logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S01 EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Iminsi ibaye ibiri nifungiranye muri iyi nzu jyenyine ntasohoka. Ibitotsi byo ntibishoboka kuko ntiwasinzira udafite amahoro mu mutima kandi mu wanjye hibereyemo intambara idashira. Uburakari mfite nabwo buzanturitsa umutwe cyangwa umutima kuko ndumva ndakariye icyitwa umuryango wanjye cyose. Nta kujya ku kazi, sinitaba telefoni nta muntu nshaka kubona no kuvugisha
Ndi kwibuka ibyabereye mu rugo rwanjye umwaka ushize nkumva mbaye igishushungwe, igisenzegeri neza neza. Nawe se, uwo nita mama koko agere aho abeshyera umugore wanjye kugera ubwo mfashe umwanzuro wo kumwirukana kandi mama akigira umwere weeee. Mushiki wanjye Soumaya we arenze kuba idayimoni ahubwo ubanza ari ikiremwa bwite cya shitani cyangwa se bakaba bafitanye isano. 
Siniyumvisha ariko nanjye uburyo nabaye injiji kugera ubwo byose biba simbimenye. Ariko ndirenganya. Nakuze nzi yuko ijambo rya mama riba ari ukuri ijana ku ijana, nkura nzi yuko mama adashobora kubeshya cyangwa kugira uwo abeshyera. Nanakuze nzi ko mama ahora yifuriza abo yabyaye ibyiza gusa, rero sinari kwiyumvisha ko yabeshyera umukazana we.
Nyuma yo kwigaragura mu buriri nkabura ibitosi nahisemo kubyuka njya koga nuko maze koga ndaza nicara ku buriri mfata ya agenda ngo ntangire nsome nanone.


_16/05/2013_


_Uyu munsi nemeye kujyana na mama kureba wa muganga we gakondo. Nanjye nageze aho mva ku izima. None se niba abaganga bose bambwira ko ndi muzima ni gute namara umwaka wose ntaratwita? Harya ngo kubyara biza igihe kigeze? Yego wenda birashoboka ariko nanone simbyiyumvisha neza. Ahagana saa cyenda n’igice nibwo twari tugezeyo nuko twinjira mu kazu k’ibyatsi maze mama akomanga ku rugi rwari ruri ku muryango. Twabwiwe kwinjira nuko turinjira dukuramo inkweto twicara hasi._


*Mama:* mubyeyi rero uyu ni wa mwana wanjye nakubwiraga, amaze umwaka wose ashatse umugabo ariko nta rubyaro barabona twari tuje ngo muturebere mutubarize abakuru intsinzi yabyo


_Umupfumu yarandebye, ampereza ibimeze nk’umucanga mu gasorori ansaba gukozamo ikiganza nuko mbirangije na we afata ka gasorori atangira gucamo imirongo itandukanye ariko anyuza aho imirongo yo ku kiganza cyanjye yagiye yishushanya. Yabikoze umwanya munini arangije ambaza amazina yombi ndayamubwira maze aranyitegereza umwanya, azunguza umutwe arimyoza_


*Umupfumu:* mwana wanjye rero ikibazo cyawe kirakomeye cyane. Umugabo wawe aragukunda rwose pee. Ndetse ari wowe ndetse na we mwembi muri bazima, gusa disi wararozwe kutabyara igihe cyose uri kumwe na we. Kandi uwakuroze, uburozi bwe burakomeye.


_Namwumvaga nitonze nta kintu mvuga gusa numvaga ubwoba bwanyishe kubera ukuntu yavugaga yitakuma, akanyuzamo akankanurira amaso. Ariko nanone nibaza umuntu avuga wandoze_


*Malayika:* none se narozwe na nde mubyeyi?


*Umupfumu:* nyokobukwe na muramukazi wawe mukuru ntabwo bagushaka mu rugo rwabo. Nta kindi baguhora ni uko washakanye n’umuhungu wabo batabishaka kandi batakwishimiye. 


*Mama:* ariko Mana yanjye weee. Ese ni gute umuntu koko atinyuka agakorera ibyo bintu umwana we, umukazana we?


_Ibyakurikiyeho ntabwo nabyumvaga nari nagiye mu yindi si, mu zindi ntekerezo. Yego mabukwe yaransuzuguye ndihangana, yarankubise sinakoma, asigaye abuza umukozi kuntekera ngatuza ariko kumbuza kubyara byo sinzabyihanganira. Ni gute ariko koko umuntu wabyaye abuza undi kubyara ngo na we yumve ishema ryo kwitwa umubyeyi? Ni gute umubyeyi atinyuka akabuza umugisha wo kubyara umwana we bwite ngo ni uko adashaka umugore yazanye? Mana yanjye koko ubugome nk’ubu buvanzemo ubujiji buzarangira ryari? Nakomeje kwibaza byinshi ntafitiye ibisubizo kugera ubwo umupfumu yaduherezaga amacupa abiri arimo imiti. Rimwe yambwiye kujya nywaho buri munsi nijoro nkabikora icyumweru cyose naho irindi ambwira kujya nisiga umuti urimo buri gitondo mbyutse nabyo nkabikora iminsi irindwi. Mama yamuhereje inoti 6 za 5000 nuko tumusezeraho turataha_


******************


Sinabashije gukomeza gusoma kuko amarira yabungaga mu maso yatumye ntabasha kongera gusoma. Nacitse intege neza neza, agenda irancika igwa hasi, nanjye numva mbaye zezenge neza neza muri jyewe. Ni gute umubyeyi wabyaye yatinyuka kugirira nabi umwana we yibyariye? Nahagaze aho numva nabaye ikindi kintu nibaza icyo nakora ndayoberwa neza neza. 


Numvise ntazi imbaraga ziri kunyobora, mba mfashe imfunguzo z’imodoka ndasohoka ninjira mu modoka ngana iwanjye. Sinari nzi icyo ngiye gukorayo, sinari nzi imbaraga ziri kunkoresha nta nubwo nibuka niba narasize mfunze inzu nari nakodesheje ngo mbe nyibayemo ahubwo numvaga nshaka kujya iwanjye gusa. Nagezeyo ninjira mu gipangu, umuzamu yaramvugishije sinamusubiza nuko mba ninjiye mu nzu. Inzu yabereyemo byinshi mu byo maze gusoma, inzu Malayika yababarijwemo, inzu Malayika yagiriwemo nabi bidasanzwe. 
Nageze ku muryango nkubitana na Sali


*Mugabo:* nyoko ari hehe?


*Sali:* Mugabo bite? Ngo mama? Wowe se si nyoko?


*Mugabo:* nakubajije aho nyoko ari wimbaza byinshi


*Sali:* ahaa. Ari muri salon na Soumaya


Nahise ninjira muri salon ako kanya mbasanga bicaye bareba TV. Akimbona yanitse ibigori ngo ni amenyo azi ahari ko ngarutse kubana na we


*Mama:* Imana ishimwe umwana wanjye aragarutse


*Mugabo:* ndakwiyamye ntukanyite umwana wawe


*Mama:* ngo iki? Ufashwe n’iyihe ndwara Mugabo?


*Mugabo:* ariko muzi kwigira beza yeee. Ngo bagirengo rero ntabwo uzi ikibazo fite, ikibazo natejwe nawe?


*Soumaya:* ese waretse kuvuga utyo


*Mugabo:* umva utongera kwivanga mu bigiye kubera hano ndakwiyamye nawe. 


*Mama:* ariko se mwana wanjye bite? Ugize kuva hano tutazi aho ugiye n’ikikujyanye none ugarutse untuka koko? Wanyubashye ko ndi nyoko?


*Mugabo:* ngo nkubahe? Wowe harya waranyubashye buriya? Niko mama kwifata ugahimbira ibintu Malayika ngo ukunde untandukanye na we ni ko kunyubaha? Mama mbwiza ukuri. Ibyo wakoze byose wabikoreye iki?


*Mama:* ariko se wabonaga kariya kagore koko muberanye? Byose nabikoreye umunezero wawe, ubu kandi ndabizi neza ubayeho unezerewe kuko Betty ni umugore buri mugabo wese yakifuza


*Mugabo:* umunezero ni ukunyaka Malayika umugore nakunze isi yose ikabimenya? Ariko mbwiza ukuri. Ndabizi nta mubyeyi wakorera umwana we ibyo wankoreye. Ubundi warantoraguye? Wankuye hehe? Mbwiza ukuri umbwire mama nyawe kuko wowe ubaye mama ntiwaba warankoreye biriya byose


*Mama:* narabivuze ngo uburozi bwe buzatuma uhinduka umusazi none ndebera. Mwana wa, wibagiwe ko umugore wawe yahoraga afata ibinini ngo adasama akakubyarira umwana? Wibagiwe ko yagucaga inyuma hamwe n’inshuti yawe? Wibagiwe ko yahoraga akwiba amafaranga akayashyira abapfumu? Ukuntu yantukaga buri munsi byo sinabona uko mbivuga. None ngo?


*Mugabo:* mama gabanya uburyarya ibyawe byose nabitahuye. Namenye ko ari wowe wamurogesheje ngo atazabyara. Naho se wowe Soumaya ni iki ntagukoreye ku buryo unyitura ibi? Waciye inyuma umugabo wawe usambana n’umukozi wanyu. Abagabo bo mu mudugudu abatakuzi ni mbarwa. Ibyo byose umugabo yabanje kubyihanganira ugerekaho kujya usambanira mu nzu ye ananiwe arakwirukana. Waraje hano turakwakira, ntawigeze agucira urubanza cyangwa ngo abigucyurire ariko wanyituye kubeshyera Malayika ibyo atanarota gukora. Iyo ni yo nyiturano?


Bose barebanaga bacecetse kuko isoni zari zabishe kandi koko nta jambo babona bavuga hejuru y’ibyo bakoze byose.


*Mugabo:* umva mwese ndabanze, kandi nabamenyeshaga ko ngiye gushaka Malayika nkamucyura akagaruka kuba muri iyi nzu. Mubimenye neza


Mama yahise atangira kurira y’ingona ni ko guhaguruka yikomanga ku ngutiya


*Mama:* iyi nzu nayigarukamo data azaba yarabyaye imbwa. Erega wigize akari aha kajya he


*Mugabo:* nakwibutsaga ko iyi nzu burya ari iyanjye. Uze gusoma neza umurage wa data iyi nzu yarayindaze. Ntubone tuyibanamo ngo ugirengo iracyari iyawe. Niwumva utabashije kuyibanamo na Malayika kubera ibyo wamukoreye uzashake aho ujya kuba isi si ntoya


*Soumaya:* hanyuma se Betty?


*Mugabo:* baravuga abantu nawe ukazana Betty? Ubu harya ari hehe? Ni uwuhe mugore muzima ubona umugabo atari mu rugo ntahangayikishwe no kumenya aho ari cyangwa ikibazo afite? Ibye ni ukumpamagara ansaba amafaranga ngo yo kujya gukora shopping ntaranambaza ngo ndi hehe cyangwa najyanywe n’iki. Uwo rero simubara nk’umugore wanjye ni mama wamuzanye bazabane. Umugore ni Malayika mwirukanishije kandi uko byamera kose nzamubona


Numvise umuntu ankomanze nkebutse mbona ni Sali. Mvuze ko ari we muryango nsigaranye sinaba mbeshye ahari


*Sali:* umva wikomeza kuvuga amagambo menshi ngwino tujye hanze


Yamfashe ukuboko ngo dusohoke ariko tutarasohoka mbanza kubaha ikindi kibonezamvugo


*Mugabo:* kuva iyi saha ntimuzongere kuntekereza nk’umwana wanyu. Nta sano mfitanye namwe kandi ntabwo nteze kuzabababarira ibyo mwankoreye byose. Mumenye ko ubuzima bwanjye ari ubwanjye namwe mukomeze mubeho ubwanyu, ntacyo mpfana namwe


Nahise nsohokana na Sali, ubu ni we muryango rukumbi mfite.


*_Mbega agahinda. Mbega umubyeyi. Mbega abavandimwe. Ese koko kuki byageze aha? Agace ka 7 ntuzagacikwe_*


*

Comments