
NewtalentsGUbwo narangizaga amashuri yisumbuye, byabaye ngombwa ko njya kubana na mukuru wanjye, aho yashyingiwe.Ni urugo nisanzuyemo, dore ko yaba mukuru wanjye na muramu wanjye bose ari abajama, turumvikana cyane ndetse n’abana babo barankunda nanjye nkabakunda.Kubayo kwanjye ntabwo bintera ikibazo kuko nta kazi kenshi kahaba ndetse agahari n’ubundi gafite abakozi bagashinzwe.Hari ushinzwe kurera abana, no guteka. Hakaba ushinzwe guhaha no kuvoma igihe amazi yabuze, akanakora isuku y’inzu yoseUrebye jyewe navuga ko ari ukuhaba gusa, icyakora ni jye ngemurira mukuru wanjye na muramu wanjye ibyokurya ku manywa aho bacururiza muri centre.Nubwo ntawivuga amabi kuko ameza ahari, ndi umukobwa utamwaye rwose haba ku miterere, indeshyo n’inzobe yanjye izira mukorogo. Nubwo ntavutse mu rugo rukize, ariko nanone iwacu ntabwo basaba umunyu da.Mba kwa muramu wanjye ndi no kwitegura gutangira kaminuza dore ko aho baba, ku Mukoni, ni hafi cyane ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kandi ndumva nizeye kuzahabwa bourse uko byamera kose nkajya kwiga.Nitwa UMUTESI Jessica, mfite ubu imyaka 21.Muramu wanjye yitwa James, ari mu myaka nka 40 naho mukuru wanjye Janet we afite 34. Muramu wanjye mbona atuje, ntavuga menshi. Na bimwe ngo abandi banywa bakavuga akabarenga we ahubwo iyo yagahamije ahinduka ibubu, nta jambo na rimwe wakiyumvira akubwira. Ahubwo mukuru wanjye ni we unagamo kamwe agasara agasizora akavuga n’ayo yumvise muri za 80.Abana babo ni babiri, hari Brian ni we mukuru ubu afite imyaka 9 naho ka Stella ni ko gato ubu gafite imyaka 4.Birumvikana kuko ari jyewe muri uru rugo navuga ko ntafite akazi, ni jye mbyuka njyana abana aho imodoka ibajyana ku ishuri iza kubafata, nkanajya kubafata bavuye ku ishuri ngahita nanjye ngemurira abandi aho bacururiza.Iyo mvuyeyo nsanga ahanini abana bamaze kurya, umukuru agasubira ku ishuri naho umuto ngahita mukarabya akaryama.Ese ubwo ni iki kindi ntavuze ra?Eeeh. Jye na mukuru wanjye iwacu ni mu burengerazuba za Nyamasheke, tukaba dufite musaza wacu umwe na murumuna wacu umwe, tuvuka turi abana bane iwacu. Musaza wacu ni we wa kabiri, naho uyu mukuru wanjye ni we mfura iwacu.Data yitabye Imana ubu hashize imyaka 4 naho mama we aracyari muzima.******Uyu munsi numvaga naniwe nuko nirirwa ndyamye ariko ndumva naruhutse. Narabyutse mbanza gusasa, ndara mu cyumba cya jyenyine.Ubwo namaraga gusasa nahise niyambura agakanzu ndarana ngo ndebe ko najya koga. Icyumba cyanjye kibamo ubwogero, ntabwo bigorana ngo ndashaka ibitenge nkenyera cyangwa za essui-main ndende, nikenyerera ako gukinga ku mabere kugera munsi gato y’ikibuno.Nabwo ni igihe mba ntafunze icyumba nk’iyo abana bari mu rugo kuko bashobora kuza mu cyumba igihe bashatse, sinjya mbabuza ariko nabwo akenshi babanza gukomanga, ni ko nabatoje.Nahise ninjira muri douche. Ntabwo natinzemo, kuko koga kwanjye nabyita kwitera amazi. Ikintu kintwara umwanya munini ni ukwisiga cyane cyane iyo ngiye kugenda kuko byanantwara isaha yose ndi kwitunganya. Sinjya nshaka ko hari uwazancishamo ijisho anziza gusa nabi da.Ubwo navaga koga nibwo nafashe telefoni ngo mbanze ndebe chats nsubize abanyandikiye.Narafunguye ngenda zimwe nzifungura ngasoma sinsubize, ariko nza kugera kuyindi nabonaga ari ndende, nyitindaho ndayisoma nitonze. Yagiraga iti:Nubwo ari ndende ihangane uyisomeKuva nakumenya mu myaka ishize yose nabonaga uri umukobwa w’icyitegererezo, umukobwa mwiza witonda kandi ugaragaza uburere mu byo akora byose no mu magambo avugaUko wagendaga ukura, narushagaho kukwitegereza, nkavuga nti hahirwa umusore uzakugira umugore kuko rwose wa mukobwa we uri agatangaza pee. Uri mwiza imbere n’inyuma, hasi no hejuruNinkubwira ko nkunda uko uteye, ngakunda uko uvuga, ngakunda uko usa, ntiwumve ko ari imitoma ishaje ahubwo wumve ko nkubwiye akandi ku mutima. Burya nubwo ubona ntajya nkunda kukuvugisha kenshi, si uko mba ntafite amagambo nakubwira ahubwo hari byinshi mba ndi kurengera. Gusa wumve ngo uko wagiye ukura nkureba wagiye ushinga imizi mu ntekerezo zanj...
Ibihe...