logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S01 EP10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Aho nicaye ku rubaraza nitegerezaga abantu batambuka ariko mu mutwe nta kindi cyari kirimo uretse gutekereza kuri Malayika wanjye nako wahoze ari uwanjye. Uko nabonaga abana bakina mu muhanda nibukaga iminsi yahise. Nibutse iyo habaga ari ku cyumweru twatemberereye ku mucanga ku mazi. Nibutse ukuntu iyo yabonaga couple zigenda zishimye ziri kumwe n’abana na we wabonaga bimushimishije. Yahitaga ambwira ko yifuza kumbyarira umwana yaba umuhungu cyangwa umukobwa, ariko akambyarira umwana uzaba umurunga n’ikimenyetso cy’urukundo rwacu. 
Nibutse amajoro yararaga arira yibaza igituma atabyara. Nakoraga uko nshoboye ngo muhoze. Nanjye nashakaga umwana ariko kuri jye icyari gifite agaciro ni Malayika kurenza ibindi
Mbega ubuzima ngo burambera gatebe gatoki
Gusa uko byamera kose burya nta na kimwe kitagira iherezo. Umunezero ntuhoraho nk’uko no kubabara bidahoraho.
Nkuko rimwe umubwiriza yabitubwiye burya ngo ibyo tubona byose ntabwo Imana iba yabiduhaye ahubwo irabidutiza hanyuma uburyo tubyitwaramo ni bwo butuma Imana ihitamo ko tubigumana cyangwa se ibitwambura. Wenda yarakabije ariko birashoboka. Iyo menya neza agaciro ka Malayika ntabwo aba yaranciye mu myanya y’intoki. Urugamba nararutsinzwe singiye kwihagararaho gusa ndibaza niba naratsinzwe ruhenu cyangwa ngifite andi mahirwe.
Nahise nsubira mu nzu nifatira agenda ngo nongere nsome


_13/06/2013_


_Ndabona iminsi yanjye yo kubabara iruta ubwinshi iyo kwishima. Wa gatabo we ntuzanyinube nubwo impapuro zawe zera zigiye kumarwa na wino nandikishaho umunsi ku munsi. Gusa uburyo bwose nagerageje ngo mpuze na mabukwe bwaranze. Nacishije make ntibyagira icyo bitanga, nzamutse nanjye nabwo biba ubusa. Imana imbabarire amagambo nkoresha ariko mabukwe ni dayimoni yujuje ibyangombwa_


_Ejo ubwo Mugabo yari yagiye ku kazi nibwo mabukwe yampamagaje muri salon ngo ashaka ko tuganira. Namwitabye igitima kidihagura nuko nsanga yicaye ku ntebe, Soumaya amwicaye iruhande. Naricaye ntegereza icyo ambwira_


*Mabukwe :* Malayika rero urabizi kandi urabibona ko ndi gusaza iminsi yanjye ku isi irabaze. Numvaga nshaka kuzapfa mbonye akuzukuru kanjye ariko nkurikije igihe umaze hano, ntabwo ubyara. Niyo mpamvu nashakaga kukumenyesha ko umuhungu wanjye ngiye kumushakira undi mugore uzamubyarira. Ibyo nubyemera nibwo nzabana nawe amahoro


_Ijambo yashorejeho aho kumbabaza cyangwa kundiza ryaranshekeje bidasanzwe. Uko nasekaga na bo barandebye ahari bagirango ndasaze kuko ndahamya ko atari byo bari biteguye. Gusa guseka kwanjye na byo byanteye kumusubiza nta na kimwe nciye ku ruhande kuko ntacyo nkiramira n’ubundi amazi yarenze inkombe_


*Malayika :* niba ndi ingumba ariko urabizi neza ko ari ukubera wowe n’uwo mukobwa wawe muri kumwe mwandogesheje ngo ntazabyara. Ako gatekerezo rero uretse ko nta n’ubwenge mwashyizemo ariko mwibuke ko guharika burya bitacyemewe


_Numvaga ndambiwe guceceka. Byibuze mberetse ko ibyo bakoze byose mbizi. Nahise mpaguruka nisubirira mu cyumba, mbabaye cyane ariko nanarakaye. Gutinyuka akambwira ngo simbyara kandi abizi neza ko ari we nyirabayazana koko ?_


_Agahinda karanyeguye aho ndi mu cyumba ndarira amarira yose abaho, numva ahari kurira kwanjye birangiriye aha. Ese ubu abandi bakazana ni uku ba nyirabukwe babagenza cyangwa ahari bo babaho banezerewe mu ngo zabo ? Muri make niba utabyaye ugomba guharikwa cyangwa ukirukanwa ? Babona se twe tuba tubuze urubyaro ku bushake ubu ?_




_Bwije, nari mu cyumba niturije nibwo nabonye Mugabo yinjiye afite uburakari budasanzwe. Nahagurutse musekera ngo mwakire ariko mbona we yazinze umunya. Ndabizi ubu intambara igiye kurota nanone nyina afite ibyo amaze kumupakiramo_


*Mugabo :* ariko ngo ntushaka kumbyarira niyo mpamvu ufata za pillules buri munsi ?


*Malayika :* urumva harya nabikora ngo nunguke iki ?


*Mugabo :* nyine nsobanurira


*Malayika :* niba utekereza koko ko nshobora gukora ibyo bintu ndumva nta busobanuro naguha


_Nabimubwiye mpindukira ngana mu buriri_


*Mugabo :* hagarara aho se nyine


_Namwimye amatwi ndakomeza ngana ku buriri ariko ahita amfata ukuboko ankubita urushyi rwiza rwiza cyane numva ibinyugunyugu mu mutwe birirukanse. Bwa mbere mu buzima bwe ikintu ntatekerezaga ko yakora, aratinyutse aragikora koko ? Jyewe nahoze ndi akamalayika ke none mpindutse icyo yitorezaho gutera inshyi ? Ikintu navuze ntashobora kwihanganira ni ugukubitwa._


*Malayika :* Mugabo, uratinyutse urankubita ?


*Mugabo :* uzakomeza gufata ibyo binini ahubwo bikubuza gusama umenye ko nzakurikiza inama ya mama ijambo ku rindi. Nzashaka undi mugore kandi si imikino nzabikora rwose. Komeza ubwo bucucu uzabyibonera


_Guhera uwo munsi nibwo nahise mbona ko ntaramenya ikipe ikina n’indi kandi nk’uko mabukwe yabimbwiye kuva na kera, uru rugo nzarusohokamo ndira. Nahise mbibona ko iminsi yanjye yo kuba hano igerwa ku mashyi, gusa ntacyo nari mfite nabikoraho_


********************


Nahagaritse gusoma ndeba hasi nubitse umutwe. Ese kuki ibi byose ari twe byabayeho koko ? numvise nirakariye bidasanzwe, numva uburakari bukomeye bunyirukanse mu mutwe. Ndabona igihe kigeze ngo mve muri iki cyaro. Ngomba gusubira mu mugi kuko rwose kuza hano ndabona n’ubundi kuba hano ntacyo byamariye. Malayika aracyandi mu bitekerezo noneho no guhura na we amaso ku maso byarushijeho kuntera ikibazo mu mutwe. Gusa kuba ntari kumwe na Malayika, ndumva ntawundi ngomba kubana na we rwose. Nazajya mpora nibuka ibihe byiza na Malayika, nkababara.
Nahise mpakira ibyanjye ubundi ninjira imodoka nderekera. Mu nzira nagendaga ntekereza kuri Malayika gusa nkibuka uko namubonye kuri hoteli nari ncumbitsemo ari kumwe n’uriya musore. Ese ubundi uriya muginga aba anshakira iki ku mugore ? Malayika wanjye koko nemere bamujyane ndi aho nasamye ?
Ese kuki Sali we yampishe ko Malayika afite fiyanse ngo nitegure mu mutwe, akarindira nkaba ari jye mbyivumburira ? Mu kuri ni ikintu nubu ntarabasha kwakira rwose pee. Nyamara ubwo twahuraga Malayika yamvugishije anansekera nk’aho nta cyabaye. Kuki koko yankora ibi bintu ? Gusa ndumva ngomba gukora uko nshoboye kose akangarukira. Uwo yise fiyanse we ntabwo azambera inzitizi, ngomba kugerageza nkarwanira icyo nshaka ariko sinzakoresha imbaraga ahubwo nzagenda buhoro buhoro kugera nongeye gutsindira umutima we. Byari kuba ikibazo iyo ambwira ko yamaze gushaka.
Uko ndushaho kumutekereza ni ko umutima urushaho kumunyishyuza nkumva amahoro ndayabuze neza neza peee.


Ubwo nageraga mu mugi nabanje kunyura muri ya appartement nari narabayemo mbanza koga no kuruhuka ngo ntekereze neza ibyo ngiye gukora n’uburyo ngiye kubikoramo. Nirebeye mu ndorerwamo mbona ko nahonze ndetse natakaje ibiro ku buryo bugaragara. Gusa hari ikindi kimwe ngomba kubanza kwitaho. 


Nanone natekerezaga nyabura mama na mushiki wanjye, nkumva uburakari bunyuzuye. Nabanje guparika hafi y’iwanjye ngo mbanze ntuze, nuko mbona Betty asohoka iwanjye yambaye nk’umumansuzi neza neza. Namanuye ikirahure cy’imodoka ngo ndebe aho agana nuko mbona yerekeye kuri Mercede yari iparitse hirya gato, maze ndebye neza mbona hasohotsemo Malick.
Barahoberanye basomana nk’abadaherukana nuko binjira mu modoka baragenda. Mana yanjye. Betty na Malick ?
Imodoka yarahagurutse numva ngomba kumenya neza ibyo barimo maze ndabakurikira kugera ubwo Malick yaparitse iwe, nako iwanjye kuko inzu abamo ni jye nyishyura ngo ni inshuti nkorera. Bafatanye ku rutugu binjiye mu nzu. Nagize amahirwe nari mfite urundi rufunguzo rwo hanze maze ntegereza iminota icumi mbona kuva mu modoka nanjye ndagenda ndakingura ndinjira. Nasanze nta bari muri salona ariko ndebye ku muryango ujya mu cyumba mbona twa twenda nako udushumi Betty yari yambaye ni ho twibereye. Sinajijinganyije nahise nkingura icyumba nsanga neza rwose bibereye muri jigijigi yagapfe yagapfe, Betty hejuru ya Malick.
Ntibari banambonye nuko nkoma amashyi ntangaye baba barambonye.


*Betty :* Mana yanjye !!!!!!!!


Yabivuze ava hejuru ya Malick akurura agashuka arikinga undi na we aba akuruye boxer arambara


*Malick :* Ese wowe winjiye hano ute ?


*Mugabo:* ngo ninjiye hano nte? Harya ni iwanjye cg ni iwawe? Nakwibutsaga ko iyi nzu ari jye nyishyura, urabizi neza.


Nta kintu yashubije yubitse umutwe. Mu gihe abandi bagabo bafata abagore babaca inyuma induru zikavuga jye numvaga ahubwo bisa n’aho binshimishije ku rundi ruhande kuko rwose nari ndi kwibaza igituma Betty amvira mu rugo nakibuze.


Betty yatangiye kwirizariza


*Mugabo :* ndabona disi ukibasha kurira wowe. Ese ya mafaranga ya shoping wahoraga unsaba, gusohoka ngo na za mashuti, ni ibi wabaga ujemo ?


*Betty :* ariko byose ni amakosa yawe Mugabo. Iyo umba hafi, ukajya ubinkorera uko mbikeneye simba narageze aho ntekereza gushaka abandi. Ikindi kandi nari ndambiwe kumva igihe cyose uvuga izina Malayika uko twabaga twaryohewe, sinzi rwose niba waravugaga iryo zina ngo wumve ko ari we muri kumwe kandi ari jye turyamanye. Rero nkubwije ukuri singukunda sinigeze nanagukunda. Nakurikiye amafaranga yawe kandi ntiwayanyimye. Nibe na Malick we arankunda kandi anyitaho


*Mugabo :* yewe humura nanjye sinigeze ngukunda rwose. Kandi niba ukeka ko Malick agukunda aho waribeshye rwose kuko ubwo ni wowe wari ugezweho ku rutonde rw’abo ashaka kuryamana na bo. Na Malayika yaramugerageje aramunanira burya. Ese byibuze yakubwiye ko ari jye mutunze kuri byose ra ?


*Betty :* urambeshya yambwiye ko ari umukire acuruza imodoka kandi yambwiye ko nintandukana nawe azahita anshaka akangira umugore. Sibyo rata cheri Malick ?


Yarebye Malick aho yicaye undi na we aho kumusubiza areba hasi. Yamenye neza ko yamubeshye, yifata ku munwa atangira kuboroga. Nahise mpaguruka ndisohokera nuko Malick anyiruka inyuma


*Malick:* Umva sinshaka kugusaba imbabazi kuko ndabizi rwose ntabwo nzikwiriye. Ariko nshaka kugira icyo nkubwira kuri Malayika


Kumva izina Malayika byatumye mpagarara ngo numve neza ibye.


*Malick :* Ntabwo byo nabikoze ku bwende bwanjye. Mama wawe yanyishyuye ibihumbi 500 kugirango nzakumvise ko Malayika yansabye ko turyamana kandi sinari kubigeraho ntashatse uko byibuze nasohokana na we.




Ikindi kandi…


*_Ikindi kandi ? Mbega Mugabo ngo araba Bagabo barabona. Ibi ni bimwe byo kwirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri se ? Nako ntaho bihuriye kuko Betty na Malayika ntaho bahuriye. Agace ka 11 ntuzagacikwe_*


*

Comments