Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
_JANET_
Ubwo namaraga kuvugana na James naricaye ngo nganire na mama numve icyo yantumirijeho.
*Janet:* none se mama ni amahoro ko wantumyeho ntunambwire icyo unshakira?
*Mama:* mwana wanjye ni amahoro. Ariko se ubundi muba mwumva ntanabakumbuye ra? Murumuna wawe se bite bye? Ameze neza
*Janet:* ameze neza rwose nta kibazo na kimwe afite.
*Mama:* none se ntabwo uramubonera icyo akora? Cyangwa yirirwa areba za filimi gusa?
*Janet:* yewe icyo gukora ntacyo turamushakira. Ariko mu kanya mvugishije James numva anazemo akantu ko kumwigisha akazi, ubwo sinzi wasanga ashaka ko yajya adufasha ku iduka. Ariko jye numvaga akwiriye kujya kwiga
*Mama:* rero ni byo nagutumiyeho. Uriya murumuna wawe kwirirwa arera amaboko ntabwo ari byo. Ni ukumwicira ahazaza. Ubundi ni uko mwabyanze naho ubu rwose aba abyuka ajya guhinga da.
*Janet:* ese ubwo urumva koko yahinga bikazamuteza imbere n’isi ukuntu ubona ivuduka mama?
*Mama:* mwana wanjye rero burya ntukagaye isuka kuko niyo ikugejeje aho. Ubu se ko twari abahinzi ntitwabareze mugakura? Erega si ngombwa ngo ufate isuka uhinge wanahingisha. None se wa mukobwa we ko ubona isi aho iri, ibyorezo ko byahungabanyije ubukungu, urabona koko bizagenda bite abantu nibadahaguruka ngo bafate isuka bahinge?
*Janet:* ndabyumva ariko se twese tuzahinga? Hanakenewe abazagura ibyo babandi bejeje, hakenewe abazabagurisha amasuka n’ifumbire. Ariko ibyo si na byo twatindaho, ndabyumva impungenge zawe, ninsubira mu rugo nzaganira na James dufate umwanzuro wabyo. Ni ibyo gusa se?
*Mama:* none se umugabo ameze ate? Mubanye neza nta kibazo?
*Janet:* mama nawe rwose. Tubanye neza ni ukuri. Yego nta zibana zidakomanya amahembe ariko rwose tubanye neza. Ntacyo namushinja rwose uw’abandi
*Mama:* mwana wanjye rero burya nubwo bavuga ngo umugabo ni umwana w’undi ariko uko umwitwayeho biri mu bituma akubera rubanda cyangwa akakubera mwiza. Nubwo nyine ntawe utokora ifuku, ariko burya imico y’umugore ishobora gutuma umugabo amubera mwiza cyangwa se akamubera mubi. Ni ahawe rero gutuma akomeza kukubera mwiza.
*Janet:* ndagerageza mama. Kandi mbona ni ukuri nta kibazo. Keretse niba hari ibyo wambwira wenda bidasanzwe, nakora. Naho mbona uko biri ngerageza.
*Mama:* ni byiza rwose. Ariko reka nkongerereho utuntu tubiri nsigaye mbona benshi mu b’ubu twarabananiye. Nubwo urumazemo imyaka 10 ariko mwana wanjye urugo ni ishuri, umuntu ahora yiga. Burya umugore nyawe ntabwo afunga umutwe cyangwa ngo yigire intakoreka. Umufasha nyawe ni wawundi wemera ko ashobora gukosorwa no kugirwa inama. Si wawundi wumva ko ibye ari byo bizima, wawundi uhana akagonda ijosi. Uwo ntiyarwubaka ngo rukomere kuko urugo ni ubwuzuzanye si ubutegetsi. Umugore w’igishegabo cyangwa ingare, umugabo w’intare, intakoreka, intagondwa abo urugo rwabo ruhoramo induru. Nakuze nsanga batanga inama ko niba umwe agiye hejuru undi agomba kujya hasi kugirango muze guhurira hagati mwacururutse. Iyo mwese mugiye hejuru murasekurana kuko nta nkuba ebyiri mu gicu kimwe. Mu bikorwa byose byo mu rugo, bisaba kumvikana no gufatanya muri byose.
*Janet:* Mama, ibyo rwose wivunika ndabyubahiriza kandi ukurikije uko watureze rwose nta bugare bwaturangwaho. Gusa nyine akantu ko kumva rimwe na rimwe ari jye wafata umwanzuro njya nkagira, ariko buriya numvise. Wari wambwiye tubiri. Akandi se?
*Mama:* akandi nakubwira ngo jya ugerageza kuba umunyakuri, ube inyangamugayo. Ukuri niko kubaka icyizere mu bashakanye. Gucabiranya no kwerekana impu zombi bituma uwo mubana atagusobanukirwa bikangiza icyizere yakugiriraga. Niyo waba uri mu kuri ariko kurinde akajagari. Baravuga ngo ikinyoma cyumutse kiruta ukuri kuri mu kajagari.
Usanga benshi mu bava mu rukundo ahanini biterwa no kuba basanga abo bakundaga barabibeshyeho cyangwa baraberetse uruhande rutari rwo, bakaza kubivumbura nyuma. Niba ushaka ko umubano uramba wikiyambika uruhu rutari urwawe, igaragaze uko uri, integenke zawe, ibikugora, byose abimenye arebe niba azabyakira kuko kubimenya nyuma Nibyo bibi.
Kandi ntibigarukire hagati yanyu gusa binagere mu bandi, aho bazajya bamugushimira kuko nanone kwiyorobeka ku mukunzi kandi ahandi uri gica cyangwa kwigira umutagatifu mu bantu iwawe zirara zishya, ntacyo bimaze.
Ibi rero mbona ab’ubu byarabananiye. Muri incakura n’incabiranya. Mwana wanjye ibyo bintu ujye ubigendera kure rwose ntabwo ari byiza aho kubaka birasenya. Ese uri kunyumva ra cyangwa wabisuzuguye?
*Janet:* mama ntubizi ko kuva na kera watubujije kuguca mu ijambo koko? Nari nteze amatwi ntuje rwose kandi ibyo wambwiye nzabikurikiza. Inama zawe rwose ni nziza kandi ni ingenzi
Twakomeje kuganira dore ko inkuru za mama azikubwira ugahora wumva ni nshyashya kandi n’ubushize yarazikubwiye. Nageze aho numva ndananiwe nuko njya kuryama. Nagiye kuryama mbanza guhamagara James ntiyanyitaba, naketse ko yasinziriye, nuko mwandikira SMS ndiryamira.
_JAMES_
Ubwo nasabaga Jessica kwambara akajipo sinari nzi ko ari bubikore. Nari niteye mu mutego ntabizi, kuko ubwo yazaga ku meza, naramurebye numva ubwenge bwanjye bufashe konji y’akanya gato pee. Mbega imiterere mama yake na mama. Amaguru meza afiteho uturibori duke mu ntege, ibibero byiza, yewe burya imyenda igira neza ihisha byinshi naho abagabo bazicanira ku bagore bamwe pee. Gusa nanone hari abo imyenda itabara bagahishamo ibyabo bitari byiza yakuramo ukaba wakibaza niba ari wawundi uzi.
Twaryaga muvugisha ari na ko nyuzamo nkamwuburiramo ijisho nkitegereza ibyo bibero, nkazamura nkibaza umunsi nzaba ndi kubitandukanya, ngiye kugira uko nigenza. Narabyibazaga byose nkumva no kurya nabireka ngahita mugarika aho mu ntebe. Ariko narihanganye ndarya nuko maze kurya njya mu buriri
Nageze mu buriri ariko neza neza mbura ibitotsi. Nafashe telefoni ngo mwandikire ariko nibuka umwanzuro nafashe. Nakomeje kwigaragura mu buriri isaha irashira neza byanze nuko mfata umwanzuro ahari utari mwiza ariko ntakundi nagombaga kubigenza.
Nahise mbyuka ndasohoka. Icyumba cy’abana n’abakozi kiba hirya cyane nakekaga kandi ko basinziriye. Naragiye ngeze ku cyumba cye ndakomanga ntegereza ko ankingurira.
Hashize umunota adakinguye ndongera ndakomanga, nuko mpuza nuko na we ari gufungura.
Agakanzu kagera hejuru y’amavi, kadafite amaboko niko yari yambaye. Yeguyeho urugi buhoro nuko ankubise amaso mbona agize ikibazo. Nahise musunika buhoro ajya mu cyumba nanjye ndinjira ndakinga negama ku rugi.
Yahagaze imbere yanjye atavuga, ubanza yari ari kunsoma mu bwonko yibaza ikingenza izo saha.
Nanjye nibajije ikinzanye mu cyumba cye, kuko kuva yaza kuba hano bwari ubwa mbere ninjiye mu cyumba cye. Nabyibajijeho umwanya muremure ariko ninjiye, nateye intambwe idasubira inyuma. Navuye ku rugi buhoro ngenda musanga, uko mwegera agasubira inyuma agana ku gitanda, nuko akigeze ho arahindukira antera umugongo.
Naramwegereye nanjye ndamuhobera mfashe mu nda, ngenda manura buhoro ngera ku mukondo, manutse hepfo gato numva nta kariso yari yambaye. Narongeye nzamura ibiganza buhoro buhoro ngera ku mabere ye ashinze nk’imitemeri, nuko mwegekaho umusaya nitsa umutima na we numva ariruhukije.
*_Nyuma yo kwiruhutsa se? byagenze bite buriya? Umugore ari guhabwa inama zo kubaka rugakomera naho umugabo ari gushaka kwisasira muramu we. Agace ka 8 ntikazagucike_*
*
NewtalentsG
Comments