Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Malayika yagiye hanze araruka, nuko ako kanya ari kuruka nyina araza amusanga aho ngaho ari kuruka
Yaramufashije amufashe mu mugongo, undi amaze kuruka arihanagura maze aricara.
*Malayika:* Mama genda ubabwire babe bicaye abapfukamye, ndumva ntameze neza kandi sinzi igisubizo cyo kubaha pee
*Nyina:* kubera iki se mwana wa? Umutima wawe nturi kumwe na wo koko? Wubaze igisubizo, gusa nako reka mbanze njye mu nzu
Yaragiye yongorera umugabo we ko umwana wabo atameze neza ariko ko igisubizo ari bugitange.
Nuko umusaza ahita abwira abapfukamye aho
*Papa Malayika:* rero umukobwa wanjye ntabwo ameze neza, mube mwongeye kwicara mwihangane gato tube tumutegereje, araje ariko ndumva adatinda
*Habimana:* nta kibazo rwose turihangana ariko turifuza kuva hano dutahanye igisubizo rwose.
Barongeye basubira mu byicaro byabo, bategereza ko Malayika aboneka
Hagati aho mama Malayika yarasohotse ajyana umukobwa we mu cyumba baricara abanza kumwitegerezaaaaaaaaaaa
*Nyina:* niko muko ko ibikoba biri kunkuka koko?
*Malayika:* ngo iki? Biri kugukuka gute se kandi?
*Nyina:* nubwo ku ruhande rumwe nakugaya nkanaguseka ariko ku rundi ruhande nasingiza Rugira rwose
*Malayika:* mama ibintu uri kuvuga sindi kubisobanukirwa na gato rwose
*Nyina:* reka ahubwo nkubaze neza ibyo wambujije kukubaza ubushize. Mugabo mwarararanye buracya gusa cyangwa mwanakoze igikorwa cyo mu buriri
*Malayika:* ese ubwo wigeze ubona inkota irara mu nyama koko? Maze, nako reka ndekere
*Nyina:* urekere iki se wowe? Mbwira byose yewe
*Malayika:* nyine yabanje kubikorera aho twari twasohokeye, byarantunguye nanjye pee. Nijoro bwo yarisanzuye urabyumva noneho
*Nyina:* erega uramukunda ahubwo nyokobukwe isosi yari yarayimennyemo inshishi.
*Malayika:* ndamukunda ariko ndumva ntiteguye kuba nasubirayo rwose. Manou naba muhemukiye
*Nyina:* wamuhemukiye umunsi wemera kuryamana na Mugabo none dore biragutamaje
Yamubwiye ko bimutamaje undi ahita yikanga yibaza niba abantu bose barabimenye biramuyobera
*Malayika:* bintamaza gute se mama? Ko unteye ubwoba
*Nyina:* uko ndi kukubona rwose, ngakurikizaho ukuntu umaze kuruka, nta gushidikanya uratwite
Yumvise ijambo gutwita aba asheshe urumeza
*Malayika:* ngo ndatwite mama? Jyewe ntwita koko? Oyaaaaaaaaaaaaaaaaaaa ntabwo ari byo
*Nyina:* nyamara ni byo rwose ahubwo reka ntume umwana test ayizane tumenye niba koko ari byo. Gusa Imana burya ikora ibyayo mu gihe nyacyo. Ibaze iyo bataza gucyura ubundi bamara kugusaba no kugukwa tukazabona inda ni nyarwege Mana weee. Izo soni n’ibimwaro twari kubikwiza hehe koko
*Malayika:* mama ubwoba buranyishe. None se niba koko ntwite, ubwo ….
*Nyina:* ariko niba utwite biroroshye. Rwose Mugabo aragukunda kandi uramukunda. Kumubabarira ukemera gusubirana na we nta kinegu kirimo ahubwo abantu bazanagushima babone ko uha agaciro urukundo rwa mbere. Manou we uzamubwira uko byagenze, kandi nabonye yarize, azabyumva
*Malayika:* ubwo nzamubwira ko Mugabo yanteye inda nkabura uko ngira tugasubirana?
Yabaye ataramusubiza uwo batumye aba arahageze maze barapima basanga inda irimo nziza rwose. Umukecuru yarabyinnye yitera hejuru naho Malayika we rwose yahise agwa mu kantu, biramuyobera uburyo atwite kandi mbere hose byari byaranze.
*Nyina:* mwana wa, nubwo ntari nzi ko byanyura muri izi nzira ariko nari nyotewe kukubona nawe witwa umubyeyi mu bandi. Nifuzaga kuzakubona utwite ugenda wigengesereye. Rero igisubizo cyo gutanga ndabona kibonetse, itunganye neza usubire muri salon
*Malayika:* none se byose mbivuge?
*Nyina:* umva igishwi. Cyakora ni jye nabyaye. None se iryo ni itangazo ma? Ubu wabura uko uvuga ibintu biri ngombwa ibindi ukabizigamira nyirabyo?
Malayika yaragiye arongera yoga mu maso, nuko amaze kwitunganya neza asubira aho abasaza bateraniye. Bakimubona ibiganiro bahise babisubika barategereza ngo bumve ijambo rye rya nyuma ku busabe bw’abaje gucyura.
*Malayika:* mwakoze kwihangana mukantegereza. Maze umwanya utari muto ngisha umutima inama, none igisubizo ndakizanye ariko ni igisubizo kiri bugire ibikibanziriza kugirango kizashyirwe mu bikorwa. Mugabo arabizi mu cyumweru kiri imbere Manou azaza kunsaba anakwe. Birumvikana kwemera gusubirana na Mugabo biranasaba kubanza guhakanira umubano Manou.
*Habimana:* ariko ni uburenganzira bwawe guhitamo uwo mubana
*Umusaza:* wica umwana mu ijambo mureke abanze avuge akamuri ku mutima.
*Malayika:* rero babyeyi, nubwo byabanje kungora gufata uyu mwanzuro ariko nemeye kubabarira Mugabo nkongera nkamubera umugore, ariko…
Ataravuga ariko, Mugabo yahise ahaguruka aramuhobera cyaneeeeeeee. Arongera amupfukama imbere
*Mugabo:* urakozeeee, urakoze cyaneeeeeeeeeeeeeeeee, izo ariko nizishaka zibe igihumbi, ndazemera nanjye peee.
Abasaza bakomye amashyi kuko byarabatunguye kubona abana bakundanye bigeze aho.
*Malayika:* reka noneho nkomeze. Navugaga ko nta kibazo nasubira mu rugo rwahoze ari urwanjye ariko ndasaba ko Mugabo abanza kubahiriza ibintu bitatu.
Icya mbere ndamusaba gushaka inzu tuzabanamo twenyine, ntabwo nshaka kongera kubana na mabukwe na baramukazi banjye mu nzu. Yego niyunze na bo ariko sinshaka icyazongera kuzamura umwuka mubi hagati yacu.
*Mugabo:* icyo rwose nanjye naragitekereje kandi inzu nashyizeho abayinshakira n’ejo cyangwa ejobundi yaba yabonetse
*Malayika:* urakoze cyane. Icya kabiri ndagusaba umpe igihe mbanze nshake amagambo adakomeretsa nzabwira Manou mubwira ko kubana na we bitagishobotse, ko jye nawe twiyunze tugiye gusubirana. Ntabwo nshaka kuzayamubwira naramaze gusubirana nawe, nshaka kubimubwira mbere.
Aha ho Mugabo yaracecetse, ubanza yarabyemeye bitavuye ku mutima kuko we yumvaga ahari iri joro yataha amutahanye.
*Malayika: icya gatatu rero, ntabwo nzava muri uru rugo tutabanje gusezerana imbere y’amategeko.
Yavuze ako kantu, umusaza ahita ahaguruka na we aramuhobera, ubanza yaratunguwe n’iki gitekerezo
*Umusaza:* mwana wa, ukivuga ko wemeye ko musubirana nabanje kugira akajinya ndiyumanganya ariko iyi ngingo ushorejeho yo rwose inshimishije cyane. Ni byo. Mugabo nta kintu ufite wireguza kindi ahubwo tubwire niba witeguye kubahiriza ibyo agusabye byose
*Mugabo:* rwose ndabyiteguye kandi ndabyemeye byose. Gusa murabizi ku murenge kwandikisha igikumwe bikorwa hasigaye byibura ibyumweru 3 ngo umuntu asezerane, sinzi niba ibyo byumweru byose nzabitegereza rwose
*Papa Malayika:* ariko sha, ugize Imana aremeye none ngo ibyumweru? Ubu se ntihashize imyaka mutabana? Ahubwo uri umunyamugisha wa muhungu we. Rwose nanjye natunguwe ni yo mpamvu nari nicecekeye. Ariko ibyo yagusabye nubyubahiriza, ndabizi urugo ruzaramba, nta nabi nkuziho wa muhungu we, ni cya rushorera cyari cyabyivanzemo.
*Aboubacar:* rero iyi nkuru nziza ntabwo twayihererana mutwemerere tube dusubiye mu rugo, ubwo mu gitondo turabatumaho itariki twahisemo abana bazagira mu murenge, ibisigaye ndumva bireba abana ubwabo.
Barasezeye baragenda, bishimye bananyuzwe kubera igisubizo bahawe kandi cyiza.
Gusa Malayika yasigaranye na se muri salon mu gihe abandi bari bagiye
*Papa Malayika:* ese muko, uruzuye mu mutwe cyangwa bwashizemo hasigara amazi gusa?
*Malayika:* none se ngutwaye iki papa?
*Papa Malayika:* ngo untwaye iki koko? Urumva ntacyo rero? Ubu urumva nzisobanura gute iwabo wa Manou koko? Ngo nyine umukobwa yasubiranye n’umugabo…
*Malayika:* papa bindekere basi njyewe nzavugana na Manou ejo cyangwa ejobundi. None se hari inzoga zabo wanyoye cyangwa hari isezerano wabahaye ukaba uryishye? Umenye ko batanafashe irembo byari kuzakorerwa rimwe
*Papa Malayika:* ubwo urumva uri mu kuri erega? Yego ni amahitamo yawe sinagutegeka aho ujya ariko nanone…
*Malayika:* erega papa, buriya…
*_Buriya iki? Ibaze amubwiye ko atwite inda ya Mugabo!!! Yaba ari umupfayongo. Hagati aho conditions ziroroshye, twizere ko vuba ubukwe tubutaha. Agace ka 9 ntuzagacikwe_*
*
Comments