logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S01 EP00

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
**Ijambo ry'ibanze**


Twari twicaye muri salon. Yari jye, ba marume batatu, mama, bashiki banjye babiri ndetse na Malayika, umugore wanjye. Nitwa Mugabo. Hano muri iyi salon twicayemo habereyemo byinshi binyuranye ibyiza n'ibibi. Habereye ibirori bitandukanye.
Gusa ikiduhuje uyu munsi ni umwanzuro nafashe nshaka kubatangariza kandi umwanzuro udahinduka. Ni umwanzuro natekerejeho umwanya munini, ni cyo gihe ngo nywubabwire
Ubusanzwe nyuma yo gupfa kwa papa ni jye nasigaye nita kuri mama na bashiki banjye kandi nahisemo kubana na bo mu nzu na mbere yuko nshaka umugore.
Nashatse umugore tudasezeranye mu mategeko, uretse gusa imwe mu mihango y'idini twakoze.
Aho twicaye twese nanone uyu munsi hagiye kuvugirwa amagambo akomeye cyane. Ni amagambo agiye guhindura byinshi mu muryango wanjye. Nyuma yo gusuhuzanya kwari kwarambiranye nibwo bose bampanze amaso nuko nanjye sinabatindira mbabwira icyo nabahamagariye


*Mugabo:* mbanje kubasuhuza. Ntabwo ndi bubagore nyura ku ruhande. Mwese ndabizi muri kwibaza icyatumye mbatumaho. Nyuma yo gutekereza bihagije, nkagisha inama umutima wanjye, naje gufata umwanzuro. Ndumva nshaka guha amahoro umugore wanjye Malayika, nshaka gutandukana na we. Nashakaga ko muba abahamya babyo rero kandi yagira icyo yifuza guhabwa akakivugira imbere yanyu


*Marume:* ndumva uhise urasa ku ntego koko ariko ndakubaza akabazo kamwe gusa. Ni iki cyaguteye gufata uyu mwanzuro ukomeye wo kwirukana umugore wawe?


*Mugabo:* uyu mugore asuzugura mama na bashiki banjye ku rwego ntabasha kwihanganira. Mama ni umuntu nkunda ndetse nubaha kurenza abandi babaho bose. Rero kumwubahuka no kumusuzugura ni ikintu ntashobora kwihanganira na gato. Umutima wanjye wamaze gushenguka rwose singishoboye kubana n'umuntu utubaha mama.


*Marume:* hanyuma Malayika wowe urabivugaho iki? Ibyo umugabo wawe agushinja?


*Malayika:* mubyeyi rero simvuga menshi kandi sinavuguruza icyifuzo cye. Niba koko ari wo mwanzuro yafashe niteguye kugenda


*Marume:* bana banjye urugo ni umugisha. Mbere yo kurusenya mugomba kubanza gutekereza niba hatazazamo kwicuza. Ntabwo mbabuza gutandukana niba mwabihisemo nubwo ntabibufuriza ariko nanone, mwibaze neza mwembi niba hatazazamo kwicuza.


*Mugabo:* Malayika ndagusenze ku mugaragaro ibyanjye nawe birangiriye hano uyu munsi.






Yahise ahaguruka ajya mu cyumba. Wabonaga mu maso he nta kababaro na gake agaragaza, wabonaga rwose atuje ameze nk'aho yari yiteguye ko ibi bizaba. Malayika menyana na we yari umukobwa mwiza cyane. Imiterere ye ubwayo, ubwiza bwe ku mubiri no ku mutima inseko ye izira imbereka byose byarankuruye. Yego nanjye sindi umusore wagaya ariko nanone ntabwo Malayika yari wa mukobwa umusore wese yakisukira. Nyamara kubana na ww byabaye nko kuba muri gehinomu. Kuba mfashe umwanzuro wo kumwirukana ni uko byari bimaze kundenga.
Yamaze kuzinga ibye ba marume baramuherekeza ngo bamugese iwabo nanjye njya mu cyumba cyanjye. Gusa numvaga muri jye meze nk'aho hari igice cy'umubiri bankase neza neza. Numvaga ntuzuye
Nakoze uko nshoboye kose ngo musibe mu mutwe wanjye ariko birananira neza neza
Gusa mama yahoraga ambwira ko nafashe umwanzuro mwiza cyane, nkumva koko ni byo kuko sinashakaga kubona mama ababaye na rimwe ku mpamvu iyo ari yo yose
Iminsi yarahise indi irataha ariko aho kumwibagirwa nkarushaho kumukumbura no kunanirwa kumwikuramo. Nahisemo kumara igihe kinini mu kazi nzi yuko wenda bizamfasha kumwibagirwa, ariko na byo ntacyo byatanze.


Nasanze kumwikuramo neza ari uko nashaka undi mugore nuko mama amfasha guhitamo umukobwa mwiza cyane, Betty.


Nyamara nyuma y'umwaka, nababaye kurusha indi minsi yose nababayeho.


*_Iri ni ijambo ry'ibanze. Malayika nubwo yirukanywe ariko ni we inkuru ishingiyeho. Inkuru tuzayigezwaho na Mugabo wahoze ari umugabo we. Ese nyuma y'umwaka ni iki cyabaye cyamushenguye cyane? Agace ka 1 ntuzagacikwe_*


*
📢 Kwamamaza

Ibihe...

Comments