Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*INCAMAKE YA SEASON 1*
_Iki ni igice cya kabiri cy’inkuru twise Malayika. Gusa ku batibuka cyangwa se abatarabashije gusoma igice cya mbere reka tubanyuriremo mu ncamake_
_Malayika yari umugore wa Mugabo. Gusa mbere yo kubana na we, nyirabukwe yari yaramubwiye ko atamushaka mu rugo rwe, amuhora ko ngo akomoka mu muryango ukennye._
_Ibi ariko ntibyamubujije kubana na Mugabo kuko yamukundaga bidasanzwe. Gusa umubano wabo ntabwo wigeze ugenda neza na gato kuko uwitwa nyirabukwe, muramukazi we Soumaya bagiye bamuhimbira byinshi byo kumuteranya na Mugabo kugera n’ubwo bashatse uko bamubeshyera ko amuca inyuma maze bituma umubano wabo uzamo agatotsi ndetse binarangira batandukanye_
_Icyakora ntabwo bose ari ko bamwangaga kuko muramukazi we muto, Sali barakundanaga ndetse barahuzaga nubwo umukecuru atabishakaga. Umunsi umwe nyuma yuko Mugabo yirukanye Malayika agashaka Betty, yari ari gushaka dosiye imwe aza kugwa kuri agenda yanditswemo na Malayika aho yavugaga umunsi ku wundi ibyo yagiye anyuramo_
_Aha niho Mugabo yaje kumenyera ukuri kose anamenya ko Malayika atigeze anywa imiti imubuza gusama ahubwo ari nyina wari waramurogesheje ngo atazabyara. Ubwo yamenyaga ukuri akanamenya ko Betty amuca inyuma ku nshuti ye Malick banabikorera mu nzu Mugabo yishyuriraga Malick, ni bwo yafashe umwanzuro wo kwirukana Betty, ariko ibi byose ni nyuma yaho yari yarongeye kubonana na Malayika ariko bahura ari kumwe na Manou, umusore bateganyaga kubana_
_Inkuru irangira, Malayika yari yamaze kubabarira nyirabukwe wari uryamye mu buriri kwa muganga naho Mugabo we yasabaga Malayika ko amugarukira undi ahubwo amuha ubutumire bwo kuzaza mu birori byo gusaba no gukwa, byari hafi kuba_
****************
*NYUMAAAAAAAAAAA*
*Mugabo:* wambwiye ngo ntahe kare uyu munsi uranshaka
*Soumaya:* yego ni ko bimeze. Numvaga nshaka kukuganiriza no kukugisha inama
*Mugabo:* ngaho naje nyine mbwira
*Soumaya:* mu kuri ndabizi nitwaye nabi mu mubano wawe na Malayika kandi uretse ibyo, nanabaye iciro ry’imigani hano hose kubera imyitwarire yanjye aho naryamanaga na buri mugabo wese mbonye
*Mugabo:* none?
*Soumaya:* naje kubona umusore ushaka ko twabana ndetse tumaze igihe tuganira. Gusa umutima wanjye urankomanga. Yimukiye ino vuba ntabwo azi amateka yanjye na make. None ndibaza icyo nakora. Mwemerere cyangwa muhakanire?
*Mugabo:* wowe se urumva wakora iki? Hagati yo kumwemerera no kumuhakanira?
*Soumaya:* byose ndumva biri kundwaniramo. Muri make biranganya imbaraga
*Mugabo:* Sobanura neza numve
*Soumaya:* nyine ni ukuri ndashaka urugo nanjye nkongera kubaka kandi byibuze maze guhabwa amasomo n’isi. Gusa nanone ku rundi ruhande ndibaza tubanye akamenya amateka yanjye yose, niba bitatuma tubana nabi cyangwa se akanyirukana na we.
*Mugabo:* ibyo rero ufite igisubizo cyabyo. Niba ari inama ushaka ko nguha reka nguhe inama yoroshye. Musabe muhure ubundi umwibwire wese nta na kimwe uciye ku ruhande. Ni na ho uzamenyera niba agukunda koko. Niyemera kutita ku hahise hawe akita ku biriho n’ibizaza, biraba ari amahire. Niyumva ahahise hawe yahubakiraho na byo biraba amahire uraba umenye ko na rwa rugo utari kuzarugiriramo amahoro.
*Soumaya:* nubundi impamvu nagusabaga inama, ni uko yambwiye kujya kumusura uyu munsi ndetse urabona ko namaze kwitegura, ngiye kujyayo kandi ndumva namaramaje rwose nanjye kumubwira uwo ndi we, uwo nabaye we, uko nitwaye, ubwo ni we uri bunkanire urunkwiye. Gusa nyine ndumva ubwoba
*Mugabo:* ubwoba ntabwo bwabura ariko nanone nta mpamvu. Utaza kuba nka ba bakobwa baba barabyariye iwabo nuko abana bakarererwa kure, umusore akamugwaho azi ngo isugi iri aha bamara kubana akabona inkumi ije gusura nyina. Birababaza kumenya ukuri nyuma y’igihe. Hagati aho se Sali ntarava kwiga?
*Soumaya:* yavuyeyo ari mu cyumba cye. Reka rero ngende ubwo ni aha nimugoroba. Kandi warakoze kutubabarira jyewe na mama ariko nanone nawe ushake umugore kubaho wenyine ntabwo mbikunze
Yavuze atyo Mugabo amureba ikijisho, undi arasohoka. Yibutse ko byose ari bo babiteye.
Yamaze kugenda nuko Mugabo ajya mu cyumba cya Sali asanga undi ari kuri telefoni abanza kurindira asoza kuganira n’uwo bavuganaga maze aricara ku gitanda
*Mugabo:* ndabona imiteretano ikumereye nabi
*Sali:* wapi nta miteretano da. Navuganaga na Malayika
Kumva izina Malayika ubwabyo bisa n’ibimuhungabanya
*Mugabo:* mwamvuzeho?
*Sali:* ntabwo byabura. Igihe cyose tuvuganye ambaza amakuru yawe. Ubu rero namubazaga igituma mudasubirana ambwira ko bidashoboka, nubwo agukunda kurenza Manou
*Mugabo:* ariko se kuki uriya mukobwa afunga umutwe koko? Kwemera kubana n’umuntu udakunda cyane kandi uwo ukunda ahari?
*Sali:* ariko rero ndamwumva nyamara. Nubwo ndi muto ariko nanjye ntabwo nabana n’umuntu nitwaje ngo ndamukunda gusa
*Mugabo:* none washingira ku ki kindi se?
*Sali:* ariko se urumva niba yaramaze kwemerera Manou kubana na we, yahera hehe amubwira ngo mbivuyemo? Ubundi se uretse gusanga ko wowe wamenye ukuri ni iki yashingiraho kimwereka ko ibyabaye bitazongera
*Mugabo:* ndumva erega uri mu ruhande rundwanya neza neza
*Sali:* oya si ukukurwanya ahubwo ndibaza nanjye rwose. Niba waramenye ukuri, ni iki kimwemeza ko mukuru wanjye na mama batazongera kumubangamira? Nako uretse n’ibyo ni iyihe mpamvu yatuma areka Manou? Ubundi ishyire mu mwanya we. Ari wowe wabikora?
*Mugabo:* ndumva ukiri agafungamutwe nka mbere wowe rwose. Urabura kumbwira uko nabigenza akongera akaba uwanjye none uri kunca intege gusaaaa. Urumva koko uri kumbera mushiki wanjye mwiza?
*Sali:* uko wabigenza ndabizi, ariko ntabwo wabishobora nawe ndakuzi bihagije
*Mugabo:* urambwiza ukuri hari uburyo nabikoramo bikemera? Sha mbwira ni ukuri ntacyo ntakora ngo nsubirane na Malayika. Niteguye gukosora amakosa nakoze yose ariko akongera akaba uwanjye ibihe byose.
*Sali:* urabanza ugure niba ushaka ko nguha amasomo rero urabizi minerval irahenda we.
*Mugabo:* ushaka nguhe iki?
*Sali:* nshaka uzansohokane muri cya gitaramo cyenda kuba. Aho rwose nzakubwira ukuri
*Mugabo:* ibyo gusa? Nushaka uzazane n’inshuti yawe nzabishyurira mwembi. Erega ubundi ni wowe wanjye abandi barabeshya
*Sali:* Gusa hari condition yindi
*Mugabo:* iyihe condition?
*KU RUNDI RUHANDE*
Soumaya ari kumwe n’umukunzi we, umusore mwiza rwose, bakunze kwita Captain nubwo atari umusirikare
*Captain:* ko mbona ibitekerezo byawe byagiye kure cyane ni amahoro?
*Soumaya:* yego ni amahoro cyane. Gusa ndumva mfite byinshi nshaka kukubwira sinzi niba wanyemerera
*Captain:* ahubwo se ko nanjye nari mfite ka gahunda nateguye, wanyemerera mbere yo kumbwira tukabanza kugakora? Wenda byadufasha kurushaho mu rukundo rwacu
*Soumaya:* gahunda imeze gute se?
*Captain:* ngwino tugende, urayibona bidatinze.
Undi yaremeye nuko basohoka aho mu nzu. Mu nzira bagendaga baganira ubona rwose bahuje urugwiro kandi bisanzuranyeho. Ni mu gihe kuko mu kwezi gusaga bamaze baziranye, umubano wabo ni ntamakemwa, kandi umusore ntabwo ari muri bya bindi by’inkundarubyino ahubwo ashaka gushyira mu mago vuba vuba nta mikino.
Erega Soumaya si mubi nta musore utakifuza kumugira inshuti, wenda imyitwarire ye ni yo yaba ikibazo kandi na byo ni mu hahise.
Uko bakomezaga urugendo baje kugera ku ivuriro ryari hafi yo kwa Captain nuko barinjira baricara bategereza kugerwaho. Ubwo bagerwagaho Captain yagiye imbere ku wakira abantu
*Captain:* hano mufata ibizami abifuza kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA?
*Uwakira abantu:* yego turabikora rwose kandi ibisubizo biboneka mu minota itarenze 15 rwose. Wabyifuzaga se?
*Captain:* yego ndabyifuza kandi nazanye na cherie twifuzaga kumenya uko duhagaze mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma mu rukundo rwacu
*Uwakira abantu:* uwo mwanzuro ni mwiza cyane. Usanga bamwe bibuka kwipimisha baranamaze kwandikisha igikumwe ukibaza niba babitekerejeho bihagije bikakuyobera. Ubundi ku bwanjye igihe cyose mubona ko umubano wanyu ufite intego byakabaye byiza kumenya uko buri wese ahagaze bikabafasha gufata ingamba hakiri kare. Rero nimwinjire hariya abafate amaraso hanyuma ubwo murategereza baze kubahamagara babahe ibisubizo byanyu
Barinjiye nuko batanga amaraso maze baba bicaye aho bategereje ko muganga abazanira ibisubizo. Mu minota bahawe barahamagawe nuko bombi barinjira
*Muganga:* ni byiza kuba mwafashe umwanzuro wo kuza kwipimisha. Gusa nashakaga kubibutsa ko ibisubizo dutanga biba byerekana ibyo mu mezi byibuze atatu ashize. Bivuze ko niba muri aya mezi atatu hari uwakoze imibonano idakingiye cyangwa se hakaba hari aho yahuriye n’ibishobora kumwanduza, ntabwo ibisubizo tubaha yabyubakiraho.
*Captain:* jyewe ndumva umwaka urenga rwose pee.
*Soumaya:* nanjye ayo mezi atatu yararenze
*Muganga:* hanyuma ikindi, ese buri wese mubwire ibisubizo ukwe cyangwa nta kibazo mbibabwirire hamwe?
*Captain:* ubitubwirire hamwe. None se ko nubundi twazanye kandi dukundana
*Muganga:* nta kibazo noneho. Ese musanze umwe muri mwe yaranduye cyangwa mwese mwaranduye, mwiteguye gukurikiza inama twabagira?
*_Muganga atangiye ibiki se kandi? Nizere ko ari kwivugira ariko? Naho se condition Sali yahaye musaza we ni izihe? Agace ka 2 ntuzagacikwe_*
*
Comments