjye bwose nari narabukubwiye umbwira ko tuzabunyuranamo. Nadine kuva uriya munsi ngusanga mu rugo rwa ALEX mbazaniye udukingirizo nibwo nabone umutima wo kukubwira uko niyumva n’uburyo byanshenguye umutima, kukubona muka esuime gato cyane mu nzu y’umusore, icyakubwira ukuntu nyuma yo kubasiga nasigaye nshenguwe nibwira ibigiye gukurikiraho. Nadine we, burya mbasiga hariya nabanje kugira ngo ndi kurota bityo ndaza gukanguka ngasanga ukinkunda nk’ibisanzwe, ndetse nanjye mpitamo gukina n’izo nzozi ndatuza nibwira nti “reka ndebe ko nanjye hari icyo nakora kugira ngo imikino uri kunkina mu nzozi nanjye nyikineho.” Nuko umukobwa w’inshuti yanjye ntangira kumubona ameze nk’uwagusimbura, ariko byabindi by’inzozi bitaguha ibyo ushaka nsanga we atanshaka ahubwo anshumuriza abandi, mu gukomeza gukina imikino mba mbonye umukobwa mwiza cyane muhuje ubwiza, mwegereye ati “nta kintu mvugana n’abatindi.” 
Uko iminsi iri kugenda hiyongeraho undi, niko ndi kubona ko byabintu Atari inzozi, kuko ntari kubyuka mbona ubutumwa bwawe bumbaza niba nakurose, ntabwo buri kwira ngo ndyamye tuvuganye umbaza niba aka moto ko ku kazi kansize amahoro. Noneho ikinshenguye umutima muri iki gitondo Nadine, nkigukubita amaso nibwo mbonye ko ngukunda cyane, mbona ko ngomba kukwizirikaho urukundo ngukunda ntiruzapfe ubusa, Nadine ndagukunda, mbabarira ugire icyo ukora, mbwira ikintu cyose ushaka ko nkora ariko ukomeze unkunde nk’uko byahoze, Nadine ndagukunda kandi nawe urabizi, ndagukumbuye kandi ndagushaka iruhande rwanjye.” Ako kanya NKUSI yamaze kwandikira Nadine ubwo butumwa, arabumwoherereza Nadine ntiyatinda kububona, akibukubita amaso habuze gato ngo akwenkwenuke ariko araseka, nuko ahita ahereza telefone umukobwa mugenzi we bicaranye ngo na we yisomere.
Ku rundi ruhande muri hotel aho Alex yari ari, mu cyumba kimwe n’icyo yari ari kumwe na Nadine ubwo baherukana, ari kumwe n’undi mukobwa mwiza cyane bambaye ama esuime bafite ibirahure bya shampanye mu ntoki, umukobwa abwira Alex ati “ariko cheri, amashyari ni mabi cyane, ibaze ko abantu babona njye na we twimereye neza barangiza bakagenda babunza ubugambo bavuga ngo nzakureke ngo ufite abandi bakobwa batandukanye ugenda usohokana muri hotel, ubwo urumva ukuntu ifuhe rikura rikagera ku rwego rw’ishyari?” Alex yarebye uwo mukobwa aramwenyura maze aramwegera amufata mu mbavu maze atramubwira ati “Sweetheart, sibyo nkubwira se byo kwirinda amagambo y’abantu? Uyitayeho wasara? Ubundi ikintu nzi neza ku basore b’abahehesi bameze nk’uko mvugwa, ni uko bene uwo musore atakwemera kujyana umukobwa bamundana mu rugo iwe ngo amwereke bumwe mu bukungu bwe, ejo n’ejobundi se ntabwo nakweretse iwanjye aho inzu yanjye yubatse? Hari ubwo turamarana n’ukwezi se? ubwo se uko bamvuga, najya gukunda udukobwa two muri kaminuza ngusize wowe umezeneza ufite n’aho ushikamye? Ibi ubundi nibyo bigaragaza urukundo rwa nyarwo, kuba ngukunda na we unkunda, ufite akazi nanjye ngafite Atari ukuvuga ngo muri twe hari ukurikiyeho undi amafaranga, ariko nanone ihame ry’urukundo rigomba gukurikiza, igihe cyose ndi kumwe na we ujye umenya ko ibyo ukeneye byose ari njyewe bigomba guturukaho, ntitwabyemeranijeho se?” Umukobwa aramusubiza ati “Ohhhhhh woooo Alex chou Bae, ubundi mbere ntarahura nawe nari ntaremera neza ko urukundo ari urwa nyarwo, ariko aho nsigaye mba ndi hose mba numva ari wowe rukundo nyirizina bavuga, ibyo bigatuma ngukunda cyane ku rwego rurenze.”
Alex yaramwenyuye maze aramusubiza ati “Ariko reba ukuntu uri mwiza, Niyo mpamvu mba nshaka amafaranga yanjye kuyasangira n’umukobwa ufite ikimero cyiza nka we, utambuka abantu bose bagasigara bari guhengereza, muri make ubwiza bwawe kubumenaho amafaranga nibyo bikomeza kubugira bwiza cyane, ukabaho witwa Mwiza bitari ibya karemano gusa ahubwo n’mitako ikugize ikagaragaza ko uri mwiza. Harya ntabwo wigeze wumva bavuga ko kumererwa neza k’umugore bigaragaza umugabo mwiza? Amafaranga yanjye ujye uyarya uko ubishaka icya ngombwa ni uko nawe ibyishimo nkenerwa ubingenera nkanyurwa.” Uwo mukobwa yasigaye amwenyura yumva koko urukundo arurimo neza bikwiriye
Kuri resito bari ahari umukobwa GENTILE n’umukobwa w’umucungamutungo Immacule bari kuganira, GENTILE agaragara nk’umuntu uhangayitse cyane, ati “Ubundi se kuvuga ko ari ugutaruka ndacyari gukora iki hano? N’ubundi isaha n’isaha azagarukiraho azahita anyirukana.” Immacule aramusubiza ati “Buriya rero nuko abantu benshi bagiye bakwihorera, ariko iriya myitwarire nk’iriya itesha abantu umugisha, wasanga iyo umwakira neza kubera ko yari yagukunze nawe yari yamaze kugushyingura mu mutima we, kandi ikintu utazi ku bantu b’abakire, ntabwo binginga, niba ashaka ikintu aragisaba ari nayo mpamvu yakwitegereje ku munsi wa mbere agahita akwerurira ko agukunda, ni uko aba azi neza ibyo yishingikirijeho, ba uretse gato, uzi ko ashobora kuba yaraje yambaye kuriya kugira ngo agusuzume? Ariko Mana kuki utampa amahirwe nk’ariya ngo umpuza n’umusore ufite umutima mwiza nk’uriya koko? Uzi ukuntu ari kurira umaze kumubwira ariya magambo yaje nkamuhoreza mu gituza cyanjye nkumva ndushimye? Ariko nahise mbura aho mpera muhamagara kuko numvaga kumwanga kwawe ari amahirwe yanjye, none byaje kurangira ari boss wanjye, yewe.”
Gentile ako kanya yaruhukije umutima maze aravuga ati “Ariko uzi n’ikindi Immacule, iyo umuntu yakunze undi gupfa kumwikuramo ntabwo biba byoroshye, bivuze ko nanjye nshyizemo akabaraga nshobora gutuma yongera kungirira icyizere, ahubwo nari mfite ubwoba bw’ubusa, ibyo kwirukanwa reka mbishyire ku ruhande, igihe manager cyangwa boss nyirizina ataraza kumbwira ko nirukanwe ndacyari umukozi wo kuri reception, ahubwo mpereza nimero ye kuko ejo nari nahise nyisiba muri call history nkwereke.” Immacule yahise amureba aramubaza ati “Ubihagazeho neza ibyo ushaka gukora Gentile?” aramusubiza ati “Wowe mpereza nimero ubundi nkwereke, urumva nakwiburira icyizere se? reka uze urebe ngo ejobundi nzabe ndi manager w’iyi resto bar sha ndi gukirigita ifaranga.”
Uko Gentile yavugaga gutyo niko isomo rya mbere umwarimu yigishaga ba NKUSI ryarangiye, ako kanya mwarimu akimara gusohoka Nadine ahita ahaguruka n’umujinya mwinshi cyane ahita yegera NKUSI amukubita urushyi rwiza maze amwereka mu kirahure cya telefone maze aramubwira ati “NKUSI, n’undi munsi nkwiyame, utazongera na rimwe kumbwira iri jambo ngo urankunda. Ntasoni? Urankunda se unkundana iki? Amafaranga mu mufuka se? kwambara ukaberwa se? agasambu ufite se byibura? Abandi bana barara muri hotel mu gihe wowe izo saha uba uri ku kamoto utwariye abagiye kwinezeza udukingirizo, ariko se ubwo uba wumva ubuzima bwawe nta gisebo buguteye?” abanyeshuri bose basekeye icyarimwe, mu gihe bari kujujura babaza Nadine impamvu bigenze gutyo ahita atangira kubasomera ubutumwa Nkusi amaze kumwoherereza, Muteteri aho yicaye mu kubyumva arashenguka cyane kuburyo atabashije kwihishira amarira amanuka ku matama ye, nuko ahita afata igikapu cye arahaguruka arasohoka.
Uko ibyo byose byabaga niko Alex yari ari gusezeranaho n’umukobwa bari kumwe muri hotel amaze kumutegera taxi imutwara aza kuri kaminuza aho biga, bidatinze ahitira ku ishuri ryaba NADINE yinjira asanga ishuri bariteruye, Nadine mu kumubona ahita agenda yirukanka amuyambira cyane imbere y’abandi amaze kumusoma ahita amubwira ati “yoo chou nari ngukumbuye cyane maze, usanze ibyo umu X wanjye amaze kunkorera byenda kungera aha ngaha.” Alex mu gihunga cyinshi ahita abaza Nadine ibyo NKUSI amukoreye ahita amwereka message, ako kanya Alex ahita aza aho Nkusi yicaye ahita amubwira ati “Njye nawe ntabwo twasezeranye ko utagomba kwegera umukunzi wanjye? Aya ni amahirwe ya nyuma nguhaye, ninongera kumva wanavuze izina rye njye nawe tuzabonana umugabo ku mugabo.” Ako kanya NKusi yahise ahaguruka ahagarara imbere ya Alex maze aramubwira ati “Nadine mfite ndamukunda kandi mfite uburenganzira bwo kumukunda, njye nawe tumaranye imyaka irenga ine yose mugihe wowe mutaranamarana n’ibyumweru bibiri.” Alex yahise aseka cyane ishuri arariterura maze asubira inyuma gato ahita avugira mu ijwi riri hejuru maze aravuga ati “Ngo Nadine uramukunda? Ngo mumaranye imyaka irenga ine? Hanyuma se mumaze kujyana muri hotel kangahe? Yaraye iwawe kangahe? Mwinejeje kangahe muri iyo myaka yose kuburyo wumva ko koko icyo gihe mumaranye wumva gifite agaciro?”
Alex uko yavugaga ibyo byose ni ko ku ruhande Nadine yabyumvaga akumva ameze nk’uri guseba, kuko Alex ameze nk’uri kwerura avuga ko bararanye bisobanuye ko baryamanye, gusa kuri Alex we wari ubizi kuko yigeze no kubashyira udukingirizo bari batumye binyuze muri company akorera, biramubabaza cyane  ari nako ku rundi ruhande abandi banyeshuri bari bari kujujura bibaza niba bararyamanye Nadine arabyumva, ako kanya ahita yikubita afata igikapu cye asohoka yiruka mu mujinya mwinshi, Alex mu kubibona amusohokaho na Nkusi biba uko, agezehanze agenda yihuta ahagarika Nadine maze aramubwira ati “Nadine, njye ndagukunda kandi dukundana ntacyo urukundo rwacu rwari rushingiyeho, kuko uri urukundo rwanjye nakora ibishoboka byose kugira ngo nkurwanire, rero icyo nakubwira ni uko aka kanya ibyabaye hagati yanjye na we mbifata nk’uko ushobora kuba uri mu nzira z’ubuyobe, akaba ari amahirwe ndi kuguha kugira ngo ubanze witekerezeho, Nadine ndakwinginze garuka mu nzira nziza utaratana bikazarangira wicuza, niyo mpamvu ndi kukurwanira ngo ugaruke utarayoba, Nadine please garuka.” Uko Nkusi yumvaga ibyo byose niko MUteteri yari ahagaze ku ruhande byose ari kubireba bikamubabaza cyane, ako kanya Alex aba abagezeho asunika abandagaza Nkusi amubuza kumukorera ku mukunzi we, Nadine wari warakaye ahita agenda yitaza Alex yigendera Alex mukumukurikira Nadine akamera nk’utamwitayeho, bigeze aho Alex aramubwira ati “Cherie bigenze bite ko udashaka kumvugisha?”
Nadine arahindukira n’umujinya mwinshi aramusubiza ati “nkuvugisha nkuvugisha iki? Muri make ni nkaho weruriye abanyeshuri bose twigana ko ndi indaya nararanye nawe? Nicyo washakaga kugaragaza?” Alex ahita yumva uko Nadine abifata maze aramubwira ati “Nyumva Cherie, rwose njyewe ntabwo aribwo buryo nashakaga kuvuga, ikindi kandi ugomba kumenya ko ngukunda ku rwego rurenze kuburyo nakora buri kimwe cyose ngakomeza kubabaza uriya muEX wawe w’umukene nkamusonga mwereka ko atagukwiriye. Uh?” Nadine mu burakari bwinshi azunguza ikirenge aramusubiza ati “Ukamubabaza unsebya se ko ndi indaya ndarana n’abagabo?” Alex yaratuje maze aramusubiza ati “bae, uri umukobwa mwiza ibyo ntabwo nabisubiramo kenshi kandi kurakara ntabwo bikubereye, rero byibura niba wabyumvise muri ubwo buryo ngwino nkujyane muri ya hotel wifuje ko nzagusohokanamo maze ubundi ufatemo icyo ushaka cyose ngusabe imbabazi ariho turi twiturije, urabyumva ute?” Nadine amaze kubyumva yahise ahinduka isura irahinduka maze ahita aruma umunwa wo hasi akoresheje amenyo ye, abirindura amaso areba ALEX maze aramubwira ati “uravugisha ukuri se ugiye guhita unjyanayo?”
NKUSI amaze gutandukana na NADINE na ALEX yasubiye mu ishuri agenda arundanya ibikoresho bye ashyira mu gikapu, ako kanya havayo umusore umwe mubo bigana basuhuzanya bahana big up, bahita basohokana bageze hanze uwo musore ahita abaza Nkusi ati “Nkusi, bimeze bite man? Muri iyi minsi bigaragara ko uri guta umurongo shumi yanjye, nari narakuretse ng ubanze utuze ariko ibintu biri kurenga kabisa, ibintu biri kukubaho ntabwo bikwiriye umusore w’umwihirinzi nka we.” NKUSI yahise aruhutsa umutima maze aravuga ati “Umva man, urabizi neza urukundo rwanjye na Nadine uko bimeze, ariko sinzi ikintu uriya musore yamuhaye ngo amwegukane kandi mbere hose ndabizi neza ko Nadine yankundaga, man uzi ko kuri company baherutse kumpa udukingirizo ngo ndushyire umuntu wadutumije ngatungurwa no kugera murugo rwa Alex ngasanga umukobwa bagiye kuryamana ari Nadine? Kandi nkubwije ukuri njye imyaka yose maranye na Nadine ndabizi neza mbihagazeho, yari isugi man, twari twaryemeje ko biriya bintu tuzabikora igihe kigeze. Man Maurice, ntabwo wakumva uburyo ndi gushenguka umutima nshuti yanjye.”
Ako kanya uwo musore Maurice yahise afata akaboko Nkusi amujyana ku ruhande aho abantu batababona, bahageze ahita amushyira ku bitugu bye Nkusi amera nk’ubonye uburuhukiro atangira kurira byiganjemo gusepfura, ako kanya Maurice aramubwira ati “umva musore, urabizi ko uhanganye na byinshi birimo n’akazi wagize amahirwe yo kubona twe tukaba twarakabuze wangu, rero umukobwa nubwo umukunda ntabwo yagakwiye kugutesha umutwe ngo atume umuteraho amarira, kubera ko hari abandi bakobwa bagukunda, ikindi kandi man banza ushake udufaranga ibintu by’urukundo uzabijyemo nyuma, cyangwa se muri bariya bakobwa mukunda kugendana urebemo umwe abe akumara intimba. Umva se man, uyu mugoroba dufite umutype w’inshuti yacu uraza kutwereka umukobwa basigaye bakundana man, yadutumiye nk’inshuti ze, uze kuhagera man turebe ko twasabana twiyibagize ibibazo, kandi komera nshuti yanjye, urukundo rurababaza ndabizi ariko nawe ba umugabo kabisa.”
Nyuma y’igihe baganira baje gutandukana Nkusi ahita ajya kuri geto ye abika amakayi ubundi agenda agana kuri kompanyi akorera, atangira akazi bisanzwe bigeze ku mugoroba ahitira kuri bar resto yabo mu mujyi, akimara kwinjiramo GENTILE ni we wamubonye bwa mbere kuko akora kuri reception, ariko atungurwa no kubona yambaye imyenda isanzwe itamugaragaza nk’umukire, ako kanya kumwegera GENTILE ahita amubaza ati “boss nonese ko wambaye gutyo?” mugutungurwa kwinshi Nkusi ahita amubaza ati “nonese wagiraga ngo nambare gute?” GENTILE ahita amusubiza ati”nari nagize ngo wari waje wambaye ejo, nako hari umuntu wambwiye ngo wasange ejo waraje wambaye uko bisanzwe kugira ngo unsuzume, gusa nyine boss ndi kugusaba imbabazi kandi nahinduye intekerezo.” Nkusi yaramurebye aramwenyura maze aravuga ati “ni byiza cyane, wandusha niba manager ariyo se?” Gentile ahita atitira intoki maze abwira Nkusi ati “Boss, ndakwinginze mbabarira nakoze amakosa, ariko amafaranga nkorera hano niyo nkuramo byose dukenera iwacu, ni ukuri nunyirukana ubuzima bwanjye uraba ubushyize ahabi.”
Nkusi mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “Ngo nkwirukana? Nkwirukana se nkuziza iki kandi? Ohhh mbese wari uri gutekereza ko ibyabaye ejo byatuma nkwirukana? Humura mukobwa, urukundo n’umutima ni ibintu ntajya mvanga na gahunda z’akazi, ikindi kandi niba ari isomo ryo wararibonye, kandi ugomba kuryubahiriza ko buri muntu wese winjiye hano aba yabaye umukiriya wacu btyo ugomba kumufata nk’umwami. Sibyo? Manager arahari se?” Kubera ko amakuru yihuta cyane kurusha umugezi utemba amakuru yageze kuri manager ko Nkusi yageze aho, ahita ava mu biro bye amusanga aganira na Gentile, amugezeho amusuhuza mu byubahiro byinshi Nkusi amusaba ko baganira utuntu duke aje kumusabaho ubufasha, mannagera amutumira mu biro bahageze ahita amubwira ati “Boss, twashimishijwe no kukwakira nubwo wenda umwanya wo kuganira utigeze uboneka ejo.” Nkusi ahita amusubiza ati “ehh tuzaganira igihe iracyahari, sasa rero nari nje kugusaba ubufasha, sinzi niba wabimfashamo,” manager mugutungurwa kwinshi ahita amubaza ati “bimeze bite se boss?” nkusi aramusubiza ati “ntukanyite boss wangu, ndetse n’aka kanya ntihazagire umuntu umenya ko nageze aha, nari ndi gusaba akazi uko kaba kameze kose ariko umuntu yajya akora mu masaha yo kumugoroba ariko kuburyo umuntu yakuramo udufaranga twamutunga ku kwezi, byakunda se?” 
Ako kanya manager yahise avuga ati “Ehh utuzi duhari n’ubundi turi gushakira abakozi ni ak’ubuseriveri gusa kuko nibo dufite umubare muke hano, kuko urabona ko abantu benshi cyane baza baje kurya no kunywa ariko kubera ibibazo bimaze iminsi hano byabaye ngombwa ko bamwe bagenda.” Nkusi ahita amuabza niba ako kazi umuntu ashobora kugakora kuva nko muma saa munani, manager aramwemerera, nuko ahita amuha nimero za Muteteri amusaba kuza kumuhamagara amubwira ko ahabonye akazi, amusabe kuza kukareba arebe ko arakemera, nuko amubwira ko nakemera baza kuvugana amwoherereze amafaranga ayahe Muteteri nka avance kuburyo azajya akora ayishyura kugira ngo ayifashije mu gutangira, ariko asaba Manager kubigira ibanga kuburyo Muteteri atazamenya aho akazi katurutse, bamaze kubyemeranya Nkusi ava aho ngaho akomeza akazi ke.
Nkusi arangije akazi yagiye guparika ku kazi ataha kuri geto ye, ahageze Maurice aza kumuhamagara amubwira ko baza guhurira, nawe mu kwitegura areba imwe mu myenda asanzwe yambara n’inkweto ze nta kwigora, ubundi afata inzira ariko ari mu nzira Muteteri amuhamagara kuri telefone amubwira ko amushaka byihutirwa, mukumubaza ikibazo agize Muteteri amubwira ko bahura amaso ku yandi akamubwira ibibaye, nuko basezerana ko bagiye guhurira muri campus nyuma y’akanya baza guhura, Muteteri ahita abwira Nkusi ati “Nkusi, uzi ko hari umuntu umpamagaye ambwira ko yamboneye akazi?” Nkusi mu kwijijisha kwinshi ahita amubaza ati “Uwo muntu muraziranye se?” Muteteri amuhakanira yivuye inyuma amubwira ko ahubwo impungenge agize ari uko amubwiye ko yajyayo akakamwereka akareba niba agashima, akaba yari amwiyambaje kugira ngo bajyane adahurirayo n’ikibazo akabura umutabara, ako kanya NKusi amuhakanira amubwira ko afite gahunda na Maurice bityo ntabwo yayica kandi amasaha yageze, ahubwo ubwo abimubwiye nagende mbere yo kwinjira aho hantu aze kuhamubwira ubundi nagira ikibazo arajya kuhamushakira, bamaze kubyemeranya bagiye gusezeranaho Muteteri ahita amubaza ati “nkusi, ni ukubera iki wahisemo gukomeza kwisebya wiruka inyuma kuri Nadine kandi wari wanyemereye ko wamwikuyemo?” Nkusi yaruhukije umutima maze asubiza Muteteri ati “Sha ntakubeshye nanjye ntabwo nzi uko byagenze, gusa impamvu nyamukuru yabiteye ni uko nasanze amahitamo yandi nari nsigaranye nyuma yo kuyagerageza adashoboka. Mu mutima ahita yivugisha ati “Muteteri wari amahitamo yanjye ya kabiri ariko nasanze bidashoboka kuko utankunda, rero mu kwanga kwitesha n’intebe y’ubushuti dufitanye ntabwo nakwibeshya ngo ndihingutse kandi waranyeretse ko utananyitayeho ukanshumuriza inshuti zawe.” Nuko akomeza abwira Muteteri ati “rero nyuma yo kuyagerageza yose nibwo nahise mbona ko guhomba Nadine ari icyuho umutima wanjye wikoreye, bityo mbere yo gukurayo amaso ngomba kubanza kugerageza nkareba ko ntamugarura mu nzira twarimo.”
Nkusi yamaze kuvuga gutyo Muteteri amarira yamurenze, mu mutima nawe areba ku ruhande akibwira ati “iyaba wari uzi uko ngukunda, ariko nkaba mpura n’imbogamizi z’uko ntabikubwira kuko mbona utanyitayeho. Ese koko nakora iki ngo umutima wawe nywuyobore kuwanjye?” muburyo butunguranye Muteteri yahise ahindukira ahishe amaso Nkusi kugira ngo atamwereka ko ari kurira, Nkusi mu kubyibazaho asubiza amaso inyuma Muteteri yarenze kare cyane, ni ko gukomeza kujya mu birori bari bagiyemo. Ntabwo byatinze yageze aho ba Maurice bari, agenda amusanga amugezeho amubwira ko yari amutegereje, Maurice aramubwira ati “Nkusi, ikirori kigiye kuba kiriyubashye cyane kabisa, ni umusore w’inshuti yacu uri mu rukundo n’umukobwa bamaze iminsi bakundanye aradutumira ngo amutwereke tutazagongana, ahubwo reka twinjire turebe aho bigeze.” Ako kanya barinjiye baricara babakiriza ibyo kunywa ako kanya umusore uje kwerekana umukunzi we araza abanza kubabwira ijambo, ubundi ahamagara umukunzi we Nkusi akimukubita amaso ahita yubika isura, kuko yasanze ari wa mukobwa ushinzwe kwakira abakiriya muri Banki irimo amafaranga ye n’imitungo,umwe wamuhururije abantu amwita igisambo akanamusaka ariko akaza kumenya ko Nkusi ari mu bantu bafite amafaranga menshi muri iyo banki, Nkusi mugushaka guhaguruka ngo asohoke ashaka ko Devotha atamubona Maurice ahita amufata aramugarura, kubera ko Nkusi ari we wari uhagaze mu bashyitsi gusa bituma Devotha amubona agarura isura ahita agwa mu kantu, abantu bose bari aho batungurwa no kubona DEVOTHA avuye aho ahagaze agenda agana aho Nkusi ari amuhamagara ati “Nyakubahwa, uri gukora iki hano?”
Ako kanya NKusi yazunguje umutwe yumva ibye bigiye kumenyekana kandi atabishaka cyane ko aho hari hari bamwe mu banyeshuri bigana, ako kanya aritanguranwa agenda asanganira DEVOTHA amugezeho ahita amwongorera mu matwi ati “Ndakwinginze ijijishe umere nk’aho wari unyibeshyeho ndagukorera icyo ushaka cyose.” Ako kanya mugutungurwa kwinshi abantu babona DEVOTHA arijijishije, maze abwira NKusi ati “Mbabarira musore nari nkwitiranije.” Nuko Nkusi mu ijwi rito ahita amubwira ati “Mukanya ibirori nibisoza tuze kuvugana turi twenyine.”…….
.
LOADING EP 4

Comments