logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S01 EP12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Ibyumweru hafi bibiri bigiye kwihirika mama ari kwa muganga
Nubwo yampemukiye, nubwo yambabaje, nubwo buri munsi numva namurakariye, ariko sinahakana ko ari mama wambyaye akandera ngakura.
Icyizere namugiriraga cyarayoyotse ariko isano impuza na we ntabwo nayikuraho
Niyo mpamvu mpangayikiye ubuzima bwe bidasanzwe ndetse buri munsi njya kureba uko yaramutse. 
Mama wahoze ari umugore ushabutse ndetse ufite imbaduko n’imbaraga kumubona aryamye kwa muganga nta mbaraga na nkeya afite biri mu bintu byanteye ubwoba. Erega no gupfa byashoboka
Kandi rwose niba nawe ugifite mama wawe, urabizi ko yaba mubi cyangwa mwiza nta na kimwe wamusimbuza. Wabibaza abababuze nibo bazi uko bibabaza kubura mama wawe
Nubwo murenganya ko yampemukiye ariko kuri we yumvaga ari kungirira neza ndetse mu bujiji bwe yumvaga ashaka icyazambera cyiza mu rugo rwanjye.
Rero niyo mpamvu ubuzima bwe bukomeza kumpangayikisha umunsi ku wundi.
Naparitse imodoka ngana aho arwariye nuko nkinjira Soumaya ambwira ko mama asinziriye ambuza kumukangura. 
Nabanje kwitegereza aho mama aryamye nuko ndasohoka mpagarara hanze. 


Soumaya yarasohotse ampagarara iruhande


*Soumaya :* Mugabo wampa akanya tukavugana ?


Njyewe mvugana na we ? ubu se arumva twavugana iki koko ? indyarya y’indaya, ubu koko ntashaka kumva akamvamo ra ? nandeke rwose


*Soumaya :* ndakwinginze mpa akanya gato gusa, nkubwire ikindi ku mutima


Namurebye mu maso, mbona koko arakomeje ashaka ko tuvugana


*Mugabo :* ngwino dushake aho twicara noneho umbwire tutaza gukangura mama


Twaragiye twicara ku ntebe ziba ziteye mu busitani kwa muganga nuko ntegereza icyo ambwira


Ataramvugisha nahamagawe na Sali ambaza aho ndi mubwira ko ndi mu busitani na Soumaya na we ambwira ko ari kumwe na datawacu bicaye aho bategerereza. Tumaze kuvugana Soumaya yaratangiye


*Soumaya :* ndabizi neza narakubabaje bishoboka ndetse wenda sinkwiriye imbabazi zawe ariko ndagusabye unyumve utanciye mu ijambo


*Mugabo :* nguteze yombi rwose


*Soumaya :* nubwo ndi imfura iwacu ariko urabizi igihe cyose ni wowe washyirwaga ku mwanya w’imbere. Bwa mbere naziraga ko ntabashije kwiga nkawe, noneho bihumira ku mirari ubwo nashakaga urugo rukananira. Mama yahoraga ambwira ko namurumbiye, rero nagombaga gushaka uburyo nanjye mwiyegereza, kandi ubwo buryo ntabundi byari ugukora ibyo ashaka ibimushimisha.
Ikosa rya mbere narikoze ubwo nemeraga gushaka uriya mugabo ntamukunda nuko byakanga nkagaruka hano, nkagirira ishyari Malayika. Malayika yari imfura, Imana y’i Rwanda. Ishyari nagiraga ni uko yari akunzwe nawe naho jyewe uwo nari narashatse ntiyigeze ankunda. Nakabaye nanjye naragize rugo rwiza, ngakunda ngakundwa, nkaba umugore mwiza ariko ntibyashobotse
Ese mwigeze mwibaza impamvu nacaga umugabo wanjye inyuma ? Umugabo wanjye ntiyigeze ankunda na rimwe. Yadushukishije amafaranga nanjye ndatwarwa ndemera. Gusa nabikoreye gushaka gushimisha maman go ndebe ko wenda nanjye byibuze yanyishimira cyangwa yangirira icyizere. Nashakaga ko nanjye ampa agaciro nk’ako aguha. Wari umwana ukunzwe cyane, ikosa wakoze rimwe ni uko washatse umugore atashakaga. Jye rero namaze gushaka umugabo, nsanze atankunda na gato natangiye gusambana n’umuhisi n’umugenzi, uwo tutasambanye byabuze gato ngo bibeho. Nabikoraga nzi ko ndi kwihimura ariko ahubwo byansigiye igikomere ku mutima, byampinduye iciro ry’imigani kugera ubwo uwo nashatse arambirwa kunyihanganira aranyirukana.
Ubwo nagarukaga hano rero nifuzaga kongera kwigarurira umutima wa mama, naashakaga kuzimanganya ibyo nashinjwaga byose. Malayika ni we wabigendeyemo kuko nashakaga gukundwa na mama. Nta na kimwe mu byo namukubwiyeho yigeze akora, yewe nta gitutsi cyangwa ijambo ribi yigeze atubwira. Nguko uko byagenze, ahari igihe nikigera uzambabarira


*Mugabo :* jyewe nakubabariye kera. Ahubwo nuba intwari uzasabe imbabazi Malayika kuko ni we wahemukiye birenzeho, utma yirukanwa mwita indaya azira ubusa.


Yanguye mu maboko ararira. Ni bwo bwa mbere mu myaka myinshi ishize nari mubonye ameze uko. Naramuhumurije nuko amaze gutuza tujya gusanga Sali aho yicaye kuko datawacu we yari yamaze kugenda.
Sali wabonaga ababaye cyane ariko mu kanya gato mbona aramwenyuye arahaguruka yiruka
Narebye aho yiruka agana mbona ni Malayika wari uje aho turi
Mana yanjye ndabonekewe cyangwa ni we koko ? ni Malayika, wawundi nzi pee. Malayika wahoze ari uwanjye, Malayika nakunze abantu bakaduteranya. Nabitegereje baganira mbura imbaraga zinjyana kumusuhuza


*Sali :* Mugabo ese waretse kureba utyo ukaza gusuhuza Malayika wowe ?


Nahagurutse n’amasoni. Soumaya na we yahagurutse inyuma yanjye ariko isoni zari zamwishe neza neza. Nashuhuje Malayika na Soumaya aramusuhuza


*Mugabo :* ko uri hano se ni amahoro ?


*Malayika:* yego nari nje gusura mama wanyu. Ejo Sali yambwiye ko yarwaye nuko numva umutima umpatira kuza kumureba. Ari koroherwa se?


Numvise umutima ugiye guhagarara. Izina ni ryo muntu koko uyu ni Malayika. Nyuma y’ibyo yamukoreye byoseeeeeeeeee, aje kumusura koko ? iyo aba undi ubu yari kuba ari kubyinira ku rukoma yishimye cyangwa ari kwambaza abakuru ngo mama apfe, none we aramuhangayikiye


Nananiwe gusubiza nuko Sali asubiza mu mwanya wanjye


*Sali :* yego ameze neza. Abaganga bavuze ko azasohoka hano ejo


*Malayika :* Imana ishimwe pee. Nari mpangayitse nahoraga musengera ngo azakire


Yaranamusengeye?


*Malayika :* Mugabo, waza kumumbwirira ko musuhuza, nahavuye ? Nshaka kugenda


*Sali :* wabaye uretse kugenda se ? Mama yambwiye ko ashaka kukuvugisha


*Malayika :* kumvugisha ? koko yarabikubwiye ?


*Sali :* ni ukuri yambwiye ko afite ibintu ashaka kukubwira


Umwana mwiza ntiyigeze ahakana cyangwa ajijinganya yahise yemera, nuko twerekeza mu cyumba mama arwariyemo. Twasanze yakangutse, yicaye ku buriri.
Malayika yaramushuhuje nuko amwicara iruhande, ku buriri. Jye nari nitaruye nitegeye ndi kureba ibiri kuba kuko nabonaga ari ibintu bidasanzwe pee.
Gusa Malayika wabonaga afite akantu k’ubwoba muri we, ariko yihagararaho atega amatwi


Twategereje ko mama agira icyo avuga ariko ntiyatobora.


*Sali :* mama ejo wambwiye ko ushaka kuvugisha Malayika.


Mama aho gusubiza ahubwo amarira yatangiye gushoka. Malayika yakoze mu isakoshi yari yitwaje aramuhereza
Ese aya marira ya mama ni amarira nyabaki ? Amwe y’ingona se ? ay’umujinya se cyangwa akababaro cyangwa ayo kwicuza ?


*Malayika :* mama, nako nibutse ko wambuzaga kubikwita. Reka ngende ndabona utameze neza


Yagiye guhaguruka mama aramufata ukuboko


*Mama :* oya nibyo koko Sali ntiyambeshyeye mfite byinshi byo kukubwira, mwana wanjye


Mwana wanjye ? si jye byatunguye jyenyine kuko na Malayika yaratunguwe. Yarongeye aricara atuje


*Mama :* ubwo nazanzamukaga abaganga bambwiye ko ari igitangaza kuko umutima wanjye wari wahagaze akanya gato, gupfa byarashobokaga rwose. Ese byari kungendekera gute iyo mpfa ntihannye bana banjye ? nari kubwira iki Imana ku bibi byose nagukoreye mwana wanjye ? Natwawe n’ubutunzi nari ndimo, nibagirwa uwo ndi we. Byampumye amaso mbura n’uko menya ko wari umugore w’igitangaza ukwiye umuhungu wanjye. Mana yanjye, narahemutse pee


Yatangiye kuboroga, Soumaya iruhande rwe aba na we yunze mo ararize. Malayika ntiyihanganye na we yararize. 


*Mama :* Imana yarampannye. Dore ibyo Betty yakoreye umwana wanjye. Arababaye kubera jyewe. Ubu koko ndi mubyeyi nyabaki ? Bana banjye mumbabarire. Malayika, ndizera ko igihe kizagera wenda ukambabarira, ngusabye imbabazi mbikuye ku mutima


Nitegereje aho Malayika ari mbona amagambo avuga yayabuze. Gusa yariyumanganyije nuko aratobora


*Malayika :* ntabwo nsubira mu byo mwankoreye mundenganya. Ni ibyahise. Narakubabariye mubyeyi iyo ntakubabarira simba naje kugusura. Ubuzima ni bugufi nta mpamvu yo kubika inzika. Sinigeze mbitura inabi mwangiriraga, ubu rero si bwo nakanga kubaha imbabazi muzinsabye


Amarira, guhoberana, guhozanya ni byo byakurikiyeho.
Nyuma ni bwo Malayika yasezeye aragenda ariko ndamukurikira hanze kuko nanjye uyu munsi ngomba kumenya neza uruhande mpagazemo


*Malayika :* Mugabo kuki unkurikiye ?


*Mugabo :* nshaka kukuvugisha. Wanyemerera tukajya ahantu hatuje tukaganira ?


*Malayika :* kuki Mugabo ?


*Mugabo :* umva, nasomye agenda yawe yose. Nshaka ko tuvugana, jye nawe. Ndakwinginze


*_Ese aramwemerera cyangwa araje amukuzeho birangirire aho? Agace ka 13 ntuzagacikwe. Gusa arakoze kubabarira nyirabukwe nako uwahoze ari nyirabukwe_*


*

Comments