logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP08

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


_JAMES_

Ubwo Jessica yahindukiraga akandeba, nabonye mu maso ye ibintu byinshi bitandukanye gusa mbabwije ukuri sinigeze mbonamo kwicuza
Bwa mbere nabonyemo urukundo, kuko rwose wabonaga ko indoro ye ari indoro y’umukunzi
Bwa kabiri namubonyemo ubwoba. Aha ho ndmwumva, nanjye ndi we nabugira rwose sinamurenganya
Icyakora nanamubonyemo akantu kameze nko gushidikanya, nuko uko yahindukiye andeba mbona amaso ye avuyemo amarira atemba ku matama
Namwicaje ku buriri mbanje kumuhanagura, nuko ndamwitegereza mufashe ku rutugu

*James:* ko urira ubaye iki?

*Jessica:* ndabona nako sinzi…

*James:* mbwira nguteze yombi kandi humura sindyana

*Jessica:* none se kuki uje mu cyumba cyanjye?

Nanjye nagaruye ubwenge nibaza ikinzanye wa mugani. Ubundi nje gukora iki?

*James:* kwihangana byananiye. Ndumva nshaka kurara iruhande rwawe byibuze, nibwo nabona ibitotsi. Nashatse kuguhamagara ngo uze urare mu cyumba cyacu ariko numva twaba dukabije kurengera, ndatekereza nti uwaza nkarara hano. Niba ariko ntacyo bigutwaye

Yandebye mu maso arongera yitsa umutima

*Jessica:* nkubaze uransubiza?

*James:* yego mbaza ndagusubiza kandi ndaguha igisubizo cyiza rwose, gikwiriye.

*Jessica:* ntabwo ari ibibazo byinshi. Mu kuri urankunda?

*James:* yego ndagukunda ndetse cyane

*Jessica:* none se, urinda ijambo ryawe? 

*James:* yego ni ko bimeze ndaririnda rwose

*Jessica:* None se kuki wica amasezerano koko ubwo urumva bitangiye bitya byazagera hehe?

Yambwiye atyo numva nguye mu kantu. Arankatiye se cyangwa hari ibindi ashaka kuvuga? Ubundi bite bye?

*James:* jyewe se nishe ayahe masezerano koko?

*Jessica:* bwa mbere wambwiye yuko utagenzwa n’imibonano. None reba unsanze mu cyumba utangiye kunkorakora, bivuze ko igishobora gukurikiraho ari ukubikora. Umunsi wa mbere koko? Ikindi noneho, wambwiye ko ari ibintu bigomba kuba ibanga nanjye kandi ndabyumva ndanabyemera rwose. Ngaho reba ibyo utangiye unsanga mu cyumba. Ubu se nyuma ntuzajya unansanga muri douche? Niba utabasha kuyobora amarangamutima yawe, reka tubivemo hakiri kare sinshaka ikintu cyanteranya na mukuru wanjye. Ndabizi nubundi ndi mu makosa rwose ndetse n’uwabyumva ni jye yagaya. Umukobwa na muramu we, ntabwo byari bikwiye. Ariko nanjye mfite umutima kandi ntakubeshye nanjye ndagukunda pee. Rero, mbabarira utekereze neza

Yamaze kumbwira ayo magambo numva neza neza mbaye furafura hobyohobyo pee. Kandi koko ari mu kuri pee. Ibyo avuga birumvikana rwose.
Nahise mpaguruka, numva ndi ikigoryi. Ibibazo by’umubiri byari bindushije imbaraga

*James:* urakoze kumpwitura, nari ndengereye cyane. Gusa byatewe nuko nakubonye mu kanya, none umubiri wari undushije imbaraga. Uryame neza, ni aha mu gitondo mu kazi. Uransangayo

Nahise musoma ku itama nuko ndasohoka na we araza arakinga.

Nageze mu cyumba mbona telefoni yanjye iri kumurika nkaho hari umpamagaye akambura nuko nyirebyeho nibwo nasanzemo missed call ya madamu na SMS ye

*Mugabo mwiza, mugabo nakunze kandi nzakunda, mugabo undutira abo nzi bose. Ndagukumbuye kandi ngukumbuye ari bwo ukigenda. Erega burya njya nagukumbura twicaranye. Naguhamagaye ndakubura ubanza wasinziriye. Mukecuru araho ameze neza, nizereko nawe umeze neza. Ngiye kurara jyenyine, ariko mu mutima ndaba ntekerezako uri iruhande rwanjye ndetse umpfumbase. Nawe ntugire irungu mugabo mwiza, nzaza vuba. Plus le temps passe, plus je t’aime*

Nasomye iyi SMS amarira azenga mu maso. Umugore wanjye arankunda. Yampamagaye arambura, nagiye kureba murumuna we. Ese ubu koko sindi guhemukira umugore unkunda? Ariko se ubundi hari ubwo namuharitse ko ari umubiri gusa njyanye?
Ikibazo se, ko nshobora nanjye gufatirwamo koko ngakunda nkunze ubundi nzabigenza nte koko?

Nakomeje kwibaza byinshi kugera agatotsi kantwaye, nuko ndasinzira. 

****************


_JESSICA_

Ubwo yamaraga kugenda, nasubiye mu buriri. Narongeye nkora inyigo nitonze. 
Nabanje kwibaza ibibazo bikurikira kandi buri cyose nagombaga kukibonera igisubizo cyihuse ubundi nanjye nkajya mu gakino
Nubwo ambwira ko ankunda ariko ndabizi neza si urukundo ahubwo ashaka kunsambanya. Rero niba ashaka umubiri wanjye, agomba kubiharanira no kubikorera

Bwa mbere nibajije ingaruka zishobora kuvukamo. Uretse ibyokuba twafatwa, nshobora kurwara cyangwa gutwita. Ndabizi neza niyo yajya akoresha agakingirizo ariko ntabwo azagakoresha igihe cyose. Ndetse nzi neza ko niduhura bwa mbere, azahita abivamo ibyo kugakoresha kubera ibanga niyiziho. Rero kwirinda gutwita bizashoboka ariko kwirinda indwara bizangora. Imana imfashe abe nta handi ajya, aho nzaba ndusimbutse
Bwa kabiri narongeye nibaza, ibi nzabyungukiramo iki? Aha ni ho ngomba kwitwara neza. Byibuze mukuyeho kaminuza nkamukuraho business ntabwo naba mpombye
Gusa aka gacu ngiye guhindiramo, sinzi pee. Ubanza ariko ningira amahirwe kazankiza cyangwa se kanyice bihwaniremo. 

Reka ndyame, iby’ejo bibara ab’ejo nzaba mbarirwa tu.

*BUKEYE*

Ubwo bwacyaga narabyutse ntegura abana mbajyana aho imodoka ibasanga nuko ngaruka mu rugo kwitegura nanjye no gutunganya icyumba cya bofre uko mukuru wanjye yari yabinsabye. Namaze gusasa no kuhatunganya ndafunga nuko nditegura nanjye njya ku kazi. Nirinze kwambara ibiri bumushotore niyambarira ipantalo bisanzwe nuko nanjye njya ku kazi nk’abandi bose nyine

Ubwo nageragayo nasanze nta bakiriya afite, ndamusuhuza nuko nicara aho mukuru wanjye akunze kuba yicaye iyo ari mu kazi.

Twakomeje kuganira bisanzwe nuko ageze aho ahindura ikiganiro

*James:* ubu se ko nshaka kugusaba ikintu uremera?

*Jessica:* nikiba gishoboka sinakanga rwose urabizi.

*James:* nahoze ntekereza uburyo twazajya ahantu, ukamfasha gukemura ikibazo cy’umubiri, kiriya cyari gitumye nijoro nkora amakosa. Hari icyo bitwaye?

*Jessica:* ndumva ntacyo ariko se ubu ntiwaba wihuse koko? Wakihanganye ko bizabaho na byo, ko nabyemeye?

*James:* ndumva amahoro nayabuze mu mutima. Nubu ndi kukureba ngahita nshushanya uko naraye nkubonye nkumva ubushagarira buranyirukanse pee. Nyemerera nkubwire uko ndi gutekereza byagenda neza ntihabeho gufatwa cyangwa gukekwa

*Jessica:* mbwira nta kibazo rwose pee.

*James:* ndi gutekereza kuzabwira mukuru wawe naza, ko nshaka kukwigisha kurangura, kandi turangurira I Kigali. Noneho kuko mfiteyo abantu tuziranye nzababwira bantangire commande, twe twinyabye ahantu dufate icyumba nk’amasaha 3 cyangwa 4, hanyuma tugaruke. Ntabwo azabyanga ko tujyana kandi kuko na we ashaka yuko rwose wiga akazi ndetse burya niwitwara neza uzanakora hano, nako ni byinshi nteganya kuzagufasha. Urumva hari ikibazo se?

Yavuze atyo numva neza neza umutego wanjye agiye kuwugwamo pee. Niba atekereza kumpa akazi cyangwa kumfasha nzabyuririraho ubundi mukamure nanjye, ariko nzirinda kuba nabahombya nanone naba mpemukiye mukuru wanjye n’abana be. 

*Jessica:* nta kibazo, ariko ndumva kujya I Kigali se ubwo koko… Nzambara iki ra? Ko imyenda mfite mbona ntawo najyana I Kigali. Na sacoshe… wabaye uretse nkazasaba mama amafranga nkabanza nkiyatsa sinzagusebye? Ibaze kwinjira muri chambre meze nk’agaturage

*James:* oya nta mpamvu yo kugora mukecuru. Wowe uze gukora budget y’ibikenewe, uzambwira ejo nyaguhe ujye kubishaka kuko nshaka ko tuzajyayo mukuru wawe yaraye aje. Ashobora kandi kuzaza ejo, ubwo twagenda ejobundi. Urakoze kubyemera kandi, ndakwemera urabizi.

*_Ese ni irihe banga uyu mukobwa avuga ko James narivumbura azamukwamiraho koko? Tuzarimenya ariko amaherezo. Agace ka 9 ntuzagacikwe_*



#muramu_wanjye
NewtalentsG

Comments