Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Aho nicaye mu biro mvuze ko ndi mu kazi naba mbeshye kuko rwose umutwe wanjye ndumva wananiye. Wari wagera mu bihe umutwe wawe wumva uri gutekereza ibyo udashaka mbese ukamera nk’aho uri abantu babiri batari guhuza? Nibyo bihe ubu ndimo nanjye
Kuva ijoro ryakeye nananiwe gusinzira, ndi kumva nta mahoro mu mutima. Ndumva nakiyita amazina mabi yose abaho. Ikigoryi, injiji, imbwa, nyamujyiyobigiye, umushenzi w’umuginga w’umuswa, nako ndi ikiburaburyo.
Muri jye ndumva nshaka kubona Malayika, nkamwikubita imbere nkamusaba imbabazi mpfukamye ariko se izo mbaraga nazibona zo? Ndi kumva byibuze mbashije kumva akajwi ke keza, natuza muri jye. Ndanamukumbuye cyane bitarabaho, ndi kumva namuhamagara
Nahise negura telefoni nuko nandikamo nimero ye, nubwo nayisibye ariko ndayizi mu mutwe, nizere ko atayihinduye. Yaciyemo idatinze na we ahita yitaba, nubwo nari nkoresheje nimero atazi.
*Malayika:* alloo…
Kumva ijwi rye gusa ubwabyo umutima wahise wenda kunca mu kanwa kuko warateraguye nibaza amagambo nakoresha muvugisha ndayabura neza neza. Najyaga kubumbura umunwa ngo mvuge isoni n’ibimwaro bikamfata nkumva ntacyo mfite navuga
*Malayika:* yewe muntu ko uhamagara ntuvuge? Ese ubundi uri nde?
Nabuze imbaraga zimuvugisha, ndambika telefoni hasi, ndakupa. Ubundi ndamuvugisha nka nde koko? Akeneye kuvugishwa n’umuntu mwiza utari jye, akeneye umuryango mwiza utari uwanjye. Kumva ijwi rye ubwabyo binyibukije umunsi wa mbere duhura. Imivugire ye ni ya yindi neza neza ntajya ahinduka. Afite ijwi rinkururaaaaaaa nkumva ndatwawe. Malayika. Kuva namumenya nibwo nabayeho yishimye. Yewe no mu byo yabeshyewe byose nubundi twageraga mu buriri akambera umugore mwiza, unshimisha impande zose. Yarinze ava mu rugo rwanjye nta kindi namushinja uretse ibyo mama yampakiragamo. Kuva agiye no kuva nazana Betty nta byishimo ndongera kugira. Mu buriri ho rwose nta bushake na buke mba mfite, ibi bintu ndumva ntazabivamo. Ariko se nkore iki?
Ndibuka byinshi mu minsi yose twamaranye byangera mu mutwe bikivanga. Yahoraga yisekera sinari nzi ko abana n’umutwaro uremereye
Ariko se buriya mama ni muntu ki we? Umubyeyi utifuriza umunezero umwana yibyariye we ni mubyeyi nyabaki? Nako vuba aha nzabona ibisubizo nyabyo, ndumva ndambiwe. Nahise mpamagara secretaire mubwira ko rendez-vous zose nari mfite azihagarika. Nta muntu nshaka kwakira kandi na we ntaze kumvangira nandeke ndumva mfite ibindi ngomba kwitaho
Namaze kumubwira ibyo mpita nkingaho, nkura muri cartable yanjye ngendana ya agenda ya malayika nuko ndicara ngo nongere nsome mpereye aho nari nagejeje ubushize.
_06/04/2013_
_Nari maze igihe ntandika hano, ahari ni uko maze gusa n’ubona byarabaye ibisanzwe. Gusa uyu munsi habaye akandi gashya. Nari niyicariye nibwo mama yampamagaye ambaza ukuntu nshobora kumara umwaka wose ntaratwita. Nabyumvise nanjye numva sindi kubyumva nka neza maze ahita ambwira kumusanga ku muhanda tukajya kwa muganga. Na we ntiyadutindiye ariko nyuma yo kunkorera ibizami bitandukanye yambwiye ko nta kibazo na kimwe abonye, ko buriya ari isaha itaragera. Twavuyeyo mama atanyuzwe, nuko ambwira ko hari umuganga gakondo nako umupfumu azi neza ko ataya abeshya dukwiye kuzajyana kureba akatubwira ikimbuza kubyara, kuko kuri we hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma. Sinahakanye ahubwo namwemereye kuzajyanayo. Ndi mu modoka ntaha nibwo Malick yampamagaye nuko ndamwitaba_
*Malick:* bite mugore mwiza. Ni amahoro?
*Malayika:* yego ni amahoro. Nawe se?
*Malick:* yego nanjye ni amahoro. Ese ko numva nshaka ko twaza gusangira ku manywa tukaganira, waboneka ra? Twahurira kuri Chinese
*Malayika:* ni amahoro ariko se?
*Malick:* sha ni amahoro gusa nanone nshaka kubaha inama ku byanyu, mbona harimo ikibazo.
*Malayika:* reka noneho mbanze mvugishe Mugabo, ubwo twazana. Nanjye nkeneye kugira ibyo mubwira rwose wenda wamfasha kubimwumvisha
*Malick:* sawa nta kibazo
_Gusa uburyo yavuzemo sawa, numvise ameze nk’aho atashakaga ko Mugabo aza kuba ahari. Nahamagaye Mugabo mbimumenyesha ariko na we ubanza atarabishakaga kuko we yahise ambwira ngo njyeyo jye batumiye. Ubanza ahari byari ukubera uburakari agifite, ntawamenya_
_Nageze mu rugo nsanga mabukwe na Soumaya bari muri salon. Nubwo nari mbizi ko batari bunsubize ntibyambujije kubasuhuza nuko njya mu cyumba cyanjye ndoga, mpindua imyenda niyambarira jeans n’agapira maze ndasohoka, gusa nababwiye aho ngiye. Nagezeyo nsanga Malick yahageze yicaye ahantu hitaruye abandi. Twariye duseka, tuganira ibya mva he na njya he, gusa nabonaga akomeza kundeba indoro idasanzwe, nkabyirengagiza nkamwima amaso, kuko nari nicaye imbere ye. Kera kabaye yaje kurasa ku ntego_
*Malick:* Uri mwiza, uteye neza, ufite imico myiza, ntiwari ukwiye gufatwa nabi bigeze aho biri ubu
*Malayika:* nkunda umugabo wanjye kandi haba ku zuba cyangwa mu mvura nta kizamunkuraho, ku bwe byose nzabyihanganira
*Malick:* ku bwe yego ni byo ariko ukeneye ibyiza birenze ibyo. Malayika, ukeneye umugabo ugufata neza, umugabo utuma wishima ugahora mu munyenga w’urukundo. Ukeneye umugabo uzi agaciro k’umugore. Malayika, twandukana na Mugabo, uze nkwishakire kuko jyewe sinzakubabaza na gato, nzakugira umwamikazi iwanjye kandi uzabaho nk’uri muri paradizo.
_Amagambo Malick yambwiye yarantunguye cyane bidasanzwe. Nahise mpaguruka ngo nitahire, nuko arankurikira numva amfashe ukuboko, nanjye nahindukiye vuba na bwangu mutera urushyi rwiza rwiza ndahagarara ngo musomere_
*Malayika:* Umva Malick, niba ari uko wantekerezaga wanyibeshyeho. Sindi ba bagore babona mu rugo bikomeye bakiruka bahunga. Sindi wa mugore ubona bimucanze akaganyira umuhisi n’umugenzi, inshuti n’umwanzi. Nari nzi ko uri inshuti yakangiriye inama yo gushikama nkubaka urugo rwanjye naho sinari nzi ko uri ikirura bigeze aho. Nkunda Mugabo kandi ibyaba byose nzabyihanganira nzanabyakira. Na rimwe sinteze kuzava muri ruriya rugo ngo ngiye gushaka undi mugabo nasezeranye kuzabana na we akaramata kandi nzabyubahiriza. We nandambirwa akanyirukana bwo nzagenda ariko ibindi byose bizaba, nakubitwa, natukwa, nasuzugurwa, yewe nashaka azamparike abandi bagore sinzamuva iruhande, kuko ndamukunda. Hanyuma ngusabe rero ntukongere kumvugisha ntuzampamagare, na rimwe niwibeshya nzahita byose mbibwira Mugabo, kandi uramuzi uko bizagenda nyuma ntuzavuge ko ntakuburiye.
_Namubwiye ayo magambo ndataha asigara aho yikoreye amaboko. Ubanza atari azi ko nzi kuvuga ukuri. Erega jyewe nashatse Mugabo kuko mukunda. Ibyaba byose ntibiteze kuzakuraho urwo mukunda. Ariko se ubu iyi si yabaye ite? Umuntu yitwaza intege nke z’uwo mubana ngo akunde abateranye agutware cyangwa akugirire ukundi ashaka? Erega bamwe barabyemera koko bikababaho? Gusa nanone sinzi ubushuti bw’ubu icyo bumaze. Inshuti itagufasha kubaka ahubwo ikagufasha gusenya no guhora mu bibazo n’uwo mwashakanye irakanjye kure iyo si inshuti ahubwo ni dayimoni yigendera. Ubu rero Mugabo ari aho azi ngo afite inshuti naho ishaka kumutwarira umugore? Ese bwo naba ikigoryi koko nava kwa Mugabo nkajya kwa Malick?_
**************
Sinarindiriye kurangiza gusoma ahubwo umujinya wahise umfata. Ntibishoboka weeeeeeee. Malick inshuti yanjye magara ni we watinyuka akankorera ibi koko? Umugabo nizeraga ni we wankoze ibi? Natekereje ko nasomye nabi nuko nsubiramo inshuro eshatu zose. Numvise umujinya udasanzwe, numva ntabwo ibi byo nabyihererana. Nahise nsohoka mu biro vuba na bwangu ntitaye kuri secretaire wampamagaraga ambaza ibo ntazi. Nahise ninjira imodoka ngana aho iki kigoryi ngo ni Malick gikorera. Mu nziraninka gatatu habuze gato ngo ngonge izindi modoka, kuko natwaraga nk’umusazi. Nageze aho akorera ndakomanga aza kunkingurira yisetswasetswa
Sinihanganye nahise mutera ingumi nziza nziza mu maso aba arabandagaye
Yahise ava amaraso mu mazuru, sinabyitayeho ahubwo nahise musingira mu ijosi ntangira kumuniga. Numvaga nshaka kumwica bikarangira. Umugabo umwe ni we wajye amunkuraho nuko Malick yihanagura izuru arandeba atunguwe
*Malick:* Mugabo wafashwe ute ko uje urwana koko?
*Mugabo:* umva barampemukiye iyo batakunkuraho mba nkurangije. Ibyawe na Malayika ubu byose umenye ko namaze kubimenya. Umunsi umutumira ngo musangire
Yahise akanura amaso, mbona koko ko ibyo nasomye ari ukuri
*Mugabo:* uribuka uko waje noneho umunteranyaho? Uribuka uko waje umbwira ko uriya nta mugore umurimo, ko we ubwe yaje akwishinzaho ngo muryamane? Uribuka byose wambwiye ko ngo yakubwiye ko atankunda ahubwo yankurikiyeho cash ngo ari wowe yikundira? Naho byari ukugirango mwirukane ubone aho uhera umushaka kandi yari yaguhakaniye? Malick nagukoreye iki cyatumye ugambirira kunsenyera koko? Imodoka ugendamo si jye nayikuguriye? Imyenda wambara yaguzwe na nde? Inzu ubamo ni nde uyishyura? Aka kazi wagaheshejwe na nde? Ibyo byose ngerekaho no kuguha ayo ushyira iwanyu buri kwezi kuko akazi mbona avamo mutayagabana. Malick, ni iyi nyiturano koko?
Abantu bari aho hafi batangiye kujujura, naho we yari yaruciye ararumira
*Mugabo:* guhera uyu munsi uvuye mu nshuti zanjye. Nagufataga nka murumuna wanjye tuvukana ariko menye ko burya uwavuze ngo *abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe* yari yabyeretswe koko. Kuva uyu munsi ngiye kugufata nk’utakiriho, sinzi n’impamvu udapfa ngo uve mu bantu nako.
Navuze ayo magambo mbabaye ndasohoka ndataha. Sinzi uko nabashije no kugera mu rugo, kuko umutwe wari uri kudihagura mo imisonga idasanzwe. Nibwo nahisengera mu rugo ndabasuhuza ariko nta mbaraga nari mfite zibavugisha.
*Soumaya:* Mana yanjye.mugabo wabaye iki ko ishati yawe iriho amaraso?
Naramwihoreye njya mu cyumba, nagize amahirwe nsanga Betty adahari kuko ubanza byari kurushaho kuba bibi. Nahise mfata ivarisi yanjye ntangira kuzinga imyenda yihutirwa. Ntabwo nakomeza kubana n’izi ndyarya ngo ni umuryango. Nshaka kujya ahantu ha jyenyine, ahantu naba ntuje nisanzuye. Nkiri kuzinga nibwo mama yaje mu cyumba
*Mama:* mwana wa bite ko utavuga ukaba uri kuzinga imyenda?
*Soumaya:* mama gira icyo ukora ndabona musaza wanjye ameze nk’ushaka kugenda.
Nari nacecetse nkomeza kuzinga ndangije mfunga valise ndasohoka. Mama yahise anyitambika ngo ntagenda, kandi numvaga ntashaka kumuvugisha
*Mugabo:* mama urabizi ndakubaha, ndakwinginze ndeka nigendere ntakubahuka nkakubwira nabi
Yarandetse ndasohoka nshyira ibyanjye mu modoka, ndagenda nubwo ntari nzi aho ngiye. Gusa numvaga ntashaka kuba aha hantu.
*_Kumenya ukuri ko bigiye kumwereka inshuti n’umwanzi? Ariko se kuki abantu banga abibaniye koko? Ubonye ngo na Malick ashake gusenyera inshuti ye koko? Ahaaa. Agace ka 6 ntuzagacikwe_*
*
Comments