Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
*_Dusubire inyuma gato_*
Ubwo muganga yabazaga Captain na Soumaya niba baramutse basanze banduye uko babyitwaramo
*Muganga:* ko ndeba se muhise mugira ubwoba?
*Captain:* ariko muganga nawe rwose. None se uretse nyine ko umuntu aba atabasha kugira icyo abihinduraho, ugirango kumva ko wanduye ni ibintu? Ahubwo tubwire ibisubizo twigendere dufite ibindi dushaka kuganira
*Muganga:* rero burya gusanga waranduye ntabwo biba bivuze ko ubuzima buhagaze. Barahari benshi duhura, dukorana, dusangira kandi banduye nyamara ukaba utanabimenya. Ibanga ntarindi ni ukwiyitaho, kwita ku nama za muganga, gufata imiti igabanya ubukana neza kandi ukirinda kwiyongerera ubwandu.
*Soumaya:* ese ko wagirango wadusanzemo ubwandu? Wibica ku ruhande tubwire hakiri kare
*Muganga:* oya mbere yo kubaha ibisubizo mba ngomba kubaganiriza no kubabwira uko mwakitwara kuri buri gisubizo cyose mwaba muhawe.
Ikindi nashakaga kuvuga ni igihe mwaba musanze muri bazima. Ibi ntabwo bihita biguha uburenganzira busesuye bwo kwikorera imibonano idakingiye kuko waba uri kwishyira mu kaga kurutaho. Hari abantu nanone usanga bishuka ko kwipimisha ugasanga uri muzima biguha uburenganzira bwo gukorera aho hagati yawe n’uwo mwipimishirije hamwe
*Captain:* none se kwipimisha ubwo byaba bimaze iki hagati aho?
*Muganga:* kwipimisha ubwabyo ntabwo bihagije, kuko nkuko nabanje kubabwira biguha igisubizo cyo mu mezi atatu ashize ntabwo biguha igisubizo cy’ijoro ryakeye cyangwa icyumweru gishize. Rero hejuru yo kwipimisha hakurikiraho kudacana inyuma hagati yanyu. Aha rero havuka ikibazo birumvikana, kuko ntabwo uba ureba mu mutima w’umuntu
*Soumaya:* none ubwo ushaka kuvuga ko umuntu yemerewe gukorera aho ryari?
*Muganga:* ubajije ikibazo cyiza cyane. Ku bwanjye, wagakoreye aho ku mugore cyangwa umugabo wawe, kuko we nta handi uba wabihungira, kandi na bwo wabona hashobora kuvukamo ikibazo cyo kuguca inyuma mukaba muhagaritse imibonano amezi 3 mukipimisha mukamenya uko umwe muri mwe ahagaze, keretse hajemo icyo nakita guhebera urwaje
*Captain:* yewe bya bintu ndumva bikaze ahubwo. Jye numvaga dusanze turi bazima uwo munsi twahita tujya kubyishimira maze…
*Muganga:* oya pee. Benshi usanga basigaye banagura utwo kwipima mbere yo gukorana imibonano maze babona negatif bose bagahita bashokera aho. Ese uba wizeye ute ko uwo mugiye guhura uyu munsi, nta handi yaraye avuye cyangwa amaze icyumweru, ukwezi avuye?
Bararebanye bose birabayobera nuko muganga akomeza ibyo yababwiraga
*Muganga:* rero ibisubizo byanyu byabonetse, kandi nkuko mwabyifuje ndabibabwirira hamwe. Reka mpere ku bisubizo bya Captain. Ibisubizo byafashwe byagaragaje ko nta bwandu ufite.
Captain yahise yitera hejuru byo kwishima ariko muganga amusaba gutuza akareka agakomeza
*Muganga:* nkuko ariko maze kubibabwira, kuba usanze uri muzima ntabwo bigukingira kuba utakandura. Ahubwo ndagushishikariza gukomeza uburyo wakoreshaga bwo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Muri bwo, kuko wambwiye ko ukiri umusore, hashoboka bubiri. Ubwa mbere ni ukudakora imibonano kugera igihe uzashingira urwawe rugo. Ariko nanone mu gihe bitagushobokeye, inama naguha ni ugukoresha agakingirizo. Aho rwose uzaba ugiriye neza ubuzima bwawe. Gusa nanone byaba byiza ugarutse nyuma y’andi mezi atatu tukongera kugupima ni bwo tuzemeza burundu ko nta bwandu ufite
*Captain:* urakoze cyane muganga inama zawe nazakiriye rwose
*Muganga:* hanyuma rero nk’uko nabibabwiye kare, kuba usanze waranduye ntabwo biba bivuze ko ubuzima buhagaze. Tukugira inama yo guhita utangira imiti igabanya ubukana, ukirinda ibyakongerera ubwandu harimo gukora imibonano idakingiye kandi nawe ukirinda kuba wakanduza abandi kuko byo ni n’icyaha gihanwa n’amategeko. Burya wanduje umuntu wari ubizi neza ko wowe wanduye akakurega wabihanirwa. Ibisubizo bya Soumaya rero byagaragaje ko mu maraso ye harimo ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ariko kwandura ntabwo…
Yabaye atararangiza iyo nteruro Soumaya aba yituye hasi, bahita bahamagaza blancard bajya kumwitaho. Yahumekeraga hejuru, insigane, avuga amagambo adasobanutse.
Nibwo rero Captain yahise afata telefoni ahamagara Mugabo, amubwira uko bimeze.
***************
Ubwo Mugabo yahamagarwaga yahise abwira mushiki we Sali ko bajyana kwa muganga nuko bitegura vuba na bwangu maze berekeza ku ivuriro. Gusa mu nzira bagenda bibazaga icyaba cyabaye kuri Soumaya, bakibaza niba yaba yakoze impanuka, niba se yaba yagize ikihe kibazo kindi bikabayobera.
Ubwo bageraga kwa muganga basanze Captain yataye umutwe ubona byamuyobeye, gusa bwari ubwa mbere banamubonye ntabwo bari baziranye. Basanze Soumaya yatewe imiti imusinziriza, nuko babaza muganga icyo arwaye, abanza kubabaza isano bafitanye n’umurwayi
*Mugabo:* none se muganga, uburwayi n’isano dufitanye hari aho bihuriye?
*Muganga:* yego isano irahari ndetse cyane. Kuko hari uburwayi buba ari ibanga ku buryo umuntu wemerewe kuba yabibwirwa ari umunyamuryango w’umurwayi gusa.
*Mugabo* eeeh. Jyewe ndi musaza we, uyu ni murumuna we,
*Muganga:* rero mushiki wawe nta burwayi buhambaye afite, ahubwo yananiwe kwakira amakuru yahawe.
*Sali:* ngo amakuru? Amakuru ameze ate se kandi?
*Muganga:* muze tujye mu biro mbatekerereze neza uko byagenze
Baramukurikiye bajyana mu biro nuko ababwira uko byose byagenze kugera ku gisubizo Soumaya yahawe.
*Sali:* ngo? Soumaya arwaye SIDA? Umva ashake aho ajya kuba ntagiye kuzatwanduza shwiiiiiii
*Muganga:* ariko ntabwo ibyo ari byiza kuko kwandura ntabwo bituma umuntu aba igicibwa, cyangwa se ngo mwumve ko mutabana na we.
*Sali:* none ushaka natwe azatwanduze? Ariko muganga nawe rwose
*Muganga:* ntabwo ahari usobanukiwe uburyo SIDA yanduramo. Reka mbasobanurire neza munamenye uko muzabana na we, ibyo kwirinda n’ibidateye inkeke
Yabasobanuriye mu ncamake kugera ubwo umuforomo aje akamubwira ko umurwayi akangutse. Bagiye kumureba bari kumwe na muganga basanga yicaye ku buriri yubitse umutwe hasi. Captain yari yicaye iruhande rwe ubona na we ameze nk’uwo ijuru ryagwiriye.
Muganga yamaze kumufata ibizami bya ngombwa amubaza niba yumva yataha, undi amubwira ko nta kibazo, amusigana n’abandi ngo babanze baganireho babone kugenda maze baba bari kumwe na we muri icyo cyumba.
*Soumaya:* ndumva ntameze neza simbabeshye kandi kubaho kwanjye birutwa no gupfa rwose. Gusa nsaruye ibyo nabibye, izi zose ni ingaruka z’ibyo nakoze ngo ndi guhimana n’umugabo wanjye. Ubu se we ahubwo sinamwanduje koko? Ndumva isi imbanye nini bidasanzwe, sinzi icyo nakora, sinzi aho nzajya nyura, mbese sinzi neza icyo nakora hagati aho, ibyanjye byabaye agatereranzamba neza neza.
*Mugabo:* oya humura ubuzima burakomeza, kandi uhawe ikaze mu rugo rwose tuzakuba hafi kandi tuzakomeza kubana nk’uko twabanaga nubwo muganga yatubwiye kugira ibyo twitwararika. Ese Sali wabwiye mama?
*Sali:* reka namwihoreye. Mama wowe ntumuzi? Ubu yari kuba ibitaro byose yabimaze abyirukankamo asakuza hafi guta umutwe
Bafashe inzira berekeza iwabo. Bari bababajwe n’ibyabaye kuri mwenenyina ariko nanone nta kintu bari bafite babikoraho.
Ubwo bageraga mu rugo ni bwo Mugabo yagiye mu cyumba cye afata telefoni ye abanza gutekereza cyaneeee, ageze aho arandika
_Umutima wanjye unsabye kugusaba ko wanyemerera ukampa akanya tukaganira. Haba uyu munsi cyangwa ikindi gihe wabonera akanya. Niwumva bishoboka, umbwire duhitemo ahantu n’isaha_
*_Uyu ni nde yandikiye? Ese uyu muryango uzabasha kwakira uburwayi bwa Soumaya? Nyina se nabimenya biragenda bite? Agace ka 3 ntikazagucike_*
*
Comments