logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S02 EP09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.



_MUGABO_


Kuba mama yavuye ku izima akemera ko nshaka inzu yo nzabamo na Malayika twenyine, ndumva ari indi ntambwe. Nanjye ngiye kumenya ko nakuze kandi ni ingenzi mu buzima bwanjye.
Gusa nanone ndumva nshaka kubana na Sali iwanjye, bizafasha Malayika kutagira irungu mu gihe ntahari kandi barakundana banisanzuranaho ni cyo cyiza. Gusa ngomba kubanza kubibaza mama nkumva niba abyemera cyangwa se akomeza kubihakana nk’uko no kugenda kwanjye atari yakabyemeye.


*Mugabo:* ariko mama hari ikindi kintu nifuzaga kugusaba sinzi niba uri bukinyemerere.


*Mama:* mbwira ndakumva mwana wanjye urabizi ntacyo nakwima ngifite


*Mugabo:* nashakaga kubasaba ibintu bitatu. Icya mbere nifuzaga kubasaba ko kutabana mu nzu imwe bidahagarika umubano wacu, ubwisanzure n’umushyikirano. Bwa kabiri nasabaga ko mutakitwaramo umwikomo Malayika kubera atemeye kongera kubana namwe mu nzu. Icya gatatu ndabasaba kunyemerera nkazajyana na Sali tukabana. Gusa ndi gusaba ntabwo ntegeka


*Mama:* icya mbere rero, humura rwose nta kibazo na kimwe nzakugiraho kuko namaze kubona ko ari ngombwa ngo nawe wifatire imyanzuro ku buzima bwawe uko ubyumva. Icya kabiri rero, uriya mwana w’umukobwa ni imfura mu bantu bose nabonye. Anambwiye ngo sinzamugerere mu rugo namwumva kuko rwose twaramutoteje bishoboka, no kutubabarira ubwabyo ni imbaraga zirenze intekerezo zanjye kuko ari undi ubu ntaba anatuvugisha. Rwose humura nta kibazo na kimwe nzamugiraho. Naho icya gatatu singisubiza nyirubwite ahibereye, ibyo ashaka ni byo twemera. Erega bana banjye buriya nafashe isomo rikomeye. Narize bana ba. Ndamutse ntarabashije kwiga naba ndi injiji mbi.


*Sali:* ahubwo se ubwo ibyo bintu nahera hehe mbihakana koko? Erega murabizi ko Malayika najyaga nanamuzira kuko navuganye na we cyangwa se ndi kumuganiriza. Rero ntabwo nabyanga ahubwo se inzu wamaze kuyibona?


*Mugabo:* yarabonetse ahubwo mu kanya ngiye kujyayo. Turajyana se?


*Sali:* ahubwo ducomoke


*Mama:* disi ntiwamenya ko muri inkurikirane ubundi ziba zizirana kubi none mwebwe wagirango ahubwo murateretana


Twahise tugenda kureba inzu nari namaze kugura, kuko ntabwo nashakaga gukodesha kandi mfite ubushobozi bwagura inzu. Gusa sinzayibamo igihe kinini, nshaka kuzubaka iyanjye ijyanye n’uko nshaka, iyi nanjye nzongera nyigurishe.


Tuhageze twatangiye kuyizenguruka duhitamo icyo buri cyumba kizakoreshwa, ikizaba kigenewe abashyitsi, icya Sali, icyacu, n’ibindi bitandukanye. Gusa namubwiye ko ari agateganyo kuko hari igihe Malayika yaza akabihindura.


Yarabisetse nuko twisubirira mu rugo tuganira, ndamukunda Sali ni gashiki kanjye keza.




_MALAYIKA_


Ngo ndatwite? Ntabwo ndi kwiyumvisha ko iyi nkuru ari ukuri pee. Mana yanjye nzagushimira nte koko? Nzakwitura iki Mana ko ukojeje isoni ababisha n’abanzi?
Iyi nkuru ntabwo nshobora kuzayibwira Mugabo ntarabana na we, nshaka izabe ari yo imubera surprise ku munsi wacu wo kubana rwose. Nanjye ngo kubana, nako kongera kubana kuko ni ugusubira mu rwanjye.
Gusa ndumva ntafite amagambo yo kuza kubwira Manou muhakanira umubano nari naramwemereye
Ese mubwire ko namuciye inyuma ngatwita? Aha naba musezeye nabi kandi yambonamo umugore utagira umutima
None se mubwire ko niyunze na Mugabo? Wenda byo ari bubyumve ariko nanone ngomba gushaka uburyo bwiza ndi bubimubwiremo. 
Mbega ngo ndanyura mu rugamba rukomeye mu rukundo
Harya ngo intambara yarwo nta nkomere igira? Ntabwo zabura kubaho ahubwo nuko igikomere cyo ku mutima cyo ntawe ukibona kiba kizwi na nyiracyo naho ubundi rwose ntabwo byoroshye na gato peee.


Ndibuka uko nahuye na Manou, hari mu gihe nari nkeneye umuntu umba hafi. Mugabo yari amaze kunyirukana iwe, gusa nshimira Imana ko nasobanuriye iwacu ibyambayeho bakanyumva ndetse bo ubwabo bumvaga ntanakongera kuvugisha Mugabo
Kuba bemeye ko nsubirana na we ni uko babonye koko ko habayeho impinduka ariko nanone no kuba ntwite inda ye ni indi mpamvu nubwo kugera ubu bizwi na mama gusa
Ariko se ni gute yaba atarabibwira papa ko mbizi ntacyo bahishanya?


Ubwo namaraga kwitegura ni bwo navuye mu rugo njya aho nabwiye Manou ko turi buhurire.
Nubwo ntigeze mubwira ko ibyacu byarangiye ariko namubwiye ko hari amakuru atari meza nshaka kumuha kandi ngomba kumuha turi kumwe bitari kuri telefoni. Manou ni umusore ubona utuje kandi wakumva umuntu, ndizera ko bitari bumubabaze ngo anyange burundu nubwo ari bubabare uko byamera kose.


Nahageze mbere ye, niba hari defaut muziho ni ukubahiriza isaha, mu gihe jyewe ikintu niyiziho kandi niyemeraho ari ukubahiriza gahunda uko biteganyijwe ndetse isaha nyubaha cyane kuko burya igihe ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi.


Gusa sinamutegereje igihe kinini kuko yageze aho na we araza. Yaje yambaye neza cyane, nkunda ko ahora ari smart.


Namusuhuje nk’umuntu nari nkumbuye gusa nabonaga yasuherewe muri we ubanza yiteguye ko ngiye kumubwira ko ibyacu birangiye.




Yaricaye nuko dutumiza icyokunywa habura uwatangiza ikiganiro nuko kera kabaye, Manou aratangira


*Manou:* none se amakuru bite?


*Malayika:* ni imvange, hamwe ni meza ahandi si meza


*Manou:* nsobanurira sindi kubyumva neza 


*Malayika:* si wowe ukunda kumbwira ngo icya mbere ni ukuba umuntu ari muzima, ngo ibindi ni ibyiyongeraho. Nyine ndi muzima urumva ko ari neza


*Manou:* naho se nabi?


*Malayika:* Manou, ndabizi urankunda nanjye kandi sinahakana ko ntagukunda, gusa ndabona Imana hari ukundi yabiteganyije


*Manou:* Ngo iki? Gute se kandi?


*Malayika:* nyine urabizi nari narashatse umugabo. Uranamuzi cya gihe kuri hoteli twarahuye.


*Manou:* none se ko uri kubimbwira nk’aho ntasanzwe mbizi?


*Malayika:* nyine gutandukana kwanjye na we, navuga ko bitabaye ku bushake bwe cyangwa bwanjye ahubwo byaturutse ku kutamenya ukuri, ku ruhande rwe. Igihe duhura, burya yari ari mu nzira zo kumenya ukuri kose


*Manou:* sindi kumva aho ushaka kugera kugeza ubu


*Malayika:* mu minsi yashize rero iwabo baje iwacu,


*Manou:* wakihangana ukambwira inkuru isobanutse, udasobekeranya ibintu? Hoteli, kutamenya, iwabo, iwanyu, ubwo se birahura bite?


*Malayika:* harahari aho bihurira rwose. Twabanye nyina atanshaka. Yagendaga ambeshyera byinshi ku muhungu we aduteranya, nuko uko hagize ijambo ribi Mugabo ambwira cyangwa ikintu kibi nkorerwa, nkabyandika ahantu mu gatabo. Ubwo banyirukanaga sinagatwaye rero sinzi uko byagenze aza kukagwaho. Ni bwo yamenye ko ibyo yanyirukanye anziza nta na kimwe nigeze nkora. Rero yansabye imbabazi, jye narazimuhaye.


*Manou:* ni byiza kubabarira.


*Malayika:* rero mu cyumweru gishize iwabo baje iwacu ndetse na we barazanye nuko bansaba niba nakemera ngasubirana na Mugabo, muri make bari baje gucyura.


*Manou:* uhm. Komeza umbwire


*Malayika:* Manou, sinahakana ko ntagukunze ariko urwo nakunze Mugabo mbere yawe, ntaho rwari rwaragiye. Ubwo namubonaga apfukamye imbere yanjye na papa na uncle, impuhwe zaraje. Rero umbabarire sinkibanye nawe, ubu ndi mu myiteguro yo gutera igikumwe na Mugabo. Umbabarire ku gihe cyawe nagutesheje. Nzakomeza nzirikane ineza yawe, nzahora nibuka uko…


Nabaye ntararangiza interuro mbona Manou arahagurutse aragenda atanansezeye.
None se ubu ari we arumva nari kubigenza nte koko?


*_Manou arivumbuye. Ariko se ari wowe wabigenza ute? Hagati aho umukecuru akomeje guca bugufi. Iyi surprise se babikiye Mugabo, ko idasanzwe. Agace ka 10 ntuzagacikwe_*


*

Comments