Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Uyu munsi ni ku cyumweru sindi bujye ku kazi. Narabyutse nambara imyenda yoroheje mbere yo kujya muri salon aho nasanze mama na bashiki banjye bicaye.
*Mugabo:* mwaramutse mwese
*Mama:* waramutse mwana wa
Mu muco w’iwacu niko bigenda ni nko mu gisirikare, iyo ushuhuje abantu bari hamwe ari benshi, umukuru muri bo ni we wikiriza
*Mugabo:* nizere ko waramutse neza mama
*Mama:* naramutse neza mwana wanjye. Nawe se ni neza?
*Mugabo:* nanjye ni neza ndashima Imana.
Nicaye mwitegeye. Iminkanyari mu gahanga yatangiye kuza, amaso asa n’ayatebeye ndetse imisatsi yatangiye kuzamo imvi. Gusa nubwo mama ari kugenda asaza aracyari mwiza icyo cyo singishidikanyaho, papa iyo aba akiriho namugurira agacupa burya yari azi kurambagiza. Gusa nanone ubu bwiza ni ubwo mbona inyuma honyine, imbere muri we mama ni dayimoni mbi. Ni gute koko yanyangiye umugore kugera ubwo atumye mwirukana? Ariko se koko ntabyo yari yarakoze cyangwa yarabikoze ibyo namuhoye? Nako mfite aho nkura amakuru mu kanya ndi busubukure.
Tucyicaye aho muri salon nibwo Betty na we yazaga muri salon, niba yarasuhuje cyangwa atarasuhuje simbizi kuko nta jambo jyewe numvise. Ako kanya Sali yahise ahaguruka aragenda
*Betty”* cyooo
*Mugabo:* ese wowe ni uko uza mu bantu utanasuhuje?
*Mama:* ndekera umwana aracyari muto nawe buriya aba yibagiwe
*Mugabo:* umwana wa 24 harya abaho? Narumiwe cyakora
*Mama:* wibigira birebire yewe. Rata waramutse neza mwana wa?
*Betty:* yego ni neza
Yabivugaga ari gusuka jus mu kirahure, ubona atanamwitayeho. Mama we yakomezaga kumusekera ariko undi wabonaga ko ntacyo yitayeho. Sinumva ukuntu rwose mama abasha gushyigikira uyu muntu utamwubaha na gato. Betty rwose nta burere nta muco. Atandukanye kure na Malayika. We yabyukaga igitondo ategura ibo kurya, yabasuhuzaga bose abyishimiye ndetse ubonamo icyubahiro ndetse akenshi yatahiraga kubagaburira no kubarurira ahari we ntiyanaryaga. Ntangiye gusohorerwaho na wa mugani ngo wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri. Nahise numva ikiniga kimfashe nanjye ndahaguruka numvaga ntakibashije kurya ibya mu gitondo.
*Mama:* ugiye he utariye mwana wa?
*Betty:* cheri ugiye he?
*Mugabo:* ndumva nta kintu nshaka, mukomeze muryoherwe.
Nahise ngenda, ngana mu cyumba cya Sali. Nasanze aryamye yubitse inda, ecouteurs mu matwi ari kwiririmbishwa ibintu bitumvikana. Nahise mukirigita kuko atari yambonye ninjira
*Sali:* wa maheru we urankanze
*Mugabo:* ngo amaki? Usigaye nawe warize imvugo zo ku muhanda?
*Sali:* mbabarira basi. Nawe urabizi ko nanga umuntu unkirigita rwose.
*Mugabo:* mba ngutesha umutwe sindakaye humura. None se kuki Betty yaje ku meza ugahita ugenda?
*Sali:* urabizi ko ntamukunda ariko
*Mugabo:* ndabizi ariko burya wajya ugerageza ukanajijisha ukarenzaho
*Sali:* yego mwana wabuze se. jyewe ndenzaho? Umva nadaca bugufi ngo twubahane ntuteze kuzambona nahuje na we rwose ibyo ubimenye. Ubundi nari nzi ko ubwo wirukanye Malayika, intama y’Imana noneho uzashaka mushiki w’Imana sinari nzi ko uzazana mushiki wa Shitani neza neza.
Aha numvise anjombye igikwasi ariko ndiyumanganya. Sinari nzi ko akundana na Malayika kuri uru rwego. Numvise nahita ngira ibyo mubaza kuri Malayika
*Mugabo:* ese kuki umushyigikira kandi uzi ibyo yankoreye byose bigatuma mwirukana?
*Sali:* uhm. Navugaga ko namwikundiraga gusa. Ndanamukumbuye jyewe
Narabibonye ko hari ibyo yanze kuvuga ahari wenda ni ugutinya mama. Nanjye ndamukumbuye Malayika ariko sinabivuga. Nahise musiga aho mu cyumba nyuma yo kongera kumukirigita ngasiga ari kuntukagura nuko njya mu cyumba cyanjye aho nasanze Betty ari kwambara
*Mugabo:* ugiye hehe se kandi noneho?
*Betty:* ndasohotse na bashuti banjye. Sinari nabikubwiye harya? Ahubwo mpa 50000 araduhaza uyu munsi ni jye ndi bugure narabibemereye
Nta kintu narengejeho nakoze mu mufuka ndamuhereza. Yahise amwenyura nuko arasohoka. Aha na ho atandukanye na Malayika kuko we nta hantu yashoboraga kujya ku cyumweru ahubwo yagumaga iruhande rwanjye, akantekera utuntu dutandukanye. Kandi yambuzaga kujya muri salon. Nabaga nibereye mu cyumba, nkabona azanye ka jus, mu kanya capati, ubundi akazana utunyobwa, mu kandi kanya ikawa, ubundi akaneke, ubundi akaza akicara iminota nk’itanu anganiriza ankorakora byroshye akansoma akigendera… None uyu we ibye ni ukurya isi na bagenzi be asize umugabo abona muri weekend gusa dore ko iminsi y’akazi ntaha bwije.
Ngitekereza ibyo nahise njya mu biro ndakinga mfata ya agenda ngo ndebe ko hari ikindi gishya navumbura.
_28/03/2013_
_Nari mbizi ko mabukwe na Soumaya banyanga ariko sinari nzi ko ari kuri uru rwego noneho_
_Nari nicaye nuko mbona Malick arampamagaye. Uyu ni inshuti ikomeye ya Mugabo, uretse ko na we kubera ubucuruzi adahama hamwe ahora mu ngendo zidashira hamwe kuva namenyana na Mugabo namubonye kabiri gusa ariko ni we muntu Mugabo yambwiye ko ari inshuti ye magara. Yambwiye ko ari budusure numva biranejeje nanjye musaba kuza atariye ko nshaka kumugaburira._
_Uwo munsi mabukwe na Soumaya ntibari bahari ndetse na Sali yari yagiye gukorana etude na mugenzi we duturanye. Nari mu rugo jyenyine n’abakozi nuko mpamagara Mugabo mbimubwira, biramushimisha cyane ariko ambwira ko afite akazi kenshi cyane ari butahe mu gicuku, byarambabaje ariko nanone kuko ari akazi ntacyo nari kurenzaho_
_Ahagana saa munani nibwo Malick yahageze nuko muha karibu muri salon. Nahise muzanira ibyo kurya kuko byari byatunganye nuko arya tuganira ibya mva he na njya he_
*Malick:* uyu munsi se ko utakoze?
*Malayika:* singikora, Mugabo yambwiye ko anshaka mu rugo kandi ko ibyo nzakenera byose azabimpa.
_Nabonye bimeze nk’ibimutunguye bikanamubabaza._
*Malick:* nawe urabyemera koko?
*Malayika:* none nari gusuzugura umugabo kandi koko nta na kimwe muburana?
*Malick:*sinshaka kwivanga mu byanyu ariko rwose sinshyigikiye ibyo bintu. Niyo wakinjiza igihumbi kimwe ku munsi burya inyongera mbi ni ibinyoro ni ko baca umugani. Gusa buriya afite impamvu, simbizi.
_Ikiganiro twaragihinduye kugera ubwo asezeye arataha. Ku mugoroba nateguye ibya nijoro, ahagana saa tatu nibwo mabukwe na Soumaya batahutse baba bicaye muri salon. Kuko aho turira hatandukanye cyane na salon namaze gutegura amaze njya kubahamagara, gusa Sali na we wari watashye ni we gusa wajye ku meza. Hashize iminota nka 20 abandi bataraza, ajya kureba ikibabuza kuza agaruka atishimye ariko ambwira ko ngo badashonje nuko turirira._
_Tumaze kurya nagiye muri salon kubareba nsanga bari guseka bakwenkwenutse rwose bakimbona bahise ariko baceceka_
*Soumaya:* ushaka iki?
*Malayika:* nari nje kubabaza icyababujije kuza kurya
*Mabukwe:* umva twarakumenye guhera uyu munsi ntawe uzongera kurya ibyawe
*Malayika:* sinumva icyo ushaka kuvuga
*Mabukwe:* uri mubi, umurozi. Wandogeye umuhungu ngo akundeagushake, ugeze hano uroga umwana wanjye Sali none rero twe ntuzadushobora. Ntabwo duteze kuzongera kurya ibyawe utazatumara twese. Ubwo rero ushaka kuturoga ukatugira ibigoryi ubundi ukigarurira ibya hano? Aho waribeshye sha
_Numvaga ntashaka gukomeza kumva ibitutsi byabo mpita niruka ngana mu cyumba ntangira kurira. Ariko se ubu koko ndazira gukunda? Ahari wenda babona ntaberanye n’umuhungu wabo arko se kuki bashobora kugerekaho ibitutsi koko? Numvaga ntacyo narenzaho nuko njya mu bwogero koga_
_Ubwo navaga koga nasanze Mugabo yavuye mu kazi yicaye ku buriri ahita ankurura anyicaza ku bibero ngikenyeye essui-main, ansoma ku ijosi, nuko ikiniga nari mfite numva kigiye nka nyomberi. Namwiyatse buhoro_
*Mugabo:* ndagukunda Malayika wanjye
*Malayika:* nanjye ndagukunda mukunzi undutira byose. Ariko banza na we ujye koga. Ndaje nkuzanire ibyo kurya hano
_Nahise nsohoka njya kumushyuhiriza nuko muzanira ibiryo mu cyumba nsanga na we avuye koga akenyeye essuie-main. Nkunda igituza cye byabuze urugero. Sinitaye ku kuba atabyibushye ariko ni ho ndyama nkumva umutwaro wose umvuyeho. Namaze gutereka ibyo kurya ku meza imbere y’uburiri mbona ari kundeba indoro idasanzwe_
*Mugabo:* nabuze aho mpera
*Malayika:* ushaka kuvuga iki?
*Mugabo:* ndi kwibaza niba nguheraho ngasoreza ku bindi cyangwa niba mpera ku bindi nkagusorezaho
*Malayika:* ntawe mucuranwa ibiri muri iki cyumba byose ni ibyawe, uhere ku byo ushaka ariko ndi wowe nahera ku biri ku meza.
_Yaranyumviye koko arabanza ararya nanjye mwicaye iruhande muganiriza. Amaze kurya naranduruye nuko ngarutse ntiyaretse nicara yahise anterura andambika ku buriri maze ahera ku munwa. Uko yansomaga ni ko yambwiraga ko ankunda kandi nanjye ndabizi ndabibona arankunda ndetse nanjye ndamukunda. Ibyari ikiniga n’amarira byasimbuwe n’ibyishimo n’ubushagarira, numva mu kiziba cy’inda no munsi y’umukondo hatangiye kuntamaza. Na we ubanza yarabibonye vuba kuko yahise ankenyurura essui-main nari nambaye na we akuramo iye. Nuko urukundo rwacu turarushimangira ntitaye ku kuba amanywa ndira ariko ijoro rimbera ryiza bitarabaho_
*********
Nahise ndekera aho gusoma, numvaga ikiniga muri jye. Malayika, na mimi nakupenda malayika. Lakini nifanye je? Sinzi icyo nakora ubu, gusa ndacyagukunda.
*_Ntacyo bitwaye irabanza, icyo nakoze igaheruka. Atangiye kwibuka ibitereko yasheshe. Ubu se amaherezo? Agace ka 4 ntuzagacikwe_*
*
Comments