Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Aho nicaye ni bwo umu serveuse yaje
*Serveuse:* juice yanyu yaje nyakubahwa
*Mugabo:* eeeh. Murakoze cyane.
*Serveuse:* nta kindi nabazanira se?
*Mugabo:* oya igendere ariko ningira ikindi nkenera ndakubwira
Aho niyicariye nitegeye amazi nicaye mu mutaka, nanyoye ako ka juice k’uruvange rw’imbuto gakonje. Numvaga akayaga kameze neza, akazuba kakivangamo nkumva ibintu ni uburyoheeeeeee
Uretse umugore wakomezaga kunyinyurishwa imbere buri kanya yambaye bikini, ubundi wabonaga abari aho bose buri wese yibereye mu bye. Uyu mugore disi ubu wasanga azi ko namushidukira. Narumiwe
Uko nakicaye aho telefoni yarasonnye nuko ndebye mbona ni secretaire wanjye umpamagaye. Uyu na we amaze kungera ahantu. Namubwiye ko ngiye mu kiruhuko ariko ahora ampamagara ambaza igihe nzagarukira ubundi akampamagara ambwira ko abantu bambuze cyangwa ngo hari abanshaka cyane. Noneho ubu bwo yambwiye ngo abantu batangiye kuvugavuga igituma ntakiza ku kazi. Ariko abantu babaye bate? Iyo babuze icyo bakora bumva ko umuti ari ukwinjira mu buzima bw’abandi bakabavuga weeeeeeee. Ibi na byo ni ikimenyetso cyo kudatera imbere haba mu mutwe no mu bikorwa. Umwanya bamara bavuga abandi bawukoresheje biteza imbere byabagirira akamaro. Twamaze kuvugana ndakupa ariko ntarabika telefoni yahise yongera gusona noneho aka kanya bwo yari Betty uhamagaye. Uyu na we rwose sinzi ibye.
*Betty:* Allooo
*Mugabo:* bite Betty? Ushaka iki?
*Betty:* ngo nshaka iki? Narumiwe cyakora. Urifata ukagenda utanansezeye utanambwiye aho ugiye nuko naguhamagara ukambaza icyo nshaka? Ndashaka umugabo wanjye, ndashaka wowe
Nabaye ntaravuga nuko arakomeza
*Betty:* unshaka ibi ntabwo wigeze ubinteguza. Sinzi ikibazo ufitanye na nyoko kandi ntabwo binandeba. Rero niba udashoboye kugaruka vuba nyoherereza amafaranga nigire gukora shopping rwose. Umenye ko ndi umwamikazi kandi ngomba kubaho nk’abamikazi nyine
Nagatangaye ikindi yavuga. Uyu mvuze ko ari ikimungu cyanyinjiriye mu buzima sinaba mbeshye. Aho guhangayikishwa n’uko ntahari, aho kumbaza icyanjyanye n’igihe nzagarukira we ikimuraje ishinga ni shopping gusa nta kindi. Ariko ubundi ubu byagenze bite ngo uyu muntu nemere kubana na we koko? Ubanza mama nawe yarabanje kundoga mu bwonko ngakurikira buhumyi.
Numvaga ari kumena amatwi kandi rwose ibi ndabirambiwe. Ese ibyo ahora avuga gushopinga bijya hehe ubundi? Nta mwanya muhaye cyangwa igisubizo nahise mukupa na telefoni ndayizimya. Ndarambiwe, ndarambiwe rwose pee. Ibi se ni ibiki ubu koko? Ibi abona nazabivamo ubu koko?
Nahagurutse aho nari nicaye ntangira kugendagenda ku nkengero z’amazi ku mucanga. Uko wagendaga unkonjera numvaga ari byiza. Nanyuze kuri couples ebyiri ubona rwose bishimye bari kurya ubuzima. Byanteye kwibuka ko umunezero nk’uyu nanjye nakabaye nywufite ubu ariko narawiyambuye umunsi nemera kuyoborwa na mama, nkirukana urukundo rwanjye. Sinizeye ko nshobora kuzabona undi muntu nkunda nka Malayika, ntawe nabona pee.
Nyuma y’agahe gato ndi gutembatembera aho ngaho niyemeje gusubira mu cyumba cyanjye nkaruhukaho, ubanza wenda nasubiza ubwenge ku gihe neza.
Mu nzira ngenda nabonye SMS nuko uko nayisomaga ndangaye nenze kugonga umugore twahuye ku buryo isakoshi ye yaguye hasi. Narunamye ngo nyimutoragurire ariko ubwo nayimuherezaga naguye mu kantu
Mbega ngo Imana iransubiriza igihe. Yari Malayika. Nk’umunsi duhura bwa mbere rwose ni we impumuro ntihinduka, noneho uburyo yambara amakanzu agera ku birenge ariko akaba ari za bararata intugu, Mana weeee.
*Mugabo:* Mana weee. Malayi, ni wowe?
*Malayika:* Mugabo, ni wowe?
Twahagaze aho turebana. Mbega gutungurwa, mbega kumva umutima uteragura.
Gusa mu gihe niteguraga kuba namubwira ko namenye byose, ko nsabye imbabazi kandi nicuza kandi nifuza ko yampa andi mahirwe, nibwo haje umugabo amuhagarara iruhande amufata mu mayunguyungu. Numvise icyizere kiyoyotse ariko numva ngize n’akantu ko gufuha muri jye. Ubu koko uyu ni we usigaye amunezeza iyi minsi?
*Malayika:* Mugabo, uyu ni Manou, fiance wanjye. Cheri, uyu ni we Mugabo, wahoze ari umugabo wanjye
Nahoze ndi…
Iri jambo ubwaryo ryabaye inkota isogota umutima wanjye. Numvise ububabare ntigeze ngira, numva agahinda kadasanzwe mu mutima wanjye ariko nanone nihagararaho. Numvaga ikiniga nkumva amarira ashaka gutemba ariko ndikomeza. Icyakora intekerezo zanjye zo zari zamaze kugenda zigera kureeee. Ni nk’aho nari nibereye mu yindi si itandukanye n’iyo mpagazeho.
*Manou:* Uraho, nishimiye kukumenya
*Mugabo:* uraho neza. Nanjye ndabyishimiye
Ariko se koko ndabyishimiye? Koko ngo uwambaye ikirezi ntabwo amenya ko cyera, gusa nanone sinzi nako sinzi…
*Malayika:* Mugabo, bigenze bite? Umeze neza?
None se nkubeshye ngo meze neza koko? Kandi mu mutwe numva ntari tayari.
*Mugabo:* yego meze neza. Ahubwo wowe umeze neza?
*Malayika:* yego meze neza. Turagiye rero
*Manou:* nibyo tugende. Mugabo tuzasubira wenda ikindi gihe
*Mugabo:* yego mugende amahoro.
*Malayika:* Josue nizereko tuzahura nanone ikindi gihe
Kunyita Josue ubwabyo byanyongerereye intimba. Iri zina yakundaga kurimpamagara iyo twabaga turi mu bihe byiza, cyane cyane turi gutegurana mu mibonano. None arongeye ararinyita. Ubu se bivuze iki? Gusa uko nkubonye, Malayika wahoze uri uwanjye, uranezerewe rwose ariko jyewe agahinda ni kenshi, umubabaro mfite ni mwinshi
Bagiye mbareba uko bagenda bafatanye agatoki ku kandi, Malayika akanyuzamo akamusoma ku itama, mbona ko rwose banezerewe cyane kandi baryohewe n’ubuzima n’urukundo
Nanjye nahise nkomeza njya mu cyumba ninaga ku buriri. Nta kindi nari gushobora uretse gufata agenda ngakomeza ngasoma mpereye aho naraye ngejeje, nubwo binyongerera akababaro ariko byibuze bituma nsobanukirwa byinshi ntabashije kumenya mu hahise.
_namusanze mu cyumba mbona yijimye mu maso_
*Malayika:* Josue rukundo rwanjye ufite ikihe kibazo? Urabizi ndagukunda kandi ngukunda n’umutima wanjye wose. Kubaho kwanjye ni uko uriho kandi ibyishimo byanjye ni ukubona wishimye. Iyo ubabaye jyewe ndarira. Kuki koko utanyizera?
*Mugabo:* Malayika, Malayika wanjye. Ni ukuri ndagukunda urabizi
_Yabivuze amfashe ku matama andeba mu maso. Nari mbikumbuye bidasanzwe. Yarampobeye nuko ankorakora mu mugongo, numva ubushagarira burushijeho kunyirukanka umubiri wose. Byari urukumbuzi hagati ya twembi ndetse numvaga nishimiye ko ubuzima bwongeye kuryoha no kuba bwiza hagati yacu_
*********
Malayika weeeeeeeeeeeee
Malayika wanjyeeeeeeeee
Ubu koko nkore iki ngo wongere ube uwanjye? Nkore iki koko Malayika wanjye?
Ako kanya nahisemo guhamagara Sali ngo mubwire amakuru yanjye nanamubwire ibindi bintu byabaye.
*Sali:* ese ubu igihe wagendeye nibwo wibutse kumpamagara koko?
*Mugabo:* nguhamagaye ngo nguhe amakuru none utangiye kwigira syori se? ahubwo mbwira amakuru yawe
*Sali:* meze neza nta kibazo. Ahubwo wowe
*Mugabo:* nanjye ni neza. Ahubwo ngufitiye amakuru atunguranye, amwe bita breaking news
*Sali:* niba ushaka kumbwira ko wabonye Malayika ayo ntakiri breaking yabaye expired news
*Mugabo:* yego kooooo. Ubwo amakuru uba wayakuye hehe ra?
*Sali:* jye mba nzi kuyakurura mwana. Ahubwo se ubu nturi muri koma koko…
*Mugabo:* ndeka. Nyibwirira amakuru yo mu rugo
*Sali:* tumeze neza uretse nyamugore wawe buri minota itanu aba ataka ngo ararwaye ntumbaze ibyo arwaye ubanza ari ibifukunya
*Mugabo:* winsetsa nibabariye wa muswa we
*Sali:* jya woroshya ubuzima muvandi. None se uribabaza koko ngo ubikoreho iki? Ubuzima ni uko bukoze ntabwo buri gihe bigenda uko ushaka. Rero nshaka kukubona vuba kandi nuza warataye ibiro nzagusekura ubimenye
Naramukupye nuko ndongera ntekereza ku buzima. Ubuzima buhora budutungura bukadukorera agashya tukibura neza neza pee. Nawe se uba ubabaye mu kanya ibyishimo bikaba biraje, ubundi waba wishimye mu kanya akababaro kakaza. Ubu se koko ahazaza hambikiye iki ko binyobeye neza neza? Nahise njya koga ahari wenda nakumva ngaruye akuka, ndabona n’ubundi iby’ejo bibara ab’ejo
*_Mbega mbega gukubitika. Ubu se koko twizere ko hari icyo bizatanga wenda nyuma? Ariko se Manou akaba uwa nde? Ari wowe urumva byagenda bite? Agace ka 10 ntuzagacikwe_*
*
Comments