Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
_JANET_
Urugendo rugana Nyamasheke uturutse I Huye rusigaye narwo ari rurerure aho imodoka bazishyiriyemo za speed governor rwose
Gusa ntabwo rwandambiye cyane kuko mu nzira ngenda narimo niyumvira uturirimbo dutuje. Ubundi ndi umufana w’indirimbo za kera cyane cyane izituje na za country music. Iyo natuyemo earphones zanjye mba nabaye ntibindeba rwose.
Ariko kera kabaye naje kugera iwacu. Mama nari mukumbuye nanjye rwose kuko nari maze umwaka urenga ntahagera kandi na we ntabwo yaherukaga kudusura.
Nasanze yiyicariye muri salon ari kumva Radio
Nubwo adashaje cyane ariko yararahiye ngo ntiyareba TV rwose. Twaramwinginze yaranze
Na telefoni kwemera kuyitunga byabaye intambara, ubundi yaratubwiraga ngo nitumukumbura tuzajye tumusura
Ariko byo nanjye nsigaye mbona yari afite ukuri. Tutarayimugurira byibuze buri mezi atatu twaramusuraga ariko ubu umwaka usigaye ushira
Iterambere nubwo ari ryiza ariko hari igihe na ryo riba ribi rwose ku rundi ruhande.
Ubwo namaraga gusuhuzanya na mama nagiye mu cyumba cy’abashyitsi mbanza kubika isakoshi ubundi njya koga. Numvaga naniwe kandi iyoniteye utuzi mpita numva nduhutse rwose.
Namaze koga nuko ndaza, mbanza gufata telefoni ngo mbwire James ko nageze mu rugo.
***************
_JAMES_
Ubwo nari ndi kumwe na Jessica, numvaga ngomba gutera intambwe ya mbere yo kumwereka ko ibyo mvuga nkomeje kandi no kumwereka yuko ndi umugabo w’inkwakuzi.
Amagambo namubwiraga mufashe mu biganza, nayamubwiraga mbona yatwawe, mbese nka kwa kundi uba uri mu rusengero maze bakabwiriza ugafashwa
Uko nakamuvugishije nagiye musatira buhoro buhoro ari na ko mukorakora mu biganza, maze ngiye kubona mbona afunze amaso
Ako kantu yakoze nahise mbona kari romantique cyane maze nanjye sinaba ikigwari ndasatira buhoro buhoro ntahubutse. Nari ndi hafi kumusoma numva telefoni mu mufuka iri kuvibra.
Nayikuyemo mbona ni mukuru we, umugore wanjye, Janet bakunda kwita Maman Brian uhamagaye.
Nagombaga kumwitaba uko byamera kose, ni umugore wanjye sinareka kumwitaba ngo nshaka gusoma murumuna we.
*James:* allooo. Bite se mama?
*Janet:* ariko nzakugire nte wowe? Sinakubujije kunyita mama koko? Niba kunyita Janet ubyanga jya unyita ukundi rwose. Wavuye mu kazi se?
*James:* yego navuyeyo. Nari ndi kubwira Jessica za gahunda. Wageze kwa mukecuru se?
*Janet:* yego nagezeyo ni amahoro. Ubu tugiye kurya tuganire mbone kuryama. Jessica se yemeye?
*James:* yabyemeye ariko yabanje kumfungana umutwe ngo ntabwo yabibasha da. Uyu mwenewanyu ubanza mwaramutetesheje rwose. Jyewe uwamugira mushiki wanjye ahubwo najya mujyana buri munsi akabanza akamenya ukuntu gushaka ifaranga rivuna.
*Janet:* none se ubundi ni nde wabikubujije? Uzavuge tujye tujya ibihe byo kugufasha no gusigara mu rugo. Nako ibyo tuzabivugana ningaruka. Reka rero nganirize mama ubwo turasubira ninjya kuryama wenda cyangwa tuvugane mu gitondo. Nizere ko abana bakoze homework
*James:* yego. Nasanze bamaze kuyikora bambwiye ko nyinawabo yabafashije.
*Janet:* sawa noneho.
Ubwo yamaraga gukupa narebye murumuna we wari unyicaye imbere.
*James:* sinakubwiye ko icyangombwa ari ukumenya gukinisha amakarita yawe neza? Burya mu mukino w’amakarita ntabwo buri gihe hatsinda uwarobye amaturufu menshi, kandi nanone urabizi iyo himitswe Umutima, nganda tatu y’umutima irya Bwana y’ikaro. Rero nunyemerera tugafatanya uyu mukino, tuzawukina neza, ari jye ari nawe tuzabisohokamo neza ndetse tuzatsinda. Kandi humura ntiwumve ko nshaka kugusimbuza mukuru wawe cyangwa ngo wumve ko uri kumuhemukira. Nkuko kare nabikubwiye, uzaguma mu mwanya wawe na we agume mu we.
*Jessica:* none se ubundi ubu amaherezo azaba ayahe koko? Erega ibi bintu ushaka kunshoramo simbimenyereye. Rwose sinzi gutendeka pee. Kandi urabizi mfite boyfriend. Ubu se nzabasha kubasaranganya urukundo mwese koko? Uruma utari kungora bofre? Ese ubundi basi ni iki unyifuzaho?
_JESSICA_
Ubwo namubazaga icyo kibazo nari nzi ko agiye kunsubiza ko ashaka ko tuzajya turyamana. Icyo gisubizo nagombaga guhita mwerurira nkamuhakanira rwose nkamubwira yuko ntari indaya niyo iryamana n’umuntu nta rukundo ruhari
Nyamara sinari nzi yuko ikibazo mbajije kigiye kungusha mu mutego ntabizi. Nuko yubura umutwe, arandeba mu maso, amfata mu biganza
*James:* Jessica, ndabizi ushobora kuba utekereza yuko nshyize imbere kuryamana nawe ariko aho wibeshye. Mukuru wawe aranyura ndetse rwose arandyohera. Simennye amabanga yo mu buriri ariko ntacyo mushinja. Kandi ikigeretse kuri ibyo, ndamukunda. Nawe waba umwe mu babihamya kuko urabizi bihagije. Nkuko nabikubwiye haba ku byo nakwandikiye cyangwa mu kanya, ndagukunda. Urukundo rubamo byinshi, na ya mibonano utekereza, ishobora kuzamo byaba vuba cyangwa bitinze. Ariko si ryo shingiro ry’uko nkwiyumvamo cyangwa nkwifuzamo. Ndakwifuzaho ubushuti nyabwo. Erega ntabwo tuzakomeza kubana mu rugo hano. Vuba aha ushobora kujya kaminuza cyangwa se ukagira ikindi ujya gukora, uzanashaka umugabo erega. Ariko se umubano hagati yanjye nawe uzaba umeze ute? Hari abagira baramu babo akaba yanamara umwaka atazi amakuru ye. Akaba yaburara ntatinyuke kumwitabaza kandi yakamufashije. Rero ndakwifuzaho urukundo kandi urukundo ruzima. Hamwe utanyishisha, hamwe unyisanzuraho. Sinifuza ngo ujye umbona wumve ngo bofre araje. Oya nshaka ujye umbona wumve utuje ariko ubigire ibanga ku rundi ruhande sinifuza ko umubano wacu mukuru wawe yawubonamo ikindi kintu
Yambwiye ayo magambo nkumva neza neza ni declaration d’amour. Ariko ngakomeza nkibaza nti ese ubundi kuki? Kuki ambwira ibi kandi akarenga akavuga ko akunda mukuru wanjye koko? Ese ubu koko ni urukundo cyangwa ashaka kubanza kundyoshya ubundi akanyigarurira?
*Jessica:* urakoze kumara impungenge. Reka njye kureba ko byatunganye ntegure ameza abana baryame kare ejo ni ishuri rero. Kandi wambwiye kwirinda kubigaragaza, nubu byaboneka rero dutinze hano
*James:* ubu se ko nabwiye mukuru wawe ko turi kuvugana iby’akazi urumva ntarangije kwica anketi jyewe? Ese umbona ute wowe? Hagati aho ariko sindakubona wambaye ikanzu cyangwa ijipo. Ntabyo ugira?
*Jessica:* ndabigira. Ariko mbyambara ngiye ahandi hantu nko gusura cheri, cyangwa mu birori bindi. Ntabwo urambona mbyambaye sinkunda kubyambara kenshi kuko ni bigufi ahanini.
*James:* ngusabe akantu se urakemera? Niba ntakugoye ariko cyangwa ntakubangamiye.
*Jessica:* kansabe nta kibazo.
*James:* genda uhindure wambare ijipo nshaka kukubona wambaye ikindi kitari ipantalo. Utegure ameza ari byo wambaye. Si byo?
Nikirije nkoresheje umutwe nuko ndahaguruka ngo ngende ariko ntaragenda amfata ukuboko arankurura nca bugufi, ansoma ku gahanga, ankubita agashyi ku itama
*James:* urakoze, nanjye nzakwitura wishime.
Navuye aho mbanza kujya mu cyumba. Nageze mu cyumba ndatekereza bihagije. Uyu mukino ninjiyemo nintaba injiji nzawutsinda ariko nimba akajiji nzatwindwa kandi ni jye uzabihomberamo. Nahise nkuramo ya pantalo ubundi nambara akajipo mfite kagera hejuru y’amavi.
Nabanje gukenyeraho igitenge ndasohoka ndeba ko byahiye ngaburira abana, bakunze kurira ukwabo. Abakozi na bo bakunze kurya nyuma. Niko nabisanze hano sinzi icyabiteye ariko buriya bafite impamvu yabo tu. Nuko ndangije ntegura ameza muri salon ubundi ndagenda agatenge ngakuramo, ndamuhamagara ngo aze ku meza.
Ku meza nabonye akomeza kurya anyitegereza dore ko nari nicaye imbere ye, kandi jyewe namaze kwiyarurira ibiryo mbikura ku meza mbishyira ku bibero mba ariho ndira. Twaryaga tuganira bisanzwe, nyine nk’uko amasezerano ameze. Akajipo nari nambaye kari kagufi ku buryo nicaraga kakazamuka, nka santimetero 20 uvuye mu mavi.
Nuko tumaze kurya ndandurura. Abakozi baje gufata ibyokurya byabo kuko ngo barya bashoje akazi ka nijoro kose. Nuko njya kureba ko abana baryamye, mbwira abakozi gahunda ya mu gitondo nkuko sis yari yabinsabye maze birangiye njya kuryama.
Nari ngiye gufata agatotsi, numva umuntu akomanze. Ni nde? Ashaka iki?
*_Agakino kageze kure sasa rero, ikiboneka cyo Jessica agiye mu bintu atekerejeho kandi abizi neza. Ese we afite iyihe gahunda? Ese James ni urukundo koko cyangwa? Agace ka 7 ntikazagucike_*
Comments