Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Umutwe ku bibero bya mushiki wanjye Sali, narekuye amarira yose yanyibitsemo igihe kirekire. Ni we wenyine wanyumva dore ko ari na we wenyine wabashaga kumvikana na Malayika. Gusa nanone numvaga na we mfite byinshi byo namubaza
*Mugabo:* ese kuki nta kintu na kimwe wigeze umbwira koko?
*Sali:* ntabwo nari nizeye ko wanyumva. Urabizi kuri wowe mama yari akagirwamana, rero nabonaga kukubwira ibihabanye n’ibyo yakubwiraga byari ukugosorera mu rucaca mpitamo kuruca ndarumira.
*Mugabo:* ngaho noneho mbwira byose ubu niteguye kumenya ukuri
*Sali:* ahubwo mbwira wowe. Ibyo uzi wabimenye ute?
*Mugabo:* ni agenda nabisomyemo
*Sali:* ngo agenda?
*Mugabo:* yego. Ni agenda yandikagamo ibimubayeho byose byaba byiza cyangwa bibi. Nayiguyeho bintunguye nuko ngira amatsiko yo gusoma ibyanditsemo.
Nabivuze nyimwereka bituma na we afunguka arambwira
*Sali:* niba uzi gereza ya Guantanamo ibyo bavuga ko bikorerwa abahafungiye, mvuze ko na we ari byo bamukoreraga sinaba mbeshye. Umva yaratukwaga, agacunaguzwa, yiswe amazina abaho n’atabaho, yakururwaga imisatsi, mama ntiyanatinyaga kumukubitagura inshyi. Byageze aho bamwita umurozi, nako ni byinshi bibi yakorewe
*Mugabo:* ndabizi, narabisomye gusa ndumva nacitse intege zo gukomeza
Yafashe ya agenda mu ntoki, andeba mu maso
*Sali:* ese urumva wifuza kumenya ibirimo byose?
*Mugabo:* yego ndumva mbishaka gusa singifite imbaraga zisoma, niyanze ndetse agahinda karenda kunturitsa umutima
*Sali:* ndahari. Nyereka aho wari ugejeje usoma ngusomere nta kibazo
Namweretse aho nari ngeze nsoma ubushize, nuko akomerezaho aransomera nanjye nari nkimuryamye ku bibero, nahumirije
_Ese ni gute umubyeyi muzima ashobora kubuza uwo yibyariye kuba yabyara? Ni gute umubyeyi wabyaye yatuma umwana we atabyara ngo ni uko adakunda umukazana we?_
_Ibyo byose nakomeje kubyibazaho, gusa numvaga nta bisubizo byabyo mfite. Naratashye nuko ubwo nageraga mu rugo nasanze Mugabo yatashye ari mu cyumba. Naramusuhuje ariko nabonaga adashaka kumvugisha nuko nshyira ya macupa y’imiti hasi nicara ku buriri iruhande rwe_
*Mugabo:* ese uvuye hehe?
*Malayika:* nari najyanye na mama kureba umupfumu
_Mu buzima nari nararahiriye ko ntateze kuzabeshya Mugabo kandi nanone numvaga nta mpamvu yo kumuhisha ukuri._
*Mugabo:* uvuye mu bapfumu? Uzi ko ibyo mama yambwiye ari byo
*Malayika:* noneho se kandi ni ibiki mukecuru yongeye kukubwira?
*Mugabo:* ngo yongeye kumbwira? Ngo yagize ate? Yongeye? Yongeye kumbwira?
*Malayika:* umva sinshaka gutongana basi mbabarira
*Mugabo:* nanjye sinshaka gutongana. Hanyuma ayo macupa arimo ibiki?
*Malayika:* aya macupa ni ayanjye arimo imiti
*Mugabo:* imiti? Ukuye ku mupfumu? Mbare kabiri ayo macupa wayajugunye
*Malayika:* ariko…
*Mugabo:* nta bya ariko. Nako ndaje nyijungunyire wasanga ubwo ari ibindi birozi uvuye kuzana.
_Yahise ajya mu bwogero akubitaho urugi arakaye cyane. Nahise nanjye nshaka aho mpisha ya miti. Bwa mbere mu buzima bwanjye nakoze ikintu ntamubwiye kandi nagikoze ntagamije inabi, kuko kumubyarira numvaga na we ari umunezero kuri we_
*********
Sali yabanje kunyitegereza mu maso mbere yo kubumbura indi page ngo akomeze asome, mubwira gukomeza.
_18/05/2013_
_Yewe wa kayi we, unyihanganire kukwandikamo ishavu gusa n’umubabaro. Gusa ntawundi mfite naganyira cyangwa natakira, ni wowe nshuti mfite itazanyinuba cyangwa ngo intenguhe kandi idateze kuzamvamo_
_Iminsi yakomeje guhita indi irataha nuko umubano wanjye na Mugabo ukomeza kugenda nabi. Gusa mvuze ko yanyangaga naba mubeshyeye. Ariko ibigaragara inyuma yari yarahindutse ahanini kubera ibyo yapakirwagamo na nyina. Ikibinyemeza ni uko buri joro mu gicuku, mu gihe yabaga akeka ko nsinziriye, numva ankorakora, akambwira ko ankunda, ndetse akanansoma ku gahanga mbere yo gusinzira. Yananyuzagamo akampfumbata ndetse akanyorosa neza. Byose yabikoraga ariko yishisha ndetse akabikora mu gihe akeka ko nsinziriye. Yari asigaye anatinya kunsaba ko dukora imibonano, atari uko namwima ahubwo ubanza na byo nyina yari yarabimubujije kuko jyewe nari nariyemeje kumugandukira muri byose no kumukunda, no matter what_
_Umunsi umwe ni bwo Mugabo yambwiye ko agiye kujya mu rugendo hanze y’igihugu kandi urugendo azajyamo azamaramo ibyumweru bibiri. Nubwo byari ngombwa ariko nanone numvise ngiye kwikorera urusyo. Niba mabukwe na Soumaya banteshaga umutwe bakambuza amahoro umugabo wanjye ahari, bizacura iki mu byumweru bibiri azamara atari hano? Ese Mana yaremye isi n’ijuru ni ryari nanjye nzagira amahoro nanjye nkishimira urugo nk’abandi bagore? Gusa nzi neza ko unyumva kandi igihe kizagera ukansubiza. Ndakwizeye_
*************
Sali yafunze agenda arambika ku buriri.
*Mugabo:* kuki ibi byose byamubagaho koko ntavuge? Kuki se ari we byabayeho koko? Kuki byabaye ku rugo rwacu? Kuki?
*Sali:* reka kwirenganya kuko ntabwo wabimenye. Kandi abagore buriya ntabwo utuzi, umugore yahisemo kuguhisha ikintu ntushobora kukivumbura niyo waneka ute. Ahubwo haguruka ujye kungurira ka juice ndumva icyaka
Naramurebye numva ndatunguwe. Arabona nifitiye agahinda n’ibibazo ariko we arashyira inda imbere gusa.
*Sali:* haguruka se nyine. None se kuguma muri iki kizu kirimo uburiri na douche gusa niwo muti?
Naramwenyuye bwa mbere nyuma y’iminsi myinshi ngaragaza umubabaro mu maso. Mushiki wanjye uyu ni we muntu rukumbi ubasha kunezeza no kungaruramo icyizere kuri iyi si
*Mugabo:* tugende ariko ntabwo turi butindeyo. Iminota 15 gusa
Nabivuze yamaze gusohoka ahubwo, nuko nanjye ndasohoka turagenda
Muri resitora twicaye ntawe uvugisha uwundi. Gusa nanone numvaga mfite byinshi navuga, nkabura aho mpera
Nyuma nibwo Sali yaje kuvuga
*Sali:* urumva se uzagaruka ryari mu rugo
*Mugabo:* sha sinzi. Ubundi se buriya haracyari iwanjye?
*Sali:* none se ntabwo uzababarira mama?
*Mugabo:* harya ubundi buriya uriya ni mama koko? Sinzi rwose
Yabonye ko ntashaka gukomeza kubivugaho ahindura ikiganiro
Ni umwana uzi kuganira kandi abantu bose barashobokana neza. Yahise ahindura ikiganiro anganiriza ku byo ku ishuri n’ibindi binyuranye byo mu buzima busanzwe. Gusa akimbwira ni bwo nabonye hinjiye Diarra ahantu twari turi. Kumubona byabaye nko kubonekerwa kuko Diarra ni inshuti magara ya Malayika bivuze ko hari byinshi azi. Narindiriye ko amara kugura ibyo aje kugura nuko agiye gusohoka ndamuhamagara
*Mugabo:* uraho Diarra. Uranyibuka? Ndi…
*Diarra:* wikigora wivuga ndakuzi
Ndamwumva ibyanjye byose arabizi kandi ntitwamubaniye
*Mugabo:* umbabarire ku byabaye byose, mu bihe byahise
Yabanje kunseka arakwenkwenuka, nuko arangije arandebaaaaaa
*Diarra:* imbabazi? Wanciye ku nshuti yanjye umbuza kuzongera guhura na we. Ese wari uzi ko nyoko amufashe nabi? Hagati aho ndi kwihuta mbwira icyo umpagarikiye
Nabanje kureba aho Sali atwitegereza numvaga nanjye ntafite aho nahera mubwira icyo muhagarikiye
*Mugabo: umva umbabarire ni ukuri ku bwa byose pee. Nagusabaga ko wamfasha kongera guhura na Malayika. Nshaka kumusaba imbabazi ku bwa buri kimwe cyose
*Diarra:* ese umuryango wanyu mwese kuki muri abagome koko? Nawe ni uko umeze? Nyuma y’umwaka wose waramwirukanye wawe, umwaka wose utamuvugisha none ngo ushaka kumusaba imbabazi? Umva umukobwa araho kandi ubuzima arimo buramushimishije wishaka kuza kongera kumuzurira akaboze umwibutsa ibyahise.
*Mugabo:* Umva Diarra ndagusabye…
*Diarra:* umva nshaka kukumenyesha ko Malayika ubu abayeho neza kandi rwose wishaka kumusubiza inyuma. Malayika yarakwibagiwe kuri we warapfuye aragushyingura. Yarakwibagiwe ndetse neza rwose, iturize ukomeze ubeho uko wifuje. Gusa ntacyo urabona
Yambwiye ayo magambo ahita yigendera. Numvise ndushijeho gucika intege neza neza. Sali wari watwihoreye yaranyegereye
*Sali:* wimwumva. Malayika ndabizi azakumva kandi azakubabarira. None se kuki abaririza amakuru yawe niba yarakwikuyemo burundu?
*Mugabo:* ngo? Abaririza amakuru yanjye?
*Sali:* yego turavugana kenshi kandi igihe cyose tuvuganye aba ambaza amakuru yawe akanambaza niba mama atarahinduka akiri wawundi. Malayika ni isimbi ritatse erega. Ni ikirezi cyeraaaa de.
Nibyo koko ni isimbi, ni agasaro ndetse ni ikirezi. Ese nzamubona? Ese azambabarira?
*_Ni ikibazo nanjye nibaza.kumubona birashoboka ubwo avugana na mushiki we. Ariko se imbabazi? Gusubirana? Agace ka 8 ntuzagacikwe_*
*
Comments