logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S02 EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_MALAYIKA_


Ese kuki koko ibi bintu biri kumbaho? 
Kuki ngiye kuba nk’igicuruzwa kiri mu ipiganwa?
Ndabizi rwose nkunda Mugabo n’umutima wanjye wose, ariko nanone igihe gishize cyose nagerageje gukunda Manou ngo azambere umugabo mubere umugore, ndetse bigeze aho azaza gusaba no gukwa, tukibanira akaramata
Ariko iyi minsi ibiri ndumva ntazi neza niba ndi Malayika cyangwa se ndi undi muntu. Ni gute umuntu uri hafi gusabwa atinyuka kurarana n’umugabo utari uwe, bakanakora imibonano koko?
Tureke ibyo gukora imibonano wenda nakirengera mvuga ko ari umubiri wandushije imbaraga ndetse na Mugabo akaba yari umugabo wanjye mbere. Ariko se ko yanyirukanye ambwira kumuvira mu buzima ni iki cyanyemeza koko ko yahindutse?


Gusa we sinabishidikanyaho, arankunda si ibanga ndanabizi.
Ahubwo mabukwe, mbega umukecuru. Uzi ko iri joro yari ameze nk’uri kwakira umwamikazi?
Mbega amareshyamugeni.
Oya baranyirukanye rwose nta kindi narenzaho. Nzakomeza mbe inshuti y’umuryango ariko gusubira kuba muri ruriya rugo rwose simbishaka na gato, ntabwo nabikora pee. 
Ariko dore ijoro ryambereye ryiza wee. Ndibuka uko twabikoreye mu kabari, uko twabikoze nijoro nkumva ndongeye ndabikumbuye, nkongera kubishaka neza neza peee.


Genda Mugabo uryoshya imibonano bazagushinje ibindi. Ibaze ningera kwa Manou ntazangeze mu bicu kariya kageni.


Reka nikorere akazi nzaba mbarirwa


_SALI_


Musaza wanjye iri joro yankoreye umuti numva ndemeye. Sinari nziko ari bwemere kurarana na Malayika. Buriya se bararanye ntiyagira uko yigenza ra? Yaba ari ikigwari mpuzamahanga pee.
Nako ka SMS namuhaye ni ko kari bumpe igisubizo.
Gusa nshaka ko Malayika agaruka kuba hano rwose. Kandi ndumva nkwiye gufasha musaza wanjye kubigeraho. Ahubwo se ndanyura mu zihe nzira koko? Kuko sinzi rwose icyo nakora ngo bikunde ariko ndabona hari igikwiye gukorwa, uru rugamba arurwanye wenyine ashobora gutsindwa akeneye abunganizi.


Nabitekerejeho umwanya nibuka ko na mama yamaze guhinduka nuko mpita njya kumureba nsanga yicaye muri salon. Nasanze afite album y’amafoto nddebye mbona ari kwitegereza ifoto ya Mugabo na Malayika bari kumwe. Amarira yarimo amuzenga mu maso


*Sali:* mwaramutse mama


*Mama:* bite sha. Ni amahoro se ko utagiye kwiga?


*Sali:* nageze ku muhanda ngiye gufata bus bahita bambwira ko uyu munsi tutari bwige ndagaruka nuko nahise nsubira mu cyumba. None se Malayika aracyaryamye?


*Mama:* ndeka mwana wa. Yigendeye. Ariko se musaza wawe buriya ntabona ko umukobwa akimukunda koko?


*Sali:* none se kuba amukunda bivuze iki niba ataramusabye kugaruka wenda? Nako sinzi. 


*Mama:* nyamara umuhungu wanjye ashaka yashaka uko uriya mugore basubirana. Rwose nkurikije uko twamufashe nabi, nkareba ukuntu iri joro yari ameze, nkibuka ansanga kwa muganga, Malayika ni Malayika rwose


*Sali:* none se mama urabona hari ikindi cyakorwa?


*Mama:* kitahaba se. kirahari cyane rwose ahubwo ndi kwibaza niba cyatanga umusaruro cyangwa niba amazi yararenze inkombe


*Sali:* ngaho se mbwira numve niba nanjye ari byo natekereje


*Mama:* banza unzanire telefoni mu cyumba mbanze ngire uwo mpamagara ubundi dushake umwanzuro kuri iki kibazo


_MUGABO_


Ndabibona Malayika aracyankunda ariko yaramaramaje ntabwo yababaza Manou ngo arashaka gusubirana nanjye. Ariko se nkore iki? Ko uru rugamba rugomba kurangira ari jyewe urutsinze? Ndabona rwose kuba aho Malayika atari bimeze nko kutabaho. Gusa ndumva ngomba gushaka ikintu nakora uriya mugore akongera akaba uwanjye, ibihe byose.
Malayika ndamukunda ahubwo ibihe byahise byambereye isomo ku buzima, ngomba guhinduka ndetse ngafata izindi ngamba zikomeye ku buzima bwanjye nkamenya kutumva amabwire no kutagendera ku by’abandi
Ibi gusa kubigeraho nanone Malayika ari ahandi bizarushaho kundwaza umutima kuko ndamukunda ndetse bidasanzwe.


Nabanje kumwoherereza ka SMS kamucokoza


_Bite se? Nizere ko akazi kameze neza. Wakoze ku ijoro ryakeye_


Nategereje ko ansubiza isaha hafi yose nibwo nabonye na we anyandikiye


*Akazi kameze neza. Ibyo ni past wibigarura, byari ukukwereka ko nta nzika no kugusezeraho neza*


Ngo kunsezeraho neza? Ariko se uyu mugore ni gati ki mwa bantu mwe? Mu gihe nari nzi ko ari inzira yo kongera gusubirana none ari kuvuga gutya?


Nari nkiri muri izo ntekerezo mbona mama arampamagaye, ubu se ni amahoro kandi ra?


*Mama:* bite mwana wa? Akazi karagenda?


*Mugabo:* yego karagenda mama. None se ko umpamagaye mama? Ni amahoro


*Mama:* yego ni amahoro. Twagushakaga mu rugo, sinzi niba waza, akazi waza kugasubiramo nyuma


*Mugabo:* mu rugo se ni amahoro mama?


*Mama:* ngwino yewe wibaza byinshi nawe.


Nanze gukomeza kumubaza byinshi ndabizi nkomeje yanankubitira kuri telefoni mbona ababyeyi nta mikino bagira.
Nahise nsohoka mu biro mbwira secretaire ko ngiye mu rugo, haza kugira unkenera yamubwira ko nzaboneka ku bukeye, kuko aho isaha zigeze sinaba nkigarutse mu kazi na cyane ko ntazi icyo mama anshakira.


Ubwo nageraga mu rugo natunguwe no gusanga neza neza inama yongeye yateranye ahubwo ari jye waburaga.
Uretse mama, Sali na Soumaya bari bahari, hari hanari Habimana data wacu ndetse na Aboubacar inshuti y’umuryango. Nahise mbona ko hari ikintu gikomeye mama yampamagariye. Ashaka se kwirukana Soumaya? Cyangwa afite ikindi kintu ashaka kubabwira?


Narabasuhuje buri wese mu cyubahiro mugomba, ngeze kuri Sali muhereza na ka chocolate nk’umugororamboro akikabona ntiyihanganiye guseka, ahita anyongorera


*Sali:* nashakaga ikinyemeza ko umwana yaraye ariye undi kuko bangana


Namurebye ikijisho arongera araseka hamwe mama yahise amusohora akamubwira kugaruka mu nzu yarangije ibyo guseka


Naricaye nuko ntegereza kumva icyo bantumiyeho


Mama ni we wateruye ijambo


*Mama:* mwakoze kwitabira iyi gahunda. Ndashaka kubanza kubasaba imbabazi mpereye kuri Mugabo na bashiki be, kuko mu myaka ishize nitwaye nabi bituma umwana wanjye asenya urugo inshuro ebyiri zose. Gusa nanone nabasabaga ko mwanyemerera mukamfasha gusana bimwe, niba bigishoboka


*Habimana:* ubugabo butisubiraho bwitwa ububwa. Uyu munsi nari maze igihe kinini nywutegereje rwose. Burya kumenya ko wakoze ikosa ni ikintu kimwe, kuryemera ukarisabira imbabazi na byo ni ikindi kintu. Ku ruhande rwanjye ntabwo nakwima imbabazi rwose


*Abouba:* jyewe se ko ubizi nta shitani ngira, ahubwo tubwire icyo udusaba. Abana bawe ndabizi bo barakubabariye


*Mama:* murakoze. Rero iyi minsi ibiri ishize yanteye kwibaza cyane ku cyakorwa ngo Malayika agaruke muri uru rugo. Ikimenyetso cy’uko bishoboka ni uko iri joro yadusuye kandi akarara ndetse akararana na Mugabo, uwahoze ari umugabo we. Byankoze ku mutima ndetse nkurikije uko yambabariye, nkongeraho ubundi bugwaneza muziho nkanarenzaho kuba na mbere hose nta kibi namubonyeho, mwa basaza mwe, mbibashyize mu biganza. Mushake icyakorwa rwose ariko Malayika ndamushaka hano


*Abouba:* iyo nkuru irantunguye ariko nanjye ndumva ari nziza ndetse indemye agatima. Icyo ni ikimenyetso cyiza rwose ko umugore agikunda umugabo we ariko nanone ntabwo twamenya icyo gukora mu gihe Mugabo we ataravuga uko abyumva.


*Mugabo:* murakoze. Niba nibuka neza mu gitondo yabwiye mama ngo ibindi aze kubimbaza. Ibyo bindi yavugaga ni uko mu byumweru bitatu biri imbere bazaza kumusaba no kumukwa. Namusabye kenshi ko yanyemerera tugasubirana ambwira ko bidashoboka kuko yamaze kwemerera undi kandi ntacyo yaba amuhora cyatuma amureka. Nanjye menye icyakorwa ngo agaruke hano nagikora, gusa nta cyizere mfite


*Habimana:* ubwo wowe na nyoko mushaka ko agaruka rero mfite igitekerezo. Mu muco nyarwanda n’ubundi nta mugore wirukanwa ngo acyurirwe mu nzira cyangwa mu kabari. Mutegure inzoga tujye iwabo gucyura. Kandi tubikore vuba ibyo byo gusaba no gukwa bitarakorwa. Kandi nawe Mugabo umenye ko tuzajyana iwabo, wenda bazemera ubundi bukwe babusubike hanyuma umugore atugarukire.


*Sali:* yego rata nibyo nanjye nzabaherekeza


*Abouba:* ceceka wa kana we nta mugore ujya gucyura hagenda abagabo gusa.


Numvise iyo ari ingingo ifatika kandi yumvikana, nanjye rwose ndashaka ko agaruka hano vuba.


*Mugabo:* ibyo ndumva byaba ari byiza ahubwo sinzi impamvu ntabitekerejeho mbere. Gusa mbere yo kwemeza iyo tariki nanjye hari ikintu nshaka kubasaba.


*_Icyo ni iki abasaba? Ko Malayika bamuhagurukiye ubu koko arabacikira hehe? Agace ka 7ntikazagucike_*


*

Comments