logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Iminsi ibiri nirirwanye na James mu iduka yatumye ndushaho kumumenya neza no kumumenyera ntibagiwe no kumutinyuka. Ni byinshi yambwiye nanjye namubwiye, ni byinshi yansezeranyije nanjye namusezeranyije, mbese wagirango ni agasore n’inkumi bifitiye imyaka mito mito.
Gusa nakomezaga kugerageza kumwereka ko ibyo turimo atari byiza, ngo nyine abone ko ndi akana keza ahubwo ari we uri kunshora
Ariko nubundi ndi akana keza nyamara. Ahubwo ni uko hari igihe wanga kurya ngo udacura abandi, warangara gato bikaribwa n’inyoni
Ndahamya neza ko niyo ataba jye akaba undi na we yari kumutereta. Kandi nanjye mfite umutima n’amahitamo.
Gusa ndi kugerageza uko nshoboye kose kwirinda kubigenderamo cyane kuko ndebye nabi nashiduka nakunze urudashoboka nanjye. 
Ubu muri kunyita inyamabi ngo ntwaye umugabo w’abandi? Ubu koko sindengana?
Si we wantangiye?
Si we wanteye imitoma idasanzwe?
Si we wanyeretse byose uko yabiteguye?
None se ubwo jyewe mfite irihe kosa, ikihe cyaha koko mutandenganyije mwa banyarwanda mwe?
Erega, nako reka nceceke 
Uyu munsi ni bwo mukuru wanjye ari bugaruke, nako ubu ari hafi kuhagera. Nahagera ndahita nitahira mbasigane bonyine buriya baraba bafitanye urukumbuzi kandi ntabwo nashaka kubabangamira da. 
Eeeh, muri kwibaza niba style yo kujyana I kigali yaranyinguriye se?
Uriya mugabo azi gutegura neza cyane rwose.
Yarambwiye ngo niba mukuru wanjye azi imyenda yanjye yose, aramutse ambonye mu mwenda atazi ashobora kubyibazaho. Yambwiye ko ari we uzayampa, ko jyewe mbimurekera ubundi akazamwereka ko bikwiye.
Numvise iyo ngingo ari yo ariko nanone ngira gushidikanya. Kubona muramu wawe agusabira ikintu mukuru wawe koko, ubwo Janet we ntazagira amakenga?
Cyangwa wenda babiziranyeho bazi uko bazabigenza, sinabyivangamo ibyo mu rugo rwabo.
Ubwo nari mu nzira ngenda, nibwo nabonye Charles ampamagaye.

*Jessica:* oui cheri

*Charles:* cherie mutima bombo shokola. Kiss ku matwi

*Jessica:* kandi shahu wowe. None se amakuru yawe ko uri kunyanga ra? 

*Charles:* ahubwo nsigaye nibaza nti kunyanga kwawe ubona bizatuma Yesu agaruka vuba koko? None se umeze ute, uri kuki? Ndagukumbuye gusa pee

*Jessica:* sha ndaho meze neza nanjye ndagukumbuye nukuri. Urampamagaye birantungura. Uzi ko hari igihe ariko hashira icyumweru tutavuganye?

*Charles:* ariko ntukabeshye. Mu kanya ntabwo nakwandikiraga ra?

Jessica:* navugaga kuvugana kuri call yewe. Ubundi se kwandika uba uzi ute ko wandikirana na nyirubwite. Ntangiye amatiku sasa unyitege

*Charles:* ndumva byo akurenze. Ariko nagushakaga hagati aho. Sinzi rero niba waboneka muri iyi minsi, ejo cyangwa ejobundi.

*Jessica:* unshaka gute? Hano cyangwa ahandi? Jya usobanura ntabanje kugusobanuza nawe

*Charles:* numvaga nshaka ko ejobundi twajyana I Kigali. Hari mwenewacu tuzajya gusura wavuye hanze kandi nifuzaga ko wamperekeza. Ni umupasiteri yari yaragiye kwiga ubu rero arayashoje

*Jessica:* ese burya iwanyu mugira ba pasiteri. Nagatangaye ubwitonzi ugira aho ubukomora. Uwakumva uvuga ngo kiss ku matwi yagirango ku kiganza ho wayitanga

*Charles: erega nshuti yanjye, ntabwo tugomba kurushwa imbaraga n’amarangamutima yacu cyangwa imibiri ngo idutegeke uko yishakiye. Kuba ngukunda ntabwo bimpa uburenganzira bwo kukwigiraho ibyo mbonye byose. Gusoma byabyara ibindi kandi nasezeranyije Imana ko ntazanduza urusengero rwayo. Nyibwirira ku byo nari nkubajije

*Jessica:* yewe sinzi niba bizakunda, gusa ndabaza sister, nibanyemerera nzaza rwose ntabwo nabyanga. Wabona mwenewanyu ampanuriye ubukire ntawamenya

*Charles:* ariko nubu koko uracyumva ko wakira utavunitse? Kuki utumva ko imbuto z’umugisha ziva ku giti cy’umuruho? Ushaka ubukire ugomba gukura amaboko mu mifuka ugakora. Nako reka ndeke kugusakuriza ntakwicira umunsi ndakuzi. Turasubira kuri chat reka ngucike rero

Yahise akupa. Charles ndamukunda ariko akabya kwigira pasiteri. Gusa nanone nanjye byaramfashije cyane. Ni we musore rukumbi twakundanye kandi tumaze imyaka hafi ine dukundana. Gusa nanone ndibaza nti iyo ataba we dukundana ubu biba bimeze bite?

**************

_JANET_

Ubwo navaga iwacu numvaga nkumbuye abana kurenza ibindi byose kandi ndabona izi saha bari mu rugo, reka mbanze ngereyo mbone gusubira mu mugi kureba umugabo na murumuna wanjye.
Nageze mu rugo abana baransuhuza mbona bishimye cyane, abakozi bo ni ibisanzwe burya akenshi bazirana na ba nyirabuja nubwo abanjye ngerageza kubafata nk’abana mu rugo ariko ntikabura.
Brian ni we mukuru nahise mushyira ku ruhande ngo menye uko byagenze ntahari.

*Janet:* none se tantine yagiye hehe?

*Brian:* yagiye ku iduka gucuruza. Ariko mama uzi ko tantine akurusha ubwenge

*Janet:* ngo andusha ubwenge? Gute se ubwo

*Brian:* yamfashije gukora homework none nabonye Excellent. Ni ubwa mbere kandi pee. Nyine we azi kwigisha neza arakurusha. Ahubwo mama uzamubwire akomeze ajye atwigisha. 

Naratunguwe, ariko sinatunguwe nibyo Brian ambwiye kurenza ibyo nabonye nkinguye icyumba
Wagirango si mu cyumba gisanzwe ari icyanjye pee.
Mbega umukobwa ufite isuku weee. 
Nageze mu cyumba nkagirango banyimuye kuko uretse uburiri bushashe neza cyane, icyumba gihumura neza, nta kindi wari kubona. Nafunguye garde-robe nsanga imyenda ifuze yose niho iri, naho idafuze yari iri muri valise iba mu nguni. Ubusanzwe jyewe mba nabijugunye mu mirambizo nkazabisohora babifura. Utabonye fond de teint ku idirishya uhasanga labello cyangwa agasokozo. Nicaye ku buriri numva umutima ugiye gusandara. Iri ni ikosora rwose.

Nahise nkinga njya ku iduka. Ninjiye mbatunguye nsanga ari guhanagura ibicuruzwa naho umugabo ari kwakira abantu. Aha na ho yarankosoye. Ndabona hari byinshi ndi kumwigiraho ariko icya mbere ni isuku rwose. 
Yarambonye araza aransuhuza nuko nsuhuza na James maze mbaha intashyo za mukecuru. 
Haciye akanya Jessica yavuze ko asubiye mu rugo, nuko nsigarana na James twenyine. Abakiriya bamaze kugabanyuka nibwo twaganiriye.

*Janet:* nizereko irungu ritakwishe ariko?

*James:* uti ritanyishe. Ariko se mbwira, ubundi buriya murumuna wawe aravuga? Uzi ko twashoboraga kuva hano amvugishije amagambo atarenze 5. Mbese utamuvugishije na we arakwihorera rwose. Nibaza niba agira boyfriend bikanyobera

*Janet:* none se Charles ni musaza we? Wagiye usigaho. Gusa ndabizi murumuna wanjye byo aritonda. Nkeka ko akiri n’isugi pee. Sinigeze mubona mu gakungu k’abasore. None se kuvuga ni ugutaruka ibintu waraye umbwiye sinabyumvise neza. Urabona uriya mukobwa ashoboye wamwinjiza muri business? Kandi ngo atavuga

*James:* ashobora kutavuga ariko agakurura abakiriya erega. Ngaho reba cash twakoreye iminsi 2 ko zitangana n’izo twakoreraga icyumweru. Burya hari abantu baba bifitiye impano yo kuganiriza neza abakiriya ku buryo umukiriya ahagera ntamucike ataguze. Gusa numvaga nshaka kubanza kumwigisha kurangura. Bituma anamenyera ibiciro vuba iyo azi uko ikintu cyaranguwe.

*Janet:* ndumva mukecuru wagira mwavuganye. Na we yari yambwiye ko adashakako umwana we yirirwa yicaye ngo niba tutabasha kumubonera icyo akora tumumusubize ajye guhinga. None se ahubwo ntusanzwe urangura kuwa mbere? Ubwo rero ni ejo mwagenda

*James:* yego twagenda ejo. Ariko nabimukojeje aritarutsa ngo ntiyajya I Kigali yambaye nabi. Nawe urabizi ibyo inkumi zigira ngo ubwo se uwamubona yambaye imyenda yo mu cyaro ntiyamuseka. Sinzi rero niba tubigenza dute. Numvaga twatekereza ku mushahara twajya tumuhemba noneho tukaba tumuhaye avance akagura style azajyana ejo. Urabyumva ute?

*Janet:* ntunyumve nabi ngo ni uko ari murumuna wanjye ariko se amezi 6 arenga amaze hano, hari n’igihumbi wamuhaye? Kuki utamugurira ibyo ashaka nk’ishimwe, hanyuma ibindi bikazaza nyuma. Ahubwo reka muhamagare agaruke tujyane muri shop mbonye hafunguye

*James:* ahubwo muhamagare umubwire yitegure, style ugende uzimugurire nubundi murangana. Urazimuha nka surprise.

Nahise numva ndushijeho kwishima, ibyo mu cyumba byo nirinze kubivugaho, singiye kwiha amenyo y’abasetsi. James aranejeje kuba atangiye kwita kuri murumuna wanjye bimwiturukiyemo nari narabuze aho muturuka neza neza. Mwene mama ntakwiye kwirirwa areba film rwose, oya.

*_Nzaba numva nibagera I Kigali. Disi ka Charles ni agapasiteri none James agiye kugasoromana amatunda. Agace ka 10 ntuzagacikwe_*

Comments