Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Nari ku kazi mfite amadosiye menshi ngomba kwigaho ariko nari nabuze aho mpera pee. Mu mutwe wanjye sintekanye na gato kuko ibyo naraye nsomye ubwabyo biri kungaruka mu mutwe isaha ku yindi
Niba koko ibyo nasomye byarabayeho, mama yaba ari mubi bigeze hehe koko?
Oya ndumva atari byo pee. Ko isi yaba ari mbi bibaye ari ukuri se? Ndumva nkeneye gusoma nkamenya byose uko bimeze nkanamenya icyihishe inyuma ya byose.
Ngomba gusoma iriya agenda nkayirangiza vuba nkimenyera ukuri kuri inyuma yabyo byose. Akazi ko rwose simbabeshye ndumva kugakora byananiye sijye ndi burote amasaha yo gutaha ageze ngataha nkajya gusoma nsubukuriye aho nasubikiye nijoro
Ubwo natahaga nageze mu rugo nsanga mama na Souamaya bari kureba filimi ngo za serie. Aba na bo rwose baranshimisha. Ubu ngo kuko mbaha buri kimwe bashaka cyose ntibashobora no kujya ku isoko guhaha. Ngo kuko nasigaye mu mwanya wa data nyine ngomba kubatunga. Ko nshimye mama we anisaziye wenda uyu mushiki wanjye ubu umunsi yageze mu rugo rwe ntiruzamunanira? Kwicara ureba filimi umunsi wose koko?
*Mugabo:* mwiriwe mama
*Mama:* mwiriwe mwana wa. Umeze neza?
*Mugabo:* yego meze neza. Betty se ari hehe?
*Soumaya:* yatembereye.
*Mugabo:* naho se Sali we ari hehe?
*Soumaya:* na we ngo yagiye gusura abashuti
Nahise njya mu cyumba nkuramo imyenda mbanza gukaraba nuko ntatindiganyije nahise njya mu biro nkingaho maze ndicara mfata ya agenda ngo ntangire nsome mpereye aho nagejeje ijoro ryakeye
_13/03/2013_
_Iminsi yakomeje kwisunika nuko urwo nkunda Mugabo rurushaho gushinga imizi ndetse arushaho kwigarurira umutima wanjye. Igihe cyose namukeneraga naramubonaga ndetse amarangamutima yanjye yarayabonaga akayaha agaciro. Gusa ikibazo cyari kikiri nyina, ariko nari nizeye ko igihe kizagera wenda akanyumva tugahuza. Nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire ni bwo naje kwemerera Mugabo ko twabana. Yansabye ko tutabigira ibintu birebire ambwira ko twasaba abakuru b'idini bakaduhesha umugisha ubundi tukazaba dusezerana nyuma. Numvaga ntacyo bitwaye kuko kuri jye icya ngomba cyari urukundo rwari hagati yacu. Kandi yanambwiye impamvu ze ndazumva. Yashakaga kuzabanza akagira umugabane we bwite mu mitungo ya se tukabona gusezerana ivangamutungo. Kuko twabanye akiri mu mwanya wa se muri company, ntabwo yari yagabana na nyina na bashiki be ngo amenye umugabane we uko ungana. Nyirarume yaje iwacu gufata irembo nuko ubukwe bukorwa mu muco gusa. Nanjye nyuma natumiye inshuti zanjye dukora ibirori bito mbasezeraho nuko njya kuba umugore wa Mugabo_
_Iminsi ya mbere tukibana yari iryoshye cyane ndetse nanatunguwe no kubona mabukwe na we amfata neza. Urukundo rwanjye na Mugabo rwaragurumanaga iyo minsi ndetse amajoro yacu mu buriri sinavuga ukuntu yari meza cyane kuko bwacyaga ntabishaka. Yanzamuraga mu bicu akanzamurira amarangamutima ubushagarira buvanze no kuryoherwa bikandiza ntababaye ahubwo nishimye. Nyamara kandi nahoraga niteguye ishuheri ishobora kuzaza ikabihuha byose bigatumuka kuko mabukwe sinamushiraga amakenga_
Ngo ishuheri? Nabyibajijeho akanya mba ndekeye gusoma. Nibwo bakomangaga ku muryango
*Mugabo:* ni nde?
*Soumaya:* ni jyewe. Ngwino ku meza byahiye
*Mugabo:* nimurye nta kibazo jyewe ndacyahuze ndarya nyuma
Numvise inkweto zivuga menya yuko ubwo agiye. Nibwo nongeye nubura agenda ngo nongere nsome menye nyuma yaho uko byagenze.
_Ibyo nibwiraga byose ubanza byari ukwibeshya kuko ntabwo mabukwe yashoboraga kureka umugambi mubisha we wo kuntandukanya n'umuhungu we. Nari mbizi ko ku bwe kubana na Mugabo bimeze nk'igitutsi ku muryango we kuko sindi umuntu bari bakwiriye gushyingira rwose. Igitondo kimwe nari mu gikoni ntegura ibya mu gitondo nibwo yinjiye mu gikoni musuhuza mu kinyabupfura_
*Malayika:* mwaramutse mama
*Mabukwe:* sindi nyoko ibyo nabikubujije kuva kera
*Malayika:* ariko…
*Mabukwe:* ubwo rero wabonye ndetse ubana n'umuhungu wanjye wibeshya ko urugamba urutsinze? Aho warishutse cyane kuko nzagusohora hano kandi A nidakunda nzitabaza B. Umenye neza ko ubu utangiye karuvaliyo yawe.
_Ayo magambo yarayambwiye ahita asohoka. Nubwo byari bimeze bityo sinigeze ngira icyo mpingukiriza Mugabo. Nahoraga nisekera igihe cyose Mugabo yabaga ahari. Intsinzi yanjye yari uguceceka. Nubahaga mabukwe na baramukazi banjye uko nshoboye ariko bo banyituraga ibitutsi bya buri munsi buri saha. Gusa si bose kuko Sali we rwose yari umwana mwiza. Mbere nabanje gukeka ko ari ubwana ariko ntabeshye nyuma nibwo naje gusanga koko inda ibyara Mweru na Muhima kandi umubaji w'imitima atayiringanije. Yari umwana uganira igihe cyose yavaga ku ishuri yahitaga aza akantekerereza ibyabereye ku ishuri, n'ibindi byinshi bishekeje. Yambwiraga abamutereta, abo akunda n'abo yanga mbese yanyisanzuragaho cyane_
_Rimwe ari kuwa gatandatu, umugabo wanjye yari atarava ku kazi nuko mbwira Sali aza mu cyumba tuba twiganirira turambaraye ku buriri. Gusa mabukwe yaje kwinjira atunguranye twikanga twembi_
*Mabukwe:* Ese Sali uba uvugana ibiki n'ubwo busa koko? Sinakubujije kumwegera? Vuba nkubone mu cyumba cyawe se nyine.
*Sali :* ariko se mama nakoze irihe kosa ubu? Malayika ko tubana muri iyi nzu akaba umugore wa musaza wanjye kuki wambuza kumuvugisha koko? None se mu gihe musaza wanjye adahari simba nkwiye kumumara irungu?
_Ibyaberaga aho nabirebaga ntavuga kuko byari hagati y'umwana na nyina. Gus ubwo mabukwe yakubitaga urushyi umukobwa we nabonye ko ibintu bikomeye numva ko ngomba kugira icyo nkora. Sinifuzaga yuko bigera kure kubera jyewe nuko ndamwongorera_
*Malayika:* umva Sali genda nta kibazo wihangana na mama. Mujyane sinshaka ko ibintu bikomera
*Mabukwe:* Sali haguruka se cyangwa nkwicire muri iki cyumba wa nshinzi we. Umva nawe wa kagore we, iyaba wari uzi uburyo nkwanga ntabwo wakabaye ukiri muri uru rugo. Ariko ujye njye ni hahandi uzarusohokamo
_Yahise ashikanuza Sali akaboko amuhagurutsa baragenda. Akana kandebye gasohoka ubona mu maso hagaragaza guhangayika. Mabukwe yahise akubitaho urugi bageze hanze nk'aho ashaka kurukuraho_
_Kuva uwo munsi nahise menya yuko isaha n'isaha ikibi cyose gishoboka cyambaho ariko nanjye nari niteguye kuba nazira uwo nkunda sinumvaga ko namureka hejuru y'ibikangisho n'amagambo ya mabukwe. Sinashoboraga kugira icyo mbwira mama kandi. Kuko ijoro navuye iwacu nibwo mama yambwiye ko umunsi ndi bube ngeze muri uru rugo ndi bube mpinduye umuryango. Yambwiye ko ibizaba byose bizakemurirwa hano, adashaka ibyo nzaza mubwira ngo ibi n'ibi. Yambwiye ko ikiringiti cyanduye gifurwa n'abakiryamyeho kuko ari bo baba bazi aho cyanduye. Sinari kubibwira zimwe mu nshuti zanjye kuko na zo sinari nzi uko zabifata kandi sinashakaga kubibwira umugabo wanjye kuko na we nkurikije uburyo akundamo nyina rwose sinshaka gutera ibibazo. Sinzi niba mbimubwiye yabyemera nk'ukuri cyangwa se niba atabyumva neza. Niyo mpamvu nahisemo kwegura agenda ngo njye nandikamo ibimbayeho byaba ibishimishije cyangwa ibibabaje kuko ndabona ubuzima bugiye kugenda uko ntabikekaga_
********
Nahisemo uyu munsi kugarukiriza hano. Mumutwe byatangiye kwivanga. Ese mama nzi ni uku ateye koko? Ndumva ntangiye kumuzinukwa no kumwanga nubwo ntaramenya byinshi birenze ibi. Ubu koko Malayika yabayeho ubu buzima? Akicecekera nanjye nkibwira yuko ibintu ari amahoro naho we yari aho yanzwe, nta byishimo na mba afite muri we kubera nyabura mama?
Nahise nsohoka mu biro ngana mu gikoni ngo mfate ibyo kurya ariko numvaga n’ubundi ntafite appetit na gake pee. Ariko nanone sinaburara
Mu gikoni nahasanze mushiki wanjye Sali nuko numva namubaza neza ku bya Malayika ariko ndifata. Ahari iki si cyo gihe.
Nageze mu buriri nsanga Betty akiri maso
*Mugabo:* ese wari wagiye hehe utambwiye?
*Betty:* nari nagiye gusura iwacu. Hari kibazo ki?
*Mugabo:* nabazaga gusa nta kindi
Nahise mutera umugongo ngo nsinzire ariko numva atangiye kunkorakora
*Mugabo:* ndeka nisinzirire
*Betty:* ariko ufite ikihe kibazo? Ukwezi kurashize ngukoraho ukanyiyama. Iyo utananiwe uba ngo utameze neza cyangwa ngo ukaba ufite byinshi uri gutekereza. Ese ubona narazanywe hano no kurya gusa?
*Mugabo:* ibyo ni wowe ubyivugiye. Noneho ntaciye ku ruhande ntabwo nshaka gukora imibonano. Mpa amahoro rero
Iryo joro na ryo ryambereye rirerire ariko niyemeje kumenya ukuri, kandi nzakumenya.
*_Ukuri. Ubu se nakumenya bizatanga iki? Aho biracyafite igaruriro cyangwa ni ukwibuka ibitereko yasheshe? Agace ka 3 ntuzagacikwe_*
Comments