logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S02 EP07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_MALAYIKA_


Ubwo natahaga mvuye ku kazi nasanze mama antegereje. Nari mbizi ko atari bubure ibibazo ambaza rwose. Mama nakuze twisanzuranaho mufata nka mukuru wanjye nta na kimwe muhisha. Ni umubyeyi mwiza ariko akanagira igitsure n’igikabwe kuko narinze nshaka umugabo ajya anyuzamo akantera urushyi iyo nabaga narengereye cyangwa nakoze igikosa kimwe nanjye nsigara nigaya.


Nabanje mu cyumba nkuramo imyenda nagiye ejo nambaye kuko niyo nari nabyukiyemo nuko ngaruka muri salon nsanga aricaye.


Nicaye hafi ye nubika umutwe kuko numvaga isoni z’ibyo narayemo ariko nanone nihagararaho


*Mama:* ngaho mbwira ukuntu rero wari ugiye guhura na Mugabo bikarangira uraye iwe


*Malayika:* mama, nagiye guhura na we ntateganya kujya iwabo ndetse no kurara ntibyari birimo nagiyeyo nzi ko ndi butahe gusa hari igihe ugera ahantu ukabura imbaraga zihagukura


*Mama:* nyine nsobanurira


*Malayika:* nyine nageze aho mpurira na Mugabo turaganira, ambwira ko ansaba imbabazi, n’ibindi byinshi. Tukiri kuganira nibwo mushiki we yamuhamagaye kubera nyina yarimo ashaka gusohora Soumaya mu nzu, kubera ibindi bibazo bari bafitanye. Numvise impuhwe nuko mubwira ko twajyana iwabo nkareba ko hari icyo nabafasha


*Mama:* nuko ujya kwigira gahuzamiryango?


*Malayika:* nyamara byatanze umwanzuro mwiza kuko biyunze birarangira, bansaba ko dusangira rero, maze mbona burije ndarayo gutyo.


*Mama:* ubu se ninkomeza kukubaza urambwiza ukuri cyangwa urambeshya?


*Malayika:* mama urabizi ntabwo nabona imbaraga zikubeshya cyangwa ziguhisha


*Mama:* wararanye na nde?


*Malayika:* ese ubwo urumva koko nari kurarana na nde? Nararanye na Mugabo


*Mama:* nkomeze?


*Malayika:* oya rekera aho mama. Mbabarira rwose


*Mama:* ese ubundi bite byawe? Uzi ko vuba aha ugiye gusabwa none utangiye gukururana na Mugabo. Urumva udashaka kwitera ibibazo wa mukobwa we?


*Malayika:* ariko mama nawe. Humura byarangiye rwose namubwiye ko ntifuzaga gutandukana na we nabi ndetse nanamutumiye ngo azabe ahari


*Mama:* ubwo se yemeye kuzaza?


*Malayika:* yabyemeye rwose. Erega uretse nyina wabidurumbanyaga naho ubundi Mugabo ndamukunda


*Mama:* ari we na Manou ni nde ukunda cyane?


*Malayika:* ni Mugabo


*Mama:* muzasubirana rero


*Malayika:* gute ariko kandi bidashoboka? Dusubirana jyewe na Mugabo? Izo nzozi sinanazirota. Si wowe kuva na kera wambwiye ngo gukundana no kubana hari igihe bidakunda? Rero nubwo ari we nkunda cyane ariko Imana yabishatse ukundi. Ahubwo ndisonzeye reka njye guteka.


*Mama:* ndakuzi ubwo urahunze ariko umenye ibyo nkubwiye kandi nibibaho uzambwira ngo burya ndeba kure


*Malayika:* sawa muhanuzi


Nahise nigira mu gikoni gusa nakomeje kwibaza ku magambo ya mama. Byanyura se mu zihe nzira ngo bigere aho nasubirana na Mugabo koko? Kabiri kose ansaba ko nasubirayo naramuhakaniye kandi yarabyakiriye. Niyo Manou yapfa sinzi niba rwose nasubirana na Mugabo. Ndamukunda ariko oyaaaa, barambabaje peee.


_KU RUNDI RUHANDE_


*Habimana:* niko ngo hari icyo ushaka kudusaba? Ubwo ni igiki gifitanye isano no gucyura?


*Mugabo:* ntabwo nshaka kugarura ibyahise ariko murabizi kugirango nirukane Malayika ni uko numvise amabwire, nkumva ibyo mama na Soumaya bambwiraga, byaba ibyo yabakoreye cyangwa ibyo ankorera bitari byiza. Naratekereje nsanga ikintu cyabitije umurindi kurenza ibindi ni uko mbana na bo mu nzu imwe. 


*Aboubacar:* nizere ko ugiye kuvuga ingingo nashakaga kuvugaho nanjye rwose


*Mugabo:* ndumva rero nshaka kuva muri iyi nzu. Niyo Malayika atakemera kongera kubana nanjye ariko sinzabaho ntashatse umugore. Sinifuza rero ko hari akandi gatotsi kazongera kuvuka hagati ye na nyirabukwe cyangwa baramukazi be. Ashobora kutabangamirwa na we akababangamira byose birashoboka. Icyo nimukinyemerera, duhite tubabwira ko tuzajya gucyura, niyo byaba ejo nditeguye


*Mama:* oya mwana wa, oya rwose nta kudusiga twenyine. Humura narahindutse rwose, narize bihagije buriya nabonye isomo rikomeye ntabwo nzongera kubangamira urugo rwawe ariko wigenda pee


*Sali:* ariko ndumva kuba bro yaba agiye kuba ukwe atakibagirwa ko duhari. Nubundi ibyo yadukoreraga yakomeza akabidukorera, cyangwa se ibyo atadukoreye tukabyikorera. Ese ubundi kuki ushaka ko akomeza kuba hano kandi akuze?


*Soumaya:* mama, aho bigeze ndumva twareka Mugabo agafata umwanzuro utabangamiye ubuzima bwe n’ibyifuzo bye. Wenda icyo twamusaba nk’uwarazwe ibya data hafi ya byose yatugenera ibidutunga ariko natwe tukaba twabyishakira. Erega uretse wowe naho twe turi bato anaduhaye akazi muri company twakora tukitunga. Wowe nubundi uri mama nashaka azagutunge kugeza ku ndunduro ariko rwose akeneye kwigenga.


*Aboubacar:* ubwo ari mwe mubyivugiye rwose sinigora mvugaho menshi. Ubundi nta bagore babiri babana mu nzu imwe rwose. Hanyuma rero iki ndumva tutagitindaho muzavugana ubwanyu uko muzabana mu mitungo ya so nyakwigendera, ubu ikituraje ishinga ni ugucyura Malayika. Gucyura si imisango isaba igihe kinini, ndumva twabateguza ko ejo tuzabagenderera, hanyuma ikitugenza bazakimenya tugezeyo. Mugabo ejo urumva bishoboka?


*Mugabo:* ejo ndumva bitankundira, iyi minsi mfite akazi kenshi. Byaba bitwaye iki tugiyeyo nka nyuma y’iminsi icumi? Nibwo nzaba mpugutse neza 


*Habimana:* umenye ko turi gusiganwa n’iminsi, ntabwo wajya gucyura ahantu umuntu wamaze gusabwa


*Mugabo:* ndabizi cyane, ariko nanone niba koko akiri uwanjye ndumva niyo twajyayo buri bucye baza gusaba, yabyemera. Nkuko niba atazagaruka niyo twajyayo aka kanya ntacyo byatanga


*Mama:* nta kibazo, ariko muri iyo minsi uzabe na we wongera umubano wawe na we, byibuze nimujya gucyura azabe akureba akajisho keza.


*Sali:* ubonye ibyo umwigisha. Wowe ubona bro yoroshye ariko?




*****************


*NYUMA Y’IMINSI 10*


Mugabo, Habimana na Aboubacar bari bamaze kwitegura kujya gucyura. Bafashe inzoga (si ngombwa ihiye byose byitwa inzoga iyo ari ibyo gucyuza urubanza) bashyira muri boot y’imodoka maze berekeza iwabo wa Malayika. Bari bamaze iminsi ibiri bababwiye ko bazaza kubasura bakaganira, babemerera ko bazaba bahari. Bari banabasabye ko Malayika na we yazaba ahari, barabibemerera.


Bagezeyo baravunyisha bahabwa karibu, nuko bamaze gusuhuzanya no kwicara, umusaza mukuru kwa Malayika afata ijambo


*Umusaza:* niko se Abouba, ko mutari muherutse kutugenderera ni amahoro ra?


*Abouba:* yewe ntabwo byoroshye, isi isigaye iri ku muvuduko natwe tukavudukana na yo, ibintu byarakomeye. Niko se, mwari muri amahoro


*Umusaza:* ni amahoro wa mugabo we, ese ko mbona Mugabo adakoma ntakivuga? Niko Mugabo amakuru yawe?


*Mugabo:* ndabona ndaho nubwo atari neza da. Gusa ndashima Imana.


*Habimana:* Muzehe rero, namwe bavandimwe bandi ntabwo duhugira mu kuganira bisanzwe kandi murabizi nta nzoga itagira imisango. Mu myaka ibiri ishize naje hano nje kubasaba Malayika, umukobwa mwiza warezwe, ufite umuco, umukobwa umusore wese yifuzaga ko yamubera umugore, muremera muramunshyingira.


*Papa Malayika:* ko twamubashyingiye se ibyo mwatwituye si ukumwirukana ijoro riguye? Uranyumvira di


*Abouba:* mubyeyi cururuka, ntabwo twazanywe no kuzimbura inzigo ahubwo twazanywe n’ineza, twazanywe no guca bugufi ngo dufatanye gukosora amakosa yakozwe muri ibyo bihe maze imiryango yombi ikomeze umubano n’umushyikirano.


*Habimana:* uko abivuze ni ko bimeze, nyuma yo gukora amaperereza anyuranye, nubwo byatinze bigatwara iyi myaka yose, twaje kumenya ko umukazana wacu twamwirukanye azira ubusa. Mugabo na we yibereye hano, ndakeka ntamubeshyera, gusa yarahubutse yirukana umuziranenge. None twasanze tudakwiye kuba aho gusa tutaje hano ngo tubabwire ko twifuzaga ko Malayika atugarukira akongera agasubira mu gisasiro cye, kuko uwamukunze aracyahari kandi arifuza ko basubirana. Mu magambo macye tuzanywe no gucyura Malayika.


*Umusaza:* icyakora akumiro ni amavunja mbabwire. Niko ye, mubaye aho, umwaka umwe urashira, iyo ngirwa muhungu yanyu aba ashatse undi mugore, bidateye kabiri na we barananiranwa, none mushaka gusubiza umukobwa wacu muri iyo gehinomu koko? Gusa mwaranatinze kuko mu cyumweru gitaha rwose turamunywera izindi nzoga, asange uzamenya agaciro ke ureke uwo ngo ni Mugabo utazi agaciro ka Malayika.


*Aboubacar:* ariko babyeyi muce inkoni izamba rwose kuko ntabwo twaje kwigira abere, twabanje kwemera ikosa kandi iyo umwana agomye haba hagomye umubyeyi, ni yo mpamvu nciye bugufi imbere yanyu nsaba imbabazi ku makosa yose umuhungu wanjye yakoreye umukobwa wanyu, ariko rwose mutubabarire mutwemerere abana basubirane.


Yavuze ayo magambo ahita ahaguruka ku ntebe apfukama imbere y’abasaza, abantu barumirwa kuko byari ibintu bikomeye kubona umusaza nka we apfukama asaba imbabazi ku makosa atakoze.


*Umusaza:* yewe, nari nzi ko byoroshye ariko ndabona bikomeye, niko Malayiiiiii, Malayika weeee, igira hino nkubwire mwana wa


Malayika na we yari aho hafi yahise asohoka mu cyumba yarimo akigera muri salon abonye Abouba apfukamye yikorera amaboko.


Yahise amuhagurutsa umusaza yanga guhaguruka, ahubwo Habimana na Mugabo na bo bahita bapfukama aho


*Mugabo:* Malayika mugore nakunze nubu nkaba nkigukunda, ndabizi nababaje umutima wawe, ndabizi naraguhemukiye bishoboka ndetse naguteye kunzinukwa. Ariko mpa andi mahirwe wemere dusubirane. Ndahiye imbere y’aba bantu ko ibyabaye byose bitazongera kubaho. 


Malayika yahagaze aho yumiwe abura icyo akora cyangwa areka. Ese yemere asubire kwa Mugabo cyangwa ahakane abane na Manou?


Akiri kwibaza ibyo yumvise mu nda ibintu byivanze, yumva isesemi irazamutse, aba asohotse yihuta ageze hanze atangira kuruka.


*_Reka dusubike. Agace ka 8 ntuzagacikwe_*


*

Comments