Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*Mugabo :* eeeh mbega ibiryo biryoshye
*Sali :* urakoze kubishima
*Mugabo :* ni wowe se wabitetse ko numva wishima
*Sali:* uwo muceri se si jye nawutetse
*Mugabo :* genda se wikiyemera nyine. Ibi byatetswe na Ida ndabizi neza
*Sali :* nyamara..
*Mama :* ese mwaretse abantu bakirira batuje mukareka izo nduru zanyu ?
Sali yashatse kwihagararaho ariko mama amureba ikijisho ahita aceceka. Soumaya we wagirango ntaba hano iyo turi ku meza aba ameze nk’aho ari wenyine mbese, aba yadusuzuguye. Twasangiye twishimye duseka, ubona ari byiza. Nyine ndabona baranyigizeho abatagatifu nanjye nta mpamvu yo kubereka ko ndi kugenda mbavumbura buhoro buhoro. Mushiki wanjye mwiza na mama mwiza, ni ko bigira reka nanjye nigire umuhungu mwiza mu rugo. Mbabajwe na Malayika wabanye na bo muri ubu buzima. Asuzugurwa afatwa nabi ariko akabirengaho akambera umugore mwiza nubwo byose ntabibonaga nkamwirukana. Ese abagore bose ni gutya bamererwa na ba nyirabukwe koko cyangwa ni we gusa byabayeho ? ubanza ari yo mpamvu mbere y’uko umukobwa ashyingirwa abwirwa ko urushako ari urugamba kandi ko iyo urugo warubyayemo bikugora kuruvamo niyo wahemukirwa gute, ubigirira abana bawe wowe ugapfira muri nyagasani. Niyo mpamvu urugo ari urwa babiri baba bagomba gufatanya byose ibyiza n’ibibi nyamara jyewe naretse Malayika arwana wenyine, ntabizi ko hari urugamba rukomeye ruri kubera mu rugo rwanjye. Nyuma yo gufata ibya mu gitondo nahise njya ku kazi, njyana ya agenda ngo nkomeze nsome. Nabwiye secretaire wanjye kutaza kumvangira kandi nta bantu nakira uyu munsi, nashakaga gusoma ntuje.
_30/03/2013_
_Uyu munsi numvise kwihangana binaniye nuko njya kureba maman go mubwire ibingoye mu rushako. Ntabwo yaje iwanjye nanjye sinagiye iwacu ahubwo twahuriye mu kibuga kiri hafi y’iwanjye. Byose nabikoreye kwirinda. Kumusanga iwacu bivuze ko na papa yari kumva ikiganiro naho kumuzana iwanjye sinari kuba nisanzuye na gato. Niyo mpamvu nahisemo guhurira na we ahantu nizeye umutekano usesuye_
*Malayika :* mama, mabukwe na Soumaya ntabwo bankunda na gato rwose pee. Ntibanshaka na gato rwose ndetse basigaye bavuga ko naroze Mugabo ngo ankunde
*Mama :* mwana wanjye ndakumva ndetse akababaro ufite ndakumva cyane ariko urabizi muri uyu muryango nta muntu wigeze yahukana ndetse nawe urabizi neza so ntabwo yabyemera.
*Malayika :* nanjye nkunda umugabo wanjye ndetse ntabwo nifuza kumusiga cyangwa gusaba gatanya. Gusa nanone kubana n’abantu batagushaka noneho abantu muba mu nzu imwe, abantu ahubwo bakagufashe nk’umwana n’umuvandimwe wabo, ni ukuri birandemereye neza mama
*Mama :* mwana wanjye urwo ni urugamba kandi ukwiye kururwana ukanarutsinda neza. Nicyo nkwifuriza kandi nibwo uzaba ubaye umugore nyawe
_Nyuma y’inama zinyuranye nahawe na mama nahise ntaha nuko ngeze mu rugo nsanga nta muntu uhari niko kwiyicarira muri salon mba ndeba TV. Nkiri kuyireba nibwo umuntu yakomanze nkinguye nsanga ni Diarra inshuti yanjye kuva kera. Hari hashize igihe tutabonana numvaga mukumbuye bidasanzwe. Twicaye aho muri salon tuganira ibya mva he na njya he ambwira umusore bakundana ukuntu bahora bashwana mbese ibintu byinshi ku buryo nasetse amarira agatemba kubera guseka. Tukiganira ni bwo Soumaya yinjiye mu nzu areba Diarra nk’icyo imbwa ihaze_
*Souamaya :* ako karaya se kandi kabuze umugabo kaje gukora iki hano ? cyangwa ntikazi ko wabaye umugore ?
_Nahise nibuka ko umunsi w’ubukwe bwanjye n’ubundi bakozanyijeho hagati yabo, ubu na bwo nagerageje guhosha imvururu ariko Diarra yanga kunyumva_
*Diarra :* nibe nanjye sindashaka naheze ku ishyiga ariko sindi nkawe waciye inyuma umugabo akagufata akakwirukana. Indaya harya ubwo ni nde hagati yacu ?
_Soumaya yahise amwinagaho batangira kugundagurana. Nashatse kubatandukanya nuko nkurura Souamaya kuko yari atangiye kuruma Diarra intoki. Nkiri kubatandukanya nibwo mabukwe na we yahise yinjira_
*Mabukwe :* eeeeeh mucunga ntahari mukankubitira umwana ?
*Malayika :* oya mama ibyo ukeka si ko bimeze nyamara
*Mabukwe :* ceceka se nyine. Hanyuma na we wa gakobwa we mvira mu rugo
*Malayika:* umva mbabarira utahe, tuzavugana ikindi gihe.
*Diarra:* nakabaye wowe nava muri uyu muryango inzira zikigendwa.
*Malayika:* ariko se ma…
_Ntiyaretse ndangiza interuro ahubwo yahise ankubita urushyi rwiza rwiza. Mabukwe yari akoze ikintu umuhungu we na we atigeze akinisha gukora na rimwe kuva twamenyana no kuva twabana_
*Mabukwe:* navuze ngo ceceka, ukannyemo. Wazanye inshuti yawe ngo mumpondagurire umwana none urazana n’amagambo? Ubanza utanumva cyakora. Iyaba wari uzi uburyo nkwangamo ntiwajya unangera imbere.
_Ayo magambo yayavuganaga umujinya n’agasuzuguro ku buryo nenze kurira hakabura gato. Nasheshe urumeza, amarira arashoka. Amagambo ye yari ababaje cyane ndetse ateye agahinda kurenza urushyi yari amaze kuntera. Nahise ngana mu cyumba cyanjye ndabizi neza ntateze kuzankunda ibyo byo ndabibona ntacyo narenzaho_
_Nyuma y’ibyo byabaye byose sinigeze nsohoka mu nzu umunsi wose. Nagumye mu cyumba ndi kurira kugera ubwo nananiwe ngasinzira. Nakangutse numva nshonje nibuka ko ku manywa ntariye. Nahise njya mu gikoni nsanga Ida ari ho ari. Yambwiye ko mabukwe yamubujije kuzongera kuntekera ngo ninshaka kurya njye mbyitekera keretse igihe Mugabo azajya aba ahari. Byarambabaje ariko ntacyo narengejeho nuko nitonze nisubirira mu cyumba. Singiye kurwanira ibiryo sindi umwana_
_Numvaga bindenze nuko nta kindi nakoze uretse gufata umwanya ngasenga Imana ngo indengere kuko numvaga jyewe ahanjye maze kunanirwa. Nanasengeye umugabo wanjye ngo Imana imuhe ubuzima buzira umuze kandi imuhe gutera imbere mu bikorwa bye bya buri munsi. Nasengeye Soumaya ngo Imana imufashe yiyunge n’umugabo we basubirane kandi ace bugufi. Sali we naramusengeye ngo azabashe gutsinda ibizami naho mabukwe namusabiye kuramba kandi akazavaho akanyemera nk’umukazana we. Nyuma nasengeye iwacu kandi nanjye ndisengera ngo Imana izampe umwana dore ko Mugabo ahora ambwira ko yifuza ko mubyarira_
_Nasengaga mpfukamye nibwo Mugabo yinjiraga mu cyumba akuramo karuvati ariko ubwo namwegeraga nishimye nshaka kumuhobera yaransunitse bidakabije yego ariko yaransunitse. Ako kanya nahise nkeka ko hari ikintu kibi cyabaye cyangwa se wenda akaba ananiwe, ntawamenya_
*Malayika :* cheri wabaye iki ?
*Mugabo :* habaye iki hano na Soumaya ?ibintu mama amaze kumbwira ko ntabikunze koko ?
*Malayika :* ariko nta kibi nakoze na Diarra yari ahari
*Mugabo :* Diarra yakoraga iki hano ?
*Malayika:* ni inshuti yanjye ariko urabizi kandi yari aje kunsuhuza nta kindi
*Mugabo:* simushaka hano rero.
*Malayika:* ngo iki?
*Mugabo:* ubanza wanyumvise ariko. Urazana abantu mu nzu yanjye, mugasuzugura mama wanjye, mugakubita mushiki wanjye? Ese utabubashye ntiwakubaha umugabo wawe? Sinshaka na rimwe ko azongera gusunutsa ubuzuru hano kandi nawe sinshaka ko uzongera kumusura. Turumvikana?
*Malayika:* nabyumvise
_Nta kindi yarengejeho yahise akuramo imyenda ansiga aho najumariwe. Nagerageje kumusobanurira ariko anyereka ko atabyitayeho atanashaka kunyumva nuko nanjye mva ku bintu. Umutima ubabaye nagiye mu buriri ndaryama. Bwa mbere mu buzima yaryamye atampfumbase ahubwo aryama anteye ikibuno. Ndamukunda ariko urugo rutangiye kunanira._
******************
Nafungiye aha numva umujinya n’isoni binyuzuye neza neza. Ni bwo natangiye kugendagenda mu biro intambwe ku yindi numva nabuze icyo nkora n’icyo ndeka. Bwa mbere mu buzima bwanjye numvise agahinda kadasanzwe ndetse numva ikiniga hafi kurira. Nateruye ikivaze cyari ku meza ngikubita ku rukuta, urusaku rwo kumeneka kwacyo rwatumye secretaire aza arakomanga
*Secretaire :* Mana yanjyeee. Boss umeze neza ?
*Mugabo :* yego meze neza nta kibazo jya mu kazi kawe
Yasubiye mu kazi ariko ubona atanyuzwe neza. Nafunze urugi nanone nuko ndwegamaho numva neza neza mbuze icyo nkora. Kuva natangira gusoma iyi agenda, sinkiri wawundi, byaranyobeye.
*_Byaramuyobeye nyine. Kugera ubu ari wowe Mugabo wakora iki ? Ese ubundi kuki atigeze ashaka kumva umugore we? Agace ka 5 ntuzagacikwe_*
*
Comments