Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nicaye mu modoka nuko nsubiza Sali iwacu nanjye nisubirira muri ya nzu yanjye ya jyenyine. Gusa amagambo ya Diarra yakomeje kunkorogoshora mu mutwe
Sinigeze mbasha guha agaciro ibyo mfite nuko undi abikoresha uko yishakiye. Nageze aho nsigaye nibera nicara ku rubaraza mfata ya agenda mu ntoki. Wagirango kuyisoma byabaye itegeko ntakuka cyangwa se ni igihano. Nubwo kuisoma iteka binsigira igikomere gishyashya ku mutima ariko nanone sinakibuza kuyisoma kuko niho menyera amateka yanjye yahise ntamenye amateka y’urugo rwanjye.
Nakoze ikosa rikomeye igihe nahagarikaga byose maze gushaka umugore. Kumwitaho, kumurinda, kumenya ikimuhangayikishije, ikimubabaje. Nibagiwe ko nagombaga kumurinda uwamugirira nabi wese kabone niyo yaba mama wambyaye cyangwa uwo tuvukana. Ubu nibwo nibutse amagambo yavuzwe na Sartre aho yavugaga ati *dans la vie on fait ce que l’on veut mais on est responsable de ce que l’on est*
Ugenekereje yashakaga kuvuga ko mu buzima ukora ibyo ushaka byose ariko uwo uri we ni wowe ubigiramo uruhare. Nanjye nizeye uwitwaga mama ku rwego rwo hejuru cyane bituma inshingano zanjye zo kuba umugabo nyawe urengera akanarinda umugore we zinanira ndatsindwa.
Ubu nanone reka nongere nsome, mbabare nta kundi ariko byibuze biramfasha kumenya ukundi kuri ntari nzi.
_01/06/2013_
_Ndagarutse nanone niteguye kwandika ibindi bibazo nahuye na byo. Ibyumweru bibiri birihiritse Mugabo agiye muri France aho yagombaga gusinya contrat ikomeye cyane yari guteza imbere company. Gusa kuva yatsimbura ibirenge, hano hahindutse gereza iruta izindi. Iyicarubozo ribaho ryose ryaba iryo mu bwonko no ku mubiri ryahise ritangira ubwo. Mabukwe yahise aha konji umukozi wo mu rugo, ubwo nyine akazi kose ko mu rugo ni jye karebaga ni nanjye wagombaga kugakora uko kakabaye. Gukora isuku, koza ibyombo, guteka, no gufura byose byari ku mutwe wanjye. Nageraga nijoro nananiwe bidasanzwe ubwo ni ko kandi buri mugoroba Soumaya yanteshaga umutwe ku byo kurya nabaga natetse ngaho ngo birimo umunyu mwinshi cyangwa ngo nta mavuta nashyizemo. Ntiyanatinyaga kuvuga ko nabiroze ngo nkunde nikize mabukwe_
_Buri munsi kandi ni ko habonekaga ikirego gishya bandegaga ku mugabo wanjye, najyaga kuryama maze gutongana na we nubwo nabaga mbizi ko ndengana ariko ntiyashoboraga kumva ukwisobanura kwanjye. Nari mbizi ko batanshaka ariko nanone siniyumvishaga inyungu bafite mu kunteranya na Mugabo kugera ubwo banampimbira ibyo ntakoze. Yari kure y’urugo kuki bamushyushyaga umutwe wenda bakanatuma akazi agakora nabi koko ? buri mugoroba namwohererezaga SMS mubwira ko meze neza kandi mukumbuye. Iyo atansubizaga akoresheje amagambo akomeretsa yaranyihoreraga. Byageze aho ntiyongera kumpamagara ariko agahamagara nyina na mushiki we. Uyu munsi rero ubwo nari mu gikoni nibwo mushiki we Soumaya yinjiye afite igikombe kirimo amata nuko arayabikira rwose nta bwoba n’isoni afite_
*Malayika :* es nk’ibi uba ubikoreye iki ?
*Soumaya :* mba numva binshimishije
*Malayika :* umva ndakubaha ariko ikindi gihe ibi ntuzabisubire. Nunyubaha nzakubaha ariko ntuzatume nkubahuka rwose ndagusabye
*Soumaya :* ese wibonyemo iki muko ? umenye ko ntangana na we ntushake kuntondagira ndakwisabye. Ako karimi kawe kazinge ukannyemo ukore ako mu rugo niko kakubereye
_Nahisemo guceceka nzana itorosho mpanagura ibyo amaze kumena bucece sinashakaga amahane. Nkibirimo nibwo mabukwe yinjiraga na we aramvugisha ndaceceka_
*Mabukwe :* Ese iki kinyendaro mvugisha kigaceceka ntikiti kunyumva ra ?
_Amagambo ye ambabaza kurenza urushyi yankubise. Gusa kunyita ikinyendaro byo byarushijeho kundenga neza neza. Narihanganye bihagije ariko aho bigeze ndabona ngiye kuba agatobero nka ka kandi k’imbwa neza neza. Ese ibi ni ukunyiyenzaho gusa cyangwa ni ukunshakaho impamvu gusa ? mu kanya gato yari ampagaze imbere neza neza noneho ubanza aje kunkubita si gusa_
*Mabukwe :* si wowe ndi kubwira wa shyano we ?
_Nakomeje guceceka. Burya mu guceceka na ho habamo izindi mbaraga zidasanzwe. Gusa nanone numvaga namaze kuzura uburakari ku buryo iyo muvugisha nari gutomboka ubundi hagashya neza neza_
*Mabukwe:* Malayika ni wowe mvugisha. Wibonyemo iki ku buryo nkuvugisha ugaceceka ukanyihorera nta soni? Nako ibi byose ni umuhungu wanjye wabizanye aho yazanaga ikinyendaro ngo ashatse umugore.
*Malayika:* ese kuki ibyo utifuza ko bakorera umwana wawe, wowe wabikorera abandi?
*Mabukwe:* Eheee. Si bwo atangiye kumpa amasomo. Wowe nta somo wanyigisha kuko uri Satani yaje kubana natwe tutabizi
*Malayika:* umva ndarambiwe cyakora pee. Ubu koko ntimushobora kumpa amahoro nanjye nkubaka neza?
*Mabukwe:* eheeee. Soumaya weeeee umva uyu mukobwa noneho agiye kungira umusazi neza neza peee. Ngwino unyumvire noneho pee
_Amarira azenga mu maso, numvaga nta na kimwe mbashije gukora, gusa umutima wari wuzuye intimba, agahinda kanshengura_
*Soumaya:* ese wibonamo iki wowe ku buryo wubahuka mama?
*Malayika:* Soumaya wambabariye ukampa amahoro koko?
*Mugabo:* ese burya ni uku ufata mushiki wanjye na mama?
_Natunguwe no kubona Mugabo aje atanteguje, muri make bo bari babizi bashakaga asange nayagaye bangushe mu ikosa. Si ubwa mbere kandi bangusha mu ikosa imber eye. Nabaye ntaramenya ibyabaye cyangwa ngo muvugisha aba aragiye nta kindi arengejeho_
************
Narekeye aho gusoma umutima wenda guturika nanone nkuko bisanzwe bigenda no ku zindi nshuro. Gusa ubanza nihariye. Abandi basoma ngo baruhure umutwe cyangwa bagasoma inkuru z’urukundo, zishimishije se ariko jyewe ndasoma ngo menye neza abantu batagira umutima harimo na mama umbyara, ngo menye neza ibyabo.
Narebye ku isaha nsanga bigeze saa saba. Nararyamye ngo ndebe ko nabona ibitotsi nuko ku mahirwe biraza
Bukeye bwaho nabyutse kare cyane ngenda ngaruka nzenguruka icyumba ndayemo. Nibwo mu mutwe nafashe ikindi cyemezo cyo kuba mvuye hano ngashaka ahantu naba nerekeje nkaruhuka mu mutwe agahe gato. Nahise mfata agakapu ko mu mugongo mbanza kunagamo ya agenda, ubundi nshiramo amakabutura 2, amapantalo 3, amashati 2 na T-shirts 4. Nashyizemo inkweto, imyenda y’imbere n’utundi dukoresho nkenerwa tw’isuku nderekera.
Nabanje kunyura kuri bank, nuko mvuyeyo nicara mu modoka ako kanya mbona Sali ampamagaye. Nari mbyiteguye kuko nta kuntu atampamagara
*Mugabo :* bite mushiki wanjye nkunda
*Sali :* gabanya imitoma umbwire impamvu unyoherereje amafaranga angana gutya
*Mugabo :* ni ayo gukoresha mu rugo, uyahe nyoko.
Numvise yitsa umutima mbere yo gukomeza ikiganiro
*Sali:* umva Mugabo ibi simbikunda na gato rwose. None se ubu urumva ibi ari byo bizakemura ikibazo ? jyewe nshaka ko uvugisha Malayika ibindi bireke rwose
Nabanje gusekamo nuko ndakomeza
*Mugabo :* ariko se ushaka nzamuvugishe gute koko ? nzahere hehe? Nzagende nti *urabona nari nje kugusaba imbabazi kubera ko nabaye ikigoryi ndetse nkaba ntarabashije gutahura ko mama wanjye na mushiki wanjye bagufataga nabi. Nari nibagiwe no kukubwira ko namenye ko uwo nitaga inshuti yanteranyije nawe akubeshyera kuko yagushakaga. Umbabarire kandi ko nakwirukanye ntaguhaye umwanya wo kwisobanura* ibi ni byo ushaka ko nzamujya imbere koko nkavuga? Oya rwose byihorere pee
*Sali :* ariko byibuze azamenya ko ubabajwe n’ibyabaye kandi usabye imbabazi
*Mugabo:* ahubwo se wigeze umubwira…
*Sali:* humura sinamubwiye ko wamusomeye agenda. Gusa namubwiye ko ukimukunda
*Mugabo :* nuko we agusubiza iki ?
*Sali :* urebye ntacyo yarengejeho yahise ahindura ikiganiro. Ubanza atarashakaga ko tubiganiraho
Nahise numva icyizere kiyoyotse kigenda nka nyomberi neza neza. Birumvikana yaranyibagiwe nubwo anyuzamo akabaza amakuru yanjye ariko ntabwo akinkunda. Erega umwaka ni mwinshi
*Mugabo:* hagati aho rero ngiye kuva mu mugi gato nerekeze ahantu naruhukira ndumva nshaka kuruhuka mu mutwe, nzajya nkuvugisha kenshi ariko humura
*Sali:* ubwo se kandi noneho ugiye kwerekeza hehe?
Numvaga mpamubwiye ashobora kuzahabwira mama akaza kuntesha umutwe kandi nshaka kuruhuka bihagije
*Mugabo:* ntabwo ari kure humura ni mu nkengero z’umugi. Ngaho reka nkureke tuzasubira
Nahise musezera nuko natsa imodoka nerekeza mu ntara. Sinzi iminsi nzahamara ariko nshaka gusubiza ubwenge ku gihe.
*_Ese koko bizabaho ahure na Malayika ? Ese ashigaje kumenya ukuri kungana iki? Agace ka 9 ntuzagacikwe_*
*
Comments