logo

NEW TALENTS

Stories Group
UMUGORE

UMUGORE

FREE
2 Seasons
▶ Start Reading
0
📝Story Preview

**Ijambo ry'ibanze**Twari twicaye muri salon. Yari jye, ba marume batatu, mama, bashiki banjye babiri ndetse na Malayika, umugore wanjye. Nitwa Mugabo. Hano muri iyi salon twicayemo habereyemo byinshi binyuranye ibyiza n'ibibi. Habereye ibirori bitandukanye.Gusa ikiduhuje uyu munsi ni umwanzuro nafashe nshaka kubatangariza kandi umwanzuro udahinduka. Ni umwanzuro natekerejeho umwanya munini, ni cyo gihe ngo nywubabwireUbusanzwe nyuma yo gupfa kwa papa ni jye nasigaye nita kuri mama na bashiki banjye kandi nahisemo kubana na bo mu nzu na mbere yuko nshaka umugore.Nashatse umugore tudasezeranye mu mategeko, uretse gusa imwe mu mihango y'idini twakoze.Aho twicaye twese nanone uyu munsi hagiye kuvugirwa amagambo akomeye cyane. Ni amagambo agiye guhindura byinshi mu muryango wanjye. Nyuma yo gusuhuzanya kwari kwarambiranye nibwo bose bampanze amaso nuko nanjye sinabatindira mbabwira icyo nabahamagariye*Mugabo:* mbanje kubasuhuza. Ntabwo ndi bubagore nyura ku ruhande. Mwese ndabizi muri kwibaza icyatumye mbatumaho. Nyuma yo gutekereza bihagije, nkagisha inama umutima wanjye, naje gufata umwanzuro. Ndumva nshaka guha amahoro umugore wanjye Malayika, nshaka gutandukana na we. Nashakaga ko muba abahamya babyo rero kandi yagira icyo yifuza guhabwa akakivugira imbere yanyu*Marume:* ndumva uhise urasa ku ntego koko ariko ndakubaza akabazo kamwe gusa. Ni iki cyaguteye gufata uyu mwanzuro ukomeye wo kwirukana umugore wawe?*Mugabo:* uyu mugore asuzugura mama na bashiki banjye ku rwego ntabasha kwihanganira. Mama ni umuntu nkunda ndetse nubaha kurenza abandi babaho bose. Rero kumwubahuka no kumusuzugura ni ikintu ntashobora kwihanganira na gato. Umutima wanjye wamaze gushenguka rwose singishoboye kubana n'umuntu utubaha mama.*Marume:* hanyuma Malayika wowe urabivugaho iki? Ibyo umugabo wawe agushinja?*Malayika:* mubyeyi rero simvuga menshi kandi sinavuguruza icyifuzo cye. Niba koko ari wo mwanzuro yafashe niteguye kugenda*Marume:* bana banjye urugo ni umugisha. Mbere yo kurusenya mugomba kubanza gutekereza niba hatazazamo kwicuza. Ntabwo mbabuza gutandukana niba mwabihisemo nubwo ntabibufuriza ariko nanone, mwibaze neza mwembi niba hatazazamo kwicuza.*Mugabo:* Malayika ndagusenze ku mugaragaro ibyanjye nawe birangiriye hano uyu munsi.Yahise ahaguruka ajya mu cyumba. Wabonaga mu maso he nta kababaro na gake agaragaza, wabonaga rwose atuje ameze nk'aho yari yiteguye ko ibi bizaba. Malayika menyana na we yari umukobwa mwiza cyane. Imiterere ye ubwayo, ubwiza bwe ku mubiri no ku mutima inseko ye izira imbereka byose byarankuruye. Yego nanjye sindi umusore wagaya ariko nanone ntabwo Malayika yari wa mukobwa umusore wese yakisukira. Nyamara kubana na ww byabaye nko kuba muri gehinomu. Kuba mfashe umwanzuro wo kumwirukana ni uko byari bimaze kundenga.Yamaze kuzinga ibye ba marume baramuherekeza ngo bamugese iwabo nanjye njya mu cyumba cyanjye. Gusa numvaga muri jye meze nk'aho hari igice cy'umubiri bankase neza neza. Numvaga ntuzuyeNakoze uko nshoboye kose ngo musibe mu mutwe wanjye ariko birananira neza nezaGusa mama yahoraga ambwira ko nafashe umwanzuro mwiza cyane, nkumva koko ni byo kuko sinashakaga kubona mama ababaye na rimwe ku mpamvu iyo ari yo yoseIminsi yarahise indi irataha ariko aho kumwibagirwa nkarushaho kumukumbura no kunanirwa kumwikuramo. Nahisemo kumara igihe kinini mu kazi nzi yuko wenda bizamfasha kumwibagirwa, ariko na byo ntacyo byatanze.Nasanze kumwikuramo neza ari uko nashaka undi mugore nuko mama amfasha guhitamo umukobwa mwiza cyane, Betty.Nyamara nyuma y'umwaka, nababaye kurusha indi minsi yose nababayeho.*_Iri ni ijambo ry'ibanze. Malayika nubwo yirukanywe ariko ni we inkuru ishingiyeho. Inkuru tuzayigezwaho na Mugabo wahoze ari umugabo we. Ese nyuma y'umwaka ni iki cyabaye cyamushenguye cyane? Agace ka 1 ntuzagacikwe_**

📚 Episodes (24)

Loading...
📢 Kwamamaza

Ibihe...

🎬
S01 EP
UMUGORE S01 EP00
🎬
S01 EP01
UMUGORE S01 EP01
🎬
S01 EP02
UMUGORE S01 EP02
🎬
S01 EP03
UMUGORE S01 EP03
🎬
S01 EP04
UMUGORE S01 EP04
🎬
S01 EP05
UMUGORE S01 EP05
🎬
S01 EP06
UMUGORE S01 EP06
🎬
S01 EP07
UMUGORE S01 EP07
🎬
S01 EP08
UMUGORE S01 EP08
🎬
S01 EP09
UMUGORE S01 EP09
🎬
S01 EP10
UMUGORE S01 EP10
🎬
S01 EP11
UMUGORE S01 EP11
🎬
S01 EP12
UMUGORE S01 EP12
🎬
S01 EP13
UMUGORE S01 EP13
🎬
S02 EP01
UMUGORE S02 EP01
🎬
S02 EP02
UMUGORE S02 EP02
🎬
S02 EP03
UMUGORE S02 EP03
🎬
S02 EP04
UMUGORE S02 EP04
🎬
S02 EP05
UMUGORE S02 EP05
🎬
S02 EP06
UMUGORE S02 EP06
🎬
S02 EP07
UMUGORE S02 EP07
🎬
S02 EP08
UMUGORE S02 EP08
🎬
S02 EP09
UMUGORE S02 EP09
🎬
S02 EP10
UMUGORE S02 EP10

Story Info: UMUGORE | 2 Seasons | 24 episodes

Author: NewtalentsG | Published: 6/28/2025

Rating: 0 ⭐ | Type: Free