logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE W'IBANGA S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

:
Dutangiranye n’umusore ahagaze imbere y’umuryango w’inyubako ari gukomanga ahetse igikapu bigaragara ko akora akazi ko kujyanira ibintu abantu mu ngo zabo, akimara gukomanga muri iyo nyubako humvikana ijwi ry’umukobwa amubwira ati “injira” umusore na we mu gufungura umuryango yumva ntabwo ufunze yinjira ari kuvuga ati “Nari nzanye udukingirizo mwatumijeho” ariko akimara kwinjira ahita amera nk’ukubiswe n’inkuba akibona uwo mukobwa umuhaye karibu maze mukugwa mu kantu aravuga ati “Nadine? Uri gukora iki hano?” uwo mukobwa Nadine akomeza kwitegereza uwo musore cyane ariko akamureba nk’umuteye impuhwe, ako kanya ataragira ikintu amubwira mu kindi cyumba haturuka umusore aza ari guhamagara Nadine amubwira ati “Mukundwa, ko watinze kugaruka mu cyumba byagenze gute sweetheart.”
Uko abivuga niko agenda yegera Nadine maze aramuhobera, wa musore uzanye udukingirizo abibonye ahita agira umujinya agenda abegera abwira uwo musore uri kumwe na Nadine ari “Ni gute utinyuka ukegera umukunzi wajye nta soni?” ako kanya Nadine abonye bimeze gutyo ahita abandagaza uwo musore ku ruhande amusunika maze aramubwira ati “Nkusi, Ntugatinyuke gukora kuri Alex uko wiboneye, uranyumva? Arakurenze kure cyane kandi ntaho ahuriye na we.” Mu bigaragara umusore Nkusi akunda Nadine cyane, ariko Nadine akaba yari yagiye kwirebera undi musore Alex, ako kanya Nadine ahita abwira Nkusi ati “Nkusi, njye na we dukeneye guhagarika iby’urukundo rwacu.” Mugutungurwa kwinshi yaguye mu kantu atabasha kubyumva Nkusi ahita amubaza ati “Guhagarika urukundo? Nadine, ariko tumaze igihe kirenga imyaka ine yose njye na we dukundana, ushaka ko dutandukana kubera uyu musore umeze gutya?”
Ibyo Nkusi abivuga amarira ari kugwa hasi ariko Nadine bakundana ntabwo aba abyitayeho, ahita amubwira ati “Yego, nkeneye gutandukana na we, ubundi se hari ikindi wari utegereje? Irebe, urebe n’uburyo ubayeho, buri gihe iyo dusohokanye unjyana mutu resitora duciriritse, nta mafaranga ugira, nta muryango, iteka iyo inshuti zanjye zimbonanye na we ziranseka cyane, Nkusi ubu ntabwo aribwo buzima nifuza! Uyu musore ureba Alex, ni umukire, afite ahazaza, wowe nta nubwo wabona ubushobozi bwo kumukorera nk’ukora amasuku iwe aho atuye, ntabwo rero nabana n’umuhombyi nka we, kuva aka kanya Alex ni we mukunzi wanjye mushya.” Ako kanya Nkusi arireba ahereye ku maguru areba inkweto yambaye zimeze nk’izishaje, areba ibyo afite mu ntoki bimwibutsa akazi akora ko gutwarira abantu ibintu mu ngo zabo, yibuka ko nta babyeyi agira cyangwa se abavandimwe, areba uwo musore Alex wari ufte ikirahure cyuzuyemo divayi we yambaye ikote ry’ishashi rimurinda imbeho, amarira atangira gushoka ku maso abona ko ubukene bwe aribwo bumutandukanije n’umukunzi we, akiri kubitekereza Nadine ahita amubwira ati “Nonaha rero va hano udusige twenyine dukomeze twisanzure, keretse niba ushaka gukomeza kuguma hano ukareba uko njye n’umukunzi wanjye Alex dukora urukundo.”
Uwo musore Alex nawe mu gusonga Nkusi ahita yegera Nadine amuhereza ikirahuri kirim divayi bakozanyaho  ubundi abwira Nkusi ati “Wooow, noneho ndabona kuri ubu uri umu Ex utagize icyo amaze.” Ako kanya aramwegera amwaka envelope Nkusi yari azanye ubundi akoramo akuramo agakingirizo akereka Nkusi ari kumwishongoraho aramubwira ati “Umu Ex w’umukunzi wanjye anzaniye udukingirizo, hhhh biraryoshye cyane.” Nadine ahita amubwra ati “Uracyakora iki hano.?” Ako kanya mu marira menshi avanze n’akababaro Nkusi asohoka muri iyo nzu yihanagura amarira, ageze hanze Alex aramukurikira amubwira ati “Wa muhombyi we, akira amafaranga yawe na Tip ubone kuva aha ngaha.” Amaze kumubwira gutyo amuterera amafaranga asubira mu nzu, we na Nadine bahita bayambirana mu byishimo byinshi, Nadine yishimiye ko yikuyeho umusore w’umukene akab agiye mu rukundo n’umukire, Nkusi we agenda asatira aho akamoto agendaho ka kompani akorera gaparitse akagezeho agakubitaho umutwe atangira kwibuka ibihe yagiranye na Nadine amarira arisuka, akiri aho telefone ye irasona arebye asanga ni ubutumwa yohererejwe.
Ku rundi ruhande ahantu mu rugo bigaragara ko ari mu bakire cyane, mu ruganiriro hicaye umugore n’umugabo bigaragara ko bari mu myaka yabo mikuru bicaye bateganye ariko barebana batavugana, ku muryang w’iyo nzu barakomanga, batanga karibu hahita hinjira umugabo wambaye ikote afite n’igikapu mu ntoki, ahera ku mugabo amusuhuza asoreza ku mugore ubundi yicara mu ntebe iri aho ngaho, amaze kwicara ariruhutsa maze aravuga ati “Nitwa Bujyacyera, ndi umwavoka Emmanuel yohereje.” Ako kanya umugabo ahita amusubiza ati “Urakoze cyane kuzira igihe nari mbikeneye cyane.” Umugore na we amuca mu ijambo maze aravuga ati “Ni njyewe se utari ubikeneye, ahubwo dutangire hakiri kare tureke gutinda.” Umwavoka Bujyacyera ahita ababwira ati “Mbere y’uko nza hano, Emmanuel yari yabanje kunganiriza ku kibazo mufite, ariko nk’umwavoka nanone mbere ya byose ndi umuntu nifuza ko nabibaganirizaho kugira ngo umwanzuro mufata muwufate ubutazawicuza.”
Uwo mugabo aramureba maze aramubwira ati “Nibyo rwose, ibyo nanjye ndabishyigikiye hato uyu mugore atazampinduka, rero ukuntu bimeze, uyu mugore namushatse mukunze, nari mfite igikomere cyo kuba uwo twari twarashakanye mbere amaze gupfa azize uburwayi, mushaka ari nk’uwo kwishumbusha, ageze murugo iwanjye tugira ibyago nsanga ntabwo abyara, ariko yaba njyewe cyangwa we twese dusanga dukeneye kurera abana, nibwo twafashwe umwanzuro wo kujya gushaka umwana wo kurera, twiyemeza ko umwe ahagije, tuzamurera, tukamurihira amashuri, ariko yamara gukura tukamubwiza ukuri ko tutari ababyeyi be, ndetse tukanamutererana ku bijyanye n’ubuzima kugira ngo turebe ko uburere twamuhaye bwamwinjiye, nyuma kubera ko n’ubundi iyo tubyara abana bacu nibo twari kuba twarakoreye ubuzima bwacu bwose, tumuhe uburenganzira bwo gusigara ari we uri gucunga imitungo yacu yose, rero wa mwavoka we ibyo twarabikoze, umwana yatubereye mwiza ndetse arangije amashuri yisumbuye tumubwiza ukuri ko tutari ababyeyi be, tunamwirukana mu rugo ariko aho kubabara aradushimira cyane, atubwira ko azanatwitura,icyantunguye kurushano ni uko umwana ubuzima yabukamiritse ashaka akazi, aritunze, ndetse yanakoze ibishoboka byose ku giti cye nta bufasha ahawe yijyana muri Kaminuza ubu ageze mu mwaka wa kabiri, rero igihe cyari kigeze ngo amasezerano nagiranye n’umugore wanjye tuyubahirize, ariko nkibimubwira yahise atera hejuru avuga ko umwana atarakura kuburyo twamwegurira imitungo ngo ayicunge, ngo mbese nituramuka tunabikoze turahita tujya mu nzira za gatanya.”
Umugore ahita abwira umwavoka ati “Ariko wa mwavoka we ibyo ndi kuvuga ni ukuri, ni gute umwana warangije amashuri yisumbuye akiri muto akaba ari muwa kabiri wa kaminuza wamuha imitungo iri muma miliyoni ngo ayicunge? Ntabwo byaba ari ukumwicira ubuzima?” Avoka Bujyacyera yakomeje kubitegereza cyane maze arababwira ati “Ikigaragara uwo mwana wanyu mwese muramukunda, ariko icyo numvisemo, ni uko uwo mwana adasamara cyangwa se ngo ubuzima bwe butwarwe n’ibintu we atifuza, rero niyo mpamvu nabasabye ko twabanza kuganira nkanabagira inama, bityo aka kanya inama yanjye ni iyi. Niba mwari mwarabyumvikanye, aka kanya nimubikore munamumenyeshe ko ari we ugiye gucunga imitungo yanyu, icyo ndabafasha ni ukubikora kuburyo muraba mukiyifiteho ububasha niyigira nabi muzahita muyimwambura, nakomeza kuba mwiza ubwo azaba atsinze ikizamini cyanyu.” Umugabo ahita avuga ati “Okay, ndumva icyo gitekerezo ari cyiza, ngaho reka dukore ibisabwa byose, mada hari ikibazo ubifiteho?” Umugore ati “Reka tubikore gutyo ariko nizere ko uyu mwanzuro tutazawicuza.” Ako kanya umwavoka yafunguye imashini akora byose akeneye gukora, bamaze kubyuzuza bavugana ko mukanya baroherereza umusore ubutumwa bumumenyesha ko ahawe uburenganzira bwo kugenzura imitungo yose y’umuryango.
Ku rundi ruhande Nkusi wari umaze guterwa akadobo n’umukunzi we Nadine akimara gufungura telefone ngo arebe ubutumwa bamwoherereje yahise atangira gusoma agira ati “Kuva uyu munsi, umuryango wa Nkusi Denis n’umugore we Umuhoza Delira, umaze kwitegereza neza usanze umuhungu wabo w’imfura Nkusi Blaise yarujuje ibisabwa kugira ngo umurage w’ababyeyi be atangire awucunge ku giti cye, bityo rero kuva uyu munsi Nkusi umurage we uramushyikirijwe.” Ako kanya umusore Nkusi akimara gusoma ubwo butumwa yamwenyuyemo gake ubundi asubiza telefone mu mufuka asubiza amaso inyuma areba inzu umukunzi we arimo n’undi musore mushya azunguza umutwe ubundi yicara ku kamoto ke ahita agenda. Mu gitondo cyakurikiyeho Nkusi yazindutse yitegura nk’uko bisanzwe yambara imyenda ye isanzwe aheka igikapu, afata urugendo agenda agana kuri banki, bidatinze yinjira muri Banki ariko acyinjira ahura n’umukobwa bagonganye Nkusi akamukubita umutwe ku gahanga, umukobwa mu kwitotomba aramubwira ati “Wa musore we w’ikigoryi ntabwo ureba aho ugana?” Nkusi aramusubiza ati “Unyihanganire ni ukuri ntabwo mbikoze mbishaka.”
Ako kanya havayo umukozi wa Banki ushinzwe kwakira abakiriya ahita abaza Nkusi icyo ashaka, Nkusi amusubiza ko akeneye kubikuza amafaranga ye, mu kumwitegereza areba imyenda yambaye nk’inkweto zishaje maze aramubaza ati “Ufite ikarita se musore.” Nkusi aramusubiza ati “ntayo mfite.’’ Ako kanya wa mukobwa Nkusi yakubise umutwe ahita yegera uwo mukozi ushinzwe abakiriya amujyana ku ruhande aho NKusi atumva ibyo bavuga aramubwira ati “Ariko ntabwo ubona ko kwinjiza umusore w’umutindi nk’uyu nguyu muri iyi banki ari ukwisebya kuburyo abakiriya bashobora kubacikaho? Kora ibishoboka byose asohoke hano kuburyo nta n’umuntu urabasha kumenya ko yinjiye hano.” Mu gihe bari kuvugana niko NKusi yahise akata yinjira mu cyumba kirimo manager wa Banki, manager amubonye amwitegereje neza ahita amubwira ati “Ntabwo nari niteguye umukiriya umeze nka we, urashaka ko ngufasha iki? Nkusi aramusubiza ati “Ndashaka ko umfasha nkareba amafaranga mfite kuri konti yanjye.” Manager ahita amubaza ati “Ufite ikarita se?” Nkusi aramusubiza ati “Nta karita mfite, nta bundi buryo mufite se umuntu yajya kuri konti ye bidasabye ikarita? Wenda mukaba mufite nka Fingerprint wenda kuburyo nakozaho urutoki.” Manager aramusubiza ati “Yego burahari, ariko muri iyi banki yacu abakoresha ubwo buryo ni abakiriya bacu bari VIP 35 bonyine kandi muri abo ngaho ndabizi neza ko utarimo.” Nkusi ati “reka tugerageze turebe.”
Ako kanya Manager yamujyanye ku rundi ruhande avanamo scanner ayicomeka ku mashini arabihuza arangije asaba Nkusi gukozaho igikumwe, Nkusi akojejeho imashini imubwira ko nta konti irimo ihuye n’icyo gikumwe, Manager mu mujinya kwinshi ahita amubwita ati “Wa musore we nakwitegereje kuva mbere hose mbona usa n’umujura cyangwa igisambo cyangwa umutubuzi, reka mpamagare polisi mbere y’ibindi byose utaragera kucyo ushaka kugeraho.” Nkusi aramubwira ati “Wasanga wenda igikumwe Atari cyo nagakwiye gukoresha reka nkoreshe urutoki rukurikiyeho ndebe.” Manager aramubwira ati “Ibyo byose urabisobanurira polisi unayibwira icyakuzanye muri iyi banki nyirizina wa mujura we n’inkweto zishaje, reka mpamagare ahubwo utaracucura banki yacu.” Uko manager ari kwitotomba Nkusi yafashe urutoki rukurikiye igikumwe ahita arukoza kuri scanner ubundi mu mashini hahita hiyandikamo amazina ye, Manager wari kuri telefone agiye guhamagara polisi yumvise ijwi ry’imashini agarura amaso arebye mu mashini ahita akupa maze yegera Nkusi aramubwira ati “Nyakubahwa Nkusi, munyihanganire rwose, ndi manager w’iyi banki aka kanya mumbwire icyo nabafasha.” Ako kanya Nkusi n’umutima mwiza yamwenyuriye manager maze aramubwira ati “Ndashaka mundebere amafaranga nyirizina mfite kuri konti yanjye.” Ako kanya Manager mu byubahiro byinshi yahise asaba umusore Nkusi kwicara kuntebe akamurebera, nuko atangira kumubwira ati “kuri konti yawe ndabona hariho miliyoni 86, ba uretse gato, ariko ndabona hari n’indi mitungo ikwanditseho itari amafaranga, Ndabona hari imodoka ebyiri nanone zijyanye n’imitungo iri kuri konti yawe, amasambu y’ubutaka aherereye mu ntara, inyubako eshatu zamagorofa, ba uretse gato, nonese ko mbona n’inyubako nyakubahwa Nkusi Denis atuyemo yanditse mu mazina yawe, uri umwana we se?”
Nkusi yazunguje umutwe manager akomeza amubwira ati “akabari gakorera mu murwa mukuru, amatungo magufi n’amaremare ari mu isambu irimo urwuri mu ishyamba, ndetse n’indi mitungo itandukanye.” Ako kanya Nkusi yamaze kubyumva byose ahita azunguza umutwe maze aravuga ati “Okay, murakoze cyane, mwamfasha kumpa ikarita se kugira ngo njye mbona uko mbikuza amafaranga?” mu byubahiro byinshi cyane Manager yahise ahihibikanira gushaka ikarita, bimaze gutungana arayimuzanira amusezeraho, mu gusohoka mu biro bya manager Nkusi yagze hanze asanga wa mukozi ushinzwe kwakira abakiriya yamutegereje ndetse yahuruje n’abandi bantu benshi, nuko ahita amubwira ati “Wa mujura we nta soni ufite kwinjira muri VIP? Ngomba kubanza kugusaka nkareba ko nta kintu wibyemo.” Ibyo uwo mugore yabivugaga ari gusaka mu myenda ya Nkusi kugeza akuye ikarita manager yari amaze kumuha mu mufuka w’ishati, ako kanya ahita ayereka abari aho bose ababwira ko Nkusi ari igisambo, ako kanya manager ahita asohoka asanga uwo mugore yitotomba atuka Nkusi ahita amubwira ati “Devotha, uri mu biki?” uwo mugore ushinzwe kwakira abakiriya asubiza manager ati “Uyu musore w’igisambo yinjiye muri VIP yibamo ikarita.” Managera aramusubiza ati “Devotha, uwo ni umukiriya wacu w’imena Nkusi, urumva nta soni ufite?” uwo mugore yamaze kubyumva aca bugufi manager araza amwaka iyo karita, mu byubahiro byinshi ahita ayisubiza Nkusi amubwira ati “Nyakubahwa, unyihanganire, nakabaye naguherekeje kugera ugeze hanze.” Manager yamaze kuvuga gutyo ategeka uwo mukozi Devotha gusaba imbabazi Nkusi, Devotha nawe mu kumenya ko uwo musore ari umukire ahita aca bugufi, Nkusi arabamwenyurira abasezeraho.
Yavuye aho ajya gutega Taxi imugeza kuri kaminuza yigaho, ariko acyinjira mu ishuri asanga batangiye kwiga mwarimu amubonye akomeza kwandika ku kibaho, abanyeshuri bari mu ishuri barimo na Nadine waraye amwanze kubera ko ari umukene basekera icyarimwe babonye Nkusi, umusore umwe ahita avuga ati “Mundebere uwo musore iyo pantalo yambaye iri hafi kumucikiraho, ariko se nta myenda yindi agira?” undi mukobwa ahita amusubiza ati “Warasaze? Uri kubivuga nkaho Nkusi w’umutindi yabona n’amafaranga make yo kugura indi myenda.” Abanyeshuri bakomeje kujujura bavuga Nkusi badasibye kumutuka, kugeza ubwo basekeye icyarimwe bagaterura ishuri. 
Isomo rirangiye Alex umukunzi mushya wa Nadine yahise yinjira muri iryo shuri, Nadine amubonye ahita amusanga aramuhobera, Nkusi mu guhaguruka ngo asohoke ahita ababona bahoberanye, umutima urakubita amaso ahita atukura kubera akababaro, abakobwa babiri bari inyuma ye bari kureba uko Nadine ahoberanye na Alex bahita batangira kuvuga, umwe ati “Ibi bintu biteye isoni, uyu mukobwa ntabwo ari umukunzi wa Nkusi ra?” undi aramusubiza ati “Ntabwo wamenye amakuru se? Nadine na Nkusi baraye batandukanye.” Nuko avayo yegera Nkusi aramubwira ati “Nkusi, uyu musore ari kukwiba umukunzi wawe imbere y’amaso yawe? Numvise ngo mbere ya Nadine afite abandi bakobwa batanu ajyana nabo muri hotel, ese nta kintu na kimwe ugiye kubikoraho ngo wigarurire umukunzi wawe?” Nkusi yaruhukije umutima maze aramusubiza ati “Mureke akore ibyo ashaka, nta na kimwe nitayeho muri ibyo.” Nkusi yahise ava aho ashaka gusohoka mu ishuri, atambutse kuri Nadine na Alex bari bagihoberanye Nadine aba aramubonye ahita amuhagarika nuko aramwegera maze akura telefone mu mufuka arayimuhereza amubwira ati “Ubwo njye nawe twatandukanye, ntabwo nshaka kukujyamo ideni, akira telefone yawe wari waranguriye, yisubirane. Reba telefone igezweho ya Iphone Alex yanguriye iruta kure cyane ako wari warampaye. Byagusaba byibura gukora akazi kawe amezi atandatu kugira ngo ubashe kugura bene iyi telefone.”
Mu kumusonga Alex nawe yahise avayo yegera Nkusi maze aramubwira ati “Cyane rwose, iyi telefone ya Iphone irahenze cyane, cyane cyane ku muhombyi nk’uyu nguyu w’umukene nako w’umutindi, Ese utekereza ko mu bukene bwawe ushobora gukunda umukobwa ukamutwara uko wishakiye?  Nadine yagusabye telefone amezi atandatu yose aba aribwo ubona ubushobozi bwo kuyimugurira kandi umugurira iyo idafututse, ubona nawe ubwawe utiteye ipfunwe? Nadine Ntuzongere no kumutekerezaho, nindamuka menye ko wegereye Nadine umukunzi wanjye, uzabyicuza.” Ako kanya Nadine mu kurisha umutima Nkusi ahita abwira Alex ati “Cheri, rekana n’uyu muhombyi w’umukene, twigire muri hotel kwifatira amafunguro ya saa sita.” Ako kanya bahise bafatana akaboko barahindukira ngo bagende, Nkusi we ikiniga cyari cyamufashe kubera urukundo akunda Nadine hafi kurira, ariko batarahindukira umukobwa wari inyuma yabo yahise abwira Nadine ati “Nadine, warengereye cyane birenze, Ntabwo nigeze ntekereza ko ukuntu urukundo rwawe na Nkusi rwari rumeze watandukana na we ku mpamvu iyo ariyo yose, ntewe ipfunwe na we nkubwije ukuri.”
Nadine mu mujinya mwinshi yarahindukiye areba uwo mukobwa maze aramubwira ati “Ibyo se kubera iki ubyitayeho Muteteri?” uwo mukobwa Muteteri asubiza Nadine ati “Ni gute wafata Nkusi muri ubu buryo? Ubwo wari urwaye utabasha no kuva ku gitanda yakuguriraga amafunguro ya mugitondo saa sita na nimugoroba buri munsi. Ubwo wari mwishyamba ukavunika akaguru, Nkusi yaguhetse mu mugongo kugeza ugeze kwa muganga. Ntabwo ubyibuka? Urabizi ko mu kazi Nkusi akora afatanije no kwiga adakorera amafaranga menshi, ariko yarakoze cyane birenze amezi menshi kugira ngo akugurira iyo telefone, none uku niko uri kumwishyura ibyo yagukoreye? Umuhembye kumutera indobo ugatandukana nawe? Nadine ibi ni ubugwari.” Nadine uko yumvaga ayo magambo y’uwo mukobwa Muteteri niko yazunguzaga umutwe akamureba nk’icyo imbwa yanze, nuko aramusubiza ati “Ariko ubwo Nkusi yankoreraga ibyo byose ntabwo nigeze mbimuhatiriza, Niba yari ikigoryi rero akankorera ibyo byose ibyo ni ibibazo bye ntabwo nzi impamvu bigushishikaje. Hanyuma se kuba yaranguriye telefone bivuze iki? Samsung se ni telefone ugereranije na iPhone umukunzi wanjye lex yanguriye? Ni gute se nakwifuza Samsung kandi mfite Iphone?” Muteteri ahita amusubiza ati “Nadine, ibyo witayeho gusa ni amafaranga? Ese amafaranga azaguha buri kintu cyose wifuza?” Nadine mu bukana bwinshi ari nako Nkusi amwitegereza aramusubiza ati “Yego rwose, ndabyemera icyo nitaho ni amafaranga, ese gukunda amafaranga hari ikibazo kirimo?” nuko arahindukira afata Alex ikiganza aramubwira ati “Cheri twigendere, aba bakene babiri nako abatindi iyo bihuje bintera iseseme.”
Ako kanya Nadine n’umukunzi we mushya bamaze kugenda, Nkusi abakurikiza amaso kugeza barenze, ubundi azunguza umutwe kubera akababaro ubundi areba Muteteri, nuko mu guhindukira ngo agende Muteteri ahita amubwira ati “Nkusi, Nizere ko umeze neza, buriya ikintu utazi ni uko umeze neza cyane igihe utari kumwe na Nadine. Yakweretse ibara rye rya nyaryo, ntabwo bikwiriye ko umugirira agahinda kuko ntabwo abikwiriye. Uh?” Nkusi aramusubiza ati “Ntumpangayikire Muteteri, meze neza cyane rwose.” Muteteri ahita amubwira ati “Byiza cyane, ahubwose twaserebuye ko wikijije uriya mukobwa w’icyago? Uyu munsi ndakugurira ibiryo byiza.” Nkusi yashatse kubyanga Muteteri amubwira ko atagomba kumuhakanira, ahita amubwira ko hari ahantu heza aramujyana hatari muri Kaminuza akajya kumugurira ibiryo byiza, nuko ahita amubaza niba yamujyana muri hotel Nadine na Alex bagiyemo, Nkusi aramusubiza ati “Oya Muteteri, ntabwo nshaka kongera guhura na Nadine na Alex ngo mbabone n’amaso yanjye, kandi wari ukoze kunyitaho, gusa ariko njye umunsi umwe nzagusohokana muri hotel irenze iriya bagiyemo nkugurire icyo wifuza cyose.” Muteteri utari ufite igitekerezo ko NKusi asigaye afite imitungo irenze miliyoni 86 ahita avuga ati “ohhhh tuza tuza Romeo, iriya resitora bagiyemo iri mu zihenze muri uyu mugi ngo uzanjyana muyirenze? Icyakora ngiye kugusengera n’umutima wanjye wose ko umunsi umwe uzagera ku rwego rwo kunjyana muri iyo resitora. Uh?” ako kanya basezeranyeho Muteteri asanga bagenzi ba bamuhamagaraga.
Nkusi akiva muri kaminuza yahise atega ajya murugo rw’umugabo n’umugore bamureze, agezeyo asanga hariyo Delira umugore wamureze, akimubona agenda amusanga amuhobera cyane, mu ntege nkeya Nkusi nawe aramuhobera bigaragara ko Delira yitaye kuri Nkusi cyane, mu ghe ataragira icyo amubwira n’umugabo bamwitiriye amazina ye avayo, abonye Nkusi ahita avuga ati “Uje kare kurusha uko nabitekerezaga.” Nkusi aramusubiza ati “Papa, watekerezaga ko nyuma yo kubona ubutumwa mwanyoherereje se ntaraza hano?” Delira ati “Yego rwose, twari tuzi ko ubu watangiye gukoresha amafaranga n’imitungo yawe uko ubishaka mubundi buryo, kuko uretse ikarita twabonye ko wasabye muri banki gusa ariko ntabwo wigeze ubikuza n’amafaranga na make, rero twatekereje ko wagiye nko kuri bar cyangwa se ahandi.” Nkusi aramureba aramwenyura maze aramusubiza ati “Mama, mvuye ku ishuri, ikirenze n’ibyo ibyo mwakoze ntabwo byari ngombwa kuko ntabwo ndi umwana wanyu kuburyo nkwiriye umurage w’imitungo yanyu.” Denis ati “Nkusi, mbere na mbere utubabarire ku kuba ukirangiza amashuri yisumbuye twarabaye nk’abagutereranye, ariko twabikoze ku bushake kugira ngo turebe uburyo utwara ubuzima nk’umuntu uri mu bugimbi ndetse n’inzozi zawe z’ahazaza, ariko byose twabikoze nk’ikizamini kandi nyuma y’imyaka 3 waragitsinze aho wahise ushaka akazi gasebetse ko kujya utwarira abantu ibintu mungo zabo, nyuma yo kubona buruse ubasha kwigurira buri cyose ukeneye harimo no kwiyishyurira inzu.” Nkusi arabareba amarira ava ku maso ye maze arasubiza ati “mwarakoze babyeyi beza, gusa natunguwe n’ukuntu nasanze igikumwe cyanjye muri banki.” Delira aramusubiza ati “Humura Nkusi, turagukunda kandi twakureze tubishaka, ariko se ko mbona uyu munsi wuzuye agahinda kandi wagakwiye kwishima byagenze bite? Ni agahinda utewe no kuba twaragutereranye imyaka itatu yose se?”
Nkusi atarasubiza Denis yahise avuga ati “Reka mbe nigendeye ibintu by’amarangamutima simbibamo, ubwo turaza gusubira, Nkusi nawe uhindure ubuzima iyo pantalo n’ishati n’izo nkweto nicyo gihe cyo kubivamo, umuntu ufite imodoka ntabwo ukwiriye kuba usa utyo.” Denis yamaze kugenda Delira afata Nkusi amujyana munzu amwicaza mu ntebe ahita ajya kumuzanira umutobe muri Frigo, amaze kumuhereza amwicara iruhande maze aramubwira ati “Nkusi, tubabarire niba ari twaguteye agahinda gusa ibyo twagukoreye byose bibe nk’icyiru twiciye ubundi utangire ubuzima bushya, sibyo?” Nkusi aramusubiza ati “Oya mama, ese wari uzi ko amafaranga burya adatanga ibyishimo umuntu wese akeneye?” Delira aramusubiza ati “Ndabizi cyane, muri make biri mu byaguteye agahinda?” Nkusi adaciye ku ruhande yabwiye ubwo mubyeyi ibyamubayeho byose, kubera ukuntu akunda Nkusi ahita atangira kwitotomba asaba Nkusi nimero za Nadine ngo amuhamagare amutuke anamuhemukire, gusa Nkusi arazimwima ahubwo amusaba ko muri ako kanya yamusohoreza isezerano yamuhaye ko azamubwira uburyo bamubonyemo n’urupfu ababyeyi be baba barapfuye bikamuruhura umutima, nuko Delira nawe atangira kumubwira byose.
Ku rundi ruhande Muteteri aho yari yicaye muri resitora ari kumwe na wa mukobwa Nkusi yagonganye na we muri banki akamutuka akanabwira ushinzwe kwakira abakozi ko yamusohora ngo badatakaza abakiriya, Muteteri ahita amubaza ati “Ese Sheja byagenze bite ko mbona ku gahanga washyizeho igipfuko?” Sheja aramusubiza ati “wahora n’iki sha Muteteri, ejo nagiye kureba papa muri banki ngo ampe amafaranga, ndi gusohoka nkubitana n’umusore w’umusabirizi ankubita umutwe ku gahanga nza kubona nyuma ko nacitse igisebe.” Muteteri aramusubiza ati “Ihangane sha bibaho mu buzima, sha rero hari ikintu nshaka ko umfasha kuko ndabikeneye cyane kandi na we uraba ubyungukiyemo.” Sheja aramusubiza ati “Mbwira ndakumva, ukeneye ko ngufasha iki se?” Muteteri aramusubiza ati “Hari umusore w’inshuti yanjye twigana yitwa Nkusi, umukobwa bakundanaga kandi yaranamukoreye buri kimwe yamwanze ngo ni umukene kandi na we urabizi ukuntu kwangwa n’umuntu ukunda biryani biherutse kukubaho, mu buzima bwanjye mpora nifuza ko Nkusi yahora yishimye ariko ntabwo nzi icyo nakora, wamfashije byibura ukamuba hafi niyo wamubeshya ko umukunda byibura nkajya mbona amwenyura?” Sheja aramusubiza ati “Muteteri, nzi amateka y’abantu benshi bari abakene bakaza gukira, kurundi ruhande nawe ni ibintu byinshi wankoreye kandi ndagushimira, rero wowe mpuza n’uwo musore kandi nzakora ibishoboka byose ujye uhora ubona aseka ndabigusezeranije.”…………..
.
LOADING EP 2
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments