logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUGORE S02 EP04

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Uko bakomeje kurebana no kugira amasoni ni na ko buri wese ku ruhande rwe, birumvikana, yibazaga byinshi mu mutima. Byageze aho Mugabo atangiza ikindi kiganiro


*Mugabo:* Mu kuri, nemera ko naguhemukiye. Ubushize ikosa narigeretse kuri mama na mushiki wanjye ariko nyuma yo gutekereza bihagije naje gusanga barengana. Kuko iyo mba naragiye nguha umwanya uhagije, nkakureka nawe ukambwira akakuri ku mutima igihe wabinsabaga, ubu ngubu ntabwo biba byaragenze gutya


*Malayika:* Mugabo ibyo ni ibyahise byihorere, ngombwa ni uko wamenye ikosa ryawe kandi rwose narakubabariye nubu ndabikubwiye, ndakubabariye. Ahubwo gukomeza kubigarura ni ukongera kuntoneka mu nkovu yari imaze gukira


*Mugabo:* ntabwo nabura kubigarura kandi ubona aho byangejeje. Ibaze gutandukana n’abagore babiri mu myaka itarenze ibiri. Ubu koko urumva ntarabaye iciro ry’imigani


*Malayika:* mu buzima bwawe ntuzakore ikintu ngo utangire utekereze uko abantu bakubona cyangwa bakuvuga. Kunyirukana byagendeye ku butamenya naho kwirukana Betty byagendeye ku makuru wowe ubwawe wiboneye. Urumva ko ari ibintu bibiri bitandukanye.


*Mugabo:* none se ubu amaherezo?


*Malayika:* amaherezo ariko urayazi, Mugabo. 


*Mugabo:* ushaka kumvikanisha iki?


*Malayika:* Ndagukunda urabizi, ariko urukundo ngukunda wararwangije ndetse warupfushije ubusa. Sinshaka kugaruka ku byahise ariko nshaka kukubwira yuko umutima wanjye wawukomerekeje bikabije. Nturebe ku byo tumaze gukora ngo ahari wibwire ko byavamo gusubirana rwose aho waba wibeshye. Manou turakundana, tuzanabana, ariko ntabwo aransaba ngo ankwe, nta mpeta aranyambika, rero ibyo nkoze nta mutima uncira urubanza kuko nawe ndabizi ntawundi mugore ufite ngo tube tumuciye inyuma. Nabikoreye ko nari mbikumbuye kandi nifuzaga kukwereka ko ugifite umwanya munini mu buzima bwanjye


Yavugaga ayo magambo Mugabo ari kumwitegereza, atangaye anatunguwe na byo kuko ntabwo yiyumvishaga ko ari uko bimeze.


*Mugabo:* none se mu kanya ko nkubajije ibya Manou nkabona urasuherewe? Ni ukubera iki?


*Malayika:* ntabwo nabiguhisha, nubwo Manou mukunda ntabwo birageza ku rwego nagukunzemo. Iyo ndi kumwe nawe nisanga mu yindi si itandukanye n’iyi turimo, naho we, mba numva ari ibisanzwe. Wambajije niba tutarabikora na we, ni byo sindabikora na we. Nubwo ataranabinsaba ariko anabinsabye sinamwemerera igihe cyose ntarabana na we.


*Mugabo:* none se ko unkunda nkagukunda, kuki koko wakumva ko wajya ahandi kandi nkigusaba kungarukira koko? Ibi bintu urumva ari ibiki?


*Malayika:* Uretse kuba naramaze kwemerera Manou ko tuzabana ariko hari impamvu zindi zituma ntasubirana nawe. Mama wawe na Soumaya sinabana na bo mu nzu, ibyo byo ntibishoboka. Nubwo nyine kongera kubana nawe nta birimo, binabayeho rwose iyo mpamvu yabisubiza inyuma


*Mugabo:* basi nkore iki ngo ungarukire? Ko umutima wanjye uri kukunyishyuza amanywa n’ijoro?


Yabaye ataramusubiza bumva umuntu akomanze bafunguye basanga ni seriveri ubazaniye commande batanze. Barayakiriye nuko bararya bakomeza kuganira


*Malayika:* uwo mutima wawe uwubwire ushake ibindi ukwishyuza rwose. Ntabwo nakora ikosa ryo guhemukira Manou ngo mubwire ko bitagishoboka kubana na we, kandi rwose nta kosa arankorera kuva namenyana na we. Ikigeretseho iwabo barankunda bose, ntabwo ari nkawe mama wawe yanyanze tutaranabana nubwo nabyirengagije. Erega narabikubwiye ubushize, kuba unkunda ngukunda, byonyine ntabwo bihagije.


*Mugabo:* iyo uvuze gutyo mbura icyo ndenzaho rwose. Ese uretse urukundo koko ikindi ni igiki gikenewe?


*Malayika:* birahari byinshi kandi nawe ntabwo uri umwana urabizi. Ahubwo bonne appetit cheri. Naho ibya Manou bindi ni uko gahunda yo gusaba no gukwa twayisunitse ibyumweru bitatu. Urumva rero ko iyi minsi ntatuje, nta nubwo ari mu gihugu iyi minsi.


Iryo jambo Mugabo yaritaye mu gutwi yumva ni nk’igisubizo ku byo yibazaga. Ibyumweru bitatu ni igihe kinini yaba akozemo igikorwa cyamuha umwanzuro nyawo, niba Malayika basubirana cyangwa birangira burundu. Gusa ntabwo afite icyizere kuko uko azi Malayika, ni umugore uhagarara ku ijambo rye rwose.


*Mugabo:* hagati aho, waje wambaye neza cyane nari natinze kubikubwira


*Malayika:* ntabwo nakurusha, urabizi iyo myenda iri mu myenda yawe nkunda rwose


*Mugabo:* ni Sali wayimpitiyemo


*Malayika:* yari abizi ko uje kundeba se?


*Mugabo:* oya namubwiye ko ari umuntu ukomeye cyane ngiye guhura na we sinigeze mubwira izina. Ahubwo ndabona ampamagaye reka numve icyo ambwira. Allooo


*Sali:* bro, uraza vuba ko hano byakomeye?


*Mugabo:* byakomeye? Byakomeye gute se kandi?


*Sali:* mama ari gusohora ibintu bya Soumaya ngo ntashaka ko arara hano rwose. Rero sinzi byatuyobeye kandi Soumaya ari kurira byamukomeranye.


*Mugabo:* ndaje vuba turebe icyo dukora


Yahise ahindukirira Malayika amubwira byose uko bimeze kuva ku isaha Soumaya yamenyaga ko yanduye


*Malayika:* ndumva icyo kibazo nabafasha kugikemura byoroshye


*Mugabo:* gute se?


*Malayika:* tujyane iwanyu nzi uko ndi bubigenze, ninanirwa ariko ndaba nagerageje.


Bahise bajya kwishyura ubundi bajya mu modoka baragenda.


Ubwo bageraga iwabo, basanze umukecuru yasizoye ariko akibona Malayika asohotse mu modoka ari kumwe na Mugabo, agwa mu kantu. Sali we yahise yiruka asimbukira Malayika amugwamo


*Sali:* nizere ko uje uje?


Yahise amureba ikijisho undi aratuza 


Malayika yasuhuje uwahoze ari nyirabukwe, nuko amusaba ko bajya mu nzu undi aramwemerera. Bageze mu nzu basanga Soumaya yicaye yigunze ari kurira ayo kwarika nuko Malayika atazuyaje ahita yegera Soumaya aramuhagurutsa amuhanagura amarira.


*Malayika:* mu kuri amakuru nyamenye mu kanya, gusa uburyo muri kubyitwaramo ntabwo bukwiriye. Mama, ngusabe ikintu kimwe urakinyemerera?


*Mama Mugabo:* kinsabe mwana wanjye ntacyo nakwima ureke iyi ndaya ishaka kutumara


*Malayika:* wimwita indaya kandi wenda wasanga uko yitwaye warabigizemo uruhare. Sinshaka kugira uwo nshinja hano ariko ntabwo nanone nshaka kugira uwo ndengera. Gusa kuba umuntu yaranduye ntabwo bimugira igicibwa, si we wanduye abishaka, iyo amenya ko ari bwandure ntabwo aba yarakoze ibimushyira mu kaga. Ariko nanone kubana na we bisaba kugira ibyo umuntu yigengeseramo ngo atavaho na we yandura kandi ndakeka mwarabisobanuriwe bihagije rwose.


*Mugabo:* icyo se ni cyo ushaka gusaba mama?


*Malayika:* oya ahubwo nasasiraga icyifuzo cyanjye. None se mama, wanyemerera, nkuko wansabye imbabazi ku bibi byose wankoreye, ukanyitura kubabarira Soumaya, ukamureka akaguma hano? Niyo bitaba burundu ariko basi muhe igihe, ashake aho kuba, abanze aniyakire. Ubu se umuntu umeze atya uramureka agende koko si kimwe no kumwica koko?


Uwahoze ari nyirabukwe aho yari yicaye, byaramutunguye binamukora ku mutima. Yagiye hanze, kimwe ku kindi agenda yinjiza ibya Soumaya yari yasohoye maze byose amaze kubisubiza mu mwanya wabyo


*Mama Mugabo:* mwana wanjye, unyeretse ko inabi itari ikwiye kwiturwa indi nabi. Urankosoye kandi unyeretse ko izina ari ryo muntu. Uri Malayika koko pee. Soumaya mwana wanjye mbabarira nakoreshejwe n’ubwoba n’uburakari, ibi ntabwo bizasubira.


Bahise bose bishimira igikorwa Malayika akoze. Ndetse amasaha yari akuze nubwo butari bwije cyane. Sali yahise amufata ukuboko amujyana mu cyumba cye baba baganira.


Baganiriye ibya mva he na njya he, byinshi bishoboka dore ko rwose kuva na kera bahuza muri byinshi. Ibiganiro byabaye birebire kugera ubwo Malayika yarebye asanga bigeze saa tatu ya nijoro akiri aho. Yahise abwira Sali ko atashye nuko barasohoka basanga Soumaya ari gutegura ameza, Mugabo yicaye ari kureba filimi naho nyina arimo gukora juice.


*Malayika:* ndabona amasaha akuze rero munyemerere ngende


*Mama Mugabo:* uragenda koko abandi bagiye ku meza? Reka dusangire mwana wa. Nanjye ndakwinginze rwose ntumpakanire. 


*Malayika:* si ukugusuzugura ariko amasaha urabona ko yakuze, nintinda simbona bus injyana.


*Mama Mugabo:* ubundi se ko hano ari iwawe, ni nde ukubwiye kugenda? Urare, kandi simbisabye noneho ndabitegetse nk’umuntu mukuru. Umva Sali mpereza telefoni mpamagare iwabo mbabwire ko araye hano.


*_Ubu se Malayika aremera aharare? Niyemera se bwo, arararana na nde? Gusa arongeye yunga umuryango wari utangiye kuryana. Agace ka 5 ntikazagucike_*

Comments