logo

NEW TALENTS

Stories Group

MURAMU WANJYE S01 EP05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG 

_JAMES_

Ubwo namaraga kuvugana na Jessica, numvise ku ruhande rumwe ntuje kandi nduhutse. Muribaza icyanteye gutuza no kuruhuka se? nahise mvumbura ko nta kibazo yigeze agirana na mukuru we. 
Ubwo niba Janet atandakariye, ntabe yarakariye murumuna we, bivuze ikintu kinini. Ntabwo yigeze adufata.
Ubu rero ngiye gushyira mu bikorwa ibyo Paul yanyigishije. Sinzongera kwandikira Jessica kuri whatsapp ukundi. Nzajya muhamagara gusa, kubera yuko niyo mukuru we yasanga twavuganye kuri telefoni ndabizi neza byo ntiyabigiraho ikibazo, kuko turabana mu rugo, sinabura impamvu ituma muhamagara
Uretse ko no kumuhamagara nta mpamvu yabyo. Nzajya muvugisha imbonankubone nubwo umwanya tumarana mu rugo ari muto ariko nzawubyaza umusaruro
Ahubwo mpise nunguka agatekerezo. 

Nahise mfata telefoni mpamagara Janet

*Janet:* Karame cheri. Ni amahoro ko umpamagaye ntaragerayo se?

*James:* ni amahoro rwose. Ahubwo ndatekereje nti nugerayo uraba uhugiye mu kuganira na mukecuru wenda mbure uko nkuvugisha. Nari ntekereje nti iyi minsi udahari, ko ubizi hano hari igihe abakiriya baba benshi umuntu bikamutesha umutwe, nta kuntu murumuna wawe yajya aza kumfasha mu gitondo, akaza gutahana n’imodoka icyura abana, akagaruka anzaniye ibyokurya? Niba mu rugo akazi gahari abandi baba bari kugakora?

*Janet:* ubwo se ibyo ni ibintu urindira kunsaba koko? Azajye aza agufashe da. Ubundi se si ukwirirwa ari kuri chat cyangwa areba film ugirango hari akandi kazi akora mu rugo. Ahubwo nanjye mfite agatekerezo maranye iminsi, nzakakubwira ningaruka. Uzi ko ubu ari bwo tugeze I Nyamagabe cheri. Urumva ntari bugereyo mu gicuku?

*James:* uri bugereyo bwije rwose. Ariko nka saa tatu uraba uriyo da. Nanjye ndabona abakiriya atari benshi uyu munsi nditahira kare rwose. Noneho ndaba ndi na jyenyine sinabivamo. Sawa cherie, ugire umuhanda mwiza. Unsuhurize mukecuru umubwire uti warakoze kumbyarira umugore ukaba waranyongeje undi.

Nabimubwiye nshaka kumva uko avuga cyangwa icyo arenzaho

*Janet:* noneho narakunyuze urumva ushaka no kwiyongeza murumuna wanjye? Inkwano ze umenye ko zihenze rero dore we ni icyuma kundusha. Umva cheri umenye ko ndi mu modoka reka urwo rwenya turavugana nimva muri bus. Bye

Yabivuze aseka. Iyi anketi na yo nyikoze neza. Iyaba yari azi yuko ibyo ndi kuvuga nabitangiye. Gusa ngomba gushaka uburyo bwiza iyi gahunda ninjiyemo nyikoramo naho ubundi nshobora kuraburiza ndebye nabi rwose.

Namaze kuvugana na we numva noneho ibintu biri kuri gahunda nziza, reka nkore akazi ntuje, mu kanya nintaha ndavugana na Jessica noneho nitwaje ko turi kuvugana ibyerekeye akazi, abakozi niyo bazabwira nyirabuja ko nsigaye mvugana na Jessica umwanya muremure nta kibazo na kimwe azabigiraho.

*******************

_JESSICA_

Ubwo namaraga kuvugana na James akambwira yuko ndi bumuhe igisubizo nimugoroba, umutima warasimbutse neza neza hafi yo kumvamo. Gusa nanone nibajije ibibazo byinshi ariko bimwe narabyibazaga nkanabishakira ibisubizo byihuse ako kanya.
Nabanje kwibaza nti mbese arankunda koko cyangwa arashaka kunyangiriza ahazaza?
Aha nahise niha igisubizo cyihuse. Ntabwo mfite ubushobozi bwo kureba mu mutima we. Ashobora kuba ankunda koko, nkuko yaba anashaka kuhangiza, byose birashoboka. None se ari ukwangirizwa ahazaza n’agasore katanakugurira Me2U ntihakangizwa na wawundi wanakurihira ishuri? Erega ntimunseke burya ibibi birarutana. Aho kuririra mu ivundi waririra muri chateau da. None se mbabeshye?
Ikindi naribajije nti ese nimwemerera, mukuru wanjye akazadufata? 
Aha na ho nihaye ibisubizo bitatu. Icya mbere nahise ntekereza nti wenda azabyihanganira atubabarire anabigire ibanga, ubundi ansabe gusubira iwacu. Aho nta cyo bitwaye bizaba ibanga nyine. Ikindi ashobora guhita asakuza akanyirukana abanje no kubibwira iwacu. Aho ho nzaba nsebye neza neza ariko ntaho bitaba n’umusore murakundana nyuma undi mukobwa akagusanga iwe akagutuka ati mvira ku mugabo. Nibe na Janet we azaba afite ishingiro
Akandi naratekereje nti ashobora guhita arakara agasaba gatanya. Aha ho yaba abaye ikigoryi kuko nasigara mbyidagaduramo nubwo ntazi niba James yakemera kuntunga, ariko nanone, naba mutsindiye
Gusa ibyaba byose ntabwo ngamije gusenyera mukuru wanjye na cyane ko umugabo we ari we wanshotoye akaba ashaka kunyereka urukundo. Gusa icyizere mukuru wanjye yanyeretse ansigira imfunguzo z’icyumba cye ngomba kukibagarira akazakomeza kukingirira igihe cyose niyo naba nsigaye ndi kumwe n’umugabo we mu ibanga.
Ariko ikibazo nsigaranye ku mutima ni kimwe pee. Charles. 
Ko niyizi iyo nakunze mba nakunze, ninjya muri ibi bya James, Charles we nzamushyira hehe koko? Nzamwicaho se? nzabakunda bombi se?
Erega nubwo ntabihamya ariko ndacyeka muramu wanjye atari urukundo nyarwo afite ahubwo afite icyo ashaka. Ayiweee. Ibi sinari nabitekerejeho mbere. Ubu se na byo bizabaho? Oya weee. Ndabihakanye ndabyanze adatuma icyo niyemeje nkivaho rwose pee. Oya Mana mpa imbaraga zo guhakana rwose pee.

Uko nagatekereje ibyo byose, byakomeje kunyivangira mu mutwe aho ndyamye nuko agatotsi karantwara.

Nakangutse nsanga mu cyumba hijimye. Ubu se nasinziriye umwanya ungana iki koko? Sinigeze nanareba ko abakozi batetse neza nkuko mukuru wanjye yasize abinshinze. Nahise mbyuka nkaraba mu maso nuko nambara ipantalo n’umupira ndasohoka. Nasanze abana bari gukora homework, abakozi bo akazi bari bakageze kure rwose. Nahise negera abana nuko mbafasha gukora homework, mbatunganyiriza inkweto bari bwambare mu gitondo ubundi mbishoje njya kureba amasogisi ntegurira James ari bwambare mu gitondo nyashyira ahabikwa inkweto nuko byose mbirangije ndicara muri salon mba ndeba TV.
Hashize akanya gato nibwo yatashye nuko nkimukubita amaso numva umutima urasimbutse. Nahise nibuka ya chat ya mu gitondo, nibuka ikiganiro twagiranye kuri telefoni. Yaraje abanza kujya mu cyumba cyabo asohoka yahinduye imyenda amaze ko koga.

*James:* bite se Jessica? Ese ninjiye uri hano?

*Jessica:* yego winjiye mpari nari ndi kureba TV

*James:* eeh. Ko nshaka ko tuvugana se? ngwino tujye kwicara ku rubaraza hanze tuvugane gato

Yahise asohoka anyuze ku rugi rwo muri salon nuko nanjye ndahaguruka ndamukurikira

Nageze hanze nsanga aricaye nanjye ndicara ariko mbabwije ukuri numvaga ndi gutitira kubera ubwoba no kwibaza ibigiye gukurikiraho. 

*James:* ko mbona se ufite ubwoba n’isoni nk’aho wakosheje koko wowe bite byawe?

*Jessica:* uhm. Nta soni mfite da.

*James:* hanyuma rero tugiye kuvugana ibintu bibiri. Icya mbere ni akazi icya kabiri ni igisubizo ku kibazo cyanjye. Ku kazi, navuganye na mukuru wawe ko muri iyi minsi adahari uzajya uza ku iduka kumfasha gucuruza. Ubwo uzajya uzamukana n’abana bagiye kwiga, hanyuma uze gutahana n’imodoka ibacyura ndabwira shoferi ajye anyura hariya ku kazi agufate. Nuko utahe urye nanjye unzamukanire ibyokurya. Hari ikibazo?

*Jessica:* oya nta kibazo. Nanjye erega kwirirwa mu rugo nta kintu nkora birambangamira

*James:* humura niwitwara neza tuzagufasha kubona icyo waba ukora mu gihe utarajya muri kaminuza. Hanyuma rero ikindi, ndifuza igisubizo cyawe, kandi humura ntutinye, umbwire ikikuri ku mutima, ndacyakira. Nguteze amatwi

*Jessica:* none se ubundi bofre ibi bintu koko wabyihoreye? Ubu ntabwo byazaduteza ibibazo twese koko? Reba mukuru wanjye abimenye? 

*James:* none se ikibazo ni uko yabimenya gusa? Uramutse uzi neza ko atazabimenya, wanyemerera?

*Jessica:* bofre nanjye sindi umwana kandi ndakunda. Urabizi nkundana na Charles. Ubu se urumva koko kumukugerekaho wabishima wowe? Ni ukuri ibi bintu ndumva bitaba ari byiza

*James:* ntabwo nanjye ngamije kwivanga mu rukundo rwanyu nkuko nawe utazivanga mu rwanjye na madamu. Ahubwo urwanjye nawe ruzaba rwihariye. Tuzagerageza dusigasire izindi ntizizagire ikizihungabanya. Naho niba wumva mukuru wawe yadufata humura nabiboneye umuti. Nta kuvugana kuri chat. Na yayindi niba utarayisiba uze kuyisiba ntawamenya. Hanyuma igihe cyose ari hafi yacu tuzajya twigira nk’aho nta kiduhuza, nituba turi twenyine nibwo nzajya nkwereka akandi ku mutima. Kandi ikindi buriya humura nta kizabera hano muri iyi nzu. Ntabwo nabitinyuka. Byose narabiteguye wowe mbwira ijambo rimwe gusa, ubundi ubindekere ibisigaye

Yambwiraga ayo magambo amfashe mu biganza. Uko yayavugaga namurebaga ku minwa. Mbega umugabo uvuga atuje Mana yanjye. Natinze kumusubiza nuko mbona azanye umutwe wegera uwanjye buhoro buhoro, ku buryo umwuka ari guhumeka natangiye kuwumva ungeraho. Narahumirije buhoro ntegereje kumva iminwa ye igeze ku yanjye…

*_Akaba yemeye ataruhanyije ndetse atavuze. Ubu se bazabasha kubigira ibanga koko? Cyangwa bizabananira? Ese uyu Charles ubu ntiyanzwe? Agace ka 6 ntuzagacikwe_*

Comments