Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*Mugabo:* ngo iki? Nsobanurira neza
*Malick:* nyine burya abantu bakuru babona ibyo twahishahishe. Sinzi uburyo mama wawe rero yamenye ko mba nshaka gutereta Malayika nuko aranyinjirira anyemerera ariya mafaranga kugirango nzaze nkubwire yuko Malayika antereta. Ariko rwose ararengana ahubwo n’umunsi nashatse kumutereta yambwiye nabi anantera urushyi ndetse ambwira ko ninibeshya nkamugaruraho ubwo busutwa azabikubwira.
*Mugabo:* ishime rero icyo mwashakaga mwakigezeho. Uhm
Nahise nigendera ntamuhaye umwanya wo kugira icyo arenzaho. Mu nzira ngenda nahise nsubiza ubwenge inyuma nibuka neza uko byagenze uwo munsi. Nyuma y’amagambo uwo munsi Malick yaje kumbwira, naratashye maze ngeze mu rugo nsanga mama yicaye muri salon. Gusa nari mbabaye kuko uburyo Malick yari yambwiyemo ibyo, nabonaga ambwira ukuri. Uwo munsi nibwo nakusanyije ibyo nabwiwe na mama nongeraho ibyo nabwiwe na Soumaya nteranyaho ibyo nari maze kumvana Malick.
Uwo munsi nibwo igitekerezo cyanjemo cyo gutumaho inama y’umuryango maze nirukana Malayika ku mugaragaro.
None byose menye ukuri kwabyo iyi minsi.
Nibutse amagambo nabwiwe na marume mukuru ambwira yuko gutandukana atari umwanzuro yangira inama yo gufata kandi ko niyo nawufata nabanza gutekereza neza niba ntazicuza
Nibutse ko uwo munsi Malayika yarinze ava iwanjye nta jambo rye ribi numvise, nta ntonganya, ndetse n’umunsi mwirukanaho ntabwo yigeze atakamba asaba imbabazi. Kubera iki? Kuko yari azi ko arengana kandi yari azi neza yuko ntacyo yakora ngo numve ko ari mu kuri.
Gusa nabaye injiji ndakabya. Nizeye umuntu waguranye ubushuti akabugurana amafaranga na yo mpamya ko atagifite. Nari mbizi ko Malick ari umuhehesi wabigize umwuga ariko sinitaye kuri ibyo, nizeye amagambo ye.
Icyakora nanone nta bitagira iherezo, byaba ibyiza cyangwa ibibi igihe kiragera bigashira.
Nibagiwe ko urukundo nyarwo rurangwa no kwizerana hagati yanyu, ko ibituruka hanze byose atari ko buri gihe biba bigamije kububakira hari n’ibiba bishaka kubasenya.
Uyu munsi ni bwo nibutse imvugo nabwiwe n’umuhanga ko burya mu rukundo iteka hahoramo abantu barenze babiri. Imvugo ye sinayiyumvishaga neza kugera ubwo yansobanuriye
Yambwiye ko mu rukundo hahora amatsinda atatu, A, B na C
Yambwiye ko amatsinda A na B buri rimwe riba rigizwe n’umuntu umwe ari we umuhungu cyangwa umukobwa.
Yongeyeho ko itsinda C ryihariye kuko ryo rishobora kugirwa n’umuntu umwe cyangwa benshi. Yambwiye ko iri tsinda riba ririmo umuntu cyangwa abantu batifuza yuko A na B urukundo rwabo ruramba. Muri iri tsinda haba harimo abashaka ko A na B batandukana ngo babone uko na bo babatwara, cyangwa se abatifuza na rimwe ko iyo couple yabaho kubera ishyari gusa. Aha ni ho nahise mbona yuko muri C harimo mama na Soumaya ndetse na Malick wenda n’abandi ntabashije kumenya
Nibutse abagore benshi bahorana ibibazo n’abagabo babo kubera ibyo babwiwe, abagabo nka njye biyirukanira abagore babahora ubusa. Erega uwashatse kubatandukanya yanashaka uko abatega umutego umwe muri mwe akawugwamo undi akaba amuciye urwaho.
*NYUMA Y’IGIHE*
Iyi salon na yo rwose yararenganye. Yavugiwemo byinshi bibi, kukondacyeka nta cyiza gifatika cyahavugiwe kuva uru rugo rwageramo Malayika.
Ariko nanone ntabwo nakomeza gupfira muri nyagasani cyangwa ngo nkomeze mbabare mu mutima mbabazwa n’ibintu bitandukanye bigenda bimbaho mu buzima bwanjye bwa buri munsi.
Muri iyi salon ni ho twicaye ubushize nirukana Malayika mushinja ibyo atakoze, ni na ho nifuza ko havugirwa ukuri kose ku byahise.
Turi kumwe na Habimana, datawacu akanaba imfura iwabo. Hari mama wa Betty, Soumaya na Sali unyicaye iruhande.
Hari kandi Aboubacar, inshuti ya data kuva na kera akanaba umujyanama ukomeye cyane.
Betty we wagirango agiye mu birori rwose, yicaye yambaye neza makeup zirajejeta ategereje ikigiye kuvugwa nka wa mwana utegereje bulletin ku ishuri.
Gusa indoro ari kuturebamo iri kunsetsa wagirango nta cyabaye kandi rwose arabizi neza ko abantu bose bari hano bazi ibye na Malick. Ariko ntacyo reka turebe igikurikiraho uko acyitwaramo.
Gusa na nyina umurebye ntiyoroshye koko nta yima nyina akabara. Ari aho rwose ari kwihungiza akayaga akoresheje bwa bukoresho nkunda kwita ubwo mu Bushinwa, wagirango ari mu itanura kandi inzu yacu irimo climatiseur pee. Yewe nagatangaye aho imyitwarire ya slay queen Betty yayikomoye
Mama yaje tumutegereje iminota igera mu icumi, nuko yicara iruhande rw’imfura ye Soumaya wari watwitaruye yicaye hariya areba hasi mbese disi wagira ni malayika uri hariya kandi ni shitani y’amahembe.
Nyuma yo gusuhuza abantu bose bahari, nibwo datawacu Habimana yafashe ijambo.
Nari naraye mubwiye ukuri kose ntacyo nciye ku ruhande, ambwira ko ibintu bikwiye kujya ahabona mu maguru mashya ni na yo mpamvu inama yabaye igitaraganya. Ikiringiti cyanduye iyo abakirayemo batabashije kucyifurira gifurirwa mu muryango, niko yari yaraye ambwiye.
*Habimana:* Mwese ndabona muhari noneho twatangira inama yacu. Ntaciye ku ruhande nshaka ko duhera ku bya Mugabo n’umugore we. Niko se Mugabo, ubu koko urumva uzajya wirukana umugore buri uko umubonyeho ikosa ukazageza ryari? Banza unsubize dukomeze
*Mugabo:* murakoze dawe, mu kuri nawe ari wowe ntabwo wabasha kubana n’umugore ukwibwirira ko atagukunda mwabanye kubera agukurikiyeho amafaranga. Ese byo ubyihanganiye wakemera kubana n’umugore uguca inyuma akabikorana nanone n’inshuti yawe magara, ntanabiguhishe? Oya rwose nshaka gutandukana na we
Mama, niba koko atari abizi yahise agwa mu kantu
*Mama:* Eheeee. Koko se Betty ibyo waratinyutse urabikora?
Nyina wa Betty yahise amusamira hejuru wagirango yari amurwaye inzika ahari da
*Mama Betty:* mpera umwana amahoro se nyine. Muza kumunsaba nakubwiye ko umwana wanjye agomba gufatwa nk’umwamikazi. Niba umuhungu wawe se atarabashije kumwitaho, ni gute atari kujya gushakira ahandi?
*Mama:* Yego mwana wabuze se. Ni uko umbwiye?
Atitaye ku magambo mama amubwiye yahise ahindukirira datawacu
*Mama Betty:* umva muze, nyine umwana wanjye baramwirukanye, musoze gahunda twigendere turi kwihuta n’ubundi
Yewe barihuta nk’abayobye cyakora pee. Sinigoye nanjye nahise mubwira ko niba afite icyo yifuza akivuga tukakimuha. Ntacyo yarengejeho yahise ahagurukana na nyina, ivalisi yo yari yamaze kuyizinga nuko baragenda.
Bakimara kurenga irembo mama yatangiye kurira ariko yari amarira y’ingona. Nuko umusaza Abouba aramurebaaaaaaa
*Aboubacar:* Icyakora ndumiwe pee. Ese uriya mukobwa ubundi mwamutoraguye hehe? Ntiwari guhomba Malayika, umwana warezwe, umukobwa w’imfura ngo ubure kuraruza malaya cyakora. Ese mama Mugabo, ubu koko nta soni bigutera?
*Habimana:* ahubwo uvuze Malayika ndibuka. Niba ibyo Mugabo yambwiye koko ari ukuri, umva wa mubyeyi we rwose ukwiye guhaguruka ukazajya gusaba imbabazi uriya mukobwa kuko warakabije pee
*Mama:* Ngo njyewe njye gusaba imbabazi umuntu wandogeye umwana ashaka kumuncaho burundu? Uzi ko musetsa
*Mugabo:* mama, igihe kirageze ngo ikinyoma gikubitirwe ahabona. Ubu se nkubwire ko namenye ko wahaye Malick inshuti magara amafaranga igice cya miliyoni ngo abeshyere Malayika yo yamusabye ngo basambane? Nikoreye iperereza byose ndabitahura
*Abouba:* Data ampa inka. Niko, ibyo bintu se koko byabayeho?
*Mugabo:* ibyo byoroshye? Ubu se wari uzi ko yarogesheje Malayika kugirango atazambyarira? Na byo se arabihakana ra?
*Habimana:* ibyo byose ntabwo byantungura kuko na so akiriho rwose narabibonaga ko uyu mugore adashobotse.
*Mugabo:* ikirushaho kunshengura ni ukubona Soumaya na we yarafatanyije na mama. Umuntu muzima ni Sali na we bamuteraga ubwoba bigatuma atambwira ibibi bakorera Malayika. Namaraga gushingura ikirenge ubundi inzira y’umusaraba kuri we igatangira, aho ntahiye bakampakiramo ibyo bahimbahimbye nanjye aho kumuhumuriza no kumuba hafi nkamusonga. Ni byinshi bibi bamukoreye
*Habimana:* aka ni akumiro. Ese Soumaya warongowe n’umurenge wose koko kugera ubwo umugabo akurambirwa akakwirukana, wungukiye iki mu gusenya urugo rw’abandi koko?
*Aboubakar:* niko mama Mugabo, nyibwirira utambeshye, ibyo wakoze byose wabitewe n’iki koko?
*Mama:* jyewe uriya mukobwa namubujije gushakana na Mugabo arananira. Rwose akomoka mu batindi sinashakaga ko umwana wanjye ashaka umutindi bigeze hariya. Nashakaga kumushakira umwana wo mu bisubizo nkatwe, umukobwa mwiza nka Betty nubwo na we antengushye. Wenda na we si umukire ariko byibuze ntaho ahuriye na ya macuho ngo ni Malayika
Datawacu yabanje gukoma amashyi byo gutangara, arimyoza, nuko areba mama yifashe ku munwa
*Habimana:* icyakora abantu mwibagirwa vuba. Uribuka nyakwigendera aho yagukuye? Waba wibuka iwanyu uko hari hameze tuza kugusaba? Harya hari na ka sima kari mu nzu? Imvura ntiyaguye tukihinda kubera inzu yavaga? Nuko ugeze hano nyakwigendera agufashe neza urakarabye urakeye urisiga urinogereza, none ngo abatindi? Ese ubwo ni ukuba inkirabuheri cyangwa ni ukutibuka aho wavuye? Ni bimwe ngo ukize ububwa abukubitira undi harya?
Amagambo yabwiwe sinzi niba ari yo yabimuteye cyangwa se ari uburwayi asanganywe, kuko nahise mbona mama ananiwe guhumeka, atangira guhumeka insigane, yikubitagura mu gatuza ararerembura aba aguye hasi.
Namukozeho numva afite umuriro mwinshi duhita duhamagaza imodoka imujyana kwa muganga.
*_Ukuri kuraryana. Mbega inkirabuheri wee. Betty bamweretse umuryango kandi agiye ntacyo bimubwiye. Uyu mukecuru se ararusimbuka cyangwa aragiye burundu? Agace ka 12 ntuzagacikwe_*
*
Comments