logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S01 EP01

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Nyuma y’umwaka mbanye na Betty iwanjye nta mahoro na make yaharangwaga. Hahoraga induru hagati ye na mushiki wanjye muto Sali. Gusa mama yabaga ashyigikiye Betty cyane, ku buryo mushiki wanjye yahoraga ababaye. Ndetse ntiyasibaga kumbwira ko nzicuza iteka kuba ngendera mu myumvire ya mama.


Rimwe ubwo batonganaga nagiye mu cyumba nsanga Betty yicaye ku buriri na telefoni mu ntoki


*Betty:* nizere ko umaze kwihaniza buriya budaga ngo ni Sali. Sinshaka umuntu umenyera na rimwe


*Mugabo:* ese wibuka ko uwo wita ubudaga Ari mushiki wanjye? Kandi niba nibuka neza ni kenshi nakubujije kuzongera gushwana na we boshye inkurikirane. Umwubashye nkeka ko na we yakubaha




*Betty:* ndumva uri kumushyigikira ariko. Baratuka umugore wawe banamusuzugura wowe ukabarengera?


*Mugabo:* Sali utabasha no kwiyicira isazi ndamuzi neza ntabwo yapfa kugutuka. Ubwo ahubwo ni wa munwa wawe wakunaniye watumye kwihangana kwe bimunanira nyine na we aravuga. Ndagusabye rero ntukomeze kunzanaho ibyo


Yatunguwe n'uburyo namushubijemo kuko kuva twabana ni ubwa mbere mukangaye. Kimwe cya kabiri cy'ayo nkorera cyose ni we kigendaho. Mugurira imyenda ihenze n'imitako itagira uko isa ndetse nanamuhaye igishoro
Afite abakozi batatu bakora buri kimwe cyose mu rugo yewe uretse kwiyuhagira no kwijyana mu bwiherero nta kindi kintu ashobora gukora mu rugo. Byose nabikoreye kumushimisha no gushimisha mama waduhuje gusa nta na kimwe kizima bitanga


*Mugabo:* umva mbigusubiriremo bwa nyuma. Sinshaka iyo mikino yanyu mubamo kandi kwigira nyirashyano sibyo bizima.


Nahise ngenda nkuramo imyenda ngana mu bwogero
Numvaga nshaka koga amazi ashyushye wenda nagarura ubuyanja. Gusa namaze koga ndongera nterekeza ku magambo ya mushiki wanjye Sali. Ese koko kwirukana Malayika narahubutse? Umuntu wubahukaga mama wambyaye?
Ariko se ko kumwibagirwa byananiye? Kuki nananiwe kumwikuramo? Ndatekereza bikanyobera. Gusa ni byinshi atandukaniyeho na Betty. Malayika yantegaga amatwi iyo nabaga mubwira uko ku kazi byangendekeye, mbese yabaga ashishikajwe no kuntega amatwi naho Betty rwose nta mwanya wabyo yabona?


Makayika yabyukaga igitondo akantegurira ibyo njyana ku kazi, agategura ibya mu gitondo akanamperekeza kugera ninjiye mu modoka.


Cyangwa se ni uko iyo navaga mu kazi yanyakiranaga inseko nziza agahita ambwira ko amazi ashyushye ari mu bwogero?
Isabune yo mu bwogero na yo imunyibutsa iteka kuko sinigeze nyihindura. Impumuro yayo ni ikindi kigeragezo mpura na cyo umunsi ku wundi
Ariko se ubu ntabwo jyewe byivanze ? Umuntu utekereza umugore batandukanye aho gutekereza uwo tubana koko? Ibi na byo ubanza byitwa guca inyuma uwo mwashakanye
Nageze mu cyumba ndihanagura nambara training n’umupira nuko njya mu buriri mba ndyamye iruhande rwe


*Betty:* Umbabarire ntibizongera


Ntacyo namusubije twakomeje kuryama aho bucece kugera ubwo bakomanze ku cyumba. Yari Ida umwe mu bakozi


*Mugabo:* bite ko ukomanga?


*Ida:* mukecuru aravuze ngo muze ku meza byatunganye


*Mugabo:* mubwire ko tuje


Twahise tubyuka tujya ku meza hamwe n’abandi gusa Sali ntiyari kumwe na bo
Buriya aracyarakaye ari mu cyumba cye. Ejo nimva ku kazi nzamwegera musabe imbabazi ndamuzi ntajya abigira intambara.


Twamaze kurya ibya nijoro ngana mu biro byanjye biba mu rugo ngo ngire amadosiye nshyira ku murongo. Nitegereje hose ariko document Nashakaga sinayibona hafi
Nahisemo gushakira muri étagère ibamo ibitabo bike n'izindi mpapuro za ngombwa. Ubundi iyo nshaka ikintu sinkibone vuba bimvuna mu mutwe.
Uko nagasakumye ibyo nshakisha nibwo nabonye agenda iguye hasi. Nagize amatsiko yo kuyireba kuko ntabwo yari iyanjye
Nkibumbura urupapuro rwa mbere naratunguwe
Yari agenda ya Malayika umugore wanjye wa mbere.


_13/03/2013_


_Iyi ni inkuru yanjye ngiye kwandika. Gusa ndayitangirira ku munsi nahuye n'umusore mwiza w'igitangaza, mvuze ko ari umwana w'Imana sinaba mbeshye…_


Ariko se ibi birandeba? Uwabika iyi agenda ejo nkazayimuha?
Ariko se nanone kuki ahubwo ntasoma ibirimo, noneho nkazayimuha nayisomye yose. Wenda wasanga ndi bubonemo ukundi kuri ntari nzi nkanamenya icyatumye ahinduka kugera dutandukanye. 
Ubusanzwe ntiyavugaga menshi, wasanga hano ari ho nasanga ibisubizo ku bibazo byinshi nibaza.
Nyuma yo kwibaza umwanya utari muto nahisemo kwicara ngasoma ntuje iyi nyandiko ye:


_Ni umugabo umugore wese yakifuza kuko azi kuganira kandi burya abagore benshi intege nke zacu ni aho ziba. Umugabo akuganiriza neza ukumva uratwawe ukamwimariramo wese. Nanjye nubwo bwari ubwa mbere mpuye na we uwo mugabo nahise numva hari rukuruzi imunkururiraho. Uwo nta wundi yitwa Mugabo Josue. Mbega ikiremwa, ni ikinyange neza neza_
_Ubwo twahuriraga muri farumasi numvise umutima usimbutse hafi guhagarara neza neza. Namwitegereje iminota hafi ibiri nitegereza ubwiza bwe buhebuje. Mbese bimwe bita *coup de foudre* byansohoreyeho simbabeshye. Mu gihe ntawundi najyaga mpfa guha nimero yanjye we nayimuhaye ntazuyaje ubwo yayinsabaga kuko nanjye nifuzaga kuzongera guhura na we_
_Nyuma y'isaha duhuye nibwo yampamagaye bwa mbere, nari maze akanya ngeze mu rugo. Kubera ukuntu papa muzi nagiye hanze nicara ku rubaraza nuko mvugana na we nishimye cyane_


_Yari afite ijwi ryiza ku buryo twavuganye nkumva nsheshe urumeza neza neza. Nyuma y'iminsi ibiri yansabye ko twasohokana nuko nsaba Diarra kumperekeza maze uwo munsi turasohokana_
_Twajyanye muri resitora nziza cyane ariko kumwicara imbere ubwabyo byatumye mbura amahwemo. Kumwitegereza byatumye amaboko atengurwa ku buryo nimennyeho juice nari ndi kunywa_
_Ubwo yazaga kumpanagura yaboneyeho akanya ko kunkora ku mabere buhoro ariko, nuko bituma numva ubushagarira muri jye. Ubanza na we yarabibonye kuko yahise anyongorera ati *erega nanjye nahashiriye*_
_Ayo magambo yatumye numva muri jye byivanze ku buryo no kumira amacandwe byabaye ikibazo. Uwo mugoroba twaribwiranye bihagije, mubwira akazi nkora, imyaka 22 na we ambwira ko yasimbuye se witabye Imana ku buyobozi bwa company yabo akaba we afite imyaka 27_
_Gusa uburyo yambwiye kuri nyina bwatumye mbona ko nyina afite umwanya ukomeye ndetse wa mbere mu buzima bwe. Numvise binejeje kuko ubusanzwe abagabo bakunda ababyeyi babo banakunda abagore babo_
_Iminsi yarashize indi irataha nuko bigera aho Mugabo ambwira ko yifuza ko twabana. Numvise ari igitangazaaaa gikomeye cyane kubona umusore wo mu baherwe ashaka kubana nanjye, yego ntituri abakene cyane iwacu ariko nanone uko niyizi ntabwo rwose nakabaye njya mu rwego rwe. Umugoroba umwe ku wa gatanu yansabye ko twajyana iwabo akanyereka umuryango. Numvaga biteye ubwoba ariko ubwo nabibwiraga Diarra inshuti yanjye yambwiye uko ngomba kuzitwara ningerayo, mbese ampa inama zitandukanye_
_Kugera iwabo nahise menyana na mushiki we Sali wangaragarije urugwiro no kunyishimira cyane. Twaganiriye duhuje urugwiro. Gusa ntabwo ari ko byagenze kuri nyina na mushiki we wundi, kuko bo bandebaga nk'icyo imbwa ihaze. Gusa disi Mugabo ntiyigeze abibona ahubwo yari arimo kuntekerereza ibya mushiki we Sali, udufuti twe two mu bwana n'ibindi bintu bishekeje cyane_
_Ubwo yasohokaga kwitaba telefoni nibwo nyina yahise anyitegereza maze aba arambajije_
*Nyina:* niko se muko, ni wowe kiryabarezi bambwiye ngo kigiye kuza kurya umutungo w'umuhungu wanjye?


_Siniyumvishaga ko ayo magambo yaba asohotse mu kanwa k'uwo mubyeyi nuko ndamubaza_


*Malayika:* Mama ntabwo numvise icyo mushatse kuvuga


*Nyina:* umva n'ikindi gihe ntuzongere kunyita nyoko. Soumaya na Sali ni bo bakobwa banjye naho Mugabo ni umuhungu wanjye. Niko se wa gakobwa we gasa nabi kambaye nabi kuki utajya kureba abasore bo mu cyiciro ubarizwamo ukareka kugenda ku musore wanjye? Niwibeshya ukemera ukamubera umugore umenye neza ko urugo utazarurambamo kandi ni ubuzima buzakubera bubi cyane ndetse uzasohoka hano amarira abunga mu maso_


_Soumaya wabonaga ashyigikiye ibyo nyina avuga ariko Sali we si ko byari bimeze. Ubwo Mugabo yagarukaga mu nzu bahise bahindura ikiganiro nanjye natashye menye ko kubana na Mugabo ari ukwigerezaho ariko namukundaga bidasanzwe numvaga niteguye kubana na we uko byamera kose_


*********************


Nahise numva umuntu akomanze ku rugi nuko ya agenda nyibika muri tirroir y’akabati ndafunga. Byamfashe iminota hafi ibiri ngo mbe ntuje mbona gukingura. Yari Betty wari uje kundeba ngo turyame kuko irungu ryari rimwishe. Iryo joro simbabeshye sinabonye ibitotsi kuko nibazaga niba koko ibyo nasomye ari ko byagenze. Ese nyuma byagenze bite? Sijye urota bukeye ngakomeza gusoma iyi agenda ya Malayika


*_Ese ababyeyi nk'aba baba bakibaho koko cyangwa ni uyu gusa wari uteye atya? Ubu se namenya uko byagenze byose azakora iki? Agace ka 2 ntuzagacikwe_*


*

Comments