logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 2

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Uyu munsi dutangiriye kuri Nkusi ari kumwe na Delira umubyeyi wamureze, nyuma yo kumubwira amateka yose ye y’ukuntu ababyeyi be baje gupfa akaza kwisanga mu maboko ye n’umugabo we Nkusi Denis banamwitiriye izina rye. Nkusi byaramurenze ararira cyane Delira aramuhumuriza, nyuma y’igihe Nkusi amaze gutuza Delira aramubwira ati “Nkusi mwana wanjye, ndabizi neza ko uyu ari umutwaro wiyongereye kuwo wari wikoreye wo kuba umukunzi wawe yakwanze, ariko reka ibya kera tubiveho twigira ku bizaza, uwo mukobwa ngo ni Nadine wakwanze, mwihorere kuko Atari we mukobwa mwiza ubaho, ikirenze ibyo kuko kuri ubu usigaye ufite buri kimwe cyose, buri mukobwa wese ushaka wamubona rero naka kanya ndagusaba ko mu rwego rwo kumwibagira wakwishakira undi uzaguhoza amarira yaguteye.” Nkusi aramusubiza ati “Mama, ntabwo nari nzi ko umuntu ashobora kuba ari umukene akabizira, ariko mbibonera mu ishuri twigamo aho abanyeshuri bose banyanga kuko ari njye ufite akazi gaciriritse ndetse ntafite n’ababyeyi nkaba no mu ka ghetto gato cyane kuburyo bigaragarira buri wese ko mbayeho mu buzima bugoye, bityo intego yanjye ya mbere ni ugufasha buri wese uko nshoboye ntazakwenwe nka njye.” Delira aramusubiza ati “Humura Nkusi, icyakora ntakubeshye njye na papa wawe mbere yo gufata uyu mwanzuro twabanje kubisiganiraho, rero ndakwizeye kandi nizeye ko ubuzima bushya watangiye buzaguhesha ishema na twe.” Nkusi yazunguje umutwe maze areba mama we amukora ku rutugu maze aramubwira ati “Humura mama, nzi ubuzima icyo ari cyo, ahubwo amasaha arageze reka njye mu kazi batanyirukana, uze kunsezerera kuri papa.” Delira yarabyumvise ratangara cyane maze abwira Nkusi ati “Nonese Nkusi, na nyuma y’ibi byose ugiye gukomeza gutwarira abantu ibintu mu ngo zabo? Rwose ndakwinginze..” Ibyo Delira yabivugaga ashaka kwinginga Nkusi ngo ahindure ubuzima atangire abeho nk’umukire, ariko NKusi we mu mutwe yari afite ibindi bitekerezo kuburyo yahise asezera kuri mama we ahita amusiga mu rugo, asiga Delira arimo kumwenyura.
Ku rundi ruhande ahari Muteteri na Sheja bamaze gusangira bakomea no kuganira, Sheja ahita amubaza ati “Ahubwo se ndahura na we ryari?” Muteteri aramusubiza ati “Wishyuhaguzwa ariko na we, ndabanza muvugishe mubwire uko bimeze kandi mubwire ko uri umuntu wo kwizerwa utandukanye cyane na Nadine wamwanze kuko anyizera cyane nibwo arabasha kubyumva.” Sheja yazunguje umutwe maze areba Muteteri maze aramubwira ati “Ariko Mutete, uwo musore uri kurwanira ishyaka gutyo koko, ntibigaragara ko ahubwo umukunda? Umusore ushaka kujya ubona ahora yishimye gusa nawe bikaguha amahoro?” Muteteri mu masoni menshi ahita amusubiza ati “Ahh ariko nawe, ahubwo reka ibyo tubiveho icyangombwa ni uko unyemereye gusa ko azajya ahora yishimye, twaganira nkabona ataruhutsa imitima, byanaba ngombwa nawe amasomo arangiye ukaza kumureba mu ishuri ryacu ukanamuyambira byibura ukereka abandi bamwibeshyaho ko na we ari umusore ukwiriye gukunda, sibyo?”
Nkusi akiva kwa DELIRA yahise ajya mu kazi ke, bigaragara ko kuba yarabonye amafaranga bitazamukura mu kazi ke kandi ubwo bikaba bisobanuye ko afite gahunda ikomeye cyane, ari kuka moto ke telefone ye irasona ahagarara ku ruhande kugira ngo abanze yitabe, mu kwitaba yitaba avuga Muteteri, amurangira aho ari avuga ko bihuriranye akaba ari hafi bityo amutegereje akanya gato. Ntabwo byatinze umukobwa Muteteri yaje kugera aho Nkusi aparitse, agenda amuyambira bamaze gusuhuzanya Muteteri mu masoni menshi ahita avga ati “Sha Nkusi, rwose ndabona nk’uko wabinsezeranije umeze neza, Nadine kumubura ntabwo byaguhungabanyije cyane.” Nkusi areba ku ruhande maze aramusubiza ati “Ubwo se ibyo nibyo wari ushaka kumbwira koko?” Muteteri azunguza umutwe maze aramusubiza ati “Oy ape, ahubwo nyine icyo nshaka kukubwira, Nkusi, urabizi ko tuziranye igihe kinini kandi nkaba ntacyo nguhisha kuva mu mashuri yisumbuye mbese ibyanjye byose ubizi nubwo wowe uba ushaka kunyihishamo, rero aka kanya ngufitiye inkuru nziza.” Nkusi uhorana ubwitonzi aramureba Muteteri nawe bimutera amasoni maze akomeza amubwira ati “Urabizi ko nkwifuriza ibyiza, Hari umukobwa w’inshuti yanjye umusore bakundana aherutse kumwanga yiboneye undi mukobwa uba mu mahanga, rero nashakaga kubahuza kandi ndabizi neza ko azakwitaho ukishima cyane ko yamaze kumenya ibyakubayeho akanakwishimira atarakumenya, rero ndagira ngo nawe ufungure umutima mwisungane azakwibagiza urukundo rwa Nadine, sibyo?” Nkusi yaramwenyuye areba ku ruhande, nuko azunguza umutwe maze Nadine ahita amubaza ati “Mbwira se, urabyemeye se?” Nkusi ati “Nta kibazo ndabyemeye uzaduhuze ninsanga Atari umwirasi tuzatangira kuganiraho.” Muteteri yarishimye ahita abaza Nkusi igihe azabonera umwanya, Nkusi amusubiza ko babiganiraho nijoro akazi karangiye nibiba ngombwa bazanahurire ejo muri kaminuza.
Bamaze gusezeranaho Muteteri aca inzira ye Nkusi asigara yicaye kuri moto iriho ibyo ajyaniye abantu mu ngo zabo, ahita aruhutsa umutima maze arivugisha ati “Umukobwa nkunda ntabwo ankunda ahubwo ari kunshakira abandi bakobwa ngo abe aribo nkundana nabo, ese ni ukubera iki ibikomere bibiri bigeye kwikurikiranya koko? Ubwo nakundanaga na Nadine nkabona atanyitayeho Muteteri ni we wabaga ari ubuhungiro bwanjye, kuburyo hari nubwo nifuzaga ko Nadine twatandukana kugira ngo mbone uko nkundana na Muteteri ariko nkubahiriza amasezerano nahaye Nadine kubera ko ari we twahuye mbere, none mu gihe nari nzi ko ngiye gutera intambwe ngatangira ubuzima bushya na Nadine, we ari kunshakira abandi bakobwa nkundana nabo, ibi ngombwa kubihindura uko byagenda kose, uyu mugoroba ndarara mfashe umwanzuro ninshake mbe mpubutse.” Nkusi yamaze gutekereza gutyo atemba uturira mu maso, mbese bigaragara ko yakundaga Nadine cyane ariko nanone na Muteteri akamwitaho kuburyo amwiyumvamo cyane. Yahise ahagurutsa akamoto atangira kuzenguruka atwarira abantu ibintu byabo mu ngo zabo, kugeza nimugoroba ubwo akazi yakarangije akajyana akamoto kuri kompani akorera, akimara guparika telefone ye irasona mu kureba umuhamagaye abone ni papa we Denis, ahita amubaza aho ari Nkusi amusubiza ko ari mu nzira ataha muka geto ke, Denis amubwira ko ari kuva mu rugendo arimo bityo bahurire muri Resitora bar yabo ya mbere mu mujyi amwerekane nka CEO wayo. Nkusi yahise amusubiza ati “Ariko papa ntabwo niteguye ntabwo wareka tukazabikora ikindi gihe?” DENIS ahita amusubiza ati “Humura musore, kukwerekana nk’umuyobozi ntabwo bivuze ko hari ibirahinduka ku buzima bwawe, nubundi urabukomeza nk’ibisanzwe ni ukugira ngo bamenye ko Atari njyewe ubuyobozi bukiri mu maboko kandi urabizi ko byose ari wowe byanditseho, rero sinzi impamvu wakwanga ibyo ngusaba, ikirenze ibyo ntabwo ndi kujya impaka nawe kuko ntabwo ari ibintu byo kukwingingira, ndaje ngusangeyo.” Denis yahise akupa ubundi Nkusi arireba ahereye ku nkweto ze aba yiyambariye ndetse n’imyenda azunguza umutwe byo kwerekana ko ntacyo bitwaye ubundi ahita atega agera hafi ya resitora bar nziza cyane. Akimara kuhagera yagiye yinjira agera kuri reception, Nkusi agkubita amaso umukobwa wicaye kuri reception ahita agagara aba nk’ikinya akomeza kumwitegereza cyane, umukobwa nawe mu kureba Nkusi atangira kwitegereza uburyo yambaye kuva hasi kugera hejuru amurebana isesemi, atangira kumubaza icyo ashaka mu mvugo yo kumukankamira, Nkusi we wari wahezeyo mu mutwe we yari yatangiye kwishushanyiriza uwo mukobwa mu bitekerezo bye maze akajya yibwira ati “Uyu munsi ndawukunze cyane, urukundo nakunze Muteteri ariko we akaba ashaka kunyihunza mpise mbona uzarunyibagiza, mbega umukobwa mwiza we, ntabwo ari ukubeshya uyu aruta na Nadine n’abandi benshi. Uyu mukobwa ni mwiza bigaragara.” Uko Nkusi yagatekereje gutyo niko wa mukobwa yavuye mu ntebe yari yivayeho aza yegera Nkusi ahita amusunika Nkusi amera nk’ugaruye ubwenge, umukobwa aramubaza ati “Wa musore we urashaka nde aha hantu ko mbona hatakubereye?”
Ku rundi ruhande Denis na Delira bari murugo bameze nk’abari kwitegura kujya ahantu runaka batangira kuganira bavuga kuri NKusi, Delira ati “Uriya mwana nubwo nari nabanje kubyanga rwose ariko nta kumushidikanyaho, umuntu uzi ko twamushyizeho umurage wacu nk’umwana we agakomeza akazi ko kujyanira abantu mu ngo zabo?” Denis aramusubiza ati “Nari nakubwiye ariko, icyakubwira ko no gutangira kuyobora ibikorwa mubyo twamushyize mu biganza atabishaka nkaba namuhatirije kujya kuri resitora bar ngo mwerekane, gusa ariko nanone twakoze ibintu byiza cyane, nzi neza ko izi ndwara turwaye isaha n’isaha zishobora kuduhitana rero kuba Nkusi ari we mwana twareze turamutse dupfuye tukamusiga kuriya kandi ibye bigasigara biribwa n’imbwa ntibyaba ari byiza, n’amasezerano twahaye Se twaba tuyaciye ku ruhande” Delira asubiza Denis ati “Ariko kandi nanone ndahangayitse cyane, ubwo nabwiraga NKusi amateka y’ababyeyi be nkamubeshya numvaga ntari kwibabarira, ese kuki tutamubwiza ukuri Denis?” Denis yikije umutima maze areba Delira aramubwira ati “Mada, buriya umwana wese aho ava akagera ntugire ngo amenye ukuri ntiyahinduka, rero ku myaka Nkusi ariho reka abanze arangize ibyo ari kurwana nabyo, azaniyakire ko ari we nyiri iriya mitungo noneho namenya ukuri byibura azaba yaraciye n’akenge azi ko najya kwihorera ari ibintu bizamugiraho ingaruka ku giti cye.” MU bigaragara Nkusi na Delira nubwo bahaye Nkusi imitungo nk’umurage ariko bafite byinshi bamuhishe.
Nkusi aho ari bamaze kumusunika umukobwa yaramwegereye amureba mu maso, Nkusi nawe aratwarwa cyane kubera gutangarira ubwiza bw’umukobwa, Umukobwa amubaza mu ijwi rigiye hejuru ati “Ndabizi neza ko muhantu hose hano Atari ho ugenewe kuba wasohokera cyangwa se ngo uze kuhafatira ibyo kurya no kunywa kuko hariyubashye, rero nditeguye kugufasha kugushakira uwo ushaka ukamubwira ibyo ushaka ubundi ukagenda.” Ako kanya Nkusi yarebye uwo mukobwa aramubwira ati “Ndashaka umucungamutungo wa hano.” Bidatinze uwo mukobwa yahise ahamagara kuri telefone haza undi mukobwa amwereka Nkusi amubwira ko ari kumushaka, uwo mukobwa w’umucungamutungo arebye abona Nkusi ntabwo amuzi ahita amuhereza ikiganza aramubwira ati “Mwiriwe? Bambwiye ko muri kunshaka.” Nkusi ahita amubwira ati “Ibyo nshaka kukubwira bigenewe wowe wenyine, twava aha nkabikubwira se?” uwo mukobwa w’umucungamutungo yahise amusaba ko yamukurikira bakajyana mu biro bye, bagezemo amuha ikaze bigaragara ko yubaha buri muntu wese, Nkusi amaze kwicara ahita avuga ati “Amakuru nari nzanye ni uko uyu mugoroba uwari boss wanyu agiye kuza kubereka umuyobozi mushya akaba n’umuzungura we ni amakuru nari mbazaniye.” Umukobwa aramusubiza ati “ohh urakoze cyane, uziranye na boss se, kuko ibyo yari yabibwiye manager wacu natwe yabitubwiye.” Nkusi yazunguje umutwe amwemerera ko baziranye, ako kanya uwo mukobwa ahita amubaza niba yamuzanira icyo kunywa bakaganira basangira, Nkusi aramuhakanira ahubwo ahita amubwira ati “Hari ikintu nshaka kukubaza, wampaye amakuru kuri uriya mukobwa nsanze kuri reception? Ntakubeshye uriya mukobwa ndamubonye mpita mukunda cyane, kuburyo nkimukubita amaso mpise niyumvamo kuruhuka imitwaro yose y’urukundo nahuye nayo kuva navuka, ese wamfasha ukambwira byinshi kuri uriya mukobwa ko ndi kumva ndi kugurumana kubera we?” Uwo mukobwa yahise areba Nkusi ameze nk’umugiriye impuhwe maze aramubwira ati “yoooooo ubanza warakubititse mu rukundo shenge, gusa nyine, uriya mukobwa yitwa Gentile, nk’uko umubonye ukabona ari mwiza, niko abagabo benshi cyane n’abasore bamubona, gusa uriya mukobwa afite amahame akomeye cyane, umusore uzamutereta ashaka ko bakundana ni umusore uzaba wihagazeho afite n’ubukungu bwinshi, rero nubwo meze nk’uguciye integer ariko ako kanya ugomba kukamenya ukagabanya intambwe.” Nkusi yazunguje umutwe maze ahita avuga ati “Ese abakobwa ubundi ni ibiki bakura mu mitungo?ba Nadine ntaho bataba, gusa wowe mfasha umpe nimero ze ibindi ndaza kubyimenyera.” Uwo mukobwa yahise amusubiza ati “Erega abakobwa twese ntabwo ari ko tumeze, twese ntabwo dukurikira amafaranga, kandi uri umusore mwiza utagize icyo atwaye rero wabona umukobwa utitaye kuri ibyo byose.” Yabimubwiye ari kumuha nimero za Gentile amaze kuzimuha amusezeraho amubwira ko nibikunda bongera kubonana, uwo mukobwa amubwira ko nta cyamushimisha nko kongera kuganira nawe, Nkusi mugusohoka anyura kuri reception ahasanga Gentile aramwegera maze aramubwira ati “Ntabwo ngiye kukubeshya wambaye neza, muri make urasa neza kandi biragaragara kuri buri wese.” Gentile wamurebaga ahereye hasi kugera hejuru amurebana isesemi yaramwitegereje ubundi aramubwira ati “Ngaho urakoze, uwo washakaga siwamubonye se? ngaho genda nikomereze akazi kanjye.” Ako kanya Nkusi yasohotse hanze ajya kwicara ku dutebe twari hanze ategereje Denis, ariko mu mutwe we hakomeza kwiganzamo Gentile umukobwa yabonye akamukunda cyane kuburyo yatangiye kwisetsasetsa.
Ku rundi ruhande aho Muteteri ari muri hostel z’abakobwa muri kaminuza, ari kumwe n’umukobwa bararana baganiram Muteteri aramubaza ati “icyo gitekerezo ni inyamibwa ariko nanone kirimo riske, haba kuri njyewe na Nkusi amashuri yacu azahagarara, Nkusi urabizi nta babyeyi agira kandi kwibeshaho biramugora kubera akazi akora katamuhemba amafaranga menshi, ubwo se aramutse anteye inda sinaba mushyizeho umutwaro?” Uwo mukobwa aramusubiza ati “Ariko na we mba mbona uri akagoryi, ni gute ukunda umuhungu warangiza ukamushumuriza undi mukobwa kugira ngo ubone yishimye? Keretse gusa niba utamukunda, ibaze rero nubona SHEJA akundanye na NKusi, ukanabambarira ku munsi wabo w’ubukwe, uzabyihanganira ubona se babanye bakanabyarana abana Nkusi yishimye wumve ko nawe wishimye? Muteteri, kanguka ibi byose uri kubikoreshwa n’urukundo Nkusi umukunda, ikindi kandi kuba washidkanya ko agukunda ntabwo wabihamya neza utaramenya ko agukunda by’ukuri, rero wowe mu bushuti mufitanye, tangira umwiyegereze birenze urugero nubona atagukunze uzakore ibishoboka byose azagutere inda, ntabwo ari mwe ba mbere muzaba mubanye muri abakene, Nkusi ndamuzi ashyira mu gaciro kubera ubuzima anyuramo buri munsi twese buratwigaragariza, azatangira kukwitaho muzaba mushaka ubuzima nyuma.” Uwo mukobwa yamaze kubwira Muteteri gutyo azunguza umutwe ahita avuga ati “Sheja se we ndamubwira iki koko ko nahinduye umupangu?”
Nadine na Alex bari muri hotel baryamye mu cyumba cyiza biyoroshye amashuka bigaragara ko bishimye, Nadine abwira Alex ati “ubundi ibi nibyo buri mukobwa wese akwiriye gukorerwa na buri musore wese, naho biriya bakuvugaho ngo ufite abandi bakobwa musohokana muma hotel ndabizi ko ari ibinyoma kuko urukundo unkunda ndabizi neza ko urungaragariza.” Alex ahita amusubiza ati “Ahubwo njyewe nari naratunguwe n’ukuntu waba ukundana n’agahungu kameze kuriya, erega buriya ikintu ugomba kumenya ni uko hari abasore twavukiye kugira amafaranga, ese wari uzi ko imitungo yanjye yose nyikusanyirije hamwe iyo nyiteranyije usanga ibarirwa muri miliyoni 50? Uzi ayo mafaranga ko uramutse nta n’ikindi kintu ukora yagutungana n’umugore wawe n’abana bawe kugeza upfuye? Ibaze rero ama business ndi kugenda nshinga hirya no hino ni ukuvuga ngo mu myaka yindi itatu nzaba ngeze kuri miliyoni 80 ari nako ngenda nzamuka kugeza mbaye umukire wumu miliyarideri.” Nadine mugutungurwa kwinshi ahita amusubiza ati “Woooow, koko se? ayo mafaranga koko muba muyafite mukaryama mugasinzira?” Alex aramubwira ati “Niyo mpamvu mba nshaka kuyasangira n’umukobwa ufite ikimero cyiza nka we, utambuka abantu bose bagasigara bari guhengereza, muri make ubwiza bwawe kubumenaho amafaranga nibyo bikomeza kubugira bwiza cyane, ukabaho witwa Mwiza bitari ibya karemano gusa ahubwo n’mitako ikugize ikagaragaza ko uri mwiza. Harya ntabwo wigeze wumva bavuga ko kumererwa neza k’umugore bigaragaza umugabo mwiza? Amafaranga yanjye ujye uyarya uko ubishaka icya ngombwa ni uko nawe ibyishimo nkenerwa ubingenera nkanyurwa.”
Uko Nadine yamwenyuraga kubera ayo magambo yuzuyemo uburyohe ari kubwirwa na Alex, niko Nkusi hanze ya resitora bar yari ari kwisetsasetsa atekereza umukobwa Gentile yari yabonye akumva aramukunze agashitura umutima we, kwihangana bihita bimunanira afata telefone ahamagara nimero ya Gentile, mu kumwitaba amubaza uwo ari we Nkusi aramusubiza ati “Ehh nitwa NKusi, ndi wa musore uvuye aho ngaho mu kanya gashize ndi kubaririza ushinzwe umutungo.” Gentile ahita amubaza ati “Nonese wa musore we ni nde waguhaye nimero yanjye?” Nkusi aramusubiza ati “ni ushinzwe gucunga umutungo, ni ukuri numvaga nshaka kukuvugisha, kandi nishmiye ko umfashe.” Ako kanya bari kuvugana umukobwa ushinzwe gucunga umutungo yahise agera kuri Gentile ahita akupa telefone, nuko ahita amubaza ati “Immacule Ni gute utinyuka guhereza nimero yanjye umusore w’umusabirizi koko? Uba wumva utansebya?” Uwo mukobwa Immacule ushinzwe gucunga umutungo ahita amusubiza ati “Gentile, uriya musore ni we uri kwita umusabirizi? Icyakubwira ukuntu ari umwana mwiza cyane, azi kuganira, ateye neza, mbese uwaguha amahirwe yo kuba waganira na we.” Gnetile ahita aseka maze aravuga ati “Erega ndumva waguye mu rukundo, njye nta kintu njya mvugana n’inshakarafu kandi nkwiyame ntuzongere kuntangira nimero ku ngegera zose ubonye, ubuzima bwanjye utabona mba ndi hano ariko njye nzabana n’umugabo w’umukire, ufite ubutunzi buhambaye rero incakarafu zo kwirirwa zintesha igihe ntabwp mba nzishaka.” Immacule ahita amusuboza ati “Ariko nyamara Gentile, ibintu byo kureba umuntu n’amaso yawe ukamucira urubanza utanazi n’uwo ari we ntabwo ari ibintu byiza kuko bishobora kuzarangira wicujije, ni bimwe bavuga ngo ntukarebe igifuniko cy’igitabo ngo uhite ukeka ikibyanditsemo, reka nkureke ariko ni inama nakugiraga, ahubwo mpereza nimero ye njye ndamwihamagarira, uzi ko ndi kumva wagira ngo ndamukumbuye wana?” ako kanya Gentile yamaze guha Immacule nimero ya Nkusi ahita ava aho aragenda, Nkusi hanze we amashyushyu yari yamubanye menshi ari kumva akeneye kubona Gentile kwihangana biramunanira maze ahita agaruka yinjira muri Restora bar imbere, akigera kuri kontoire Gentile aba aramubonye arimyoza Nkusi ntiyabyitaho ahita amwegera maze aramubwira ati “Gentile, ntakubeshye ibintu byo guca ku ruhande byananiye, nta gihe kinini gishize ntandukanye n’uwo twakundanaga, ariko nkikubona nahise numva ari wowe ushobora kunkiza igikomere mbitse mu mutima, muri make ntakubeshye nagukunze kandi kuva hano ntabikubwiye ni ibintu biri kumbangamira nkumva bidashoboka. Ese koko waba ufite umukunzi?” Gentile yakomye mu mashyi abantu bose bari aho hafi na reception bahita bahindukira baramureba, mu bwishongozi bwinshi ahita avuga ati “Njyewe Gentile nkundana n’umusabirizi? Cyangwa kuva kare hose nari nakwihoreye ndicecekera ugira ngo ni uko ntashaka kuvuga? Impamvu ni uko muri aya masaha boss wacu agiye kuza kutwereka umuyobozi mushya akaba n’umuzungura w’imitungo ye, rero nkaba nagiraga ngo ntaza kugaragaza imyitwarire mibi ugasanga biranyirukanishije, ariko aka kanya umaze kungera aha, heeee, reka nkubwize ukuri, umusore w’umukene, w’umutindi ntakintu aba avuze imbere yanjye, nanyuze muri byinshi kuburyo mu buzima bwanjye nshaka kuzabaho mbana n’umugabo ufite byose umpa byose kandi w’umukire, irebe, reba izo nkweto wambaye wagira ngo ni izo wavukanye, reba ako gashati katonyotse hafi gucika, urabona uri kurwego rumwe nanjye? Rero utagerageje kongera kunyinginga, ntabwo nshaka kongera kukubona imbere yanjye kandi umbabariye wamva iruhande.’’ Ako kanya Gentile ari kubwira Nkusi gutyo umucungamutungo Immacule yahise ahagera afata ukuboko Nkusi amuvana mu isoni, abantu bose basigara bari kujujura bagirira impuhwe Nkusi, kugeza ubwo we na Immacule bageze mu biro bye maze ahita amubwira ati “ariko nari nakubwiye, uriya mukobwa ntabwo akunda abahungu bagaragara nkaho badakize, rero kujya kumubwirira hariya ko umukunda ni ukwisebya, gusa humura uzabona umukunzi ugukunda by’ukuri.”
Nkusi amarira yamanukaga ku matama yahise avuga ati “buriya umuntu atandukanye n’umutima we, nkibona uriya mukobwa nahise nibuka ibyo ndi kunyuramo byose numva niwe wankiza igikomere, mukobwa ndi kunyura muri byinshi kuburyo utabasha kubyumva, umukobwa twakundanye imyaka ine yose yanyanze ngo ndi umukene, undi mukobwa nakunze inyuma ye we ntabwo ankunda kurwego anshumuriza abandi bakobwa ngo abe ari bo bankunda kuburyo ntatinyuka kumubwira ko mukunda, ariko nkibona Gentile nahise mubona mu ishusho nk’iya malaika murinzi ko ari we wankiza ibi bikomere byose ariko na we nsanze ntaho atandukaniye n’abandi, sha sinzongera gukunda!” Nkusi akimara kuvuga gutyo telefone ye yarasonye yihanagura amarira abyuka mu gituza cya Immacule wari umukikiye, yitaba avuga ati “karame papa, ndi hano mu biro by’umucunga mutungo. Sawa reka nze ndaje.” Ako kanya Nkusi yahise yisegura kuri Immacule avuga ko agiye, nuko asohoka anyuze kuri reception bose bamuha urwamenyo kugeza ageze hanze asanga imodoka ya papa we muri parking, Denis akimukubita amaso ahita yumirwa aramubwira ati “Nkusi warasaze? Uratinyuka ukaza hano muri iyi bar resitora wambaye gutya kandi ubizi ko nje kukwerekana nk’umuyobozi mushya wayo? Ubuse iyo ntumvira mama wawe sinkuzanire imyenda ntabwo uba unsebeje? Ese uratangira kwakira ryari ko ufite imitungo ugomba guhindura ubuzima?” Nkusi yikije umutima maze areba Denis aramusubiza ati “papa, umuntu udafite imitungo n’ubutunzi uko abantu bamufata nibyo biba ari ibya nyabyo, naho ufite imitungo we inshuti agira, uko bamtwara nuburyo bamwubaha byose biba ari ibinyoma, ese muri ibyo byose ni ikihe wakwishimira? Nta gihe gishize mumpaye imitungo, ariko kuba bitaramenyekana mu bantu bose tuziranye biracyampa amahirwe yo kumenya neza abo nzabana nabo igihe nzaba mfite imitungo bizwi, no kuza hano ni uko nzi ko abarimo batanzi nubwo uwo nari nishingikirijeho nkimubona na we antengushye.” Denis yazunguje umutwe maze aramusubiza ati “ariko ubwo ibyo ni ibiki uvuga? Injira mu modoka wambare vuba uze njye kukwerekana.”
Nkusi yinjiye mu modoka yambara Denis amubwira ati “Nkusi, impamvu nkuzanye hano ntabwo ari ikirori cya nyacyo cyo kukugira umuzngura w’imitungo, ahubwo ni uko nshaka ko utangira gukurikirana imitungo irimo hano nk’umusore kuko havugwamo ubujura bukabije, rero nka nyirabyo ukiri muto uzabasha kubyikurikiranira.” Nkusi yamaze kwambara papa we amusaba kumukurikira bakinjira akajya kumwerekana, Denis akinjira abakozi bose bahise bateranira imbere ya reception maze atangira avuga ijambo ati “Mwese murabizi ko nabateguje ko ibikorwa n’imitungo y’umuryango wanjye byose byabonye umuzungura mushya, aka niko kanya ko kumubereka ariko ntabwo ari ikirori nyirizina kuko byo ni ibintu tuzategura, ariko muri aka kanya kuko ndi kunanirwa byaba byiza muzungura w’umuryango wanjye umwe agaragaye agatangira gukurikirana ibye twamuhaye nk’ababyeyi be, aka niko kanya rero. Musora egera imbere.” Ako kanya Nkusi yahise yinjira mu myenda myiza cyane igizwe n’ipantalo yagatisi n’ishati nziza y’umweru arenzaho agakote n’inkweto nziza, akimara kwinjira abantu bose bamuhanga amaso, agera imbere ya Denis amuzamura ukuboko mu magambo make Denis aravuga ati “uyu ni we muzungura wanjye.” Ako kanya Gentile mukumukubita amaso ahita agwa mu kantu, Immacule atungurwa yifata ku munwa, Denis asaba ko Nkusi yagira ijambo avuga, Nkusi aravuga ati “nizere ko mwese tuzakorana neza murakoze.” Denis yasize Nkusi avuga ijamb agenda agana mu biro by’mucungamutungo, abantu bose bamaze gusubira mu kazi kabo Gentile ahita abwira Nkusi ati “Ese kuki utari wambwiye? Ni ukuri mbabarira ntabwo nari nzi ko ari wowe muyobozi wacu mushya.” Nkusi aramusubiza ati “Ibyo se byari guhindura iki ku byabaye?” ahita ava aho ngaho agenda akurikiye Denis nuko Immacule abwira Gentile ati “nari nakubwye ko Atari byiza gucira urubanza igitabo utaramenya ibyanditsemo, none kwanga kwiyoroshye imbere y’umusore utazi bikwirukanishije no mu kazi.”
Nkusi amaze kugera kuri Denis yahise amubaza uko yumva bimeze, Nkusi asubiza Se ko yumva abangamiwe cyane no kwambara iyo myenda bakaba batize kuva aho ngo ahite ayikuramo igitaraganya, Denis atangira kugira inama NKusi y’uburyo agomba kwitwara mu gucunga imitungo, kugeza ubwo Imacile yahageze akabaza Nkusi impamvu Atari yamubwiye ko ari we muyobozi mushya, Nkusi aramwihorera.
Ntabwo byatinze Muteteri na Sheja baje gutegereza Nkusi aho basezeraniye ko barahurira, gusa mu mutima Muteteri akajya yivugisha ati “Mana, ndakwinginze Sheja nahura na Nkusi ntibaze guhuza nibiba ngombwa banashwane kuko ntabwo nakwihanganira kubona urukundo rwanjye baruntwara.” Nkusi bidatinze ahita ahagera, ariko uburyo bari bicaye yaturutse inyuma na Sheja atamureba, Muteteri wamubonaga abwira Sheja ko aje Sheja atahwa n’ubwoba kubera ko agiye kubonana n’umusore bashobora kujya mu rukundo, nk’ibisanzwe Nkusi yari yiyambariye imyenda ye isanzwe bigaragara ko atarafata umwanzuro wo guhindura ubuzima nubwo ari umukire, akigera kuri Muteteri aramusuhuza ariko agihuza amaso na Sheja, ahita asimbukira hejuru maze aravuga ati “ba uretse gato, ntabwo uri ka gasore kankubise umutwe muri banki?” Nkusi mu kumwenyura amuhereza ikiganza Sheja aracyanga Nkusi ahita ayicara maze Sheja ahita avuga ati “Mutete, uyu ni we musore wambwiraga ushaka kumpuza na we? Byibura wavugaga ko umukobwa wamwanze ngo ni uko ar umukene nkagira ngo ni umukene byibura ubasha no kwigurira imyenda, naho burya ni uyu mutindi nyakurya? Uyu se wampuzaga na we kugira ngo azamarire iki? Ntabwo uzi ko papa ari manager wa Banki kuburyo yazaterwa isoni no kubona nkundana n’umusore w’umutindi ujya gusabiriza muri banki koko? Kuva n’uyu munsi ubushuti bwanjye na we burangiriye aha kuko nta cyiza unyifuriza.” Sheja yamaze kuvuga gutyo arahaguruka ahita yimubita aragenda, Mu mutima Muteteri avuga isengesho rishima Imana kubera ko atekereza ko ubwo bipfuye inama yagiriwe yo kwizirika kuri Nkusi ariyo aragenderaho, ku rundi ruhande Nkusi nawe yivugishaga mu mutima ati “Ese koko ko umukobwa nzi neza utaryarya ari Muteteri, ni ukubera ki ntabushobozi mfite bwo kumwiyegurira akankiza igikomere mfite.” Nuko Muteteri aramwenyura maze abwira Nkusi ati “Nkusi, mbabarira ntabwo nari nzi ko..” Ako kanya Nkusi yamuciye mu ijambo maze aramubwura ati :Humura Mutete, ntabwo wari uzi ko Sheja ari we mukobwa twagonganiye muri banki. Humura ntabwo nkurenganya, ahubwo reka twiganirire bisanzwe. Ahubwo se amakuru y’ubuzima?” Muteteri yikije umutima maze aramusubiza ati “ni kwa kwihambira nyina, nkomeje kubera umutwaro abandi bana kuburyo noneho basigaye banyinuba bakanabinyereka kandi mbere barabimpishaga, urabizi ko nta yandi mahitamo mfite kuko ntaho najya kandi nibe nawe uri umuhungu ubasha kwishakira akazi ukora wiga, Nkusi kuba imfubyi si ikintu mwana.” Nkusi yikije umutima maze aramusubiza ati “Humura Mutete, ibibazo bizakemuka kandi nanjye nzagufasha uko nshoboye.” Muteteri yahise amwenyura maze aramusubiza ati “Yego umufasha we, uamfasha uko ushoboye kandi nawe utifashije? Icyakora nzagusengera n’umutima wanjye wose kugira ngo ugere ku rwego rwo kumfasha.” Nkusi yaramwenyuye ahita amusubiza ati “Ariko ayo magambo ukunda kumbwira ni ay’iki? Wakwisengeye nawe ukabasha kwifasha? Ubwo gahunda yacu ipfuye se ngakomeza kuba umuhombyi nk’uko bakomeza kubinyitirira, aka siko kanya ko gutaha ra?” Muteteri yahise ashigukira hejuru maze aramusubiza ati “Oya Nkusi, hari ikintu nshaka kukubwira…………
.
LOADING EP 3

Comments