Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_Jyewe … maze kumva icyo amategeko asaba abashakanye, nemeye nta gahato ko … ambera umugabo/Umugore tukabana uko twabyiyemeje nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya._
_MALAYIKA_
Umutima uratuje uyu munsi. Ndumva nanjye igihe cyanjye cyo kwishima kigeze, umubabaro wanjye ugashyirwaho akadomo. Nicaye mu cyumba na mama, ari kumpana nk’uhana umugeni, nk’aho atari urugo nahozemo nsubiyemo. Ariko ndamwumva, niko byagakwiye kumera kuri bose, nta mukobwa wo kugenda adahawe impanuro n’abakuru.
*Mama:* mwana wanjye rero, dore usubiye mu rwo wahozemo. Ntihazabura abaguha urw’amenyo, abazakwita akagoryi k’akajiji, ndetse ntuzabura n’abakubwira ko uzongera ukirukanwa cyangwa ko noneho uzibwiriza ukahava. Abo bose uzabime amatwi, umenye ikikujyanye ko ari ukubaka. Baramukazi bawe na nyokobukwe, ntabwo ari abamalayika. Na bo bashobora kugira aho bagukosereza, yewe bashobora no kongera kuguhinduka bakakubera babi. Igihe cyose uzakomeze umushyikirano hagati yawe n’umugabo wawe, bizabafasha kurenga byinshi no kunga ubumwe muri byose, igihe cyose. Wihangane nkubwire menshi kuko ubu uri umugeni. Hariya ugiye ni ho iwawe, urabizi ufite urubuto mu nda, mu mezi make uzaba uri kwita nyina w’umuntu. Agaciro ufite imbere ye kazaba kiyongereye kurutaho dore ko mu muco wacu agaciro k’umugore kiyongera iyo amaze kubyara.
Uko yambwiraga ayo magambo yose yari amfashe mu biganza, numvise ikiniga kimfashe ntangira kuzana amarira ku matama. Ariko se ibi ni ibiki koko bimfashe? Umuntu usubiye iwe arira nk’umugeni mushya?
*Mama:* mwana wanjye, ndagukunda kandi nzakomeza ngukunde. Ibihe nibigenda uko tutabiteganyaga, bikaba bibi, ntuzabyihererane mu gihe ubona ukeneye inama. Ariko nanone ntuzatarange umugabo wawe ku byo adashoboye cyangwa ku byo atagukorera neza. Wibuke ko akarenze umunwa karushya ihamagara ntuzabe umupfayongo. Muzajye mukemura ibibazo byanyu mu mutuzo n’ubwumvikane, ibyo mudashoboye ubwanyu ari bwo mwitabaza ababyeyi cyangwa inshuti n’imiryango. Wibuke kandi yuko ubu ugiye kwandikwa mu irangamirere nk’undi muryango mushya uvutse, umenye ko abazagukomokaho bose ari wowe bazafatiraho urugero. Ntuzasamare cyangwa ngo wiyandarike, ntuzabe gito kandi uzirinde kuba gica, uzabe umunyampuhwe, ube umuyarugwiro, urangwe n’isuku. Ngaho itegure dore ndi kuvuga menshi nkagutinza kandi ubu bari hafi kugera hano
Mama yarasohotse ansiga nitegura. Ni koko, impanuro ze ni ingenzi kandi nari nzikeneye rwose. Nubwo ntari umugeni ariko noneho ubu ngiye kubana na Mugabo byemewe n’amategeko, ntabwo yakongera kunyirukana uko yiboneye hagize ibitagenda neza nanjye kandi ndamutse nitwaye nabi hari itegeko nzaba nishe yandega nkabihanirwa.
Ubwo namaraga kwitegura nakomeje kwicara mu cyumba, ndeba mu kabati agakayi gato, ntarandikamo. Aha noneho nzajya nandikamo ibihe bidasanzwe byiza bimbayeho, ibyo kwandika ibihe bibi ngiye guca ukubiri na byo. Mana umbe hafi.
_MUGABO_
Wagirango ni bwo ngiye gushaka umugore bwa mbere kandi ari ubwa gatatu. Nako ni ubwa mbere ngiye gushaka byemewe n’amategeko, ibindi byari byemewe n’umuco n’idini gusa. Ndumva igishyika ku mutima si jye ndota nsinyiye ko ntsindiye Malayika ku mugaragaro. Ubu noneho ni bwo najya namenya agaciro k’urukundo. Nibwo nemeye kandi menye ko urukundo nyarwo ruvuna koko, wemera ugapfukama ukaba wanarira ariko ugatsindira uwo wakunze. Mbega urukundo ukuntu ari ikintu kidasanzwe. Mana warakoze kurema urukundo ngo rutuyobore kuko rutuma duca bugufi, dusaba imbabazi, twinginga ndetse duhinduka
Mama nzi, ni we wahindutse atya? Soumaya? Yewe ga yeweee. Gusa disi ajya ambabaza ukuntu yari yiboneye umugabo none kwiyandarika kwe bikaba bimukozeho. Burya nunasambana uzikingire pe.
Nari maze kwambara ishati nibwo Aboubacar yazaga mu cyumba yicara ku buriri
*Abouba:* muhungu wanjye uraberewe pee. Ubu rero guhera uyu munsi noneho wemerewe kuzajya uza tugasangira ka the vert nk’abagabo tuganira
*Mugabo:* ubundi se sinari umugabo koko?
*Abouba:* sinjya numva muririmba sha ngo abagabo bararutana? Ubu uzi ukuntu agaciro ufite kwa sobukwe kagiye kwikuba inshuro nyinshi? Ubu aho bari baraba batekanye kuko umukobwa wabo ari mu biganza byiza kandi afite itegeko rimurengera. Nawe kandi buriya ugaragaje ko uri umugabo nyawe. Ariko ntabwo kumanika akaboko ku ibendera ari byo bikugira we, burya hari ibindi byagakwiye kuranga umugabo nyawe, umugabo uboneye, umugabo mwiza
*Mugabo:* burya ubimbwiye waba ubaye umusaza w’icyitegererezo.
*Aboubacar:* nanjye ni cyo kinzanye wa gahungu we. Ariko shahu uraberewe. Harya nari nabikubwiye?
*Mugabo:* wari wabimbwiye. Utangiye gusaza nyine. Mbwira ahubwo tugire tugende urabizi ku murenge isaha ni isaha utinze gato wanasanga gitifu yagucitse.
*Aboubacar:* ubundi umugabo mwiza, arangwa no kungurana ibitekerezo n’umugore we. Aramubwira kandi nawe akamutega amatwi muri gahunda zose zireba urugo. Kandi amenya igihe nyacyo cyo kuganira ku ngingo runaka, ntimuzaba muri ku meza ngo ahite akubwira ikosa wakoze mu gitondo cyangwa ngo mube mugiye gutera akabariro ahite akwibutsa ukuntu wigeze kumusuzugura. Ahubwo amenya gahunda mu byo muganira kandi buri kimwe muvugana aba yagihaye agaciro kacyo.
*Mugabo:* ako ni aka mbere. Aka kabiri ni akahe rero? Ndi kubyandika ahantu buriya ntugirengo simfite record ku mutima.
*Aboubacar:* umugabo mwiza uhamye burya akunda kumarana akanya n’umugore we. Umugabo ukunda umugore we ntazava mu kazi ahitira mu kabari buri munsi cyangwa ahandi hantu kuko kuri we nta heza nko mu rugo. Yego gutembera no gusangira asabana n’abandi ni ngombwa na byo ariko azaha agaciro urugo rwe ndetse aharanire ko igihe cyose bishoboka aba ari kumwe na we, baganira, baseka, bakina, bareba film cyangwa umupira n’ibindi byabahuza.
*Mugabo:* ko unciye ku nshuti?
Abouba:* ni ya myumvire yanyu nyine iri hasi. Wowe menya ko mu gihe cyawe utari mu kazi, niba igihe kinini utagiharira urugo rwawe, ntabwo uri umugabo mwiza. Kunguka inshuti no kuganira na zo ntibizigere na rimwe bikuraho umwanya uha urugo rwawe. Abongereza bati *East or west, home is the best*
*Mugabo:* aka gatatu twagiye
Yabaye ataramubwira ako bise aka gatatu Habimana aba arinjiye
*Habimana:* ko wagirango muri mu nama ra?
*Abouba:* ahubwo ngwino unyunganire umbwirire uyu muhungu ibikwiye kuranga umugabo nyawe.
*Habimana:* wamubwiye se ko umugabo nyawe atuma umugore we amwenyura agaseka?
*Abouba:* oya ahubwo iyo ngingo nari kuyibanza.
*Habimana:* Umugabo urangwaho kumenya gusetsa usanga abantu bamwishimira kandi biba byiza iyo n’umugore we ari uko. Rero umugabo nyawe aharanira ko umugore we atazana iminkanyari mu gahanga ahubwo aharanira ko ahorana akamwenyu ku munwa kandi nawe biramunezeza. Wamutera urwenya, wamukorera akantu kamushimisha ariko byibuze gerageza uko ushoboye utume yishima.
*Abouba:* hanyuma rero wa muhungu we ntiwongere kuduca mu ijambo, ariko ntibikubuze gusobanuza da. Ikindi kiranga umugabo nyawe, ni uko burya yitwa umufasha. Nyamara si umufasha nk’izina ahubwo ni umufasha mu bikorwa. Ashyigikira umugore we yateye imbere akamwihanganisha yagize ingorane. Amutera inkunga, umwete n’akanyabugabo mu byo akora byose kandi niwe ufata iya mbere mu kumwereka inzira nziza yatera mu iterambere.
*Habimana:* erega burya umugabo nyawe ni umwarimu. Ntiyishimira kuba ari we ukora iki n’iki kuko ari we ukizi mu rugo ahubwo azigisha umugore we ibyo azi abona ko byamufasha mu buzima bikanafasha mu iterambere ry’urugo. Ndetse azishimira ko yanabimenya akamurusha kuko byose bizaba ari mu iterambere ry’urugo
*Mugabo:* ubundi kuki mutabimbwiye mbere hose koko? Ubu ni bwo ndi kugenda menya aho byapfiriye mbere hose. Mukomeze ariko nta rirarenga, nubundi ndi umugeni
*Aboubacar:* umugabo nyawe aba ari imfura sha. Kuba imfura ni urugamba kuko hari byinshi bishobora gutuma uhemukira umugore wawe haba mu mvugo cyangwa mu migirire. Umugabo mwiza rero azahora abona ko umugore we ari nyambere muri byose ndetse niyo yagwa mu ikosa ntazarishyigikira ngo yihagarareho ahubwo azaca bugufi, yubake urugo. Yemera ko ari umuntu kandi ashobora gukosa bityo iyo aguye mu ikosa uko ryamera kose aca bugufi agasaba imbabazi ndetse agafata ingamba zuko atazabisubira
*Habimana:* reka tukubwire ibindi nka bibiri tugende dore isaha twiyemeje guhagurukiraho zirageze. Arinda umugore we akanamuguyaguya. Aharanira iteka ko umugore we abaho mu mutekano no mu bwisanzure ndetse agakora uko ashoboye umugore we akishima. Arinda umugore we guhangayika, atuma kandi haba ku mubiri no mu bitekerezo umugore we ahora acyeye anezerewe. Ako mu buriri ukumve ukiteho. Umugore niyo wamugaburira ibyatekewe Marriot, ukamuraza muri Radison Blu, akagendera muri za modoka zihenze ariko mu buriri ukaba rujonjori, natakwita *imbwa* gusyugusyu uzangaye.
*Mugabo:* aho nawe urakabije hoshi.
*Habimana:* uhm. Sawa mwana wa. Reka nkureke ibindi uzabyimenyera. Ako nshaka gusorezaho rero, umugabo nyawe, aba azi umugore we, amusobanukiwe. Mu babaho bose aharanira kuba amuzi bihagije hamwe amenya ibyo akunda, ibyo yanga, ibimushimisha n’ibimubabaza. Amenya imyitwarire ashima n’iyo agaya kandi akagerageza kugenda uko umugore we ashaka aho bidakunda akamwiseguraho mu bupfura. Nugenza utyo, ruzakomera.
Nyuma y’inama zidasanzwe nahawe n’abasaza nahise nambara inkweto ni zo zari zisigaye maze twerekeza kwa Malayika
Ntabwo twatinzeyo, kuko nta magambo menshi yari kuvugwa, ahubwo twahise twerekeza ku murenge maze imbere y’ababyeyi inshuti n’imiryango mfata ku ibendera nzamura ukuboko kw’iburyo ngira nti:
*Jyewe MUGABO maze kumva icyo amategeko asaba abashakanye, nemeye nta gahato ko MALAYIKA ambera umugore tukabana uko twabyiyemeje nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.*
Abari aho bose amashyi ngo kaci kaci. Na we yegereye ibendera arifatisha imoso azamura indyo
*Jyewe MALAYIKA maze kumva icyo amategeko asaba abashakanye, nemeye nta gahato ko MUGABO ambera umugabo tukabana uko twabyiyemeje nk’uko amategeko ya Repubulika y’u Rwanda abiteganya.*
****************
Nyuma yo kwakira abitabiriye ibirori byacu, amasaha amaze gukura twagiye mu cyumba guhindura imyenda. Numvaga ari ibihe bidasanzwe kongera kwibona mu cyumba kimwe na Malayika, umugore nakunze kuva kera, none nkaba mbashije kumutsindira bwa kabiri, nyuma y’igihe kinini tutabana.
Numvaga amagambo yambanye make, nkumva sinzi icyo navuga cyangwa nareka, gusa nari nuzuye ishimwe mu mutima. Nyuma yo gukuramo ikanzu y’ubukwe yari yambaye akava no koga nanjye nahise njya mu bwogero nuko ubwo navagamo nsanga yicaye antegereje
*Malayika:* je t’aime mon coeur
*Mugabo:* I love you too darling
Twahise dusomana, kuko byari ibihe bidasanzwe kuri twe.
*Malayika:* naguhishiye ka surprise cheri.
*Mugabo:* kameze gute se kandi?
Yahise ahaguruka, asubira mu bwogero mbona asohokanye agakombe karimo ibimeze nk’amazi ariko mbonye ibara mbona ko ari inkari. Yakuye mu gasakoshi ke akandi kantu akoza muri za nkari, nuko ndebye mbona ni pregnancy test.
Sinarindiriye kubona ibisubizo, nahise musimbukira ndamuhoberaaaaaa
*Mugabo:* cherie, uratwite?
*Malayika:* yego ndatwite cheri.
Mana yanjye, amagambo yahise abura, nikoraho ngo numve ko umutima ukiri gutera, kuko numvaga izi nzozi niba ari na zo zitagomba kurangira.
*Malayika:* uyu ni umusaruro wa rya joro ryo kwiyunga. Kandi warakoze, nzagukunda iteka mugabo mwiza.
*Mugabo:* Amour de ma vie, toi qui embellis mes jours, toi qui fais ma joie, tu es ma raison de vivre. Aujourd’hui et demain, je veux t’aimer toujours. Où tu souhaites aller… je suis prêt à te suivre.
*Malayika:* Ohhhh, mon sacre epoux. Je t’offre mes nuits, et je t’offre mon amour. Mes plus douces caresses, mes plus doux câlins. Aujourd’hui et demain, je veux t’aimer toujours. Ici ou ailleurs, ou en de pays lointains, je veux n’etre qu’a toi, a jamais.
*Mugabo:* Viens, approche-toi, viens que je te dise encore combien tu m’es précieuse et combien je t’adore. Pour le meilleur et le pire, je t’aimerai chaque jour. Tu es ce beau soleil qui illumine mon âme et moi de tes rayons je brûle comme une flamme. Moi aussi, ici ou en de pays lointains, je t’aimerai pour toujours.
Twavugaga ayo magambo wagirango twayakoreye repetition turi hamwe. Uko twakayavuze, ni ko twasomanaga hose, nuko twiyemeza kwiruhukira nyuma yo kwishimira intambwe ikomeye duteye mu buzima.
_MALAYIKA_
Ubu ndi Madamu MUGABO imbere y’amategeko. Ntawe ushobora kunkura hano niyo yazana iki. Mugabo ni umugabo wanjye, ni igisubizo ku nzozi zanjye.
Ni umugabo mwiza wahindutse ku buryo bugaragara. Dufatanya byose, kandi noneho yanyemereye gukomeza akazi, Sali we mwise murumuna wanjye sinaba mbeshye
Mabukwe ubu tubanye neza bidasanzwe, yambereye mama wa kabiri. Ampa inama umunsi ku wundi, arankunda bidasanzwe. Ibya kera twarabyibagiwe tubirengaho
Soumaya yamaze kwiyakira afata imiti neza, yiyemeje kwikomereza kubana na nyina bakituriza, ubu yahawe akazi muri company yacu ni secretaire wa musaza we.
Manou ubu ari hafi gushaka. Twariyunze ndetse ubu ni inshuti y’umuryango yaje gusanga burya koko ntari uwe kuko iyo mba uwe tuba twarabanye.
*************
…: Ngaho reka mbare gatatu, rimwe, kabiri, gatatu. Sunikaaaaaaaaaaa……….
Ongeraaaaaaaaaaa
Ako kanya akana kararize. Umuhungu wanjye wa mbere yari amaze kuvuka. Nahise nsinzira, nongeye gukanguka hirya yanjye hazengurutse mama, mabukwe, Mugabo na Soumaya.
Umwana wacu yiswe *Umuhoza Gabriel* kandi koko yaje guhoza amarira yose narize.
Ka gatabo nari nzi ko nzandikamo ibyiza nagize narakajugunye kuko kuva nagaruka hano, nubwo hataburamo gukomanya amahembe ariko mvuze ko ndi mu munyenga sinaba mbeshye. Rero keretse nanditse 24h/24h kandi sinabona igitabo nandikamo rwose.
*IHEREZO*
Aha nta kindi narenzaho, uwumva yarumvise, uwiga yarize, uwishima na we ni uko. Tuzasubire mu yindi nkuru, ndabakunda cyane.
*NB:* Uburenganzira bwose buba bwihariwe n’umwanditsi, kwiyitirira izi nkuru uba uri kwica amategeko
*
Comments