Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Yaranyemereye nuko turagenda twicara muri resitora yegereye ku bitaro aho mama arwariye. Twicaye turebana. Yari anyicaye imbere. Numvaga nabuze aho mpera kuko nari mfite byinshi bindwanira mu mutwe. Nibazaga aho mpera musaba imbabazi, nkibaza aho ndi buhere mussaba gusubirana, nkongera nkibaza nampakanira uko ndi bubyakire cyangwa nanyemerera uko mbyakira.
Naramwitegereje uko yazunguzaga akayiko mu gatasi k’ikawa kari kamuteretse imbere. We wabonaga atuje rwose mbese ameze nk’aho nta gihunga cyangwa ikibazo na kimwe afite.
Kera kabaye yubuye amaso aranyitegereza
*Malayika:* nuko rero ugira utya uba unsomeye agenda?
*Mugabo:* yego ndayisoma ndayirangiza, maze menya ukuri kose ku byabaye
Yamwenyuyemo
*Malayika:* ndi kukureba nyine wicaye mu biro byawe mu nguni agatabo mu ntoki uri gusoma ibintu by’amafuti nanditse. Birashekeje
*Mugabo:* ntabwo bishekeje na gato, ahubwo ni inkuru nyayo y’ubuzima bwawe. Nako ubuzima batumye unyuramo. Gusa nibaza impamvu nta na kimwe wigeze umbwira ku byagukorerwaga kuko iyo mbimenya…
*Malayika:* nanze kugira icyo ngutangariza na gito kuko ntiwari kunyizera na rimwe. Mugabo, ugushaka burya ntakubura kandi uwashatse kuguteranya n’umuntu ntiyabura inzira anyuramo akabigeraho.
*Mugabo:* Iyo mbimenya simba…
*Malayika:* ntuba waranyirukanye nshinjwa kuguca inyuma no gusuzugura mabukwe? Urazi Mugabo, nagushatse niteguye kubana nawe kugera mpfuye. Rero numvaga yuko uko byamera kose ntacyadutanya, kinturutseho.
*Mugabo:* ni ukuri ndasaba imbabazi ku byabaye byose
*Malayika:* ariko nkubaze akabazo k’amatsiko. Wigeze unkunda?
Iki kibazo cyabaye nk’igitutsi kuri jye. Ni gute bigeze aho ashidikanya ku rukundo namukunze koko? Ni gute ambaza niba narigeze mukunda kandi na we abizi ko namukunze bizira uburyarya nkamukunda wenyine nubwo mama yitambitse akadutandukanya?
*Mugabo:* ndabizi ndabyemera nakwitwayeho nabi ndetse nabi cyane. Ntabwo naba naragusabye kubana ntagukunda. Naragukunze kandi n’ubu ndacyagukunda, nubwo byagenze kuriya kose. Umutima wanjye ni wo waba umuhamya.
Nashatse kumufata ibiganza ariko aranyiyaka ahubwo yifata neza asobekeranyije amaboko aranyitegereza.
Yankuyeho amaso areba abagenzi bari mu muhanda, ubona ari gutekereza byinshi. Yanyuzagamo akamwenyura
*Mugabo:* ariko ntiwambwije ukuri icyatumaga utambwira ibyo mama na mushiki wanjye bagukoreraga
Yarongeye yitsa umutima andeba mu maso
*Malayika:* kuri wowe mama wawe wamufataga nk’Imana imbere yawe ndetse kuri wowe wumvaga nta kibi yakora cyangwa yakwifuriza. Ni kenshi nashakaga kukuganiriza ku bitagenda neza ariko urabizi ko wanyimaga amatwi, ntutume ngira icyo mvuga
Nubitse umutwe kuko numvaga ntsinzwe. Numvaga ikiniga nkumva narira amarira yose abaho, nkarira nk’agahinja ngapfukama nkamusaba imbabazi ariko nkumva nabyo ahari bidahagije. Nabuze ijambo nakoresha ngo rimwereke ko nicuza ibyo nakoze byose
*Malayika:* uribuka umunsi unkubita unziza ngo nasuzuguye mama wawe? Ese koko byari byo? Basi se wari wampaye umwanya ngo nanjye nisobanure?
Nubuye umutwe ngo murebe, ndebye mbona igitonyanga cy’amarira kiramanutse.
*Mugabo:* Malayika, …
Ntiyaretse ndangiza ijambo navugaga nuko arakomeza
*Malayika:* uwo munsi nibwo nabonye ko urukundo rwacu rugeze ku iherezo. Nahise numva ntagikwiye gukomeza kurwanirira urugo rwacu. Niba umugabo yumva amabwire, ntakubahe akubaha abandi, ntaguhe umwanya ngo mucoce ibibazo mufitanye, urugo ruba rwageze mu marembera.
Ijwi rye ryatangiye kuzamo amakaraza, kuvuga bisa n’ibimugora. Byarabonekaga yuko ari kurwana no kugirango amarira adashoka ku matama ariko yari ari kuzenga mu maso. Numvaga ntazi icyo nakora ngo ngaragaze ikindi ku mutima
*Mugabo:* Mu kuri sinari nzi neza ibyo mama na mushiki wanjye yagukoreraga. Mu kuri ndababaye cyane kandi nsabye imbabazi ku byabaye byose. Ni ukuri umbabarire ndetse umbabarire cyane.
Ijwi ryanjye nanjye ryajemo amakaraza. Numvaga ntazi neza icyo navuga ngo ndenzeho. Nanjye amarira yantanze imbere. Narihanaguye
Na we yafashe umuswaro ngo yihanagure, nibwo nahise mbona ku kuboko acyambaye igikomo namwambitse umunsi musaba ko tubana. Byarantunguye
*Mugabo:* cya gikomo uracyacyambaye?
Yarandebye aramwenyura
*Malayika:* yego ndacyacyambaye kuko ndabizi iyo nagikuragamo byarakubabazaga. Sinjya ngikuramo rero
Yamaze kwihanagura asubiza umuswaro mu gakapu ke maze arandeba mu maso. Muri jye nibazaga niba ntagifite amahirwe yandi nuko na we wagirango yansomaga mu bwonko
*Malayika:* gusa nubwo byagenze kuriya koseeeee, ndacyagukunda ndetse cyane.
Nahise numva ari amahirwe ngize, nuko nanjye mfatiraho
*Mugabo:* nanjye ndacyagukunda kandi sinigeze nkwanga nubwo nakwirukanye. Mbabarira umpe andi mahirwe ungarukire wongere ube uwanjye. Nshaka kukwereka ko ntakiri wawundi. Ndifuza gukosora amakosa yose nakoze mbere hose.
Yarandebye aramwenyura.
*Malayika:* oyaaaa. Urabizi byararangiye Mugabo
*Mugabo:* gute se kandi uvuga ko byarangiye?
*Malayika:* ubushize duhura urabizi nakweretse fiyanse wanjye. Ntubyibuka? Uriya munsi buriya twari twagiye hariya ngo turuhuke tunaganire ku hazaza h’urukundo rwacu. Ni we wamfashije kuva mu bihe bibi nari ndimo, nyuma y’uko unyirukana
*Mugabo:* ariko wambwiye ko ukinkunda ndetse cyane. None se kuki wabana n’umuntu udakunda cyane kandi uwo ukunda cyane ahari?
Yabanje gutekereza umwanya muto, abona kunsubiza
*Malayika:* Mugabo, kugirango abantu babane ntabwo urukundo gusa ruhagije. Nawe urabizi ibyo twayuzemo byarabigaragaje. Naragukundaga nawe unkunda ariko hari ibyitambitsemo. Rero rwose wikomeza kwinginga cyane, ntabwo kubana kwacu bishoboka nubwo tugikundana
Numvise nguye mu kantu, agahinda kanshengura umutima. Nibazaga icyo nakora ngo ibyo mbimukuremo ariko mbona ntaho mfite nahera. Kwitwaza urukundo gusa kuri we ntabwo bihagije kandi koko ni ukuri. Yahise akora mu isakoshi, ampereza ubutumire
*Malayika:* ubwo butumire ni ubwo ndi guha abantu ngo bazaze mu birori byo gutanga inkwano, irembo ryo ryamaze gufatwa. Niba uzaba ufite umwanya, ntibizakubuze kuza.
Numvise bimeze nko kunsogota. Yarahagurutse ansoma ku itama mbere yo kumbwira
*Malayika:* nkwifurije amahirwe mu buzima bwawe, kandi umwanya wawe mu mutima wanjye ntawe uzawujyamo. Gusa, tubonanye naramaze gufata undi mwanzuro, ntabwo kubana bigishobotse.
Yagiye mureba. Nasigaye nicaye aho mu gahinda, ariko byibuze nanone nishimira yuko mbashije gusaba imbabazi.
Ariko se wa mugani ni ihame ngo niba mukunda na we ankunda twongere tubane? Gusa kubana n’undi utari Malayika sinzabishobora.
**IHEREZO**
*_Ahari wakibaza impamvu iyi nkuru irangiye gutya. Wanibaza impamvu batiyunze ngo basubirane babane, nk’uko byari icyifuzo cy’abasomyi benshi. Ntugire ikibazo, iyi nkuru izagira ikindi gice. Ese koko Malayika yaje kubana na Manou cyangwa Mugabo yarongeye yisubiza akarabo ke? Icyo gice kizaza vuba, ntuzacikwe_*
*
Comments